Blog

  • Rutahizamu wa Liverpool Diogo Jota n'umuvandimwe we bitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, inkuru y'incamugongo yasakaye mu itangazamakuru ryo hirya no hino ku isi, aho byatangajwe ko rutahizamu w'umunya-Portugal, Diogo Jota, ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, hamwe n'umuvandimwe we André Silva, baguye mu mpanuka ikomeye y'imodoka yabereye mu ntara ya Zamora mu gihugu cya Espagne.

    Iyi mpanuka yabereye ku muhanda munini wa A-11, ahazwi cyane nk'akabande gakunze kugwamo bw'ibinyabiziga.

    Abatangabuhamya bavuze ko imodoka barimo yari igendereye cyane, bikekwa ko Jota ubwe ari we wari utwaye, ubwo yari atashye avuye mu biruhuko yakoreraga mu mujyi wa Madrid, aho yari kumwe n'umuryango we. Imodoka yabo ngo yanyereye igonga urukuta rwo ku ruhande rw'iburyo, ikubita kabiri igice cyo hasi cy'ikiraro kiri hafi aho, irangirika bikabije.

    Abashinzwe umutekano bahise batabara, ariko bagezeyo basanga bombi bapfuye, umurambo wa Jota ukaba wamenyekanye vuba bitewe n'ibyangombwa yari afite. Umuvandimwe we, André Silva, wari usanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza ya Porto, na we yahise apfira aho.

    Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi, cyane cyane abakunzi b'umupira w'amaguru ku isi hose. Abafana ba Liverpool, ikipe y'Igihugu ya Portugal n'abandi, ntibatinze gutangaza ko batakaje umukinnyi w'intangarugero, wagaragazaga umutima wo guharanira intsinzi.

    Jürgen Klopp wahoze ari umutoza wa Liverpool, yavuze ati: 'Uyu ni umunsi w'umubabaro. Diogo yari umwana w'umunyamurava, wubaha abantu kandi ufite impano ikomeye.'

    Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Portugal, Fernando Gomes, na we yashyize hanze itangazo rigira riti: 'Turababaye cyane kubera urupfu rwa Diogo Jota n'umuvandimwe we. Ni igihombo gikomeye ku gihugu cyacu, ku muryango we, no ku muryango mugari w'abakunzi ba ruhago.'

    Muri ibi bihe bikomeye, abakinnyi bagenzi be barimo Cristiano Ronaldo, Bruno Fernandes, n'abandi, banditse amagambo y'ihumure ku mbuga nkoranyambaga, aho bose bagaragaje ko batakaje inshuti, umuvandimwe, kandi umuntu wicisha bugufi.

    Umuhango wo gusezera kuri Diogo Jota na André Silva uteganyijwe kubera mu mujyi wa Porto mu cyumweru gitaha, aho biteganyijwe ko uzitabirwa n'abantu benshi barimo n'abo mu makipe atandukanye yakiniye nka FC Porto, Wolves, na Liverpool.

    Nk'uko Abanyaportugal bakunda kuvuga ngo 'Ubuzima ni igitabo kigira impapuro zitarasomwa', iyi mpanuka iratwibutsa ko isi turimo yuzuye amayobera n'ingaruka zitaramenyekana.

    Imodoka imwe ishobora gukuraho ubuzima bw'abantu babiri b'ingirakamaro, bigasiga icyuho mu muryango, mu bafana no mu mateka y'uyu mukino ukundwa na benshi. Abo bavandimwe bombi bazibukwa iteka nk'abantu basangiye urugendo, bakundana kugeza ku ndunduro, nk'uko byasobanuwe n'umwe mu nshuti zabo za hafi.

    FC Porto nayo ntiyibagiwe gutanga ubutumwa bw'akababaro ku mbugankoranyambaga batewe n'uyu mukinnyi
    Bamwe mu bayobozi ndetse n'abakunzi ba Wolves bose bari mu gahinda gakomeye
    Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi, cyane cyane abakunzi b'umupira w'amaguru ku isi hose
    Liverpool yakiniraga iri mu gahinda gakomeye
    Rutahizamu wa Liverpool Diogo Jota n'umuvandimwe we baguye mu mpanuka y'imodoka

    Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Portugal, Fernando Gomes, na we yashyize hanze itangazo rigira riti: 'Turababaye cyane kubera urupfu rwa Diogo Jota n'umuvandimwe we. Ni igihombo gikomeye ku gihugu cyacu, ku muryango we, no ku muryango mugari w'abakunzi ba ruhago.'

    Source : https://kasukumedia.com/rutayizamu-wa-liverpool-diogo-jota-numuvandimwe-we-baguye-mu-mpanuka-yimodoka/

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk'umutoza mukuru #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino utaha, Police FC yatangaje impinduka mu buyobozi ndetse inasinyisha umutoza mushya, Umunya-Tunisia Ben Moussa El Kebil Abdessattar, ku masezerano y'imyaka itatu.

    Ibi byabereye Kacyiru aho berekanye komite nshya y'ikipe iyobowe na CP Yahaya Kamunuga wasimbuye Rtd CP Bruce Munyambo.

