Blog

  • 2Face mu bwoba: 'Umugabo ntanyurwa n'umugore umwe' – Nyuma y'amagambo atunguranye, yahise asaba. imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amagambo yavugiwe ku bagabo, 2Face Idibia yasabye imbabazi ku mugaragaro

    Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Innocent Ujah Idibia uzwi cyane ku izina rya 2Face cyangwa 2Baba, yaherutse kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza amagambo akomeye yerekeye kamere y'abagabo ku bijyanye n'imibanire mpuzabitsina. Ibi byakurikiwe n'iseseme rikomeye mu baturage, benshi bamushinja gutesha agaciro abagore no gushimangira imyitwarire idahwitse y'abagabo bamwe. Nyuma y'iri vuguruzwa rikomeye, 2Face yahisemo kwisobanura no gusaba imbabazi ku mugaragaro.

    Ibyatangajwe na 2Face byateje impagarara

    Mu kiganiro 2Face yagiranye n'umunyamakuru wa Showmax mu gice kimwe cy'uruhererekane rw'amashusho 'Young, Famous & African', yavuze amagambo yasakuje hose muri Nigeria no mu karere. Yagize ati:

    'Nta mugabo n'umwe ushobora kunyurwa no kuryamana n'umugore umwe gusa. Ni kamere yacu. Urumva… Hari igihe ushobora gukunda umugore wawe by'ukuri, ariko ukaba utabasha kwifata iyo ubonye undi mugore uteye neza. Ibi si uko tudakunda abagore bacu, ahubwo ni uko kamere yacu ibidutegeka.'

    Aya magambo yahise afatwa nk'ubusebanya ku bagabo no ku mugore we Annie Macaulay-Idibia, wamuhariye urukundo mu bihe byinshi bikomeye.

    Reba uko abafana n'abakurikiranira hafi imyitwarire ya 2Face babyakiriye

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bisuka ku mbuga nka Twitter (X), Instagram na Facebook, benshi bagaragaza agahinda n'umujinya batewe n'amagambo y'uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo nka African Queen, If Love Is a Crime, na Implication.

    • Umwe yagize ati: '2Face arimo kuvuga nk'umuntu udaha agaciro umugore we. Uko byagenda kose, kuvuga ko umugabo atanyurwa n'umugore umwe ni ugushimangira ubushurashuzi.'
    • Undi ati: 'Yashatse kuvugira abagabo bose, nyamara ibyo yavuze ni we bireba. Hari abagabo benshi bizerwa kandi bubaha ingo zabo.'

    Gusaba imbabazi byaje nyuma y'igitutu gikomeye

    Nyuma y'iminsi mike avuze ayo magambo, 2Face yasohoye ubutumwa bugufi bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, asaba imbabazi ku buryo bwihuse. Yanditse ati:

    'Ndiseguye cyane kuri buri wese watumwe ababazwa n'amagambo navuze. Sinashatse kubabaza umugore wanjye cyangwa abandi bagore bose. Sinifuzaga ko amagambo yanjye ahinduka igitutsi ku bashyigikiye urukundo rw'ukuri n'ubudahemuka mu ngo.'

    Yongeyeho ko yagiye avuga ibintu atabyitondeye, ndetse ko yicuza kuba yarabivugiye mu ruhame atabanje gutekereza ingaruka bishobora kugira.

    Imibanire ye na Annie Macaulay — urugendo rutari rworoshye

    2Face amaze imyaka myinshi ari mu rukundo na Annie Macaulay, bamaze kurushinga mu 2012. Urukundo rwabo rwaciye mu bihe bikomeye cyane, kuko uyu muhanzi asanzwe afite abana barindwi yabyaranye n'abagore batandukanye, harimo babiri babyaranye mbere yo kurushinga na Annie.

    Annie yakunze kuvuga ko urukundo akunda 2Face ari urudashira, nubwo yigeze kugaragaza agahinda n'ihungabana aterwa n'uko umugabo we atari inyangamugayo 100% mu rukundo. Ibi byagaragaye mu mashusho y'uruhererekane rwa Young, Famous & African, aho Annie yavuze ko yababajwe n'uko umwana wa 2Face yavutse ubwo bari bamaranye igihe nk'abakundana, atari byibeshye ahubwo ari icyemezo cy'umugabo we cyo kumuca inyuma.

    Ibi bisobanuye iki ku burenganzira bw'abagore no ku mibanire muri Afurika?

    Hari benshi bafashe amagambo ya 2Face nk'igisubizo cy'ikibazo kimaze igihe muri sosiyete nyafurika: ubushurashuzi n'ivangura rishingiye ku gitsina. Imvugo nk'iya 2Face ishimangira ko hari abagabo benshi bakibona ubushurashuzi nk'igisanzwe, bikaba ikibazo gikomeye ku burenganzira bw'abagore ndetse no ku buzima bw'ingo.

    Ihuriro ry'abaharanira uburenganzira bw'abagore muri Afurika y'Iburengerazuba (AWRA) ryasohoye itangazo rigira riti:

    'Iyo umuntu nka 2Face, ufite ijwi rishobora kugera kuri benshi, avuze amagambo atesha agaciro ubudahemuka n'ubushake bwo kubaka urugo ruhamye, bituma abakiri bato bumva ko ubushurashuzi ari ibisanzwe. Ibi bigomba kwamaganwa, kandi ibyo yavuze bikosorwe mu ruhame.'

    Ese imbabazi za 2Face zaba zihagije?

    Nubwo imbabazi ari intambwe nziza, hari benshi bavuga ko 2Face akwiye no kugira uruhare mu gusana ishusho ye no gukoresha ijwi rye mu kwamamaza imyitwarire myiza mu mibanire. Bamwe barasaba ko yakwitabira ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko ibyerekeye ubudahemuka, uburinganire no kubaha abagore.

    Hari kandi abavuga ko Annie Macaulay akwiye gushyigikirwa, kuko yagaragaje kwihangana gukomeye n'urukundo rufite imizi, ariko ko na we akwiye kwerekwa ko afite agaciro atari uko ari umugore wa 2Face gusa, ahubwo ko ari umuntu ufite uburenganzira bwo kubaho atekanye.

