Blog

  • Rusizi: Ikibazo cy’isoko ry’umuceri cyabonewe igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy
    Ikibazo cy’umuceri wari waraheze mu bubiko cyabonewe igisubizo

    Bunani Obed, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi aganira na Kigali Today, yavuze ko ibibazo byo kubura isoko ry’umuceri byabonewe ibisubizo.

    Ikibazo cy’isoko ry’umuceri uhingwa mu Karere ka Rusizi cyigaragaje mu mpera z’umwaka wa 2020, aho abaturage bejeje umuceri bakabura isoko bitewe n’amabwiriza ya zone yashyizweho mu kugura umuceri, bigatuma abagomba kubagurira badashobora gufata umusaruro wose.

    Agira ati “Ikibazo cyagaragaye muri season A, aho twabonye umusaruro wa toni 6800, uwaburiwe isoko wari toni 1765 hakorwa umuvugizi uragurwa ariko Toni 360 zibura abaguzi.”

    Ikibazo kijya gutangira inganda dufite mu kibaya cya Bugarama ni zo zari zemerewe gukura umuceri duhinga.

    Byateje ikibazo ubwo inganda zagaragaje ubushobozi buke kubera Covid-19, ntizabasha gufata umusaruro wose, biba ngombwa ko inzego zikora ubutabazi izindi nganda zo hanze ya Rusizi ziza kuwugura.

    Twaguriwe n’uruganda rwa Ruhango ariko na rwo rugura toni nkeya, inganda 2 za Bugarama zikomeza gucumbagira zigura umusaruro wari ukiri ku bwanikiro, kugeza ubwo season irangiye dufite toni 360 zabuze isoko, twarinze kuzitangiriraho mu yindi season.

    Akomeza avuga ko gukemura ikibazo habaye ubwunganizi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yabasuye ku itariki 5 Ukwakira 2021.

    Agira ati “Birasa nk’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yabiboneye umurongo aho bakuyeho ibintu by’amazone, ubu uruganda rwo mu Majyepfo cyangwa Iburasirazuba rwaza kugura umuceri, mu gihe mbere bitari gukunda kubera ibintu by’amazone byashyizweho”.

    Bunani avuga ko ubu bafite icyizere ko umuceri utazongera kubura isoko kuko inganda zose zemerewe kuza kugura umuceri kandi ku giciro cyiza.

    Agira ati “Ibi bivuze ko inganda zo mu Karere ka Rusizi n’izo hanze yako zemerewe kuza kugura umusaruro twejeje.”

    Ubusanzwe umuhinzi ku kilo cy’umuceri ahabwa Amafaranga 279, ariko agakatwa amafaranga 9 agenerwa kubaka inzego, kandi uruganda rupakira umuceri rwishyuriye, bikorohera umuhinzi guhabwa amafaranga ye.

    N’ubwo abahinzi bavuga ko batamburwa, icyakora ngo ko igiciro bahererwaho umuceri Ni gitoya, ibi bakabihera ko batanga umuceri ku mafaranga makeya ukagaruka watunganyijwe ku giciro gihenze.

    Umufuka w’umuceri wa Bugarama wa 25Kg ugurwa Amafaranga 16,000 Frw, abahinzi bakavuga ko harimo ikinyuranyo cyo guhabwa 270Frw ku kilo wamara gutunganywa ukagurwa 640 Frw, bakavuga ko bari bakwiye kongererwa.

    Ati “Nk’abahinzi icyo twifuza ni uko Minisiteri zabibara zikareba inganda zitunganya umuceri ibyo zishora bakaba bakongera igiciro umuhinzi ahabwa.”

    Abahinzi ba Bugarama bashima ko bafite uburenganzira bwo kurya ku muceri bejeje aho umuhinzi aba yemerewe gutonorerwa 20% by’umusaruro yejeje n’ubwo benshi bahitamo gutanga ibiro 100 by’umuceri udatonoye ukavamo ibiro 66 bitonoye.

    Bimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi b’umuceri harimo gutinda ku mbuga za koperative kubera imihanda idakoze, bikagora imodoka kugerayo imvura yaguye uretse ko nka Gikundamvura n’iyo imvura itagwa biragoye kugerayo kubera imihanda mibi, na ho i Ruhwa bisaba abaturage kwikorera ku mutwe kugera ku modoka.

    Mu Karere ka Rusizi habarurwa amakoperative ane y’abahinzi b’umuceri akorera mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.


    source : https://ift.tt/3akeTrz

  • Tiwa Savage yavuze ku mashusho yohererejwe arimo asambana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage yavuze ko nta mafaranga azigera yishyura uwamusabye amafaranga ngo adashyira hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

    Mu kiganiro 'The Angie Martinez Show’ gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo muri New York yavuze ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu rukundo n’umukunzi we bahuje urugwiro yifuza amafaranga.

    Uyu muhanzikazi uri muri Amerika, yabwiye iyi radio ati 'ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. Narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk’iminota 20.'

    'Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n’umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?'

    Akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.

    Ati 'manaja yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y’amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.'

    Tiwa Savage yavuze ko atakwishyura amafarango kugira ngo aya mashusho atazashyirwa hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tiwa-savage-yavuze-ku-mashusho-yohererejwe-arimo-asambana

  • Rubavu : Umunyamakuru wa BTN yakubiswe n’abakora ubucuruzi bw’ingendo butemewe bumumenera Camera #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kane, tariki 07 Ukwakira ubwo uyu munyamakuru wa BTN yasagarirwaga n’abaturage bakorera mu gikari giparikamo ama Vatiri atwara abagenzi mu buryo butemewe, abakora akazi ko gutwara abantu bikarangira bacyuye umunyu.

    RIB ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo ariko amakuru dufite ni uko yamaze kwakira ikirego cy’uyu munyamakuru.

    Maisha Patrick, Umunyamakuru wa BTN TV avuga ko yasagariwe ubwo yari mu kazi, yahamagara Polisi bikarangira bamutwaye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi, abamusagariye bagasigara bidegembya.

    Ati 'Ubwo twari tugiye kureba aho baparika, narabanje mfata amashusho ku ma Vatiri yari aparitse hanze, ninjiye mu gikari cyo kwa Cassien na cyo gipakiramo ayo ma Vatiri, Umugabo witwa Rugamba n’umugore we barandwanyije bambwira ngo nsibe amashusho nafashe, barwanira Camera kugeza bayangije.'

    Akomeza agira ati 'Rugamba umugabo w’uwo mugore bose barandwanyije bigera aho mpamagara Police, kuko bari bamfungiranye ngo ntasohoka, birangira Polisi intwaye kuri RIB njyenyine, abansagariye bakaba bataratabwa muri yombi.'

    Maisha Patrick avuga ko akeneye ubutabera kuko bigayitse kwereka abaturage ikarita y’akazi ariko bikarangira bamurwanyije.

    Mu mashusho yafashwe n’abaturage bari bashungereye yaba Rugamba n’Umugore bumvikana bavuga ko Camera bayimena kuko aho bari ari muri resitora kandi Business ari iyabo ndetse bavuga ko icyo gikari bacyishura.

    Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura RMC rubinyujije kuri Twitter, aho rwasubizaga ubutumwa bwa Habumuremyi Joseph rwatangaje ko rugiye gufatanya n’izindi nzego rugakurikirana iki kibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umunyamakuru-wa-BTN-yakubiswe-n-abakora-ubucuruzi-bw-ingendo-butemewe-bumumenera-Camera

  • Umukinnyi ukomeye w'Amavubi yabengutswe umukobwa wegukanye ikamba muri Miss Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ombolenga Fitina, umwe mu bakinnyi bakomeye b'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yabengutswe umukobwa witwa Umwiza Phiona wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020.

