Blog

  • RDF yakoze impinduka ku mpuzankano zayo – #rwanda #RwOT

    Ibi bytangiye kugaragara mu ntangiriro z'uku kwezi, ubwo bamwe mu basirikare ba RDF bagaragaye mu ruhame bari bambaye impuzankano ziriho utwo tudarapo dushya.

    Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko impinduka zakozwe ku mpuzankano, ari uko idarapo ryo kukuboko ryari mu mabara acyeye cyane, ubu tukaba turi mu mabara yijimye.

    Ati “Ka kandi karabonaga cyane, aka ngaka karijimye, nta kindi. Impamvu ni ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk'uko n'impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk'uko yabonaga…Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira 'camouflage'.”

    Amabara ya camouflage ni amabara yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamaswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kibashe kwibumbira mu mabara y'ibidukikije bikigose. Ayo mabara akunze kujya mu myenda cyangwa ku bintu mu buryo buvanze kugira ngo bishobore guhisha icyo kintu.

    Camouflage ifasha kwihisha cyangwa kutagaragara neza, cyane cyane mu gihe hari ibyago byo kugabwaho igitero cyangwa mu gihe cy'ubwirinzi.

    Utudarapo two ku mpuzankano ya RDF ni uku tugaragara

    Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, ubwo yari i Nyagatare ubwo hatahwaga inzu 16 zubakiwe abaturage, yari yambaye impuzankano iriho idarapo rishya

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yatahaga ivomo ryubakiwe abaturage i Kayonza yari yambaye impuzankano iriho idarapo rigaragara mu buryo bushya

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu mpuzankano iriho idarapo rishya

    Idarapo ryari ku mpuzankano mbere ni uku ryagaragaraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yakoze-impinduka-ku-mpuzankano-zayo

  • Rwamagana: Abaturage biyujurije ibiro by'Akagari bya miliyoni 64 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi biro bishya byatashywe kumugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, mu gitaramo cyo kwishimira umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.

    Ibi biro bishya bigizwe n'ibyumba bitandatu birimo icyumba kizajya gikoreramo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, icyumba cy'inama kinini, icyumba kizajya gikoreramo SEDO, icyumba cyahariwe Umukuru w'Umudugudu, icyumba cy'Abunzi, ubwiherero bubiri bwo mu nzu n'ubwo hanze ndetse n'ibikoresho byo mu biro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yavuze ko bari basanganwe ibiro by'Akagari ka Binunga bishaje ku buryo byari biteye ipfunwe. Ubwo bari batangiye gushaka uko bakwiyubakira ibiro bishya, umwe mu baturage bahavuka yabemereye kububakira ibiro bishya bigezweho ahita anabyubaka mu kwezi kumwe.

    Ngarambe Godfrey utuye mu Mudugudu w'Umuhumuro mu Kagari ka Binunga yagize ati 'Ni ibiro rwose byaduteraga ipfunwe kuko amabati yari ashaje cyane ndetse anava, inzugi zari imbaho, sima yararobaguritse, ibirahure byaravuyemo. Ubu rero turishimye iki ni ikimenyetso cyo kwigira no kwishakamo ibisubizo.''

    Mukakarangwa Donine, yavuze ko ibiro by'Akagari byari bisanzwe byabaterafa ipfunwe, yashimye ko mu kubaka ibiro bishya yahawe akazi ko gusiga amarange ku buryo byamufashije mu kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibiro bishya by'Akagari ka Binunga byuzuye biri mu mujyo wo Kwibohora ku kuva gukorera ahantu habi abantu bakorera ahantu heza.

    Ati 'Ibi biro by'Akagari bivuze ikintu kinini, bivuze intambwe abaturage b'Abanyarwanda bamaze kugeraho mu kumva uruhare rwabo mu bibakorerwa, mu kumva y'uko bafite ishema n'ishyaka ryinshi ryo kugira ngo babeho neza, bahabwe serivisi nziza bazihererwe ahantu heza, ni muri urwo rwego umuturage uvuka muri aka Kagari yadufashije mu kubaka ibi biro bishya.''

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko basaba abayobozi bazatangira serivisi muri aka Kagari gutanga serivisi nziza, ku buryo abaturage bazabagana bazajya bahava bishimiye serivisi bahawe.