    Icyo abantu bavuga ku mbabazi yasabye

    Nyuma y'uko asabye imbabazi, bamwe bemeye ko byari ngombwa, ariko abandi bavuga ko ari imbabazi ziturutse ku gitutu, aho kuba ku mutima. Umufana umwe yagize ati:

    'Kuba asabye imbabazi si bibi, ariko se yiteguye guhindura imyitwarire ye? Imbabazi zidakurikirwa n'imyitwarire mishya ni ubusa.'

    Undi ati: 'Reka twizere ko yamenye ko amagambo yavugaga atari ayo kuvugira mu ruhame. Igihe cyose umuntu yavuga ibisebya abandi bagabo, aba akwiye guhindura imvugo n'imyitwarire.'

    Urugendo rwa 2Face muri muzika rwuzuye amateka akomeye, ariko nk'umwe mu bantu bazwi cyane muri Afurika, amagambo ye agira ingaruka ku bayumva. Ibi byabaye bikwiye kumubera isomo ryo kumenya ko amagambo atondetse neza ashobora kwangiza byinshi.

    Imibanire y'abashakanye, ubushobozi bwo kwifata, no kubaha abo bashakanye ni inkingi zubaka sosiyete nzima. Nk'umunyabigwi mu muziki, 2Face afite amahirwe yo guhindura isura ye, agashishikariza abandi bagabo kuba inyangamugayo no guha agaciro abagore babo.

    Ese imbabazi ze zizakirwa nk'intambwe y'ukuri yo guhinduka? Igihe ni cyo kizabivuga. Ariko kimwe kizwi neza ni uko amagambo y'umuhanzi nk'uyu agira ingaruka zikomeye, yaba ku buzima bw'abakundana, ku burenganzira bw'abagore no ku isura ya sosiyete nyafurika muri rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/2face-mu-bwoba-umugabo-ntanyurwa-numugore-umwe-nyuma-yamagambo-atunguranye-yahise-asaba-imbabazi/

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy'ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge bwari bwitezwe nk'isoko y'ituze, ubusabane n'imiyoborere ishingiye ku mahame ya demokarasi. Ariko se koko ubwo bwigenge bwageze ku ntego zabwo? Icyo amateka agaragaza ni uko ubwigenge bwabaye intangiriro y'ivangura, ubwicanyi n'imiyoborere mibi, kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994.

    Ubundi Kamarampaka ya 1959 haza Politiki y'iringaniza yahise yambaye isura ya demokarasi kuko mu mwaka w'1959, nyuma y'igitutu cy'Ababiligi bashakaga gusimbuza ingoma ya cyami ubutegetsi bwa rubanda, hatangijwe igikorwa cya Kamarampaka, cyashishikarije abaturage 'guhitamo' hagati y'ubwami na repubulika. Icyo benshi batamenye ni uko ibyayavuyemo byari byarateguwe n'Ababiligi, bari bamaze gufata uruhande rw'abahutu bitaga rubanda nyamwinshi cyangwa se PARMEHUTU, bayishyigikiye mu rwego rwo gukuraho ubutegetsi bw'Abatutsi no gucamo Abanyarwanda ibice kandi mbere umwami ataragiraga ubwoko kuko yari uwa Rubanda.

    Kamarampaka yabaye ishingiro ry'ubutegetsi bwashingiye ku moko, aho Abatutsi batangiye kwicwa, guhunga no guhezwa. U Rwanda rwabonye ubwigenge, ariko rutakaza ubumwe, umurage w'u Rwanda utangira kuzerera amahanga arawuhanda kugeza ubwo wishakiye inzira yo gutahuka maze rwugurura amarembo.

    Repubulika ya mbere (1962—1973) yaranzwe no kwamamaza ubwo bwigenge bw'ivangura no guhungetesha abanyarwanda cyane abatutsi batangira kwitwa kw'impunzi muri iyi manda ya Grégoire Kayibanda, habaye byinshi bibi byashingiraga ku ivangura ku mugaragaro mu mashuri no kubona akazi, gutoteza no kwica Abatutsi mu gihugu hose twakwibutsa abantu ko abatutsi baroshywe muri tsetse muri Bugesera, Impunzi zisaga ibihumbi 300 zahungiye mu bihugu bitandukanye zigaba ubuzima bubi mu nkambi nk a Mushiha yo mu Burundi, I Bibwe ya Zaire, Nyakivara na Nshungerezi yo mu Bugande ndetse n'ahandi henshi, abasigaye mu Rwanda bahura na ya Politiki yiswe 'iringaniza' yakumiraga Abatutsi mu nzego zose z'ubuzima bw'imibereho bwose.

    Nuko haboneka Repubulika ivukiye mu ivangura. Ubwigenge buba bubaye inyundo y'irondakoko, aho kuba urufunguzo rw'ubwisanzure kuko nka Repubulika ya kabiri (1973—1994) yari Kudeta yambaye umwambaro waiswe 'guhagarika amacakubiri'

    Mu 1973, Juvénal Habyarimana yafashe ubutegetsi avuga ko agiye guhagarika ivangura. Ariko iyo republika yaje kuba Igikoresho cy'amacakubiri ashingiye ku turere aho Kiga na Nduga aribwo yatangiye kugira agaciro cyane maze Akazu gatangira akazi mu nzu indani kwa Habyara, Politike mbi zo guhungetesha abatutsi aho bahungiye ziratangira nka MAGRIVI ndetse niyiswe AMASASU na Col. Bagosora Theoneste

    Iringaniza ryarakomeje maze rishingira ku bwoko no ku turere (Akazu) ubwo Impunzi zakomeje gukwira isi kubera kunaniranwa n'ubutegetsi nka Col. Lizinde na Kanyarengwe Alexis tudasize Abatutsi bakomeje kurigiswa, gufungwa no kwicwa

    Gutegura Jenoside mu buryo bweruye binyuze mu mashyaka ya MRND n'andi mashyaka yari ashingiye kuri PARMEHUTU cyangwa HUTU POWER maze Ubwigenge buba bukomeje kuba igikoresho cyo gutsikamira abataravugaga rumwe n'ubutegetsi.

