Blog

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#48: Byinshi kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko y'Abadepite agahunga ashinjwa kuba mu ngabo z'Umwami Kigeli #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#48 kiragaruka kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko Ishinga amategeko,umutwe w'Abadepite akaza kunyura Uganda ahunga nyuma yo gushinjwa kuba mu ngabo z'Umwami Kigeli!

    Dr. SEBARENZI byarashobokaga ko yaba na Perezida asimbuye Pasteur Bizimungu weguye muri Werurwe 2000 ariko muri Mutarama uyu munya-Kibuye wari mu ishyaka PL Abadepite bagenzi be bamushinje imikorere mibi!

    Maj. Rose KABUYE na Dr. Rose MUKANKOMEJE bo mu makosa bamushinjaga banageretseho ngo umwanda wari mu bwiherero bw'Inteko! Kurikira ikiganiro umenye birambuye uko Politiki yari ihagaze icyo gihe.

    Dr.Sebarenzi wahoze ari umukuru w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2000,ubu yigisha kuri kaminuza muri Amerika.

    Dr SEBARENZI Joseph wayoboye Inteko hakabura gato ngo abe na Perezida! Byagenze gute? INTUMWA EP#48

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-48-byinshi-kuri-dr-joseph-sebarenzi-wayoboye-inteko-y

  • Kwenda(kwakira)umutsima mu ijoro wagambaniwemo #rwanda #RwOT

    “Nuko icyo nahawe n’umwami kumenya nicyo nabahaye namwe,yuko umwami yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima.” 1Abakorinto11:23

    Nifuje kubasangiza iri jambo mwese bakristo mukunda uru rubuga, ni iryo kwenda (Gufata) umutsima mu ijoro Satani yakugambaniyemo, kandi impamvu y’akagambane iruta akagambane ubwako. Ubusanzwe amajoro agenda agira ireme kubera ikiyarimo, gusa twibukiranye ko ijoro ridakunze gutinyukwa na buri wese, kandi umwifato w’umuntu mu ijoro uhinduka bitewe n’uririmo ndetse nuko rimeze.

    Pawulo yandikira Abakorinto yababwiraga ko Yesu yafashe umutsima mu ijoro bamugambaniyemo. Ijoro ririmo umugambanyi(Satani) ritandukana n’andi majoro kandi umugambanyi nta kindi kimuzana keretse kwiba ,kwica no kurimbura (Yohana10:10).Mu ijoro Abayuda bagambaniwemo bafashe umwanzuro barasenga iminsi itatu babwira Imana yemera kubarengera, amatangazo yari yaramanitswe arahinduka. Morodekayi ijoro Satani yamusabiyemo anyuze muri Hamani ni ryo Imana yamwigaragarijemo kubera kuguma kwizera no guhamya Imana (Esiteri6:1-3).

    Hari imyanzuro ifatirwa mu isi y’umwuka ikatugiraho ingaruka mu isi y’umubiri (Yobu1:6-). Imana yatanze Yobu ngo ageragezwe ariko ibika ubugingo bwe, hari igihe Imana yemera kudutanga tukageragezwa mu buryo butandukanye ariko dukwiye kugaragaza ko dukunze Imana no mu byago ndetse tukagumana kristo (Jambo=Mutsima). Benshi, iyo bageragejwe bahita bava mu byizerwa kandi ni ho Imana ibonera ko tuyikunda by’ukuri kuko tuba dufatanije na kristo imibabaro(1Petero4:12-).

    Hari abantu bagira inyoroshyo bigatuma batumva ijoro, cyangwa bakagira ababarwanaho. Ku kidendezi cy’i Betesida hari umuntu wari uhamaze igihe kirekire arwaye yarabuze umujugunyamo nk’uko abandi byagendaga, ubwo Malayika yazaga agahinduriza amazi. Iyo ijoro warigambaniwemo, abantu bakuvaho, ibyishingikirizo bikavaho ukagumana na Yesu uhoza abarira. Pawulo yaravuze ngo “Ubwo itimanye umwana wayo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose”. Sisiteme ya malayika iratinda hagenda umwe, udafite umuntu akahatinda ariko hahirwa abafite intwari ya Yakobo ho umutabazi, ntibakangwa n’igikome, ahubwo bagihindura ahantu ah’amasoko, imvura y’umuhindo ikacyambika (Icyibaya kitwa Baka) umugisha, abo bagenda bagwiza imbaraga umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’imana isiyoni (Zaburi 84:7-).

