Blog

  • Polisi ya Singapore yahawe ububasha bwo guhagarika konti za banki zikorerwaho ubutekamutwe – #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Singapore yahawe ububasha bwo guhagarika konti za banki zikekwaho gukorerwaho ubutekamutwe, nyuma y'uko bigaragaye ko abantu muri iki gihugu bibasiwe n'abatekamutwe ku rwego rwo hejuru.

    Iri tegeko ryatowe muri Mutarama 2025, nyuma y'uko raporo y'iki gihugu igaragaje ko abaturage bahombye miliyoni 860$ bitewe n'ubutekamutwe.

    Muri iryo tegeko rishya polisi yahawe ububasha bwo gutegeka amabanki guhagarika ibikorwa byo kohereza amafaranga kuri konti runaka, gukoresha ATM n'ibindi igihe bikekwako nyirayo yaba ari gutekerwa umutwe.

    Icyakora konti yahagaritswe ishobora gukoreshwa yishyura ibiribwa cyangwa ibindi bintu polisi yatangiye uburenganzira nk'inyemezabwishyu (facture).

    Minisiteri y'Umutekano muri Singapore yatangaje ko abaturage bakunze gutekerwa umutwe binyuze mu bucuruzi bwo kuri internet, gushora imari mu mahugu, ndetse no kubeshywa akazi.

    Iyi Minisiteri ivuga ko abatekerwa imitwe baba baburiwe inshuro nyinshi ariko bakanga bakabirengaho.

    Bamwe mu bayobozi bavuze ko ubu bubasha polisi yahawe bushobora kuzakoreshwa nabi harenganywa abaturage, gusa iyi minisiteri yasobanuye ko buzajya bukoreshwa igihe ubundi bwose bwananiranye.

    Mu itangazo yagize ati 'Ubu buryo buzajya bukoreshwa nko gukemura ikibazo cyananiranye igihe ubundi buryo bwose bwananiranye.'

    Muri Singapole ibirego byo gutekerwa umutwe byavuye ku 15.600 mu 2020 bigera ku bihumbi 50 mu 2025, ibyatumye hajyaho itegeko ririnda abaturage ubwo butekamutwe.

    Polisi ya Singapore yahawe ububasha bwo guhagarika konti bikekwa ko ziri gukorerwaho ubutekamutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-ya-singapore-yahawe-ububasha-bwo-guhagarika-konti-za-banki-zikorerwaho

  • Perezida Kagame na Grossi wa IAEA baganiriye ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire – #rwanda #RwOT

    Rafael Mariano Gros ari mu Rwanda aho yitabiriye inama izwi nka 'Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025' imaze iminsi ibiri iri kubera i Kigali.

    Iri guhuza inzobere zo mu bihugu 30 higwa ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire cyane cyane mu kureba uko zabyazwa amashanyarazi, hifashishijwe inganda nto zizwi nka 'Small Modular' na 'Micro Reactors (SMR).

    Itangazo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byanyujije kuri X rigira riti 'Baganiriye ku bushobozi bw'ingufu za nucléaire mu iterambere ry'ubukungu ndetse n'intambwe u Rwanda rwateye mu gukoresha inganda nto za 'Small Modular and Micro Reactors'.

    SMR ni inganda nto zitanga amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire. Uruganda rumwe rushobora gutanga umuriro wa megawatt 100 gusubira hasi.

    Ni inganda zishobora gushyirwa ahantu hato nko ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 50, zigakorwaho n'abakozi bagera kuri 230, ndetse ziba zakwimurwa mu bice byitaruye imijyi.

    Ni inganda zitangiza ibidukikije kuko nk'ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango ushinzwe Ikoreshwa rya Nucléaire ku Isi, World Nuclear Association, bwagaragaje ko ikoreshwa ry'izi ngufu rigabanya toni 29 z'umwuka uhumanya wa CO2 kuri Gigawatt mu isaha (GWh).

    U Rwanda rufite gahunda ko bitarenze mu 2030 ruzaba rufite bene urwo ruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire ndetse biteganywa ko mu 2028 ruzaba rwabonye abakozi bose basabwa.

    Amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire aboneka hifashishijwe ubutare bwa Uranium. Bafata Uranium bakayitunganya, intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi nka fission nucléaire).

    Ubwo bushyuhe ni bwo bifashisha bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi. Aho hashyuhirizwa amazi ni yo 'nuclear reactor'. SMR zikenera amazi make ugereranyije n'akenerwa hakorwa amashanyarazi asanzwe.

    U Rwanda rumaze igihe rufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iryo koranabuhanga rigerweho. Nko mu 2023 rwasinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikorere igerageza rya 'nuclear reactor' mu Rwanda.

    Ibyo byajyanye no gufatanya n'ibindi bigo byo mu Burusiya no muri Amerika kugira ngo hibandwe ku gukora SMR.

