Blog

  • Abanyeshuri ibihumbi 220 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Abatangiye ibizamini barimo abakobwa 120,635 ndetse n'abahungu 100,205, harimo kandi abafite ubumuga 642.

    Ibizamini byatangijwe kuri uyu wa 30 Kamena 2025, bikazakorwa mu gihe cy'iminsi itatu.

    Igikorwa cyo gutangiza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku rwego rw'igihugu cyabereye ku Rwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, mu Karere ka Nyarugenge, cyitabirwa n'abayobozi barimo Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu Mashuri NESA, Dr. Bahati Bernard n'abandi batandukanye.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abanyeshuri gukorana ubushishozi n'ubwitonzi bakirinda umuco wo gukopera, anasaba abarimu bahagarariye site zikorerwaho ibizamini gukora akazi kabo kinyamwuga.

    Ati 'Turabasaba ko batsinda. Ubundi ibyerekeye ibizamini aba ari ukugira ngo berekane cyangwa umuntu amenye ko bize bakaba baramenye ibyo bize.'

    Yongeyeho ati “Muri ibi bihe habayeho gahunda yo gusubira mu masomo cyane ku bana, ubwo twizeye ko hashobora kuzagaragaramo impinduka nziza mu mitsindire.”

    Ku bijyanye n'abanyeshuri bashobora gukopera cyangwa bagakopezwa ibizamini, Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko ari umuco ukwiye gucika burundu.

    Ati 'Uwo ntabwo ari umuco ukwiye kubaho, aho byagiye bigaragara habayeho ingamba kugira ngo ntibyongere gushoboka. Uko ibizamini biza bifunze turizera ko ntaho bizaba muri uyu mwaka. Ntabwo ari ibintu bikwiye kubaho na gato.”

    Minisitiri Nsengimana yavuze kandi ko abana bafite ubumuga butandukanye hari uburyo bwo gufashwa bagakora ibizamini uko bikwiye kuko ari uburenganzira bwabo kandi bugomba kubahirizwa.

    Ati 'Abana bafite ubumuga nabo bagomba kwiga, ni abana nk'abandi. Nk'aha hari abana bafite ubumuga bwo kutumva, bakoresha ururimi rw'amarenga mu kwiga, ubwo rero no kubazwa, amabwiriza bahabwa bakoresha urwo rurimi kandi barafashwa. REB yagiye ishyiraho gahunda zijyanye n'uko abana bafite ubumuga bashobora kwiga kandi bagatsinda.'

    Yasabye ababyeyi gukomeza kwita ku banyeshuri bagiye mu biruhuko mu gihe cy'amezi abiri, asaba n'abanyeshuri kwirinda ubuzererezi ahubwo bagaharanira kugira icyo bafasha ababyeyi babo muri ibyo biruhuko.

    Yerekanye kandi ko gahunda nzamurabushobozi ku banyeshuri batari batsinze neza ibizamini mu myaka bigamo, izakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo bafashwe kuzamura ubumenyi bwabo.

    Mu bana batangiye ibizamini, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko harimo 17 bagizwe na 16 b'abahungu n'umukobwa umwe bagororerwa mu Igororero ry'Abana rya Nyagatare.

    Abo bana bakorera kuri site imwe n'abandi biga ku ishuri rya GS Nyagatare.

    Biteganyijwe ko n'abandi banyeshuri bazakora ibizamini bya Leta byaba ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye n'abarangiza amashuri yisumbuye mu mashami atandukanye bizatangira ku wa 9 Nyakanga 2025.

    Abana 17 bafungiwe mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare nabo batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

    Abanyeshuri basabwe kwitwara neza no gutsinda

    Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yageraga ahatangirijwe igikorwa cy’ibizamini bya Leta

    Abanyeshuri bagiye gukora ibi bizamini barenga ibihumbi 220


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-220-batangiye-ibizamini-bya-leta-bisoza-amashuri-abanza

  • Ibyo ni ugushaka kweza amakosa – Depite Muhakwa kuri moteri RAB yaguze miliyari 2,5 Frw zizakora ukwezi kumwe – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wa ETI Mpanga uzafasha mu bikorwa byo kuhira hegitari 7000 ziri gukorwa mu mirenge ya Mahama, Mpanga na Nyamugari.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko imishinga ya ETI Mpanga n'indi yo kuhira i Mahama mu Karere ka Kirehe yose irimo ibibazo by'idindira ku bikorwa byagombaga kuba bihakorerwa.

    Abayobozi ba RAB kuri uyu wa 30 Kamena 2025 bisobanuye imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Umutungo w'Igihugu, bagaragaza ko habayeho ikibazo cy'amashanyarazi adahagije ahakorerwa ibikorwa byo kuhira, bituma ibikorwa bitakirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko babanje gukora isuzuma ry'ibanze ku mashini imwe imwe ikogota amazi ariko hatakozwe isuzuma rusange ry'umushinga wose.

