Blog

  • Nyamasheke: Imibiri 30 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu mirenge ya Bushenge na Ruharambuga yo mu Karere ka Nyamasheke na Giheke wo mu Karere ka Rusizi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba.

    Mukahirwa Mediatrice watanze ubuhamya yavuze ko umuryango wabo bari 12 bicwa muri Jenoside hasigara batatu, ashima ingabo z'Inkotanyi zemeye gukoreshwa n'Imana zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Uyu mubyeyi uvuka mu yahoze ari segiteri Munyove ubu akaba ari mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 12, nyuma y'urugendo rugoye akaba yaracitse ibitero byinshi byahitanye abo mu muryango we.

    Ati 'Mu bo twashyinguye uyu munsi harimo mama n'abavandimwe banjye. Sinasoza ubuhamya bwanjye ntageneye ubutumwa abo twashyinguye uyu munsi. Uyu munsi turiho twararokotse, mfite abana bane barimo babiri biga mu mashuri yisumbuye'.

    Emmanuel Mushinzimana wavuze mu izina ry'imiryango yashyinguye yavuze ko kubera amarangamutima yabo yari agikomeretse batinze kumva gahunda yo guhuza inzibutso gusa ngo nyuma yo kubona hari zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyizwe mu murage w'Isi byabafashije kumva icyo Leta ibasaba.

    Ati 'Uyu munsi ababyeyi bacu, abavandimwe bacu twahisemo kubasangisha abandi hano mu rwibutso. Turashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi n'aka Nyamasheke badufashije muri iki gikorwa, batumye turushaho gukunda Leta yacu'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze yavuze ko ubugome ndengakamere bw'abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo butuma kugeza n'ubu hari imibiri itaraboneka, agaragaza ko igikorwa nk'iki cyo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside ari igikorwa kiruhura.

    Ati 'Ni ku bw'iyo mpamvu twongeye gukangurira umuntu wese waba ufite amakuru, y'ahaba hari umubiri cyangwa se imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside kuyaduha. Uburyo bwose yayatangamo, tunibutsa ko kuyatanga nta cyaha kirimo'.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo iyi mibiri 30 rusanzwe rushyinguyemo abagera ku 20.174 biganjemo abiciwe mu kibuga cy'umupira w'amaguru cya Gashirabwoba, ari na ho hubatse uru rwibutso.

    Meya Mupenzi wa Nyamasheke yibukije ko gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bidahanwa n’amategeko

    Mu bayobozi bifatanyije n’abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu gikorwa cyo kwibuka harimo Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene na Guverineri Ntibitura Jean Bosco


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imibiri-30-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • ActionAid yagaragaje ko ibihugu by'amahanga bikwiye gufata gufasha Afurika guhangana n'imihindagurikire y'ibihe – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wagaragaje ko mu bibazo bitera imihindagurikire y'ikirere Afurika ifitemo uruhare rwa 4%, nyamara igakomeza kwifasha mu bikorwa byo guhangana no kurwanya ibyo bibazo, ibituma ibihugu byinshi byo muri Afurika bifata amadeni yo kubifasha guhangana n'imihandagurikire y'ikirere, aho nk'u Rwanda inguzanyo zimaze kugera kuri 60% y'umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Ibi byatangajwe ku wa 27 Kamena 2025, mu mwiherero wo kungurana ibitekerezo ku buryo inguzanyo zihabwa u Rwanda, zaguranwamo inkunga zikoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, nka bumwe mu buryo bwakoreshwa mu gufasha u Rwanda guhangana n'ibibazo byatejwe n'ibihugu by'amahanga.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo muri Minisiteri y'Ibidukikije ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere, Thadée Twagirimana, yavuze ko muri miliyari 11 Frw zikenewe kugeza mu 2030 zo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya, zitaboneka nta nkunga z'amahanga u Rwanda ruhawe.

    Asobanura ko ari yo mpamvu bashyizeho uburyo bworohereza abashoramari gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije, ndetse n'uburyo amwe mu madeni u Rwanda rufite yavunjwamo ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati 'Turi gushaka uburyo amafaranga tubereyemo imyenda yajya ahinduka inkunga z'imishinga irengera ibidukikije, aho kugira ngo twishyure amadeni yose mu mafaranga ahubwo tuyishyure mu buryo bwo kurengera ibidukikije.'