    Ni nyuma yuko Ombolenga Fitina agiye kuri Twitter maze agakunda (like) ifoto Miss Phiona Umwiza yari amaze gushyira hanze.

     

    Omborenga Fitina

    Si Ombolenga Fitina gusa wabengutswe Miss Umwiza Phiona kuko n'abandi bantu benshi biganjemo ab'igitsina gabo babengutwe Miss Phiona kuva ubwo yafunguzaga konti ye kuri Twitter muri Gashyantare 2020.

    Bimwe mu byavuzwe n'ababonye ifoto ya Miss Phiona:

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukomeye-wamavubi-yabengutswe-umukobwa-wegukanye-ikamba-muri-miss-rwanda/

  • Ibyabaye ku mugore washinjaga Chris Brown kumukubita agapfuka imisatsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore washinjaga Umuhanzi Chris Brown ko yamukubise urushyi agapfuka imisatsi byarangiye abuze ibimenyetso bishinja uyu muhanzi.

    Kuya 18 Kamena 2021, ni bwo humvikanye ko Chris Brown yahohoteye umugore wari mu rugo rw'uyu muhanzi i Los Angeles aho yari ari kumwe n'itsinda ry'abandi bantu bari, icyo gihe havuka intonganya nk'uko byatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Ubu amakuru avuga ko Chris Brown atazakurikiranywaho icyaha cyo gukubita uyu mugore. Umuvugizi w'ibiro by'urukiko, Rob Wilcox, yemeza ko ubushinjacyaha bw'Umujyi wa Los Angeles bwanze urubanza rw'umugore wareze Chris Brown kumukubita urushyi rukamupfura umusatsi.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mugore-washinjaga-chris-brown-kumukubita-agapfuka-imisatsi/

  • Serivisi nziza zarazamutse, umutekano uguma ku isonga- Uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, nibwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.

    Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

    Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

    Umuhango wo gushyira hanze RGS ya munani wari witabiriwe n’abantu batandukanye

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye aganira n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yari yitabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko buri nkingi igize ubu bushakashatsi ihagaze

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka yavuze ko ubu bushakashatsi ari uburyo bwo kwisuzuma nk’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3uRx7u2

  • Rubavu: Amayobera ni yose ku nkongi yibasiye inzu y’umuturage igakongoka – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi uwo muturage yasobanuriye IGIHE ko yababereye amayobera kuko nta muriro wari mu ziko dore ko bari bawujimije mbere yo kujya kuryama.

    Ati “Saa yine z’ijoro nibwo twagiye kuryama dusiga tuzimije umuriro wose. Nka saa Saba numvise intama zari muri iyo nzu zabira, numva n’ibintu bihinda ndabyuka ngo ndebe maze nsanga yakongotse ntiwabona n’icyo uramira.”

    Inzu yahiye yari igikoni gifatanye n’aho intama zirara ndetse n’ahahunikwa imbuto z’ibirayi. Yavuze ko bagize amahirwe bakabimenya inzu bari baryamyemo itarafatwa.

    Yakomeje agira ati “Harimo intama icumi, imifuka itandatu y’imbuto z’ibirayi (ibiro birenga 600) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni.”

    Yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi “usibye kumirwa gusa”.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Bitaka, Murekatete Bernadette, yahamije iby’iyo nkongi ariko na we yemeza ko icyayiteye kitaramenyekana.

    Yagize ati “Ni byo koko inzu ye yahiye ariko icyateye inkongi ntikiramenyekana.”

    Murekatete yavuze ko hakomeje gukusanywa amakuru harebwa ko icyayiteye cyamenyekana, asaba kwirinda gukeka no gukwirakwiza ibihuha.