    Ati “Ubundi isuzuma twagombaga gukora ntabwo ryakozwe kubera ko umuriro w'amashanyarazi utaraboneka. Imashini zizamura amazi [pumps] ni nzima, twakoze isuzuma ry'ibanze hakoreshwa imashini imwe ariko twifuza ko zose zakorera rimwe. Iki kibazo twakiganiriye n'inzego zitandukanye mu buryo bwagutse, muri REG na MININFRA hashakishwa igisubizo cy'igihe kitari kirekire kugira ngo nibura rwiyemezamirimo arangize uyu mushinga, twemeje ko hazaza moteri zo kugira ngo dushyireho za mashini zikogota amazi dusuzume umushinga wose.”

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko bitumvikana ukuntu hagiye kugurwa moteri (generator) zo gusuzuma imashini zikogota amazi nyamara mbere bavugaga ko umushinga wose ukora.

    Ati 'Mbere wari utubwiye ko isuzuma mwarikoze, imashini zikora ubu hasigaye gushaka igisubizo [cy'ingufu]'

    Dr. Ndabamenye yasobanuye ko bagira uburyo bwo kuhira aho baba bakeneye amazi menshi ku buryo bashyiraho imashini zikogoka amazi zose kandi bisaba amashanyarazi menshi, ariko ubu hakora imwe bakagenda bimuka kugeza ubuso bashaka bwuhiwe.

    Ati 'Umuriro [w'amashanyarazi] ni wo wabaye ikibazo, wabaye muke kugira ngo za mashini zikogota amazi zose zishobore gukora.'

    Isezerano ritubahirijwe

    Depite Muhakwa Valens yavuze ko ikibazo cy'uyu mushinga cyaganiriweho mu myaka yashize n'abayobozi batandukanye bayoboye RAB ariko igisubizo cy'ikibazo cyakomeje kubura.

    Ati 'Mwatubwiraga ko uyu mwaka muzaba mwabonye igisubizo, ntabwo kiraboneka. Ariya mafaranga ari hariya akomeze apfe ubusa ngo ni uko mwabuze igisubizo?'

    Telesphore yavuze ko iki kibazo kigiye kumara imyaka ibiri.

    Ati 'Byagombaga kujya mu ngengo y'imari kugira ngo hakorwe umuyoboro w'amashanyarazi ufite imbaraga zihagije, iyo ngengo y'imari yari itaraboneka…twashatse igisubizo cy'igihe gito kugira ngo za moteri z'amashanyarazi zidufasha gukoresha imashini zikogota amazi, ibikorwa byo kuhira byose bibe bikora tubone gutanga uriya mushinga.'

    RAB ivuga ko hatanzwe amasoko yo kugura moteri z'amashanyarazi ku buryo zizagurwa muri Kanama mu gihe mu Ugushyingo 2025 umushinga uzaba urangiye.

    Umwe mu bakozi ba RAB yagaragaje ko izi moteri zizagurwa zigamije kuzatanga amashanyarazi mu igeragezwa ry'imashini zikogota amazi rizamara ukwezi kumwe hanyuma hakazakoreshwa amashanyarazi yo ku muyoboro mugari.

    Ati 'Ziriya moteri zizaza zidufashe gusuzuma biriya bikorwaremezo byose mu gihe kingana n'ukwezi kumwe ntabwo zizaba zije kuhira. Hariya hantu uburyo twuhiramo, kiriya cyanya twirwanyeho, hari ibikorwa bidufasha kuhira nijoro, ku manywa tugakoresha aho buhira hakoreshejwe imbaraga za muntu.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa yavuze ko ibisobanuro byatanzwe kuri moteri zatangiwe isoko ari ukweza amakosa

    Moteri z'amashanyarazi zizakora iki nyuma?

    Uyu mushinga wateganyirijwe gukoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari ariko muri Kanama 2025 hazagurwa moteri zitanga amashanyarazi.

    Depite Muhakwa ati 'Nihamara kugera amashanyarazi, izo moteri [generator] zizakora iki?'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Kamana Olivier, yavuze ko izo moteri ari umutungo wa Leta ku buryo nyuma zazakoreshwa mu gucanira abaturage mu bindi bice.

    Ati 'Twebwe nituzibona tuzaba tuzifashishije mu buryo bw'inzibacyuho mu gihe tugitegereje ko sitasiyo y'amashanyarazi yubakwa, dusuzume tunazikoreshe mu kuhira, ibyo nibirangira zizaba ari umutungo w'igihugu. Zishobora no kujya gucanira ahandi hantu mu gihugu hakeneye amashanyarazi cyangwa se zikaba zakwifashishwa kuko zikoresha ibicanwa bikomoka kuri peteroli, zizajya zifashishwa mu gihe hari sitasiyo y'amashanyarazi yagize ikibazo.'

    Depite Muhakwa yahise avuga ko iryo ari igenamigambi rya EDCL atari irya RAB, bityo bigaragara nko gutagatifuza amakosa.

    Ati 'Ibyo ni ugushaka gusiga amakosa mukayeza ariko rwose iyo ni gahunda ya EDCL.'

    Muri iki gihe imvura itagwa, buhira hegitari 659 zingana na 50%.

    Biteganyijwe ko amashanyarazi azakoresha ibi bikorwaremezo byo kuhira bizacanirwa n'amashanyarazi azava ku rugomero rwa Rusumo.