    Iyo Yesu aje arategeka ukikorera ingobyi ukagenda, ntihabaho ufite umuntu umujugunyamo ahubwo habaho ufite Yesu kuko we arategeka bikamwumvira, bamwe biringira amagare n’amafarshi ariko twebweho twiringiye uwiteka Imana yacu, niyo izakora ibikomeye izategeka isi yose, tuzanesha nidusaba.

    Imana ikunda umuntu uhagarara mu cyuho nubwo yaba ari wenyine. Abisiraheri barwanye urugamba n’Abafirisitiya baraneshwa maze barahunga bose, ariko Eleyazari we arahaguruka yica Abafiristiya, ukuboko kwe kugwa ikinya ariko kumiranwa inkota…(2Samweli 23:10-). Kunanirwa kumuntu warwanye si ikibazo, warwana ukuboko kukagwa ikinya ariko wirinda guta inkota (Ijambo ry’Imana).

    Mu gihe unaniwe mu rugendo rwawe rebesha ukwizera ibiri mu i Juru, usabe Uwiteka agufashe nawe ntatinda. “Ufite uwo mwana afite ubugingo, umwizera naho yaba yarapfuye (Yohana 11:25). Nubwo wananirwa, guma muri position y’urugamba ugumane inkota mu ntoki ariyo Jambo ry’Imana, Satani agira ngo uracyakomeye, wibuka icyo Abayuda babikijwe barusha abandi, Yesu niwe Mutsima w’ukuri umufite afite ubugingo buhoraho ntazapfa.

    Mwene data ukwiriye kutita ku urugamba warwanye rutarangira, n’urwo bagushyizeho wenyine ngo ujugunye inkota (Ijambo), ahubwo yigumane mu ntoki Satani atakubona urwaho, kandi igihe kirageze burenda gucya, nimuze dutegereze igitondo twiringire Imana yacu niyo izakora imirimo, Amen! Iman ibahe umugisha yari Mwene so Ev. MAOMBE THEOGENE

    Source: Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwenda-kwakira-umutsima-mu-ijoro-wagambaniwemo.html

  • The Ben yahamije ko Meddy ariwe ukwiriye igihembo cya AFRIMMA bari guhatanira #rwanda #RwOT

    Igihembo ibihembo bya AFRIMMA birimo abahanzi 3 bo mu Rwanda ndetse n'abandi bahanzi batadukanye bo muri East Africa ,The Ben yahamije ko igihembo gikwiriye mugenzi we Meddy.

    Mu gihe habura ukwezi 1 hagashyikirizwa ibihembo abahanzi babyegukanye aho mu bahatanye ari The Ben, Meddy na Knowless bo mu Rwanda, kuri ubu The Ben we yagaragaje ukwiriye igihembo. Ni ibihembo bya muzika byitwa AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mubutumwa The Ben yanyujije kuri Instagram we yagaragaje ko mu cyiciro ahuriyemo n'abahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo, Otile Brown Diamond Platnumz, Alikiba, Khaligraph, Gildo Kassa na Meddy, Igihembo bagakwiye kugiha Meddy yahaye ikamba ry'umwami anashima abari bamutekerejeho agira ati:'Ndashima ku bw'agaciro n'icyubahiro ariko muzagihe Meddy.' Yongeraho ikamba ry'umwami bigaragaza ko yemera ko Meddy ayoboye mu muziki w'u Rwanda muri iki gihe.

    Ibi bihembo bya All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, mu babihataniye harimo Abanyarwanda batatu. Abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n'umwe uregukanamo na kimwe.

    The Ben yemeje ko Meddy ari umwami w'umuziki mu Rwanda kandi akwiriye igihembo cya Afrimma

    Yifashishije ubutumwa bwa Wasafi mu kwemeza ko igihembo bazakihera Meddy

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yahamije-ko-meddy-ariwe-ukwiriye-igihembo-cya-afrimma-bari-guhatanira

  • The Ben yakuyemo ake karenge, aharira Meddy #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzi nyarwanda bari bahataniye ibihembo muri Afrimma, The Ben yashimiye abamuhisemo ariko ko iki gihembo gikwiye Meddy.

    Abahanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben], Ngabo Medard [Meddy] na Butera Knowless nibo bahanganye n’ibyamamare muri Afurika mu bihembo bya Afrimma.

    Abinyujije kuri Instagram ye, The Ben yashimiye abamuzirikanye bakamuhitamo akaba ahataniye iki gihembo ariko ngo gikwiriye Meddy.

