Blog

  • Ingabo z'u Burundi zahunze mu mirwano zarwanyemo na Twirwaneho muri Mikenke #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Burundi zarwanye n'umutwe wa Twirwaneho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ahitwa Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y'Amajyepfo. Iyo mirwano Twirwaneho yatinze doreko intambara yamaze akanya gato, ariko yahise isiga ingabo z'u Burundi zihunze bihuse.

    Nk'uko umwe mu baturage bahatuye yabitangaje, ingabo z'u Burundi zari mu nzira ubwo zahuriraga na Twirwaneho, biba ngombwa ko impande zombi zitangira kurasana.

    Ati: 'Twirwaneho zari mu bikorwa byazo, bahuye n'ingabo z'u Burundi bararwana. Izo ngabo z'u Burundi zahise zihunga bihuse zijya mu bihuru.'

    Nubwo humvikanye amasasu n'iturika ry'intwaro, abaturage bavuga ko bitari bikanganye cyane. Abatuye mu nkengero za Mikenke, cyane cyane ku isoko n'ahari amacumbi, bamwe barazamutse bajya ku dusozi tw'ahitwa tango kugira ngo bamenye aho ayo masasu yavugiraga.

    Iyi mirwano ibaye nyuma y'igihe agahenge kari karagarutse muri kariya gace, guhera hagati mu kwezi kwa gatandatu.

    Ibyo bice birimo Mikenke, Minembwe, Rugezi, Kamombo n'ahandi bigenzurwa n'imitwe ya Twirwaneho na M23, bimaze igihe gito bitarimo imirwano.

    Ingabo z'u Burundi zimaze imyaka irenga ibiri muri RDC, kuva mu kwezi kwa Kamena 2022, aho zagiye zishingiye ku masezerano y'ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, yashyizweho umukono hagati ya RDC n'igihugu cy'u Burundi mu kwezi kwa Gicurasi 2022.

    Ingabo z'u Burundi zahunze mu mirwano zarwanyemo na Twirwaneho muri Mikenke

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-zu-burundi-zahunze-mu-mirwano-zarwanyemo-na-twirwaneho-muri-mikenke/

  • 'Amarozi na ruswa si wo muti wa siporo yacu' Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kuvuga akari ku mutima ku bijyanye n'iterambere rya siporo mu Rwanda, aho yagaragaje ko ibirimo amarozi, kuraguza no gutanga ruswa ku basifuzi ntacyo byafasha igihugu mu kubaka siporo nyayo ishingiye ku ndangagaciro.

    Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025. Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi zirebana n'iterambere ry'igihugu, imibereho y'abaturage ndetse n'urwego rw'imyidagaduro n'imikino.

    Mu bibazo byabajijwe harimo icyo Umunyamakuru wa RBA, Jado Castar, yamubajije kijyanye n'impamvu indangagaciro zashoboye kubaka igihugu, zirimo ikinyabupfura, ubwitange n'icyerekezo, ariko zikaba zitaragera ku rwego rwa siporo mu buryo bugaragara.

    Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko siporo nyayo yubakwa ku bintu bitatu by'ingenzi: agaciro kayihabwa, imyiteguro myiza, n'impano karemano y'abakinnyi.

    Yagize ati: 'Siporo warebamo ibintu nka bibiri cyangwa bitatu. Icya mbere ni agaciro uyiha siporo ifite agaciro iyo uyitayeho kandi ukayifata nk'urwego rwubaka igihugu. Icya kabiri ni imyiteguro: ntushobora kubona umusaruro mu kintu utateguye. Icya gatatu ni impano: abantu ntushobora kubabaza ko badafite impano, ahubwo ni ugufasha abafite impano kuzibyaza umusaruro. Icyo udafite ntabwo wagikuraho ibirego.'

    Yakomeje anenga imyumvire yo gukoresha amarozi no gutanga ruswa ku basifuzi nk'uburyo bwo gutsinda imikino, avuga ko ibyo atari wo murongo uhamye wateza imbere siporo.

