Blog

  • Karongi: Isoko ryambukiranya imipaka rya miliyari 4 Frw ryongeye gukora nyuma y'imyaka 7 – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 ni bwo mu Karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro isoko ryambukiranya imipaka rya Karongi, ryari ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ryuzuye ritwaye miliyari 4 Frw.

    Icyakora si ko byahise bigenda kuko iri soko kuva icyo gihe kugera muri Gicurasi 2025 ryari ryarabuze abarikoreramo.

    Bitandukanye no mu myaka irindwi ishize kuri ubu iyo urigezemo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu uhasanga amakamyo yazanye ibicuruzwa birimo sima n'amabati bipakururwa bigapakirwa amato abijyana i Goma.

    Ndekezi Alexis utuye hafi y'iri soko ati 'Twarabyishimiye cyane kuko byahaye abantu akazi ko gupakurura amakamyo no gupakira ubwato, bizatuma abahafite restaurant babona ababagurira'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko kuba iri soko ryaratinze kubona abarikoreramo byatewe n'umwuka utari mwiza hagati y'u Rwanda na RDC.

    Yavuze ko icyo ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bwakoze kugira ngo ribone abarikoreramo ari ugushaka abacuruzi basanzwe bohereza ibicuruzwa muri Congo kugira ngo bajye bifashisha iri soko nk'ububiko bw'ibicuruzwa.

    Ati 'Twamaze kubona abashoramari babiri basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahacururiza sima n'amabati ariko turateganya ko ubucuruzi buzakomeza kwaguka hagacururizwa n'ibindi bicuruzwa'.

    Iri soko ryari rimaze imyaka 7 ryarabuze abarikoreramo

    Isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi ryabonye abarikoreramo

    Iri soko ryifashishwa n’abohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma

    Imirimo ikorerwa kuri iri soko nyambukiranyamipaka rya Karongi yahaye akazi abarenga 50


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-isoko-ryambukiranya-imipaka-rya-miliyari-4-frw-ryongeye-gukora-nyuma-y

  • Icukumbura ku bimenyetso bishinja Ingabire gushaka guhirika ubutegetsi – #rwanda #RwOT

    Abo muri DALFA Umurinzi bita Ingabire amazina atandukanye, bamwe bamwita IVU nk'impine y'izina rye, abandi bamwita Mukecuru. Ayo mazina yombi ushobora kuza kuyabona muri iyi nkuru.

    Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu bimenyetso byakoreshejwe n'Ubushinjacyaha, byaganishije ku itabwa muri yombi rye. Ni isesengura ryageze ku butumwa Ingabire yandikiranaga n'abarwanashyaka be, mu migambi yaganishije ku itabwa muri yombi rye.

    Inkomoko y'ibyaha

    DALFA Umurinzi ni ishyaka rya Ingabire. Rijya kuvuka ryaje risa n'irisimbura FDU Inkingi yari asanganywe kuko yarisenye nyuma y'uko rishinjwe kuba rikorana n'abahoze muri FDLR.

    Muri DALFA, Ingabire yari afite abantu bakorana bya bafi barimo uwitwa Sibomana Sylvain. Amakuru IGIHE yabonye kuri uyu mugabo, ni uko yabanje gukora kwa Ingabire nk'umukozi wo mu rugo.

    Mu ishyaka, Sibomana akora nk'umuhuzabikorwa ku rwego rw'igihugu. Ni we uhuza abarwanashyaka bari hanze y'igihugu n'abandi bari mu mahanga.

    Niba warakurikiye inkuru z'urubanza rwa Ingabire, wumvisemo ibijyanye n'amahugurwa yateguriwe abarwanashyaka be. Byakozwe bigizwemo uruhare na Sibomana afatanyije n'undi witwa Assumpta uba mu Busuwisi.

    Ni amahugurwa yari agamije kwigisha abanyamuryango bari mu nzego z'ubuyobozi icyo bise 'Uburyo bwakoreshwa mu gukuraho ubuyobozi bw'igihugu hadakoreshejwe imirwano, hagakoreshwa imbaraga z'abaturage nyamwinshi binyuze mu myigaragambyo'.

    Imirimo yose yakorwaga na Sibomana kuko ariwe wari umuhuzabikorwa. Ibyo bishimangirwa n'ubutumwa bwa WhatsApp bwagaragajwe mu rukiko.

    Sibomana ni muntu ki?

    Sibomana Sylvain wavutse mu 1970, ni mwene Kinonko François na Mukamisha Immaculé wavukiye mu Mudugudu wa Kabageri, Murenge wa Mwendo, mu Kakarere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo.

    Atuye mu mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

    Yahamijwe icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka itandatu mu 2014.

    Ibyaha akurikiranyweho

    Ubu akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw'amategeko n'icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Akurikiranyweho kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga no gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Ishyaka Dalfa Umurinzi ya Ingabire Victoire ibinyujije kuri Sibomana, ryateguje abayoboke baryo ko hari amahugurwa y'ururimi rw'Icyongereza abateganyirijwe.

    Ni muri urwo rwego muri Kanama 2021, Sibomana yamenyesheje abayoboke baryo kwitegura ayo mahuguirwa, ko azaba mu mpera z'uko kwezi.

