Blog

  • Miss Mukangwije Rosine yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 7 Ukwakira nibwo Mukangwije Rosine n'umukunzi we Chris basezeranye Imbere y'amategeko.

    Mukangwije w'imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n'abayobozi b'irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamuregaga.

    Icyakora yanze kuritanga ndetse n'ubu aracyarifite kuko ntawo kumusimbura uratorwa.

    Uyu mukobwa kandi yitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe. Mu 2019 Mukangwije Rosine yari yahishuye ko ari mu rukundo n'umunyezamu w'Ikipe wa AS Kigali, Ntwali Fiacre, ariko iby'urukundo rwabo ntawe uzi uko byarangiye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mukangwije-rosine-yasezeranye-n-umukunzi-we-imbere-y-amategeko-amafoto

  • Inteko ya EU yamaganye yasabye ko Rusesabagina ahita arekurwa #rwanda #RwOT

    Rusesabagina yahamwe n'ibyaha by'iterabwoba aho urukiko rukuru mu Rwanda rwamukatiwe gufungwa imyaka 25.

    Abayobozi b'u Rwanda kenshi bagiye banenga ibivugwa n'amahanga n'imiryango mpuzamahanga ku kibazo cya Rusesabagina, bavuga ko ubutabera bw'u Rwanda bwigenga.

    Uru rubanza rwe rwarakurikiranywe ku isi kuko azwi kubera film ya Hotel Rwanda ishingiye ku nkuru itavugwaho rumwe ko yarokoye Abatutsi bahigwaga muri jenoside.

    Mu mwanzuro, utari itegeko ryo gukurikiza, wemejwe n'abadepite 660 kuri babiri bawanze na 18 bifashe, inteko ishinga amategeko y'Uburayi “yamaganye ishimitse” urubanza yaciriwe, ivuga ko ari “urugero rwo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.”

    Rusesabagina yahamwe n'ibyaha bishingiye ku bitero bitandukanye byiciwemo abantu icyenda n'abandi bagakomereka byakozwe n'inyeshyamba za FLN z'impuzamashyaka MRCD yari umukuru wungirije.

    Yafashe umwanzuro wo kwivana mu rubanza mu mizi ubwo rwari rugitangira avuga ko “nta butabera yiteze mu rukiko” rwariho rumuburanisha.

    Umudepite w'Ububiligi muri iyo nteko, Kathleen Van Brempt, yagize ati: “Paul Rusesabagina ni umuturage w'Uburayi kandi ni inshingano zacu kurengera uburenganzira bw'ibanze. Uburenganzira bwahonyowe n'abategetsi mu Rwanda.”

    Asubiza ku byavuzwe na Madamu Kathleen, Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda yanditse kuri Twitter ko “…Bitari mu buryo kuba abagizweho ingaruka [n'ibitero bya FLN] badafite umwanya mu byo uvuga n'ibyo wemera.”

    Umwanzuro w'iyo nteko ishinga amategeko ya EU usaba “kurekurwa nta yandi mananiza kwa Bwana Rusesabagina ku mpamvu z'ubumuntu”.

    Isaba kandi abahagarariye EU mu Rwanda hamwe na ambasade z'Ibihugu by'Uburayi “kugeza cyane ubu busabe” ku bategetsi mu Rwanda.

    Mu kiganiro na France24 mu kwezi kwa gatanu i Paris, Perezida Paul Kagame yanenze ko hari amahanga asaba urubanza rw'intabera kuri Rusesabagina.

    Yagize ati: “Ni nkaho ikintu cy'ubutabera mu Rwanda cyangwa muri Africa kigomba kuba gihagarikiwe n'Uburayi, Amerika cyangwa ahandi, hoya.”

    Umuryango washinzwe na Rusesabagina wasohoye itangazo rivuga ko umwanzuro wa EU ari “ijambo rikomeye cyane ku kibazo cya Paul”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/inteko-ya-eu-yamaganye-yasabye-ko-rusesabagina-ahita-arekurwa

  • Umukecuru n'umusaza bakundanye bacyigana muri kaminuza bahuye nyuma y'imyaka 42 bahita bibanira #rwanda #RwOT

    Jeannie Gustavson na Steve Watts bahuye nk'abanyeshuri muri kaminuza ya Loyola i Chicago ubwo uyu mugore yari afite imyaka 18, mu gihe uyu mugabo yari mukuru kuko we yari afite imyaka 21 bidatinze batangira gukundana rwihishwa.