    Ibyari mu nzu byose byahiye birakongoka

    source : https://ift.tt/3lmJdbe

  • Abanyeshuri bane batsindiye itike yo kuzitabira amarushanwa Nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bahatanaga n’abandi 20 baturuka muri za IPRC zitandukanye mu Rwanda mu irushanwa ryiswe “National Skills Competition 2021” rigamije guhitamo abanyeshuri b’abahanga bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azaba ku wa 28 Werurwe-2 Mata 2022.

    Abarushanwaga bari mu byiciro bine bitandukanye birimo gusudira, ubwubatsi, amashanyarazi ndetse n’ibijyanye no gutunganya imiyoboro y’amazi.

    Amarushanwa yabaye mu minsi itatu, kuva ku itariki 5 kugeza kuri 7 Ukwakira 2021.

    Nizeyimana warushanyijwe mu bijyanye no gusudira, Niyigena Elie mu gukwirakwiza amazi (Plumbing and Heating); Irimaso David ukora ibijyanye n’amashanyarazi na Ndayishimiye André ukora mu bwubatsi ni bo begukanye imyanya ya mbere, bakaba bahawe imidali ya zahabu n’amafaranga ibihumbi 500 Frw buri wese.

    Batatu muri bo ni abanyeshuri ba IPRC Kigali mu gihe undi umwe yiga muri IPRC Gishari. Bakaba bazitabira irushanwa Nyafurika rizabera Swakopmund muri Namibia.

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Dr. Gashumba James, yavuze ko aya marushanwa azaba ngarukamwaka mu Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri benshi kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse binakureho ibyo abantu bakunda kuvuga by’uko ajyamo abatsinzwe ibizamini bya leta.

    Yakomeje agira ati “Ibi bizatuma twubaka Abanyarwanda bashobora guhangana n’abo mu bindi bihugu, bityo u Rwanda ntiruzongere gukoresha abakozi bavuye hanze kubera kubura Abanyarwanda bafite ubushobozi.”

    Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, yavuze ko aya marushanwa ku rwego rw’igihugu atanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano maze rukerekana ibyo rushoboye bityo rugakomeza kwiteza imbere.

    Abazatsinda iri rushanwa muri Afurika bazitabira iryo ku rwego rw’Isi rizaba ribaye ku nshuro ya 46, rikazabera Shanghai mu Bushinwa mu Ukwakira 2022.

    Aya marushanwa ya Word Skills Competition ategurwa n’Umuryango wa World Skills International, aho rihuza ibihugu 80 hirya ni hino ku Isi.

    Abanyeshuri bahatanaga mu bwubatsi

    Ni irushanwa ryatangiye ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukwakira 2021

    Abari bari kurushanwa mu gusudira

    Abafite ubuhanga mu bijyanye no gukora amazi ‘Plumbing and Heating’ na bo bari mu bahiganwe

    Abatsinze amarushanwa banahawe ibihumbi 500 Frw

    Abanyeshuri bane batsinze bahawe imidali ya zahabu; bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azabera muri Namibia

    Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye

    source : https://ift.tt/3FwCZxs

  • Hatangiye iperereza ku nkongi yibasiye Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga – #rwanda #RwOT

    Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

    Gusa ku rundi ruhande, ibitaro bya Kibagabaga bivuga ko hashyizweho itsinda ry’abahanga rigizwe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rigomba kugenzura icyateye iyi nkongi.

    Nta muntu wigeze uburira ubuzima muri iyi nkongi, nta n’uwakomeretse. Ibikoresho birimo mudasobwa 23, Printer 12 biri mu byatwitswe n’iyi nkongi.

    Ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi yahise ihagera irayikumira hirindwa ko hangirika ibindi bice.

    Mu gihe iyi Laboratoire yahiye, itsinda rya RBC ryabaye rihaye ibikoresho ibi bitaro biba bikoresha mu gupima indwara bisimbura ibindi byahiye.

    Igice cya Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga ni cyo cyangiritse

    source : https://ift.tt/3Fs7d4Q