    Ibi biro bishya byuzuye bitwaye miliyoni 64 Frw

    Meya Mbonyumuvunyi ataha ibi biro by’akagari

    Ibi ni byo biro aka kagari kakoreragamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-biyujurije-ibiro-by-akagari-bya-miliyoni-64-frw

  • Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye #rwanda #RwOT

    Abacungamutungo na ba Perezida b'Imirenge SACCO 12 zibarizwa mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 03 Nyakanga 2025 basuye imiryango 19 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batujwe mu Mudugudu wa Migina, Akagari ka Gihira, Umurenge wa Gacurabwenge. Baganiriye ndetse basiga babaremeye ibirimo ibiribwa n'ibindi nkenerwa mu buzima, ariko kandi banabakangurira kugana ibi bigo byimari bikabafasha mu guhindura ubuzima binyuze mu kubaha inguzanyo zabafasha gukora bakiteza imbere.

    Igikorwa cyo gusura no kuremera iyi miryango cyabimburiwe no kujya kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza haruhukiye imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 48 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jean Damascène Niyotumuragije, umucungamutungo wa SACCO ya Nyamiyaga avuga ko muri iki gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko muri gahunda y'Ubudaheranwa bashyize imbaraga hamwe nka SACCO zikorera mu Karere kugira ngo bagire igikorwa kimwe kibahuza mu kugira abo baremera, aribwo bahisemo iyi miryango.

    Avuga kandi ko uretse kuremera iyi miryango, basuye Urwibutso rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza kugira ngo bibukiranye amateka yaranze u Rwanda, hagamijwe kugira ngo barusheho kugira imyumvire imwe kuri aya mateka ariko kandi no kwibukiranya ko bafite gushyira imbaraga hamwe mu gukumira no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri aho byaturuka hose.

    Jean Damascène Niyotumuragije/SACCO Nyamiyaga.

    Avuga ku gitekerezo cyo kuremera iyi miryango yagize, ati' SACCO 12 z'Akarere ka Kamonyi twaregeranye, abayobozi barimo ba Perezida n'Abacungamutungo twumvikana ku gikorwa kimwe cyo gusura bamwe bari mu Mudugudu w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye hamwe tukabaremera mu gikorwa cy'Ubudaheranwa'.

    Mu butumwa SACCO basigiye iyi miryango y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko bakwiye kuzirikana ko Igihugu gihari kandi kibazirikana, ko kandi nabo nk'abakozi b'ibi bigo by'imari kimwe n'abandi Banyarwanda bazakomeza kubaba hafi mu rwego rwo kubarinda guheranwa n'agahinda.

    ZamZam Uwineza/Gacurabwenge sector.

    Uwineza ZamZam, umukozi w'Umurenge wa Gacurabwenge ushinzwe imiyoborere myiza wari uhagarariye ubuyobozi, yashimiye SACCO ku gushyira hamwe mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Yagize ati' Ni igikorwa cyiza kuko kiratwereka ko nabo bari mu cyerekezo cy'Igihugu aho bashishikajwe no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ngo barusheho kugira imibereho myiza. Nk'ubuyobozi, iki gikorwa cyatunejeje cyane kuko batweretse ko bari hafi y'abagenerwabikorwa bacu'.

    Umusaza Kaburame.

    Kaburame Celestin, umwe mu bagize iyi miryango 19 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batuye mu Mudugudu wa Migina, ashima SACCO ku nkunga babageneye muri iki gihe bagana ku musozo w'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati' Ibintu tugejejweho n'abantu baje kudusura biradushimishije by'intangarugero. Iyi nkunga ikintu izatumarira mbanje no kwishimira, dore nk'ubu abana baje mu biruhuko, bamwe twari dufite guhangayika twibaza ku bushobozi bw'iyi minsi ku bidutunga ariko mu by'ukuri SACCO baje mu gisubizo twari dukeneye. Mukuri, batugaragarije ko batwitayeho natwe biratunejeje'.

    Benedata Zacharie, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi avuga ko igikorwa abahagarariye SACCO bakoze ari cyiza, ko kandi nka IBUKA bagihaye agaciro n'uburemere gikwiriye cyane ko bafashije Abarokotse Jenoside batishoboye aho babageneye imfashanyo zirimo ibiribwa n'ibindi bikoresho nkenerwa biza kunganira ibyo ubwabo basanganywe.

    Agira kandi ati' Nk'abantu bacunga ibigo by'imari, bakira abakiriya batandukanye n'aba bari mu bo babasha kwakira ariko hakaba harimo n'abandi bakira bafite ubushobozi buri hejuru. Igikorwa nk'iki ng'iki cy'imfashanyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi gifasha mu kugabanya ubusumbane hagati y'abakire n'abakene ariko na none bigakomeza kubaremera icyizere cy'uko nubwo hari inyungu babona mu bakiriya babo ariko hari n'icyizere ko basubira inyuma bakajya kubafasha cyane cyane abatishoboye mu byiciro bitandukanye'.