    Abadepite bagize PAC bavuze ko bitumvikana ukuntu umushinga wo kuhira uzakenera amashanyarazi utateganyije uko bazayabona

    Dr. Telesphore Ndabamenye uyobora RAB yavuze ko imashini zose zikora ariko kuhira ari enye zose bizasaba imbaraga za moteri

    Abayobozi ba RAB bitabye PAC bisobanura ku bibazo byagaragaye mu mishinga yo kuhira mu bice bitandukanye by’igihugu

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-ni-ugushaka-kweza-amakosa-depite-muhakwa-kuri-moteri-rab-yaguze-miliyari-2

  • Ingufu za nucléaire zizafasha u Rwanda kubona gigawatt eshanu z'amashanyarazi mu 2050 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama izwi nka 'Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025' igiye kumara iminsi ibiri kugeza ku wa 1 Nyakanga 2025 ibera i Kigali.

    Iri guhuza inzobere zo mu bihugu 30 higwa ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire cyane cyane mu kureba uko zabyazwa amashanyarazi, hifashishijwe inganda nto zizwi nka 'Small Modular' na 'Micro Reactors'

    Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko uko iminsi izakomeza gusimburana, Afurika izakomeza gukenera ingufu na cyane ko abaturage bo kuri uyu Mugabane bazaba biyongera umunsi ku wundi.

    Yagaragaje ko nta gihindutse mu myaka nka 40 iri imbere, Abanyafurika bazaba barageze kuri miliyari eshatu, icyo gihe Afurika izaba iri mu migabane ikenera ingufu cyane bigizwemo uruhare n'iterambere ry'inganda, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano n'iterambere ry'imijyi n'ibindi.

    Ati “Nk'ubu duteraniye aha, abarenga miliyoni 600 bo muri Afurika ntibagerwaho n'amashanyarazi. Baracyifashisha ingufu zikomoka ku bimera (biomas) n'izindi ngufu zitaboneye mu mirimo yabo ya buri munsi.”

    Minisitiri Ngirente yavuze ko ibyo bigira uruhare mu kwangiriza ibidukikije nk'amasnyamba, bikagira uruhare mu kwangiriza urusobe rw'ibinyabuzima bigizwemo n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe ziterwa n'ibyo bikorwa byo kutabona ingufu ziboneye zitangiza ibidukikije.

    Yibukije ko nubwo Afurika ifite uburyo bwo kubona amashanyarazi akomoka nko ku Izuba, umuyaga, amazi n'ahandi ariko abaturage bose batayabona ku buryo bungana, bigatuma atagera kuri bimwe mu bice bya Afurika, icyuho gikomeje kudindiza iterambere ry'uyu Mugabane.

    Mu kuziba icyo cyuho ndetse no kugira ngo gahunda y'iterambere rirambye igerweho, Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ari ukwisunga ingufu za nucléaire kugira ngo haboneke amashanyarazi ahagije.

    Yibukije ko ari n'ingufu zitanduza ikirere nk'uko byemejwe mu Masezerano ya Paris ndetse no muri COP29 hagarukwa ku kamaro k'izi ngufu mu kugabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.

    Ati 'Tugomba kwemera ko gushora mu bijyanye n'ingufu zitangiza ndetse zishoboka kwishingikirizwaho ari intambwe y'ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.'

    Yavuze ko izo ngufu zizanafasha no mu zindi nzego nko guteza imbere ubuhinzi, ubuvuzi n'izindi zikenera ikoranabuhanga rihambaye hifashishijwe ingufu za nucléaire, anizeza ko ari ingufu ziri kwibandwaho hagamijwe amahoro, guhanga udushya no kwimakaza iterambere aho kwibanda ku zangiza.

    Ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe zakunze gukoma mu nkokora ibikorwa by'iterambere mu Isi na Afurika idasigaye bigatuma n'urwego rw'ingufu rudindira cyane.

    Minisitiri Dr. Ngirente yibukije uburyo mu 2024 Umugezi wa Zambezi ufasha mu gutanga amashanyarazi angana na MW 20.000 wagize ibibazo amazi yawo akagabanyuka, bigatuma ingomero ziwufatiyeho nk'urwa Kariba ruri mu nini muri Afurika, zigabanya ingano y'amashanyarazi zitunganya.

    Ati 'Ibi byatumye amashanyarazi aba make, bigaragaza uburyo ihindagurika ry'ibihe riri gushyira mu byago n'ibikorwaremezo twishingikirizaho cyane. Tugomba kugira icyo dukora dufatanyije. Umugabane wacu nubwo ufite amasoko y'amashanyarazi atandukanye ariko ntabwo agezwa kuri bose ku buryo bungana ndetse turacyishingikiriza ku bihe. Niyo mpamvu tugomba kwerekeza amaso ku ngufu za nucléaire. Ntizangiza, ndetse ntabwo zisaba kwishingikiriza ku mvura cyangwa Izuba. Zitanga amashanyarazi amanywa n'ijoro.'

    U Rwanda rugeze kure…

    Kugira ngo amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire aboneke, hifashishwa ubutare bwa Uranium. Barayifata bakayitunganya, intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi nka fission nucléaire).

    Iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bifashisha bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi. Aho hashyuhirizwa amazi ni yo 'nuclear reactor.'

    U Rwanda rumaze igihe rufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iryo koranabuhanga rugerweho. Nko mu 2023, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikorere igerageza rya 'nuclear reactor' mu Rwanda.

    Ibyo byajyanye no gufatanya n'ibindi bigo byo mu Burusiya no muri Amerika kugira ngo hibandwe ku gukora inganda nto zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zizwi nka zizwi nka 'Small Modular' na 'Micro Reactors'.

    Zifite umutekano wisumbuye urengeje inganda zisanzwe ndetse ni zo zinajyanye n'ubushobozi bw'u Rwanda haba mu bushobozi bw'imiyoboro y'amashanyarazi rufite n'ibindi kuko zikora amashanyarazi angana na MW 100 cyangwa munsi.

    Byitezwe ko bitarenze 2030 u Rwanda ruzaba rufite uruganda rwa mbere ruri muri ubwo bwoko ndetse abakozi bagera kuri 230 uruganda ruba rukeneye ngo rutange umusaruro, bazaba babonetse mu 2028.

    Ni uruganda rwubakwa ku buso buri hagati ya 15 na 50 hitaruye abaturage, ndetse nta byago ruteza kuko iyo rugize ikibazo ruhita ruzima aho gukomeza gushya ngo rukwirakwize imirasire yangiza ubuzima.

    Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko mu Cyerekezo 2050 aho mu 2035 ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije no mu 2050, aho ruzaba rukize, ruzaba rukenera gukora amashanyarazi angana byibuze na gigawatt eshanu mu gihe ubu rutaranageza no kuri gigatwatt imwe.

    Ati 'Ni yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje gukoresha ingufu za nucléaire kugira ngo twirinde ukutangana k'umuriro dukenera n'uwo dukora. Ibi bizadufasha mu gukomeza guteza imbere ubukungu by'umwihariko ubwibanda ku bumenyi.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda ruteze amaso ingufu za nucléaire mu kugera ku ntego y’iterambere rirambye

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yafunguye inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire iri kubera mu Rwanda

    Inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika

    Abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bo mu Rwanda na bo bari batumiwe kugira ngo bahahe ubumenyi mu bijyanye n’ingufu za nucléaire

    Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta mu bitabiriye inama

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na we yitabiriye inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire

    Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’abandi bayobozi bari bageze ahari kubera inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire hagamijwe amahoro

    Perezida w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda rugeze kure urugendo rwo kurera abahanga mu bijyanye n’ingufu za nucléaire

    Ifoto yakoreshejwe ku mutwe w'inkuru (logo) yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingufu-za-nucleaire-zizafasha-u-rwanda-kugera-ku-bushobozi-bwo-gukora-umuriro

  • U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k'Ibiyaga bigari #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu ushize, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y'amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner.

    Aya masezerano kandi bayasinyiye imbere y'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio.

    Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe uyu munsi azashingira ahanini ku isenywa burundu ry'umutwe wa FDLR ubangamiye bikomeye umutekano w'u Rwanda n'akarere kose muri rusange.

    Yagize ati 'Ishingiro ry'aya masezerano y'amahoro ni icyemezo cyo gushyiraho ihuriro ry'umutekano hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ingingo ya mbere muri ibyo ni ugushyira mu bikorwa isenywa ry'umutwe wa FDLR bizakurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.'

    'Ibi ni ibishingiye kandi ku masezerano twagiranye hano yo guhagarika ubufasha bwatangwaga na Leta kuri uyu mutwe wa FDLR ndetse n'indi mitwe yitwaje intwaro, bikaba ari naryo shingiro ry'amahoro n'umutekano mu karere kacu. Kubera ko FDLR ni umutwe utari mushya, ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Abatutsi barenga Miliyoni bishwe. Muri aya masezerano twiyemeje ko tugomba gushyira uburyo impunzi zitaha mu bihugu byazo kandi tubifashijwemo na HCR, gushyiraho uburyo izi mpunzi zitaha mu buryo butekanye kandi bwiza ni ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Therese Kaikwamba Wagner, we yavuze ko aya masezerano ari igice gishya gishimangira ko amahoro atari amahitamo gusa ahubwo ko ari n'inshingano ku gihugu.

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marco Rubio yashimye impande zombi zagize uruhare muri aya masezerano by'umwihariko igihugu cya Qatar, ndetse agaragaza ko aya masezerano ari intambwe iganisha ku gushyira akadomo ku mutekano muke umaze imyaka isaga 30 ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Mu gihe akarere k'Ibiyaga Bigari kamaze imyaka irenga 30 kibasiwe n'imvururu yiganjemo intambara cyane cyane yibasira abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko ishingiro ry'aya masezerano rishingiye ku isenywa burundu ry'umutwe wa FDLR, ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukomeje kubangamira umutekano w'u Rwanda n'akarere.

