Blog

  • Umusore yishimiye impano isekeje abatereta umukunzi we bamuhaye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yatunguye abakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko umukobwa bakundana yahawe amafaranga n'abandi basore bamutera maze akaguramo ibyo kurya bikamunezeza.

    Uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko umukobwa w'inshuti ye yamubwiye ko bamuterese maze bamuha impano y'amafaranga ndetse aguramo ibiryo , atekera uyu musore.Yabyishimiye avuga ko ibyo uyu mukobwa yamukoreye yabikunze.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yishimiye-impano-isekeje-abatereta-umukunzi-we-bamuhaye/

  • Niba ushaka ko umukunzi wawe akwizera mukorere ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo nta cyizere hagati y'abakundana ntabwo umubano wabo ukomera kuko icyambere ari ukwizerana.

    Dore icyo wakorera umukunzi wawe bigatuma akwizera:

    1.Kutivumbura

    Kwivumbura ni ikintu kibi cyane mu buzima busanzwe bwa buri munsi noneho iyo uhora wivumbura cyangwa wirakaza ku mukunzi wawe ikibaye cyose ukarakara nawe arabirambwirwa kandi nawe akakurambwirwa vuba.

    Ikizima watuza niyo yakubabaza ukaza kubimubaza mumeze neza mwese mwishimye ucishije make burya aragusobanurira kandi akabikubwira neza rwose. Ndabizi kubyihanganira biragora ariko ikiza ni uko wagerageza hanyuma ukaza kumuhana mwese ntanumwe ufite umujinya, icyogihe arabyumva kandi akajyerageza kuburyo bitazonjyera.

    2.Kumukunda

    Uzamukunde kandi ubimwereke ureke byabindi bajya bavuga ngo iyo ukunze umuntu ukabimwereka aragusuzugura cyangwa ashobora guhita agutendeka, ibyo ntaho bihuriye ushobora kumukunda ukabimwereka ndetse bigatuma nawe yirekura wese kuko aba abona ko nta buryarya bukurimo.

    3.Kubwizanya ukuri

    Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi byatuma rurushaho kwiyongera rero no kubwizanya ukuri biri muri bimwe mu byagufasha mu rukundo.

    Tangira ubwize ukuri umukunzi wawe kuri burikimwe cyose kuburyo anakujyenzuye yazajya asanga ibyo wamubwiye ari ukuri.

    4.Kumwitaho:

    Burya kwita ku mukunzi wawe ni byiza kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi, niba aguhamagaye ukamwitaba kandi umuvugisha neza icyo akubajije ukamusubiza witonze kandi umubwiza ukuri, ukamuha impano umutunguye niyo yaba ari nto burya iramushimisha kandi ukazajya umenya uko yiriwe n'uko yaramutse mbese ukamuha umwanya mu buzima bwawe ukongeraho no kumwereka inshuti zawe kuko bimwereka ko uterwa ishema nawe.

    6.Kutamutendeka

    Bakunze kuvuga ngo gutendeka ni byiza ariko njye siko mbyumva, ushobora gutendeka umuntu kandi yagukundaga ugasanga arabimenye, ikizere kigahita gishira cyangwa mugahita mutandukana kandi yagukundaga by'ukuri wawundi wamutendekagaho ugasanga we nta gukunda.

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-ko-umukunzi-wawe-akwizera-mukorere-ibi-bintu/

  • Ibyabaye ku mutoza w'ikipe ya Mali byaba isomo ku Amavubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho ikipe y' igihugu Amavubi itsindwe na Uganda mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022,abantu batandukanye bagaragaje amarangamutima yabo ku cyakorwa kugirango Amavubi yongere gutsinda nka kera, hari n'abasabye ko umutoza Mashami Vincent yirukanwa kuko ahembwa neza ariko ntagaragaze umusaruro. Ku ruhande rwe yavuze ko atiteguye gusezera kuko bitari mu masezerano yasinye.

    Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter batanze urugero ku mutoza w'ikipe y'igihugu ya Mali 🇲🇱 Mohamed Magassouba uhebwa $1,700 buri kwezi kuri ubu akaba amaze amezi 20 atabona umushahara. ariko kuri ubu ikipe atoza ikaba ari iya mbere mu itsinda u Rwanda rurimo n'amanota #7 mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.Ibi bakaba bahamya ko byagombye kubera isomo ikipe y'igihugu cyacu.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mutoza-wikipe-ya-mali-byaba-isomo-ku-amavubi/

  • Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Rwatangiye kugeragerezwa ku bana 800,000 muri Ghana, Kenya na Malawi mu mwaka wa 2019.