    Uranium itanga amashanyarazi menshi kandi ku ngano nto kuko garama imwe yayo ishobora gutanga MW 1 ku munsi, ni ukuvuga ngo ni ingufu zingana n'izatangwa na toni eshatu z'amakara.

    Ubaye utunganyije ikilo kimwe cya Uranium, wabona umuriro ungana na MW 1000, ni umuriro mu Rwanda rutarageraho kuko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.

    Icyakora Rafael Mariano Gros yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rw'ibishoboka ku bijyanye no kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire.

    Yavuze ko kubyaza izi ngufu umusaruro hagamijwe amahoro ndetse hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho ari ibintu bigezweho ku Isi.

    Yongeyeho ko nta mpamvu n'imwe ifatika yatuma Afurika isigara inyuma mu bijyanye no kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire, na cyane ko ari umugabane ufite umutungo kamere wafasha muri urwo rwego.

    Ati 'Ikoranabuhanga riri kuduha ibisubizo, rikaduha andi mahitamo tutigeze tugira. Ubu ni yo mpamvu abantu benshi barishishikariye. Bashishikariye SMR. Iryo koranabuhanga rifite akamaro ko kuba izo nganda zakwimurwa, kuba zakwigonderwa n'ibindi. Ntako bisa kuba dufite aya mahitamo.'

    Yavuze ko ibyo ibihugu bisabwa kugira ngo bigire izi nganda harimo kugira ibikorwaremezo, kubakira ubushobozi abazikoramo binyuze mu kubaha amahugurwa n'ibindi bifasha igihugu kugira 'nuclear reactor' mu buryo bwihuse kandi buboneye.

    Yavuze kandi ko umutekano na wo ari ingenzi mu guteza imbere ibijyanye n'umutekano w'ibyo bikorwa.

    Ati 'IAEA iri gukorana n'ibihugu bya Afurika, icyakora u Rwanda ni urugero rw'ibishoboka.'

    Yavuze ko mu gukomeza gufasha Afurika kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire, ibyo biganiro babigiranye n'ibihugu nka Niger, Nigeria, Maroc, Tunisia na ndetse na Misiri iri kubaka uruganda rwa mbere rutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

    Yavuze ko ari ibiganiro bagiranye na Sudani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Senegal, Kenya, Namibia na Afurika y'Epfo izanzwe ari na cyo gihugu rukumbi muri Afurika gifite bene urwo ruganda.

    Ati 'Muri ibyo bihugu byose, IAEA yatangiye gutegura abantu bazakora muri yo gahunda ndetse iri gukorana n'inzego zishinzwe kugenzura ibijyanye n'ingufu za nucléaire.'

    Gros yavuze ko mu minsi mike ishize, bateye itambwe ikomeye basinyana amasezerano na Banki y'Isi azafasha ibihugu bitandukanye gushora imari mu bijyanye no guteza imbere ingufu za nucléaire.

    Ati 'Mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye tuzaba duhari. Umumaro w'ibanze wa IAEA ni uguteza imbere ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire mu mahoro. Ku batarakorana na IAEA iki ni cyo gihe inzobere zacu zirahari. Ku bo twatangiye imikoranire twabizeza ko tuzababa hafi. Nta mpamvu Afurika itagira uruhare muri iyi gahunda iri guteza imbere ubukungu w'ibuhugu bitandukanye.'

    Ubwo yafunguraga inama yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire yari iri kubera i Kigali, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rukeneye hafi gigawatt eshanu z'amashanyarazi. Yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rwishingikirije ku ngufu za nucléaire.

    Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura itunganywa ry'ingufu za nucléaire, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura itunganywa ry'ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi

    Umuyobozi w'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura itunganywa ry'ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi (wa gatatu uhereye ibumoso) yakiriwe muri Village Urugwiro

    Rafael Mariano Grossi na Perezida Kagame baganiriye ku mishinga itandukanye yo kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire

    Itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda riyobowe na Perezida Kagame ryakiriye Umuyobozi w'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura itunganywa ry'ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi

    Amafoto yaranze Inama ya Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye umunsi wa kabiri w’inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire

    Umuyobozi w'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura itunganywa ry'ingufu za nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA), Rafael Mariano Grossi, yashimiye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu rugendo rwo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasobanuye uburyo u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu kwimakaza ikoranabuhanga rigezwemo mu mirimo itandukanye

    Abayobozi batandukanye baganiriye ku kamaro ko kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-grossi-wa-iaea-baganiriye-ku-kubyaza-umusaruro-ingufu-za

  • Nyamasheke: Abaturiye Pariki ya Nyungwe binubira gutinda kwishyurwa ibyabo byangizwa n'inyamaswa – #rwanda #RwOT

    Karengera ni umwe mu mirenge itanu y'Akarere ka Nyamasheke ikora kuri Pariki ya Nyungwe. Abenshi ni abahinzi.

