Blog

  • Ingabo z'u Rwanda zatanze ibyumweru bibiri by'inyongera byo kuvura abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, ubwo ku bitaro biri ku rwego rwa kabiri bya Kibungo hasorezwaga ibikorwa by'ubuvuzi byari bimaze icyumweru bikorwa n'abasirikare b'inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, EAC-CIMIC.

    Ni igikorwa cyabaye umwihariko muri uyu mwaka kuko cyabaye impurirane y'ibikorwa by'Ingabo zisanzwe zikora buri mwaka imbere mu gihugu, ibikorwa byo kuvura abaturage bya EAC ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ifatanya n'abaturage.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko nyuma yo gusanga hari abaturage benshi bahawe kuzabonana na muganga muri iki gihe, ariko iminsi yo gusoza ibi bikorwa by'ingabo ikaba yarangiye, bumvikanye n'ubuyobozi bw'ingabo ko ibi bikorwa byongerwaho ibyumweru bibiri.

    Ati ''Abaturage ni benshi bakeneye ubuvuzi, twemeranyije ko bakomeza bakongezaho nibura ibyumweru bibiri bakarangiza kuvura abari bari kuri gahunda. Biraza gutuma n'ibitaro ubwabyo abo bizakomeza gukurikirana bazaba bake kurusha abatonze imirongo.''

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko kandi kuba iki gikorwa kiri kubera mu bitaro hirya no hino, ari byiza kuko n'ubusanzwe abaturage bandikwa ndetse bagakurikiranwa muri gahunda zari zisanzwe, ku buryo umuganga wavuye umuturage adahari n'ubundi abasanzwe kuri ibyo bitaro bazakomeza kumukurikirana.

    Uyu muyobozi yashimiye ingabo ku bufasha bwo kuvura abaturage zabahaye, avuga ko hari benshi bari kuzabonana n'abaganga mu mezi menshi ari imbere ariko kubera iyi gahunda bahise bavurwa.

    Kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 40 nibo bavuwe n'ingabo muri aya mezi atatu. Bavuwe indwara icumi zirimo indwara zo mu mubiri, iz'amaso, iz'ababyeyi, indwara zo mu kanwa, iz'abana, kubaga amagufa n'izindi nyinshi.

    Kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 40 nibo bavuwe n'ingabo muri aya mezi atatu

    Minisitiri Sabin Nsanzimana yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zizakomeza kuvura abaturage nibura mu gihe cy'ibyumweru bibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zatanze-ibyumweru-bibiri-by-inyongera-byo-kuvura-abaturage

  • Perezida Kagame n'Ingabo ze bakoze igikorwa cy'ubutwari- Gen Muhoozi ku 'Kwibohora31' – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa Gen Muhoozi yabushyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, ku munsi u Rwanda rwizihiza imyaka 31 ishize urugamba rwo Kwibohora rurangiye.

    Ati “Nshuti zanjye mu Rwanda, mbifurije #Kwibohora31 nziza. Turibuka intwari zahagaritse jenoside, zigarura icyizere n'iterambere. Perezida Paul Kagame n'ingabo ze bakoze igikorwa cy'ubutwari isi yose izahora yibuka.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bifite amateka maremare abihuza.

    Ati 'U Rwanda na Uganda ni ibihugu by'amateka n'amaraso. Twifuza amahoro arambye, ubucuti n'ubufatanye bwimbitse hagati y'abaturage bacu.'

    Tariki 4 Nyakanga 1994 nibwo Ingabo zahoze ari iza RPA zafashe Umujyi wa Kigali ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Ni umunsi w'amateka kuko washyize iherezo ku miyoborere mibi n'itotezwa mu gihugu, uba intangiriro y'iterambere n'icyizere mu Banyarwanda.

    Gen Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame n'Ingabo ze bakoze igikorwa cy'ubutwari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-n-ingabo-ze-bakoze-igikorwa-cy-ubutwari-gen-muhoozi-ku

  • Trump arateganya kwakirira irushanwa rya UFC muri White House mu kwizihiza imyaka 250 y'ubwigenge bwa Amerika #rwanda #RwOT

    Trump arateganya kuzana irushanwa rya UFC muri White House mu kwizihiza imyaka 250 y'ubwigenge bwa Amerika

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje gahunda idasanzwe yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 250 y'itangazwa ry'ubwigenge bwa Amerika — aho avuga ko ateganya kwakirira irushanwa rikomeye rya 'Ultimate Fighting Championship (UFC)' muri White House mu mwaka utaha.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatatu, Trump yavuze ko ashaka ko iyo sabukuru itaha izaba idasanzwe kandi yihariye, akaba ari yo mpamvu yifuza kuzana irushanwa ry'imirwano rikunzwe cyane ku isi ya siporo — UFC — rikabera mu busitani bwa White House.

