Blog

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y'amahoro yasinywe n'u Rwanda na Congo muri Amerika #rwanda #RwOT

    Mu ijambo ryuje icyizere n'ubushake bwa politik, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yashimye amasezerano y'amahoro yasinywe n'u Rwanda na DRC i Washington D.C, ayita 'icyizere gishya ku baturage b'Uburasirazuba bwa Congo', bamaranye imyaka irenga 30 mu mvururu n'intambara zidashira.

    Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 65 y'ubwigenge bwa Congo-Kinshasa, aho yavuze ko igihugu cye kiri mu nzira yo kubaka amahoro ashingiye ku bufatanye nyakuri n'ibihugu bituranyi.

    'Aya masezerano ntabwo ari inyandiko gusa, ahubwo ni icyizere cy'amahoro ku baturage b'i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri, n'ibindi bice byose byakunze kuba mu ntambara.' — Tshisekedi

    Ibi rero biratanga Icyerekezo gishya cyo kwemera amahoro aho gushinja u Rwanda ibidafite ishingiro, mu gihe gishize, Perezida Tshisekedi yamamaye mu bikorwa bishinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro, bijyanye n'umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ariko muri iri jambo rye rishya, yagaragaje impinduka mu mvugo, aho yagaragaje amasezerano nk'intambwe ikomeye iganisha ku ituze n'iterambere, aho kuba uburyo bwo gushinja igihugu cy'u Rwanda amatakaragasi.

    'Aya masezerano ni intambwe ishimishije mu gushyira akadomo ku makimbirane amaze imyaka 30 yarashenguye abatuye mu burasirazuba bw'igihugu cyacu.'

    Tshisekedi yavuze ko amasezerano azana 'umwuka mushya w'imikoranire', bitandukanye n'ibihe byashize byaranzwe n'amagambo akakaye yagiye asenya umubano w'ibihugu byombi.

    Tshisekedi yemeje ko inzira ya dipolomasi ariyo yonyine ishobora kugarura ituze, anashimangira ko ibiri kubera i Doha muri Qatar bijyanye n'ikibazo cya M23 bishyigikiwe n'igihugu cye.

    Nubwo atavuze byinshi kuri ibyo biganiro, yavuze ko intego ari gushyira ubutegetsi bwuzuye mu maboko ya Leta, kandi ko igihugu cye kitazemera ibice bigengwa n'imitwe yitwaje intwaro.

    Tshisekedi yahaye icyizere abaturage ko bazabona ubutabera, by'umwihariko abahuye n'ingaruka z'intambara mu burasirazuba, avuga ko 'ababigizemo uruhare bazabiryozwa.'

    Mu gihe aya masezerano arimo ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gucyura impunzi no guhagarika ubushotoranyi, Perezida Tshisekedi yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ubwitange bw'igihugu cye mu kwinjira mu bihe bishya by'amahoro n'ubufatanye.

    Na Corneille Nangaa, Umuyobozi wa AFC/M23, mu ijambo yagejeje ku banyekongo bagera kuri miliyoni 11 batuye mu turere bigenzura, yavuze ko aya masezerano ari intambwe icagase ariko itanga icyizere. Yongeye gusaba ko ibintu bivugwa bijya mu bikorwa, ashimangira ko abaturage barambiwe kubeshywa.

    Inyandiko z'amasezerano zashoboraga kuba amagambo gusa, ariko uyu munsi zabaye icyizere

    Aya masezerano yasinywe hagati ya RDC n'u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangiye kwerekana ko hari impinduka mu mvugo no mu mitekerereze ya bamwe mu bayobozi bo muri Congo.

    Perezida Tshisekedi, mu mvugo yuje icyizere, yagaragaje ko amahoro ari amahitamo, kandi ko ubufatanye aho gushyamirana aribwo buzazana umuti urambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi mu karere k'Ibiyaga Bigari.