    Zacharie, asaba abahawe inkunga kuyikoresha neza ariko kandi anibutsa Abarokotse Jenoside by'umwihariko abatishoboye ko batari bonyine, ko nubwo hari gusozwa Iminsi 100 yo Kwibuka ariko ko na nyuma yayo bazakomeza kwitabwaho kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza. Abizeza kandi ko n'ibindi bibazo bitandukanye bigendanye n'imibereho aho bishoboka bizagenda bishakirwa ibisubizo ahandi hagakorwa ubuvugizi bugamije gushaka ibisubizo birambye bikemura ibibazo bikigaragara.

    Mu nkunga yahawe iyi miryango uko ari 19 igizwe; Umuceri, Amata, Kawunga, Isukari, Amasabune, Amavuta yo guteka n'ibindi, byose hamwe bifite agaciro k'asaga Miliyoni imwe n'ibihumbi Magana ane y'u Rwanda.

    Basobanurirwaga amateka n'Inzira ya Jenoside Abatutsi bishwe banyuzemo.

    Bageze mu Mudugudu wa Migina, bakiranywe ibyinshimo.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/03/kamonyi-ubudaheranwa-ubuyobozi-bwa-sacco-12-bwaremeye-abarokotse-jenoside-batishoboye/

  • Abarenga ibihumbi 40 bavuwe n'Ingabo mu mezi atatu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, ubwo ku bitaro biri ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo hasorezwaga ibikorwa by'ubuvuzi byari bimaze icyumweru bikorwa n'abasirikare b'inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, EAC-CIMIC.

    Ni igikorwa cyabaye umwihariko muri uyu mwaka kuko cyabaye impurirane y'ibikorwa by'Ingabo zisanzwe zikora buri mwaka imbere mu gihugu, ibikorwa byo kuvura abaturage bya EAC ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ifatanya n'abaturage.

    Muri iki Cyumweru abaturage bavuwe indwara icumi zirimo indwara zo mu mubiri, iz'amaso, iz'ababyeyi, indwara zo mu kanwa, iz'abana, kubaga amagufa n'izindi nyinshi.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibikorwa byakozwe n'ingabo za EAC muri uyu mwaka byaje bisanga ibisanzwe bikorwa n'Ingabo na Polisi by'u Rwanda bimara amezi atatu, avuga ko byatanze umusaruro kuko abaturage barenga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi.

    Ati ''By'umwihariko rero mu buzima, muri aya mezi atatu gusa havuwe abaturage barenga ibihumbi 40. Ni umubare munini ugereranyije n'uko dusanzwe tuvura, dufite abaganga bake, tukagira abarwayi benshi ari nayo mpamvu dufite gahunda yo kongera abaganga. Iyo hajemo izi gahunda z'ingabo ndetse bigahabwa umwihariko birihuta bikagera no kuri ba baturage bari bafite gahunda yo kuzavurwa mu gihe kiri imbere.''

    Minisitiri Nsanzimana yakomeje avuga ko bifuza ko iki gikorwa cyaguka kikajya kiba inshuro nyinshi kuko basanze bifasha abaturage benshi.

    Ati ''Ni igikorwa cyiza kijyanye n'umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, bikaba binakorwa mbere. Kwibohora rero ntabwo ari iby'urugamba gusa ni no kwibohora indwara, ubukene n'ibindi byose bibangamira ubuzima bw'umuturage ari nayo mpamvu ingabo zibizamo tugafatanya twese.''

    Habiyakare Jean Baptiste waturutse mu Murenge wa Rurenge mu Kagari ka Rujambara, yavuze ko yarwaye indwara yo kutabasha kujya mu bwiherero aho yari ayimaranye amezi icyenda. Yavuze ko yari asanzwe ajya kwa muganga bakamupima bakamubwira ko ari inzoka ariko uyu munsi ingabo zikaba zamuvuye.

    Ati 'Icyo ingabo zamfashije naraje banyakira neza, bamfata ibipimo byose kandi ku buntu mu buryo bwihuse, baraye bancishije mu cyuma ku mugoroba ubu naje gufata imiti. Ubu mfite ishimwe ry'uko nshobora gukira nkurikije uko bansuzumye n'uko banyitayeho.''

    Kankindi Espérance wavuye mu Kagari ka Rugese mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko yari amaze imyaka itandatu arwaye mu gatuza ndetse no mu ngingo.