    Komite nshya y'ikipe igizwe na:

    . Perezida: CP Yahya Kamunuga (usimbuye Rtd CP Bruce Munyambo)

    Visi Perezida wa Mbere: ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi

    Visi Perezida wa Kabiri: ACP (Rtd) Bosco Rangira wasimbuye SSP Regis Ruzindana

    Umunyamabanga Mukuru  akaba n'Umuvugizi: CIP Claudette Umutoni

    Aha kandi niho hahise harangarizwa Umutoza mushya azaba afatanyije na Mutarambirwa Jabirnk'Umutoza wungirije, Dbouki Mohamed Umutoza wongerera abakinnyi imbaraga na Ben Yahia Ahmed, Umusesenguzi w'amashusho.

    Police FC iratangaje ko izi mpinduka ari intambwe nshya mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi n'imyitwarire myiza mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026.

    The post Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk'umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yatangaje-ubuyobozi-bwayo-bushya-buyobowe-na-cp-yahaya-na-ben-mussa-nkumutoza-mukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yatangaje-ubuyobozi-bwayo-bushya-buyobowe-na-cp-yahaya-na-ben-mussa-nkumutoza-mukuru

  • Umurage urubyiruko rukwiriye kuvoma mu rugamba rwo Kwibohora mu mboni za Brig Gen Pascal Muhizi – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025 ubwo mu Karere ka Nyagatare haberaga urugendo rwa kilometero 21 rwakozwe n'amaguru n'abarenga 4000.

    Ni urugendo rwatangiriye kuri Stade ya Nyagatare ahagana saa Tatu. Nyuma y'amasaha atandatu aba mbere bari bageze i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari indake Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.

    Mu bitabiriye uru rugendo harimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi mu nzego z'umutekano, abaturage ndetse n'urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw'Intara y'Iburasirazuba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko uru rugendo ari uburyo bumwe mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora no kumenyekanisha aya mateka kubva ku bakiri bato n'Abanyarwanda bose muri rusange.

    Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, Brig Gen Pascal Muhizi, yabwiye urubyiruko ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ari we wagennye icyerekezo cy'uko Igisirikare cya RPA ariryo pfundo ry'impinduka n'iterambere ry'Igihugu.

    Yavuze ko aya magambo yayavuze mu 1993 abibwira abasirikare i Mukarange, iri jambo ngo na n'uyu munsi 'ntabwo tujya turyibagirwa.'

    Ati ''Iki gisirikare n'icyo kizaba umusingi w'impinduka zose zizaba muri iki gihugu, uri umujura ntacyo waba urwanira, wica umuturage ntacyo waba urwanira. Niyo mpamvu igisirikare cyacu n'izindi nzego z'umutekano twese turangwa n'ikinyabupfura, ni nayo ntwaro dufite iruta izindi.''

    Gen Muhizi yagaragarije urubyiruko ko igice kinini cy'abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu bari urubyiruko ari nayo mpamvu bakwiriye kubigiraho byinshi bituma batinyuka muri iki gihe bagakora ibikorwa bidasanzwe.

    Ati 'Igice kinini cyabohoye iki gihugu bari urubyiruko, ntabwo bari indorerezi cyangwa ngo babe bashinzwe kwikorera ibyo kurya by'abasirikare barwana, ahubwo bararwanaga ku murongo w'imbere. Icyo urubyiruko rero mwakora kugira ngo ibi birambe ni ukubigiraho kuko n'abatuyoboraga bari mu myaka 30 biyemeza kubohora igihugu cyari kimeze nabi.''

    Gen Muhizi yakebuye abakiri bato bahabwa imyanya mu buyobozi bagashaka gukura cyane kuruta inshingano zabo, abasaba kugira indangagaciro mu byo bakora byose.

    Yavuze ko kuri ubu urugamba rw'iterambere no kwegereza ibikorwaremezo abaturage arirwo buri wese akwiriye kurwana kandi bikareba uruhare rwa buri wese.

    Ati 'Abakiri bato turabashakaho kujya muri izo nzego zishinzwe umutekano kugira ngo urinde igihugu cyawe, urinde Abanyarwanda ndetse unarinde ubusugire bw'igihugu ariko na wa wundi udafite imbaraga nyinshi afite ibyo yakora kandi bikubaka igihugu.''

    Yavuze ko bishimira uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu kubaka igihugu yaba ishyirwaho ry'inzego za Leta, mu miyoborere myiza, amategeko ngenderwaho, kurwanya ruswa, umutekano, ubwisanzure bwa politike, ubukungu, imibanire myiza n'ibindi bihugu n'ibindi byinshi bitandukanye. Yasabye abakiri bato kuba intangarugero mu kubahisha u Rwanda.