    The post Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y'amahoro yasinywe n'u Rwanda na Congo muri Amerika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mvugo-yuje-icyizere-perezida-tshisekedi-yashimye-amasezerano-yamahoro-yasinywe-nu-rwanda-na-congo-muri-amerika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mvugo-yuje-icyizere-perezida-tshisekedi-yashimye-amasezerano-yamahoro-yasinywe-nu-rwanda-na-congo-muri-amerika

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n'iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri basaga ibihumbi 220  bashoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka w'amashuri 2024/2025, aba bakaba barimo abakobwa 120,635 ndetse n'abahungu 100,205.

    Muri aba abanyeshuri abafite ubumuga ni 642

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko ibi bizamini ari ibizagaragaza ubumenyi abana bafite, niba koko bubaha icyizere cyo gukomeza mu mashuri yisumbuye.

    Yagaragaje ko umubare w'abana b'abakobwa wiyongereye kurusha abahungu ndetse anasobanura ko n'abafite ubumuga bafashijwe mu buryo bwose ngo bakore ibi bizamini.

    Ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye byatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 30 Kamena kugera taliki 3 Nyakanga 2025, biteganyijwe ko bizakurikirwa n'ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye bizatangira taliki ya 9 Kamena 2025.

    Hari ibihe byo kwibukwa bitazibagirana mu mateka y'u Rwanda nk'Uburyo PARMEHUTU yashenye uburezi nko muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri (1961—1994), ubuyobozi bwa PARMEHUTU bwashyizeho politiki yitwaga 'iringaniza', ivuga ko amashuri n'akazi bigomba kugabanywa 'mu buryo buringaniye' hagendewe ku moko, igisekuru, cyangwa akarere.

    Mu by'ukuri, iyo politiki yakoreshwaga nk'igikoresho cyo guheza Abatutsi mu burezi, abenshi bakimwa uburenganzira bwo kwiga mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza. Mu gihe abandi babonaga amahirwe, Abatutsi bafatwaga nk'abatagira iwabo mu gihugu mu gihugu cyabo, bakirukanwa mu mashuri cyangwa ntibemerewe kwinjiramo tutibagiwe gucunaguzwa bahagurutswa ngo ubwoko ubu n'ubu nibuhaguruke.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi rero Uburezi bwabaye urufunguzo rw'ubwiyunge n'iteramberekuko ubuyobozi bushya bwa Leta y'ubumwe burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwahinduye icyerekezo: uburezi ntibukiri ubwa bamwe, ahubwo bwabaye uburenganzira bwa buri Munyarwanda.

    Gahunda Uburezi kuri bose (Education for All) U Rwanda rwatangije gahunda zo gushyiraho uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 (EFTP) nyuma bunongerwa ku myaka 12, Kwigisha abana bose nta vangura rishingiye ku moko, igitsina cyangwa ubukene, Gushyiraho uburezi bw'ubuntu muri za primaire na secondaire, Kwishyurira abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi dore ko icyo gihe hari ubukene bukabije cyane bwatewe na Jenoside

    Leta yashinze ikigega gitera inkunga abarokotse cya FARG (Fonds d'Assistance aux Rescapés du Génocide), abana benshi barokotse Jenoside cyangwa baturutse mu miryango ikennye bigiye ubuntu kugeza kuri kaminuza.

    Uburinganire mu burezi aho Uburinganire hagati y'abakobwa n'abahungu mu mashuri bugenda burushaho kugana imbere kuko imibare yerekana ko:

    Abakobwa bari munsi y'imyaka 18 biga ku gipimo kiri hejuru ya 96% mu mashuri abanza

    Gahunda za STEM for Girls zagabanyije icyuho hagati y'igitsina gabo n'igitsina gore mu masomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga

    Gukoresha Ikinyarwanda n'Icyongereza mu burezi; U Rwanda rwunze isi yose mu mashuri hifashishijwe indimi mpuzamahanga (English—French) dore ko n'uhagarariye umuryango mpuzamahanga w'abavuga igifaransa ari umunyarwandakazi Madame Luwize Mushikiwabo, ariko ntirwibagiwe ururimi gakondo yacu kavukire ari rwo ikinyarwanda, bityo abana b'Abanyarwanda biga amateka n'indangagaciro zabo.

