Blog

  • Umusaruro w'amafi mu Rwanda wageze kuri toni ibihumbi 47 – #rwanda #RwOT

    Iyi mibare yerekana umusaruro w'amafi wikubye gatatu ugereranyije n'imyaka icumi ishize.

    Mu Rwanda ubushakashatsi bwari bwarakozwe mu 2012, bwagaragazaga ko umubare w'abantu barya amafi wari uri hasi cyane ugereranyije n'andi matungo mu Rwanda.

    Icyo gihe wari kuri toni 25.000, muri zo toni 16.000 zabaga zaturutse imbere mu gihugu naho toni 9.000 zaturutse mu mahanga.

    Isoko ry'amafi na ryo ryaragutse cyane, ubu amafi acuruzwa mu turere dutandukanye tw'igihugu, ariko bigaragara ko ari make ugereranyije n'abayashaka.

    Umukozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho, Kwibuka Eugene, yabwiye IGIHE ko hari ikigereranyo cyifashishwa mu igenamigambi hashingiwe ku mafi arobwa n'ayororerwa mu gihugu, ayinjizwa avuye mu mahanga n'umubare w'abaturage, kugira ngo hamenyekane ingano y'amafi Umunyarwanda arya.

    Ati 'Hashingiwe ku mafi arobwa n'ayororerwa mu gihugu, ava mu mahanga n'umubare w'abaturage, ubu buri muturage arya amafi angana n'ibilo 3,45 ku mwaka, kikaba ari igipimo cyazamutse ugereranyije n'imyaka 10 ishize.'

    Mu guteza imbere ubworozi bw'amafi, Leta y'u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kwimakaza ubworozi bugezweho nka kareremba n'ibyuzi byubatswe mu buryo bw'imbere mu nzu.

    Hakoreshwa kandi utwana tw'amafi (fingerlings) twabyarijwe mu maturagiro yizewe, ndetse amafi agaburirwa ibiryo byakorewe mu nganda kugira ngo agire ubuziranenge n'umusaruro mwinshi.

    Kwibuka yavuze ko nyuma yo kongera umusaruro w'amafi kugira ngo hahazwe isoko ry'imbere mu gihugu, Leta y'u Rwanda iteganya kongera n'umusaruro woherezwa mu mahanga by'umwihariko mu Karere ruherereyemo.

    Ati 'U Rwanda rusanzwe rwohereza amafi mu bihugu duturanye. Hari gahunda yo kongera umusaruro w'amafi kugira ngo duhaze isoko ryo mu gihugu imbere, kandi dukomeze twongere ayoherezwa hanze.'

    Yakomeje ashimangira ko bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw'aborora amafi, kunoza ikoranabuhanga mu bworozi, kwegereza umworozi ibikorwaremezo nk'imihanda n'amashanyarazi no gukomeza kubaka ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera.

    Ku isoko ikilo cy'ifi kigura 5000 Frw ku mafi manini, 4800 Frw ku mafi aringaniye na 4500 Frw ku mafi mato ariko hari n'ushobora kuba afite 500 Frw akabasha kurya ifi bigendanye n'ubwoko bwayo.

    Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w'amafi ungana na toni 80.620

    Umusaruro w'amafi mu Rwanda wageze kuri toni ibihumbi 47


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-amafi-mu-rwanda-wageze-kuri-toni-ibihumbi-47

  • RGB yagaragaje ishusho y'imitangire ya serivisi mu myaka 31 u Rwanda rwibohoye – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishami ryo kwimakaza imiyoborere myiza n'imitangire ya serivisi muri RGB, Afrika Alexis, yabwiye RBA ko gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi yihutishije cyane imitangire ya serivisi.

    Ati 'Nta serivisi n'imwe nkeka ko umuturage akiza kwaka mu rwego rw'igihugu. Ziramutse zinahari zaba ari nke cyane. Serivisi zagiye aho zigomba kuba ziri kandi abaturage basigaye bagira uruhare mu mitangire y'izo serivisi bigateza imbere imiyoborere y'Igihugu.'