    Yagize ati: 'Iyi sabukuru y'imyaka 250 izaba ari amateka. Tuzayizihiza mu buryo bukomeye. Ndashaka ko tugira irushanwa rikomeye rya UFC hano muri White House. Tuzatumira abakinnyi beza ku isi, abantu bazabikunda cyane.'

    Iri rushanwa riba ririmo abarwanyi baturutse mu bihugu bitandukanye, rikaba rizwiho gukurura imbaga kubera imbaraga, ubuhanga n'ubwiyemezi biba biririmo. Trump asanzwe ari inshuti magara n'ushinzwe UFC, Dana White, ndetse yagiye agaragara kenshi yitabira amarushanwa ya UFC, ndetse akagaragaza ko ari umwe mu bayoboke b'imena b'iyo mikino.

    Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ishobora gukurura impaka n'ibyiyumvo bitandukanye, cyane ko White House ari inyubako ifite agaciro gakomeye mu mateka no mu rwego rwa dipolomasi, ariko nanone bikaba bishobora gufatwa nk'uburyo bwo guhuza politiki, siporo n'imyidagaduro mu buryo bushya.

    Gahunda yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 250 y'ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika izaba mu mwaka wa 2026, yibutsa italiki ya 4 Nyakanga 1776, ubwo Amerika yatangaje ko yigobotoye ubukoloni bw'Abongereza.

    Source : https://kasukumedia.com/trump-arateganya-kwakirira-irushanwa-rya-ufc-muri-white-house-mu-kwizihiza-imyaka-250-yubwigenge-bwa-amerika/

  • Senegal yahagaritse umushinga wa 'Akon City' wari uteganyijwe kubakwa ku bufatanye n'umuhanzi Akon. #rwanda #RwOT

    Senegal yemeje guhagarika burundu umushinga wa 'Akon City' wari ufitanye isano n'umuhanzi Akon

    Leta ya Senegal yemeje ko yaretse burundu umushinga wo kubaka umujyi w'icyitegererezo uzwi nka 'Akon City', wari waratangajwe mu buryo budasanzwe mu mwaka wa 2020, aho byavugwaga ko uzaba umujyi wa mbere muri Afurika ukoresha ikoranabuhanga rihanitse, ukaba wari ufitanye isano n'umuhanzi w'Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam, uzwi cyane ku izina rya Akon.

    Uyu mushinga wakunzwe cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga bitewe n'uburyo wagaragazaga icyerekezo gishya ku iterambere ry'umugabane wa Afurika, aho Akon yavugaga ko azahubaka inyubako z'icyerekezo, amavuriro agezweho, ibigo by'ikoranabuhanga, amahoteri akomeye ndetse n'akarere k'ubukerarugendo kazaba gaherereye ku nkengero z'inyanja ya Atlantika.

    Gusa nyuma y'imyaka irenga itanu nta gikorwa gifatika kiraboneka kuri uwo mushinga, Leta ya Senegal yatangaje ko yemeje kuwushyira ku ruhande, ivuga ko hari ibindi bikorwa by'ingenzi igihugu kigomba gushyiramo imbaraga n'ubushobozi bifatika kurusha gukomeza gutegereza umushinga utagira aho ugarukira.

    Umuvugizi wa Leta ya Senegal yagize ati:
    'Twari twizigiye ko uyu mushinga uzazana impinduka ku bukungu bw'igihugu no ku isura ya Afurika, ariko ntitwabonye iterambere ryawo mu buryo bufatika. Twasanze ari ngombwa kwibanda ku bindi bikorwa bifite ubushoboi bwo guteza imbere imibereho y'abaturage mu buryo bugaragara.'

    Akon, wagiye agaragaza ko afite icyerekezo cyo guteza imbere umugabane wa Afurika binyuze mu mishinga irimo n'uwo w'umujyi wa 'Akon City', yari yizeje ko umushinga wose uzatwara agera kuri miliyari 6 z'amadolari y'Amerika, kandi ko uzakoresha ifaranga rya 'Akoin' — ryagombaga kuba urutonde rw'ifaranga rishingiye kuri blockchain.

    Icyakora, nubwo habayeho gutangiza ibikorwa byo gutunganya aho umujyi wagombaga kubakwa, nta cyakozwe gifatika kugeza ubu, ndetse n'abaturage b'akarere ka Mbodiène aho uwo mujyi wagombaga kubakwa, bagiye bagaragaza impungenge no gushidikanya ku by'uyu mushinga.

    Iyi ngingo ije kurangiza icyizere cyari cyarashyizwe mu mushinga wa Akon City, wanagize uruhare runini mu kumenyekanisha icyerekezo gishya cy'uko Afurika nayo ishobora kugira umujyi ugezweho nk'ayo ku isi yateye imbere, ariko bikaba bigaragara ko icyifuzo n'inzozi zashingiye ku buhanga, ntaho zigeze zigerera mu bikorwa nyabyo.

