Blog

  • Nyagatare: Kudakonorera ibiti by’imyembe byabakururiye indwara y’utumatirizi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barerekerwa uko imyembe ikonorerwa hagamijwe kwirinda utumatirizi
    Barerekerwa uko imyembe ikonorerwa hagamijwe kwirinda utumatirizi

    Babitangaje ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, mu bukangurambaga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo mu Ntara y’Iburasirazuba bugamije kurwanya indwara y’utumatirizi.

    Nsengiyumva Ezekiel wo mu mudugudu wa Nimero imwe, akagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo, avuga ko barwaje indwara y’utumatirizi mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.

    Avuga ko yari afite ibiti 35 yakuragamo ibiro biri hejuru ya 200 buri sarura, ariko atungurwa no kurwaza utumatirizi abura umusaruro burundu.

    Ati “Isomo naribonye, twumvaga ko ibiti bitarwara none twarabibonye ikindi twarakonoreraga ariko bitari ku rugero nabonye, twebwe twari tuzi ko ibiti byinshi bibyara umusaruro mwinshi.”

    Umukozi wa RAB mu ishami ry’imboga n’imbuto ushinzwe kurwanya ibyonnyi, Ingabire Jeanne Priscile, avuga ko utumatirizi dufata imyembe, ibinyamacunga, amapera ndetse ngo hari n’igihe kagaragara ku rutoki.

    Bumvaga kureka igiti kikagumana amashami menshi ari byo bituma babona umusaruro mwinshi
    Bumvaga kureka igiti kikagumana amashami menshi ari byo bituma babona umusaruro mwinshi

    Avuga ko kagaragaye mu mwaka wa 2018 cyane cyane hibasirwa intara y’Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ari nabwo hatekerejwe gukora ubukangurambaga ku bajyanama b’ubuhinzi, kugira ngo bafashe abahinzi bagenzi babo kurwanya ako gakoko.

    Avuga ko gafata igiti kidakonorerwa, kakagaragara mu ibara ry’umweru munsi y’ibabi, igiti cyafashwe kikabura intungagihingwa bityo umusaruro wari witezwe ukabura.

    Yongeraho ko ako gakoko gakwirakwizwa n’inyoni, umuyaga, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, umuntu cyangwa ubwako kuko kaguruka.

    Agira ati “Mu gihe igiti cyabuze intungagihingwa umusaruro urabura kuko imyembe ijeho irahunguka, bityo rero ibyiza ni ugukangurira abahinzi gukonorera ibiti byabo hakinjiramo urumuri ndetse no gukoresha imiti itwica ndetse akanayisumburanya kugira ngo udukoko tutayimenyera”.

    Bashishikarizwa gutera imiti yica utumatirizi kandi bayisimburanya
    Bashishikarizwa gutera imiti yica utumatirizi kandi bayisimburanya

    Umuhinzi w’imyembe mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, Karani Jean Damascène, avuga ko kwirinda utumatirizi ahora akonorera ibiti bye kandi agatera imiti kenshi gashoboka.


    source : https://ift.tt/3oK1ce2

  • Umuhanda Huye – Nyamagabe – Nyamasheke – Rusizi wari warangiritse wemerewe gukoreshwa n’imodoka nto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanda wakozwe, imodoka ntoya zishobora gutambuka
    Umuhanda wakozwe, imodoka ntoya zishobora gutambuka

    Minisiteri y’Ibikorwa remezo ikaba itangaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (RTDA) kirimo gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye kuri uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’imodoka nini.

    Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yagize iti: “Ibikorwa byo gusana umuhanda Huye – Nyamagabe – Nyamasheke – Rusizi wangijwe n’imvura birakomeje. Imodoka nto zemerewe kuwunyuramo, kandi itsinda RTDA ryamaze kugera aho umuhanda wangiritse ririmo gukorana n’izindi nzego mu gukemura Ikibazo mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.”

    Umuhanda watangiye gusanwa
    Umuhanda watangiye gusanwa

    Tariki 6 Ukwakira 2021 nibwo Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje abaturage ko kubera imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa, umuhanda Huye – Nyamagabe ahitwa ku Nkungu hafi y’Umujyi wa Nyamagabe wangiritse ku buryo umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi utari nyabagendwa ahubwo abashaka kujya i Rusizi na Nyamasheke bakoresha indi mihanda itabateza ibibazo harimo umuhanda wa Karongi.