    Ati: 'Iyo dushaka gutsinda binyuze mu nzira z'amarozi cyangwa ruswa, tuba twiyambura icyubahiro. Ibyo ntabwo byubaka impano cyangwa se ngo byongere ubushobozi, ahubwo bisenya icyizere n'ubupfura siporo igomba gushingiraho.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko siporo y'u Rwanda ishobora gutera imbere igihe abayobozi, abakinnyi, n'abafana bose bahuriza ku ntego yo kubaka urwego rufite ireme, rutagendera ku mayeri cyangwa amanyanga, ahubwo rushyigikira indangagaciro z'ubunyangamugayo, ubwitange n'icyerekezo.

    Yasoje agira inama urubyiruko n'abayobozi b'amakipe kwirinda amagambo n'ibikorwa bitesha agaciro siporo, ahubwo bagaharanira kwerekana ubushobozi bwabo mu buryo bufatika.

    Ati: 'Nimucike ku nzira zigufi, mubikore neza, aho gutegereza ubufasha buvuye mu mayobera. Uwo ni wo murongo utanga icyizere ya siporo yacu.'

    'Amarozi na ruswa si wo muti wa siporo yacu' Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame
    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kuvuga akari ku mutima ku bijyanye n'iterambere rya siporo mu Rwanda
    Bamwe mu banyamakuru beza barimo babaza ibibazo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

    Source : https://kasukumedia.com/amarozi-na-ruswa-si-wo-muti-wa-siporo-yacu-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda-paul-kagame/

  • Yinjiza miliyoni 3 Frw ku kwezi abikesha gukora amasabune (Video) – #rwanda #RwOT

    Kwikorera burya ni umwanzuro ufata igihe. Bisaba gushaka ubumenyi, igishoro, umwanya uhagije no kwerekeza umutima ku gikorwa ugakora utitaye ku gihombo wahura na cyo, ukiyemeza gutsinda.

    Iyo nzira Olivia Africa na we yayinyuzemo. Igitekerezo cyatutumbye muri Covid-19 ubwo yari umushomeri nk'abandi bose, yirebera filime ziba kuri murandasi akazihetura, gusa umutima ukamukomanga umuhatira kwiga ikintu gishya cyazamura iterambere rye.

    Reba iyi video, umenye amateka ya Olivia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yinjiza-miliyoni-3-frw-ku-kwezi-abikesha-gukora-amasabune-video

  • Ndabizeza ko ari njye mwicaranye hano – Perezida Kagame avuga ku bakwirakwije ko arwaye – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 4 Nyakanga 2025 mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

    Ubwo yari abajijwe ku bantu bamaze iminsi bakwirakwiza ibihuha ku buzima bwe, Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese ashobora kugira ibibazo by'ubuzima.

    Yagize ati 'Mbere na mbere nta muntu ubaho iteka ryose, hejuru y'ibyo ku bijyanye n'ubuzima bw'umuntu bwaba bugufi cyangwa burebure uba ugomba kumenya uko utwara ibyo byose, ariko iyo bije kuri politike ibi bishobora kuba bititabwaho.”

    “Mu by'ukuri bimwe mu bibazo by'ubuzima bwanjye bishobora no kuba byakomoka mu kubayobora, kuri njye nk'ikiremwamuntu murabizi abantu bandura COVID, bandura ibicurane, bandura inkorora ndetse rimwe na rimwe abantu baba bagendaga umutima ugahagarara, umuntu akagwa, ibi si ibisanzwe ku kiremwamuntu, ni iki abantu bashaka ko nsobanura, ko ntari umuntu?'

    Perezida Kagame yavuze ko n'abo bantu bashobora gukwirakwiza amakuru ko yapfuye, nabo baba bashobora kugerwaho n'urupfu.