    'Ndibuka ko kwegereza ubuyobozi abaturage bigitangira, umwarimu yasabwaga kuza kuri Minisiteri y'Uburezi kugira ngo yimurirwe mu kandi karere. Uyu munsi uturere turabikora bikarangira Minisiteri y'Uburezi itabijemo.'

    Afrika yavuze ko indi mpamvu yatumye serivisi zihuta ari ikoranabuhanga ryateye imbere.

    Ati 'Turimo kujya no mu ikorabuhahanga, aho umuturage ashobora kubikora ari iwe. Ni ho Isi igana ntabwo na twe twasubira inyuma. Kuba umuntu ashobora kwicara akaka icyangombwa ku murenge atavuye iwe, ni ikigaragaza ko koko serivisi zegerejwe abaturage.'

    Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimangiye ko hari aho igihugu kimaze kugera hafatika mu miyoborere ishyira umuturage ku isonga.

    Ati 'Turabizi ko umubare munini w'Abanyarwanda ari abahinzi, ariko uyu munsi inyongeramusaruro azisabira mu rugo iwe cyangwa mu murima. Serivisi nyinshi z'ibanze ntizigihagurutsa umuturage ajya kure n'iyo agiye ajya ku mudugudu cyangwa ku mujyanama w'ubuzima. No ku rwego rw'akarere ntitucyakira abaturage benshi nka kera'.

    Kwegereza abaturage serivisi birushaho koroha kuko harimo n'izo bahabwa mu buryo bw'ubukorerabushake, bidakozwe n'abakozi babihemberwa bihoraho. Ibi bitanga icyizere gifatika cy'ahazaza kuko n'abaturage bagenda babigiraho imyumvire inoze.

    Nubwo bimeze bityo ariko, RGB igaragaza ko hari ibipimo by'uburyo abaturage bishimira imitangire ya serivisi bigikeneye gushyirwamo ingufu byihariye, nko mu buhinzi aho abaturage bazishimira ku kigero cya 61% no mu z'ubutaka n'imiturire ziri ku kigero cya 62%.

    Abaturage babasha kwaka serivisi nyinshi hafi y’aho batuye cyangwa babyikoreye mu buryo bw’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yagaragaje-ishusho-y-imitangire-ya-serivisi-mu-myaka-31-u-rwanda-rwibohoye

  • Ibisabwa ngo umuntu atunge imbunda yo kwitabara mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Intwaro zitagenewe kwica (Non-lethal guns) ni imbunda zishobora gukoreshwa nko mu gihe cyo guhosha imyigaragambyo cyangwa mu gihe cyo kwitabara hagamijwe guca intege aho kwica nubwo zikoreshejwe nabi zishobora kwica.

    Ni imbunda kandi zitatera umuntu ubumuga buhoraho cyangwa ngo zimwice ahubwo zimubuza gukora ikintu runaka by'igihe gito.

    Zishobora gukoreshwa kandi mu bikorwa birimo kurwanya inyamaswa, muri siporo, imurikabikorwa no mu bikorwa bike by'umutekano.

    Kugira ngo umuntu yemererwe gutunga imbunda yo kwitabara cyangwa kuyikoresha abisabira uruhushya.

    Bikorwa bite?

    Kugira ngo umuntu cyangwa ikigo cyemererwe gutumiza, kubika, gukoresha, guhererekanya cyangwa gucuruza izo mbunda n'ibikoresho bijyana na zo (nk'amasasu, ibishishwa by'amasasu n'ifu ikoreshwa mu masasu), bisaba kunyura mu nzira yemewe n'amategeko no gusaba uruhushya rwihariye.

    Amabwiriza mashya yashyizeho inzego ebyiri za Leta zifite ububasha bwo kugenzura no gutanga uruhushya ari zo Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu utanga uruhushya rwo gutumiza, gusohora cyangwa kuzicuruza n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu utanga urushya rwo gutunga, gukoresha no kuzihererekanya.

    Usaba yandikira urwego rubishinzwe ibaruwa asobanura neza uruhushya yifuza urwo ari rwo, igaherekezwa n'ibyangombwa birimo indangamuntu cyangwa pasiporo ku bantu bafite nibura imyaka 21, icyemezo cy'uko umuntu afite ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze cyatanzwe n'umuganga wemewe n'icyemezo cy'uko umuntu atakatiwe n'inkiko.