    Yavuze ko yajyaga ajya kwivuza ntahabwe ubuvuzi mu buryo bumeze neza nk'ubwo ingabo zamuhaye.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, Veronica Mueni Nduva, yashimiye Leta y'u Rwanda yabashije kwakira neza abasirikare bo muri EAC.

    Yakomeje avuga ko guhuza imbaraga muri ibi bikorwa ku ngabo zo mu bihugu bitandukanye bigamije kuzamura ubuvuzi n'ibikorwa bitandukanye bikorwa abaturage muri buri gihugu.

    Yavuze ko nubwo ibi bikorwa bibaye ku nshuro ya gatanu byagiye bizamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu buvuzi butangwa, kubaka ibiraro, kubakira inzu abatishoboye n'ibindi bikorwa bihuriweho.

    Muri ibi bikorwa kandi hari inzu zirenga 70 z'abatishoboye zubatswe, ibiraro birenga 13 byubatswe, amashuri y'inshuke arenga icumi, amashanyarazi y'izuba yatanzwe n'ibindi bikorwa byinshi bitandukanye.

    Abarenga ibihumbi 40 bavuwe n'Ingabo mu mezi atatu

    Ni igikorwa cyabaye umwihariko muri uyu mwaka kuko cyabaye impurirane y'ibikorwa by'Ingabo zisanzwe zikora buri mwaka imbere mu gihugu, ibikorwa byo kuvura abaturage bya EAC ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ifatanya n'abaturage

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibikorwa byakozwe n'ingabo za EAC muri uyu mwaka byaje bisanga ibisanzwe bikorwa n'Ingabo na Polisi by'u Rwanda bimara amezi atatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-40-bavuwe-n-ingabo-mu-mezi-atatu

  • Turi mu biruhuko birebire, reka dusohoke – #rwanda #RwOT

    Gutembera ni uburyo bundi bwo kuruhuka bidasabye kwizingira mu mashuka amasaha 10 cyangwa 15 ngo urashaka ikiruhuko, uzarebe, kenshi unabyuka unaniwe.

    Gutembera bifasha umuntu kugabanya ibyago byo kurwara umutima, ibyo kugira stress n'umuvuduko w'amaraso, agahinda gakabije, bifasha kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ndetse bigafasha gusubira mu kazi umeze neza.

    Buri mwaka abarenga miliyari 1,45 batemberera mu bihugu bitandukanye. Mu gihe abarenga miliyari 19 mu 2024 baraye ahatari iwabo bagiye gusura ibice bitandukanye byo mu bihugu byabo. Baba bagiye gushaka ibyishimo na we wabiyungaho.

    Benshi bacyumva iby'ibi biruhuko bikomeza bahise batekereza gutemberera i Rubavu ku mazi, ni byiza kandi na byo birafasha. Ariko hari n'abatarabonye umwanya uhagije bijyanye na ya mirimo myinshi.

    Reka mbereke aho mwatemberera kandi hiyubashye, ushobora gusanga ibyo kurya, kunywa wanashaka ukaruhuka kuko hakorerwa ibikorwa bitandukanye.

    Le Youkounkoun 1965

    Ni 'restaurant' iri mu nshya mu mujyi wa Kigali kuko yatangiye muri Gashyantare 2025. Ikorera muri Simba Center i Gacuriro mu igorofa rya gatatu.

    Kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane ifungura guhera Saa Sita z'amanywa kugera Saa Yine z'ijoro, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru batangira akazi Saa Sita, bagafunga Saa Tanu z'ijoro.

    Le Youkounkoun 1965 ifite umwihariko wo kugira igikoni giteka neza, by'umwihariko imaze kumenyekana ku ndyo z'Abafaransa n'izo mu birwa bya Caraïbes.

    Casamia Italian Restaurant

    Iyi ni restaurant iri mu Karere ka Gasabo ifite umwihariko wo guteka indyo zo mu Burayi by'umwihariko izo mu Butaliyani.

    Niba ujya wibaza uko indyo z'Abataliyani zimera uzatemberere kuri iyi restaurant, unamenye byinshi ku muco wabo.

    Inashamikiye kandi kuri Court Boutique Hotel ifite ibyumba byiza byo kuraramo biri mu byiciro bitandukanye kuva ku cya 120$ kugeza ku cya 190$.

    Kōzo Kigali

    Iyi ni restaurant ifite inkomoko muri Ghana iri ku Kimihurura, ifungura guhera Saa Sita kugeza Saa Cyenda z'amanywa, kubakeneye amafunguro ya Saa Sita, no guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba kugeza Saa Sita z'ijoro ku mafunguro ya nijoro.