    Gen Muhizi yagaragarije urubyiruko umurage rukwiriye kuvoma mu rugamba rwo kwibohora

    Brig Gen Muhizi yagaragarije urubyiruko umurage rukwiriye kuvoma mu rugamba rwo kwibohora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umurage-urubyiruko-rukwiriye-kuvoma-mu-rugamba-rwo-kwibohora-mu-mboni-za-brig

  • N'utakwambuye aragukereza: Ni nde uzabazwa ibyo kwamamaza akazi ka baringa byeze mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Wasangaga ibigo bishaka umukozi bitanga amatangazo cyangwa bikayamanika, abujuje ibisabwa na bo bakazajyanayo impapuro zisaba akazi mu ntoki. Erega si na kera cyane, ibintu bihindutse vuba.

    Aho bihindukiye rero, ubu u Rwanda rurakataje mu ikoranabuhanga, ibyangombwa hafi ya byose, nta we ukijya gutera iperu ku biro by'umurenge abitegereje, ahubwo bisigaye bisabwa ku ikoranabuhanga ukabibona utavuye iwawe. Na bimwe navugaga rero byo kuzengurukana impapuro zisaba akazi, na byo byabaye amateka kuko ubu ikigo gishaka umukozi gitangaza umwanya binyuze ku ikoranabuhanga, abagasaba na bo bakohereza ibisabwa uko.

    Ibyiza by'uwo muvuno byabaye byinshi, dore ko ubu nta we urukweto rugihengamiraho azenguruka ngo arashaka akazi, ahubwo byose birangirira imbere y'imashini na murandasi, bikemera cyangwa bikanga agakomereza ahandi, bityo bityo.

    Nubwo bimeze bityo ariko, Umunyarwanda yabivuze ukuri ati 'nta mwiza wabuze inenge,' iby'iryo koranabuhanga byaba byiza byagira, harimo ibinengwa na bamwe, babuze na ho bahanuriza, muri byo harimo nk'aho usanga ikigo runaka cyashyize ku isoko umwanya wa 'baringa', abasaba akazi bakarundaho ibyangombwa, bagashoramo umwanya wabo, ariko bikaba ari nka bya bindi byo gukosha izitazaha.

    Bwa mbere numva ibyo by'imyanya y'akazi ya baringa, hari nimugoroba mvuye ku murimo ntashye, ni uko nkubitana n'inshuti yanjye ya kera tukiri mu mashuri, mbona umuntu ntaherukaga pe, ni uko tugwana mu nda, twibukiranya ibya kera n'iby'ubu, tugera aho ambwira ko avuye mu kizamini cy'akazi, ariko ati iki ni nk'icya mirongo ingahe, ubona asa n'uwatangiye guta icyizere.

    Nkimurema agatima ngo nahumure bizagera aho bikunde, aba ambwiye ibyo aherutse guhura na byo, kandi ambwira ko atari ubwa mbere kandi atari we wa mbere bibayeho, aho yashyize ku mwanya w'akazi abona yujuje ibisabwa, ariko akazategereza amaso agahera mu kirere, nyuma y'igihe akabona umwanya ugarutseho, bitari rimwe bitari kabiri, yakurikirana agasanga icyo kigo kiwuhoza ku isoko ku nyungu ngo atamenye neza.

    Ati 'Ko nawubonye mu mezi atatu ashize ubwo ntibanamaze kubona umuntu? Bariya 'batype' bashyira umwanya ku isoko ibintu byararangiye.'

    'Hari ahantu nigeze gusaba akazi, barantumira nkora ibizami bibiri byanditse, bantumira mu cyo kuvuga, byose babinyuza mu gikari bataratanga itangazo, isaha imwe mbere y'uko nkora icyo kuvuga ni bwo umwanya bawushyize ku isoko, uribaza ibyo bintu? Byarangiye ntawugiyemo n'ubu nta muntu urawujyamo.'

    Mugenzi wanjye uwo, icyo kibazo agihurizaho n'uwitwa Ukurikiyimfura Leonce, na we wamaze imyaka ibiri ashakisha akazi, ariko avuga ko yagiye kukabona amaze guhura na byinshi.

    Ati 'Ntiwamenya icyo baba bagamije, hari abo usanga bashyira umwanya ku isoko, kandi babizi neza ko nta muntu uzajya muri uwo mwanya, bashobora kuba baba bashaka inkunga se, cyangwa bari gukwepa igenzura rivuga ko hari umwanya mu mbonerahamwe y'umurimo utarimo umuntu, bakawuhoza ku isoko nkana, bagenzi banjye banyotewe akazi na bo bagahorana icyizere ko ari uwabo nyamara ari baringa.'

    Yongeyeho ko hari n'abo usanga babikora nkana, ari nk'ibigo bitazwi bishaka kumenyekana, bigashyira umwanya ku isoko ukurura abantu benshi, kuko bizi ko hari benshi bashaka akazi, bigatuma bajya gushaka amakuru y'ibyo bakora, bakaba babikoresheje nko kwamamaza, akenshi bazanaguhamagara ugasanga barashaka ko ukora nk'umukomisiyoneri wabo kandi atari byo byari mu byo batangaje bashaka umukozi.