    Gahunda ya TVET & University Reform; Aha u Rwanda ryashishikarije urubyiruko kwiga amasomo y'ubumenyingiro (TVET), rishyiraho gahunda zo: Gushyira amashuri y'imyuga hafi y'abaturage, Gukorana n'inganda n'ibigo by'imirimo, Gukomeza Kaminuza (UR n'izigenga) zishingiye ku bushobozi n'ubushake

    Ubu Imibare y'abana b'abakobwa biga irarenze 97% mu mashuri abanza kandi umubare w'abakandida batsinda ibizamini bya Leta ugenda wiyongera buri mwaka, Abanyeshuri b'Abanyarwanda barushaho kubona buruse zo hanze kuko Ubu Urubyiruko rw'u Rwanda rurigira ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga

     

    Dusoza iyi nkuru rero twavuga ko uburezi bwahindutse igikoresho cy'ubumwe, amahoro n'iterambere

    U Rwanda rwavuye ku burezi bw'ivangura n'irondakoko rya PARMEHUTU, rugera ku burezi bushishikariza ubwuzuzanye, ubushobozi n'impano, aho umwana wese ashobora kuba icyo ashaka adafashwe n'imizi y'urwango yatewe mu myaka ya 60 na 70.

    Uburezi bw'uyu munsi ni ishingiro ry'ejo hazaza h'Igihugu kizira amacakubiri.

    Aya mafoto turayakesha urubuga rwa RBA

    The post Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n'iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-burezi-budaheza-buzira-ikandamiza-niringaniza-abanyeshuri-basaga-ibihumbi-220-basoje-amashuri-abanza-batangiye-ibizamini-bya-leta/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-burezi-budaheza-buzira-ikandamiza-niringaniza-abanyeshuri-basaga-ibihumbi-220-basoje-amashuri-abanza-batangiye-ibizamini-bya-leta

  • RCS mu nzira zo gutangiza ikoranabuhanga mu gusura abagororwa – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko muri za gereza hari amafaranga yohererejwe abagororwa arenga miliyoni 453 Frw yabuze ba nyirayo.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo Ushinzwe Imari n'Igenamigambi, SP Francis Rudakemwa yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Imitungo bya Leta ku wa 30 Kamena 2025 ko amafaranga asigaye atarabonerwa beneyo arenga gato miliyoni 4 Frw.

    Yavuze ko hakoreshejwe ubukangurambaga mu bantu basura ababo bakabwira abagororwa nimero zayohereje ariko ubu bari gutegura uburyo bw'ikoranabuhanga aya mafaranga azajya acungwamo.

    Ati 'Uyu munsi RCS irimo gukorana na MTN kugira ngo badukorere porogaramu ya mudasobwa [application] yihariye yo koherezaho amafaranga y'abagororwa ku buryo igusaba amakuru utayuzuza amafaranga akakugarukira.'

    Hari n'umushinga wa e-Huza uteganyirijwe kuzafasha abantu kujya basaba gusura ababo binyuze ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Dufite umushinga witwa e-Huza irimo gukorerwa ku Igororero rya Nyarugenge. Ni umushinga uzakora ku gucunga amafaranga y'abagororwa, gusura, aho umuntu azajya abisaba byanashoboka hagakorwa na e-visit ariko harimo n'ingingo y'amafaranga aho konti y'umugororwa izaba ari nomero y'urubanza rwe.'

    RCS ihamya ko e-Huza n'umushinga wa App ya MTN byaba igisubizo ku bibazo bitandukanye by'amafaranga yohererezwa abagororwa bamwe bakayabura.