    Ibigo by'ubucuruzi bigomba kugaragaza icyemezo cy'ubucuruzi, ububiko butekanye n'abakozi bafite ubumenyi mu gukoresha imbunda, kugaragaza ubwoko n'ingano y'imbunda umuntu asabira uburenganzira, kugaragaza umwirondoro werekana ko uzi gukoresha imbunda n'ibindi.

    Hari kandi gutanga icyemezo cyatanzwe na Polisi ku kuzinjiza mu gihugu cyangwa uburenganzira bwo kuzikoresha no kuzicuruza butangwa ku munyamahanga wifuza kuyinjiza mu gihugu.

    Icyemezo kigaragaza ko yishyura neza imisoro, urwo ruhushya rugatangwa nibura mu minsi 30 ubusabe bwakiriwe.

    Uruhushya rutangwa ruba rusobanura neza ubwoko bw'imbunda n'umubare wazo, nimero iranga imbunda ufite, itariki n'umunsi rutangiwe, igihugu yaturutsemo cyangwa izerekezamo, aho izabikwa, uzayikoresha n'amakuru ajyanye n'ikorwa ryayo.

    Abahawe uruhushya na bo bafite inshingano ko buri kwezi bagomba gutanga raporo ku mikoreshereze y'imbunda cyangwa ibikoresho byazo mu gihe habayeho gukoresha iyo mbunda bigomba guhita bimenyekanishwa kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi.

    Biteganyijwe kandi ko Polisi y'u Rwanda na Minisiteri bazajya bakora ubugenzuzi kabiri mu mwaka ku mbunda n'aho zibitswe kandi bashobora no gukora andi magenzura igihe icyo ari cyo cyose.

    Ibihano biteganyijwe

    Iteka rya Minisitiri riteganya ko kutubahiriza amabwiriza bishobora gutuma uruhushya rwatanzwe ruhagarikwa cyangwa uwaruhawe akarwamburwa burundu.

    Amwe mu makosa ashobora kuganisha kuri icyo cyemezo ni utanga amakuru atavugisha ukuri ku ikoreshwa ry'imbunda, kutubahiriza amabwiriza abigenga, cyangwa mu gihe habonetse ikindi kibazo kijyanye n'umutekano mu gihugu.

    Uruhushya rushobora guhagarikwa by'agateganyo mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa rugakurwaho burundu kandi mu gihe bibaye, imbunda zamburwa nyirazo na Polisi.

    Ku rundi ruhande kandi biteganyijwe ko mu gihe bigaragaye ko ibyo bikoresho cyangwa imbunda bitagikora cyangwa bitagikenewe nyirabyo ni we wishyura ikiguzi cyo kubyangiza ariko urwego rubishinzwe ni ryo rugena aho bikorerwa.

    Uretse ibyo ariko hari n'ibihano nshinjabyaha bishobora kuviramo uwarenze ku mabwiriza igifungo kuva ku mezi atatu kugera ku myaka 25 n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 300 Frw na miliyoni 10 bitewe n'icyaha.

    Rikomeza ryerekana ko abantu cyangwa ibigo byari bisanzwe bifite imbunda zo kwitabara mbere y'uko ayo mabwiriza ashyirwaho bahawe amezi atandatu yo kuzuza ibisabwa n'amategeko mashya.

    Ni amabwiriza yatangiye gukurikizwa guhera igihe yasinyiweho na Minisitiri Dr. Vincent Biruta ku wa 23 Mata 2025.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-umwitangirizwa-ibisabwa-ngo-umuntu-atunge-imbunda-yo-kwitabara-mu

  • Miriyari 111 Frw zigiye gushorwa mu mishinga yo kuhira imyaka mu Karere ka Kirehe – #rwanda #RwOT

    Iyi mishinga izafasha mu kuhira ubutaka bugera kuri hegitari 4.000 buri mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, izwiho guhura n'amapfa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Ndabamenye Telesphore, yasobanuriye Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari ya Leta (PAC), ko iyi mishinga igizwe na Mpanga, Mahama I na Mahama II.