    Uwase Lauretta ushinzwe ibikorwa n'iterambere ry'ubucuruzi muri ActionAid, yavuze ko ubu buryo bwo guhindura amwe mu madeni inkunga ziteza imbere imishinga irengera ibidukikije, byagabanya amafaranga ashyirwa mu kwishyura ayo madeni ahubwo agashyirwa mu yindi mishinga irengera abaturage.

    Yagize ati 'Iryo deni riramutse rivuyeho noneho amafaranga abonetse yajya ashorwa mu bindi bikorwa biteza imbere umuturage nko mu buvuzi, mu mashuri, guteza imbere umugore, kurwanya ubukene n'ibindi.'

    ActionAid yahamagariye ibigo bya leta n'iby'abikorera kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwagabanya inguzanyo rufata mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije, ahubwo bagashyira imbere imishinga ikorwa hatitabajwe inguzanyo.

    Uwase Lauretta ushinzwe ibikorwa n'iterambere ry'ubucuruzi muri ActionAid yavuze ko amahanga akwiye kwishyurira kwangiza ikirere cya Afurika

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibidukikije yavuze ko u Rwanda ruri gushaka uburyo amwe mu madeni rwahawe yahinduka inkunga zifasha kubungabunga ikirere

    ActionAid yagaragaje ko mu bibazo by'imihindagurikire y'ikirere bihari ubu Afurika ifitemo uruhare rwa 4% gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/actionaid-yagaragaje-ko-ibihugu-by-amahanga-bikwiye-gufata-gufasha-afurika

  • Kuki imihanda y'u Rwanda ihabwa ubuzima bw'imyaka 20 gusa? – #rwanda #RwOT

    Munyampenda yabwiye Abadepite bagize komisiyo ya PAC ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwagiye ruba urwa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda myiza yujuje ubuziranenge.

    Ati 'Iyo urebye mu Rwanda turi mu bipimo biri hejuru ya 90% mu bijyanye n'ubwiza n'ubuziranenge bw'umuhanda […] twebwe turi gukora ko buryo twirinda ko abantu bagenda batamerewe neza.'

    Yasobanuye umuhanda ushobora gutunganywa ku buryo umara imyaka 40 ariko u Rwanda rwahisemo gukora izamara imyaka 20.

    Ayi 'Impamvu ni uko urujya n'uruza dufite mu Rwanda ntabwo isaba ko tugenda ku muhanda kuri kaburimbo zikomeye cyane. Dukora kaburimbi izamara imyaka 20, iyo hanyuzeho abo bantu usanga ushobora kumara imyaka iri hagati ya 20 na 30.'

    'Ikintu cyangiza umuhanda ni urujya n'uruza ruwunyuraho n'amazi. Iyo ugiye kubaka umuhanda hari urujya n'uruza ruba rusanzwe ruhanyura, hakaza n'abandi batangira kuhanyura. Umuhanda tugiye kubaka tureba ibikorwa by'ubucuruzi bihari tugateganya abantu bashobora kuziyongera ku bawukoresha.'

    Munyampenda yavuze ko iyo hiyongereyeho urujya n'uruza rwongerwa n'uko ibikorwa by'ubucuruzi bigenda byaguka bishobora gutuma ibinyabiziga bikoresha umuhanda birushaho kwiyongera bityo umuhanda ugasaza mbere y'igihe wari waragenewe.

    Ibirambuye wabikurikira muri iyi Video


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-imihanda-y-u-rwanda-ihabwa-ubuzima-bw-imyaka-20-gusa

  • Bizagenda bite amasezerano y'amahoro y'u Rwanda na RDC natubahirizwa? – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakumvikana ku kintu runaka ariko bikarangira kidashyizwe mu bikorwa.

    Byagaragaye cyane mu biganiro bya Luanda, aho hemezwaga agahenge, ariko bugacya ingabo za RDC zubura ibitero, ari nako imvugo zibasira u Rwanda zidashira.

    Amasezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na RDC i Washington D.C arimo ingingo zitandukanye zigaruka cyane ku kijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, kubaha ubusugire bw'ibihugu byombi, kwirinda ubushotoranyi no gucyura impunzi.

    Imbere y'Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marco Rubio, abahagarariye Qatar, Togo n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibigenwa n'aya masezerano.