    Ati 'Hari n'aho kuzuza ibisabwa ku mwanya, ubanza gusubiza ibibazo bisaba ubuhanga, ugasanga bagutwaye ibitekerezo, bagutwaye amakuru yawe bwite wabahaye mu nyandiko z'ibisabwa, ndetse bagutereye n'umwanya, batumye ugira n'icyizere cy'ikinyoma, ibyo byose ugasanga ntiwabona n'aho uzabariza.'

    Benshi bashyira imbaraga mu gusaba akazi ku myanya runaka, kandi iyo myanya ari baringa, nta kazi gahari

    Icyuho mu mategeko?

    Umuyobozi wa mbere wungirije w'Urugaga rw'Abahanga mu Micungire y'Abakozi mu Rwanda (RHRMO), Luyenzi Enock, yavuze ko imyitwarire yo kwamamaza imyanya y'akazi itabaho cyangwa idakinguye mu buryo bw'ubunyamwuga n'ubutabera, idakwiriye.

    Ati 'Iyi myitwarire irwanya amahame y'ubunyamwuga kandi yangiza icyizere abaturage bagirira ibigo, ihungabanya izina ry'umukoresha ndetse ishobora no gushyira sosiyete mu kaga k'amategeko yerekeye kurengera amakuru no gukoresha amahame agenga itangwa ry'akazi mu mucyo.'

    'Kwamamaza imyanya y'akazi idahari koko cyangwa yamaze guteganyirizwa abandi bantu batari mu irushanwa ry'ubusabe bw'akazi ni ukuyobya. Ibi binyuranya n'ukuri, bitwara igihe, imbaraga n'ibyiringiro by'abashaka akazi kandi biteza umuco mubi mu itangwa ry'akazi.'

    Yavuze kandi no kubashobora gukoresha urwitwazo rwo gushyira umwanya w'akazi hanze kugira ngo bakusanye amakuru bwite cyangwa ibitekerezo bwite by'abasaba akazi, kandi mu by'ukuri nta gahunda yo gutanga ako kazi ihari, avuga ko ari 'amahano y'ubunyamwuga buke.'

    Yavuze ko uburyo bwiza bwo gukorera mu mucyo, ari ugutanga igisubizo ku cyemezo cyafashwe kuri buri umwe wasabye akazi, cyane cyane ku bageze ku cyiciro cy'ikizamini cy'ikiganiro.

    Ku rundi ruhande, Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'ibigo bishyira ku isoko imyanya ya baringa, batari bakizi, iti 'Tuboneyeho umwanya wo kubwira abantu bose ko bibujijwe kandi bihanirwa gutangaza amakuru y'imirimo idahari, haramutse hari ababikora.'

    Ibajijwe niba hari ubugenzuzi bwihariye bukorwa bugendanye no kureba niba itangwa ry'akazi rikorwa mu buryo bunyuze mu mategeko, kuva ku kwamamaza imyanya, Minisiteri yasubije ko ifite abagenzuzi b'umurimo bari muri buri karere.

    Iti 'Bafite inshingano zo gukora ubugenzuzi mu bigo byose bikorera mu karere, no kumenya ko ibigo bitangaza akazi cyangwa bishaka abakozi mu buryo buboneye. Uwaba afite amakuru ku kigo gitangaza imyanya ya baringa, yakwihutira kuyageza ku mugenzuzi w'umurimo mu karere akabikurikirana.'

    MIFOTRA ivuga ko amategeko ashobora guhana uwagaragarwaho n'ibyo arimo 'muri rusange, gutangaza amakuru y'ibihuha ni icyaha nk'uko biteganywa n'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 132 ivuga ko 'bitabangamiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi cyangwa byo mu rwego rw'akazi, umuntu usabwa, kubw'imirimo ashinzwe, gutanga amakuru yifashishwa mu igenamigambi ry'Igihugu, utanga amakuru azi cyangwa yashoboraga kumenya ko ayo makuru anyuranyije n'ukuri, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Yongeyeho ko 'Mu gihe hagaragaye uwakoze iki gikorwa yashyikirizwa inzego z'ubutabera. Hari n'igihe abantu bashukwa ko bashakirwa akazi kandi bagamije kubacuruza, ibi na byo bihanwa n'itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi.

    Nubwo bimeze bityo, MIFOTRA ivuga ko nta muntu urayigezaho icyo kibazo cyangwa ngo igire aho icyumva handi. Iti 'MIFOTRA kimwe n'undi muntu wese wabimenya yabishyikiriza Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bikurikiranwe.'

    MIFOTRA ijya inama ko uwahura n’icyo kibazo yayegera cyangwa akakigeza kuri RIB kugira ngo gikurikiranwe

    Inama z'abahanga ku bashakisha akazi

    Abahanga bagaragaza ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma ibigo bishyira ku isoko imyanya ya baringa, zirimo ko ibigo biba bishaka kwegeranya ama-CV kugira ngo bizifashishe amakuru ariho mu gutegura ibisabwa mu myanya itaha bizashyira ku isoko, bishaka kwerekana ko ari ibigo biri gukura kugira ngo bikurure abashoramari benshi n'abafatanyabikorwa, hari n'igihe baterera umwanya ku isoko nta gahunda ihari, bagamije ko habonetse ufite ubuhanga budasanzwe bashobora kumuha akazi.