    Icyakora, aba bombi bagowe n'urukundo rwabo kuko umugabo yari umwirabura,umugore ari umuzungu byatumye umuryango w'uyu mukobwa witambika urukundo rwabo kuko ntiwemeraga gukundana hagati y'abantu badahuje ibara ry'uruhu.Aba bombi bamaze imyaka irindwi bakundana rwihishwa.

    Nubwo amaherezo batandukanye,aba bombi bahuye hashize imyaka mirongo ine n'ibiri gusa ngo Jeannie, ubu ufite imyaka 68, yahoraga yicuza icyemezo cyo guhagarika umubano we na Steve ndetse ngo ntabwo yigeze amwibagirwa i

    Mu myaka ibarirwa muri za mirongo batandukanye, Jeannie yakomeje kwizera ko bagikundana kandi ntiyibeshye kuko baherutse guhura mu buryo bw'igitangaza avumbura ko na Steve ariko yiyumvaga

    Aganira n'amakuru ya KWG,Jeannie yagize ati: 'Namukunze cyane tukiri bato kandi nari nzi ko ankunda. Ariko kugeza igihe ibyo byose byabereye, sinari nzi uburyo ankunda. Mu byukuri sinari mbizi.”

    Jeannie avuga ko yibuka uburyo umukunzi we wo muri kaminuza Steve, ubu ufite imyaka 71, yari muremure kandi 'mwiza, ufite ubwenge buhebuje,igikundiro ndetse amwenyura bikarangaza benshi.

    Icyakora, nk'umugabo n'umugore badahuje uruhu, mu myaka ya za 70, yasobanuye ko ibihe byari bibi cyane kandi umuryango we 'utumva cyangwa ngo wihanganire' umubano wabo.

    Jeannie yagize ati: 'Nababajwe cyane kandi natangajwe cyane n'ibyo umuryango wanjye wakoze nibyo wavugaga.' 'Twahisemo guhisha umubano wacu,tuwugira ibanga.'

    Jeannie yarangije mu 1975 aba umuforomo maze Steve yiga impamyabumenyi ihanitse mu burezi aba umwarimu w'Ikidage.

    Ariko, nyuma y'imyaka hafi umunani bari kumwe, Jeannie yahagaritse umubano wabo kuri terefone kubera ibibazo by'akazi, intera yari hagati yabo ndetse no kudahuza kuri gahunda zabo.Uyu mugore avuga ko yicujije icyemezo yafashe ubuzima bwe bwose.

    Aganira n'ikinyamakuru KWG, yagize ati: 'Nicujije ibyo nakoze nkimara kubikora,ako kanya. Ndashaka kuvuga ko nari mbizi ko ntagombaga guhagarika umubano wacu nkuko nabigenje ariko icyo gihe sinari nzi ikindi nakora. '

    Aba bahoze bakundana muri kaminuza ntibigeze bongera kuvugana cyangwa ngo babonane,byatumye Jeannie ashyingiranwa n'undi mugabo, nyuma baratandukana, ariko akavuga ko uko imyaka yagiye ihita atigeze yibagirwa Steve.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Jeannie yatangiye kumushakisha kuri interineti, ashaka kumusaba amahirwe ya kabiri cyangwa gusaba imbabazi ko yatandukanye na we.

    Yanditse vuba aha ati: 'Nyuma y'imyaka mirongo ine n'ibiri, ikiruhuko cy'izabukuru, ufite mudasobwa kandi nta kindi uretse igihe mu biganza byawe, nshobora kumubona? Nshobora gusaba imbabazi? Turashobora kuba inshuti? '

    Imbaraga Jeannie yakoresheje mu gushaka Steve zabaye imfabusa mumezi arindwi, kugeza ubwo abonanye na mwishywa we wamubwiye ko Steve yari mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru i Chicago akamuha aderesi.

    Jeannie yamwandikiye inshuro ebyiri ariko ntiyamusubiza, amaherezo ajya kumushaka mu kigo cyita ku barwayi muri iyi mpeshyi afite ifoto yabo basoza amasomo.

    Yibutse uko bongeye guhura, Jeannie yagize ati: 'Umunota yinjiye mu cyumba cyo gusura maze akavuga izina ryiza yampagaraga, imyaka mirongo ine n'ibiri yahise igenda.

    Njye nawe twahise dusubiramu myaka 18 na 21. Twararize, turaseka, turafatana. Kandi igitangaje cyane twabonye ko tukiri mu rukundo. '

    Steve yari amaze imyaka 15 yibasiwe n'indwara ya Stroke inshuro ebyiri, bituma acika intege kandi Jeannie niwe wari umusuye bwa mbere mu myaka icumi.