    Mu ijambo rya Amb. Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku byerekeye iyubahirizwa ry'aya masezerano, asaba ko Amerika yakomeza guherekeza impande zombi mu rugendo rwo kuyashyira mu bikorwa, kuko atari ubwa mbere hasinywa ibintu ariko ntibyubahirizwe.

    Ati 'Tugomba kwemera ko hari ugushidikanya gukomeye mu karere kacu no hanze yako kuko amasezerano yabanje menshi atagiye ashyirwa mu bikorwa, nta gushidikanya ko urugendo ruri imbere rutazoroha ariko ku bufasha bukomeje bwa Amerika n'abandi bafatanyabikorwa, twizera ko tugeze ahantu hadufasha guhindura ibintu. U Rwanda rwiteguye gukorana na RDC kugira ngo rushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje.'

    Nyuma yo gusinya aya masezerano Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, bakiriwe na Perezida Donald Trump wa Amerika.

    Mu ijambo Nduhungirehe yavugiye muri White House, Nduhungirehe yongeye kugaragaza impungenge ku bushake bwa RDC bwo kubahiriza aya masezerano, asaba Trump kuzababa hafi.

    Ati 'Urakoze cyane Perezida, uyu ni umunsi w'amateka, kubera ko ari ugusinya amasezerano y'amahoro hagati ya Congo n'u Rwanda mu kurangiza amakimbirane amaze imyaka 30. Mu bihe bishize hari uburyo bwinshi bw'ubuhuza bwabayeho ariko nta na bumwe bwatanze umusaruro.'

    Yakomeje agaragaza ko impamvu ubuhuza bwa Amerika bwatanze umusaruro, ari imikorere myiza y'ubuyobozi bwa Trump n'izindi ngingo nshya zashyizwe mu masezerano.

    Ati 'Twizera ko ari ukubera ubuyobozi bwawe no kwiyemeza kwawe muri uru rugendo, ariko kandi no kubera uburyo bushya bwajemo ikijyanye n'imikoranire mu by'ubukungu, Ikintu cy'ingenzi cyane kizafasha u Rwanda na RDC gukorana kuko iki ni igice gikize cyane gifite ubucuruzi bwambukiranya imipaka, gifite amabuye y'agaciro n'umutungo kamere.'

    Nduhungirehe yashimangiye ko aya masezerano azatanga umusaruro Amerika nikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Ati 'Amerika nikomeza kuba hafi y'u Rwanda na RDC twizera ko tuzagera ku mahoro arambye. Kandi nk'uko mugenzi wanjye wa RDC yabivuze, ni ingenzi ko Amerika ikomeza kwiyemeza, kubera ko uyu munsi twasinye ariko dukeneye gushyira mu bikorwa ibyo twasinye kugira ngo twinjire muri iki cyerekezo gishya mwavuzeho cy'uburumbuke, kugira ngo dusarure inyungu z'ubukungu zishingiye ku mahoro.'

    'Kugira ngo iyi gahunda y'imikoranire mu by'ubukungu ishyirwe mu bikorwa ni ingenzi ko Amerika iherekeza impande zombi mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo twasinye, kubera ko mu bihe byashize twasinye amasezerano menshi. Twizeye ko hamwe n'ubuyobozi bwawe, na Amerika tuzagera kuri iyo ntego.'

    Hashobora kuzafatwa ibihano

    Uretse Minisitiri Nduhungirehe, impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano ryanagaragajwe n'abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango.

    Umwe muri aba banyamakuru yabajije Perezida Trump ikizakorwa mu gihe aya masezerano yaba atubahirijwe.

    Trump ati 'Tuzakorana na bo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, bo ku giti cyabo bashobora gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko tuzabashyiraho igitutu kugira ngo bishyirwe mu bikorwa. Aba ni abantu babiri bashoboye kandi bazabikora. Barabizi ko bagomba kubikora kuko bitagenze gutyo hazabaho ibintu bibi.'

    Iki kibazo cyongeye gubirwamo n'umunyamakuru Hariana Verás wasabye Trump kuvuga ikizaba amasezerano natubahirizwa.

    Mu gusubiza, Trump yagize ati 'navuga ko hazabaho ibihano bikomeye nibatabyuhiriza, ariko ntabwo ntekereza ko bazabikora ariko dufite ibihano bikomeye by'ubukungu.'