    Source : https://kasukumedia.com/senegal-yahagaritse-umushinga-wa-akon-city-wari-uteganyijwe-kubakwa-ku-bufatanye-numuhanzi-akon/

  • Gisagara: Hari ababyeyi batumva icyitwa imirimo ivunanye ku bana – #rwanda #RwOT

    Umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Save, agaragaza ko we yabyirutse abona umwana akora kandi atinuba umurimo.

    Ati 'Mu Kinyarwanda baravuga ngo 'umwana arindwa inzara, ntarindwa imirimo'; kimwe n'uko utamurera bajeyi. Uyu munsi rero, bajya ku mashuri bagataha bigometse ngo bafite uburenganzira bwabo bakigomeka, wamutuma ijerikani y'amazi akaza yigorora ngo arapfuye. Nibasobanure imirimo umwana akwiye gukora n'iyo adakwiye gukora.'

    Mugenzi we na we agaragaza ko hari igihe umwana ahabwa akarimo, ariko banyura nko ku bayobozi bakabyamagana bikabayobera.

    Ati 'Hari umwana wikoreza nk'iyo fumbire, mwanyura nko ku bayobozi bati muri kubakoresha imirimo ivunanye, wamwifashisha mu gutera intabire, nabwo bakavuga ko urimo umuvunisha, kandi twe tuba tuzi ko turi kubigisha kugira ngo bazabashe kwitunga. Twe twumva ko iyo umwana yariye, akaba nta burwayi afite, agomba gukora agafasha ababyeyi.'

    Aba babyeyi, bakomeza basaba ko bakwiye gusobanurirwa neza imirimo ivunanye ku bana, kuko na bo batabanze, kugira ngo bitazava aho bibagiraho ingaruka ku hazaza habo, ariko kandi ntibazakure ntacyo bazi gukora bityo imibereho yabo ikaba mibi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, avuga ko ababyeyi baba bakwiye kumenya ko imirimo ivunanye ari imirimo itari ku rwego rwabo yose.
    Yagaragaje ko hari imirimo ikomeye abana bakora bigatuma badakura, yibutsa ko no muri siporo hari amasaha batarenza ku bana, hakabaho n'abatoza b'abana bazi neza urugero bariho, atabikora atyo akaba yagwingira.

    Ati 'Kwikoreza umwana ibintu biremereye, kumuvomesha mu bintu biremereye cyane, kumwikoreza imyaka iremereye, kumugendesha urugendo rurerure ajya mu isoko n'ahandi, bishobobora gutuma agwingira.'

    'Turasaba ababyeyi ko bakwiye kumenya imirimo y'abana ibafasha n'ubundi ku mikurire yabo, ariko mbere na mbere babanje kugana ishuri. Ntibakwiye kuragwa ibyananiye ababyeyi, ahubwo bakwiye gufashwa kugura kugira ngo nabo bazabashe gukora ibyabo. Ntabwo umwana muto akwiye kubaho ari umufatanyabikorwa n'umubyeyi we kuko nta mbaraga aba afitea, kandi akwiye kurerwa ahubwo kugira ngo azakorere urugo rwe.'

    Meya Rutaburingoga, yakomeje asaba ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo by'umwihariko muri biruhuko birebire, babaha umwanya wo gukina no gukuza impano zabo, kubigisha imirimo ijyanye n'imyaka bafite kandi babibutsa no kwiyibutsa amasomo yabo, ndetse bakibuka no kubakurikirana babarinda ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Imirimo ivunanye ku bana harimo no kubakorera ibintu biremereye

    Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, asaba ababyeyi kutavunisha abana babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hari-babyeyi-batumva-icyitwa-imirimo-ivunanye-ku-bana

  • Amayeri y'imirwanire mu bya gisirikare RPA yakoresheje mu rugamba rwo kubohora igihugu (Video) – #rwanda #RwOT

    Ayo ni amagambo ya Gen (Rtd) James Kabarebe asobanura imirwanire yashoboje ingabo za RPA gutsinda urubanza rwo kubohora igihugu. Ubu imyaka 31 irashize iyo ntsinzi igezweho.

    Urugamba urwo ari rwo rwose rusaba amayeri yihariye, byagera ku rwa gisirikare bikaba akarusho cyane ko ruba rurimo gupfa no gukira.

    Mu 1990, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba, zari zimaze imyaka myinshi zisuganya. Benshi mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu bari barabaye mu gisirikare cya Uganda mu myanya itandukanye.

    Gen Maj Fred Rwigyema ni we wayoboye Ingabo za RPA ku munsi wa mbere w'urugamba ku wa 1 Ukwakira 1990.

    Yari afite ubunararibonye mu ngabo cyane ko yayoboye urwo kubohora Uganda yungirije General Elly Tuhirirwe Tumwine warashwe mu jisho ku munsi wa kabiri warwo akajya kuvurizwa mu Bwongereza, inshingano zigasigarana Rwigyema.