    Yabandikiye ubutumwa bugufi kuri WhatsApp yari yashinzwe ihuza abateguriwe amahugurwa. Yagombaga kumara iminsi ine, ababwira ko agiye kuboherereza igitabo n'aka 'Video' bagomba kuba bifashisha mu kwihugura urwo rurimi kugira ngo bizabafashe gukurikirana neza.

    Amatariki y'ingenzi

    Hagati ya tariki 14 na 20 Kanama 2021, Sibomana yamenyesheje abagombaga guhugurwa ko bafungura application yitwa 'Jitsi Meet' kuri telefoni zabo, abamenyesha ko mu kwinjiramo bagomba gukoresha amazina atari ayabo. (pseudonyms).

    Tariki 20 Kanama 2021, Sibomana yasabye uwitwa Nzabandora izina ry'irihimbano yazakoresha mu cyumba cy'amahugurwa, bumvikana gukoresha 'Rukundo'' ariko bukeye amwoherereza ubutumwa kuri WhatsApp amusaba gushaka amazina y'ibihugu cyangwa se ibindi bintu, amuha ingero z'amazina ya 'Türkey, Morocco na Egypt, undi amubwira ko agiye kwiyita 'Türkey'.

    Tariki 14 Kanama 2021, uwitwa Nzabandora Boniface, Umuyoboke wa DALFA Umurinzi mu Ntara y'Iburasirazuba n'abandi bayoboke ba Dalfa bahawe igitabo cyitwa ''Blueprint for Revolution''. Icyo gitabo cyari mu Cyongereza.

    Uwo munsi bahawe icyo gitabo gisemuwe mu gifaransa cyitwa 'Comment faire tomber un dictateur quand on est seul, tout petit, et sans armes''. Ni nko kuvuga ngo 'ni gute wakuraho umunyagitugu mu gihe uri wenyine, nta mbaraga, nta n'intwaro ufite'.

    Ibyo bitabo byanditswe n'Umunya-Serbia, Srđa Popović, wagize uruhare mu gukuraho ubutegetsi bwa Slobodan Milošević.

    Sibomana yanaboherereje'video ya Popović kugira ngo batangire bimenyereze uko avuga ururimi rw'Icyongereza, banitegure kumva icyo amahugurwa agamije.

    Popović na Milošević ni bantu ki?

    Slobodan Milošević ni umunya-Serbia wabaye Perezida kuva mu 1989 kugeza 1997 ubwo cyari mu byari bigize Yougoslavie. Yabaye Umukuru w'Igihugu gishya cya Yougoslavie kuva mu 1997 kugeza mu 2000 nyuma y'uko habayeho itandukana ry'ibihugu birimo Serbie, Croatie, Bosnie-Herzégovine n'ibindi byari bigize Yougoslavie ya kera.

    Azwi cyane kubera intambara yarwanye muri Yougoslavie mu myaka ya 1990, n'urudaca rw'amakimbirane rwakurikiye itandukana rya Leta zari zihuriye muri Repubulika ya Yougoslavie.

    Milošević's yaharaniraga ko Serbie ikomeza kugira ijambo nyamukuru mu karere ibyo bihugu byari biherereyemo akanashyigikira ukwigenga kw'abanya-Serbia babaga batuye muri ibyo bihugu bindi; ibyatumye habaho urugomo n'intambara muri Bosnie, Croatie na Kosovo.

    Yavuye ku butegetsi abuhiritsweho mu 2000 nyuma y'imyigaragambyo y'uruhererekane yamaganaga ubutegetsi bwe aho yari yarahawe izina rya 'Bulldozer Revolution.'

    Srđa Popović we ni impirimbanyi y'Umunya-Serbie uri mu batangije 'Otpor!', itsinda ry'urubyiruko rwagize uruhare mu gukura ku butegetsi Perezida Slobodan Milošević mu 2000.

    Otpor! yashinzwe mu 1998, yakoze ubukangurambaga ku rundi rubyiruko rubarirwa mu bihumbi, mu bikorwa byo kwamagana ubutegetsi ariko bikorwa mu mutuzo hakoreshejwe amayeri atandukanye nko kwifashisha urwenya ku buryo bakoraga ibintu bisetsa abantu ariko bikanatuma batekereza ku butegetsi buriho.

    Tariki 23 Kanama 2021, Sibomana yoherereje Nzabandora Boniface ''link'' ya 'google play store' yakoresha mu gushyira muri telefoni ye 'application yitwa 'Jitsi Meet'.

    Nyuma y'iminsi itanu ku wa 28 Kanama 2021, Sibomana yakoresheje nimero ya telefoni itari iye ibaruye ku witwa Gasengayire Leonille, yoherereza Nzabandora Boniface ubutumwa kuri WhatsApp amumenyesha ko amatariki y'amahugurwa ari ku wa 13 Nzeri, 16 Nzeri, 20 Nzeri na 23 Nzeri amubwira ko azajya atangira Saa Kumi n'imwe z'umugoroba akarangira Saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba.

    Tariki 2 Nzeri 2021, Sibomana yibukije abagombaga guhugurwa barimo Nzabandora akoresheje na none WhatsApp, ko hari ''link'' kuri Youtube yaboherereje ngo bayifungure, bityo bitoze imvugo y'uzatanga amahugurwa.