    Byitezwe ko mu kubahiriza aya masezerano hagomba guherwa ku ngingo yo gusenya uyu mutwe wa FDLR, hakabona gukurikiraho iyo gukuraho ubwirinzi bw'ingenzi, bivuze ko ingingo ya kabiri itakubahirizwa iya mbere itararangira.

    Guverineri wungirije w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru igenzurwa na AFC/M23, Willy Manzi ni umwe mu bagaragaje ko batumva uko FARDC izasenya FDLR kandi iyirusha imbaraga.

    Ati 'Abashyigikiye FDLR bashobora kuba bari mu kiriyo, muri iki gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwasinyiye ubutumwa busa n'ubudashoboka, bwo kwambura intwaro umutwe ufite imbaraga kurusha Igisirikare cya Congo ubwacyo.'

    Amasezerano hagati y'u Rwanda na RDC yitezweho kugeza akarere ku mahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bizagenda-bite-amasezerano-y-amahoro-y-u-rwanda-na-rdc-natubahirizwa

  • Rusizi: Hari kubakwa ikimoteri cya miliyari 2,3Frw kizashyirwamo uruganda rutunganya imyanda – #rwanda #RwOT

    Iki kimoteri kiri kubakwa Mu Mudugudu wa Ruhimbi, Akagari ka Ruganda Umurenge wa Kamembe mu birometero birenga nka 20 uvuye mu Mujyi wa Rusizi.

    Ni cyo kimoteri kiri kuri uru rwego kizaba cyubatswe mu Ntara y'Iburengerazuba ndetse biteganyijwe ko kizajya gitunganya imyanda izajya iva no mu tundi turere. Biteganyijwe ko uruganda ruri kubakwa muri iki kimoteri ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 42 buri munsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye IGIHE ko iki kimoteri kizaba ari igisubizo mu kongera isuku mu mujyi wa Rusizi no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.

    Ati “Imyanda yose yo mu mujyi wa Rusizi izajya ihakusanyirizwa, ivangurwemo ibora ikorwemo ifumbire itabora ibyazwemo ibikoresho bishobora kongera gukoreshwa. Ujya ubona ariya macupa ya pulasitiki ari mu kiyaga cya Kivu no mu mugezi wa Rusizi ariya yose azajya akusanywa akorwemo ibikoresho bishobora kongera gukoreshwa”.

    Iki kimoteri kiri kubakwa na Guverinoma y'u Rwanda binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura Wasac Group.

    Umuvugizi wa WASAC Group, Bimenyimana Robert yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka Uruganda ruyungurura amazi yanduye (Faecal Sludge Treatment Plant/FSTP) rufatanye n' Ikimoteri kigezweho (Modern Landfill) yatangiye muri Werurwe 2025 bikaba biteganyijwe ko izarangira muri Werurwe 2026.

    Ati “Icyo kimoteri kizaba gifite ubushobozi bwo kuyungurura meterokibe 42 (m3/day) n' ibishingwe (solid waste) 13 Toni ku munsi, kikazaba kigizwe n' ibice bitandukanye birimo ahazajya hatunganyirizwa imyanda yo mu bwiherero (Faecal Sludge Treatment plant), ahazajya havangurirwa imyanda ibora n'itabora, ibora igakurwamo ifumbire (composting), itabora ishobora kongera gukoreshwa nk'amacupa n'impapuro bigakurwamo bikavugururwa (recycling)”.

    Icyo kimoteri gifatanye n'uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero kizuzura gitwaye Frw arenga gato kuri miliyari 2,3Frw .

    Imirimo biteganyijwe ko izaba yarangiye bitarenze umwaka umwe

    Ahari kubakwa iki kimoteri ni hagari kandi hitaruye ingo z’abaturage

    Iki kimoteri kiri hafi y’ahasanzwe hahambwa amabati ya asbestos avugwaho gutera kanseri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hari-kubakwa-ikimoteri-cya-miliyari-2-3frw-kizashyirwamo-uruganda

  • U Burusiya na Ukraine bigiye gusubira mu biganiro – #rwanda #RwOT

    Ubwo yabazwaga n'umunyamakuru niba icyiciro cya gatatu cy'ibiganiro bizahuza ibihugu byombi kizaba, Putin yemeje ko abayobozi b'amatsinda ari kuganira bakomeje gukorana no kuvugana.