    Ubwo kubohora u Rwanda byatangiraga, ntibyagenze nk'uko buri wese yari abyiteze. Fred Rwigyema yarashwe n'umwanzi ku wa 2 Ukwakira nyuma y'umunsi umwe urugamba rutangiye.

    Abandi basirikare bakuru na bo barishwe, barimo Maj Chris Bunyenyezi wari ushinzwe ibikorwa na Maj Peter Bayingana.

    Bayingana yagombaga kunyura mu nzira iva Kagitumba yerekeza i Gabiro, mu nzira agenda ni bwo umwanzi yari yamuteze igico, aramurasa. Mu gihenzi we, Bunyenyezi we yarasiwe ku muhanda uturuka mu bice bya Kahi, Nyakigando na Ngarama. Yari ari kuva i Nyagatare.

    Mu minsi ya mbere y'urugamba, Ingabo za RPA zakoreshaga imirwanire izwi nka Conventional Warfare. Ni amwe mu mayeri ya gisirikare yifashishwa aho ingabo z'impande ebyiri zihanganye ziba zirwana mu buryo busa n'aho zirebana.

    Ni imirwanire imaze ibinyejana byinshi. Niba warakurikiye amateka, urabizi ko kera barwanishaka intwaro gakondo, nk'amacumu n'ibindi. Kugira ngo umuntu yivugane umwanzi, babaga barebana, ufite inkota akayicumita mugenzi we, n'undi na we akamusubiza gutyo gutyo kugeza ubwo ukubise undi mu cyico yamunesha bikarangira.

    Nyuma haje ubundi buhanga, aho inkota zitari zigikoreshwa. Ahagana mu kinyejana cya 20, wasangaga abantu barwana bakoresheje ubumara, ku buryo umwe yabufataga akabucanira mu kintu, akabumisha aho umwanzi we aherereye hagashya.

    Muri icyo gihe ni na bwo imbunda za gakondo zatangiye gukoreshwa mu gusenya cyane inyubako ziri ahantu kure. Bene izo mbunda ni zo tubona uyu munsi mu birori biba mu bihugu bimwe by'i Burayi, aho zitwarwa ku kintu gisa n'ingorofani.

    Uko iterambere ryakomezaga kuzamuka, hanakoreshwaga imbunda zoroshye kuba umuntu yatwara, gusa urugamba rukaba abarasana basa n'abarebana. Bamwe ku gasozi runaka, abandi ku kandi.

    Mu ntambara ya mbere y'Isi n'iya kabiri, hatangiye kwifashishwa ibifaru, indege n'izindi ntwaro ariko na bwo abarwana bagasa n'ababa barebana, buri ruhande rushaka gukura urundi mu birindiro rurimo.

    Iyi conventional warfare wagereranya n'uburyo bwa gakondo, ku basirikare barwanira ku butaka, baba bashaka gufata ibirindiro by'umwanzi no kumwigiza inyuma.

    Bwifashisha kandi ibifaru n'izindi modoka z'intambara, kugira ngo zibashe gucengera mu birindiro by'umwanzi no kurinda ba basirikare bari kugenda n'amaguru. Ni na byo bitwara intwaro ziremereye.

    Iyo hakoreshejwe indege muri ubu buryo, ziba zigamije kurasa ibirindiro by'umwanzi zihereye mu kirere.

    Rimwe na rimwe, usanga ingabo zirwana ziturutse inyuma no mu mpande z'umwanzi kugira ngo zimugwe gitumo zimuneshe. Muri iyi mirwanire, buri ruhande ruba rwashyizeho nk'umurongo w'ubwirinzi, rwacukuye indaki yo kwihishamo, imigende n'ibindi.

    Iyi mirwanire ifite inenge zayo. Akenshi usanga iyo abasirikare barashwe, baraswa ku bwinshi kuko baba bari ahantu hamwe kandi ari benshi, bivuze ko abapfa biyongera. Ikindi ni uburyo bw'imirwanire buhenda, kuko busaba ikiguzi kiri hejuru mu bikoresho n'ibindi.

    Usanga kandi ari uburyo bw'imirwanire byoroshye gutahura kuko uba uzi aho umwanzi aherereye ukamukurikirana mpaka.

    Ubu buryo bw'imirwanire ni bwo bwakoreshejwe mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohora igihugu, ariko ibintu byahindutse ubwo Gen Maj Paul Kagame yavaga muri Amerika aho yari yaragiye kwiga, akajya kuyobora ingabo.

    Iyi foto ya Gen Maj Paul Kagame yafashwe ku wa 11 Gicurasi 1994 ari i Byumba. Icyo gihe yari mu nama na Jose Ayala Lasso wari ukuriye ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu

    Yasanze ingabo zacitse intege, yihutira kuzisaba kuva mu birindiro, zikongera kwisuganyiriza ahantu hamwe. Yakoresheje inama abasirikare bakuru bari bahari icyo gihe, abanza kubabaza uko urugamba rwagenze mu minsi ya mbere.