    Ibyo byose tubivuze ntitwakwibagirwa Uruhare rw'Ababiligi mu gusenya igihugu, Ababiligi, baje mu Rwanda babeshya ko bashyigikiye ubwami ariko bagamije gufata urwo ruhande ngo bagaragarize abahutu ko batsikamiwe koko babone aho bahera bitwa ko bibohora kuko bigishije amoko nk'inkingi ya politiki yandikwa mu ndangamuntu bashingiye ku mazuru n'indi miterere aho gushingira ku ngero z'ubukungu nkuko byahoze

    Ababiligi buriya nibo baremye PARMEHUTU bayishyigikira nk'ubutumwa bwa demokarasi yari ishingiye ku cyiswe Revolusiyo ndetse na Manifesto de Bahutu na Manifesto de PARMEHUTU bifashishije Kayibanda nk'umugaragu wabo bari bironkeye bikozwe n'abapadiri nka Pelode n'abandi.

    Bafashije mu iyicwa no mu itotezwa ry'Abatutsi, nk'uko bigaragara mu mibare y'abishwe mu 1963, 1967 n'indi myaka yaganishaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ntibigeze bamagana ibikorwa byo kubuza impunzi guhunga wenda ngo Basabe ko zatahuka ako gahenge k'amahoro kaboneke, ahubwo ubuhunzi bauhaye umugisha

    Ubwigenge bwatanzwe ku Rwanda mu buryo bw'iyobyaburari bwari ishyirwaho ry'ubugome bw'Ababiligi babonagamo inyungu zabo zaganishije igihugu ku mahano ya Jenoside mu mwaka w'1994 kubw'ibyo rero dusanga Ubwigenge nyabwo bwarabonetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubwigenge nyabwo bwaje ari uko FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside, igasubiza igihugu mu maboko y'Abanyarwanda bose imaze gushyiraho Leta y'Ubumwe budashingiye ku bihuha ahubwo ishingiye ku Masezerano ya Arusha ndetse n'ibindi biganiro byicaje inzego zose ziga ku cyazahura ubumwe nyabwo bw'abanyarwanda maze hashingwa Uburezi, ubuzima, ubuyobozi n'ubutabera byubakiwe ku mahame y'ubwuzuzanye

    Abanyarwanda basubiye mu gihugu cyabo, impunzi zisaga miliyoni 3 zirataha ubwo Amoko n'amacakubiri bikurwa mu mategeko, hubakwa ubumwe n'ubwiyunge bushingiye kuri Nd'umunyarwanda

    U Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame, rwabaye ishusho y'igihugu cyibohoye amateka mabi maze tariki ya 1 Nyakanga iba isabukuru y'ubwigenge, ariko 4 Nyakanga ni iy'ubwigenge nyakuri

    1 Nyakanga 1962, ni umunsi igihugu cyabonye ubwigenge bw'inyandiko, ariko cyasubiye inyuma mu bumuntu ku buryo kuyigereranya na tariki ya 4 Nyakanga 1994 aribwo abanyarwanda batangiye guhumeka amahoro ubwo u Rwanda rubona ubwigenge nyakuri, ubwo Jenoside yahagarikwaga, rugahindurirwa amateka.

    U Rwanda rwavutse bushya, ruyoborwa n'ukuri bikozwe n'ubuyobozi bwimakaje indangagaciro zishingiye ku bumuntu no gusangira ibyiza by'igihugu.

    The post Ubwigenge bwabaye igikoresho cy'ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwigenge-bwabaye-igikoresho-cyivangura-uko-kamarampaka-ya-1959-yazanye-repubulika-ariko-ntizane-ubwigenge-nyabwo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwigenge-bwabaye-igikoresho-cyivangura-uko-kamarampaka-ya-1959-yazanye-repubulika-ariko-ntizane-ubwigenge-nyabwo

  • Aho abitabye PAC baguye – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 25 Kamena 2025, PAC yatangiye kwakira ibigo, ikazasoza imirimo ku wa 15 Nyakanga 2025 yakiriye ibigo 109 byose byisobanura ku makosa yatumye bitumizwa.

    Mu bihe bishize, ibigo byabazwaga cyane ibijyanye no kubahiriza amategeko no kuzuza neza ibitabo by'ibaruramari hakaniyongeraho ibyo gukoresha amafaranga byahawe icyo yagenewe.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko 66% by'ibigo byakorewe ubugenzuzi basanze bikoresha neza amafaranga mu gihe ibindi 30% bigerageza na ho 4% bikaba muri 'biragayitse' bivuze ko imikorere yabyo iri inyuma cyane.

    Kuzuza ibitabo by'ibaruramari inzego za Leta zigeze kuri 94%, kubahiriza amategeko bihagaze kuri 75%.

    Guhendesha Leta no kwishyura imirimo itarakozwe

    Mu bigo bimaze kwitaba PAC harimo aho byagaragaye ko hari abishyuye amafaranga menshi ku bicuruzwa bimwe, hakaba n'abishyuye kabiri ku bikorwa ba rwiyemezamirimo bakoze no kwishyura imirimo itarakozwe.

    Nk'urugero Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire, RHA, cyishyuye arenga miliyoni 7,6 Frw ku mirimo itarakozwe mu bitaro bya Nyabikenke, na miliyoni 100,8 Frw yishyuwe undi rwiyemezamirimo ku biciro biri hejuru y'ibiri ku isoko.

    Mu bikoresho bitandukanye byaguriwe amashuri mu turere dutandukanye tw'igihugu kandi hakoreshejwe amafaranga y'umurengera kuko hari nk'aho 'poubelle' nini igura ibihumbi 200 Frw yaguzwe miliyoni 1,5 Frw amabase agurwa hejuru ya miliyoni 2 Frw.