    Ati 'Ndetse n'abo bantu mwita ko bafite urwango, bafite iyo politike, uwo muntu ashobora kuba ari kuvuga ku wundi muntu cyangwa amvuga, anyifuriza ibibi byose, avuga ati ahubwo yarapfuye, mu gihe mu mbonye we akaba yapfuye, kandi ntaho mpuriye nabyo, ahubwo ari ukubera ko aba bantu nabo ari abantu.'

    Umukuru w'igihugu yagaragaje ko imyumvire na politike nk'iyo 'irenze ubucucu', ashimangira ko bikwiriye kuba biri mu byo u Rwanda rwibohoye.

    Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abantu ko ari we uri imbere yabo avuga kandi ko ari muzima.

    Ati 'Reka mbizeze ko ari njye wicaranye hano na mwe. Ntabwo ari undi muntu.'

    Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ari muzima ndetse agaragaza ko atumva impamvu kuba yarwara cyangwa akagira ikibazo cy'ubuzima bishobora kuba ikintu kidasanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndabizeza-ko-ari-njye-mwicaranye-hano-perezida-kagame-avuga-ku-bakwirakwije-ko

  • Perezida Kagame yashimangiye ko Tshisekedi yahawe ubutegetsi mu manyanga Kenyatta na Ramaphosa bareba – #rwanda #RwOT

    Ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu.

    Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyagezweho mu myaka 31 nyuma yo kwibohora, ibibazo byo muri RDC n'ibindi.

    Perezida Kagame yashimangiye ko ikibazo cyo muri Congo abantu bakirebera hejuru gusa, bagahitamo kugereka amakosa k'u Rwanda, AFC M23 cyangwa Joseph Kabila wayoboye RDC.

    Ati 'Bamwe mu bantu boroshya cyane iki kibazo, bakagifatira hejuru, ni ugushyira amakosa kuri AFC/M23, u Rwanda, uwahoze ari Perezida wa RDC wavuzeho.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko muri RDC hari ibibazo byinshi, akomoza no ku buryo Tshisekedi yagiye ku butegetsi.

    Ati 'Ese muzi uko Perezida uriho ubu yabaye Perezida? Yarahamagawe mu biro, ubundi uyu mugabo watekerezaga ko abonye uburyo bwiza amuha ubutegetsi, kandi bari babizi ko hari abantu bari kubibona, abakuru b'ibihugu, mwari mubizi?'

    Perezida Kagame yavuze ko mu babonye ibi biba harimo na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.

    Ati 'Umwe muri bo ni uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta undi yari Perezida wa Misiri, Sisi undi ni Perezida Ramaphosa wa Afurika y'Epfo, muzasabe kugenda mukabonana nabo ubundi mubabaze ibi bibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo bidakwiriye kugerekwa k'u Rwanda cyane ko ntaho ruhuriye n'itangiriro ryabyo.

    Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye Agaragaza ko Tshisekedi yagiye ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ko ariko ntawe ubimuryoza kubera inyungu ibihugu bifite muri RDC.

    Muri Mutarama 2025, yavuze ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2023.

    Yatangaje ibi bihugu bikomeye byavuze ku matora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite yabaye mu Rwanda muri Kanama 2024, ariko ko bitigeze bivuga ku yabaye muri RDC inshuro ebyiri; nyamara bizi neza ko Perezida Tshisekedi atatowe n'abaturage.

    Yagize ati 'Murabizi, twavuze ku matora yabaye hano n'ibindi, abantu batubwira ko bashaka demokarasi ahantu hose, basaba ko haba amatora, umuntu uri gutera ibibazo muri iki kibazo ndi kuvuga kiri hagati y'u Rwanda na RDC inshuro ebyiri ntiyatowe, kandi murabizi. Murabizi?'

    Perezida Kagame yagaragaje ko kubona ko Tshisekedi atatsinze amatora bidasaba ibimenyetso kuko byigaragaza, ariko ko ibihugu byabyirengagije, ntibyagira icyo bibivugaho kubera uburyarya no mubogama.