    Ati 'ndabashimira kunzirikana n’icyubahiro, ariko mu gihe Meddy'

    The Ben na Meddy bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wakoze neza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa), ahanganye na Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, hari kandi Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown na Khaligraph Jones bo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopia.

    Butera Knowless we akaba ari mu cyiciro cya ‘Best Female of East Africa’ aho ahatanye na Sheebah Karungi na Vinka wo muri Uganda), Nadia Mukami, Nikita Kirenga, tanasha Donna na Nandy bo muri Kenya.

    Ibi bihembo bya African Muzik Magazine Awards ‘Afrimma’ bihatanirwa mu ngeri zitandukanye harimo igice cy’abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n’ibindi.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 8, iby’uyu mwaka bizatangwa tariki ya Ugushyingo 2021.

    The Ben yashimiye abamutoranyije

    The Ben yasabiye Meddy ko yahabwa iki gihembo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yakuyemo-ake-karenge-aharira-meddy

  • Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bato bakoraga impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati'Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu (Kwizera na Irakoze). Bari bafite perime imwe y'inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Kwizera Fabrice, bari bafite indi perime nzima ari nayo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata Perime nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n'imibare iranga perime. Kwizera Fabrice nawe yari yaje gukoresha perime ngo yari kwishyura Irakoze Justin amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati' Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z'ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n'ubundi iyo perime mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.'

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi(nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi.Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-polisi-yafatiye-mu-cyuho-abasore-bato-bakoraga-impushya-mpimbano-zo

  • Mashami Vincent yahaye igisubizo gikomeye abamusabaga kwegura #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindirwa I Kigali na Uganda, benshi bahise basabira umutoza Mashami kwirukanwa kubera umusaruro mubi, ariko we atangaza ko nta mpamvu n'imwe yatuma yegura.

    Nyuma y'umukino u Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0,Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ati:' 'Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi w'ihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby'ikibuga utegura ibyawe abandi nabo bategura ibyabo ariko turatsinzwe, turababaye.'

    Icyo navuga ntabwo mfite ubwoba na bucye bwo kuba nabura akazi,ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.'

    Kugeza ubu muri iyi mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022, mu itsinda E mu mukino itatu Mashami Mashami amaze gutsindwa imikino 2 (Mali na Uganda buri imwe yatsinzwe 1-0),anganya na Kenya 1-1.

    Amavubi nyuma yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0 i Kigali, yerekeje Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa 5 mu mukino wa 4 wo mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar umwaka utaha.

    Amavubi yageze Entebbe Saa 02H00, berekeza kuri Munyonyo Commonwealth Resort bacumbitsemo. Umukino wo kwishyura ni ku cyumweru saa 15H00 kuri St Mary's Kitende.

    Nyuma yo gutsindira u Rwanda i Kigali,abayobozi ba Uganda barangajwe imbere na Perezida Yoweri Kaguta Museveni,umufasha we n'abandi batandukanye bashimiye cyane ikipe yabo.

    Perezida Museveni yagize ati “Ndashimira ikipe yacu y'umupira w'amaguru y'igihugu
    @UgandaCranes kubera iyi ntsinzi ikomeye batsinze Amavubi Stars yo mu Rwanda. Mureke imyitozo yanyu n'amayeri y'umukino bigume ku rwego rwo hejuru mu mikino isigaye.”



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yaraye-yerekeje-muri-uganda-yabatsindiye-i-kigali

  • Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 59 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’iminota itanu kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

    Rurangwa yari yambaye amadarubindi, ishati y’ubururu bwerurutse, ikoboyi n’inkweto z’umweru zitarimo imishumi.

    Yahise afatwa n’abapolisi babiri, bamwambitse amapingu mbere yo kumwinjiza mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko Rurangwa wakiriwe mu Rwanda agiye gukora ibihano yahawe n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi byo gufungwa imyaka 30.

    Yagize ati “Hari umwavoka wagenwe [yatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda] kugira ngo amufashe, aramenyeshwa icyo cyemezo cy’urukiko Gacaca, ndetse abwirwe uburenganzira afite kuri icyo cyemezo. Ibyo byose arabimenyeshwa.’’

    Itegeko riteganya ko umuntu wakatiwe adahari yemerewe gusubirishamo urubanza, akajuririra icyemezo cyafatiwe.

    Nkusi yagize ati “Ni uburenganzira bwe kujurira, arabwirwa icyo amategeko ateganya, abwirwe n’igihe icyo cyemezo kimara. Ashobora kujurira cyangwa akabireka. Byose ni uburenganzira bwe.’’