    Zimwe mu nama zagufasha kumenya ko umwanya washyizwe ku isoko ushobora kuba ari baringa, ni nko kureba igihe uwo mwanya umaze wamamajwe, akenshi umwanya umazeho igihe kirekire nta mpinduka ushobora kuba ari baringa. Ikindi ni umwanya uhora wisubiramo, cyangwa uhora ubona ugaruka igihe n'imburagihe, icyo na cyo ni ikimenyetso cy'uko wabyitondera.

    Ikindi kigaragazwa nk'icyagufasha gutahura umwanya wa baringa, ni ukureba amakuru ahagije ku kigo cyashyize umwanya ku isoko, ukareba amakuru yacyo, ukareba imbuga nkoranyambaga zacyo, ukamenya ko byaba ari ukuri, ikindi ni ukubaza amakuru, kumenyana n'abantu bashobora kuguha amakuru, cyane ab'imbere muri icyo kigo bashobora kukubwira ko uwo mwanya utazatangwa cyangwa wamaze kubona nyirawo, bityo bigatuma udata igihe cyawe n'ibindi.

    Abahanga bajya inama zo kwitwararika mbere yuko ushyira ibyangombwa byawe ku mwanya runaka w’akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/n-utakwambuye-aragukereza-ni-nde-uzabazwa-ibyo-kwamamaza-akazi-ka-baringa-byeze

  • Nyamasheke: Akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka itanu – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri Akarere ka Nyamasheke.

    Tariki 30 Kamena 2025, nibwo umugore w'uyu mugabo yatashye ageze mu rugo abona umwuzukuru wabo afite ibimenyetso by'umwana wasambanyijwe, umwana amutekerereza uko byagenze, biramurenga ariyamira umugabo we amenya ko byamenyekanye ahita atoroka.

    Umwana wasambanyijwe arererwa kwa sekuru kuko nyina yamubyariye iwabo. Nyuma y'uko bimenyekanye umwana yajyanwe ku Kigo Nderabuzima Mukoma, nacyo kimwohereza ku cya Mukoma nacyo kimwohereza ku Bitaro bikuru bya Bushenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Nyabitekeri, Dusengimana Marie Reine yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana n'ubu ataraboneka.

    Ati “Ntabwo araboneka n'uyu munsi twiriwe tumushaka ntabwo turamubona. Abaturage turabasaba kurushaho kwita ku bana bakajya babaganiriza igihe umwana agize ikibazo bagahita babivuga. Ikindi turabasaba kudahishira abakora ibyo byaha kuko iyo adahanwe abikorera uyu ejo akabikorera undi”.

    Ubuyobozi burasaba uwabona uyu mugabo ko yatanga amakuru yaganisha ku itangwa ry'ubutabera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-akurikiranyweho-gusambanya-umwuzukuru-we-w-imyaka-itanu

  • Menya neza uwiyita Intumwa 'Isidore Mbayahaga' wimuriye ubwonko mu gifu! #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hacicikana ku mbuga nkoranyambaga amavideo y'uwiyita 'Intumwa' Isidore Mbayahaga mu masengesho no mu biganiro ariko avuga politiki yo mu Burundi no mu karere ariko yigize umuvugizi wicyo gihugu cyangwa CNDD-FDD. Ariko abantu baribaza uwo Mbayahaga ninde?

    Mbayahaga ni igisahiranda cyakora igishoboka cyose ngo agere kure mu kazi kuko aziko nta mashuri afite. Ubu ayobora ikigo gishinzwe nyiramugengeri mu gihugu cy'u Burundi kizwi nka ONATOUR aha akaba yarahageze avuye kuba Umukuru w'ubucuruzi (Directeur Comerciale) mukigo ONATEL.

    Iyi myanya yose yayigezeho adafite amashuri dore ko abura umwaka umwe ngo yuzuze amashuri yisumbuye azwi nka Humanites mu Burundi. Kaminuza ntayo Mayahaga yigeze akandagiramo. Iyi mirimo yose yayigezemo kubera ubutiriganya no kugambanira bagenzi be. Ari muri ba Batutsi CNDD FDD ikeneye b'ingwiza murongo bashyiramo ngo Ndayishimiye avuga ko yubahiriza amasezerano y'Arusha.

    Mbayahaga wiyita umukozi w'Imana kandi yarabaswe n'inzoga kuko yirirwaga ku Mugumbya ahari icyicaro cya UPRONA harimo n'akabari ubundi agasetsa abantu no gusebya abandi ngo bamugurire inzoga z'ubuntu. Igihe Terence Sinunguruza yari Minisitiri w'Ubtabera yamwikuruyeho amubera nk'umugaragu maze Terence Sinuguruzwa agizwe Vici Perezida amugira ushinzwe Protocole. Terence ntabwo yari aziko yizaniye Satani iruhande kuko Terence wabarizwaga muri UPRONA itaravugaga rumwe na CNDD FDD yanengaga CNDD FDD na Perezida Pierre Nkurunziza bari mu modoka, Mbayahaga yamufataga amajwi.