    Gen (Rtd) Fred Ibingira yavuze ko na we yabonaga ko urugamba rutagishobotse, afite gahunda yo gusubira muri Uganda.

    Abenshi bari bacitse intege, bamwe basaba ko kurwana byaba bihagaritswe, bagasubira inyuma muri Uganda. Gusa ntabwo byari gukunda kuko bari baravuye muri Uganda batorotse, nta muntu n'umwe ubazi.

    Ati 'Umugabo yaraje adusanga Kagitumba buri muntu wese ashakisha inzira ari bucemo yongera guhunga […] Nkanjye nari mvuye ahantu hitwa Gulu mu Majyaruguru, ndi muri diviziyo ya kane, muri Batayo ya 21. Narabaraga nkavuga ngo burajya gucya ngeze aho Batayo yanjye iri, urugamba ruratunaniye.'

    Kagame bitaga Afande PC yazamuye icyizere mu basirikare, abaza abiteguye gukomeza urugamba, abasobanurira ko ibintu bigomba guhinduka kandi ko bagomba gutsinda, ko gusubira inyuma bidashoboka, ko intego ari imwe, ari ukubohora igihugu no guhagarika ubwicanyi bwari bwaratangiye gukorerwa Abatutsi.

    Icyo gihe ku ruhande rw'Ingabo za FAR, ibyishimo byari byose, babyina ko 'Inyenzi Nkotanyi bazivuniye umuheto', ko nta n'umwe usigaye.

    Yahise ahindura uburyo bw'imirwanire, ava kuri Conventional warfare, azana uburyo bwitwa 'mobile na guerrilla warfare'.

    Igitero cya mbere cyagabwe hifashishijwe iyi mirwanire mishya, cyari icyo gufata Gatuna, mu ntangiriro za Ugushyingo. Icyo gihe cyakozwe na batayo yari iyobowe na Col (Rtd) Twahirwa Ludovic uzwi nka Dodo.

    Rtd Col Ludovic Dodo Twahirwa wambaye ingofero itukura ni umwe mu bari bazi gushushanya uko urugamba rugomba kugenda

    Abazi amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda bavuga ko ari igitero cyari giteguranywe ubuhanga, cyanazamuye morali mu ngabo. Ingabo zakirwanye, ni bwo zari zikinjira ku rugamba, ntabwo zari zarabonye ibyabaye mu minsi ya mbere yarwo.

    Umunsi byemezwa ko Gatuna yafashwe, ni na wo munsi ku mugaragaro byatangajwe ko Fred Rwigyema atakiri muzima. Amarira yasaze imitima ya benshi ariko bongera gushyira agatima impembero nyuma yo kubona ko hari intambwe yindi yatewe.

    Aya mayeri abiri y'imirwanire mu bya gisirikare, mobile na guerilla warfare, ni yo yatumye urugamba rwo kubohora igihugu rushoboka. Ingabo zahise ziva no mu Mutara zimukira mu Birunga ari na ho zateraga ziturutse, zikanahakorera imyitozo.

    Guerilla warfare ni yo yakoreshejwe mu gufata Umujyi wa Ruhengeri, umujyi wari uwa kabiri ukomeye inyuma ya Kigali wanakomokagamo benshi mu bayobozi bakomeye mu gihugu.

    Icyo gihe hahise hafungurwa bamwe mu banyapolitiki bari bafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri.

    Ubu buryo bw'imirwanire bukoreshwa hifashishijwe abasirikare bake, bagatera ahantu runaka hateguwe, bagahita basubira inyuma mu gihe umwanzi yakwiriye imishwaro.

    Muri Guerilla n'abasirikare batatu bashobora kuyogoza agace runaka, ku buryo wakeka ko watewe n'abantu amagana.

    Ubu buryo kandi bukoreshwa mu gutega igico umwanzi, ibizwi nka Ambush, agategerwa ahantu runaka, akisanga atazi ikimubayeho. Bushobora no gukoreshwa kandi mu gusenya ibikorwaremezo umwanzi akoresha, urugero ni nko gusenya nk'ibiraro n'ibindi.

    Gusa ubu buryo mu rugamba rwo kubohora igihugu ntibwigeze bukoreshwa kuko RPA yari izi neza ko biramutse bisenywe, yazagorwa nanone no kubyubaka mu gihe igihugu cyazaba kibohowe.

    Intego nyamukuru ni ugutuma umwanzi acanganyukirwa, akayoberwa ibimubayeho, hamwe na hamwe agata ibirindiro, akabura amajyo n'amaza.

    Bamwe mu bahoze ari abasirikare ba FAR bakunze gutanga ubuhamya, bavuga ko ibyo byababayeho mu rugamba rwa RPA kuko bayobewe aho barwana berekeza.