    'FDLR ni umutwe w'iterabwoba wibasira abaturage, ugizwe n'abajenosideri, uterwa inkunga na bamwe mu bayobozi ba RDC ndetse n'inzego z'ubutasi bw'u Burundi. Amahoro nyayo azagerwaho ari uko uwo mutwe ushenywe burundu, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyikirizwa ubutabera,'

    U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gukuraho ingamba z'ubwirinzi ariko byonyine ari uko RDC ibaye iya mbere mu gusenya FDLR, igahagarika gushyigikira umutwe ukomeje kwibasira umutekano w'u Rwanda n'abaturage barwo bo mu burasirazuba bwa Kongo.

    Aya masezerano anagaruka ku burenganzira bw'impunzi z'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abaturiye Kivu y'Amajyaruguru n'Amajyepfo, bagiye barenganywa, bicwa, bagasahurwa ndetse bamwe bagateshwa igihugu cyabo kubera kubahuza n'u Rwanda.

    Uburyo bwo guzafatanya n'imiryango icyura impunzi kugira ngo izi mpunzi zitahuke mu gihugu cyabo mu mutekano, uburenganzira bwabo bwubahirizwe, kandi bemerwe nk'abaturage b'igihugu cya Kongo, binyuze mu mahame y'uburenganzira bwa muntu,' ng'iryo ipfundo ry'iherezo ry'ibibazo bya Kongo

    Ni ibintu byashimangiwe na Perezida Donald Trump, wagaragaje ko aya masezerano azakurikiranwa na Amerika kandi ko hazafatwa ibihano bikomeye ku batazayubahiriza.

    Amasezerano agaragaza mu buryo butaziguye ko u Rwanda rutagomba guhora rushinjwa ibinyoma, ahubwo hakubahirizwa ubusugire n'ubwigenge bw'ibihugu byombi.

    U Rwanda rwasabye ko imvugo za politiki zirimo ivangura, urwango n'amacakubiri byamaganwa burundu mu mikorere ya RDC, cyane cyane ivangura rishingiye ku rurimi cyane ko abavuga Ikinyarwanda batotejwe cyane kugeza ubwo bahungishije amagara yabo hirya no hino muri aka karere.

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza aya masezerano, ariko anasaba Leta ya Amerika n'abandi bafatanyabikorwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, kubera ko atari ubwa mbere impande zombi zisinye amasezerano ariko ntibayubahirize.

    'Twakoze ibyo twagombaga gukora. Ubu tugiye gukorana n'impande zose kugira ngo tunoze ishyirwa mu bikorwa. Ariko tunasaba ko Amerika ikomeza kudufasha kugira ngo amahoro abe impamo, aho kuba inzozi.

    U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rutarwana intambara y'amasasu, ahubwo rushyira imbere intambara y'icyerekezo gishya gishingiye ku masezerano, aho iterambere, amahoro, ubutabera n'ubwubahane bihabwa agaciro.

    Nta mahoro yagerwaho mu karere igihe:

    • FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa RDC n'u Burundi

    • Abavuga Ikinyarwanda bahigwa nk'inyamaswa muri Kivu

    • Abarwanya u Rwanda bahabwa rugari n'ubutegetsi bwa RDC

    Aya masezerano ni urufunguzo rushya. Ariko igisigaye ni ubushake bwa RDC bwo kubahiriza ibyo yemeye, kuko u Rwanda rwagaragaje ko amahoro ari yo mahitamo ya politiki yarwo.

    Uko byagenda kose, amahoro azasugira asagembe mu karere ari uko u Rwanda rutakegekwaho ibibi rutagiramo uruhare, kandi abavuga Ikinyarwanda bahabwe uburenganzira bwabo nk'uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

    The post U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k'Ibiyaga bigari appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ruracyagaragaza-umuhate-mu-gushaka-amahoro-mu-karere-kibiyaga-bigari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ruracyagaragaza-umuhate-mu-gushaka-amahoro-mu-karere-kibiyaga-bigari

  • ActionAid yagaragaje ko ibihugu bikize bikwiye gufasha Afurika guhangana n'imihindagurikire y'ibihe – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wagaragaje ko mu bibazo bitera imihindagurikire y'ikirere Afurika ifitemo uruhare rwa 4%, nyamara igakomeza kwifasha mu bikorwa byo guhangana no kurwanya ibyo bibazo, ibituma ibihugu byinshi byo muri Afurika bifata amadeni yo kubifasha guhangana n'imihandagurikire y'ikirere, aho nk'u Rwanda inguzanyo zimaze kugera kuri 60% y'umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Ibi byatangajwe ku wa 27 Kamena 2025, mu mwiherero wo kungurana ibitekerezo ku buryo inguzanyo zihabwa u Rwanda, zaguranwamo inkunga zikoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, nka bumwe mu buryo bwakoreshwa mu gufasha u Rwanda guhangana n'ibibazo byatejwe n'ibihugu by'amahanga.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere muri Minisiteri y'Ibidukikije, Thadée Twagirimana, yavuze ko muri miliyari 11 Frw zikenewe kugeza mu 2030 zo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya, zitaboneka nta nkunga z'amahanga u Rwanda ruhawe.

    Asobanura ko ari yo mpamvu bashyizeho uburyo bworohereza abashoramari gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije, ndetse n'uburyo amwe mu madeni u Rwanda rufite yavunjwamo ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati 'Turi gushaka uburyo amafaranga tubereyemo imyenda yajya ahinduka inkunga z'imishinga irengera ibidukikije, aho kugira ngo twishyure amadeni yose mu mafaranga, tukayishyura mu buryo bwo kurengera ibidukikije.'