    Depite Murumunawabo Cecile yagaragaje ko 'kuri ibyo bikoresho bya poubelle, amabase, Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaruje miliyoni 9 Frw, ku ishuri rya St Jean Baptiste Cyahinda, umugenzuzi Mukuru yagaruje miliyoni 15 Frw.'

    Magingo aya Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaruje arenga miliyari 9 Frw yari yarashyizwe mu masezarano bitari ngombwa. Muri yo arenga miliyari 3 Frw yagarujwe n'ibigo nka WASAC, MINICOM, RHA, RTDA, RURA na REB.

    Amakosa mu masoko azonga benshi

    Amasoko ya Leta yose atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe kuziba ibyuho byose byatuma akoranwa uburiganya.

    Gusa mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, batanze inyongera ku masoko umunani afite agaciro ka miliyari 2,2 Frw bitanyuze mu ikoranabuhanga n'andi arimo iryo gutanga ingwa ibyiciro bine bitashyizwe mu ikoranabuhanga.

    REB kandi yirengagije ihame ryo guha amahirwe menshi ibikoresho bikorerwa mu Rwanda mu isoko ryo gutanga ibitabo by'amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Depite Umutesi Liliane yagize ati 'Ibi kuba bitarakurikijwe bitera igihombo ku mutungo wa Leta ndetse n'abakora n'abatunganya ibikorerwa mu gihugu.'

    REB yasobanuye ko bibagiwe guha amahirwe abapiganye muri iri soko ry'ibitabo ariko banasaba imbabazi ko bitazasubira.

    REB yageze muri PAC isaba imbabazi ku makosa yakozwe mu byerekeye amasoko

    Gucunga nabi amasezarano bigora benshi

    Ibigo bitandukanye byagiye byongera igihe cy'amasezerano inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye, rimwe na rimwe biturutse ku kudakorana kw'inzego ngo ibikorwa byihute.

    Nk'urugero umushinga wo kuhira i Mpanga mu karere ka Kirehe, kubaka ibikorwa byose bijyanye no kuhira byararangiye basanga nta mashanyarazi ahagije yafasha gusuzuma ko imashini zikogota amazi zose zikora neza icyarimwe.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko bafatanyije na REB batumije moteri zitanga amashanyarazi kugira ngo babashe gusuzuma ibi bikoresho ariko n'amashanyarazi akazashyirwaho kugira ngo imashini zikogota amazi zose zicanirwe rimwe banashobore kuhira hegitari 650 icyarimwe.

    Ati 'Iyo [imashini zikogota amazi] uzicaniye rimwe ni bwo ushobora kubona amazi ahagije za hegitari 650 ariko iyo wuhira ntabwo wuhira kuva mugitondo kugeza nimugoroba. N'ubundi ubu turuhira ariko tukagenda dusimburanya. Uko gusimburanya rero ubona ko kutageze ku ntego.'

    Abadepite bagize PAC bagaragaje ko moteri ziguze miliyari 2,5 Frw zitari zikwiye kugurwa kuko zikoresha ibikomoka kuri peteroli byinshi nyamara bashyizeho umuyoboro w'amashanyarazi afite imbaraga byaba igisubizo kirambye kuko kuhira bitazamara igihe gito.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko hari amasezerano yari yararangiye ku mishinga 17 ifite agaciro ka miliyari zirenga 130 Frw nyamara imirimo ikaba yari igikomeje.

    Hari kandi imishinga irindwi ifite agaciro ka miliyari 93,4 Frw amasezerano yayo yari ari hafi kurangira nyamara imirimo ikiri kure cyane kuko ibikorwa byari hagati ya 22% na 57% muri Kamena 2024.

    Hari kandi imitungo 491 idakoreshwa ibarizwa mu bigo 45. Iyi ifite agaciro ka miliyari 7,9 Frw.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ubwo batangiraga ibikorwa byo kubariza mu ruhame ibigo byagaragayeho amakosa mu micungire y'imari ya Leta yavuze ko hari impinduka zigenda zigaragara ariko mu gukoresha amafaranga icyo yagenewe bigikeneye imabaraga.

    Ati 'Twifuza ko inzego zongera imbaraga kuri icyo kijyanye no gukoresha neza amafaranga n'ibijyanye no kubahiriza amategeko ariko impinduka zo zirahari. N'iyo dusesengura urwego ku rundi, amakosa twabonaga mu myaka itatu, ine ishize ntabwo ari yo tubona…ubona hagenda habaho gukosora amakosa yagiye agaragara biturutse ku bugenzuzi bakorerwa n'inama zitandukanye bagenda bahabwa.'

    Depite Muhakwa Valens yavuze ko hari amakosa ibigo byakoraga yacitse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aho-abitabye-pac-baguye

  • Iby'amasezerano Amerika na Congo bemeranyije gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ntiyagarukiye gusa ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yasinyishije kandi amasezerano akomeye yerekeye ubucukuzi n'ubucuruza bw'amabuye y'agaciro hagati y'ibi bihugu na Amerika. Ibi bikaba byitezweho kuzana amahoro arambye no guteza imbere ubukungu bw'akarere.

    Amasezerano yasinywe ku wa Gatanu ushize, agamije guhosha intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

    Uretse amahoro, ashyiraho umubano mushya w'ubufatanye mu by'ubucukuzi hagati y'ibi bihugu na Amerika, bikaba bigamije kugabanya igitutu cy'u Bushinwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Trump yavuze ko Amerika izabona uburenganzira busesuye kuri ayo mabuye, cyane cyane Cobalt na Coltan, yifashishwa mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Mu 2024, Congo yatanze 70% bya Cobalt ku isoko mpuzamahanga. Ni intambwe ifite n'uruhare rukomeye mu bukungu n'umutekano wa Amerika.

    Amasezerano anateganya ko imitwe yitwaje intwaro igomba guhagarikwa, hanashyirweho inzira z'ubufatanye mu by'ubucuruzi n'ishoramari. Nk'uko abasesenguzi babivuga, ni inzira nshya yo guhuza amahoro, uburenganzira ku mabuye y'agaciro, n'iterambere rirambye mu karere no hanze yako.