    Tariki ya 08 Nzeri 2021, Sibomana yoherereje abagombaga guhugurwa ubutumwa bwongera kwibutsa inama yo ku itariki 09 Nzeri 2021 y'igerageza.

    Ku itariki 09 Nzeri 2021, Sibomana yoherereje Nzabandora na bagenzi be 'link' yo kwitabira inama y'igerageza, anaboherereza 1000 Frw kuri MOMO, yo kugura za internet.

    Kuri iyo tariki ya 09 Nzeri 2021 inama yarabaye, abo Nzabandora yamenye bayitabiriye ni Pepino, wari uyoboye inama, Grace ariwe Sibomana, Flanlin arinwe Rucubanganya Alexis uhagarariye Dalda Umurinzi mu Karere ka Ngoma, Brown, Clever, VD n'uwitwa Sacha.

    Amahugurwa yatangiriye ku ngingo yiswe ''Vision for tomorrow'', yibanda mu kumvisha abayitabiriye ko kurwanya ubutegetsi bw'igitugu ukoresheje ingufu bidashoboka, cyane nko mu gihugu cyabo cy'u Rwanda aho imyigaragambyo itemewe, ahubwo ko hagomba gukoreshwa izindi nzira kuko bituma Leta ntawe yica.

    Isomo rya kabiri ryatanzwe ku munsi wa gatatu w'amahugurwa tariki ya 20 Nzeri 2021 ayobowe na none n'uwitwa Sandra na Anna, biga ku ngamba n'inzira byakoreshwa mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi.

    Inzira zo gukuraho ubutegetsi bigaga

    Muri ayo mahugurwa bize inzira enye bakoresha bakuraho ubutegetsi, izo zirimo iyo bise 'Mobilization and Persuasion', bivuze ko bigaga uburyo batangiza ibikorwa bitagira ingaruka ariko bigamije gutinyura abaturage bagahanga n'ubutegetsi bita ubw'igitugu buriho mu Rwanda.

    Indi nzira ni imyigaragambyo hagamijwe kugaragaza ko bahari kandi biteguye guhangana na leta.

    Inzira ya gatatu ni iyo bise 'Non cooperation tactic' ishingiye ku kutumvira gahunda za leta zose, zirimo no kwanga gutanga imisoro na kwigomeka ku bindi bikorwa bya leta n'ibicuruzwa nka Made in Rwanda.

    Harimo kandi n'indi nzira bise 'Dilemma' bavugaga ko bazatangira kuyikoresha bamaze kubona umubare munini w'abayoboke kuko yo ifite ingaruka nyinshi. Ahanini ngo iba igamije gushyira leta mu gihirahiro, aho bakora ibintu bigacanga leta ikabura icyo ikora.

    Uko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byateguwe

    Ibikorwa byabo bagiye babigabanya mu byo bise 'Operation'.

    Operation Shira Ubwoba Udahungetwa Ugahungeta: iyi bize ko izibanda bazibanda ku cyiciro cy'abazunguzayi bakunze 'guhungetwa' kubera irondo ry'isuku, aho bazumvisha abo baturage ko aribo mwanda leta ishaka kwikiza.

    Bagomba gukibikora bahimba indirimbo ivuga ku mibereho mibi y'abazunguzayi, igahimbirwa hanze hanyuma igakwirakwizwa mu bantu benshi mu Rwanda.

    Operation Serwakira: Yari kwibanda ku bantu bababaye cyane cyane abafite ikibazo cy'ubutaka. Hari gukoreshwa inyandiko (tracts) zikanyanyagizwa ahantu henshi mu gihugu hose.

    Bwa mbere hari kubanza kunyanyagizwa impapuro zitanditseho, ubundi hakazakurikiraho izanditseho ngo 'Turambiwe gukubitwa, turambiwe imisoro ihanitse ku muturage , Turambiwe ubwicanyi no gushimutwa, bityo hakagurwa amakayi noneho barangiza bakabiha abamotari bakabinyanyagiza ahantu henshi.

    Operation Umuturage Imbere: Bavuze ko FPR ivuga ngo umuturage ku isonga ariko bo bagomba kumushyira imbere.
    Hari gukoreshwa 'tracts' bakandikaho amagambo arimo 'Kwamburwa ubutaka, kwakwa imisoro y'ikirenga no gukubitwa kw'abazunguzayi.

    Batanze urugero ko bakwifasha ibijyanye na Kangondo ahimuwe abaturage bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bagakoresha imipira y'icyatsinyanditseho Kangondo, bakazayambara igihe abaturage bazaba bari mu rubanza n'Umujyi wa Kigali, imipira ikambarwa mu gihugu hose icyarimwe, ngo berekane ko barambiwe akarengane gashingiye ku butaka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icukumbura-ku-bimenyetso-bishinja-ingabire-gushaka-guhirika-ubutegetsi

  • Imbwa zirwaniye igufwa, Gitumba ihinduka ituro ry'imirambo #rwanda #RwOT

    Imirwano yo gusubiranamo hagati y'umutwe wa Mai-Mai Biroze-Bishambuke yabereye muri secteur ya Lelenge, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, teritwari ya Fizi, yasize abasirikare benshi bishwe, barimo n'umukomanda warashwe umurambo we ukajugunywa mu mugezi.