    Imodoka zikora ingendo zivuye i Rusizi na Nyamasheke zinyura muri Pariki ya Nyungwe zahisemo kuzajya zigeza abagenzi aho umuhanda wangirikiye zikagurana abagenzi zitagombye guhagarika ingendo.

    Umuhanda uherutse kwangirika bituma utaba nyabagendwa
    Umuhanda uherutse kwangirika bituma utaba nyabagendwa


    source : https://ift.tt/3aiB5lI

  • Dore uko kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bihombya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n
    Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n’ibiyobyabwenge

    Ni amafaranga atari make kuko yakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro, ariko ubuzima bw’abasaritswe n’ibiyobyabwenge bugomba kwitabwaho bagasubizwa ubuzima bakongera bakaba mu miryango.

    Ibigo nka Iwawa, Gitagata na Nyamagabe biri mu bikoreshwa mu kwakira urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, kandi buri wese ahamara igihe kigera ku mwaka yitabwaho na Leta, yishyura ibyo kurya mu gitondo, saa sita na nimugoroba.

    Kigali Today iganira n’umuyobozi w’ikigo cya Iwawa, Dr Nshimiyimana Jean Damascène, yavuze ko buri muntu ugororerwa Iwawa agenerwa nibura amafaranga 1,650 Frw ku munsi, amafaranga atangwa na Leta mu gihe uwo muntu yagombye na we kuba yinjije nibura 2000Frw, iyo aba yikorera.

    Abagororwa mu bigo ngororamuco Leta ibishyurira amafaranga yo kwivuza, imyenda yo kwambara hamwe n’ibyo bakenera mu gukora isuku, kurya no kuryama.

    Muri 2019 Uwari umuyobozi wa NRS, nyakwigendera Bosenibamwe Aimé, yagaragaje ko ikibazo cy’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge gihangayikishije igihugu kandi gitwara umutungo.

    Ashingiye ku mibare, yagaragaje ko Iwawa hamaze kugororerwa abagera ku 19,321 mu gihe mu kigo cya Nyamagabe harimo kugororerwa abandi , na ho mu kigo cya Gitagata hakaba hari abagore n’abakobwa babarirwa mu 1000, i Gikondo hari 3,800 na ho abari mu bigo ngororamuco mu turere babarirwa mu 5,000.

    Nyamara muri abo bari mu bigo ngororamuco bya Kigali, Musanze na Rubavu, 10% by’abarimo bari bavuye ku kirwa cya Iwawa.

    Imibare igaragaza ko miliyoni zibarirwa muri 900 buri mwaka akoreshwa mu kwita ku rubyiruko ruri Iwawa, na ho abagororerwa i Kigali Leta ibatangaho miliyoni 20 ku kwezi n’andi atangwa ku bari mu bindi bigo.

    Gufasha urubyiruko ruva Iwawa kutongera gusubira mu bikorwa by’ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Leta y’u Rwanda yashyizeho amafaranga afasha Imishinga y’urubyiruko rwavuye Iwawa, kandi iyo bayahawe bakayakoresha neza bishyura 50% ayandi bakayagumana.

    Urubyiruko rugororerwa Iwawa rwigishwa gusoma no kwandika, ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ubuhinzi no gutwara moto, amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe iyo basubiye mu miryango.

    Imibare igaragaza ko benshi mu rubyiruko rujyanwa Iwawa ari abakoreshaga urumogi, heroine, inzoga z’inkorano n’abakoresha izikorerwa mu nganda barenza urugero.

    source : https://ift.tt/3oGr8Hp

  • Miss barakwibye, bagufashe ku ngufu ?-Abarimo Jolly babajije Naomie icyamubayeho cyatumye yandikira RIB #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Miss Nishimwe Naomie yagize ati 'Mwaramutse RIB, mwareba mu butumwa bw’ibanga bwanyu [DMs].'

    Bamwe mu bakurikira uyu munyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020, bahise bibaza ikimubayeho gitumye yandikira RIB.

    Muri bo harimo Miss Mutesi Jolly, wabaye nk’utungurwa agira ati 'Ehhh miss, barakwibye ????' Undi amusubiza agira ati 'Reka.'

    Naho uwiyita Igikoma cya Mukaru we ati 'Miss bagufashe kungufu.'

    Nyuma yo gusaba RIB kureba muri DMs zayo, Miss Nishimwe Naomie kandi yahise anasaba Urwego rw’Umuvunyi na rwo kureba muri buriya butumwa.