    Ngirinshuti Protogène wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gasayo Umurenge wa Karengera, yavuze ko mu bibangamiye iterambere harimo ikibazo cy'inyamaswa ziva muri Pariki ya Nyungwe zikabonera imyaka.

    Ati “Nanjye ziranyonera ariko njye ntabwo bikabije. Mu kwa 5 umwaka ushize umuturanyi wanjye zamuririye ibigori umurima munini, ushinzwe ubuhinzi araza bamwuzuriza amafishi ariko umwaka urashize bataramwishyura”.

    Murekatete Gloriose yavuze ko bitewe n'uko aya mafaranga y'inyishyu z'ibyabo byonwa n'inyamaswa atinda, bagera aho bagacika intege zo kuyakurikirana.

    Ati “Twarabiretse kuko n'ubundi amafarnga baha umuntu yasiragiye ntacyo yamumarira, abantu benshi bacitse intege”.

    Nsabimana Emmanuel yav uzeko iyo bamenyesheje ubuyobozi ikibazo bubaha amafishi bakiyandikaho ariko bagategereza amafaranga bagaheba.

    Ati “Mu kwa 12 no muri uyu mwaka mu kwa mbere zaratwoneye baratwandika ariko n'ubu ntabwo amafaranga turayabona. Turasaba ko bajya batwishyurira ku gihe”.

    Umukozi w'Ikigega cyihariye cy'ingoboka, gifite mu nshingano kwishyura abonewe n'inyamaswa zo mu byanya bikomye, Nibakure Florence, yavuze ko ubusanzwe umuturage wonewe n'inyamaswa z'agasozi yishyurwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

    Ati “Iyo umuturage yonewe n'inyamaswa ajya kureba agoronome, akaduha ubutumwa bugufi mu cyumweru gikurikiyeho tukaza tukamubarira, mu kindi cyumweru akaba yabonye amafaranga”.

    Ubuyobozi bw'iki kigo buri kwezi bwakira dosiye z'abaturage barenga 1000 bavuga ko bonewe n'inyamaswa zo mu byanya bikomye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abaturiye-pariki-ya-nyungwe-binubira-gutinda-kwishyurwa-ibyabo

  • Banki y'Isi yemeje miliyari 95 Frw zo gufasha impunzi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umushinga uzibanda ku kwagura amahirwe y'iterambere, gutanga imirimo no kunoza ibikorwaremezo birengera ibidukikije.

    Watewe inkunga na Banki y'Isi binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga ry'Iterambere, IDA, uzagera ku bantu bagera ku 380.000 barimo impunzi 115.000 n'abaturage batuye hafi y'inkambi bagera kuri 265.000 bo mu turere dutandatu.

    Jya Mbere II yubakiye ku byagezweho muri Jya Mbere I yibanze ku gufasha abo bantu mu bijyanye n'ishoramari, kubaka ibikorwaremezo bibahuza ndetse unateza imbere imibereho yabo ya buri munsi.

    Izafasha muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo gufasha impunzi kwigira no kwishakamo ibisubizo, ariko binafashe abazakiriye mu bice bitandukanye zibamo kutumva ko ari umutwaro ahubwo ari abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Uzafasha mu guteza imbere uburezi, ubuzima, kugeza amazi meza ku mpunzi n'abazakiriye, kubaka ibikorwaremezo nk'imihanda, amavuriro, amasoko byose bigakorwa mu buryo burengera ibidukikije.

    Jya Mbere II kandi izibanda ku guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, guteza imbere ibikorwaremezo, gukumira imyuzure, kubaka uburyo bwo gufata amazi, gukumira inkangu mu bice bice by'uturere nka Karongi, Kirehe, Nyamagabe n'ibindi.

    Ni mu gihe mu karere ka Gatsibo na Kirehe hazavugururwa imihanda hagamijwe koroshya ubucuruzi.

    Impuguke mu Iterambere ry'Imibereho myiza muri Banki y'Isi, Mathew Stephens, yavuze ko 'Jya Mbere II' ari ikimenyetso kigaragaza ubuyobozi buhamye bw'u Rwanda mu gushaka ibisubizo birambye kandi kuri bose.

    Ati 'Turimo kubaka serivisi zifasha impunzi n'abaturage kubana neza, bakabona akazi kabahesha agaciro, n'imikorere ifasha abaturage kurushaho guhangana n'ibibazo.'

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko ibizakorwa mu cyiciro cya Kabiri cy'uyu mushinga birenze gutanga serivisi gusa, ahubwo bizibanda ku gushishikariza impunzi n'abaturage kwinjira mu bikorwa by'ubukungu no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatanga akazi ku bantu barenga 10.000 cyane cyane abagore n'urubyiruko.

    IDA iri kugira uruhare muri uyu mushinga yashinzwe mu 1960, ifasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere kwiteza imbere. Ifasha ibihugu hafi 74% biri mu nzira y'amajyambere. Ibingana na 39% bibarizwa muri Afurika.