    Iby'amasezerano Amerika na Congo bemeranyije gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/ibyamasezerano-amerika-na-congo-bemeranyije-gufatanya-mu-bucukuzi-bwamabuye-yagaciro/

  • Isubyo ku bushakashatsi bukorwa n'abarangiza kaminuza buhera mu nyandiko – #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi ahanini iyo bumaze gukorwa usanga budashyirwamo imbaraga ngo buve mu nyandiko, amakuru akubiyemo abe yakwifashishwa mu gukemura ibibazo bitandukanye.

    Kuva mu 1963 ubwo Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yashingwaga, abanyeshuri bayirangijemo ni benshi, ibyo bishatse kuvuga ko n'ubushakashatsi bwakozwe ari bwinshi uko imyaka yagiye itambuka.

    Imibare yerekana ko kuva mu 1963 kugeza mu 1993 abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza banganaga na 2997. Ni umubare ushobora kubona ko ari muto, impamvu ni ukubera politiki y'uburezi yariho icyo gihe itarigeze ifungurirwa abantu benshi ngo bashobore kwiga, ahubwo hagatoneshwa bamwe.

    Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva mu 1995 kugeza mu 2013, iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abantu 50.490.

    Mu myaka 10 ishize kuva hahuzwa amashuri makuru atandukanye akaba Kaminuza y'u Rwanda, hamaze kurangiza abanyeshuri 72.408.

    Kugeza ubu kandi mu Rwanda habarizwa kaminuza zigera kuri 40. Ni ukuvuga ko abanyeshuri barangiza mu byiciro bitandukanye bikubye inshuro nyinshi cyane n'ubushakashatsi bukorwa buba bwinshi.

    Gusa ikibazo gihari ni uko iyo bukozwe buhera mu nyandiko cyangwa mu bubiko kubera ko akenshi iyo umunyeshuri amaze gusoza amashuri, atongera kubikurikirana kandi na zimwe muri za kaminuza ntabwo zishyiramo imbaraga kugira ngo ibyavuye mu bushakashatsi bishyirwe mu bikorwa.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Tharcisse Musabyimana, yagaragaje ko kuba ubushakashatsi bukorerwa muri za kaminuza buhera mu bubiko ari igihombo gikomeye.

    Kuri Dr Musabyimana, ikibazo ni uko hataratangira gushyirwamo imbaraga zihagije kugira ngo amakuru aba akubiye muri ubwo bushakashatsi, asuzumwe neza anasesengurwe kugira ngo havemo ibyagirira akamaro igihugu.

    Ati 'Ibikubiye muri ubwo bushakashatsi biba bikwiye gusuzumwa, bigasezengurwa hakavanwamo ibikwiye gufasha abantu kugira ngo babashe kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

    Iki ni ikibazo cyanagarutsweho mu mahugurwa yateguwe n'Inama Nkuru y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST) mu gushyira imbaraga mu bushakashatsi bukorwa bukaba bwagirira abaturage akamaro.

    Umuyobozi Mukuru wa NCST, Dr. Eugene Mutimura, yavuze ko impamvu hateguwe aya mahugurwa ari ugufasha abashakashatsi kuba bamenya kugeza ibikubiye mu bushakashatsi bakoze ku baturage mu gukemura ibibazo bitandukanye.

    Ati 'Ni cyo gihe kugira ngo duhindure imvugo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga tuyoroshye ku buryo buri muntu wese azajya ayisangamo bikamufasha gufata ibyemezo kandi bikamugirira akamaro mu buzima bwe.'

    Abashakashatsi batandukanye bitabiriye amahugurwa afasha mu kubyaza umusaruro ubushakashatsi bukorwa

    Umuyobozi Mukuru wa NCST, Dr. Eugene Mutimura, yavuze ko bateguye amahugurwa gufasha abashakashatsi kuba bamenya kugeza ibikubiye mu bushakashatsi bakoze ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isubyo-ku-bushakashatsi-bukorwa-n-abarangiza-kaminuza-buhera-mu-nyandiko

  • Ambasaderi Karega yatamaje Minisitiri Paluku uvuga ko FDLR itakibaho – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y'amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ngingo zikubiyemo harimo gusenya FDLR, gukuraho ingamba z'ubwirinzi, gucyura impunzi n'ubufatanye mu rwego rw'ubukungu.

    Nyuma y'aho aya amsezerano asinywe, Minisitiri Paluku yifashishije imbuga nkoranyambaga, agaragaza ko umutwe wa FDLR utakibaho, ahubwo ko ari ikinyoma cyahimbwe n'u Rwanda.

    Ambasaderi Karega yibukije Paluku ko kuva mu 2007 kugeza mu 2019 yabaye Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru ikoreramo abarwanyi b'umutwe wa FDLR, abaha icumbi muri teritwari ya Rutshuru na Pariki ya Virunga.

    Yagize ati 'Birasanzwe ko Bwana Paluku arwanirira FDLR kuko yayemereye kugenzura igice kinini hagati ya Rutshuru na Pariki ya Virunga.'

    Ambasaderi Karega kandi yagaragaje ko urwango rwa Paluku rukomoka ku muryango kuko se wabo witwaga Denis Paluku Muthongerwa, yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b'Abanye-Congo muri teritwari ya Masisi kuva mu 1964 kugeza mu 1965.

    Denis Paluku wapfuye mu 2014, na we yabaye Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru kuva mu 1965 kugeza mu 1966.

    Kuva FDLR yatangira gukorana n'ingabo za RDC mu bikorwa byo kurwanya ihuriro AFC/M23, ubushobozi bwayo bwariyongereye kuko ihabwa ubufasha burimo intwaro, imyitozo ya gisirikare, ibiribwa n'amafaranga.

    Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, aherutse gutangariza IGIHE ko FDLR ifite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, kandi ko buri gihe iyo bagabweho ibitero, bivanga mu baturage.

    Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR bakorera mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ryegeranye na Pariki ya Nyungwe.

    Nk'uko amasezerano y'amahoro abiteganya, Leta ya RDC isabwa gusenya FDLR mu gihe kitarenze iminsi 90. Mu gihe uyu mutwe uzaba wasenywe, ni bwo u Rwanda ruzakuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho.