    Uwase Lauretta, Umuyobozi ushinzwe Program muri ActionAid, yavuze ko ubu buryo bwo guhindura amwe mu madeni inkunga ziteza imbere imishinga irengera ibidukikije, byagabanya amafaranga ashyirwa mu kwishyura ayo madeni ahubwo agashyirwa mu yindi mishinga irengera abaturage.

    Yagize ati 'Iryo deni riramutse rivuyeho noneho amafaranga abonetse yajya ashorwa mu bindi bikorwa biteza imbere umuturage nko mu buvuzi, mu mashuri, guteza imbere umugore, kurwanya ubukene n'ibindi.'

    ActionAid yahamagariye ibigo bya leta n'iby'abikorera kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwagabanya inguzanyo rufata mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije, ahubwo bagashyira imbere imishinga ikorwa hatitabajwe inguzanyo.

    Uwase Lauretta, Umuyobozi ushinzwe Program muri ActionAid, yavuze ko amahanga akwiye kwishyurira kwangiza ikirere cya Afurika

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibidukikije yavuze ko u Rwanda ruri gushaka uburyo amwe mu madeni rwahawe yahinduka inkunga zifasha kubungabunga ikirere

    ActionAid yagaragaje ko mu bibazo by'imihindagurikire y'ikirere bihari ubu Afurika ifitemo uruhare rwa 4% gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/actionaid-yagaragaje-ko-ibihugu-bikize-bikwiye-gufasha-afurika-guhangana-n

  • Kamonyi: Abaturage bubatse inzu mberabyombi ya miliyoni 73 Frw binyuze mu muganda – #rwanda #RwOT

    Ni inzu yubatswe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 uri kugana ku musozo aho batangaga umuganda mu bikorwa byo kuyubaka ndetse bakusanya amafaranga yo kugura ibindi bikoresho biyubatse.

    Iyo nzu yanabahesheje igikombe ku rwego rw'Igihugu kuko byatumye Umurenge wa Nyamiyaga uba uwa kabiri mu kwitabira ibikorwa by'umuganda.

    Iyo nzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 400 ndetse ikaba izajya iberamo ibikorwa by'abaturage nk'ubukwe n'iby'ubuyobozi nk'inama n'ibindi bitandukanye.

    Ubwo bashyikirizwaga icyo gikombe ku itariki 28 Kamena 2025, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo ndetse abasaba gukomeza kubungabunga iyo nzu.

    Ati 'Bayitabire bayikoreshe ikemure ibibazo bari bafite bajya kuyubaka. Abasore n'inkumi ba hano bajyaga gukora ubukwe bakajya hirya no hino gushaka aho babukorera. Hari ibiciro byashyizweho n'inama njyanama bizajya bivamo amafaranga azafasha mu gukomeza kwita kuri iyi nzu.'

    Bamwe mu baturage bari baje kwakira icyo gikombe babwiye RBA ko uretse kuba bishimiye ko bahembwe, iyo nzu mberabyombi ari igisubizo kuri bo kuko batagiraga ahantu ho kwakirira abantu benshi mu Murenge wa Nyamiyaga.

    Umwe yagize ati 'Iki gihembo kiratwongerera imbaraga zo kurushaho gukora neza mu Murenge wacu. Nta nzu nk'iyi twari dufite, ubukwe bwabaga n'ibindi birori tukabura aho tujyana abantu. Abasezeranaga mu murenge na bo twaburaga aho tubakirira.'

    Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari uri kurangira umurenge wabaye uwa mbere mu bikorwa by'umuganda ni uwa Mahama mu Karere ka Kirehe ukurikirwa n'uwa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

    Uwa gagatu wabaye uwa Mukarange mu Karere ka Gicumbi uwa kane uba Gihundwe gihundwe wo mu Karere ka Rusizi naho ku mwanya wa gatanu haza Umurenge wa Jabana wo mu Karere ka Gasabo.

    Umurenge wa mbere wahembwe miliyoni 1,5 Frw, uwa kabiri uhabwa igikombe na ho indi ihambwa ibyemezo by'ishimwe.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 hakozwe ibikorwa by'umuganda bibarirwa agaciro ka miliyari 22 Frw ndetse ko agaciro k'ibyo bikorwa kikubye inshuro zirenga eshanu kuva mu myaka 17 ishize.

    Iyi nzu abaturage bubatse ifite agaciro ka miliyoni 73 Frw

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwitabira gukoresha iyi nzu mberabyombi ariko bakanayitaho

    Umurenge wa Nyamiyaga waje ku mwanya wa kabiri mu bikorwa bw’umuganda ku rwego rw’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abaturage-bubatse-inzu-mberabyombi-ya-miliyoni-73-frw-binyuze-mu

  • Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete berekanywe mu rusengero – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku cyumweru tariki 29 Kamena 2025. Berekanywe mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro, ruherereye i Nyarutarama, ari naho Ndasingwa asanzwe asengera.