    Yagaragaje kandi ko imbanzirizamushinga y'ibyifuzwa na buri ruhande nubwo bitandukanye cyane, biri mu bigomba kurebwaho muri ibyo biganiro ariko igihe n'aho bizabera hataramara kwemeranywaho.

    Ati 'Ni inyandiko ebyiri zibusanye ariko nyine n'icyo ibiganiro biberaho. Kureba inzira zo kuziba icyuho, kuba rero ibiri muri izo nyandiko bitandukanye ku bwanjye ntabwo byaba ari ibintu bikwiye gutungura abantu.'

    Perezida Putin yirinze kujya muri byinshi ku bijyanye n'ibyo biganiro mu gihe bitarabaho ngo bitange umusaruro byitezweho.

    Ubwo impande zombi ziheruka kugirana ibiganiro byabereye Istanbul, buri ruhande rwatanze ibyifuzo by'uko rubona ibintu n'inzira ishobora kuganisha ku gusinyana amasezerano y'amahoro banemeranya guhererekanya imfungwa z'intambara.

    U Burusiya kandi bwafashe icyemezo cyo gutanga imirambo y'abasirikare ba Ukraine baguye ku rugamba.

    Perezida Vladimir Putin yavuze ko kuva icyo gihe, u Burusiya bumaze gushyikiriza Ukraine imirambo igera ku 6.000, kandi bwiteguye gutanga indi mirambo igera ku 3.000.

    Ati 'Ubu ni ku ruhande rwa Ukraine kwemera kwakira imirambo y'abasirikare babo baguye ku rugamba. Twumvikanye ko icyo cyiciro nikimara kurangira, tuzakomeza ibiganiro ku nshuro ya gatatu. Muri rusange, turiteguye hasigaye gusa kumvikana ku gihe n'ahantu.'

    Putin yashimiye Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, ku ruhare rwe mu gushyigikira ibiganiro aca amarenga bishobora kongera kubera muri Turikiya.

    Ibiganiro biherutse kubera muri Turikiya nta kinini byagezeho

    Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye ibiganiro bishobora kongera ku buhuza na Ukraine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-putin-yavuze-ko-u-burusiya-bwiteguye-ibiganiro-bizabuhuza-na-ukraine

  • FPR yafashije umuryango wa Ahishakiye waguye mu bikorwa byo kwiyamamazaiRubavu – #rwanda #RwOT

    Ahishakiye Mutoni yitabye Imana tariki 23 Kamena 2024, abandi 37 bagakomereka ubwo abantu ibihumbi basohokaga ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

    Icyo gihe byatangajwe ko abantu barenga ku 250,000 bari bashyigikiye umukandida wayo bari baje mu gikorwa cyo kumwamamaza, ndetse abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yakomokagamo kuko umubyeyi we yari asanzwe atunzwe no guca inshuro.

    Nyirandegeya Emertha, Umubyeyi wa Ahishakiye Mutoni mu kiganiro na IGIHE yashimiye Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame uburyo yamugiriye neza.

    Ati 'Ndashimira Paul Kagame uburyo yangiriye neza nyuma yo kubura umwana wanjye Ahishakiye Mutoni, nubwo yapfuye bamfashije kumushyingura nk'Intwari, angejeje mu nzu nziza irimo amashanyarazi kandi ntayo nagiraga, nta murima nagiraga none ngiye kujya mpinga, mugende mumubwirire ngo azahore ku ngoma.'

    Mugiraneza Ismael, umukozi wa KOMENYABU icukura amabuye y'agaciro we na bagenzi bavuga ko bashenguwe n'urupfu rwa Ahishakiye.

    Ati 'Byaratugoye kwakira urupfu rw'umwana muto nk'uriya twakoranaga kandi rwatunguranye, gusa nyuma twaje kwiyakira dusanga nta mpamvu yo guheranwa n'agahinda tukagira ibindi byishimo. Twanejejwe no kuba umuryango we wubakiwe kuko ibyo FPR Inkotanyi ikoze nta handi nabibonye.'