    Nk'uko byatangajwe nabamwe mu baturage bahaturiye mu butumwa batanze n'abaturage, ahabereye iryo rasana, bavuze ko ikibazo cyavutse hagati y'abarwanyi bo kwa Col. Ngomanzito.

    Ubutumwa bugira buti: 'Si ibintu! Mai Mai zasubiranyemo. ku wa Gatandatu bashinguye abayobozi babo babiri.'

    Ubu butumwa bwongeraho ko uwo munsi ku mugoroba barashe komanda wareberaga ahitwa Gitumba, umurambo we bawujugunya mu ruzi. Amakuru yizewe yemeza ko iyi mirwano yo gusubiranamo yakurikiye indi yabaye i Gasiro, aho hari habayeho gushyamirana biturutse ku mafaranga uyu mutwe wa Biroze-Bishambuke wakusanyaga ku isoko rya kane.

    Bivugwa ko ubwo hatangiraga kurasana, barashe umukobwa ufitanye isano ya bugufi na Col. Ngomanzito, bikavamo igikorwa cyo kwihorera cyahitanye undi muyobozi na komanda batayo.

    Iyo mirwano yahise ikomeza mu Gitumba aho imbunda ziremereye n'izoroheje zumvikanaga cyane ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

    Amakuru ataragenzurwa neza avuga ko Col. Ngomanzito yaba yarahamagajwe i Uvira ngo asobanure icyateje iryo subiranamo, aho bivugwa ko yagiyeyo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu.

    Imirwano yo gusubiranamo hagati y'umutwe wa Mai-Mai Biroze-Bishambuke yabereye muri secteur ya Lelenge, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo

    Source : https://kasukumedia.com/imbwa-zirwaniye-igufwa-gitumba-ihinduka-ituro-ryimirambo/

  • Indege ya PAMU yahushije Kiziba, igwa Gishigo #rwanda #RwOT

    Mu Minembwe, ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, indege ya PAMU yahakoreye impanuka ubwo yashakaga kwitura ku kibuga cy'indege cya Kiziba, ariko igahusha, ikagwa mu gace ka Gishigo.

    Amakuru yatangajwe na Kasuku Media  avuga ko iyo ndege yangiritse ku ibaba ryayo ry'iburyo, ariko nta muntu yishe. Umukozi umwe wayikoragaho ni we wakomeretse byoroheje.

    Ubutumwa bwasohowe bugira buti: 'Hari indege yarije kwitura ku kibuga cy'indege cya Kiziba, irahusha igwa hakurya ku w'i Gishigo.'

    Bukomeza buti: 'Iyi ndege yangiritse ku ibaba ryayo ry'iburyo, ariko nta muntu wayiguyemo, usibye umwe mu bakozi bayo wayikomerekeyemo, ariko bitari cyane.'

    Iriya ndege ubu iri gukorwa kugira ngo ishobore gukomeza ibikorwa byayo.

    Umwe mu baturage bo muri ako gace yabwiye Minembwe Capital News ko nubwo atazi ubwoko bw'iyo ndege, ayiziho ko ari iya PAMU, ishirahamwe rishinzwe ibiryo muri Loni (UN).

    Ati: 'Sinzi ubwoko bwayo, ariko si kajugujugu. Ni iya Pamu.'

    Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru, tariki ya 29 Kamena 2025. Iyo ndege bivugwa ko yari ivuye i Bukavu izanye ibiryo ku baturage ba Minembwe bimuwe n'intambara zibasiye aka gace.

    Hari amakuru avuga ko hari impungenge ko drone y'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ishobora kugaba igitero kuri iyo ndege iri gukorwa, nk'uko byemezwa n'uwo muturage wagize ati: 'Turatinya ko drone z'ingabo za RDC zayirasaho. Icyo nicyo kibazo giteye impungenge, kuko kwangirika kwayo ntikwari gukomeye cyane. 

    Indege ya PAMU yahushije Kiziba, igwa Gishigo

    Source : https://kasukumedia.com/indege-ya-pamu-yahushije-kiziba-igwa-gishigo/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y'asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n'igikombe #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi wahesheje ishema Akarere n'intara y'Amajyepfo. Wegukanye umwanya wa Kabiri ku rwego rw'Igihugu mu marushanwa y'ibikorwa by'umuganda wa 2024-2025. Bashyikirijwe ishimwe ry'Indashyikirwa bitewe n'inzu mberabyombi biyubakiye ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 73, ishobora kwakira abantu basaga 400 mu cyumba cyayo. Basabwe kuyitaho ariko kandi no gukora ibizabahesha umwanya wa mbere mu marushanwa ataha. Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu(MINALOC).

    Itangwa ry'iki gihembo cy'Indashyikirwa, ryabimburiwe n'igikorwa cy'Umuganda rusange witabiriwe n'abaturage, ubuyobozi bwa MINALOC, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo hamwe n'Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara. Ni Umuganda watunganije umuhanda wo mu Mudugudu wa Ruyumba, Akagari ka Kabashumba muri Nyamiyaga.