    Minisitiri Julien Paluku yagaragaje ko FDLR ari ikinyoma, mu gihe Leta ya RDC yemeye kuyisenya

    Ambasaderi Karega yasobanuye ko ibyo Minisitiri Paluku yavuze biterwa n’urwango afitiye Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-karega-yatamaje-minisitiri-paluku-uvuga-ko-fdlr-itakibaho

  • Ray G yemeza ko intego ari yo shingiro ry'umuziki we aho gukurikirana inyungu z'amafaranga #rwanda #RwOT

    Ray G yagaragaje ko aharanira intego kurusha inyungu mu muziki, anashima imikoranire ye na Bruce Melodie

    Umuhanzi w'Umunyarwanda Ray G, uzwi cyane mu ndirimbo ziganjemo urukundo n'imitoma ikora ku mutima, yongeye gushimangira ko impamvu akora umuziki atari amafaranga, ahubwo ari ugutanga ubutumwa buvuye ku Mana no guhumuriza imitima y'abamwumva.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kumurika EP ye nshya mu mpera z'icyumweru gishize, Ray G yasobanuye ko umuziki we wubakiye ku mpamvu ifatika n'urukundo afitiye iki gikorwa aho kuba irushanwa cyangwa isoko ry'ubucuruzi gusa.

    'Nkora umuziki si ukugira ngo mbone amafaranga gusa. Nkora umuziki kugira ngo nshyire hanze ibyo Imana yanshyizemo. Kuri njye, umuziki si irushanwa; ni ubuhanzi. Ukoze ubuhanzi bwawe, ugasangira n'abandi, abantu bakishima,' niko Ray G yabitangaje.

    Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu karere k'Amajyepfo n'Uburengerazuba bw'u Rwanda, yavuze ko nubwo ataragera ku rwego mpuzamahanga nk'uko benshi babyifuza, ashimira cyane inkunga akomeje guhabwa n'Abanyarwanda b'ingeri zose.

    'Njye ndi ku byo Imana yanshyizemo, ntabwo ndi ku mafaranga. Amafaranga aza binyuze mu gutumirwa mu bitaramo, aho ushobora kugena igiciro, ariko ntukagire aho wivanga hose rimwe, ngo uragurisha izina.'

    Ray G kandi yashimiye uburyo abantu bamwumvise mu mishinga yagiye akorana n'abandi bahanzi, cyane cyane ubwo baherukaga gufatanya na Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe. Yagize ati:

    'Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi b'abahanga, gukorana na we byari ishema rikomeye. Twahuje imbaraga dushyira hanze igihangano abantu bagikunze cyane, ibyo ni byo binyereka ko ubufatanye bufite umumaro kurusha guhangana.'

     

    Bruce melodie

    Indirimbo baherutse gukorana yitwa 'Nyuma Yawe', yaje ishimangira ko bombi bafite ubushobozi bwo guhuza inganzo zabo n'amajwi atandukanye, bagatanga igihangano gifite ireme, kandi gikora ku mutima.

    Ray G yanasobanuye ko umuziki nyawo utagomba gushingira ku nyungu gusa, ahubwo ugomba gushingira ku mpano no ku butumwa. Yagize ati:

    'Amafaranga ni ingenzi, ariko ntabwo ari yo muyoboro wa mbere. Impano ni yo ituma ugira umwihariko. Iyo uyikoresheje neza, amafaranga aza akurikira, ariko si yo agomba kuyobora igihangano cyawe.'

    Uyu muhanzi kandi yagarutse ku buryo umuhanzi ashobora kugira ubuzima bwiza mu rugendo rwe rwa muzika, igihe cyose yubakiye ku byo yahawe n'Imana aho gushyira imbere amaronko.

    Ray G ati; Umuziki nk'igikoresho cy'ubugeni, si irushanwa

    Ray G yahamije ko adashyigikiye igitekerezo cy'uko umuziki ugomba kuba amarushanwa hagati y'abahanzi. Yavuze ko ibyo bibangamira iterambere ry'umuziki nyarwanda, kuko abahanzi bahora mu matiku aho guhanga ibihangano bifasha abantu.

    'Ushobora gukorana na mugenzi wawe mukabyara igihangano gikomeye, aho guhangana ngo ndebe uwurusha undi. Ni yo mpamvu mpora nshishikariza abahanzi kugendera kuri gahunda y'ubufatanye kurusha irushanwa.'

    Ibi bijyanye n'ihame akenshi akunda kugarukaho, aho avuga ko umuziki si isoko, ahubwo ari igice cy'ubuzima aho umuntu ashyira hanze ibimurimo, akabisangira n'abandi.

    Yatanze urugero rw'uko akenshi abahanzi bashobora guhurira ku gitekerezo kimwe, bakagihuza, bikabyara indirimbo ikomeye. Yagize ati:

    'Iyo ukorana n'undi muhanzi mukuzuzanya, bitanga ibihangano bifite uburemere kurusha iyo utekereza guhangana. Umuziki ni igikoresho cyo gusangira ibyiyumvo, si icy'ubucuruzi gusa.'

    Ashimira abafana be mu gihugu hose

    Nubwo Ray G akenshi agaragara cyane mu bikorwa byo mu Ntara y'Iburengerazuba, yemeza ko ibihangano bye byamaze kugera hose mu gihugu, ndetse no mu mahanga, kandi ashimira cyane uburyo abantu bamushyigikiye.

    'Hari ubwo abantu bavuga ko ndi 'regional artist', ariko njye mbibona ukundi. Indirimbo zanjye zicurangwa hose, abantu bazumva ku mbuga nkoranyambaga, ku mateleviziyo, no ku maradiyo. Iyo ubona ibyo, wumva ko ibikorwa byawe birenze akarere.'