    Mobile warfare yo irwanwa mu buryo bujya kumera nka Guerilla, ariko biratandukanye. Yo iba igamije kureba intege nke z'umwanzi, akaba ari ho umutera wuririrye.

    Muri ubu buryo ingabo zikata imiyoboro yose ishobora kuba yatanga ubufasha ku mwanzi, hanyuma akagoterwa hagati ku buryo atsindwa uruhenu.

    Amateka agaragaza ko mu ntangiriro z'intambara ya Kabiri y'Isi yose, Abadage bakoresheje ubu buryo bw'imirwanire mu gitero cyiswe Blitzkrieg hagati ya 1939 na 1941 bahanganye na Pologne, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.

    Bwatumye bagota ingabo z'ibyo bihugu, babasha kwigarurira ibice binini mu gihe gito cyane.

    Mu ntambara ya Koreya yabaye hagati ya 1950 na 1953, Abashinwa na bo bakoresheje ubu buryo bw'imirwanire. Icyo gihe ingabo zitwaga Chinese People's Volunteer Army (PVA), zagabye ibitero byo mu masaha y'ijoro mu buryo butunguranye, banesha ingabo nyinshi. Ubushobozi bwabo bwo kwihuta ni.bwo bwatumye bishoboka.

    Mu ntambara yiswe iy'iminsi itandatu mu 1967, Ingabo za Israel zagabye igitero cyifashishijwe aya mayeri yitwa Mobile warfare, maze zibasha gutsinda abaturanyi babo b'Abarabu.

    Intego ya mbere ya Mobile Warfare ni ugutsinda umwanzi mu gihe gito. Ibyo bishingira ku makuru y'ubutasi uba umufiteho, imikorere y'igisirikare cyawe isenyera umugozi umwe, aho amategeko ava hasi akagera ku bo hejuru yumvikana, nta rujijo.

    Gen (Rtd) James Kabarebe ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bagakomeza n’urw’iterambere rwacyo kugeza ubu

    Umunsi ku wundi nubwo babaga bari mu bizazane, morale yabaga iri hejuru

    Iyi foto yafatiwe mu Majyepfo y'u Rwanda ubwo ingabo za RPA zari zirimbanyije urugamba rwo kubohora igihugu. Ahantu henshi zagendaga n'amaguru kubera kubura ubushobozi

    Ingabo za RPA ubwo zari i Kagitumba ku wa 22 Ukwakira 1990 mu ntangiriro z'urugamba rwo kubohora igihugu

    Ibikoresho bike bari bafite, babikoresheje kimwe mu bikorwa by’ubutwari mu mateka y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amayeri-y-imirwanire-mu-bya-gisirikare-rpa-yakoresheje-mu-rugamba-rwo-kubohora

  • Ishuri rya KETHA ryashyize ku isoko ry'umurimo abarenga 280 – #rwanda #RwOT

    Ni abasoje amasomo mu byiciro bitatu by'amasomo yigishwa muri gahunda y'imyaka itatu, iy'umwaka, iy'amezi atandatu ndetse n'iy'amezi atatu.

    Umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 289 barangije mu mwaka wa 2024-2025, wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga 2025.

    Leta y'u Rwanda ishishikariza urubyiruko kwiga amasomo ashingiye ku kwihangira umurimo ndetse no gukura amaboko mu mifuka bagakora.

    KETHA yiyemeje gutangiza amasomo y'ubumenyingiro arimo guteka, ubukerarugendo, ubudozi ndetse n'andi y'igihe gito yakwigwa n'urubyiruko rwize n'andi masomo

    Iri shuri rikaba rikorana n'ikigo cyo mu Birwa bya Maurice, mu gutanga umusanzu muri gahunda u Rwanda rufite yo gufasha urubyiruko kwiga imyuga.

    Rwigema Joshua usoje amasomo mu bijyanye n'amahoteli, yavuze ko mu bumenyi bukomeye bahawe harimo kubigisha kwihangira umurimo kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Yagize ati 'Mu bumenyi twahawe harimo kwihangira umurimo ndetse n'uburyo bwo kwitwara ku isoko ry'umurimo.'

    Yakomeje avuga ko bitewe n'ubumenyi yahawe muri iki kigo bitamutwaye igihe kinini kugira ngo abone akazi keza.

    Ati 'Nkimara gusoza namaze ukwezi n'igice konyine nicaye gusa nahise mbona akazi.'

    Juru Prince na we urangije mu bigendanye n'ubukerarugendo ndetse n'amahoteli yagaragaje ko mu gihe amaze muri iki kigo yahungukiye ubumenyi bufatika ndetse bamufasha kubona imenyerezamwuga muri hoteli ikomeye.

    Ati 'Mu myaka itatu nahize baduhaye ubumenyi bufatika kandi bwiza ndetse batwigisha kuba twafata ibyo twize tukabishyira mu ngiro ndetse no kutworohereza kubona imenyerezamirimo mu bigo bitandukanye by'amahoteli ndetse n'ibindi bikomeye.'