    Ifite umwihariko wo kugira amafunguro yo muri Aziya, ibyo kunywa by'ingeri zose n'ibindi bikorwa byo kwishimisha nk'umuziki kuko hatumirwa aba-Dj n'abahanzi batandukanye.

    Acacus Park

    Iri ku Kabeza mu Karere ka Kicukiro, ifite umwihariko wo kugira ahantu abana bari hagati y'imyaka itandatu na 14 bidagadurira mu mikino yabo baba bateguriwe.

    Niba uri umubyeyi cyangwa ufite bishywa bawe bari muri iyo myaka, aha ni ahantu ukwiye kubajyana abana dore na bi bari mu biruhuko.

    Fourteenth Avenue

    Ni restaurant iri ku Kimihurura, ifite umwihariko wo guteka indyo zigizwe n'ibikomoka mu nyanja n'amako y'umuvinyo (vin) atandukanye, biherekezwa n'ubugeni y'ubakanywe bugaragaza umuco wo mu bihugu byegereye inyanja ya Méditerranée.

    Guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kane ifungura Saa Tanu kugeza Saa Tanu z'ijoro, indi minsi ifunga Saa Munani z'ijoro.

    The Pinnacle

    Niba uri umusirimu ukeneye gutemberera ahantu hiyubashye nkurangiye muri The Pinnacle, hoteli nshya iri i Rebero, yitegeye Umujyi wa Kigali.

    Iyi hoteli igira amafunguro ya Saa Sita n'aya nijoro ku muntu wakoze 'reservation'.

    Bagira umwihariko wo guteka amafunguro yo muri Aziya, n'indyo zo mu bihugu bikikije inyanja ya Méditerranée.

    Mu gihe ibijyanye n'imikino, abakunda koga muri piscine ndetse no gukina padel na bo baributswe.

    Boho Restaurant

    Boho Restaurant imaze kubaka izina mu gutunganya amafunguro asanzwe ariko ikagira n'amafunguro ya mu gitondo azwi nka 'Boho Breakfast' ushaka ibikozwe mu ifarini bafite n'ishami rizwi nka Boho Bakery ryagufasha.

    Iyi restaurant ikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ikorana n'ibigo binini, ibiciriritse n'abantu ku giti cyabo bakenera amafunguro mu ngano yose bashaka haba kuyabashyira cyangwa kuyahafatira dore ko bafite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 icyarimwe.

    Boho Resraurant yatangiye gukora mu 2022 ikaba itegura amafunguro anyuranye harimo amafunguro asanzwe, imitobe y'amoko yose, ibijyanye n'ikawa n'icyayi, ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye n'ibindi byinshi.

    Ntiwavuga aho gusohokera ugiye kwiyakira ngo wibagirwe restaurant nka, La Noche iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Atelier du Vin mu Karere ka Kicukiro, La Vana n'ahandi.

    Ku bashaka gusohokera ahantu bakora ibikorwa bitandukanye bashaka kuruhura ubwonko ntabwo bakwibagirwa ahazwi nka:

    Fazenda Sengha

    Ni ahantu hatangirwa serivisi zitandukanye mu Murenge wa Kigali, wajya wenyine cyangwa ujyanye n'inshuti n'umuryango buri wese akahava abonye ikimushimisha kuko huzuye ibyiza byinshi.

    Iminsi yose igize icyumweru bakira ababagana bakeneye kugendera ku mafarasi, imigozi yo mu kirere, kurashisha imyambi n'umuheto cyangwa imbunda z'ibikinisho, kugenda ku migozi yo mu kirere, gutwara moto y'amapine ane, imigozi iterera abantu mu kirere (bongee), restaurant, utubari n'ibindi byinshi bituma uwahageze arushaho kunezerwa.

    Aka ni agace ko muri Kigali ushobora gusangamo ibintu bitandukanye kandi ukaba wemerewe kubisura bitewe n'ubushobozi bwawe n'uko wifuza kunezerwa.

    Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park

    Pariki y'Ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije ya Nyandungu ni hamwe mu hantu hashya abari wasura ukaryoherwa n'amahumbezi n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Iyi pariki iherereye mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ikaba yarubatswe ahari igishanga, hakorwa neza hahindurwa pariki itatswe n'ibyiza bitandukanye.

    Iri ku buso bwa hegitari 121, zigera kuri 70 muri zo zigizwe n'ibishanga, 50 ziteyeho ibiti.

    Wasangamo ibikorwa bitandukanye birimo ibiyaga by'ibikorano, ubusitani bw'imiti ya Kinyarwanda, restaurant n'ahashobora kureberwa cyangwa gukinirwa ikinamico.