    Mu Rwanda habarurwa gereza 13, umunani muri zo zirimo abagabo na ho ebyiri zivanzemo abagore n'abagabo mu gihe imwe igororerwamo abana.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo Ushinzwe Imari n'Igenamigambi muri RCS, SP Francis Rudakemwa, yavuze ko bagiye gutangiza ikoranabuhanga rizafasha gucunga amafaranga yohererezwa abagororwa

    RCS yasabwe gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibikorwa byayo

    Abadepite bagize PAC bagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-mu-nzira-zo-gutangiza-ikoranabuhanga-mu-gusura-abagororwa

  • Rubavu: Umurambo w'umukobwa w'imyaka 20 wasanzwe mu murima y'icyayi – #rwanda #RwOT

    Umurambo we wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Bahimba ho mu Mudugudu wa Kagera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique yabwiye IGIHE ko iperereza rikomeje ku cyaba cyateye uru rupfu.

    Ati 'Nibyo koko Gisubizo yasanzwe yapfuye, ari mu murima w'icyayi. Iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu rirakomeje.'

    Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Hari amakuru IGIHE yamenye ko nyakwigendera yaba yiyahuye kuko hafi ye hasanzwe umuti ukoreshwa mu kwica udukoko mu myaka uzwi nka 'rocket'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umurambo-w-umukobwa-w-imyaka-20-wasanzwe-mu-murima-y-icyayi

  • Dr. Nkezabera yatorewe kujya mu Nama y'Ubuyobozi ya SOS ku rwego rw'Isi – #rwanda #RwOT

    Dr. Emmanuel Nkezabera ndetse n'abandi batowe bose hamwe ni 13, aho bazayabora Inama y'Ubuyobozi y'Umuryango wa SOS ku rwego rw'Isi muri manda izamara imyaka ine, kuva mu 2025 kugera mu 2029.

    Iri torwa ryabaye rikurikira Inama Rusange y'Abanyamuryango baturutse mu bihugu 138 (General Assembly) yateranye kuva tariki ya 26 kugera tariki ya 28 Kamena uyu mwaka.

    Dr. Nkezabera asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n'ubuzima rusange (public health) ndetse n'imiyoborere. Uyu mugabo kandi ni inzobere mu bijyanye n'uburenganzira bw'umwana, ibikorwa amazemo imyaka isaga 23.

    Inama y'Ubuyobozi ya SOS ku rwego rw'Isi niyo itanga imirongo migari ngenderwaho ku rwego rw'Isi muri iyi nama, SOS Ishami rya Autriche (SOS-Kinderdorf Österreich) ifite intebe ihoraho.

    SOS Children's Villages ni umuryango mpuzamahanga wita ku bana bafite ibibazo bitandukanye, ukaba warashinzwe nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi. Ukorera mu bihugu 138 ndetse na teritwari enye.

    Mu Rwanda, SOS yatangiye mu mwaka 1979, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kwita ku bana bari batandukanye n'ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza ubu SOS ifite ibikorwa mu turere 14 mu gihugu.

    Dr. Nkezabera yatorewe kujya mu Nama y'Ubuyobozi ya SOS ku rwego rw'Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nkezabera-yatorewe-kujya-mu-nama-y-ubuyobozi-ya-sos-ku-rwego-rw-isi

  • PAC yatamaje umukozi wa RAB wabeshye – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 30 Kamena 2025 ubwo RAB yisobanuraga kuri Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC) ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Abadepite bagaragaje ko mu mishinga yadindiye harimo uw'ikigo cyo gutuburiramo icyororo cy'amafi uteganyijwe gukorera i Nyamagabe.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko icyadindije umushinga ari uko bimwe icyangombwa cyo kubaka kubera kudasobanukirwa imiterere y'inyubako bashakaga kubaka.

    Ati 'Ikigo gituburirwamo amafi n'ubundi kigomba kuba mu mazi. Bavugaga ko ari mu gishanga cyane, ni ku mbibi z'igishanga haza kuvukamo ikibazo cy'uruhushya rwo kubaka Akarere gatinda kwemera, kavuga ko katatanga uruhushya rwo kubaka kuri uwo mushinga ku nyubako ziri mu gishanga.'