    Ray G yasabye abafana gukomeza kumushyigikira, ariko cyane cyane abasaba kumva ibihangano bye batitaye ku byo abandi bavuga, ahubwo bagasobanukirwa n'ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

    'Nkora indirimbo ziganjemo urukundo, imbabazi, guhumuriza. Iyo umuntu yumvise ibyo akabyinjiramo, aba afashe ingingo y'ubuzima ikomeye. Abahanzi dufite inshingano yo gufasha abantu binyuze mu buhanzi.'

    Yiteguye gukorana n'abandi bahanzi benshi

    Ray G yavuze ko umuryango w'ubufatanye ukiri mugari, kandi ko yiteguye gukorana n'abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, igihe cyose igitekerezo kizaba gifite icyerekezo gifatika.

    Yongeyeho ko nta rwikekwe agira kuri bagenzi be, ahubwo ahora yifuza guhuza imbaraga n'abafite intego n'inganzo isobanutse.

    'Sinzigera mfungira umuryango uwo ari we wese. Nkunda ubufatanye, nkunda guhanga udushya. Icyo nshyira imbere ni ukureba niba igitekerezo gifite umumaro. Nubwo yaba ari umuhanzi ukizamuka, igihe afite ubuhanga n'icyerekezo, turakorana.'

    Icyerekezo cye gishingiye ku ndangagaciro

    Ray G ashimangira ko umuziki we wubakiye ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda, kubaha Imana, n'urukundo afitiye igihugu. Yifuza ko n'ibihangano bye bizakomeza gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.

    'Umuco wacu ugira byinshi utwigisha. Ni cyo gituma nkora indirimbo zitambutse gusa ku rukundo rw'abantu, ahubwo zikagusha no ku rukundo rwa muntu ku Mana, ku gihugu, n'ubumuntu muri rusange.'

    Ray G akomeje kwerekana ko atari umuhanzi ushishikajwe gusa no gushaka amafaranga, ahubwo ko afite intego ndende: gutanga ubutumwa, guha abantu ibyishimo, no kubaka sosiyete binyuze mu bihangano. Ubufatanye bwe na Bruce Melodie ni intambwe ikomeye igaragaza icyerekezo gishingiye ku nganzo n'ubufatanye, aho guhangana.

    Mu gihe abandi benshi bishora mu irushanwa ridafite umumaro, Ray G ahitamo inzira yo guharanira ubusabane n'iterambere rishingiye ku ndangagaciro z'ukuri, agasiga ubutumwa buzahora bunyura imitima y'abamwumva.

    Source : https://kasukumedia.com/ray-g-yemeza-ko-intego-ari-yo-shingiro-ryumuziki-we-aho-gukurikirana-inyungu-zamafaranga/

  • Irlande: Igihugu gito cyigaruriye Isi ya Golf #rwanda #RwOT

    Nubwo ari igihugu gito cyane ugereranyije n'ibindi bikomeye ku isi, Irlande yagaragaje ko ubunini atari bwo bugena ubushobozi. Ni igihugu cyabyaye bamwe mu bakinnyi ba golf bahinduye amateka y'iri rushanwa, barimo Rory McIlroy, Pádraig Harrington, Darren Clarke na Shane Lowry.

    Abo bose babaye ibihangange muri The Open Championship, irushanwa rihabwa agaciro gakomeye muri golf ku isi. Mu myaka 20 ishize, ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa zatsindiye ibikombe byinshi bya The Open kurusha Irlande.

    Ibi bigaragaza ko Irlande nubwo ari nto ku ikarita y'isi ikaba ifite ubuso bungana na 84,421 km², ifite umutungo utagereranywa mu mikino, by'umwihariko muri golf.

    Ni muri urwo rwego habayeho gahunda yitwa 'This is Open Country', igamije kwerekana uruhare runini rw'imyitozo, imiterere y'ubutaka, n'umuco wihariye wa golf muri Irlande, byose byagize uruhare rukomeye mu gutegura abakinnyi bageze ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi gahunda ishyira ahagaragara ubuhamya bw'aba bakinnyi b'ibyamamare, aho basobanura uko imvura itaguye buri munsi ahubwo igwa ku nshuro y'ibikwiye, amahoro yo ku misozi ya Irlande, n'amashyamba asakaye ibyuzi n'imirambi, byose byabafashije gukura bafite indangagaciro zo kwiyemeza, gukora cyane no kutagamburuzwa. Golf muri Irlande yabaye nk'ishuri ry'ubuzima.

    Ku rundi ruhande, kandi, ibikorwa remezo by'iki gihugu byatekerejweho ku buryo bubereye uburezi bw'abato, ariko no gutegura ibihangange by'ejo hazaza.

    Golf si umukino wo gushimisha amaso gusa, ahubwo ni umurimo usaba ubwitonzi burya bwose, iterambere ryabo ntiryaturutse gusa ku bushobozi bwabo bwite, ahubwo ryashingiye ku mbaraga za sosiyete ibashyigikira, ubuyobozi bwiza bw'amakipe yabo, ndetse n'ubwitange bw'ababatoje kuva mu buto.

    Irlande ni isomo ku bindi bihugu. Kugaragaza impano, kuzirera neza no kuzirwanirira, ni uruger rwiza ku rubyiruko rw'ahandi ku Isi. Buri mwana afite ubuhanga runaka. Nta mpamvu yo kwitinya kuko 'urukwavu rwishye rwihagararaho imbere y'intare.'

    Nubwo ari igihugu gito cyane ugereranyije n'ibindi bikomeye ku isi, Irlande yagaragaje ko ubunini atari bwo bugena ubushobozi

    Irlande: Igihugu gito cyigaruriye Isi ya Golf

    Golf si umukino wo gushimisha amaso gusa, ahubwo ni umurimo usaba ubwitonzi burya bwose, iterambere ryabo ntiryaturutse gusa ku bushobozi bwabo bwite, ahubwo ryashingiye ku mbaraga za sosiyete ibashyigikira, ubuyobozi bwiza bw'amakipe yabo, ndetse n'ubwitange bw'ababatoje kuva mu buto

    Source : https://kasukumedia.com/irlande-igihugu-gito-cyigaruriye-isi-ya-golf/

  • Miliyari 111 Frw zashowe mu mishinga yo kuhira imyaka mu Karere ka Kirehe – #rwanda #RwOT

    Iyi mishinga izafasha mu kuhira ubutaka bugera kuri hegitari 4.000 buri mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, izwiho guhura n'amapfa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Ndabamenye Telesphore, yasobanuriye Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari ya Leta (PAC), ko iyi mishinga igizwe na Mpanga, Mahama I na Mahama II.