    Inkunga za IDA zifasha byibuze abagera kuri miliyari 1,3. Kuva mu 1960, IDA imaze gutanga miliyari zikabakaba 500$ mu bihugu 114. Ibyo itanga buri mwaka byageze kuri miliyari 34,7$, 70% by'ayo mafaranga bikajya muri Afurika.

    Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe. Icumbikiye impunzi nyinshi zo muri RDC no mu Burundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-yemeje-miliyari-95-frw-zo-gufasha-impunzi-n-abazakiriye-mu-rwanda

  • Ecobank yatangiye gahunda yo gufasha abagore gukora ubucuruzi, ibaha miliyoni 70 Frw nta ngwate – #rwanda #RwOT

    Ellevate yatangijwe ku wa 27 Kamena 2025, aho ku ikubitiro abagore 22 batoranyijwe mu bazahabwa amahugurwa n'ikigo cy'Abanyamerika gikora ishoramari mu bijyanye na banki cya Goldman Sachs.

    Goldman Sachs ifite gahunda yo guhugura abagore ibihumbi 10 muri Afurika ku bijyanye n'ubucuruzi, uburyo bwo kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko mpuzamahanga ndetse no kubafasha kugera kuri ayo masoko.

    Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iyi gahunda ya Ellevate itaje gufasha abagore gusa ahubwo igiye no kuzamura ubukungu bw'igihugu.

    Yagize ati “Iyi gahunda igamije kugaragaza ubushobozi bw'abagore b'Abanyarwanda mu bijyanye n'ubucuruzi, kandi si guteza imbere abagore mu bucuruzi gusa ahubwo ni no guteza imbere ubukungu bw'igihugu.”

    Akomeza avuga ko abagore ari bo bayoboye mu bucuruzi buto n'ubuciriritse gusa bakomeza kugorwa no kubona imari, bityo ibigo by'imari bikwiye kurushaho gufasha abagore bari mu bucuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni, yavuze ko gahunda ya Ellevate itagiye kuzamura umugore gusa ahubwo igiye no kumufungurira amarembo ku masoko mpuzamahanga.

    Yagize ati “Twizera ko umugore wese ufite inzozi no kugira ubucuruzi bwe, akwiye kubona amahirwe yo kubona ibikoresho akeneye, imari ndetse naho gucururiza. Yaba asanzwe akora ubucuruzi cyangwa abutangiye ariko yifuza kugera kure, Ellevate izamufasha.”

    Ellevate ni gahunda ije gufasha abagore bakora ubucuruzi kugera ku nzozi zabo binyuze mu bikorw byinsh biteganyijwe n'iyi gahunda.

    Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iyi gahunda igiye kuzamura ubukungu bw’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni, yavuze ko gahunda ya Ellevate itagiye kuzamura umugore gusa ahubwo igiye no kumufungurira amarembo ku masoko mpuzamahanga

    Gahunda ya 'Ellevate' igenewe abagore bakora cyangwa bashaka gukora ubucuruzi, aho izajya ibaha inguzanyo y'agera kuri miliyoni 70 Frw nta ngwate

    Gahunda ya 'Ellevate' izajya ifasha abagore bakora cyangwa bashaka gukora ubucuruzi, kubona amahugurwa

    Amafoto: Isaac & Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yatangiye-gahunda-yo-gufasha-abagore-gukora-ubucuruzi-ibaha-miliyoni-70

  • Gusenya FDLR, ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, amabuye y'agaciro…Nduhungirehe yasobanuye ibyabereye i Washington – #rwanda #RwOT

    Ati 'Urabizi, barwanye imyaka myinshi. Kandi hakoreshwaga n'imihoro. Ni ubugome bukomeye. Ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi, bagiye kugira amahoro, ni intambwe ikomeye.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagarutse ku rugendo rwo gusinya ariya masezerano, anavuga n'ibikurikiyeho bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ryayo. Ni mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

    Nduhungirehe yabajijwe uko byari bimeze ku wa 27 Nyakanga ubwo hasinywaga amasezerano, aho ku maso yasaga n'ufite akanyamuneza, abazwa niba ariko byari biri koko.

    Ati 'Yego, kuko ni amasezerano y'amateka ashobora gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka 30. Ni byo koko, hashize igihe habaho ibiganiro byinshi by'ubuhuza ndetse n'amasezerano menshi yagiye asinywa.'

    'Kuva intambara ya kabiri yo muri Congo yarangira n'amasezerano y'agahenge ya Lusaka mu 1999, nibura ntihabuze amasezerano nk'icumi yasinywe, ariko make cyane ni yo yashyizwe mu bikorwa. Ubu turizera ko, ku nshuro ya mbere dushobora kubona igisubizo binyuze mu buhuza bw'Abanyamerika n'uruhare rwa Qatar.