    RAB igaragaza ko habanje gusabwa icyangombwa kijyanye n'isuzumangaruka ku byerekeye kurengera ibidukikije hamwe no gusubiramo inyigo y'umushinga kugira ngo nibazamura inyubako bizakorwe nta gusubira inyuma.

    Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n'ikoranabuhanga mu guteza imbere ubworozi muri RAB, Dr. Fabrice Ndayisenga abajijwe aho uyu mushinga ugeze yabanje kuvuga ko iki kigo cyari kigenewe gutuburirwamo amafi cyatangiye gukora.

    Ati 'Byaratangiye ubu bigeze kuri 50%'

    Depite Niwemahoro Wassila yahise avuga ko uyu mushinga bawusuye mu minsi ishize ndetse mu bitabye PAC harimo abantu bari kubaka iyi nzu, ku buryo bashobora kuvuga ukuri ku bihabera kuko basanze nta bikorwa byari byatangira.

    Ati 'Kiriya kigo icyo kidufasha ni uko amafi y'icyororo duha abatubuzi kuva aho umufatanyabikorwa yari amaze gufata Kigembe twagombaga gushaka ahantu ibyuzi n'ahandi hantu aba akorera ni yo mpamvu twashoboye gushaka ahantu tubasha kubika uriya mutungo kuko kuwutakaza byari kudusubiza inyuma igihe kirekire mu kongera kubona andi mafi y'icyororo.'

    Hari ababeshye PAC

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko nta bikorwa bikorerwa i Nyamagabe ahagombaga kuba hari abana b'amafi.

    Gusa Dr. Ndayisenga we yemeje ko amafi ahari i Nyamagabe ndetse hari ibikorwa bihakorerwa.

    Ati '[Nyamagabe] turayikoresha, icyo navuze ariya mafi kuyabungabunga ni cyo kintu cy'ingenzi, kuba arimo akabasha kororwa ari na yo babasha gukuraho icyororo.'

    Depite Muhakwa yongeye kubaza ati 'i Nyamagabe ariyo?' Ndayisenga arasubiza ati 'ariyo nyakubahwa Perezida. Hari ibyuzi, amafi aba ari mu byuzi.'

    Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yahise abaza ati 'icyo mwagombaga kuhakoresha murakihakorera?'

    Dr. Ndayisenga yahise avuga ko bidakorwa neza 100% kubera impamvu zitandukanye zirimo ibitaranozwa.

    Ku rundi ruhande umwe mu bakozi bakorera ahakorerwa uyu mushinga yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga abana b'amafi i Nyamagabe bitari byatangira kuko 'inyubako itararangira ikiri mu ku kubaka umusingi.'

    Uyu mukozi yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko havuguruwe inyigo y'icyubakwa.

    Depite Muhakwa yahamije ko imikoranire muri iki kigo iri ku rwego rwo hasi kuko 'abari aho ibikorwa bikorerwa bati 'ntishobora gukora kubera ko hari ibidatunganyije, uwo muri kumwe mu biro i Kigali ati irakora. Ni inshuro ya kabiri habayeho kuduha amakuru atandukanye.'

    Dr Ndabamenye yavuze ko ubu bamaze kubona icyemezo cy'isuzumangaruka ku bijyanye no kutangiza ibidukikije hasigaye kubona uruhushya rwo kubaka.

    Nta gihe kizwi iki kigo kizatangirira gukora nubwo bigaragazwa ko icyororo cy'amafi cyahoze aho bakoreraga kigihari.