    Ndabamenye yavuze ko umushinga wa Mpanga uzakoresha miliyoni 18$, ukazuhira hegitari 650, gusa ukaba waratinze gutangira gukoreshwa kubera kubura amashanyarazi yo gukoresha ku mashini zipompa amazi aturuka mu Mugezi w'Akagera.

    Ati 'Moteri zikenewe kugira ngo hatangire igeragezwa, byitezwe ko zizahagera muri Kanama, na ho gutangira gukoresha umushinga biteganyijwe mu kwezi ku Ukwakira 2025.'

    Mu yindi mishinga iteganyijwe harimo uwa Mahama I uzuhirwaho hegitari 1.225 kuri miliyoni 27$, naho uwa Mahama II uzagera kuri hegitari 1.900 ku gaciro ka miliyoni 32$. Iyi mishinga yombi iteganyijwe kurangira bitarenze Ukuboza 2025.

    Ndabamenye yasobanuye ko ikiguzi cy'iyi mishinga gitandukana bitewe n'ubunini bw'ubuso buzuhirwa, imiterere y'ubutaka n'imbaraga zisabwa mu gupompa amazi.

    Hari indi mishinga ibiri ikomeye irimo uwa CDAT watewe inkunga na Banki y'Isi uzuhira hegitari 11.000, ukazarangira mu 2027 n'uwa KIIWP2 watewe inkunga na IFAD uzuhira hegitari 2.200, ariko wo ukazarangira mu 2028.

    Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kuhira hegitari 500.000 mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, bisaba gushyira imbaraga zifatika mu ishoramari rikomeye no kwihutisha imishinga.

    Iyi mishinga iterwa inkunga binyuze mu nguzanyo yatanzwe na Banki ya Exim y'u Buhinde (India Exim Bank), kimwe n'indi iri mu gihugu.

    Iyi mishinga yose yitezweho kuzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kongera ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari 70.000 bukagera kuri hegitari 130.000 bitarenze mu 2029.

    Imishinga yo kuhira ifite agaciro ka miliyoni 77$ izakorerwa mu Karere ka Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miriyari-111-frw-zigiye-gushorwa-mu-mishinga-yo-kuhira-imyaka-mu-karere-ka

  • Kigali Marriot Hotel yagabanyije 10% ku bayiraramo mu kwizihiza umunsi w'Ubwingenge no Kwibohora – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo abakozi, abakiliya, n'abafatanyabikorwa b'iyi hoteli bari mu birori byo kwizihiza umunsi w'Ubwigenge ndetse no Kwibohora byabaye ku wa 30 Kamena 2025.

    Muri iki gihe Leta yatanze ikiruhuko cy'iminsi igera kuri ine, muri Kigali Marriot Hotel serivisi zijyanye na restaurant ndetse na Spa zagabanyijweho 10%.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kigali Marriot Hotel, Giftie Alex Ilani, yavuze ko bateguye ibi birori mu rwego rwo kwifatanya n'abakozi babo kwizihiza umunsi w'Ubwigenge no Kwibohora, ndetse no kongera kwibukiranya inshingano zabo nk'abakozi cyane ko harimo n'abakozi bashya.

    Akomeza avuga ibi birori kandi byari ibyo gutangira iki cyumweru bibutsa abakiliya babo serivisi zabo ndetse n'udushya babazaniye tuzabafasha muri ibi biruhuko.

    Yagize ati 'Aya ni amahirwe yo guhura n'abashyitsi bacu, abakiliya bacu, tukizihizanya uyu munsi wo Kwibohora twishimira ibyagezweho, tunabereka udushya tubafitiye muri ibi biruhuko bigiye kuza.'

    Ilani akomeza avuga ko abazitabira Brunch zisanzwe zibera muri Kigali Marriot Hotel buri ku wa Gatandatu na buri ku Cyumweru bahishiwe byinshi kuko hazaba hari amafunguro mashya atari asanzwe kuri izo Brunch ndetse n'ibindi.