    Nduhungirehe yavuze ko icyasinyiwe i Washington 'ni intambwe ya mbere, ni amasezerano hagati y'u Rwanda na RDC' mu gihe 'Ikibazo kijyanye na AFC-M23 kizaganirwaho i Doha hamwe na Leta ya Congo'.

    Yabajijwe impamvu avuga ko hashize imyaka 30 hari intambara, niba bitumvikana nk'aho u Rwanda na RDC bimaze icyo gihe bihanganye.

    Ati 'Oya na gato. Ahubwo, ni imyaka 30 hari umutwe witwa FDLR. Ni umutwe w'abagize uruhare muri Jenoside, wishe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wakomeje gufashwa, gutungwa no gushyigikirwa n'ubutegetsi butandukanye bwa Congo, kandi inshuro nyinshi wagerageje guhungabanya umutekano w'u Rwanda… Ni yo mpamvu twagiye dushyiraho ingamba z'ubwirinzi, kandi kurandura burundu abarwanyi bawo ni kimwe mu by'ingenzi biri mu masezerano ya Washington.'

    Kimwe mu bintu byagarutsweho cyane mu gihe cy'aya masezerano na mbere yayo, ni ibijyanye n'ingamba u Rwanda rwashyizeho z'ubwirinzi. Leta ya Congo ibyita ko ari Ingabo z'u Rwanda ziri ku butaka bwayo ariko rwo rugasobanura ko ari ingamba zigamije kurinda imipaka y'u Rwanda.

    Nduhungirehe yabajijwe igihe izo ngamba zizaviraho, ati 'Ndabashishikariza kongera kureba mu nyandiko ya Conops (Concept des opérations) yemerejwe mu biganiro bya Luanda ku wa 31 Ukwakira 2024. Iyo nyandiko isobanura neza ko kurandura umutwe wa FDLR ari byo bizatanga inzira yo gukuraho ingamba zacu z'ubwirinzi. Amasezerano twasinye i Washington nayo ntacyo atandukaniyeho n'ibyo.'

    Yavuze ko amasezerano ya Washington agena ko kugira ngo ingamba ziveho, bigomba guterwa n'uko FDLR yasenywe. Yavuze kandi ko ari inshingano z'impande zombi kugena uburyo bukwiye kandi buboneye bwo kurandura FDLR.

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe aganira n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio

    Nduhungirehe yongeye gukurira inzira ku murima abibwira ko u Rwanda rushobora kuganira na FDLR, ati ' Mbisubiyemo: FDLR igomba kurandurwa. Ni umutwe wakoze Jenoside wishe abarenga miliyoni mu gihugu cyacu. Ni umutwe ushyigikiwe na Leta ya Congo, ndetse zikanashyirwa mu ngabo za FARDC [ingabo za Leta ya Congo].'

    'Ntabwo ari twe twenyine tubivuga n'imiryango mpuzamahanga irimo n'Umuryango w'Abibumbye warabigaragaje. Ni ukurandura FDLR bizatuma dukuraho ingamba zacu zo kwirwanaho.'

    Ku bijyanye n'igihe ibiganiro byamaze

    Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Nduhungirehe niba igihe cy'ibiganiro kitari gito cyane ku buryo ku ngingo zimwe na zimwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba yarashyize igitutu ku mpande zombi.

    Ati 'Oya na gato. Iminsi itatu yose twamaze i Washington twagiranye ibiganiro birambuye, ingingo ku yindi, igika ku kindi no kugeza ku kitso n'utudomo. Kandi mbere yaho, hari harabayeho kohererezanya ubutumwa binyuze kuri email.'

    Ku bijyanye n'amabuye y'agaciro

    Amasezerano ya Washington arimo n'igice cy'ubukungu, aho ibihugu byombi byemeranyije ku guteza imbere imishinga ibyara inyungu ifitiye abaturage akamaro. Nduhungirehe yabajijwe niba hari ibigo by'Abanyamerika bizajya bikura amabuye y'agaciro muri RDC bikayatunganyiriza mu Rwanda?

    Ati 'Icya mbere nshaka kuvuga ni uko icyo gice cy'ubukungu, kitari kirimo mu bindi biganiro byabayeho, ariko ni igice cy'ingenzi cyane muri aya masezerano. Harimo ibijyanye n'ukwihuza kw'akarere n'ishoramari rihuriweho rizaba inyungu zituruka ku mahoro. Ibyo ni ingenzi cyane, kandi bigomba kuba ishingiro ryacu mu gukomeza kubaka umutekano n'iterambere mu karere.'

    Abajijwe niba ibyo bivuze ko amabuye azavanwa muri Congo, hanyuma agatunganyirizwe mu Rwanda, yasubije ati 'Ibyo ni ibisobanuro bitaranozwa neza. Bizashyirwamo mu masezerano yihariye azakurikira.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gusenya-fdlr-ingamba-z-ubwirinzi-z-u-rwanda-amabuye-y-agaciro-nduhungirehe

  • Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup #rwanda #RwOT

    Myugariro w'umunya-Croatia, Joško Gvardiol, akinira Manchester City, yavuze amagambo yuje akomeye nyuma y'uko Jurgen Klopp, wahoze ari umutoza wa Liverpool, atangaje ko irushanwa rya FIFA Club World Cup ari 'igitekerezo kibi cyane kurusha ibindi byose byabayeho.'