    Harasurwa cyane kuko nko mu 2024 hasuwe n'abarenga ibihumbi 76. Biteganyijwe ko izagurwa ikongerwago hegitari 43.

    Umusambi Village

    Umusambi Village ni agace k'igishanga cyatunganyijwe mu Karere ka Kicukiro aho abantu bakunda kurebera ubwiza bw'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Usibye umwihariko w'imisambi hakorerwa ibikorwa birimo kureba inyoni zigera ku moko 100, kwerekwa ibinyabuzima biri muri aka gace, gusura ubusitani butewemo ibimera bikorwamo imiti, n'imikino y'abana.

    Kigali Pottery

    Kigali Pottery Collections ni inzu iherereye ku Kacyiru yigisha ibijyanye n'ububumbyi.

    Niba ujya wibaza byinshi mu bikoresho bikoze mu ibumba, uzasure iyi nzu, usobanukirwe byinshi ku bijyanye no kubumba ndetse ube wanabumba igikoresho ushaka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turi-mu-biruhuko-bikomeza-reka-dukike-imirimo-dusohoka

  • Ingo 83% zo mu Rwanda zihagije mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Imibare y'ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko mu Rwanda hari ingo 3.312.743 na ho urugo rumwe rukabarirwa abantu nibura bane barubamo.

    Minisitiri w'Intebebe, Dr. Edouard Ngirente aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi wiyongereye mu myaka ishize bituma amafunguro yiyongera ku baturage mu bwinshi no mu bwiza.

    Ati 'Dufashe urugero, mu 2017 ingano y'ingo zihagije mu biribwa zari 80%, mu gihe cya COVID umanukaho gato ugera kuri 79,4% ariko kubera imbaraga zashyizwe mu buhinzi n'ubworozi, ingo zihagije mu biribwa zariyongereye muri iyi myaka ine ishize, ubu zikaba zigeze kuri 83%.'

    Amata Abanyarwanda banywa yavuye kuri litiro 66 z'amata ku mwaka 2017, zigera kuri litiro zirenga 79 mu 2024.

    Ubuhinzi bukorwa n'abarenga 69% mu gihe abakora ubuhinzi bugamije isoko bavuye kuri 37,3% mu mwaka wa 2017, bagera kuri 49% mu mwaka wa 2024.

    Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo bwa karindwi (EICV 7) bugaragaza ko Umunyarwanda ushobora gukoresha arenga ibihumbi 560 Frw agura ibiribwa, imyambaro n'ibindi atabarizwa munsi y'umurongo w'ubukene.

    Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene hagati ya 2017 na 2024.

    Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera mu bice byinshi by’igihugu kandi biribwa na benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-83-zihagije-mu-biribwa

  • Aroma yemeye ko agira ishyari rikabije n'ukwifata cyane iyo akunze #rwanda #RwOT

    Aroma yemeye ko aba yifata cyane kandi agira ishyari iyo ari mu rukundo

    Umuhanzikazi w'umunyempano Aroma yagaragaje impamvu kugeza ubu agifite ubuzima bw'ubusore (cyangwa ubukumi), ndetse anavuga uko we yumva urukundo nyakuri rugomba kumera.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Aroma ntiyigeze ahisha ukuri ku miterere ye iyo yinjiye mu rukundo, avuga ko ari umuntu wifata cyane ku mukunzi we, agira ishyari rikabije, ndetse anavuga ko afite ubugome (ubugome bw'urukundo) butorohera buri wese.

    Yagize ati:
    'Ndi umuntu wifata cyane ku muntu nkunda, kandi bituma abantu bumva batishimye. Biba nk'aho mbabereye umutwaro kuko mpora ndi kuri bo, mbaza ibibazo, nshaka kumenya buri kantu kose. Kandi iyo bigeze aho, bahitamo kuncika. Ibyo nibyo ndi byo.'

    Nubwo urubyiruko rukomeje kumukunda kubera ibihangano bye by'umwimerere, by'umwihariko indirimbo ye 'Yoola', Aroma yemera ko yagerageje gukundana n'abantu inshuro nyinshi ariko bikarangira umutima we uvunitse.

    Ntabwo biterwa no kuba atabereka urukundo ruhagije, ahubwo bishobora guterwa n'uko we akunze cyane, birenze urugero umuntu asanzwe yakwihanganira. Kuri we, urukundo si ibintu byoroshye cyangwa bisanzwe — ni ibintu biba bikomeye cyane, bisaba byose, ndetse biba bihoraho buri munsi.