    Ati 'Uyu mugabo Tshisekedi ubwa mbere ntiyatowe kandi murabizi. Ntimubivugira mu ruhame, njye ndi kubivugira mu ruhame, ni ryo tandukaniro gusa, murabizi. Ubwa kabiri nta cyabaye kandi murabizi. Ni izihe ndangagaciro mutubwira ko mukubitira abantu, ku bandi ntimumenye icyo gukora?'

    Perezida Kagame yashimangiye ko Tshisekedi yahawe ubutegetsi mu manyanga Kenyatta na Ramaphosa bareba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-tshisekedi-yahawe-ubutegetsi-mu-manyanga

  • Perezida Kagame yashimangiye ko Trump yagerageje gukemura ikibazo cyo muri RDC kurenza abandi – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

    Jackie Lumbasi uri mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku masezerano u Rwanda na RDC biherutse gushyiraho umukono, bigizwemo uruhare na Amerika, cyane ko hari abavuga ko iki gihugu cy'igihangange cyishakira inyungu zishingiye ku mabuye y'agaciro.

    Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kwibaza iki kibazo, abantu bakwiriye gutekereza ku gisubizo icyo aricyo cyose ibindi bihugu by'amahanga byagerageje gutanga kuri iki kibazo.

    Yakomeje avuga ko Amerika yagerageje gukemura ikibazo ishingiye ku ngingo eshatu: Umutekano, politike n'ibijyanye n'ubukungu.

    Ati 'Ubwo bafataga umwanzuro wo guhangana n'ikibazo, hari ibintu bitatu byubakiweho, icya mbere ni ikijyanye n'ubukungu, ikindi ni umutekano, ikindi ni ikijyanye na politike. Kandi ntekereza ko ibi bintu bitatu bifitanye isano ya hafi, ku buryo udashobora gukemura kimwe ngo wirengagize ikindi kubera ko ibyo bitatu biri mu bigize ikibazo.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bakunze kwibasira aya masezerano yagizwemo uruhare na Amerika, ari abashakaga inyungu z'ubukungu gusa nubwo ikibazo cyaba kitakemutse.

    Ati 'Abantu bakunze kwibanda cyane ku bijyanye n'ubukungu ku bw'impamvu. Ntekereza ko bamwe mu babigiramo uruhare mu karere, cyangwa abarebwa n'ikibazo, batekerezaga kubyaza umusaruro uwo mutungo, kuko batekereza ko uwo mutungo ukurura abantu babaga bameze nk'abawusheta bavuga bati nzaguha iki, nawe ugenzure ibi. Ariko abo baba bameze nk'abasheta ntabwo bashakaga igisubizo kirambye cy'ibibazo bitugiraho ingaruka mu karere, bashakaga kubona inyungu kurenza abo bahanganye nabo ndetse bagatanga utuntu tugamije kuryoshya abantu, bakavuga bati mudufashe gukemura ibi, mudufashe guhangana na AFC/M23 cyangwa u Rwanda, abanzi bacu, ubundi abantu bagakururwa n'ibyo.'

    Umukuru w'igihugu yashimangiye ko ubuhuza bwa Amerika bushingiye ku guhuza ibi bintu bitatu.

    Ati 'Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kureba uruhurirane rw'ibi bintu bitatu mu bibazo bigomba gukemuka, ibya politike, iby'umutekano n'ubukungu, mu gihe mu mitwe y'abandi batekerezaga gusa ibijyanye n'ubukungu.'

    Ni ingingo Perezida Kagame agarutseho nyuma y'igihe gito u Rwanda na Amerika bishyize umukono ku masezerano y'amahoro, mu muhango wabereye i Washington D.C.

    Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

    Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

    Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

    Perezida Kagame yashimangiye ko Trump yagerageje gukemura ikibazo cyo muri RDC kurenza abandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-trump-yagerageje-gukemura-ikibazo-cyo-muri-rdc

  • Perezida Kagame yahishuye icyo u Rwanda ruzakora RDC nidasenya FDLR – #rwanda #RwOT

    Gusenya FDLR ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko u Rwanda rugaragaje ko uyu mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahawe rugari muri RDC kandi biteje ikibazo ku mutekano warwo.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, yabajijwe icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe RDC yaba idasenye FDLR.

    Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n'iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha.

    Ati 'Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n'ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n'imipaka yacu, nta bufindo bushobora gukoreshwa (mu gukemura ikibazo), ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rwasabwe.

    Ati 'Twagaragaje ikibazo cyacu kandi dushingiye kuri ibyo hari ibyo twemeye gukora kandi tukabikorana n'abandi, kandi ibyo tuzabikora, ntabwo uzigera ubona u Rwanda rudashyira mu bikorwa ibyo rwemeye gukora, ntabwo uzigera ubibona. Ariko urundi ruhande ni rutabikora, rukadubiza mu bibazo, tuzasabwa guhangana n'ibyo bibazo nk'uko nubundi tumaze igihe duhangana nabyo.'

    Umukuru w'igihugu yagaragaje ko bibaho kenshi ko hari uruhande rushobora kutubahiriza ibyemejwe.

    Ati 'Amasezerano yo arahari, mu masezerano hari ibyo abayashinzwe bemera gukora buri umwe ku giti cye cyangwa gukorana hamwe. Ntabwo rero iteka abantu bose bakoresha ukuri cyangwa bavugisha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro.'

    'Ariko navuga ko ku ruhande rw'u Rwanda tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka, ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora twemeranyije, iyo badakoze ibyo twemeranyije ubwo birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe tugomba gukora, twemeye kubikora kandi tuzabikora ari uko abandi na bo bujuje uruhande rwabo. Ibi nibidakorwa tuzakomeza gushakisha inzira iyo ari yo yose, igihe inzira itaraboneka yo gukemura ibibazo uko bikwiriye kuba bikemuka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu, aho kubura umutekano bitewe n'uko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo bya ngombwa. '

    Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y'igihe gito Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, agaragaje ko idashidikanya ku bushake bwe bwo kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano.

    Ati 'Perezida Kagame yagaragaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa iby'aya masezerano y'amahoro, yashimangiye ko ashyigikiye kurangiza mu mahoro iyi ntambara.'

    Boulos yagaragaje ko kandi Perezida Kagame ashyigikiye ibiganiro bya Doha biri guhuza M23 na Leta ya RDC.

    Perezida Kagame yahishuye icyo u Rwanda ruzakora, RDC nidasenya FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-icyo-u-rwanda-ruzakora-rdc-nidasenya-fdlr

  • Kwibohora 31: Imibereho y'Abanyarwanda mu mibare – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubohora igihugu, ubuyobozi bw'igihugu bwatangiye urugamba rw'iterambere ritagira uwo risiga inyuma, ndetse ubuzima bwa benshi bwateye imbere.

    Imibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu 2000 wari miliyari 806 Frw ariko nyuma y'imyaka 24 wikubye inshuro zirenga 20 ugera kuri miliyari 18.785 Frw mu 2024.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse gushimangira ko uko ubukungu bw'igihugu buzamuka ari ko bigera no kuri buri muturage warwo.

    Ati 'Abantu bibazaga niba izamuka ry'ubukungu dufite ari ryarindi risangiwe na bose, twabonye ko ari byo. Izamuka ry'ubukungu ryarasangiwe, abantu benshi bagiye babona uruhare, cyangwa ingaruka nziza zo kuba ubukungu bwarateye imbere, byagiye bibageraho Abanyarwanda kandi mu bice byose, mu mijyi, mu byaro, ndetse no mu byiciro by'imyaka, ari abakuze, ari n'abato.'

    Myaka irindwi ishize ubukene mu Banyarwanda bwaragabanyutse kuko mu 2017 bwari kuri 39,8%, ariko mu 20214 abugarijwe n'ubukene bari bageze kuri 27.4%.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y'Ingo muri Rusange (EICV7) buherurutse gushyirwa ahagaragara na NISR bugaragaza ko ubukene bukabije mu baturarwanda na bwo bwagabanyutse buva ku ijanisha rya 11,3% bwariho mu 2017 bugera kuri 5,4% mu 2024.