    Gvardiol, utajya ahubuka mu magambo ye, yagize ati: 'Ni akazi ke'. Aya magambo make akomeye yavuze, yatumye benshi bibaza niba yari igisubizo gihamye ku mvugo ya Klopp, cyangwa niba ari isomo ry'icyubahiro abakinnyi bakwiye kugira mu marushanwa yemewe ku rwego mpuzamahanga.

    Nk'uko bimenyerewe, mu Kinyarrwanda kigufi 'Ijambo ribi kurivuga biroroha, ariko iryo kwihanganisha riravuna', Gvardiol yahisemo kudakomeza intonganya, ahubwo ashimangira uruhare rwe nk'umukinnyi wiyemeje gukora ibyo ashinzwe aho gukurura impaka.

    Klopp we, mu cyumweru gishize, yari yagize ati: 'Club World Cup ni ibintu binyuranyije n'ubwenge. Ntibikwiye gushyirwamo ikipe yose y'umwaka ikajya mu kindi gihugu hagati mu mpeshyi.' Ariko abafana benshi bibaza niba atari agasuzuguro ku makipe y'ahandi atari ayo mu Bwongereza cyangwa Uburayi.

    Gvardiol yongeyeho ati: 'Tugomba kubaha buri marushanwa yose. Iyo uri muri Man City, uba uhagarariye byinshi. Igihe kiragera kigatanga igisubizo'.

    Ibi bivuze ko nubwo bamwe batishimira iri rushanwa, abaritumiwemo barifata nk'ishyirwa hejuru ry'akazi kabo. 'Iyo bacyeye, buri wese amenya uwo asangiye umugati,' bivuze ko Gvardiol ashobora kuba abona Club World Cup nk'ahantu ho gupimirwa ubuhanga n'ubushake bwo guhagararira ikipe mu rwego rwo hejuru.

    Nk'uko Pep Guardiola, umutoza wa Man City yabitangaje, 'Twiteguye iri rushanwa nk'uko twitegura Champions League cyangwa Premier League. Gutsinda hose niyo ntego.'

    Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup
    Myugariro w'umunya-Croatia, Joško Gvardiol, akinira Manchester City, yavuze amagambo yuje akomeye nyuma y'uko Jurgen Klopp, wahoze ari umutoza wa Liverpool, atangaje ko irushanwa rya FIFA Club World Cup ari 'igitekerezo kibi cyane kurusha ibindi byose byabayeho.'

    Source : https://kasukumedia.com/josko-gvardiol-wa-manchester-city-yasubije-jurgen-klopp-watutse-irushanwa-rya-fifa-club-world-cup/

  • Passo a passo para ativar bónus no ESC Portugal após abrir conta #rwanda #RwOT

    Passo a passo para ativar bónus no ESC Portugal após abrir conta

    Table of Contents

    O que é o ESC Portugal e seus bónus?

    O ESC Portugal é um dos mais populares casinos online em Portugal, oferecendo uma ampla gama de jogos de cassino, apostas esportivas e bónus atrativos para novos usuários. Os bónus são incentivos financeiros que os jogadores podem usar para aumentar seu saldo e, consequentemente, suas chances de ganhar. Este tipo de oferta é bastante comum em plataformas de jogos, e o ESC Portugal não é exceção.

    Os bónus podem variar desde um bónus de boas-vindas, que geralmente é oferecido aos novos usuários, até promoções regulares que podem incluir rodadas grátis ou bónus de depósito. É fundamental entender os tipos de bónus disponíveis e como cada um funciona para que você possa aproveitar ao máximo sua experiência de jogo.

    Como abrir uma conta no ESC Portugal?

    Para começar a desfrutar dos bónus oferecidos pelo ESC Portugal, o primeiro passo é abrir uma conta na plataforma. O processo de registro é bastante simples e pode ser realizado diretamente no site oficial do casino. Para iniciar, você deve acessar a página inicial do ESC Portugal e clicar no botão 'Registar' ou 'Criar Conta'.

    Após clicar, você será direcionado para um formulário onde deverá fornecer informações básicas, como nome, endereço de e-mail e data de nascimento. É importante que todas as informações sejam precisas e verdadeiras, pois serão utilizadas para verificação de identidade posteriormente. Além disso, você deve criar uma senha forte para garantir a segurança da sua conta.

    Documentação necessária para criação da conta

    A criação de uma conta no ESC Portugal requer a apresentação de alguns documentos para garantir a segurança e a conformidade com as normas de jogo. Em primeiro lugar, você precisará de um documento de identificação válido, como um cartão de cidadão ou passaporte, que comprove sua identidade e idade.