    Ibi byatumye bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bajya mu rujijo ku kiri gutuma Miss Naomie yandikira izi nzego ziri mu zikomeye mu bijyanye n’ubugenzacyaha no kurwanya akarenga azisaba kureba ubutumwa bw’ibanga yazandikiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Miss-barakwibye-bagufashe-ku-ngufu-Abarimo-Jolly-babajije-Naomie-icyamubayeho-cyatumye-yandikira-RIB

  • River Studio igiye gushyira ku mugaragaro Album yitwa 'Menyesha Igihe’ #rwanda #RwOT

    Inzu itungaya imiziki, River Studio Rwanda igiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo z’amashusho (mu buryo bwa Live), indirimbo zaririmbwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Iyi Launch izaba kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, ikazakurikiranwa imbonankubone kuri Shene za Youtube: 'River Studio Rwanda’, na 'Agakiza Tv’ guhera ku isaha ya saa 04:00 z’umugoroba.

    Mu kiganiro Agakiza.org yagiranye n’umuyobozi w’ iyi studio ari nawe wayishinze, Producer Ndikumukiza Samuel (Sam) yavuze ko guhuriza abahanzi batandukanye muri ubu buryo ari ihishurirwa yagize mu rwego rwo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana. Yagize ati' Ni ihishurirwa nagize ryo gukora Album, ariko kuko njye ntari umuririmbyi, ndi umucuranzi [Ariko ntoza abaririmbyi]. Ntabwo umuhamagaro wanjye ari ukuririmba cyane, ni yo mpamvu nifashishije benedata basanzwe baririmba, nkandika(Indirimbo) bakaza bakaririmba'

    Intego ya ‘Menyesha Igihe Album Launch’ igaragara muri Bibibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 24: 43-44, hagira hati “Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”

    Nkuko bigaraga kuri Afishe y’icyi gitaramo, abaririmbyi bakoranye na River Studio ni: Aime Uwimana, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Tonzi, Serge Iyamuremye, Alex Dusabe, Nshuti Bosco, Papy Clever, Espoire Balaka, Bidandi, Samuella Jessie Ndikumukiza. Producer Sam avuga ko 'Aba bahanzi ari inshuti twakoranye umurimo hashize igihe kirekire', akavuga ko nubwo ari bo yafashe ashobora kuzifashisha n’abandi mu kindi gihe yagira igitekerezo cyo gukora undi mushinga.

    Producer Sam yatubwiye ko ugereranyije n’imyaka ishize, umuziki wa Gosple mu Rwanda umaze kugera ku ntera ishimishije. Ati'Ugereranyije n’imyaka ishize byari bikiri hasi, ariko nk’ubu ngubu dufate nka Channels za Youtube, ubu umuhanzi ntabwo agihangayikishijwe no kuvuga ngo indirimbo yanjye kuri Tereviziyo, kuri Radio ntibayikinnye. Ushobora gukora channel yawe ugashyiraho ibintu byawe, ukabisangiza inshuti zawe bigasangizwa abandi, ni ikintu cyo kwishimira.'

    Sam akomeze avuga ko' Havutse abaririmbyi bafite impano zitangaje baririmba neza cyane! Ubona ko hari impinduka, uburyo bwo gutunganya imiziki bwarahindutse, ubona hari impinduka nini cyane yo kwishimira'

    River Studio imaze imyaka 8 ishinzwe, ikaba ifite umwihariko wo gukora indirimbo zaririmbiwe Imana. Producer Sam akabwira abantu bose ko imiryango ifunguye ku bayigana, kandi ko bateganyirijwe byinshi byiza mu ntumbero yo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana.

    Reba hano imwe mu ndirimbo zakorewe muri River Studio Rwanda: USHIMWE by Tonzi (Cover By Jessie)

    Kurikira hano ibikorwa bya River Studio Rwanda

    https://www.youtube.com/channel/UCMjHawsTckBxYIKG8_9N29w/videos

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/River-Studio-igiye-gushyira-ku-mugaragaro-Album-y-indirimbo-yitwa-Menyesha.html

  • The Ben yemeje ko Meddy akwiriye igihembo – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura ukwezi 1 hagashyikirizwa ibihembo abahanzi babyegukanye aho mu bahatanye ari The Ben, Meddy na Knowless bo mu Rwanda, kuri ubu The Ben we yagaragaje ukwiriye igihembo. Ni ibihembo bya muzika byitwa AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    The Ben we yagaragaje ko mu cyiciro ahuriyemo n'abahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo, Otile Brown Diamond Platnumz, Alikiba, Khaligraph, Gildo Kassa na Meddy, Igihembo bagakwiye kugiha Meddy yahaye ikamba ry'umwami anashima abari bamutekerejeho agira ati:'Ndashima ku bw'agaciro n'icyubahiro ariko muzagihe Meddy.' Yongeraho ikamba ry'umwami bigaragaza ko yemera ko Meddy ayoboye mu muziki w'u Rwanda muri iki gihe. 