    Abanyarwanda bavuye mu bukene ni miliyoni 1,5 kuva mu 2017 kugeza mu 2024.

    Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ibindi bipimo bishimangira iryo gabanyuka ry'ubukene aho nk'amafaranga Umunyarwanda yinjiza ku mwaka ageze ku 1040$.

    Kurwanya ubukene kandi bijyana no kurwanya ubushomeri aho kuva mu 2017 kugeza mu 2024 hamaze guhangwa imirimo mishya igera ku 1.374.214.

    Imibare ijyanye n'imiturire igaragaza ko ingo zituye mu midugudu zari ku ijanisha rya 59% mu mu 2017 zigera kuri 68% muri 2024.

    Abakoresha amashanyarazi mu Rwanda na bo bariyongereye bava ku ijanisha rya 11,1% mu 2011 bagera kuri 72% mu mwaka ushize wa 2024.

    Abaturarwanda bagerwaho n'amazi meza na bo bariyongeye ku buryo bugaragara kuko mu 2011 bari ku ijanisha rya 74,2% barazamuka bagera kuri 89,7% mu 2024.

    Imibare ya Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko ubu u Rwanda rufite iminara y'itumanaho 1.760, ibasha gutanga internet ku rugero rwa 96% mu bice bituwe no ku rugero rwa 75% ku buso bw'Igihugu bwose.

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu Ngenzuramikorere, RURA yo igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefone ngendanwa biyongereye bagera kuri 13.480.095 muri Nzeri 2024 bavuye kuri 12.538.106 bariho mu 2023 bingana n'izamuka rya 7.5%.

    Iterambere ry’u Rwanda ryarihuse mu myaka 31 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibohora-31-imibereho-y-abanyarwanda-mu-mibare

  • Amerika yizeye ubushake bwa Perezida Kagame mu kubahiriza amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho n'Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Marc Perelman wa France24.

    Uyu munyamakuru yabajije Massad Boulos ikigomba kubanza hagati yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda.

    Boulos yagize ati 'Ibyo bintu bigomba kujyanirana kandi impande zombi zemeranyije gushyiraho urwego rw'umutekano ruhuriweho, kandi iki ni ikintu cy'ingenzi cyane mu bijyanye n'aya masezerano. Bwa mbere bashyizeho urwego rw'umutekano ruhuriweho aho ibi bintu byose bizemeranyaho, ndetse bigategurwa n'impande zombi. Gusenya FDLR ni ingenzi cyane, kimwe no gukuraho ingamba z'ubwirinzi bikozwe n'u Rwanda, birajyana kandi bikwiriye gukorwaho icyarimwe, mu buryo bworoheye impande zombi.'

    Gusenya umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ni imwe mu myanzuro ikubiye mu masezerano y'amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono ku wa 27 Kamena 2025, i Washington D.C.

    Perezida Kagame afite ubushake bwo kuyubahiriza

    Muri iki Kiganiro, Marc Perelman yongeye kuzamura ibirego by'uko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, abaza Boulos niba rwiteguye guhagarika ubu bufasha.

    Mu gusubiza Boulos ntiyigeze avuga ko u Rwanda rufasha M23, ahubwo yashimangiye ko Perezida Kagame afite ubushake mu kubahiriza ibikubiye mu masezerano.

    Ati 'Perezida Kagame yagaragaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa iby'aya masezerano y'amahoro, yashimangiye ko ashyigikiye kurangiza mu mahoro iyi ntambara.'

    Yakomeje avuga ko kandi Perezida Kagame ashyigikiye ibiganiro bya Doha biri guhuza M23 na Leta ya RDC.

    Ati 'Dushyigikiwe byimazeyo na Perezida Kagame w'u Rwanda kugira ngo ibi biganiro bizagende neza.'