    Mukeshimana Diane ati 'Ahishakiye twarakoranaga kandi kubyakira byaratugoye, kuko yakoranaga umurava, kandi akaba yari yagiye aduterera amakorasi tugiye kwamamaza Chairman wacu, umuryango we twakomeje kuwuba hafi kandi ntibigeze baheranwa n'agahinda.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, unahagarariye FPR Inkotanyi muri aka Karere, Mulindwa Prosper mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kubura umunyamuryango nka Ahishakiye ari imbaraga umuryango we wabuze, ndetse basabwe kuwuba hafi.

    Ati 'Twagize ibyago tubura umwana ukiri muto wari umunyamuryango, iki gikorwa Perezida wa Repubulika arakizi, kuko ubwo yatabarukaga yaraye abimenye abayobozi bahabwa inshingano zo gukurikirana uko uyu muryango tuwuba hafi kuko umwana wabo (Ahishakiye) wari waratangiye gukora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yagombaga kuzabafasha byinshi by'iterambere.'

    Meya Mulindwa yashimiye abakoranaga na Ahishakiye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko nabo ari bamwe mu babaye hafi abasigaye mu muryango wa Ahishakiye.

    Yahamije ko ibyo umuryango wa Ahishakiye wakorewe ari igisobanuro cy'uko FPR Inkotanyi ishyira ku isonga imibereho myiza y'abanyamuryango n'Abanyarwanda muri rusange, kandi banejejwe no kubona umubyeyi wa Ahishakiye yaragaruye inseko nyuma yo kubura umwana we ntawe biturutseho.

    Meya Mulindwa Prosper yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ushyira imbere imibereho myiza y’abanyamuryango bawo

    Ababyeyi ba Ahishakiye bari bishimye cyane

    Abakoranaga na Ahishakiye bemeje ko yakoranaga umurava


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-yahaye-umuryango-wa-ahishakiye-inzu-n-ibiwufasha-kubaho-bifite

  • Ni intambwe igana ku ituze mu karere- Amb. Einat Weiss ku masezerano y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Amb. Einat Weiss yagarutseho kuri iki Cyumweru mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

    Ati 'Twakiriye neza amasezerano y'amateka y'amahoro hagati ya RDC n'u Rwanda, intambwe ikomeye iganisha ku ituze n'uburumbuke mu karere. Amahoro ni ingenzi ku mibereho myiza y'abaturage mu karere kamaze imyaka hafi 30 mu ntambara. Dutewe imbaraga n'iki cyemezo cya dipolomasi kizageza ku karere karushijeho gutekana.'

    Ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 nibwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ikibazo cy'umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ni umuhango wabereye i Washington D.C muri Amerika.

    Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

    Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

    Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

    Ntabwo ari ubwa mbere Amb. Einat Weiss avuze ku kibazo cy'umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC.

    Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2024, yavuze ko 'U Rwanda rukwiye kugira uburenganzira bwo kwirinda. Ndabizi ko buri gihugu gikwiye kugira ubu burenganzira. Kandi icyo u Rwanda rushaka mu by'ukuri ni ukurinda imipaka yarwo n'abantu barwo. Birakwiye kumva impamvumuzi y'ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo gikemurwe kandi byaba byiza.'

    'Ndabivuga nk'umuntu ufite ubunararibonye. Perezida yavugiye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe ko afite uburenganzira bwo kwirinda kandi ko azakora icyo bisaba cyose. Ni ubutumwa bufite imbaraga kandi bw'ingenzi, ntekereza ko abenshi babwumvise.'

    Ambasaderi Einat Weiss yagaragaje ko yakiriye neza amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intambwe-igana-ku-ituze-mu-karere-amb-einat-weiss-ku-masezerano-y-u-rwanda

  • Serivisi z'ubwishingizi zitaganwa na benshi zishobora kubera umuzigo Leta – #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu nama y'Inteko Rusange y'Urwego Nyafurika rwishingira ibigo by'Ubwishingizi (Africa Reinsurance Corporation) yabereye i Kigali kuri uyu wa 27 Kamena 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa ASSAR, Rwakayija Denyse, yavuze ko mu Rwanda serivisi z'ubwishingizi zimaze gutera intambwe kuko ibigo bizitanga ubu bigeze kuri 13 bivuye kuri kimwe cyari gihari mu myaka 50 ishize.

    Yerekanye ko ikibazo kikiri ku mubare muto w'Abanyarwanda bayoboka izi serivisi kandi bikagira ingaruka ku gihugu.