    Aba bombi bahamagawe ku ruhimbi baturirwaho imigisha, basabirwa kuzagira imyiteguro myiza y'ubukwe bwabo. Mbere yo gusubira mu byicaro byabo, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete babanje kuririmbana indirimbo y'uyu musore yise 'Wahozeho,' bashimira Imana ku bw'imirimo yabakoreye.

    Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete baritegura kurushinga mu birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025. Ku wa 25 Kamena 2025 nibwo Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we.

    Ni umuhango wari ukurikiye uwo gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025, ari nabwo benshi bamenye inkuru y'urukundo rwabo cyane ko mu mwaka bari bamaranye, abantu batari barigeze barutahura.

    Sharon Gatete asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Ndasingwa bari banaherutse guhurira mu ndirimbo zirimo 'Yanyishyuriye' na 'Wera wera wera'.

    Uyu mukobwa ukundirwa ijwi rye ryiza, azwi mu ndirimbo zirimo 'Inkuru nziza' n'izindi zatumye yigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yize umuziki mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda riherereye i Muhanga.

    Sharon Gatete yagiye kwerekanwa ari kumwe n’abavandimwe be

    Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete berekanwe mu rusengero

    Ubukwe bwa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete butegerejwe mu Ugushyingo

    Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete basabiwe umugisha

    Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bakoresheje impano yabo baririmbira abaje gusenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chryso-ndasingwa-na-sharon-gatete-berekanywe-mu-rusengero

  • APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025, ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR BBC yageze ku mukino wa nyuma w'Imikino ya kamarampaka (Playoffs) ya Shampiyona ya Basketball, itsinze Patriots BBC amanota 81-67, ikayisezera muri kimwe cya kabiri.

    Uyu mukino wagiye gukinwa ariwo wa nyuma kuko aya makipe yombi yagiye guhura yari amaze kunganya imikino ibiri kuri ibiri muri itanu iba iteganyijwe gukinwa.

    APR BBC tatangiye yitwara neza kuko agace ka mbere kawo karangiye APR iri imbere n'amanota 24 kuri 20.

    Mu gace ka kabiri,  APR BBC yakomeje kuyobora kuko  igice cya mbere cy'uyu mukino cyarangiye APR iyoboye n'amanota 46-37.

    Mu gace ka gatatu amakipe yombi yatsinzemo amanota make, gusa iyi kope y'ingabo z'igihugu ya APR yegukanye aka gace ku manota 14-13.

    Mu gace ka nyuma, niho APR BBC yashimangiriye ko ishaka kugera ku kukinp wa nyuma, kuko yawusoje ku manota 81 kuri 67, bituma ibona intsinzi ya gatatu iyemerera kugera ku mukino wa nyuma.

    APR BBC izahura na REG BBC ku mukino wa nyuma, aho hateganyijwe ko hazakinwa imikino 7 hakarebwa iyatsinze imikino 4 ikaba ariyo yegukana igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka.

    The post APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025, ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-izahura-na-reg-ku-mukino-wa-nyuma-wa-shampiyona-ya-basketball-2025-ni-nyuma-nyuma-nyuma-yo-gusezerera-patriots-bbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-bbc-izahura-na-reg-ku-mukino-wa-nyuma-wa-shampiyona-ya-basketball-2025-ni-nyuma-nyuma-nyuma-yo-gusezerera-patriots-bbc

  • Abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu bo bashinzwe – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko nibura kimwe cya gatatu cy'amasaha umuntu abaho, akimara ari ku kazi, ibyerekana ko ari ahantu hashobora kuzana impinduka mu buzima rusange bwa muntu, bityo na ho ni hamwe mu hantu h'ingenzi abasesengura bagaragaza ko hakwiye kwitabwaho mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jensoide.

    Ni muri urwo rwego, Urugaga rw'abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda (RHRMO: Rwanda Human Resource Management Organization), rwasabye abakora uwo mwuga gushyira imbaraga mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bo bashinzwe no guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse n'ahandi hose ku Isi.

    Ibi byagarutsweho ku wa 28 Kamena 2025 ubwo abagize uru rugaga basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bakunamira inzirekarengane zishyinguye muri urwo rwibutso.

    Enock Luyenzi, umuyobozi wa mbere wungirije wa RHRMO, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwibutsa abakora umwuga wo kwita ku bakozi ko bakwiye kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Impamvu twateguye iki gikorwa uyu munsi nk'abanyamwuga ba HR, ni ukugira ngo natwe tugaragaze uruhare rwacu mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside, no guharanira ko Jenoside itazonmgera kubaho mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.'

    Yongeyeho ko 'Ubutumwa uyu munsi duha abanyamwuga ba HR, ni ukugira ngo imikorere yabo ya buri munsi, ijye iba ari imikorere y'ubunyangamugayo, ariko na none igaragaza ubumuntu. Twese nk'Abanyarwanda tugerageza kugaragaza yuko nta vangura riba mu bakozi, nta vangura rigomba kuba mu bantu bashinzwe abakozi.'