    Ku wa 27 Kamena 2025, ubwo hasinywaga aya masezerano hagati y'u Rwanda na RDC, Perezida Donald Trump yavuze ko yizeye ko azashyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Tuzakorana na bo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, bo ku giti cyabo bashobora gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko tuzabashyiraho igitutu kugira ngo bishyirwe mu bikorwa. Aba ni abantu babiri bashoboye kandi bazabikora. Barabizi ko bagomba kubikora kuko bitagenze gutyo hazabaho ibintu bibi.'

    Yakomeje avuga ko 'navuga ko hazabaho ibihano bikomeye nibatabyuhiriza, ariko ntabwo ntekereza ko bazabikora ariko dufite ibihano bikomeye by'ubukungu.'

    Uretse gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, aya masezerano arimo n'izindi ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

    Massad Boulos yavuze ko yizeye ubushake bwa Perezida Kagame mu kubahiriza amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yizeye-ubushake-bwa-perezida-kagame-mu-kubahiriza-amasezerano-y-amahoro

  • Minisitiri Nduhungirehe yasubije mugenzi we wa RDC wagaragaje akangononwa ku byago FDLR iteje u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Kayikwamba yumvikanye muri iyi mvugo mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025. Cyagarutse cyane ku gusobanura amasezerano y'amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC i Washington.

    Ubwo yari abajijwe ku bijyanye no gusenya FDLR, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko igihugu cye cyiteguye kuyisenya nk'uko bikubiye muri aya masezerano.

    Ati 'Ku kibazo cya mbere kijyanye na FDLR, hashize imyaka hafi 30 urwo rwitwazo rugarurwa ndetse ruzurwa ni nayo mpamvu iri (FDLR) mu masezerano turashaka kuyirangiza. Turashaka kurangiza urwo rwitwazo ruhora rugarurwa rujyanye no kuba FDLR ihari kandi iteje ikibazo, niba ariko bimeze dufite amasezerano agaragaza intambwe zisobanutse z'uko tuzarangiza icyo kibazo.'

    Minisitiri Kayikwamba yakomeje agaragaza ko atemera ko FDLR ari ikibazo gikomeye.

    Ati 'Icyiza gihari ni uko tuzafata icyo kibazo cyabaye urwitwazo mu myaka myinshi kugira ngo tuvuge ngo niba ari uko bimeze tugiye kukirangiza burundu. Kugira ngo tukirangize tugomba kumenya ngo ni bangahe (FDLR) bateje ikihe kibazo? ubundi dukemure ikibazo dukoresheje inzira zitandukanye, ubundi tuvuge tuti intego yagezweho […] ikiri inzitizi ku ruhande rw'u Rwanda uko bigaragara nubwo bafite ingabo zikomeye ndetse bakaba ari aba kane mu kugira ingabo nyinshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni ni FDLR, ni ikibazo? Ni byiza tugiye kuyirangiza.'

    Nyuma yo kubona amagambo ya Kayikwamba, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamubwiye ko niba FDLR ari urwitwazo, u Rwanda narwo rwiteguye kuzakuraho inzitwazo za RDC, mu gihe cyose uyu mutwe uzaba wasenywe.

    Ati 'Igihe cyose hari ubushake, ibintu byose birashoboka. Niba Abajenosideri ba FDLR 'ari urwitwazo ruhora ruzamurwa mu buryo bwose bushoboka mu myaka 30 ishize' na Kigali, ariko hejuru y'ibyo byose RDC ikaba yiyemeje kubaca intege, u Rwanda ruzabyakira neza, ndetse narwo rukureho 'urwitwazo ruhora ruzamurwa mu buryo bwose bushoboka' na Kinshasa rujyanye n'ingamba zacu z'ubwirinzi.'

    Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

    Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

    Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

    U Rwanda na RDC biherutse gushyira umukono ku masezerano y'amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yasubije-mugenzi-we-wa-rdc-wagaragaje-akangononwa-ku