    Mu 2008 ni bwo u Rwanda rwohereje muri Amerika inyandiko zisaba ko Rurangwa atabwa muri yombi.

    Muri Amerika hatanzwe inyandiko 23, muri zo iki gihugu kimaze koherereza u Rwanda abanyabyaha batandatu barimo na Rurangwa.

    Ati “Inzego z’ubutabera za Amerika icyo zakoze ni ukumwohereza ngo arangize ibihano yakatiwe. Hari icyo bari gukora kandi turashimira cyane inzego z’ubutabera. Akazi bakora ni ubufatanye butuma abakora ibyaha batidegembya. Twizeye ko n’ibihugu bindi bizabikomeza.’’

    Nkusi avuga ko Rurangwa yagaragaye mu bikorwa byinshi muri Jenoside, aho yagiye mu nama n’ibitero byaguyemo Abatutsi.

    Yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi yakoze nk’uwari uhagarariye Interahamwe muri Gisozi.

    Nyuma yo kugezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yashyikirijwe abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda na zo zimugeza mu maboko y’inzego z’ubutabera. Yahise ajya gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

    Rurangwa wabonye izuba mu 1962, mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko Jenoside yabaye, Rurangwa aba mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Mu 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi.

    Rurangwa ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali. Yanashinze bariyeri zafatirwagaho ndetse zikicirwaho Abatutsi hirya no hino muri Kigali. Uyu mugabo yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu n’uwari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

    Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu Nkambi ya Kibumba, akomereza mu ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

    Mu 2008 ni bwo Oswald Rurangwa wari warahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye, yavumbuwe muri Leta ya Ohio muri Amerika, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Wilberforce.

    Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

    Ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 1146 zisaba itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside babyihishamo. Abamaze koherezwa mu gihugu ni 27.

    Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubwo yageraga mu Rwanda

    Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yazamuye amaboko, asuhuza abo yasanze i Kigali

    Yabanje guhabwa hand sanitizer isukura intoki mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Yahise yambikwa amapingu n’abapolisi

    Yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika

    Ahita ajyanwa mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB

    Yahise yinjizwa mu modoka ya RIB

    Avanwa i Kanombe ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yashimye ubutabera bwa Amerika bworohereje u Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ngo asoze igihano cye

    Indege yagejeje Rurangwa Oswald ku butaka bw’u Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Mushimiyimana Azeem


    source : https://ift.tt/2ZYvMpK

  • Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu muryango Nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Kimwe n’ubundi burwayi bwinshi, bumwe mu bwo mu mutwe buravurwa bugakira, ndetse hari ubwo umuntu ubufite ashobora gukomeza kubana n’abandi kandi ari muzima, rimwe na rimwe akaba afata imiti imufasha kurushaho kumererwa neza no gukomeza kubaho mu buzima busanzwe.

    Icyakora bamwe mu babana n’ubu burwayi, bavuze ko nubwo bafite ubushobozi bwo gukomeza kubaho ubuzima busanzwe, iyo bagenzi babo babimenye bashobora kubahohotera, ku buryo hari abirukanywe mu kazi bitewe n’iyo mpamvu.

    Nkurunziza Aimable ni umwe mu bahuye n’icyo kibazo, aho yahejwe n’umuryango we nyuma yo kuvumbura ko abana n’uburwayi bwo mu mutwe, nubwo imiti afata ituma ashobora gukomeza ubuzima busanzwe nta kibazo.

    Yagize ati “Ubu singira aho kuba kuko nahejwe n’umuryango wanjye, kandi ufite ubushobozi bwo kuba wamfasha nkabona aho kuba, ariko ntabwo mfite ubwo burenganzira.”

    Mugenzi we utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yacishirije ishuri atarangije kaminuza ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa kaminuza.

    Yagize ati “Ubwo natangiraga kugaragaza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, nari mfite imyaka 16 gusa. Nari nkiri umwana ariko data yampaye akato, nkajya ndwara nkaremba kuko nta miti nafataga, ubwo nahitaga mpagarika ishuri, nazoroherwa nkarisubiramo, ibyo bikagenda bigira ingaruka mbi ku myigire yanjye.”

    Nyuma ni bwo yagiye kwiga imyuga mu bijyanye n’amahoteli ariko ahantu hose yakoraga, iyo bamenyaga iby’uburwayi be bahitaga bamwirukana kandi nta hantu afite ho kujya kuba kuko yari yaravuye iwabo.