    Alice Kayitesi/ Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

    Mu butumwa bwa Alice Kayitesi, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yagejeje ku bitabiriye itangwa ry'iki gihembo cy'Indashyikirwa mu bikorwa by'Umuganda wa 2024-2025 byateretse Nyamiyaga ku mwanya wa 2 mu Gihugu, yashimiye Abaturage n'Ubuyobozi bwa Nyamiyaga ku gutekereza igikorwa nk'iki kije ari igisubizo ku kubona ahantu hagutse bakorera inama, bakorera ibirori bitandukanye bihuza abantu benshi.

    Mu kubashimira yagize ati' Igikorwa cyanyu cyabaye icya Kabiri ku rwego rw'Igihugu. Ni igikorwa cyiza, Igikorwa cy'Umuganda gifitiye akamaro Abaturage kandi bagizemo uruhare. Nagira ngo tubashimire kubera ko Abaturage ba Nyamiyaga mufatanije n'Uboyobozi bwanyu mwashatse igisubizo kandi koko natwe turabizi'.

    Imbere mu cyumba cy'Inzu Mberabyombi.

    Agira kandi Ati' Iyi Salle(icyumba) yari ikenewe kubera y'uko Umurenge wanyu ni mutoya nanjye nkiri mu nshingano zindi( akiri Meya) hari igihe najyaga nza gusezeranya hano bikaba ngombwa ko ababyeyi bamwe n'abandi tubaheza inyuma, bakarungurukira mu madirishya'.

    Yakomeje ati' Kuba rero ari mwebwe nk'abaturage mwitekerereje iki gikorwa remezo, mukagishyiramo imbaraga z'amaboko, ibitekerezo ndetse n'imbaraga z'ubushobozi turabibashimira cyane kandi tukanashimira Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ko muri ayo marushanwa yabonye ko iki gikorwa kiri mu bikorwa by'Indashyikirwa'.

    Igikombe gitangwa.

    Guverineri Kayitesi, yababwiye ko iki cyumba kitaje gusa gukemura ikibazo cy'ahakorerwaga inama gusa, ko ahubwo ari n'igisubizo kirambye ku basore n'Inkumi n'abandi bo mu mayaga, byaba kuhasezeranira no kuhiyakirira n'ibindi. Yasabye ko igiciro kitazaremerera Abaturage ariko kandi bagashyira imbere kwita kuri iyi nyubako.

    Umukozi wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu(MINALOC) ushinzwe iterambere ry'Abaturage wazanye iki gihembo yabwiye Abaturage n'Ubuyobozi bwa Nyamiyaga ati' Mu izina rya Minisiteri naje mpagarariye nagira ngo tubashimire cyane kuri iki gikorwa cy'Indashyikirwa mwagezeho cyo kwiyubakira iyi nzu mberabyombi binyuze mu Muganda ariko n'izindi nyunganizi mwatanze. Ni igikorwa cyiza rero niyo mpamvu twaje ngo twishimane namwe ariko tunabakangurira gukora ibindi bikorwa byiza mufatanije byafasha guteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange'.

    Umukozi waje ahagarariye MINALOC.

    Yakomeje ababwira ati' Ubu mwabaye aba Kabiri ku rwego rw'Igihugu, ariko ubutaha noneho muzagire igikorwa kinini giteza imbere imibereho y'Abaturage cyane, muzaba aba mbere. Muzagikore ariko mutagamije kugira ngo muzabe aba mbere, ahubwo kugira ngo kibateze imbere murusheho gutera imbere. Ndabifuriza ko n'ubutaha Nyamiyaga mwazaba aba mbere'.

    Muzehe Mukama Kirizositomu, umwe mu baturage wavuze mu izina rya bagenzi be ku nkomoko y'igitekerezo cyo kubaka iyi nzu Mberabyombi, yavuze ko ari inyubako yavuye mu bitekerezo by'abaturage biturutse mu kuba baraburaga aho bakorera inama, abaje gusezerana ugasanga icyumba cy'Umurenge ni gito cyane bamwe bahera hanze, hakaba kandi abashaka kwiyakira mu birori bitandukanye bakabura aho bajya n'abahabonye ugasanga ibiciro byaho biri hejuru cyane, atari ibyigonderwa na buri wese.

    Muzehe Mukama, arasobanura uko igitekerezo cyaje.

    Yagize ati' Abaturage tumaze kubona ko tudafite aho dukorera iyo mirimo n'indi iduhuza turi benshi twatanze igitekerezo cyakirwa na Njyanama y'Umurenge bemera ko twakwiyubakira Inzu mberabyombi hano ku murenge tuzajya dukoreramo iyo mirimo yose; ubwo Bukwe, Inama tutabonaga aho dukorera, ba Midugudu batabonaga aho bakorera inama, Abanyabuzima baburaga aho bakorera inama, Abakurikirana iby'Ubuhinzi batagiraga aho bakorera inama kuko hano nta handi byasabaga kujya gutira. Rero iki ni igisubizo nk'abaturage twishakiye gisubiza ibibazo byacu byavuzwe'.