    Egidia Butera ushinzwe abakozi muri kimwe mu bigo bikora ubukerarugendo mu Rwanda akaba umunyamuryango w'uru rugaga, yavuze ko gusura urwibutso byamufashije gusobanukirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Namenye amateka mabi y'ubutegetsi bwahozeho, amateka yo kuvangura Abanyarwanda, bakazanamo ivangura mu Rwanda, bavuga ko hari igice kimwe cy'Abahutu, abandi ari Abatutsi, kandi twese turi Abanyarwanda..Ayo mateka mabi rero ni yo yoretse igihugu, atuma abantu bicana ndetse n'igihugu gisubira inyuma.'

    Umukozi wa Ibuka watanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, Ndabirora Kalinda Jean Damascene, yasabye abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo byo mu Rwanda kutabiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside mu bakozi bashinzwe. Abasaba gukora amahitamo meza mu buzima bakaba abantu beza.

    Hashyizwe indabo ku mva z’Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso

    Enock Luyenzi, umuyobozi wa mbere wungirije wa RHRMO, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwibutsa abakora umwuga wo kwita ku bakozi ko bakwiye kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Ndabirora Kalinda Jean Damascene, yasabye abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo byo mu Rwanda kutabiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside mu bakozi bashinzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bashinzwe-abakozi-mu-rwanda-basabwe-mu-kurwanya-ingengabitekerezo-ya

  • Pan African Movement Rwanda yabonye abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabereye mu nama nyunguranabitekerezo ya PAM Rwanda yabaye ku wa 29 Nyakanga 2025.

    Aje akurikira andi yabaye muri Gicurasi 2025. Yari ay'abagize biro ya PAM Rwanda yasize Musoni Protais yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi Mukuru w'uwo muryango.

    Abo bayobozi bose bazatangira inshingano ku itariki 1 Nyakanga 2025 bazimaremo imyaka itatu.

    Umunyamabanga Mukuru wa PAM Rwanda, Nyiragwaneza Athanasie yavuze ko muri iyo myaka itatu hazibandwa ku nkingi zirindwi zirimo kongerera imbaraga abahagarariye PAM Rwanda mu midugudu yose no mu mashuri baherutse gushyirwaho ndetse no kongera umubare w'abanyamurango.

    Harimo kandi gukora ubushakashatsi bugamije kumenya ibibazo bijyanye no kwihuza kwa Afurika bigihari ngo bishakirwe umuti, kwimakaza imibanire na PAM mu Karere n'ibindi.

    Abakomiseri 21 batowe harimo abasanzwe bazwi mu zindi nshingano nka Rutaremara Tito, Dr. Mulefu Alphonse, Amb. Karega Vincent, Amb. Mutaboba Joseph, Rushingabigwi Jean Bosco, Amb. Nkurunziza Williams n'abandi batandukanye.

    Tuyishimire Chantal uri mu bakomiseri batowe yagarutse ku byo bagiye kwitaho muri iyi myaka itatu iri imbere.

    Yagize ati 'Leta y'u Rwanda ishaka ko twajya dukemura ibibazo ariko dufite amakuru atuma tubyumva tukabisobanukirwa tugashaka ibisubizo ku rwego rwa PAM Rwanda. Dushaka kandi kwita ku bijyanye n'ubukungu by'umwihariko Isoko Rusange rya Afurika ku buryo bituma ubunyafurika tubwiyumvamo.'

    Yagaragaje kandi ko kwegera urubyiruko biri mu byo bazibandaho.

    Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda, Musoni Protais yavuze ko ibibazo bikizitiye Afurika ku kwigira bishingiye ku by'Abanyafurika ubwabo ndetse n'ibyo baterwa n'abandi.

    Ati 'Abasesenguye basanze harimo ibyo twifitemo ubwacu n'ibyo duterwa n'abandi. Ibibazo twifitemo ubwacu bishobora kuba bishingiye ku mbaraga nke za muntu, mikoranire yacu n'imikorere y'inzego zitandukanye mu myumvire mu mikorere no mu mikoranire.'

    Yavuze ko ari ko hari n'ibisubizo bishingiye ku myumvire Abanyafurika bakwiye kwishakamo.

    Pan African Movement yashinzwe mu 1946 nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi u Rwanda ruyinjiramo mu 2015.

    Ubu yahawe intego yo guhindura imitekerereze y'Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda yo kugira Afurika Umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.

    Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda, Musoni Protais yavuze ko ibibazo bikizitiye Afurika ku kwigira bishingiye ku banyafurika ubwabo ndetse n'ibyo baterwa n'abandi

    Pan African Movement yahawe intego zo gufasha Afurika kwihuza bikazayigeza ku kwihaza

    Umunyamabanga Mukuru wa PAM Rwanda, Nyiragwaneza Athanasie yavuze ko mu myaka itatu bazibanda ku nkingi zirindwi zirimo kongerera imbaraga abahagarariye PAM mu midugudu yose no mu mashuri

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutarema, ni umwe mu bakomiseri 21 batowe

    Abakomiseri 21 batowe bazakora mu gihe cy’imyaka itatu

    Minsitri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice n’Umunyamabanga Mukuru wa PAM Rwanda, Nyiragwaneza Athanasie mu bitabiriye inama ya PAM Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pan-african-movement-rwanda-yabonye-abayobozi-bashya