    Ibi bihembo bya All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, mu babihataniye harimo Abanyarwanda batatu. Abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n'umwe uregukanamo na kimwe.

    The Ben yemeje ko Meddy ari umwami w’umuziki mu Rwanda kandi akwiriye igihembo cya Afrimma

    Yifashishije ubutumwa bwa Wasafi mu kwemeza ko igihembo bazakihera Meddy

    Meddy yasabiwe igihembo na The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110223/the-ben-yemeje-ko-meddy-akwiriye-igihembo-110223.html

  • Gutsindwa na Uganda ntacyo nishinza kandi sin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 7 ni bwo Amavubi yakiraga ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, uyu mukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cya uganda cyatsinzwe na Fahad Bayo ku munota wa 40.

    Amavubi ni yo ya nyuma mu itsinda E 

    Nyuma y’uyu mukino Mashami Vincent utoza Amavubi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yavuze ko ntacyo yishinza ku kuba amavubi yatakarije murugo ndetse ko ibyo kwegura bitarimo. 

    Yagize ati: “Ku ruhare rwanjye ku giti cyanjye nta kintu na kimwe nishinza, kuko aba kinnyi dufite nibo duhamara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntago nakubwirako hari umukinnyi kizigenza twasize hanze, tugerageza gukora impinduka mu ikipe no guha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe itanga icyizere mu gihe kiri imbere. Gusa iby’ikibuga utegura ibyawe ariko n’abandi bategura ibyabo, gusa icyo navuga cyo turatsinzwe turababaye, Kandi ntago mfite ubwoba nabuto bwo kuba nava mu kazi, kandi kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntago biri mu masezerano”.

    Mashami Vincent NGO ibyo kwegura nta birimo

    Mashami Vincent kuva mu mwaka wa 2018 ni we ufite ikipe y’igihugu Amavubi kuko yatangiye kuyihabwa mu buryo bw’agateganyo, ariko nyuma aza guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri ari nayo kugeza ubu yibereyemo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110222/gutsindwa-na-uganda-ntacyo-nishinza-kandi-sinteganya-kwegura-mashami-vincent-110222.html

  • Abafite uburwayi bwo mu mutwe bifuza ko bafatwa nk’abandi bantu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byitabiriwe n
    Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye

    Ibyo ni ibyagarutsweho ku ya 07 Ukwakira 2021, ubwo mu Karere ka Gasabo hari hateraniye imiryango n’inzego zitandukanye, bavuga ku bukangurambaga n’ubuvugizi bugamije gushaka ibisubizo by’ibibazo abafite uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo.

    Utarashatse kwivuga amazina ye agahabwa irya Odeth, avuga ko yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ubwo yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko akomeza kugerageza gusa aza guhagarika ishuri ubwo yari agiye gusoza umwaka wa mbere wa kaminuza.

    Yaje kwihugura mu bijyanye no gukora muri Hoteli

    Ahohoterwa bwa mbere bitewe n’uburwayi avuga ko yari arimo kwakira abantu bari baje mu nama, aza guhangayika kubera akazi kenshi (Stress) amena isosi/isupu ku bantu maze bamujyana kwa muganga, nyuma yo koroherwa agaruka mu kazi, baje guperereza basanga afata imiti ihabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe maze baramuhagarika.

    Nyuma yaho yaje kongera kubona akazi kuri Hotel yo mu Karere ka Gatsibo atashatse gutangaza izina, hashize igihe aza kugira ikibazo na none maze atangira kujya mu bakiriya kubavugisha, gusangira na bo kandi bitemewe maze nyuma babona ko afite ikibazo ajyanwa kwa muganga.

    Ati “Icyo gihe maze koroherwa ushinzwe abakozi (Human Resource) yampamagaye mu biro ambuza kwambara umwenda w’akazi kuko akanjye kahagaze. Mubajije ambwira ko ntakwiye kuburana ahubwo ambwira ko niba hari icyo mburana ku bijyanye n’amafaranga ye, ko namubwira maze bakampa asigaye ngataha.