    OMS ivuga ko Malaria ari indwara ikizahaje Africa yo munsi y'ubutayu bwa Sahara n'u Rwanda ruherereyemo, kuko mu mwaka wa 2019 gusa, Malariya yishe abana 260,000 batarengeje imyaka itanu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubuzima DR Tharcisse Mpunga yabwiye Ijwi ry'Amerika ko n'ubwo mu Rwanda Malariya yagabanutse kubera ingamba zinyuranye zagiye zishyirwaho, kuba habonetse urukingo bitazabuza igihugu gukomeza ingamba zo kuyirinda.

    Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuva mu mwaka wa 2016, ubwo u Rwanda rwari rwugarijwe n'umubare munini w'abarwayi ba Malariya, hafashwe ingamba zo kwifashisha abajyana b'ubuzima mu kuvura iyi ndwara.

    DR Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ubuvuzi bwa Malariya muri RBC asobanura ko muri 2016 u Rwanda rwagize abantu bangana na Miliyoni 4 n'igice barwaye malariya. Avuga ko n'ubwo hagenda haza ingamba zunganira mu guhangana na Marariya, u Rwanda rutazirengagiza ubundi buryo bwagaragaje kugabanya Marariya.

    Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko iyi gahunda yo kwifashisha abajyanama b'ubuzima yagabanije Marariya mu buryo bugaragara.

    Muganga Mbituyumuremyi kandi avuga ko iyi gahunda yo kwivuriza Malariya mu midugudu, yatumye abarwayi bava kuri miliyoni 4 n'igice mu mwaka wa 2016-2017, bagera kuri miliyoni 2 n'igice mu mwaka wa 2019-2020, naho 2020-2021 ubu barabarirwa kuri miliyoni 1.4

    RBC itangaza ko irigabanuka ry'abarwaye Malariya, ryagendanye n'iry'abo ihitana buri mwaka.

    Muri 2016-2017, Malariya yishe abasaga 700 mu Rwanda, mu gihe 2019-2020 yishe abagera 167, naho uyu mwaka wa 2020-2021 yishe 96.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/inkingo-za-malariya-zizatangira-gukorerwa-mu-rwanda-umwaka-utaha

  • Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo gikomeye cy'ukwezi #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo wari umeze imyaka 12 atandukanye na Manchester United kuva 2009 akagaruka muri uyu mwaka wa 2021 yongeye gutwara igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 9 muri Premier League y'Abongereza.

    Uyu mukinnyi wahoze akinira Juventus yegukanye iki gihembo mbere ya myugariro wa Manchester City Joao Cancelo, Antonio Rudiger wa Chelsea, Allan Saint-Maximin wa Newcastle United, Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool, na Ismaila Sarr wa Watford.

    Ni igihembo yatwaye ahigitse abakinnyi barimo Mohamed Salah, Allan Saint-Maximin, Antonio Rüdiger, João Cancelo na Ismaïla Sarr.

    Iki gihembo atwaye ku nshuro ya 5 atwara iki gihembo icyo yaherukaga gutwara yagitwaye 2008 mbere y'uko yerekeza muri Real Madrid.

    Akaba umukinnyi wa kabiri ufite ibi bihembo byinshi muri Manchester United kuko anganya na Wayne Rooney bombi babifite inshuro eshanu (5) .

    Refe:newsbytesapp.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yatwaye-igihembo-gikomye-cy-ukwezi

  • Umukobwa yasambanye na se w'umukunzi we mu rwego rwo kumwihimuraho #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo muri Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko “yaryamanye na se w'uwahoze ari umukunzi we” mu rwego rwo kumwihoreraho kubera agahinda yamuteye bagikundana

    Muri iyi videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ,uyu mugore wo muri Nigeriya yagaragaye yirata ko agiye kuryamana na se w'uyu wahoze ari umukunzi we.

    Uyu mudamu yahisemo kwihorera ku mukunzi we nyuma yo kumuca inyuma.

    Uyu mudamu yahishuye uburyo yaryamanye na se w'umukunzi we nk'inzira ye yo kwihorera kuko yamuciye inyuma.