    Aya majwi Mbayahaga yayashyikirije umuryango wa Nkurunziza maze bibera ibyago Terence Sinuguruzwa nawe wahise akura ku mirimo Mbayahaga. Ariko Terence yaje kuva ku mwanya nka nyuma y'amezi atatu naho Mbyahaga agororerwa kuba Directeur Commerciale muri ONATEL.

    Mbayahaga yahise yikuba kuri Denyse Nkurunziza muri Eglise ye izwi nka 'Eglise du Rocher', nyuma ashinga idini rye yise Vision de Jésus-Christ riherereye mu Ngagara muri Bujumbura.

    Mbayahaga atumwe na CNDD FDD yashenye UPRONA maze igice cye avuga ko gishigikiye CNDD FDD muri 2020 na Kandida Evariste Ndayishimiye maze yirukanwa muri UPRONA muri 2021.

    Ari Directeur Commerciale muri ONATEL yanyereje asaga miliyoni 15 z'amarundi. Mbayahaga yumvikana avuga ibyo CNDD FDD ishaka. Niwe batumye gusebya Gen Bunyoni aho yumvikanye avuga umugani w'ikinyoni bita 'Igifyoti' mu nyigisho Mayahaga yatanze mu masengesho ya CNDD FDD yabereye Gitega ku wa 29.9.2022.

    Mu mpera za Kanama 2022 yari yigishije ko amahasa adasangira intebe y'ubwami, aakaba yarunganiwe na Perezida Ndayishimiye yamenyesheje ko hari abategetsi bagiye gukurwa, imisi mike imbere yo gutungaza ko hari ba #Maconco mu butegetsi bategura kumuhirika

    Byarangiye hirukanwe Général Bunyoni, Général Gabriel Nizigama batazira Tibia, Général Etienne Ntakarutimana batazira Steve, ndetse n'abaminisitiri bari abatoni kuri Perezida Nkurunziza.

    Mbayahaga yigisha politiki ya CNDD FDD mu izina ry'Imana zikwiye kwamaganwa kuko zafatwa nka Politiki zurwango. Kuba Ingabo z;u Burundi zarakubiswe inshuro muri Congo, abantu nka Mbayahaga barakoreswa ngo bagaragaze ko zihagaze neza, zahagaritse M23 kandi M23 yarbashushubikanyije kuva Masisi ku gera mu nknegero za Uvira.

    Mu rwego rw'amasezerano y'Arusha CNDD FDD ikeneye abatutsi b'ibigoryi kandi bakorera inda zabo nka Mbayahaga n'abandi. Ntabwo bakorera igihugu bashyirwaho kugirango batabangamira CNDD FDD.

    Kuba Mbayahaga yavuga kuri Perezida Kagame cyangwa General Kabarebe ni uko aba aribyo aba yatumwe na CNDD FDD, baravuga ngo nubona imbwa mu giti ntuzibaze uburyo yagezeyo ahubwo uzibaze ku wayishyizeyo.

    The post Menya neza uwiyita Intumwa 'Isidore Mbayahaga' wimuriye ubwonko mu gifu! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/menya-neza-uwiyita-intumwa-isidore-mbayahaga-wimuriye-ubwonko-mu-gifu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=menya-neza-uwiyita-intumwa-isidore-mbayahaga-wimuriye-ubwonko-mu-gifu

  • BPR Bank Rwanda Plc yahaye miliyoni 40 Frw abashoferi bane bazitabira isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally – #rwanda #RwOT

    Mountain Gorilla Rally ni isiganwa ryo mu modoka ribera mu Rwanda, riri mu masiganwa agize Shampiyona Nyafurika (ARC). Rizatangira ku ya 4 Nyakanga 2025.

    Mu gushyigikira iki gikorwa, BPR Bank Rwanda Plc yafashije bamwe mu bakinnyi bazitabira iri rushanwa barimo Karan Patel wegukanye ARC y'umwaka ushize, Nikhil Sachania, Michael Muluka na Queen Kalimpinya umaze kumenyekana muri aya masiganwa mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere impano ndetse no gufasha siporo yo mu Rwanda kugera kure.

    Yagize ati 'Gukomeza guteza imbere siporo zishingiye ku gutwara imodoka ni ikimenyetso cyerekana ko twizera ko impano ya buri wese ishobora gukura kandi bikadufasha kugeza siporo yacu kure.'

    Akomeza avuga ko aya marushanwa yashyiriweho Abanyarwanda kugira ngo berekane impano zabo mu gutwara imodoka ku rwego mpuzamahanga, bityo bakwiye kuyakoresha neza.

    Karan Patel uyoboye mu marushanwa ya ARC yavuze ko gukorana BPR Bank Rwanda Plc bigiye kubongerera imbaraga ndetse barusheho kwitwara neza.

    Yagize ati 'Ibyiciro bibiri bya mbere ntibyagenze neza nk'uko twabyifuzaga, ariko dufite icyo tugomba kwerekana hano mu Rwanda. Uburyo ubutaka bwo mu Rwanda buteye biradufasha, ni yo mpamvu twiteguye kandi twizeye ko tuzahagararira BPR neza mu marushanwa azitabirwa n'abashoferi bakomeye ku mugabane.'