    Ati “Icyo gihe nabonye ko akinkunda, kandi ko bigiye kuba iby'iteka ryose. Nari mbizi gusa.”

    Abifashijwemo na GoFundMe,no gukoresha amafaranga yari yarazigamye, Jeannie yashoboye kuvana Steve mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru,amuzana iwe i Portland, Oregan, aho ubu ari we umwitaho.

    Nubwo Steve bimugora kuvuga, aracyashobora gusetsa Jeannie kandi bababariranye kera kandi bongeye kubyutsa urukundo rwabo rwari rwatakaye.



    Jeannie na Steve batandukanyijwe n'ivanguraruhu bahuye nyuma y'imyaka 42 bahita bibanira

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukecuru-n-umusaza-bakundanye-bacyigana-muri-kaminuza-bahuye-nyuma-y-imyaka-42

  • Ubushakashatsi ku miyoborere : Umutekano wakomeje kwanikira izindi nzego, ubwisanzure bw’abaturage bugabanukaho hafi 2% #rwanda #RwOT

    Ni ubushakatsi buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021.

    Ubu bushakashatsi bugaruka ku ishusho y’inkingi umunani zishinzeho imizi y’imiyoborere y’u Rwanda, zirimo iy’umutekano, iy’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, iy’uburenganzira mu bya Politiki ndetse n’iyo kurwanya ruswa no guteza imbere gukorera mu mucyo.

    Inkingi y’Umutekano yakomeje kuza imbere muri ubu bushakashatsi, n’ubundi yaje iyoboye aho iri ku gipimo cya 95,47% ivuye ku gipimo cya 95,44 % yariho muri 2020.

    Inkingi yazamutseho cyane kurusha izindi ni iy’imitangire ya serivisi aho yiyongereyeho 3,49% aho yavuye kuri 78,31 % yariho muri 2020 ubu ikaba igeze kuri 81,86 %.

    Naho iyasubiye inyuma cyane ikaba ari iy’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi aho yavuye kuri 78,14% muri 2020 ikagera kuri 74,65%. Ni ukuvuga ko yagabanutseho 3,49%.

    Ibi byatumye kandi iza ku mwanya wa nyuma mu gihe mu bushakashatsi buheruka yari ku mwanya wa karindwi.

    Indi nkingi yagabanutse ni iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, yababanutseho 1,96% kuko ifite amanota 83,80 % ivuye kuri 85,76 % yariho ubushize.

    Naho izindi nkingi nk’Iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08 % mu gihe mu cyegeranyo gishize yari kuri 87,86 %, naho gusangira amahirwe angana mu gihugu n’uburenganzira byo bikaba biri kuri 93,1%.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77 %, naho Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero cya 73,32%.

    IGERERANYA RY’UKO INKINGI ZARI ZIHAGAZE UBUSHIZE N’UKO BIMEZE UBU

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Ubushakashatsi-ku-miyoborere-Umutekano-wakomeje-kwanikira-izindi-nzego-ubwisanzure-bw-abaturage-bugabanukaho-hafi-2

  • Abanyamakuru Maria Ressa na Dmitry Muratov begukanye igihembo cy’Amahoro ‘Nobel 2021′ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dmitry Muratov na Maria Ressa
    Dmitry Muratov na Maria Ressa

    Pavel Kanygin, umunyamakuru ufite ubunararibonye muri uwo mwuga mu Burusiya, yavuze ko ibyo bitanga imbaraga ku banyamakuru bose.

    Yagize ati “Ibi birasa n’ibitabayeho, ubanza turimo kurota kuko iki ni ikintu kinini gitanga imbaraga kuri twese, amezi ashize yari akomeye cyane ku itangazamakuru ryo mu Burusiya, turimo kwiyumva nk’aho twegereje iherezo ritangaje kuko twaburaga ikizere”.

    Yakomeje agira ati “Nizere ko kino gihembo kizafasha kuturinda ibitero by’ubuyobozi, ni igihembo kitari ingenzi kuri twe gusa, ahubwo ku banyamakuru bose bigenga bo mu burusiya”.

    Yakomeje kandi avuga ko uyu munyamakuru Muratov wegukanye igihembo, ko ari umuntu usaba ibintu bigaragara ariko kandi bikwiye. Aba ashaka ko iteka dushyiraho izindi mbaraga nyinshi z’inyongera, ni umugabo ukunda kandi ushyira umutima we wose mu kazi akora.

