Blog

  • Kwibohora ntibyari bigamije kwigobotora ingoma y'igitugu gusa – Amb Maj. Gen (Rtd) Karamba – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 4 Nyakanga 2025 ubwo Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia yizihizaga imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye, baba abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga muri Ethiopia, abayobozi ba Ethiopia, abo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n'abandi.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia, Maj. Gen (Rtd) Charles Karamba yagarutse ku rugendo rutoroshye rw'u Rwanda nyuma y'uko rwibohoye, ashimira abafatanyije na rwo mu nzira y'iterambere n'abaje kwifatanya na rwo mu kwizihiza imyaka 31 rwibohoye.

    Yibukije uburyo ku wa 4 Nyakanga 1994 ari umunsi washyize iherezo ku macakubiri, itotezwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bikozwe n'Ingabo zari iza RPA, zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Ati 'Ntabwo byari ukwibohora ubutegetsi bw'igitugu gusa, ahubwo byari no kubaka u Rwanda hashingiye ku bumwe, ubutabera ndetse buri wese agahabwa agaciro.'

    Yagaragaje uburyo u Rwanda rwateye imbere mu buryo butangaje mu myaka 31 ishize, icyari igihugu cyari cyazimye cyongera kugira icyizere, amacakubiri asimbuzwa ubumwe, igihugu cyari cyabaye umuyonga cyongera gutera imbere mu buryo bugaragara.

    Yagaragaje uburyo iterambere ry'u Rwanda rigaragara mu nzego zose, kuva ku mahoro, ubumwe n'ubwiyunge, guteza imbere imishinga mito n'iciriritse, ubuyobozi buhora bushyira imbere abaturage, iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, guhabwa serivisi zinoze n'ibindi.

    Ati 'Uyu munsi turi igihugu gishikamye, kirajwe ishinga no kugera kuri byinshi, gifite inzego zikomeye, kikibanda kuri politiki idaheza, ndetse n'icyerekezo cy'ejo hazaza kizima.'

    Amb Maj Gen (Rtd) Karamba yavuze ko muri iyi myaka 31 u Rwanda rutirebyeho gusa, ahubwo rwanagize uruhare mu guharanira ituze ry'abatuye Isi.

    Yibukije uburyo u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo, bikajyana n'indi mishinga igamije iterambere rya Afurika.

    Yashimiye uburyo umubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu ukomeje gutera imbere, by'umwihariko agaruka ku mubano wihariye warwo na Ethiopia ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

    Yagaragaje ko u Rwanda na Ethiopia bifatanya mu nzego zirenga 20 zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ubuzima, gufatanya mu bwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere ibikorwaremezo, igisirikare, ubukerarugendo n'izindi nzego.

    Ati 'Ibihugu byacu kimwe cyigira ku kindi, ubufatanye bw'abaturage b'ibihugu byombi bwakomeje gutezwa imbere ari na ko hatezwa imbere ubushake buhuriweho n'ibihugu byombi bwo gukomeza kwimakaza Afurika itekanye ndetse iteye imbere.'

    Yerekanye ko u Rwanda ruzakomeza gahunda yarwo yo gufatanya n'ibindi bihugu, iterambere ridaheza, arakomeza ati 'Dutekereza ko hari byinshi biduhuza kurusha ibidutanya. Dufatanyije dushobora gukemura ibibazo dufite kutagera ku bintu byinshi byiza.'

    Semunigus Habtegiorgis wari uhagarariye Ethiopia muri ibi birori, yerekanye ko ubufatanye bw'u Rwanda n'igihugu cyabo bumaze igihe kinini kuva ku ishingwa ry'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Na we yagarutse ku nzego u Rwanda na Ethiopia bikomeje gufatanyamo, yitsa cyane ku bujyanye no guteza imbere ibijyanye n'ingendo zo mu kirere, ndetse yibutsa uburyo igihugu cye cyagize uruhare mu butumwa bw'amahoro ubwo u Rwanda rwari mu bihe bikomeye.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU, Selma Malika Haddadi, yashimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere muri iyi myaka 31 ishize rwibohoye, anagaragaza uburyo ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize uruhare runini kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu.

    Selma Malika Haddadi yacyeje Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya AU, cyane cyane ku mavugurura y'uyu muryango n'uburyo bwo guteza imbere inzego z'ubuvuzi.