    Além do documento de identificação, é comum que se solicite também comprovante de residência, que pode ser uma fatura recente de água, luz ou gás, ou um extrato bancário. Esses documentos são importantes para que o casino possa verificar a sua identidade e assim evitar fraudes e jogos por menores de idade.

    Primeiros passos após abrir a conta

    Uma vez que sua conta foi criada e verificada com sucesso, você poderá fazer o seu primeiro login no ESC Portugal. Assim que entrar, é recomendável que você complete o seu perfil, incluindo informações adicionais que possam ser solicitadas, como número de telefone e preferências de comunicação.

    Após completar seu perfil, o próximo passo é fazer um depósito. O ESC Portugal oferece várias opções de pagamento, incluindo cartões de crédito, transferências bancárias e carteiras eletrônicas. Escolha o método que melhor se adapta às suas necessidades e faça um depósito inicial, que pode ser necessário para ativar os bónus disponíveis para novos usuários.

    Como encontrar os bónus disponíveis?

    Com sua conta criada e o depósito realizado, é hora de explorar os bónus disponíveis no ESC Portugal. Geralmente, as promoções são destacadas na página inicial do site ou em uma seção específica dedicada a bónus e promoções. É importante pesquisar regularmente, pois as ofertas podem mudar com frequência.

    Você também pode entrar em contato com o suporte ao cliente se tiver dúvidas sobre quais bónus estão disponíveis ou como ativá-los. Além disso, a leitura dos termos e condições associados a cada bónus é crucial para garantir que você entenda completamente as exigências necessárias para aproveitá-los.

    Processo de ativação dos bónus no ESC Portugal

    Depois de identificar o bónus que deseja ativar, o próximo passo é seguir as instruções específicas para sua ativação. Para bónus de boas-vindas, por exemplo, pode ser necessário utilizar um código promocional durante o processo de depósito. Esse código é geralmente fornecido na seção de bónus do site.

    Uma vez que você tenha feito o depósito e inserido o código, o bónus será creditado automaticamente na sua conta. Se você estiver lidando com promoções que exigem ações específicas, como a realização de apostas em determinados jogos, é fundamental seguir todas as instruções para garantir que o bónus seja ativado corretamente. Para mais detalhes sobre levantamentos, você pode acessar esc online levantamentos.

    Verificação de identidade e segurança

    Após a ativação do bónus, o ESC Portugal pode solicitar uma verificação adicional da sua identidade. Essa etapa é comum em plataformas de jogos online e visa garantir a segurança dos jogadores e a conformidade com as regulamentações de jogo. Você poderá ser solicitado a enviar cópias dos documentos que já forneceu durante o registro.

    O processo de verificação pode levar algum tempo, mas é crucial para garantir que você possa retirar os ganhos de maneira segura e sem complicações no futuro. Enquanto isso, você pode continuar a jogar e aproveitar os bónus que foram ativados.

    Requisitos para o uso dos bónus

    Os bónus no ESC Portugal vêm com requisitos específicos que devem ser cumpridos para que os jogadores possam retirar os ganhos obtidos através deles. Esses requisitos geralmente incluem condições de apostas, que especificam quantas vezes você deve apostar o valor do bónus antes de poder realizar um saque.

    Além disso, é comum que haja jogos específicos que contribuem de maneira diferente para o cumprimento dos requisitos. Por exemplo, algumas máquinas de caça-níqueis podem contribuir 100%, enquanto jogos de mesa podem contribuir apenas 10%. Fique atento a esses detalhes, pois eles podem impactar significativamente sua experiência de jogo e a possibilidade de retirar ganhos.

    Dicas para maximizar os bónus recebidos

    Maximizar os bónus recebidos no ESC Portugal é uma estratégia inteligente para aumentar suas chances de ganhar. Uma das maneiras mais eficazes de fazer isso é prestar atenção aos termos e condições associados a cada bónus. Saber quais jogos oferecem maior contribuição para os requisitos de apostas pode ajudá-lo a escolher onde gastar seu bónus.

    Outra dica valiosa é acompanhar as promoções regulares e participar de atividades que o casino possa oferecer, como torneios ou desafios. Isso não apenas pode resultar em bónus adicionais, mas também em prêmios e recompensas exclusivas. Por fim, é sempre bom gerenciar seu bankroll de forma responsável, garantindo que você não aposte mais do que pode perder.

    FAQ sobre bónus no ESC Portugal

    Aqui estão algumas das perguntas mais frequentes sobre bónus no ESC Portugal:

    • Qual é o valor mínimo de depósito para ativar o bónus de boas-vindas?
    • Os bónus são válidos para todos os jogos do casino?
    • Posso retirar o bónus antes de cumprir os requisitos de apostas?
    • Como posso saber se meu bónus foi ativado com sucesso?
    • Os bónus têm data de expiração?