    Ku byumba byo kuraramo, Marriot yashyizeho gahunda yise staycation, aho umukiliya azajya yishyura 200$ ku ijoro, akaba yajya koga muri piscine, agahabwa ibyo kurya bya mu gitondo by'abantu babiri, sauna na steam ndetse na gym.

    Abakozi n’abafatanyabikorwa ba Kigali Marriot Hotel bizihije umunsi w’Ubwigenge no Kwibohora

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kigali Marriot Hotel, Alex Ilani yavuze ko bateguye uyu munsi kugira ngo babwire abakiliya babo udushya babafitiye

    Abakozi n’abafatanyabikorwa ba Kigali Marriot Hotel bakinnye n’imikino itandukanye irimo uwo gutsindira zimwe muri serivisi za Kigali Marriot Hotel ku buntu

    Ni ibiriri bya Kigali Marriot Hotel byaranzwe n’ubusabane no kwishimira umunsi wo Kwibohora n’Ubwigenge

    Mu mikino yakinwe, igihembo nyamukuru cyari kuzarara muri Kigali Marriot Hotel ku buntu, ndetse ugahabwa serivisi zose zihabwa uwaraye muri iyi hoteli

    Ibindi bihembo byatanzwe nu itike ikuzana kuri Brunch yo ku cyumweru itegurwa na Kigali Marriot Hotel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-marriot-hotel-yagabanyije-10-ku-bayiraramo-mu-kwizihiza-umunsi-w

  • Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro – #rwanda #RwOT

    RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu cyageze kuri 1757 Frw kivuye ku 1647 Frw. Ibi biciro biratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 2 Nyakanga, saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo.

    Uru rwego kandi rwatangaje ko kuri ibi biciro by'ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n'umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe.

    RURA kandi yashimangiye ko mu rwego rwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y'u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije, kandi irakomeza gucunga neza ubukungu muri rusange.

    Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiciro-cya-lisansi-cyazamutseho-170-frw-kuri-litiro

  • Gashumba avuga ko umuziki wa Uganda utarambuka imipaka, ugereranyije n'uw'Abanya-Nijeriya na Amapiano wateye isi yose. #rwanda #RwOT

    Abahanzi bose bo muri Uganda ni ab'iwabo gusa. Mbwira indirimbo n'imwe y'Umunya-Uganda ikinwa kuri radiyo cyangwa televiziyo yo muri Kenya. No mu birori bitandukanye cyangwa mu tubyiniro hano, dukina indirimbo z'Abanya-Nijeriya n'iz'ubwoko bwa Amapiano.

    Mbwira umuhanzi n'umwe wo muri Uganda ufite indirimbo zicurangwa i Lagos, Cape Town, Johannesburg, Londres, Paris cyangwa muri California, nk'uko bigenda ku bahanzi b'Abanya-Nijeriya. Hirya no hino ku isi, Amapiano ni bwo bwoko bw'umuziki bwafashe isi yose. Ariko abahanzi bacu bo muri Uganda baracyari ab'iwabo gusa.

    Gashumba yashimiye Eddy Kenzo, avuga ko ari we ugerageza gukandagira ku isoko mpuzamahanga rimwe na rimwe, ariko abigeraho ku bw'amahirwe gusa.

    Kenzo hari igihe ajya mu ruhando mpuzamahanga, ariko ni amahirwe aba yagize. King Saha na we ni umuhanzi mwiza ufite indirimbo nziza, ariko zigarukira imbere mu gihugu gusa. Indirimbo zabo ntizirenga Kibuye, Kyengera na Nateete.

    Yakomeje avuga ko n'iyo abahanzi ba Uganda bagiye gutarama i Londres, babikorera mu gace ka East London aho Abanya-Uganda benshi batuye, ariko ntibataramire abanyamahanga mu nyubako nini nk'izo abaririmbyi b'Abanya-Nijeriya nka Burna Boy baririmbiramo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/gashumba-avuga-ko-umuziki-wa-uganda-utarambuka-imipaka-ugereranyije-nuwabanya-nijeriya-na-amapiano-wateye-isi-yose/

  • Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 59 tugize Akarere ka Kamonyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2025 bagabiye Inka umusaza Kamanayo Yusitini w'imyaka 75 utuye mu kagari ka Buhoro, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Mu byishimo byinshi, ati' Iyi nka, igiye kuba nk'umwana mu rugo!, menye uko yaramutse, uko yiriwe kugira ngo ibashe kugira ubuzima bwiza'.