    Umuyobozi Mukuru wa KETHA, Dr. Habimana Alphonse, yashimiye Leta y'u Rwanda agaragaza ko hatari ubuyobozi bwiza nta kintu cyakorwa ngo gikunde.

    Ati 'Ndashimira rero Leta y'u Rwanda kuko tudafite ubuyobozi bwiza ibyo dukora byose ntabwo byagerwaho.'

    Yakomeje ashimira byimazeyo abafatanyabikorwa batandukanye bemera kwakira abanyeshuri bajya kwimenyereza umurimo.

    Ati 'Ndashimira cyane abafatanyabikorwa birimo amahoteli n'ibigo by'ubukerarugendo bijya bitwakirira abanyeshuri kuko bitanga umusaruro kuri gahunda ya Leta yiyemeje yo gushyira urubyiruko cyangwa abanyeshuri ku murimo.'

    KETHA ni ishuri ryisumbuye ryigisha amasomo y'amahoteli n'ubukerarugendo, ariko rikagira n'ikindi gice cy'amasomo y'ubumenyingiro atangwa mu gihe cy'amezi atatu cyangwa atandatu.

    Umuyobozi Mukuru wa KETHA, Dr. Habimana Alphonse, yamurikiye ababyeyi igihembo bahawe cy'umukoresha mwiza w'umwaka muri Kigali JobNet 2025

    Abanyeshuri bishimiye guhabwa impamyabushobozi

    Munyanziza Eugène ukuriye ishami ry'ubukerarugendo n'amahotelo muri RTB yasabye abanyeshuri basoje amasomo kuzarangwa n'imyitwarire myiza ku isoko ry'umurimo

    Ababyeyi bari bishimiye uyu munsi wo gusoza amasomo

    Juru Prince yagaragaje ko mu gihe amaze muri iki kigo yahungukiye ubumenyi bufatika ndetse bamufasha kubona imenyerezamwuga muri hoteli ikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-ketha-ryashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-280

  • Nyanza: Minisitiri Dr. Mugenzi yashimye uruhare rw'ingabo mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yo kuvura abaturage ku buntu ni imwe mu bikorwa byinshi bikubiye muri gahunda yiswe 'Defence and Security Citizen Outreach Programme 2025', aho mu mezi atatu ashize havuwe abaturage 41,868, hubakwa ibiraro 13, amazu 70 y'abatishoboye, amashuri y'incuke (EDCs) 10, hanatangwa amashanyarazi akomoka ku zuba n'ibindi.

    Kanakuze Rose w'imyaka 73 wo mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugari, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, ari mu bavuwe ku buntu muri iyi gahunda, nyuma yo gukora impanuka akavunika igufwa ry'akuguru.

    Ati 'Kuva nabaho ni ubwa mbere mvuwe n'inzobere, noneho by'akarusho bamvuriye k'ubuntu. Sinabona uko mbashimira, uretse kubasabira ku Mana yonyine. Ndumva rwose ubu ndi koroherwa, ndashimira abaganga bose banyitayeho ndetse na Paul Kagame wabohereje, ntacyo atakoze ngo abanyarwanda tubeho neza.'

    Brig Gen Dr. Nkurikiye John, Umugaba Wungirije w'Ingabo zishinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri RDF, yavuze ko banyuzwe n'uko abaturage bakiriye ibi bikorwa bakorewe, ari na yo mpamvu Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo bwafashe icyemezo cyo kongera igihe cyo kuvura, kugira ngo bakomeze babafashe.

    Ati 'N'ubwo inshuti zacu zo muri EAC zisoje ubutumwa bwazo hano, twe nk'ingabo z'igihugu, tugiye gukomeza hano i Nyanza nibura ikindi cyumweru, noneho na ba bandi bari basubiye mu ngo mubabwire bagaruke kugira ngo hatagira ucikanwa.'

    Gen Nkurikiye yakomeje ashimira ingabo za EAC zabafashije muri ibi bikorwa, ashimangira ko nibikomeza bitya bizatuma Afurika yiyubaka biruseho, kandi ikanahamya ubumwe bw'abayituye.

    Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yashimye ibikorwa byaranze ingabo muri iki gihe cy'amezi atatu ndetse n'ibyo muri iki cyumweru by'ingabo za EAC, ashimangira ko bihamya ubwitange n'ubufatanye budacogora.

    Ati 'Iyi gahunda yakomeje kwimakaza indangagaciro z'ubwitange, inashimangira ubufatanye budacogora hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage b'igihugu cyacu. Ni ishimwe ku mateka yacu n'isomo ry'ahazaza hashingiye ku bumwe, kwigira no ku iterambere risangiwe.'