    Essas perguntas são comuns entre novos jogadores e é importante que você as tenha em mente ao utilizar os bónus disponíveis. Caso tenha dúvidas adicionais, o suporte ao cliente do ESC Portugal está disponível para ajudar em qualquer questão relacionada a bónus e promoções.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/30/passo-a-passo-para-ativar-b-nus-no-esc-portugal-ap-s-abrir-conta/

  • Banki y'Isi yemeje miliyari zirenga 140 Frw zo guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wibanda ku bwikorezi butangiza ibidukikije, budaheza ndetse bworohera buri wese, buzafasha abaturage kubona amahirwe atandukanye y'umurimo no kubona serivisi zitandukanye.

    Amafaranga azatangwa binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga ry'Iterambere, IDA (International Development Association).

    Mu bizakorwa harimo no gushyiraho ibice byahariwe bisi zitwara abantu gusa, kwagura inzira y'abanyamaguru n'iz'abanyamagare, gukoresha bisi z'amashanyarazi, kubaka sitasiyo zifasha mu gushyira umuriro muri izo bisi, kugabanya umuvundo w'imodoka ndetse ayo mafaranga azanakora ku mushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko uwo mushinga uzafasha abaturage by'umwihariko abagore n'urubyiruko kubona imirimo na serivisi.

    Ati 'Bizafasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego yawo yo koroshya ubwikorezi bwa rusange, kuba umujyi ukeye ariko unabungabunga ibidukikije. Hagamijwe kandi gutuma ingendo zoroha, abantu bakabona uko bagenda, batekanye nta n'umwe uhejwe.'

    RUMI izafasha abagore cyane abari mu bijyanye n'ubwikorezi, ubwubatsi no mu yindi mirimo ikorerwa muri Gare ya Nyabugogo byitezwe ko mu 2030 izaba ikoreshwa n'agenzi barenga ibihumbi 180 ku munsi.

    Izibanda kandi mu mishinga igamije guhangana n'ingaruka z'ihindagurika z'ibihe nko kurwanya imyuzure ikunze kuzahaza Gare ya Nyabugogo, ibizatuma ubwikorezi bukorwa nta nkomyi.

    Ni mu gihe gukoresha bisi z'amashanyarazi na byo bizafasha mu kugabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere muri gahunda y'u Rwanda yo kugabanya byibuze 38% by'iyo rwohereza bitarenze mu 2030.

    IDA ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda yashinzwe mu 1960 igamije gukura abaturage mu bukene. Ifasha hafi 74% by'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere aho 39% ari ibyo muri Afurika. Nko mu myaka itatu kugeza mu 2021/2022, IDA yari yatanze hafi miliyari 34,7$ ndetse 70% ajya muri Afurika.

    Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo bisi zikoresha amashanyarazi mu kwimakaza ubwikorezi burengera ibidukikije

    Bisi z’amashanyarazi ni zimwe mu biri gufasha u Rwanda kugabanya imyuka yanduye rwohereza mu kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-yemeje-miliyari-zirenga-140-frw-zo-guteza-imbere-ubwikorezi-mu

  • RGB yashyizeho uburyo bushya bwo kwaka ibyangombwa ku miryango ishingiye ku myemerere – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu serivisi zo kwaka ibyangombwa nk'ibyo gufungura ishami cyangwa kugira imikoranire n'indi miryango, zishobora gusangwa ku rubuga rwa Irembo, aho ushobora kohereza ibyangongwa usabwa ndetse ugakurikirana aho dosiye yawe igeze ukoresheje uru rubuga.

    RGB yavuzwe ibi byakozwe mu gukomeza kunoza gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere imiyoborere myiza ndetse no guteza imbere imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ivuga ko ibyangombwa bizajya byoherezwa n'iyi miryango bizajya bisuzumwa n'Umujyi wa Kigali cyangwa Ubuyobozi bw'Akarere bubishinzwe.

    Yagize iti 'Inyandiko zose zizatangwa zizajya zisuzumwa n'Umujyi wa Kigali cyangwa ubuyobozi bw'Akarere bireba, hagamijwe kureba ko ibyo basabye bihuje n'icyerekezo cy'iterambere ry'igihugu.'

    RGB isobanura ko ubu buryo bushya buzayifasha gutanga ubufasha ku gihe, kwakira ibitekerezo no kubika amakuru mashya ajyanye n'imikorere y'iyi miryango ishingiye ku myemerere.

    Ubu ni uburyo bwagiyeho ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'lgihugu (MINALOC), hagamijwe kunoza imikorere no gukorera mu mucyo mu gihe cyo gusaba ibyangombwa no kwemeza ubusabe bwabyo.

    Imiryango ishingiye ku myemerere ubu ishobora gusaba ibyangombwa by’imikorere inyuze ku Irembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yashyizeho-uburyo-bushya-bwo-kwaka-ibyangombwa-ku-miryango-ishingiye-ku