    Biteganyijwe ko aya marushanwa azitabirwa n'abashoferi 35, bazasigangwa ibirometero 386. Aya marushanwa azahera i Kigali kuri Kigali Convention Center, akomereze mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Gako na Nemba.

    Karan Patel uyoboye mu marushanwa ya ARC yavuze ko gukorana BPR Bank Rwanda Plc bigiye kubongerera imbaraga

    Biteganyijwe ko aya marushanwa azitabirwa n'abashoferi 35, bazasigangwa ibirometero 386

    BPR Bank Rwanda Plc yahaye miliyoni 40 Frw abashoferi bane bazitabira isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-plc-yahaye-miliyoni-40-frw-abashoferi-bane-bazitabira-isiganwa

  • Tanzania: Abashakashatsi batunguwe no gusanga ibikeri mu mpinga z'Umusozi wa Kilimanjaro – #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bahoze batekereza ko kuri ubu butumburuke hadashobora kuboneka ibinyabuzima birimo ibiba mu mazi nk'ibikeri, kuko hakonja cyane, umwuka mwiza wo guhumeka uba ari muke, kuko uko uzamuka ariko ugabanyuka, hakaba ubukonje bwinshi cyane bubangamira ibikeri n'ibindi.

    Abo bashakashatsi bafatanyije n'abo mu Kigo cy'Ubukerarugendo cya Altezza Travel bavumbuye icyo gikeri muri Gicurasi 2024, gihita kijya gukorerwaho ubushakashatsi.

    Bari bagamije kumenya niba havumbutse ibikeri bishya biba aho hantu, cyangwa ari ibindi bizwiho kuba mu ahantu hakonja cyane. Nta kigeri cyari cyizwiho kuba ku butumburuke bwa metero zirenga 3000 muri Afurika.

    Prof. Alan Channing usanzwe ari inzobere mu bijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko mu bikeri n'imitubu muri North-West University yo muri Afurika y'Epfo na we yarabyemeje, avuga ko nta gikeri nk'icyo cyabayeho muri Afurika.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byoherejwe mu Kigo cya Tanzania gishinzwe Ubushakashatsi ku nyamaswa zo mu Gasozi, TAWIRI, nyuma hategurwa ibikorwa byo kubwagura.

    Hagati yo ku wa 20 na 25 Gashyantare 2025 abashakashatsi bagiye mu migezi ituruka ku Musozi wa Kilimanjaro iri mu ntera iri hagati ya metero 3500 na metero 4000, babonamo ibikeri bitandukanye.

    Nyuma hafashwe impagararizi z'uturemangingo ndagasano zabyo bajya gukora ubusesenguzi muri laboratwari zo muri Afurika y'Epfo, bigaragara ko ibyo bikeri biri mu bwoko buzwi nka 'Amietia wittei'.

    Ni ibikeri byabonywe ko bishobora kuba ahantu hari ku butumburuke bwo hejuru kurusha ubwatekerezwaga.

    Icyakora abashakashatsi bagaragaje impungenge z'uko ibyo bikeri bibangamiwe n'ibibazo bitandukanye nk'amazi yandura bigizwemo uruhare n'abajya gusura Umusozi wa Kilimanjaro, kubura amazi ahagije, bigizwemo uruhare n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, kuribwa n'inyoni n'ibindi.

    Umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi witwa Dmitrii, yagaragaje ko Umusozi wa Kilimanjaro ubumbatiye urusobe rw'ibinyabuzima ariko hadashyizweho ingamba zo kuwubungabunga rwakwangirika.

    Ati 'Twizeye ko ubu bushakashatsi buzatanga umurongo ngenderwaho w'uko iki gice cyabungwabungwa ndetse hagakorwa n'ubundi bwisumbuye kuri iyi ngingo. Mu bwo twakoze twatekerezaga ko hari n'ibindi bikeri byaba mu butumburuke bwa metero zirenga 4050 ariko nta migezi ihari bigatuma kubaho kwabyo bigorana.'

    Umusozi wa Kilimanjaro uherereye mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Tanzania hafi na Kenya. Ni wo muremure muri Afurika kuko ufite ubutumburuke bwa metero 5.895.

    Umusozi wa Kilimanjaro wabonyweho ibikeri bishya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-musozi-wa-kilimanjaro-havumbuwe-ibikeri-bishya

  • Nyagatare: Abarenga 4000 bakoze urugendo rwo kwibohora rw'ibilometero 21 n'amaguru (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni urugendo rwatangiriye kuri Sitade ya Nyagatare kuri uyu wa 2 Nyakanga 2025 ahagana saa Tatu.

    Nyuma y'amasaha atandat, aba mbere bari bageze i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari indake Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.

    Mu bitabiriye uru rugendo harimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi mu nzego z'umutekano, abaturage ndetse n'urubyiruko rutandukanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko uru rugendo ari uburyo bumwe mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora no kumenyekanisha aya mateka.