    Ubuyobozi bwa RAB bwiyemeje kubaka ikigo cya Nyamagabe bikurikije amategeko yo kurengera ibidukikije

    RAB yaranzwe no kwivuguruza ku bikorwa bimwe bavuga ko bikora ahandi bikaba bidakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pac-yatamaje-umukozi-wa-rab-wabeshye-ko-ikigo-gituburirwamo-amafi-i-nyamagabe

  • Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze #rwanda #RwOT

    Arsenal yatangiye ibiganiro n'uruhande ruhagarariye Eberechi Eze, umukinnyi wa Crystal Palace, ku bijyanye n'ishyaka ifitiye kumwegukana muri iyi mpeshyi. Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza yemeza ko ibiganiro bya mbere byamaze kuba hagati ya Arsenal n'abahagarariye uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza ufite inkomoko muri Nigeria.

    Arsenal yamaze kumenyeshwa neza ibyo Crystal Palace isaba kugira ngo yemere kumurekura, birimo amafaranga yisumbuye ashingiye ku masezerano mashya Eze aherutse gusinyira ikipe ye.

    Eze w'imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi barangije shampiyona ishize bari mu bihe byiza, aho yatsinze ibitego 11 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego mu mikino 27 yakinnye.

    Imikinire ye yihuta, uburyo asatira izamu n'ubuhanga mu gucenga ni bimwe mu byamuhaye ikuzo ndetse binatuma amakipe akomeye amwirukira.

    Ku rundi ruhande, Tottenham Hotspur na yo irifuza Eze, kandi yamaze kongera Mohammed Kudus wa West Ham United ku rutonde rw'abakinnyi bashaka kugura muri iyi mpeshyi.

    Ibi bivuze ko Arsenal igomba kwihuta kandi ikagirira icyizere ibiganiro biri hagati yayo n'abahagarariye Eze kugira ngo itazahatana n'andi makipe afite ubushobozi bwo gutanga amafaranga menshi.

    Crystal Palace si ikipe yoroshye mu biganiro by'abakinnyi bayo kuko yifuza kubaka ikipe ikomeye, ariko igihe cyose umukinnyi ubwe agaragaje ko ashaka kugenda, bishobora gufungura amarembo. Kugeza ubu, ntacyo Arsenal iratanga ku mugaragaro, ariko yiteguye gutanga miliyoni zirenga 60 z'amapawundi mu gihe ibiganiro byagenda neza.

    Ese Eze azahitamo Arsenal itanga amahirwe yo gukina Champions League cyangwa Tottenham ifite umutoza mushya uri kubaka ikipe ikomeye? Icyemezo kiri mu maboko y'umukinnyi ubwe, gusa ntibitangaje ko vuba aha twaba tumubona yambara umwambaro w'Abalewanyi b'i Londres.

    Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze
    Arsenal yatangiye ibiganiro n'uruhande ruhagarariye Eberechi Eze, umukinnyi wa Crystal Palace, ku bijyanye n'ishyaka ifitiye kumwegukana muri iyi mpeshyi
    Eze w'imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi barangije shampiyona ishize bari mu bihe byiza, aho yatsinze ibitego 11 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego mu mikino 27 yakinnye
    Kugeza ubu, ntacyo Arsenal iratanga ku mugaragaro, ariko yiteguye gutanga miliyoni zirenga 60 z'amapawundi mu gihe ibiganiro byagenda neza

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-yatangiye-ibiganiro-byo-gushaka-eberechi-eze/

  • Equity Bank igiye kumurikira ibirimo konti nshya 'INZOZI' muri Rwanda Convention izabera i Texas – #rwanda #RwOT

    Rwanda Convention ni igikorwa kizahuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w'u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu w'abari mu mahanga mu iterambere ry'Igihugu.

    Uyu mwaka izabera i Dallas muri Leta ya Texas ku matariki ya 4-6 Nyakanga 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yabwiye IGIHE ko basanganywe imikoranire myiza n'abakiliya bo muri diaspora ariko ko bashatse kubaha umwihariko ndetse no kubegera kurushaho.