    Yerekanye igice cy'inzu avuga ko ari iwabo w'uyu mukunzi we wamuciye inyuma bigatuma nawe amwihimuraho.

    Yavuze ko uwahoze ari umukunzi we yitwa John icyo yakoze ari ukumwigisha isomo ryo kutazongera gukora nkibyo yakoze.

    Muri iyi videwo,uyu mugore yavugaga ati 'John, John, ubu ndi mu nzu ya papa wawe, tugiye gusambana….wambabaje umutima, urakeka ko wagenda ukidegembya gutyo…'

    Biragushimishije se ..?.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yasambanye-na-se-w-umukunzi-we-mu-rwego-rwo-kumwihimuraho

  • APR FC yatsindiye Kiyovu Sports i Shyorongi #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wahuzaga APR FC yitegura Champions League na Kiyovu Sports yitegura shampiyona, warangiye ari ibitego 4 bya APR FC kuri 2 bya Kiyovu Sports.

    Nyuma yo kunganya na Etincelles FC ku wa Kabiri w’iki cyumweru, APR FC uyu munsi yari yakiriye Kiyovu Sports na wo mu mukino wa gicuti.

    Ni mu rwego rwo kwitegura umukino izakinamo na Etoile Sportive du Sahel ku wa 15 Ukwakira i Kigali na 22 Ukwakira muri Tunisia.

    Abasore b’umutoza Adil batangiye basatira cyane Kiyovu Sports ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports, Ishimwe Patrick abasha kwitwara neza aho mu gice cya mbere yakuyemo imipira ikomeye ya Bacca, Karera Hassan na Keddy.

    APR FC, yasabwe gukora impinduka hakiri kare mu gice cya mbere ubwo Mugisha Gilbert wababaye, yavaga mu kibuga hakajyamo Nizeyimana Djuma.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Nsengiyumva Mustafa na Mugenzi Bienvenu bajya mu busatirizi.

    APR FC yari yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Kiyovu Sports, yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 55.

    Kiyovu Sports yaje kucyishyura ku munota wa 65 gitsinzwe na Bigirimana Abedi.

    Ku munota wa 67 Mugunga Yves yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, Nshuti Innocent yatsinze icya 3 ku munota 71 hari mbere y’uko ku munota wa 73 Kwitonda Alain Bacca atsinda icya kane.

    Nsengiyumva Moustapha, yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri ku munota 78, iyi kipe yakomeje gushaka ibindi bitego ariko umuKino urangira ari 4-2.

    Abakinnyi 11 APR FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanjemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsindiye-kiyovu-sports-i-shyorongi

  • Umugabo ufite agahigo ko kugira izuru rirerire ku isi akomeje gutangaza benshi #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Turukiya wanditswe muri “Guinness World Record”kubera agahigo ko kuba umuntu ufite izuru rirerire kurusha abandi ku isi rireshya na santimetero 8,8.

    Mehmet Özyürek w'imyaka 71, yahawe iri kamba bwa mbere hashize imyaka 11 ariko igitangaje nuko iri zuru rigikura.

    Izuru ry'uyu mugabo ryapimwe kuri televiziyo yo mu Butaliyani mu kiganiro cya “Lo Show dei Record” mu mwaka wa 2010 – aho havumbuwe ko afite izuru rirerire ku isi.

    Guinness World Records yemeje ko na nyuma y'imyaka 10, izuru rye rikomeje gukura.

    Banditse kuri Twitter bati: “#Uyu munsi, mu mwaka wa 2010, Mehmet Özyürek ukomoka muri Turukiya yemejwe ku mugaragaro ko afite agahigo ko kugira izuru rirerire kurusha abandi bantu bariho.

    “Izuru ryiza rya Mehmet apima cm 8.8 (3.46 in) kuva hasi kugera hejuru.

    Muri iki cyumweru umwongereza yakoze agahigo ku isi yose ko gutwara yihuta akamashini gakata ibyatsi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-ufite-agahigo-ko-kugira-izuru-rirerire-ku-isi-akomeje-gutangaza-benshi

  • Kimisagara: Mu mugezi wa Mpazi basanzemo umurambo w'umugabo #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha BIG TOWN TV ikorera kuri You tube avuga ko kuwa kane taliki ya 7 Ukwakira mu masaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba mu mugezi wa Mpazi Kimisagara hasanzwemo umurambo wa Pascal wasanzwe afite ibikomere ku mubiri we gusa ntiharamenyekana icyamwishe n'ubwo bamwe bacyeka ko yaba yarasagariwe n'abagizi ba nabi bakamukubita bakamunaga mu mugezi wa mpazi.