    Yongeraho ko abagore bafite uburwayi bwo mu mutwe bafite ikindi kibazo gikomeye bahura nacyo, kigira n’ingaruka ku babakomokaho.
    Ati “Twe abagore iyo turwaye imibiri yacu yifuza abagabo. Nkanjye iyo narwaye mba nshaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane bityo nkajya kumwishakira, iyo maze koroherwa nsanga ntwite abanteye inda bakanyihakana”.

    Odeth afite abana babiri, umukuru afite imyaka icyenda bose bakaba baba mu miryango we akabafasha batari kumwe.

    Nkurunziza Aimable ufite imyaka 47, uvuka mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko avuka mu muryango ufite ubutunzi bwinshi ariko nta na hamwe agira uburenganzira cyangwa se umwitaho kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Ati “Mfite ikarita y’ubumuga y’uburwayi bwa diyabete n’uburwayi bwo mu mutwe navukanye, ndetse mu muryango wacu harimo abantu benshi bafite ubwo bumuga nko kwa data wacu, masenge n’abandi. Bamwe barapfuye ariko abasigaye nta numwe unyitayeho kuko bangize igicibwa. Bitangira bavuga ko ndi ikinyendaro kandi nasaze, kuko nari naravutse ku wundi mugore”.

    Umutesi Rose umuyobozi, wa NOUSPR UBUNTU
    Umutesi Rose umuyobozi, wa NOUSPR UBUNTU

    Yongeraho ko yagize ubuzima bubi cyane muri ubwo burwayi ati “mbere y’uko mbona imiti inyorohereza, natwikaga ibintu, nkarwana cyangwa nkakora ikosa kandi ritanturutseho bakamfunga, bakanzirikira ku kibambasi igihe nabananiye, rimwe na rimwe nkaniyangiriza kugeza ubwo nasigaye nta mwenda n’umwe mfite. Aho ngereye indera ubu singifungwa”.

    Ashimira inzego z’umutekano (Polisi y’u Rwanda) kuko ari zo zamufashije ku mugeza kwa muganga bakamwitaho.

    Yongeraho ko yifuza guhindurirwa ikiciro ku buryo yagirwa umugenerwabikorwa wa Leta kugira ngo afashwe, gusa akababazwa nuko hari umutungo w’iwabo wakabaye umufasha ariko ntawe afite umutiza imbaraga ngo ahabwe uburenganzira bwe.

    Bose uko baganiriye na Kigali Today bahuriza hamwe ku gusaba Abanyarwanda muri rusange kumva ko ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’undi kandi ushoboye.

    Basaba kandi koroherezwa mu miti bahabwa kuko rimwe na rimwe ntibabasha kubona aho bakura ayo mafaranga, akenshi ngo birukanwa mu kazi iyo barwaye.

    Bihamywa na Odeth uvuga ko azi kwizigamira “iyo norohewe nkabasha gukorera ibihumbi bitanu nizigama 2,500 andi nkayakoresha, cyane ko mfite abana ngomba kwitaho no kwiyishyurira imiti i Ndera. Mba mu kimina no muri Ejo heza bivuze ngo ndashoboye”.

    Umuyobozi w’abafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR UBUMUNTU), Umutesi Rose, avuga ko hatumiwe inzego zitandukanye kugira ngo herekanwe ubushakashatsi bwakozwe bujyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, aho rimwe na rimwe buvamo kwiyahura.

    Mu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’ukwezi kumwe, Akarere ka Nyanza basanze gafite abarwayi 500 kandi bose bafata imiti.

    Yemeza ko hari abarwayi benshi bahagaritswe mu kazi kabo harimo abahoze ari abarimu, abakora mu icungamutungo, Polisi ndetse n’abamburwa uburenganzira bwabo ku mitungo.

    Umutesi avuga ko ahanini ibibazo umuntu ahura nabyo yabiburiye ibisubizo, bishobora kugira uruhare mu kugira uburwayi bwo mu mutwe, bityo agasaba buri wese kumva ko kubugira bidasobanuye ko udashoboye cyangwa se wasaze, aho bamwe babita ko barangiye cyangwa bayayutse.

    NOUSPR UBUMUNTU isaba Leta gushyiraho uburyo bwarengera uwahungabanyijwe kugira ngo agirirwe urukundo, ahumurizwe kuko ari byo aba akeneye nk’Umunyarwanda wese.

    Umutesi ashimira Leta uruhare igira mu gufasha abantu bafata imiti ati “Leta yagize neza kuva mu gihe cya Covid 19 ubwo twari muri guma mu rugo, ingendo zitoroshye, yashyizeho uburyo bwo korohereza ufata imiti mu bigo nderabuzima”.