    Ubu buzima bugoye bwaje gutuma ashukwa n’abagabo bamutera inda ndetse aza kubyara, gusa nyuma aza kumenya ko ashobora gutangira gufata imiti ishobora kujya imufasha mu gihe yagize ibibazo by’uburwayi.

    Iyi miti yatangiye kuyifatira mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe biri i Ndera, ndetse ubu ameze neza, nubwo hari abamenya ko afata iyo miti bakamuha akato.

    Yagiriye Abanyarwanda inama, avuga ko “Indwara zo mu mutwe ni indwara nk’izindi, ziravurwa zigakira kandi ibyo ni ibintu bibaho cyane. N’iyo zitakira, abarwayi bazo bashobora gukomeza kubaho bafata imiti kandi ikabagirira akamaro, ntabwo ari byiza kubaha akato no kubaca mu muryango kuko ibyo bishobora kubongera uburemere bw’uburwayi bwabo. Biba byiza kubaba hafi, ukabumva, ukabera ko muri kumwe muri byose kandi ukabaha urubuga bakisanzura, ibyo bintu byafasha umurwayi cyane.”

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abafite Uburwayi bwo mu Mutwe mu Rwanda, Umutesi Rose, yavuze ko bari gukora ubushakashatsi bugamije kumenya neza umubare w’abafite uburwayi bwo mu mutwe, abafata imiti n’abayikeneye, hakazanarebwa ku mbogamizi bahura nazo mu buzima bwa buri munsi.

    Yasobanuye ko hari ibirego bajya bakira by’abarwayi bo mu mutwe bahohotewe kubera uburwayi bwabo, avuga ko babashakira ababunganira mu mategeko kugira ngo barenganurwe.

    Ku mpuzandengo, Abanyarwanda 20,5% babana n’uburwayi bwo mu mutwe butandukanye, ariko iyo bigeze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo mibare irazamuka, ikikuba gatatu cyangwa kane.

    Buri tariki ya 10 Ukwakira, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite uburwayi bwo mu mutwe, aho mu Rwanda ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Hari icyizere nyuma yo gusanganwa uburwayi bwo mu mutwe. Leta dushake ubuvuzi.’

    Mu Rwanda, abagore ni bo bibasirwa n’uburwayi bwo mu mutwe kurusha abagabo, mu gihe abatuye mu mijyi ari bo bagerwaho nabwo cyane kurusha abatuye mu bindi bice by’igihugu.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari gukorwa ubukangurambaga buzamara amezi atatu, bugamije gushishikariza abantu kwita ku burwayi bwo mu mutwe.

    Ubu burwayi buvurwa kuri mituweli, ndetse ku bigo nderabuzima hamaze koherezwa abaganga bafite ubumenyi mu kuvura ubu burwayi.

    Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu muryango Nyarwanda

    source : https://ift.tt/3Don7eE

  • Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo na La Forge Fils Bazeye basabiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bafashwe mu mwaka wa 2018 ubwo bambukaga umupaka bavuye muri Uganda mu nama yari yabahuje n’uruhande rw’undi mutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko bakaza gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagashyikirizwa u Rwanda.

    Uko ari babiri bari kuburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga. Mu iburanisha ryabaye ku wa 7 Ukwakira 2021, ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya aba bagabo ibyaha by’iterabwoba biturutse ku bitero FDLR yagabye mu Rwanda.

    Bwavuze ko aba bagabo babiri bari bafite uruhare rukomeye mu byaha uyu mutwe wakoreye ku butaka bw’u Rwanda, buheraho busaba urukiko ko rubahamya icyaha cy’ubwicanyi, iterabwoba no kurema umutwe witwaje intwaro utemewe.

    Ibi ubushinjacyaha bwabihereyeho busaba urukiko kubakatira igifungo cya burundu.

    Nyuma yo kumva ibisabwa n’ubushinjacyaha urukiko rwapfundikiye iburanisha. Urubanza ruzasombwa ku wa 15 Ukuboza 2021.

    Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo na La Forge Fils Bazeye basabiwe gufungwa burundu (Ifoto: The New Times)

    source : https://ift.tt/3Am26j2

  • Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abakoraga impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati ”Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu. Bari bafite ‘permis’ imwe y’inyiganano bari bamaze gukora bafite indi nzima ari na yo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi barimo gukora itararangira.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata permis nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n’imibare iranga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Umwe mu bafashwe ngo yari yari yagiye gukoresha ‘permis’ akaba yagombaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati “Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z’ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n’ubundi iyo permis mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.”

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi(nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi.Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/3aj6ggP