    Ati 'Muri rusange ubwishingizi abantu babwitabira mu gihugu cyacu baracyari bake. Harimo ibyiciro byihariye byakabaye byitabira ubwishingizi harimo nk'abagore n'urubyiruko kandi ni bimwe mu byiciro by'ingenzi mu gihugu. Kuba umubare wabo ari muke ni icyuho.'

    Rwakayija yagaragaje ko uko kutayoboka serivisi z'ubwishingizi ku rugero rwiza binabera umutwaro Igihugu.

    Ati 'Hari inyungu zitandukanye mu kugira Igihugu gifite ubwishingizi buri hejuru kuko ubukungu burazamuka n'ubukungu bukaboneka. Ikindi ni uko umutwaro uzanwa n'ibyago ubwishingizi bukingira igabanyuka kuko hari ingoboka. Uyu munsi iyo habaye ibyago nk'ibiza usanga uwo muzigo uba uwa Leta. Ayo mafaranga yakabaye ashorwa mu bindi bikorwa by'iterambere ry'Igihugu.'

    Yakomeje agaragaza ko ubuhinzi buri mu cyiciro kibamo Ibiza bitandukanye ariko ubwishingizi bwabwo bwitabirwa na mbarwa.

    Ati 'Mu bigo nka birindwi bitanga ubwo bwishingizi abatugana ni bake cyane. Ibiza bibatwarira imyaka, Leta rero ntiyakwemera ko abaturage bayo bicwa n'inzara icyo gihe irabagoboka kandi ayo mafaranga yakabaye akora ibindi bakagobokwa n'ubwishingizi.'

    Yakanguriye abantu gufata ubwishingizi muri rusange ndetse avuga ko indi ntambwe ishimishije ari uko ibigo byinshi bitanga ubwishingizi byo mu Rwanda na byo bifata ubwishingizi muri 'Africa ReinsuranceCorporation' ku buryo n'ibyo bigo biba bitekanye.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko u Rwanda ruteganya gushyiraho ingamba z'imyaka 10 zitezweho guteza imbere urwego rw'ubwishingizi.

    Ati 'Ku bufatanye na 'Africa Reinsurance Corporation', u Rwanda binyuze muri BNR na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na ASSAR turi gutegura ingamba z'Igihugu z'imyaka 10. Ni ingamba zitezweho guha umurongo ahazaza h'isoko ry'ubwishingizi n'uburyo ryatezwa imbere hagamijwe kurigira iry'abantu bose, kuzana udushya, no kunoza amategeko n'amabwiriza arigenga.'

    Soraya yongeyeho ko muri rusange ubwishingizi muri Afurika bukiyubaka kandi bukeneye gushyirwamo ingufu kuko agaciro kabwo kakibarirwa ku ijanisha riri hagati ya 2% na 3% by'Umusaruro mbumbe mu gihe biba bikwiye kugera nibura kuri 5%.

    Abahagarariye ibigo by’ubwishingizi binyuranye bagaragaje ko abaturage bakwiye gukangukira kubwitabira

    Umuyobozi wa ASSAR, Rwakayija Denyse, yavuze ko mu Rwanda serivisi z’ubwishingizi zititabirwa n’abantu benshi

    Abatanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda bagaragaza ko hari serivisi zitaganwa na benshi

    Iyo nama yitabiriwe n’ubuyobozi bw’ibigo by’ubwishingizi muri Afurika

    Ibigo by’ubwishingizi muri Afurika bigaragaza ko ubwitabire bukiri hasi

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko u Rwanda ruteganya gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ubwishingizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/serivisi-z-ubwishingizi-zitaganwa-na-benshi-zishobora-kubera-umuzigo-leta

  • Umurunga uziritse amasezerano y'u Rwanda na RDC (Video) – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 27 Kamena, u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y'amahoro yitezweho gutangira urugendo rushya mu mubano w'ibihugu n'umutekano mu karere.

    Aya masezerano yasinywe, akubiyemo nyinshi mu ngingo zimaze igihe kinini ziganirwaho hagati y'ibihugu byombi, gusa zimwe muri zo, zari zaraganiriweho mbere, uruhande rwa RDC rurinangira.

    Mu kiganiro Tubijye Imuzi, twasesenguye icyo isinywa ry'aya masezerano rivuze mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y'impande zombi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umurunga-uziritse-amasezerano-y-u-rwanda-na-rdc-video