    Mushiki we avuga ko Pascal guhera kuwa Gatandatu akiva mu bukwe bari baramubuze.

    Umwe mu baturage batuye hafi ya Mpazi yavuze ko yaherukaga kumubona kuwa gatandatu agakomeza avuga ko ku wa gatandatu bagiye mu bukwe.

    Ndahayo Jean Bosco mukuru wa Pascal avuga ko Tuyisenge Pascal wari n'umumotari moto ye ikaba yari yaratwawe na polisi kubera ko ya yayitije umuntu akagonga polisi zikayijyana Kacyiru

    Ati: Ubwo twari mu bukwe nibwo yavugaga ko acyeneye amafaranga ibihumbi 250 byo kugomboza moto ye, nk'umuryango turicara tumwemerera ko tugomba kumuha amafaranga akajya kuyigomboza(kuyikurayo), guhera uwo munsi w'ubukwe ntabwo twongeye kumubona, tumubonye ubu ngubu mu mazi.

    Akomeza avuga ko nyuma bamushatse ngo bamuhe amafaranga yo kugomboza moto bakamubura haba no kuri telephone, bohereje n'umuntu wo kumushakisha baramubura bagera naho yakodeshaga mu Nyakabanda bavuga ko badaheruka ku mubona.

    Mukuru we akomeza avugako harai bamubwiye ko bamubonye mu Kove ahagana mu ma saa sita z'ijoro yasinze.

    Si ubwa mbere bibayeho kuko no mu minsi yashize muri uyu mugezi wa Mpazi hakuwe mo undi murambo w'umuntu wapfuye.

    INKURU YA Nahimana Dieudonne

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kimisagara-mu-mugezi-wa-mpazi-basanzemo-umurambo-w-umusore

  • Urwego rw'umutekano rwaje ku isonga mu bushakashatsi ku bipimo by'imiyoborere bwa RGB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere,RGB,rwamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi bwa munani bugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo by'imiyoborere buzwi nka 'Rwanda Governance Scorecard'.

    Iki cyegeranyo cyubakiye ku nkingi umunani ari zo, Iyubahirizwa ry'amategeko, Uburenganzira mu bya politike n'ubwisanzure bw'abaturage, Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, Umutekano, Kuzamura imibereho myiza y'abaturage, Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo.

    Hari kandi Ireme ry'imitangire ya serivisi ndetse n'Imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi.

    Iki cyegeranyo cya RGS gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y'uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z'igihugu.

    Ubu bushakashatsi bwerekana ko inkingi 6 kuri 8 zatsinze hejuru ya 80%.Inkingi y'umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44 % yariho mu 2020. Iyubahirizwa ry'amategeko riri kuri 87,08 % rivuye kuri 87,86 % umwaka ushize.

    Ubushakashatsi ku gipimo cy'Ubwiyunge mu Rwanda mu 2020 bwerekanye ko ubutabera, kugira amahirwe angana n'uburenganzira biri ku mpuzandengo ya 93.1%.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n'amanota 86,77 %, iy'uburenganzira mu bya politiki n'ubwisanzure bw'abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

    Ireme ry'imitangire ya serivisi niyo nkingi yazamutse cyane kuko ryagize amanota 81,86 % bivuye kuri 78,31 %. Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero cya 73,32%, naho iy'imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi igira amanota 74,65 % ivuye kuri 78,14 % umwaka ushize.

    Inkingi y'imiyoborere y'ubukungu n'amasosiyete yashyizwe ku mwanya wa nyuma na 74.65%.

    Umuhango wo kumurika ubu bushakahsatsi wabereye i Kigali ukaba witabiriwe n'abahagarariye ibigo bya Leta, abikorera, sosiyete sivile, ibigo by'ubushakashatsi n'iby'amashuri makuru ndetse n'ibigo by'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Ubu bushakashatsi ngarukamwaka butangazwa kugira ngo bufashe inzego zose gusuzuma uko imiyoyorere ihagaze mu Rwanda.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/urwego-rw-umutekano-rwaje-ku-isonga-mu-bushakashatsi-bwa-ku-bipimo-by