    Umusaza Kamanayo wagabiwe Inka, yabwiye intyoza.com ko iyi Nka ije kumukura mu bwigunge, kumufasha kubona Ifumbire n'Amata ariko kandi ikaba igisubizo ku muryango we wose. Ati' Bankuye mu bwigunge, ngiye kubona Ifumbire, Inka izakamwa, izatanga umusaruro, izakamirwa Abuzukuru nanjye mbese muri iyi myaka ngezemo simbe nkirwaye Bwaki'.

    Umusaza Kamanayo, ahamya ko iyi Nka agabiwe igiye kuba nk'Umwana mu rugo.

    Avuga uburyo agiye kwita kuri iyi Nka kugira ngo izamure imibereho ye n'iy'umuryango wose muri rusange, yagize ati' Iyi Nka rero!, ngiye kuyitaho nyimenye, mbese iraba nk'umwana mu rugo. Ndebe uko yaramutse, ndebe uko yiriwe, nyimenyere ibyo irya, nyigaburire, nyishakire imiti, mbe hafi nshake Veterineri ayibe hafi, ayikurikirane'.

    Ashimira Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari(Rushingwangerero) ku gikorwa nk'iki kerekana urukundo bafitiye abo bayobora. Abasaba gukomeza uwo mutima ariko kandi anabizeza ko nk'abaturage biteguye kuyoboka. Ati' Ndabashimira! Bakomeze babe hafi y'abo bayobora, natwe kandi tubayoboke'.

    Byari ibyishimo muri ba Rushingwangerero( Ba Gitifu b'Utugari).

    Jeannette Uwiragiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mbati ho mu Murenge wa Mugina akaba ari nawe muyobozi wa ba Rushingwangerero mu Karere ka Komonyi, avuga ko mu gutekereza iki gikorwa bahereye ku kuba aribo nkingi y'ubukangurambaga mu bikorwa bitandukanye, ko rero basanze ibyiza ari uko bajya bakangurira abaturage ibyo nabo bumva kandi banakora, berekana ko bishoboka.

    Agira kandi ati' Twebwe ni inshingano zacu z'ibanze kuba hafi y'umuturage kandi mu by'ukuri umuturage akaba inshuti yacu kuko inshingano dufite ziduhuza n'abaturage cyane. Ntabwo rero umuntu atakwiyumvisemo wabasha kumuyobora. Bidusaba kuba inshuti zabo, kubitaho, kureba icyo umuturage akeneye mbere y'ibindi akaba aricyo tumugezaho'.

    Jeanette Uwiragiye/ Gitifu i Mbati akaba n'Umuyobozi wa ba Rushingwangerero.

    Avuga kandi ko nka ba Rushingwangerero iteka bigira ku mukuru w'Igihugu, Paul Kagame we uharanira iteka ko imibereho y'umuturage iba myiza kurushaho. Ahamya ko bashyize imbere impinduka ziganisha umuturage ku buzima bwiza, ari yo mpamvu no kugira uruhare mu koroza umuturage basanga batasigara inyuma kimwe n'ibindi bikorwa bimufasha kugira imibereho myiza.

    Gitifu Uwiragiye, avuga ko igikorwa nk'iki ari ku nshuro ya mbere nka ba Rushingwangerero bagikoze ku rwego rw'Akarere ariko ngo bidasobanuye ko nta bindi bikorwa bajyaga bakora bifasha umuturage. Ahamya ko mu bushobozi buke bagira iki gikorwa kiberetse ko n'ibindi bashaka gukora bashyize hamwe mu nyungu z'Umuturage babikora, ko kandi kizahoraho.

    Iyi nka bagabiye umusaza Kamanayo Yusitini ifite agaciro k'ibihumbi Magana Atanu y'u Rwanda ariko kandi mu rwego rwo kuyimushyikiriza, bayiherekesheje ibindi byo gufasha uyu musaza kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza. Byose bifite agaciro k'asaga ibihumbi Magana inani(800,000Frws) y'u Rwanda.