    Ati “Rudufasha gushima ubutwari n'ubwitange bw'Inkotanyi zabohoye iki gihugu, hanyuma tukanafata n'umwanya tukaganira turi aha tureba ibyo tumaze kugeraho. Tukanaganira no ku byo tugiye gukora mu gihe kiri imbere.”

    Meya Gasana yavuze ko muri iyi myaka 31 bafite byinshi bishimira Akarere ka Nyagatare kagezeho.

    Yavuze ko bari bafite igice kinini cyari Pariki y'Akagera kitari gituwe ariko ubu hose haratuwe kandi abaturage barahinga bakeza.

    Ikindi ni uko bafite amashuri arenga 200, amavuriro n'ibindi byinshi bituma buri muntu wese yishimira gutura i Nyagatare.

    Uwiringiyimana Violette utuye mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari ka Nyagatoma mu Murenge wa Tabagwe ati 'Twavomaga kure, tukavoma amazi mabi none ubu turashimira Leta ko batwegereje amazi meza yatumye tureka kuvoma mu bishanga. Ubu nta kibazo cy'isuku nke tukigira mu ngo zacu.''

    Shumbusho Jean yavuze ko yungukiye byinshi muri uru rugendo, amenya ko kugira ngo igihugu kigire umutekano, hari benshi bitanze abandi bakamena amaraso yabo ngo Abanyarwanda babeho neza.

    Ati 'Nihaye umukoro wo kurushaho gusigasira ibyagezweho. Ikindi nafashe umwanzuro wo gukoresha duke mfite nkiteza imbere.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ibice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu ari ahantu hafite amateka akomeye kandi bifuza ko urubyiruko rwayigiraho byinshi.

    Ati 'Ntabwo ari urugendo bakora bagamije kwishimisha gusa, ni uburyo bwo kwibuka ko ingabo zaharaniye kubohora iki gihugu zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zakibohoye zigenda n'amaguru ahantu hanini. Banigiramo amateka yo kumenya ko igihugu cyavuye kure noneho bakumva ko bafite uruhare mu kucyubaka no gusigasira ibyagezweho.''

    Akarere ka Nyagatare ni ko katangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990. Uretse ku i Gikoba hari indake Perezida Kagame yabagamo, hari n'agace kiswe Agasantimetero kabagamo ingabo zari iza RPA.

    Guverineri Rubingisa, yavuze ko bifuza ko amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu afasha urubyiruko rwinshi mu kubungabunga ibyagezweho

    Abitabiriye urugendo rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora harimo n’Ingabo z’u Rwanda

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bishimira byinshi byagezweho muri iyi myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye

    I Nyagatare hakorewe urugendo rwo kwibohora rungana n’ibilometero 21

    Urugendo rwo kwibohora rwitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abo mu nzego z’umutekano

    Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze urugendo rwo kwibohora rungana n’ibilometero 21 n’amaguru. Ni urugendo rugamije kwishimira imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye

    >

    Urugendo rwo kwibohora rwabereye i Nyagatare rwavaga kuri Stade ya Nyagatare rwerekeza i Gikoba

    Urugendo rwo kwibohora rwabereye i Nyagatare rwitabiriwe n’abana n’abakuze bose bishimira ibimaze kugerwaho mu iterambere

    <doc857691|center


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abarenga-4000-bakoze-urugendo-rwo-kwibohora-rw-ibilometero-21-n

  • Kamonyi-Ngamba: Iminsi y'umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba hafatiwe abasore babiri bakekwaho ubujura, aho bari batwaye ingurube bibye bakayibagira ku gasozi mbere yo kujya kuyigurisha.

    Amakuru bamwe mu baturage b'aho iri tungo ryibiwe bahaye intyoza.com ni uko nyiraryo akimara kubona ko ingurube ye yabuze, yahise atanga amakuru arahererekanywa kugera mu buyobozi, batangira guhiga irengero ryayo ariko bayibona abayibye bamaze kuyibaga bagiye gushaka abaguzi.

    Abatawe muri yombi ni; Kamana Jean Marie Vianney w'imyaka 17 y'amavuko hamwe na Niyitegeka Jean D'Amour w'imyaka 25 y'amavuko, bose bakaba batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba yabwiye umunyamakuru ko amakuru bayamenye bayabwiwe n'abaturage bagahita batangira gushakisha, aho ku bufatanye bw'Abaturage, Inzego z'ibanze, DASSO hamwe n'Inkeragutabara bafashe abakekwa ariko bagasanga itungo bamaze kuryica, baribaze.

    Bafatanywe igihanga.

    Abakekwaho ubu bujura bakaba banafatanywe igihanga bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB iherereye mu Murenge wa Rukoma ari nabo bashinzwe Ngamba, mu gihe nyiri ukwibwa yagiriwe inama yo guhita ajya gutanga ikirego.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/02/kamonyi-ngamba-iminsi-yumujura-yabagereyeho-bafatwa-bataragurisha-ingurube-bishe-bakayibaga/