    Ati 'Dusanzwe dufitanye imikoranire myiza n'abakiliya bo muri diaspora kuko ubu twafunguye ishami rishinzwe bo bonyine ku buryo byoroha guhana amakuru na bo. Kuko dutangiza serivisi nshya tugendeye ku byifuzo byabo kugira ngo imikoranire yacu na bo yihute. Usanga aho bamwe baba hari serivisi zihuta cyane dushaka rero ko na hano basanga serivisi zihuta ari yo mpamvu twashyizeho ishami ryabo gusa.'

    Agaruka kuri Rwanda Convention, Namara yavuze ko ari amahirwe mashya y'imikoranire.

    Ati 'Icya mbere ni ukumenyana na bo, bakamenya ibya serivisi z'imari imbere mu gihugu. Ikindi duserukanye ni ukubafasha kugira uruhare bagira mu gihugu cyacu. Usanga akenshi hari ababyifuza ariko batazi inzira babinyuzamo ari byo tuzabasobanurira. Tuzabamurikira serivisi zitandukanye zirimo iby'ishoramari, ubucuruzi, ubwizigame n'uburyo bakorana n'amabanki yacu mu karere babyaze umusaruro amahirwe ahari.'

    Yongeyeho ko ibyo bitazarangirira kuri diaspora Nyarwanda muri Amerika gusa kuko n'ahandi hatandukanye Equity Bank Rwanda iteganya kwegera Abanyarwanda ikabasobanurira ibyiza bya INZOZI Diaspora Savings Account n'izindi serivisi iyo banki ifite.

    INZOZI Diaspora Savings Account ni konti nshya ya Equity igenewe abo muri dispora aho bazajya bizigamiraho kuva ku 100.000 Frw kandi bungukirwa ndetse bashobora kwifashisha ubwizigame buriho baka inguzanyo.

    Ku ruhande rw'ubwishingizi, buri kwezi hari amafaranga azajya ava kuri ya konti ajya muri SanlamAllianz Life Insurance Rwanda noneho abe ari yo avamo serivisi z'ubwishingizi abayifunguye bazajya bahabwa harimo no kubagoboka mu gihe bagize ibyago.

    Izindi serivisi iyo banki izasobanurira abazitabira Rwanda Convention zirimo izo isanzwe yarashiriyeho Abanyarwanda baba mu mahanga nko gufungura konti mu mafaranga y'amanyamahanga, kwizigamira, kohereza amafaranga mu Rwanda, koroherezwa gukora ishoramari, kwaka inguzanyo no kubona serivisi z'imari hakoreshejwe ikoranabuhanga igihe cyose n'izindi.

    Equity Bank igaragaza ko izo serivisi zose zigamije gufasha abo muri diaspora kubona ubushobozi bwo gucunga umutungo wabo mu Rwanda no kuwubyaza umusaruro.

    Mu mwaka ushize iyo banki igaragaza ko abo Banyarwanda bohereje mu Rwanda agera kuri miliyari 12 Frw ayiciyemo ndetse bizigamye arenga miliyari 12 Frw kandi batse inguzanyo z'arenga milyari 13 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko iyo banki igiye kumurikira ibirimo konti nshya 'INZOZI' muri Rwanda Convention izabera i Texas

    Rwanda Convention iheruka kuba mu 2019 muri Amerika yahuje Abanyarwanda n’inhuti z’u Rwanda baganira ku iterambere

    Equity Bank Rwanda iri kwagura imikoranire n’abakiliya bayo bo mu mahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-igiye-kumurikira-ibirimo-konti-nshya-inzozi-muri-rwanda-convention

  • Minisitiri Bizimana yasabye ab'i Rusizi na Nyamasheke kutarangazwa n'abahavuka bahembera amacakubiri – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Abatutsi biciwe mu mirenge ya Bushenge na Ruharambuga yo mu Karere ka Nyamasheke na Giheke wo mu Karere ka Rusizi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba ku wa 29 Kamena 2025.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko uturere twa Nyamasheke na Rusizi twagize ibibazo byo kugira abantu benshi bize bakajya mu mahanga aho bifashisha YouTube mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yavuze ko abo barimo Ndagijimana Jean Marie Vianney, Padiri Nahimana Thomas, Padiri Fortunatus Rudakemwa, Rutihunza, Robert Mugabowindekwe, uri mu bashinze Jambo ASBL n'abandi.