    Yagize ati:
    'Ubu nta mugabo mfite. Nagerageje kujya mu rukundo ariko byarangiraga umutima wanjye uvunitse inshuro nyinshi. Sindi bwihishire, nzi kwinubira cyane — umuntu ntajya anyihanganira igihe kirekire.'

    Yakomeje avuga ko iyo akunda umuntu, ashaka kuba hafi ye buri gihe, kumuvugisha amanywa n'ijoro, no kumenya buri gihe aho ari n'ibyo arimo.

    'Iyo nkunze umuntu, nshaka kumuvugisha amasaha 24 kuri 24. Nshaka no kumarana na we nibura amasaha 8 kugeza kuri 10 ku munsi. Agomba kumbwira aho ari, icyo arimo gukora, n'abantu bari kumwe. Iyo bitagenze bityo, umutima wanjye utuza.'

    Iyo yabazwaga ku mugabo yumva yamubera uwo bamarana ubuzima, Aroma yasobanuye ko ashaka umuntu wumva kandi wakwemera uko ateye, cyane cyane ibijyanye n'amarangamutima ye yihariye, avuga ko ibyo bamwe bafata nk'intege nke kuri we ari ibimenyetso by'urukundo nyarwo.

    'Ndashaka umuntu ushobora kwakira uko nteye — n'amakenga yanjye, ishyari n'urukumbuzi rwinshi. Ibyo byose ni ibimenyetso by'uko nkunda by'ukuri,' nk'uko yabivuze.

    Aroma yerekanye ko kuba single atari uko atifuza gukundwa, ahubwo bishobora guterwa n'uburyo bwe bwihariye akundamo, budasanzwe kuri benshi. Urukundo kuri we si ikintu cyo gukina — ni ikintu ashyiramo umutima, ubwenge n'umwanya. N'ubwo ibyo bitabereye bose, birerekana ubunyangamugayo bwe mu rukundo n'uko yifuza urukundo rufite agaciro nyako.

    Source : https://kasukumedia.com/aroma-yemeye-ko-agira-ishyari-rikabije-nukwifata-cyane-iyo-akunze/

  • Umunsi Mpuzamahanga w'Igiswahili uzizihirizwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kane uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe, ibirori bikaba bibera mu bihugu bigize EAC mu buryo bwo gusimburana.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'uburezi budaheza n'iterambere rirambye.'

    Ibizibandwaho muri uyu munsi bizagaruka ku ruhare rw'Igiswahili nk'ururimi rwafasha mu kwihuza kw'Akarere, uburezi, dipolomasi n'iterambere ry'ubukungu.

    Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yahamije ko uyu munsi mpuzamahanga uzanaganiriwamo ibijyanye n'ubwenge buhangano no kwimakaza umuco w'amahoro muri EAC.

    Itangazo rihuriweho ry'ibihugu bigize EAC rivuga ko 'ibirori by'uyu mwaka bizashimangira uruhare ntagereranywa rw'Igiswahili mu kwihutisha ukwihuza kw'Akarere, ikirango cy'umuco, n'iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu bw'umugabane.'

    Mu Rwanda Igiswahili cyigishwa mu mashuri ndetse kiri mu ndimi z'ubutegetsi.

    Imibare y'ibyavuye mu Ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bantu bafite imyaka 15 kuzamura, harimo abashobora kuvuga Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili 1%.

    Magingo aya Igiswahili kivugwa n'abantu barenga miliyoni 200 ku Isi yose, bituma kiba ururimi rwo muri Afurika ruvugwa n'abantu benshi.

    Igiswahili kicugwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-umunsi-mpuzamahanga-w-igiswahili

  • Nyamasheke: Imiryango irenga ibihumbi 24 iri gufashwa kuva mu bukene ibigizemo uruhare – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangiye nyuma y'umwanzuro w'inama y'abaminisitiri yakuyeho gahunda yo gufasha abaturage hagendewe ku byiciro by'ubudehe nyuma yo gutahura ko iyi gahunda ituma hari abakoresha nabi inkunga bahabwa kugira ngo bazakomeze bafashwe.

    Iyi gahunda yasimbujwe gahunda yo gufasha umuturage kwifasha, aho umuturage uhabwa ubufasha asabwa gushyiraho ake kugira ngo ave mu bukene abigizemo uruhare.

    Isesengura ryakozwe mu Karere ka Nyamasheke, ryagaragaje ko gafite abaturage 41039 bakennye. Ni abaturage aka karere kasanze kagomba guherekeza mu gihe cy'imyaka ine gatangirana icyiciro cya mbere n'imiryango 24944 ari nabo kuri ubu bamaze imyaka ibiri bafashwa, iyo myaka ikaba yararangiranye na Kamena 2025.