    Ndabamenye yavuze ko umushinga wa Mpanga uzakoresha miliyoni 18$, ukazuhira hegitari 650, gusa ukaba waratinze gutangira gukoreshwa kubera kubura amashanyarazi yo gukoresha ku mashini zipompa amazi aturuka mu Mugezi w'Akagera.

    Ati 'Moteri zikenewe kugira ngo hatangire igeragezwa, byitezwe ko zizahagera muri Kanama, na ho gutangira gukoresha umushinga biteganyijwe mu kwezi ku Ukwakira 2025.'

    Mu yindi mishinga iteganyijwe harimo uwa Mahama I uzuhirwaho hegitari 1.225 kuri miliyoni 27$, naho uwa Mahama II uzagera kuri hegitari 1.900 ku gaciro ka miliyoni 32$. Iyi mishinga yombi iteganyijwe kurangira bitarenze Ukuboza 2025.

    Ndabamenye yasobanuye ko ikiguzi cy'iyi mishinga gitandukana bitewe n'ubunini bw'ubuso buzuhirwa, imiterere y'ubutaka n'imbaraga zisabwa mu gupompa amazi.

    Hari indi mishinga ibiri ikomeye irimo uwa CDAT watewe inkunga na Banki y'Isi uzuhira hegitari 11.000, ukazarangira mu 2027 n'uwa KIIWP2 watewe inkunga na IFAD uzuhira hegitari 2.200, ariko wo ukazarangira mu 2028.

    Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kuhira hegitari 500.000 mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, bisaba gushyira imbaraga zifatika mu ishoramari rikomeye no kwihutisha imishinga.

    Iyi mishinga iterwa inkunga binyuze mu nguzanyo yatanzwe na Banki ya Exim y'u Buhinde (India Exim Bank), kimwe n'indi iri mu gihugu.

    Iyi mishinga yose yitezweho kuzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kongera ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari 70.000 bukagera kuri hegitari 130.000 bitarenze mu 2029.

    Imishinga yo kuhira ifite agaciro ka miliyoni 77$ izakorerwa mu Karere ka Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-111-frw-zashowe-mu-mishinga-yo-kuhira-imyaka-mu-karere-ka-kirehe

  • Lions Club Kigali Doyen yabonye umuyobozi mushya, inibaruka Lions Club Kigali Impact – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, cyitabirwa na Princess Bridget Adetope Tychus uhagarariye Lions Club ku rwego mpuzamahanga n'abandi bayobozi b'uyu muryango baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Nigeria n'ahandi.

    Iki gikorwa cyabanjirije no kwakira indahiro z'abanyamuryango bashya ba Lions Club Kigali Impact, aho Princess Bridget Adetope Tychus, yabasabye kudateshuka ku ntego.

    Ati 'Uyu munsi mwemeye ko mugiye kuba abanyamuryango ba Lions Club International. Aho tugeze hose turangwa no kugira umutima ufasha no kugira uruhare mu bikorwa byose umuryango utegura […] Ikindi mugomba kumenya ni ugukora uko mushoboye abanyamuryango bakaba benshi. Ibyo bizatuma n'ibikorwa by'ubugiraneza dukora bigera kuri benshi.'

    Dr. Macabxender Anthony Efe watorewe kuba Perezida wa Lions Club Kigali Impact, yavuze ko abanyamuryango bari kumwe muri iri tsinda rishya, bagomba kuba itandukaniro.

    Ati 'Kuba twashinze Lions Club Kigali Impact nshya si umuhango gusa, ahubwo ni ukwerekana ko dushoboye kandi twari tubikwiriye. Tugire inyota yo gutanga, duha abaturage batishoboye.'

    'U Rwanda rwaduhaye ikaze mu byiza byose rufite. Nidushyire hamwe natwe turwiture. Turwanye imirire mibi, twite ku rubyiruko ndetse tunite ku bidukikije.'

    Lions Club Kigali Impact yashinzwe ku ngoma y'ubuyobozi yari iyobowe na Karekezi Christelle muri Lions Club Kigali Doyen, gusa yamaze gusimburwa na Dr. Kayiranga Mukama Alphonse uzaba ari Perezida mu mwaka utaha.

    Mu busanzwe Lions Club Kigali Doyen igira uruhare mu gufasha abafite uburwayi bwa 'diabète', ubw'amaso ndetse n'indwara za kanseri ku bana. Ibi byose bikorwa ku badafite ubushobozi bwo guhangana n'uburwayi bwabo.

    Umuhango wo kwakira Lions Club Kigali Impact witabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

    Princess Bridget Adetope Tychus uri mu bayobozi ba Lions Club International yari muri uyu muhango

    Alphonse Mukama ni we watorewe kuyobora Lions Club Kigali Doyen

    Abanyamuryango ba Lions Club Kigali Impact basabwe kudateshuka ku ntego

    Abanyamuryango ba Lions Club Kigali Impact barahijwe ku mugaragaro

    Karekezi Christelle yambitse umudali Dr. Macabxender Anthony Efe uzayobora Lions Club Kigali Impact

    Abanyamuryango bashya ba Lions Club Kigali Impact bahawe impamyabushobozi

    Alphonse Mukama yasimbuye Karekezi Christelle ku ntebe y’ubuyobozi ya Lions Club Kigali Doyen

    Alphonse Mukama yavuze ko azakomereza aho mugenzi we yari agejeje

    Dr. Macabxender Anthony Efe ni we watorewe kuyobora Lions Club Kigali Impact

    Bamwe mu bayobozi ba Lions Club International bari muri uyu muhango

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lions-club-kigali-doyen-yabonye-umuyobozi-mushya-inibaruka-lions-club-kigali