    Iki gikorwa cya ba Rushingwangerero cyo kugabira uyu muturage Inka, kimaze iminsi gitegurwa ndetse amakuru agera ku intyoza.com ni uko hari hashize hafi ibyumweru bibiri basabye Akarere kubashyigikira bitari mu buryo bw'amafaranga, ahubwo kubana nabo muri iyi gahunda ariko ku munota wa nyuma nta muyobozi, nta n'intumwa y'akarere yagaragaye, ibitarashimishije aba bafatwa nk'inkingi ikomeye mu bukangurambaga bw'ibikorwa bitandukanye yaba mu mihigo n'ibindi bisaba ko abaturage bitabira.

    Ba Rushingwangerero bati nta Nka igenda yonyine, kirazira.
    Binjiye mu rugo rwa Kamanayo bikoreye ibiseke biherekeje Inka.

    Uko ubabona, si Abamotari, Oya! Ni Barushingwangerero bakubutse mu rugo rwa Kamanayo ku mugabira.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/01/kamonyi-ba-rushingwangerero-bagabiye-inka-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Umutungo wa Goshen Finance Plc wageze kuri miliyari 23 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe mu nteko rusange y'abanyamigabane b'iki kigo yabaye ku wa 29 Kamena 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa Goshen Finance, Musangamfura Ignace, yavuze ko gutera imbere ku muvuduko udasanzwe bishingira ku micungire myiza, gukorana neza n'abakiliya no kubaha serivisi zijyanye n'ibyifuzo byabo.

    Yavuze ko ibyo bijyana no kongera ubushobozi bw'abakozi biciye cyane cyane mu mahugurwa, bikajyana no kubahiriza amategeko n'amabwiriza aba yarashyizweho.

    Ati 'Akazi dukora si ugutanga amafaranga gusa, tugomba no gufasha umukiliya gusobanukirwa imikoreshereze inoze y'inguzanyo, tukirinda kumuhatira amafaranga atamufasha gutera imbere cyangwa inguzanyo z'umurengera.'

    Imibare yerekana ko Goshen Finance Plc ikomeje kwaguka uko imyaka ihita indi igataha.

    Mu 2021 konti zikora neza zari 46.515, mu 2022 ziba 50.648, mu 2023 ziba 57.532, mu 2024 zigera ku 62.032, na ho mu 2025 zigeze kuri 63.708.

    Inguzanyo zatanzwe zazamutseho 21% mu 2024, ziva kuri miliyari 12 Frw mu 2023, zigeze kuri miliyari 15 Frw, mu gihe zigeze kuri miliyari 17 muri Gicurasi 2025.

    Umusaruro wavuye mu bikorwa wazamutseho 19%, ugera kuri miliyari 2,6 Frw mu 2024, ugereranyije na miliyari 2,2 Frw mu 2023.

    Urwunguko mbere y'umusoro mu 2024 rwageze kuri miliyoni 765 Frw, ruvuye kuri miliyoni 727 Frw mu 2023, bingana n'izamuka rya 5%.

    Imari shingiro yazamutseho 23% bitewe n'inyungu yabonetse no kongerwa kwayo n'abanyamigabane.

    Mu myaka itanu ishize, umutungo wa Goshen Finance wazamutse ku kigero cya 122%, uva kuri miliyari 8,9 Frw mu 2020 ukagera kuri miliyari 19,8 Frw mu 2024, mu gihe ugeze kuri miliyari 23 Frw kugeza muri Gicurasi 2025.

    Urwunguko rwarazamutse ruva kuri miliyoni 352.7 Frw mu 2021 rugera kuri miliyoni 765 Frw mu 2024.

    Imari shingiro na yo yarazamutse cyane, iva kuri miliyari 1,06 Frw mu 2021 igera kuri miliyari 2,47 Frw mu 2024, bingana n'izamuka rya 43%.

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc, Nkubara Peter, yagaragaje ko bafite intego yo gukomeza guteza imbere ikigo no kwagura serivisi zacyo.