    Aimable Nkurunziza
    Aimable Nkurunziza

    Yongeraho ko hakiri icyuho kandi gikwiye kuvaho, aho ibitaro bifasha abo bantu bikiri bike mu gihugu.

    Ati “Dufite ibitaro bya Ndera ndetse n’ibiri i Butare. Ikindi kandi usanga umurwayi ahabwa imiti ariko nta muganga ahura nawe ngo amukurikirane amenye urwego agezeho, niba yamuhindurira ubwoko bw’imiti, mbese ari ugufata imiti ariko nta muganga”.

    Asoza akomoza ku bantu bakunze kugaragara ku mihanda rimwe na rimwe bafite abana bamwe bita abasazi, ko igihe kigeze iyo myumvire ikavaho ndetse ko bikwiye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bwo kubafasha.

    Yongeraho ko barimo guhugura abantu biswe ‘Patience Experts’, bazashyirwa mu mirenge bagira uwo babona bagahita bahamagara akajyanwa kwa muganga.

    Asaba Abanyarwanda muri rusange ko mu gihe hari uvuye kwa muganga yorohewe, badakwiye kumuha akato kuko bimusubiza inyuma, kandi ko ikinini cyangwa urushinge bitavura byonyine ahubwo urukundo mu muryango ruvura kurusha ibyo byombi.


    source : https://ift.tt/3BjaxwJ

  • Rusizi: Polisi yaguye gitumo abantu bakoraga impushya za burundu mpimbano zo gutwara ibinyaniziga . #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu , tariki ya 06 Ukwakira 2021, Abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi baguye gitumo abantu barimo bakora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kategori B.

    Amakuru dukura kurubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru ivuga ko abo bafashwe ari Kwizera Fabrice w'imyaka 22 na Irakoze Justin w'imyaka 16.

    Aba bafatiwe mu Mudugudu wa Kabusunzu , Akagari ka Pera , mu Murenge wa Bugarama wo mu Karere ka Rusizi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati: 'Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu (Kwizera na Irakoze). Bari bafite perime imwe y'inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Kwizera Fabrice, bari bafite indi perime nzima ari na yo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata Perime nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n'imibare iranga perime. Kwizera Fabrice na we yari yaje gukoresha perime ngo yari kwishyura Irakoze Justin amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati: 'Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z'ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n'ubundi iyo perime mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.'

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi (nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/08/rusizi-polisi-yaguye-gitumo-abantu-bakoraga-impushya-za-burundu-mpimbano-zo-gutwara-ibinyaniziga/

  • Rwamagana: Umugore ahagarikiye ubukwe mu murenge, abantu barahurura(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi waje witwaje umwana we  ubukwe bw'umugabo we witwa Innocent wari ugiye gusezerana n'undi mugore, amushinja kutabahiriza uburenganzira bw'umwana babyaye ndetse no guta urugo.

    Ibi byabereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ubwo innocent yari agiye gusezerana imbere y'amategeko n'umugore we mushya ,uyu mubyeyi babyaranye umwana yahise yinjira asuka amarira avuga ko atakwemera ko umugabo we arongora undi mugore mugihe yataye urugo ,ndetse akaba atita ku mwana babyaranye.Abantu bahise bagwa mu kantu babonye ibibaye.

    Innocent abajijwe niba hari icyo azi kuri uriya mugore yavuze ko koko babyaranye ariko ngo ntiyaherukaga kumubona ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore.Gusa yahamirije itangazamakuru ko yajyaga avugana nuyu mugore kuri telefoni ndetse yakekaga ko ari budobye ubu bukwe.Ubuyobozi bw'umurenge wari bwatangaje ko aba bombi bari batanze ikibazo cyabo mu murenge ,ariko uyu Innocent yabihakanye ahamya ko ataherukaga kubonana nuyu mugore we.

    Umugeni mushya wari ugiye gushakana na Innocent yavuze ko yari yiteguye ko uyu mugore ari buze guhungabanya ubukwe bwabo ,ngo kuko yahoraga abaneka ,ngo a azabicire ubukwe.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'umurenge ,Aba bombi bimeranyije ko Innocent agururira imyenda y'ishuri umwana we, kumubonera amafaranga yishuri, no gufasha umugore we kubona ibitunga umwana wabo.Byaje kurangira ubukwe bukomeje nubwo bwari bwajemo kidobya.

    Source : https://yegob.rw/rwamagana-umugore-ahagarikiye-ubukwe-mu-murenge-abantu-barahururavideo/