    Uretse icyumba kinini ifite gishobora kwakira abantu basaga 400 mu mwanya umwe, ifite n'ibindi byumba bitatu bishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye bitewe n'ibyakorerwamo, Igira ubwiherero bwayo, igira Intebe n'ibizifunika, Indangururamajwi zayo, byose byakozwe mu buryo bw'Umuganda w'abaturage bishatsemo ibisubizo. Agaciro k'ibyakozwe byose gasaga Miliyoni 73 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Byari ibyishimo kuri aba baturage mu ngeri zose.

    Iyi Nzu Mberabyombi kimwe na Sitade ya Ngoma muri uyu Murenge biyubakiye igatahwa 2023-2024 aho yabariwe agaciro k'asaga Miliyoni 185, nayo yabahesheje ishema kuko yabaye iya mbere ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, iba mu bikorwa bitanu byahize ibindi mu Gihugu. Ibyo byose ngo babikesha Urugendo shuri, Ubuyobozi n'Abaturage ba Nyamiyaga bakoreye ku Mulindi ahari Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu, aho kandi bavuye berekeza ku ngoro y'Inteko ishinga Amategeko, ahabitse Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Bahamya ko ibyo babwiwe, ibyo babonye muri ayo mateka yose yaranze Ubutwari bw'Inkotanyi byabaremye mo imbaraga zo Kwishakamo Ibisubizo.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi yashimye ubuyobozi n'Abaturage ba Nyamiyaga, abasaba ko ubutaha bakora ibirenze ibyakozwe bityo Umuturage akarushaho kuba ku Isonga.
    Igikombe cyasanze ibindi by'imyaka ishize.
    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko ibi ari ikimenyetso cy'Imiyoborere myiza mu Gihugu, aho Abaturage n'ubuyobozi bahuriza hamwe mu kwishakira ibisubizo. Yasabye Ubuyobozi bwa Nyamiyaga hamwe n'Abaturage kongera ikibatsi mu bikorwa bihindura Ubuzima bw'Abaturage bukaba bwiza kurusha. ( Tuzagaruka byihariye ku butumwa yatanze).
    Gitifu Mudahemuka Jean Damascene( uzwi ku kazina ka Nzirubugwari) wa Nyamiyaga afite uduhigo twihariye n'Abaturage be. Ahamya ko ibanga ngo riri Ku Mulindi n'ahandi yanyuranye n'Abaturage bakahava bafite kwiyemeza gukora neza kurusha.
    Udushya tuba muri uyu Murenge!, Uwo ubanza imbere ni Gitifu w'Akagari ka Mukinga, amaze imyaka 4 yiharira Igikombe cyo kwesa Imihigo ya mutuweli. Aherutse kubwira bagenzi be mu Karere ngo bajye bahatanira indi myanya ariko uwa mbere bawibagirwe kuko ngo yarawutsindiye.
    Mbere yo guhabwa Igikombe, habanje gukorwa Umuganda rusange.
    Abaturage mu gikorwa cy'Umuganda n'Abayobozi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/29/kamonyi-nyamiyaga-inzu-mberabyombi-yasaga-miliyoni-73-ibahesheje-ishema-nigikombe/

  • Rwamagana: Abafatanyabikorwa batanze miliyari 9 Frw yafashije kuzamura imibereho y'abaturage mu 2024/25 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana. Muri aka Karere habarurwa abafatanyabikorwa barenga 70.

    Iki gikorwa cyaranzwe no kwerekana udushya twakozwe n'abaturage babifashijwemo n'abafatanyabikorwa. Mu dushya twamuritswe harimo abahinga bakoresheje ikoranabuhanga mu kuhira, abakora ifu y'amagi, abahinga ibitoki byera hejuru y'ibilo 100 ndetse n'abakora amavuta yo kwisiga mu bisigazwa by'ubuki n'ibindi.

    Perezida w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana, Nduwayezu Valens, yavuze ko miliyari 9 Frw ari zo bashoye mu ngengo y'imari y'uyu mwaka hagamijwe gufasha abaturage kwiteza imbere ndetse no gufasha abafite imishinga mito kuyishyira mu bikorwa.

    Ati 'Ayo mafaranga amenshi yagiye mu bikorwa by'iterambere ry'abaturage dukemura ibibabangamiye nk'isuku n'isukura, imyubakire, gutanga amazi, kubaka amashuri n'amasoko mato atandukanye. Intego ni uguteza imbere umuturage twese dufatanyije.''

    Tuyiringire Germaine wororera inkoko 1000 mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Ntunga, kuri ubu yatangiye kwikorera ifu y'amagi. Arayafata akayumisha akayasya agakuramo ifu yifashishwa mu kurwanya igwingira n'imirire mibi.

    Yagize ati 'Natangiye norora inkoko zikampa amagi arenga 800 ku munsi ariko rimwe abagura amagi bakaduhenda rero naje gushaka uko ya magi nayongerera agaciro ntangira kuyakoramo ifu y'amagi. Ni ifu ikiri mu igerageza aho ushobora kuyiha umwana ikamufasha gukura neza, ubu niteguye kuyishyira ku isoko.''

    Manishimwe Elisabeth utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari ka Nyarukombe, we yatangiye gukora amavuta yo kwisiga mu bishashara biva mu buki, akayavanga n'igikakarumba.