    Ati 'Bahujwe n'ubusambo n'ubujura, bagahuzwa n'urwango n'irondabwoko. Aba bantu ntibakabateshe umwanya cyangwa ngo bibatere ubwoba ngo mwumve ko ibyo bavuga hari ireme bifite. Bose muzabasangamo ubusambo yaba Fortunatus Mudakemwa yaba Ndagijimana yaba Nahimana.'

    Yakomeje ati “Yaba abo mu miryango yabo, yaba Abanyarwanda ntibazongere kubatesha umwanya, mwikomereze urugendo rw'iterambere no kubaka igihugu.”

    Minisitiri Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashobotse bitewe n'uko Ababiligi basenye ubumwe bw'Abanyarwanda bahereye ku kwambura ijambo Umwami Yuhi IV Musinga n'umuhungu we Rudahigwa bamusimbuje, bigakomeza bashyiraho ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n'iya kabiri, zashyize imbere ivanguramoko n'ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Isomo tuvanamo ni uko abantu bakuru bakwiye kureka burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kuko uretse kuba biyangiza ubwabo, baranahemukira abana. Bituma abana babyiruka babifite urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside bikarangira ubwabo ibasenye ikanasenya abana bazabyara.”

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko Intara y'Iburengerazuba yabaye amarembo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo bahunga igihugu, ashima Leta y'u Rwanda ko yashyizeho ingamba z'ubwirinzi zananije abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yashimye uko igikorwa cyo kwibuka cyagenze mu minsi 100, agaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza kuba inkingi yo kwiyubaka kw'igihugu.

    Dr. Gakwenzire yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, avuga ko ikibishimangira ari uko hakigaragara abarokotse Jenoside bicwa.

    Iki gikorwa cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 30 y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Imibiri 29 yakuwe i Munyove mu Murenge wa Giheke w'Akarere ka Rusizi, undi ukurwa i Bushenge mu Karere ka Nyamasheke. Yose yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rusanzwe rushyinguyemo abagera ku 20.174.

    Minisitiri Bizimana Jean-Damascène yasabye abakuze kwirinda no kurinda abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside

    Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire Philbert yashimiye u Rwanda rwashyizeho ingamba zikoma mu nkokora abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

    Mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka i Gashirabwora harimo n’urubyiruko

    Mu bayobozi bifatanyije n’abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu gikorwa cyo kwibuka harimo Minisitiri Dr Bizimana Jean-Damascène na Guverineri Ntibitura Jean Bosco

    Imibiri 30 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba irimo umwe wabonetse mu Murenge wa Bushenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yasabye-ab-i-rusizi-na-nyamasheke-kutarangazwa-n-abahavuka

  • Rusizi: Impanuka yahitanye umwe, icyenda barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ryo mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga kuri uyu wa 30 Kamena 2025.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k'umushoferi kandi ageze mu ikorosi ahantu hamanuka.

    Ati 'Imodoka yari irimo abantu 29, abakomeretse ni 10 ariko umwe yaje kwitaba Imana ageze kwa muganga'.

    Iyi mpanuka ikimara kuba abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe. Abakomeretse barimo umukecuru w'imyaka 70 wari ugiye kwa muganga, ari nawe waje kwitaba Imana.

    SP Kayigi yavuze ko icyo bamaze kubona ari uko hari abashoferi bubahiriza amategeko y'umuhanda iyo bageze kuri camera no ku mupolisi gusa, abibutsa ko ubuzima bw'abo batwaye buba buri ku mutwe wabo bityo ko bakwiye kwirinda gukorera ku jisho.

    Mu Karere ka Rusizi habereye impanuka y’imodoka yahitanye umwe, abandi icyenda barakomereka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-impanuka-yahitanye-umwe-icyenda-barakomereka