    Muratov, umwe mu batwaye iki gihembo yabwiye igitangazamakuru cyo mu Burusiya Tass (Russian news agency Tass), ko atavuga ko igihembo yahawe yari agikwiye, ko ari icya Novaya Gazeta kuko ari bo bapfuye bari kurwanirira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ukwishyira ukizana mu kuvuga, “ubu rero kuko batakiri kumwe natwe (komite y’abaharanira amahoro) twafashe umwanzuro wo kubibwira isi yose”.

    Uwo mugabo yahise avuga urutonde rwose rw’abanyamakuru biciwe mu Burusiya kubera akazi kabo, abarondora anabavuga mu mazina yabo, ati “ni ku bwa Igor Domnikov, Yura Shchekochikhin, Anna Stepanovna Politkovskaya, Nastya Baburova, Natasha Estemirova na Stas Markelov, ni icyabo”.

    Iki n’igihembo gitangwa buri mwaka ku bantu bakoze imirimo y’indashyikirwa muri Siyansi, ubukungu ndetse n’abaharaniye amahoro ku isi yose.

    source : https://ift.tt/2YypA75

  • Umusaza yapfuye nyuma y' uko ijoro ryose yararanye n' inkumi ebyiri abizeza kuzabahesha akazi , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Inkuru twavuga ko idasanzwe ariko iteye agahinda n' iyu musaza wari ugeze mu zabukuru bivugwa ko yari umukozi w'iposita muri Nigeria (NIPOST), yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose asambanya abakobwa b'inkumi babiri yabasezeranyije kuzabahesha akazi bakava mu bushomeri .

    Iyi nkuru y' uyu musaza yabareye ahitwa Akwa Ibom muri Nigeria, aho aba bakobwa bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Akwa Ibom, SP Odiko Macdon, yavuze ko ' Polisi yamenye iki kibazo, babiri batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyishe uwo musaza.'

    Uwapfuye yari atuye ku muhanda witwa Udo mu muhanda wo muri Uyo. Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Nigeria Tribune ko uyu musaza yaba yishwe n'umunaniro ubwo yasambanyaga aba bakobwa bombi yari kuzarangira akazi ku biro by'iposita muri Ibom Plaza Arena muri Uyo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/08/umusaza-yapfuye-nyuma-y-uko-ijoro-ryose-yararanye-n-inkumi-ebyiri-abizeza-kuzabahesha-akazi-inkuru-irambuye/

  • Album ya King James iragura 5k, iya Fatakumavuta utazwi mu buhanzi ni 1.000.000Frw #rwanda #RwOT

    Ni album King James yagiye ararikira abantu cyane, ubu akaba atangaza ko iyi album y’indirimbo 15 abantu bashobora kuyigura 5 USD anaga na 5 000 Frw.

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi album abantu bashobora kuzibona ku rubuga zanatalent.

    Yagize ati 'Album Ubushobozi iriho indirimbo 15 ni 5$ gusa. Ndabashimiye mwese.'

    King James ni umwe mu bahazi bakomeye muri muzika nyarwanda ku buryo hakozwe urutonde atabura mu 10 cyangwa batanu ba mbere.

    Yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe na benshi ndetse n’ubu zigikunzwe ndetse iyo asohoye indirimbo izamirwa hejuru na benshi kubera uburyo iba inogeye amatwi n’amaso dore ko akunze gufatira amashusho mu bihugu byateye imbere.

    Iyi album ya King James iragura 5 000 Frw gusa mu gihe Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta aherutse gutangaza ko ashyize hanze album ye yise Fatology iriho indirimbo 12.

    Mu kwezi gushize ubwo yabitangazaga, yanavuze ko album ye izajya igura 1.000USD [1 000 000 Frw], nyamara uyu munyamakuru ntazwi cyane mu buhanzi ku buryo hari indirimbo ze zaba zizwi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Album-ya-King-James-iragura-5k-iya-Fatakumavuta-utazwi-mu-buhanzi-ni-1-000-000Frw

  • CMA yitabiriye icyumweru cyahariwe abashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kibaye ku nshuro ya gatanu cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuza ibigo bigenzura amasoko y’imari n’imigabane (IOSCO). Iki cyumweru kiba hagati ya tariki 4 na 10 Ukwakira 2021, gifite intego yo kongera ubukangurambaga hashishikarizwa abantu b’ingeri zitandukanye kwitabira kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane hirya no hino ku isi.