    Ati 'Ni ibintu bishobora kuntunga kuko mbikuramo hagati y'ibihumbi 200 Frw n'ibihumbi 300 Frw buri kwezi, byose nabifashijwemo n'abafatanyabikorwa, ubu ndifuza kuzubaka uruganda ruyatunganya kandi nabonye ari ibintu bishonboka cyane.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye abafatanyabikorwa ku bikorwa byiza bakoze, avuga ko amafaranga batanze yahinduriye benshi ubuzima mu buryo bugaragara.

    Ati 'Iyo umuryango uhindutse, imitekerereze irahinduka ndetse n'imigenzereze. Abana bari bagiye guta ishuri barigarukamo.''

    Meya Mbonyumuvunyi yijeje abafatanyabikorwa ko abaturage bafashijwe kuva mu bukene ndetse n'abafashijwe gukora imishinga myiza yatanze akazi ku bandi bazakomeza kubafasha ku buryo idasubira inyuma.

    Tuyiringire Germaine avuga ko ifu y'amagi ifasha mu kurwanya imirire mibi

    Manishimwe Elisabeth ukora amavuta mu bisigazwa by'ubuki yishimira uburyo abafatanyabikorwa bamufashije kwiteza imbere

    Ikoranabuhanga ryo kuhira hakoreshejwe imirasire y'izuba ni rimwe mu byafashije abaturage benshi

    Nduwayezu Valens uhagarariye abafatanyabikorwa, yavuze ko miliyari 9 Frw bashoye yifashishijwe mu bikorwa biteza umuturage imbere

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gufasha umuturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abafatanyabikorwa-batanze-miliyari-9-frw-zakoreshejwe-mu-mibereho-y

  • Rubavu: Bamwe mu bafite amacumbi banga gushyira udukingirizo mu byumba bavuga ko bibabuza abakiliya – #rwanda #RwOT

    Nk'ahantu hasohokerwa na benshi, impuguke mu buzima zisanga hakwiye gushyirwaho ingamba zisumbuye mu guhangana na Virusi itera Sida, zirimo no gushyira udukingirizo ahantu horohera buri wese kutubona, gusa bamwe mu bafite amacumbi muri aka Karere bavuga ko batagishyira udukingirizo mu macumbi yabo kuko basanze bibahombya.

    Twagirayezu Maurice uyobora Havan Hotel, yavuze ko uburyo bafasha abakiliya mu kwirinda Virusi itera Sida harimo kwereka abakiliya ko niba bakeneye udukingirizo batubagurira mu buryo bworoshye.

    Ati “Kubera ko twe twakira abantu benshi batandukanye, hari umukiliya ushobora kuza yasangamo udukingirizo mu cyumba, akaba atakwinjira muri hoteli avuga ati aha bacuruza ubusambanyi.”

    Habimana Cyprien ukora kuri Guest House Le Calme, yavuze ko gushyira udukingirizo imbere mu cyumba byabicira ubucuruzi ari na yo mpamvu bahisemo kutadushyira imbere mu byumba.

    Ati “Kenshi umukiliya wacu aza hano yaduhamagaye akakubwira ngo untegurire icyumba n'utwo dukingirizo udushyiremo. Hano imbere mu byumba ntatwo, iyo umukiliya aje agakeneye arakadutuma. Twe twahisemo kujya tutubagurira hanze.”

    Bamwe mu bakora umwuga w'uburaya mu Karere ka Rubavu, bavuga ko kuba mu macumbi hatabamo udukingirizo bishobora gutuma bamwe bahandurira Virusi itera Sida.

    Umwe yagize ati '' Iyo umukiliya aguhamagaye wowe ugenda uziko yashatse udukingirizo, rero iyo usanze ntatwo afite burya biragorana ko ari wowe wajya kudushaka, twe icyo twasaba abo bantu bafite amacumbi ni ukujya bashyira udukingirizo mu byumba kuko natwe byaturinda kutwanduza Virusi itera Sida.''

    Umukozi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, mu ishami rishinzwe ubuzima, Jolly Bashagire, yavuze ko kudashyira udukingirizo mu byumba bidashobora guhombya abakodesha amacumbi ahubwo ko byafasha ababagana kurengera ubuzima bwa benshi cyane cyane mu kubarinda Virusi itera Sida.

    Ati “Tugerageza kubabwira ko bategura udukingirizo nk'uko bategura ibindi byose nk'amashuka, uko bategura uburoso, na two bakwiriye kudushyira aho hafi cyane ko umuco wacu kenshi utuma umuntu atinya kugasaba, bakwiriye kudushyira mu kabati k'igitanga utinye kugasaba akaba yagasangamo bimworohereye.''

    Bashagire yavuze ko hari aho bikurikizwa, hakaba n'abandi usanga binangira ku kubikora ariko ko bari kubakangurira kubyuhahiriza mu rwego rwo kurushaho kurinda ababagana Virusi itera Sida.

    Akarere ka Rubavu kabarurwamo hoteli 24 zifite ibyumba 2.059, ibigera ku 1.471 biherereye mu Murenge wa Gisenyi. Serena Hotel ni yo ifitemo ibyumba byinshi 69, igakurikirwa na Stipp Hotel ifite 50 ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Abafite amacumbi banga gushyira udukingirizo mu byumba bavuga ko bibabuza abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-bamwe-mu-bafite-amacumbi-banga-gushyira-udukingirizo-mu-byumba-bavuga-ko

  • Abapolisi b'u Rwanda bifatanyije n'abaturage bo muri Centrafrique mu muganda rusange – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wabereye mu gace kitwa 1er Arrondissement, kamwe mu turere tugize umujyi wa Bangassou, waranzwe n'ubufatanye hagati y'abapolisi b'u Rwanda, abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye, ndetse n'abagize inzego z'umutekano z'imbere mu Gihugu.