    'Mu mezi atatu ashize, twabaye abatangabuhamya b'ibikorwa bitangaje by'ubwitange, urukundo n'ubushake bwo guhindura imibereho y'abaturage. Ubufatanye bwa RDF, RNP, inzego z'ibanze n'abaturage bwagize uruhare mu gukemura ibibazo bifitanye isano n'imibereho myiza y'abaturage ndetse n'iterambere muri rusange. Ibi bikorwa ni ibimenyetso by'icyizere, agaciro, n'iterambere ridaheza.'

    Ibi bikorwa byitabiriwe n'itsinda ry'abaganga b'ingabo z'inzobere 50 zaturutse mu bihugu bya EAC birimo Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda, aho bashimwe umusanzu wabo mu kurengera ubuzima bw'abanyarwanda.

    Iyi gahunda yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Abaturage b'u Rwanda hamwe n'inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y'ubufatanye bwa Polisi y'Igihugu n'Abaturage.'

    Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yavuze ko ibi bikorwa bishimangira icyizere cy’ejo hazaza heza h’u Rwanda

    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj Gen Gatama Vincent, aganiriza abayobozi batandukanye n’ingabo zo muri EAC

    Itsinda ry’abasirikare b’abaganga baturutse muri Uganda, bashimiwe umusanzu batanze mu buvuzi

    Abasirikare b’abagannga baturutse i Burundi bari mu bishimiwe cyane n’abarwayi b’Abanyarwanda i Nyanza, dore ko banumvikanaga neza mu rurimi

    Inzu zubakiwe abatshoboye batagiraga aho baba, zigeze ku musozo

    Ingabo zo muri EAC nazo zasuye inzu zubakiwe abaturage b’i Muyira, mu Karere ka Nyanza

    Abaturage bishimiye ibyiza byose bagejejweho muri aya mezi atatu birimo ubuvuzi, inzu n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-minisitiri-dr-mugenzi-yashimye-uruhare-rw-ingabo-mu-kuzamura-imibereho

  • Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Mu mukwabu wakozwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025 mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, hafashwe abagabo 11 bakekwaho gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko. Abakomeje kwinangira baragirwa inama yo kubivamo inzira zikigendwa kuko Polisi iri maso.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyo gushakisha no gufata abakora ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko kigamije gukumira no kurwanya uwo ariwe wese ubukora kimwe n'undi wese wabwihisha inyuma akagira abo akoresha.

    Mu mukwabu wakozwe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye nka hamwe hagaragara ibirombe by'Amabuye y'agaciro ariko hakaba hari na bimwe bitagira bene byo, hafatiwe abazwi nk'Abahebyi 11 bakekwaho gucukura mu buryo bwo kwiba mu kirombe cy'imwe muri Kampani ihakorera.

    SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko bose uko ari 11 bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bashyikirizwe amategeko bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

    Bimwe mu bikoresho byarafashwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko nta narimwe Polisi izihanganira abijandika mu bikorwa by'ubucukuzi budakurikije amategeko. Yibutsa buri wese ko Polisi iri maso ko uzabigerageza wese azafatwa agashyikirizwa amategeko, ko kandi ntaho gucikira hahari. Asaba buri wese ukibitekereza kuzibukira ahubwo agashaka ibyo akora byemewe n'amategeko.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/03/kamonyi-rukoma-polisi-ikomeje-guhiga-bukware-abahebyi-mu-bucukuzi-bwamabuye-yagaciro/

  • Umunsi Mpuzamahanga w'Igiswahili uzizihirizwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kane uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe, ibirori bikaba bibera mu bihugu bigize EAC mu buryo bwo gusimburana.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'uburezi budaheza n'iterambere rirambye.'

    Ibizibandwaho muri uyu munsi bizagaruka ku ruhare rw'Igiswahili nk'ururimi rwafasha mu kwihuza kw'Akarere, uburezi, dipolomasi n'iterambere ry'ubukungu.

    Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yahamije ko uyu munsi mpuzamahanga uzanaganiriwamo ibijyanye n'ubwenge buhangano no kwimakaza umuco w'amahoro muri EAC.

    Itangazo rihuriweho ry'ibihugu bigize EAC rivuga ko 'ibirori by'uyu mwaka bizashimangira uruhare ntagereranywa rw'Igiswahili mu kwihutisha ukwihuza kw'Akarere, ikirango cy'umuco, n'iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu bw'umugabane.'

    Mu Rwanda Igiswahili cyigishwa mu mashuri ndetse kiri mu ndimi z'ubutegetsi.

    Imibare y'ibyavuye mu Ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bantu bafite imyaka 15 kuzamura, harimo abashobora kuvuga Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili 1%.

    Magingo aya Igiswahili kivugwa n'abantu barenga miliyoni 200 ku Isi yose, bituma kiba ururimi rwo muri Afurika ruvugwa n'abantu benshi.

    Igiswahili kivugwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Umunsi-Mpuzamahanga-w-Igiswahili-uzizihirizwa-mu-Rwanda