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Magnifique Migisha yavuze ati: “Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko kenshi bahuza imbaraga mu bukangurambaga hashishikarizwa ingeri zitandukanye z’abantu kwitabira kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

    Migisha yongeyeho ati: “Mu gihe hizihizwa iki cyumweru cyahariwe abashoramari hirya no hino ku isi, by’umwihariko CMA mu Rwanda iri gukora ubukangurambaga mu kurushaho kwitabira mu buryo buhoraho kandi ku bwinshi kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane, kuko bitanga umusaruro ku gihugu mu kuzamura ubukungu, ku bigo by’ubucuruzi ndetse no ku bashoramari ku giti cyabo.”

    U Rwanda rwateye intambwe mu kurushaho guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu myaka ishize kandi hari byinshi bigenda bigerwaho, kuko hari amahirwe menshi atangwa n’iri soko mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu buryo burambye.

    CMA ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko bikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu batandukanye kugana iri soko, berekwa amahirwe ritanga mu buryo burambye ndetse n’inyungu zihari zo kuzigama no gushora imari by’igihe kirekire.

    source : https://ift.tt/3iJoInn

  • Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu
    Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu

    Bamwe mu bo mu Karere ka Huye bagize amahirwe yo gukurwa mu gahinda bari barahezemo, ku bw’inkunga y’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (Rich), bavuga ko nta mwana bifuriza kunyura mu buzima nk’ubwo na bo banyuzemo, bityo bagasaba abagabo bajya bashuka abana gusigaho.

    Mukamana (Ni izina tumuhaye kuko atashatse ko amazina ye atangazwa), ni umwe muri abo bangavu uvuga ko yitegereje agasanga hari abakobwa bafite imyitwarire itari myiza, iviramo bamwe muri bo gutwara inda, ariko ko hari n’abashukwa n’abagabo baba bafite abagore kandi na bo barabyaye.

    Agira ati “Rwose hariho abagabo b’abana babi, usanga ufite imyaka 30 n’ingahe cyangwa 40 ari kumwe n’akana k’imyaka 15. Ese mu by’ukuri, nta soni aba afite? Nta no kuvuga ngo ese umbonana n’uyu mwana aravuga ngo iki! Umuntu afite umugore ariko ntamunyuze, agiye mu bakobwa, umwe amuteye inda, undi amuteye sida!”

    Yungamo ati “Ntabwo bose babikora pe! Ariko hariho abagabo b’abana babi! Abo rero, nta mutima bagira. Kuko bawugira ntabwo umuntu yakabaye afite umugore n’abana ngo ajye ku mwana w’imyaka 15. Mu by’ukuri ni irari rirenze urugero!”

    Yunganirwa na Mugisha wifuza ko abagabo bajya guhohotera abana bajya babanza kwibaza mu gihe hari uwahemukira abana babo mu buryo bagiye kubikora ku bandi.

    Ati “Igihe ari kumwe n’umwana mutoya, akwiye gusubiza inyuma akareba uwo yabyaye, akibaza niba aramutse amubonanye n’undi mugabo byamunezeza. Ese kuki adatekereza ko atabiretse n’undi atabireka ku mwana we?”

    Ku rundi ruhande, aba bakobwa basaba abagabo bahohotera abana kuzirikana ko guhohotera umwana w’umukobwa bimusubiza inyuma, bigatuma hari byinshi yari kugeraho bipfa, bityo uwabimuvukije akaba ahemukiye igihugu.

    Musabyemariya ati “Abana b’abakobwa na bo barashoboye. Iyo umwangije, ukamutesha ishuri, ntuba ureba ko hari byinshi uri kwangiriza igihugu? Abagabo bagakwiye gusubiza amaso inyuma, bakisubiraho, bakareka kwangiriza igihugu.”

    Yungamo ati “Abagabo nimwisubireho, mureke gukomeza gushuka abana, kuko namwe babikoreye abanyu mwababara. Niba ufite umugore ukaba ufite n’abana, urashaka umukobwa w’iki?”

    Mukamana na we asaba abagabo kwisubiraho agira ati “Nibarekere aho kuko bakomeje kwandagaza abana b’abakobwa! Bagakwiye kwigaya. Niba ufashe amafaranga ukayashukisha umwana w’umukobwa kandi nawe warabyaye, jya uzirikana ko niwangiza uw’abandi n’uwawe ari ko bazamugira.”

    Avuga kandi ko n’utarabyara akwiye kubyitaho, azirikana ko na we hari igihe azaba ahangayikishijwe n’uburere bw’umwana we.

    Asoza agira ati “N’ubonye mugenzi we abikora aba akwiye kumubwira ko ibyo akora atari byo.”


    source : https://ift.tt/3DiggDq