    Abawitabiriye basukuye irimbi rya Bangassou, hatemwa ibihuru n'ibiti birikikije, baharura n'ibyatsi bikikije umuhanda uva Bangassou werekeza Bangui.

    Théophile Demba, Umuyobozi w'umujyi wa Bangassou yashimiye abapolisi b'u Rwanda ku kazi k'indashyikirwa bakora ko kurinda ubuzima bw'abasivile, gukorana n'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu mu kurinda umutekano w'abaturage, n'ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'abaturage.

    SSP Thomas Kayonga, uyobora itsinda RWAFPU3-3, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda ku bushake n'imbaraga bagaragaje mu guharanira ubuzima bwiza.

    Ati ʺKugira isuku dutunganya aho dutuye n'aho dukorera ni inshingano zacu twese kuko isuku ari isoko y'ubuzima. Ndashimira buri wese waje kwifatanya natwe muri iki gikorwa cyo gukora umuganda rusange, kuko bishimangira ubumwe, ari bwo shingiro ry'amahoro n'iterambere.'

    Yabibukije ko umuganda ari umuyoboro mwiza wo gukorera hamwe no gukemura ibibazo hagati yabo bigatuma n'iterambere ry'aho batuye ndetse n'iry'igihugu muri rusange ryihuta, abasaba gukomeza kugira uwo umuco no kuwukangurira abandi kugira ngo bakomeze bature heza.

    U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014, aho kuri ubu rufite amatsinda ane agizwe n'abarenga 640 bakorera mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Abapolisi b'u Rwanda bifatanyije n'abaturage ba Centrafrique mu muganda rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-bifatanyije-n-abaturage-bo-muri-centrafrique-mu-muganda

  • Abanyafurika bashirira mu nyanja bajya i Burayi ni imbaraga tuba dutakaje -Minisitiri Dr. Mugenzi – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo y'Umuryango Pan African Movement Rwanda yabereye i Kigali kuri uyu wa 29 Kamena 2025.

    Dr. Mugenzi yavuze ko ibisubizo nyafurika byakemura ibibazo bihari bishoboka kurusha uko abatuye uyu Mugabane batatanya amaboko aho bamwe bagwa mu nzira bajya i mahanga mu guteza imbere abandi.

    Ati 'Kubona Abanyafurika bashirira mu nyanja ngo bagiye gushaka ibisubizo mu Burayi birambabaza. Ni imbaraga tuba dutakaje kandi abo tuba dusanze baravuga ngo n'ubundi Afurika ni ko yamye imeze bakatwita injiji. Nyamara iyo tugeze iwabo baradukoresha iterambere ryabo bakarikura muri twebwe.'

    Dr. Mugenzi yavuze ko Afurika ibonekaho ibisubizo by'ibibazo abayituye bumva ko babonera i Burayi ariko ko bisaba kugira umuco wo guha agaciro iby'iwacu.

    Ati 'Aho kugira ngo abaturage bacu bajye bajya gushiriria mu Nyanja ya Méditerranée nibaze mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuko na ho hari ibisubizo by'ibibazo bafite. Tugomba guha agaciro iby'iwacu ariko bibanzirizwa no kwiha agaciro no kukihesha ku bihugu by'amahanga.'

    Yongeyeho ko mu kwihesha agaciro hazamo no kuvuga indimi nyafurika aho nyuma y'indimi gakondo z'ibihugu urundi rukwiye gukoreshwa na benshi mu mahuriro ari Igiswahili kuko ari rwo kuri ubu rufatwa nk'urwa Afurika kuko ruvugwa na benshi rudakomoka hanze yayo.

    Yakomeje ati 'Ak'i muhana kaza imvura ihise. Kwigira nyako ni ukubakira ku bushobozi bwacu buri muntu afite agashaka ibisubizo by'ibibazo bimukikije. Burya iyo ushatse ko umuntu agukemurira ikibazo na we uba wamaze kumuteza ikibazo. Ibibazo ni ibyacu ni na twe dukwiye kibishakira ibisubizo bikwiye.'

    Imibare y'Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) igaragaza ko kuva mu 2014 kugeza mu 2024 Abanyafurika barenga 20.000 bapfuye cyangwa bakaburirwa irengero mu Nyanja ya Méditerranée bagerageza kujya i Burayi. Muri abo abagera ku 2.452 baburiye ubuzima cyangwa baburirwa irengero mu 2024 honyine.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yavuze ko Abanyafurika bashirira mu nyanja bajya i Burayi ari imbaraga Afurika iba itakaza

    Abitabiriye ibiganiro bya PAM-Kigali bagaragaje ko umugabane ukwiye kwishakamo ibisubizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyafurika-bashirira-mu-nyanja-bajya-i-burayi-ni-imbaraga-tuba-dutakaje