    Ni igikorwa akarere kafatanyanyije n'abafatanyabikorwa barimo n'umuryango Compassion international ukunze gutanga ubufasha bukagera ku bafatanyabikorwa binyuze mu materero ya gikirisitu by'umwihariko itorero rya ADEPR.

    Muri mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025, uyu muryango wahaye abatishoboye bo mu Karere ka Nyamasheke inka 90, ihene 1469, intama 21 n'ingurube 1103.

    Muri iyi gahunda nshya yo gufasha abaturage kuva mu bukene umuturage niwe uhitamo ubufasha abona bwamukura mu bukene burundu.

    Mu matungo yatanzwe n'uyu muryango harimo ingurube 166 n'ihene 50 aherutse guhabwa imiryango irenga 250 yo mu murenge wa Shangi.

    Mukeshimana Josephine wo mu Kagari ka Buhimba wahawe ingurube, yavuze ko igiye kumufasha kuva mu bukene binyuze mu ifumbire ndetse no kuba izabyara akagurisha akabona amafaranga.

    Muhawenimana Faustin uyobora umushinga RW0874-ADEPR Mugera, yavuze ko bafite intego yo kugobotora umwana mubukene mu izina rya Yesu, agaragaza uko ingurube imwe yafasha umuryango gusezerera ubukene.

    Ati “Mu mwaka ingurube ibyara kabiri, kandi icyana cy'ingurube gicutse kigura ibihumbi 80Frw, iyo ubihuje n'uko ingurube ibyara ibyana 10, usanga uwo muryango ku mwaka wakwingiza miliyoni 1,6Frw. Aya mafaranga umuryango wayaheraho ugasezerera ubukene burundu”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke yashimye uruhare rwa Compassion International mu gufasha abaturage mu bukene, avuga ko uyu muryango ufasha abaturage binyuze mu kwishyurira abana amashuri no kubaha ibikoresho, gutangira imiryango ubwisungane mu kwivuza, kubakira abadafite aho kuba no guha imiryango itishoboye amatungo magufi n'amaremare.

    Ati “Uruhare rw'abafatanyabikorwa muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene ni ntagereranwa”.

    Mu Karere ka Nyamasheke imiryango irenga ibihumbi 24 iri gufashwa kuva mu bukene

    Imiryango irenga 250 yahawe amatungo magufi yo kuyifasha kuva mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imiryango-irenga-ibihumbi-24-iri-gufashwa-kuva-mu-bukene-ibigizemo

  • Pretty Banks: yigeze gukurwa ku kazi ko kugurisha amata, ahishura uko yirukanywe azira kutumvira shebuja. #rwanda #RwOT

    Pretty Banks yagaragaje inkomoko ye yicisha bugufi nk'uwacururizaga amata

    Mbere y'uko aba Pretty Banks tumenya kandi dukunda kumva uyu munsi, uyu muhanzikazi yanyuze mu mirimo itandukanye y'ubuzima bwo guhangana n'ibihe bikomeye, harimo no gukorera mu iduka ry'amata.

    Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, umuhanzi w'indirimbo Insido yagaragaje uko akazi ke ka mbere katari koroshye:

    'Nakoreraga mu iduka ry'amata, ngacuruza amata. Nakozemo ukwezi kumwe mpembwa amafaranga 60,000 y'amashilingi y'u Bugande ku kwezi. Ariko nagaragaraga nk'uwigira cyane, sinubahiriza amabwiriza ya shebuja, biza kurangira ankuye ku kazi.'

    Nyuma y'aho, Pretty Banks yabonye indi mirimo mu iduka ry'amata aho yishyurwaga amafaranga 90,000 y'amashilingi, mbere yo kwerekeza i Elegu, hafi y'umupaka wa Sudani y'Epfo n'u Bugande, aho yakoreye mu bijyanye no gucuruza amafaranga.

    'Nagiye gukorera Elegu, ku mupaka wa Uganda na South Sudan, aho nakoraga mu bijyanye no kuvunjisha amafaranga.'

    Uyu muririmbyikazi asaba abandi bahanzi bakiri bato kutihutira kuba ibyamamare ahubwo bagafata urugendo rwabo buhoro buhoro:

    'Mwihangane kandi mwizere inzira murimo. Nta nzira ngufi ijya igera ku ntsinzi. Ugomba kwemera byose no kunyura muri buri cyiciro.'

    Source : https://kasukumedia.com/pretty-banks-yigeze-gukurwa-ku-kazi-ko-kugurisha-amata-ahishura-uko-yirukanywe-azira-kutumvira-shebuja/