    Ati 'Turashaka ko abakiliya n'abafatanyabikorwa banyuranye batugana kugira ngo dukomeze guteza imbere ibikorwa bya Goshen Finace Plc ndetse tutibagiwe n'abanyamuryango bayo. Twishimira ko twatangiye gutanga inyungu isaranganywa abanyamigabane (dividend) kuva umwaka ushize, kandi tuzakomeza kubikora.'

    Goshen Finance Plc yashinzwe mu 2005, yemezwa na Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) mu 2006. Mu 2008 ihabwa uburenganzira bwo gukora nk'ikigo cy'imari.

    Kugeza ubu ifite amashami icyenda arimo irya Nyarugenge, Ruhango, Kimironko, Musanze, Nyabugogo, Rubavu, Remera, Downtown n'iry'i Rwamagana.

    Uhereye iburyo hari umuyobozi Mukuru wa Goshen Finance Plc, Musangamfura Ignace, Nkubara Peter usanzwe ari Perezida w'Inama y'Ubutegetsi na Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, Naho Raissa Concessa

    Goshen Finance imaze imyaka 20 ikorera mu Rwanda

    Abayobozi ba Goshen Finance Plc baheruka guhurira mu nteko rusange y'abanyamigabane b'iki kigo cy’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutungo-wa-goshen-finance-plc-wageze-kuri-miliyari-23-frw

  • Uruhisho I&M Bank igiye guserukana muri Rwanda Convention muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Kwitabira iki gikorwa bigaragaza umuhate I&M Bank ikomeje gushyira mu kubaka umubano ukomeye n'Abanyarwanda baba hanze, binyuze mu gutanga serivisi z'imari zorohereza abifuza gushora imari no kuzigama mu Rwanda, hagamijwe kubafasha kugera ku nzozi zabo z'igihe kirekire.

    Mu rwego rwo kwegera abakiliya bayo bo mu mahanga, I&M Bank izaba ihari kugira ngo itange ubufasha bwo gufungura konti, igaragaze amahirwe yo gushora imari mu mutungo utimukanwa (nk'inyubako, inguzanyo z'ubwubatsi, no kugura ibibanza), ndetse inasobanurire abazayigana ibyerekeye konti zo kuzigama zunguka inyungu nyinshi n'ubujyanama bwihariye ku muntu ku giti cye.

    Izi serivisi zateguwe mu buryo bw'umwihariko zigamije gufasha Abanyarwanda baba hanze kugira uburyo bwizewe bwo kubika no guteza imbere igihugu cyabo.

    Iki gikorwa kandi kijyanye n'intego rusange ya I&M Bank yo kongerera Abanyarwanda bose amahirwe yo kugera kuri serivisi z'imari, harimo n'ababa mu mahanga, hagamijwe kubateza imbere no kubafasha kubaka ejo hazaza heza.

    Mu myaka ishize, I&M Bank yakoze ibikorwa nk'ibi byo kwegera Abanyarwanda baba hanze mu bihugu bitandukanye by'i Burayi ndetse n'ibyo ku mugabane wa Afurika.

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Abakiliya ku giti cyabo muri I&M Bank, Yves Kayihura, yavuze ko hakenewe uburyo bworohereza Abanyarwanda baba hanze kandi ari byo banki ishyizemo imbaraga.

    Ati 'Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bagira inyota yo gushora imari no kubaka iwabo, ariko inzira binyuramo ishobora kubagora. Inshingano yacu ni ukuborohereza, tukabaha serivisi zisobanutse kandi zibabyarira inyungu.'

    I&M Bank yitabiriye Rwanda Convention izabera i Dallas kugira ngo yerekane umuhate wayo wo guha abakiliya serivisi zishingiye ku byo bakeneye, ikabegera aho baba, aho bakorera n'aho bategurira ejo hazaza.

    Iki gikorwa cyaherukaga mu myaka itandatu, giteganyijwe kubera muri Irving Convention Center, ku wa 4-6 Nyakanga 2025.

    Ni iminsi itatu ifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda kuko izahuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w'u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu mu iterambere ry'Igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhisho-i-m-bank-igiye-guserukana-muri-rwanda-convention-muri-amerika