    Yavuze ko uburyo u Rwanda rwateye imbere mu nguni zose nk'inzego z'ubuyobozi, ikoranabuhanga, ihangwa ry'udushya mu mishinga itandukanye n'ibindi bikomeje kubera urugero rw'ibishoboka ibindi bihugu bya Afurika.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yavuze ko u Rwanda rwibohoye ubutegetsi bw’igitugu, rwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Abayobozi bo mu bihugu bitandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu kwizihiza umunsi wo kwibohora

    Abayobozi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza imyaka 31 rumaze rwibohoye

    Abayobozi bashinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attachés) muri ambasade z’ibihugu byabo muri Ethiopia bifatanyije n’u Rwanda ku munsi wo kwibohora

    Abanyarwanda baba muri Ethiopia berekanye umwihariko w’Umuco Nyarwanda

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU, Selma Malika Haddadi, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu guteza imbere AU

    Semunigus Habtegiorgis wari uhagarariye ubuyobozi bwa Ethiopia yagaragaje ko igihugu cyabo kizakomeza gufatanya n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibohora-ntibyari-bigamije-kwigobotora-ingoma-y-igitugu-gusa-amb-maj-gen-rtd

  • Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by'iterambere #rwanda #RwOT

    Abaturage n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika by'umwihariko mu Kagari ka Kigese kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025 bizihije ku nshuro ya 31 umunsi mukuru wo Kwibohora. Bashima Perezida Paul Kagame wabohoye u Rwanda hamwe n'Ingabo yari ayoboye. Bashima iterambere rihindura ubuzima bw'abaturage amaze kubagezaho. Bahamya ko biteguye gukomeza kugaragaza no kugira uruhare mu bibakorerwa, ko kandi ibyo byabaye Umuco.

    Ibirori byo Kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro bimwe mu bikorwa by'iterambere byakozwe bigizwemo uruhare n'Abanyarugalika. Muri ibyo bikorwa byatashywe harimo; Ibiro by'Umudugudu wa Bikamba, Ibiro by'Akagari ka Kigese, Poste de Sante(ivuriro ry'ibanze) ya Nyarubuye, ECD Karama, Ibyumba by'Ishuri, Umuyoboro w'Amazi uje nk'igisubizo kubajyaga kuvoma Nyabarongo, Hanasezeranijwe imiryango umunani y'ababanaga bitemewe n'Amategeko.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu/Rugalika.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika avuga ko ibimaze kugerwaho nyuma y'imyaka 31 u Rwanda rubohowe ari ibihamya by'uko nk'Abanyarugalika bashikamye mu gukora no kurinda ibyagezweho kandi biteguye no gukomeza kugira uruhare mu biri imbere.

    Agira kandi ati' Ntabwo twatesha agaciro aya mahirwe twagize yo kubohorwa n'Umukuru w'Igihugu cyacu ngo tuyatere inyoni twibagirwe aho twavuye hanyuma ibyo twagezeho bibe byasubira inyuma. Turahari, turiteguye gufatanya n'Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu cyacu'.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage yashimiye Abanyarugalika by'umwihariko Abanyakigese uruhare rwabo n'umusanzu bagira mu bikorwa bitandukanye by'iterambere rigamije gutuma imibereho y'umuturage irushaho kuba myiza.

    Uwiringira Marie Josée/Visi Meya.

    Yababwiye Ati' Uyu ni umunsi w'ibirori twibukaho urugendo rw'imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, by'umwihariko abana b'Abanyarwanda batangije urugamba rwo Kwibohora. Itariki ya 04 Nyakanga hari byinshi ibwira buri wese uri hano. Mbanje mbashimira ibikorwa mwagezeho, bigaragaza uruhare rwanyu mu bibakorerwa'.

    Akomeza abibutsa ko nyuma y'uko urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye, nyuma kandi y'uko Abanyarwanda babonye ikimenyetso cy'uko ibibazo banyuzemo bitazongera ukundi, nk'Abanyarugalika, Abanyakigese batekereje ndetse bafata iya mbere mu kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu badasigana n'ikerekezo cy'ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu.

    Yababwiye kandi ati' Kwibohora bivuze ko abantu muri rusange twagize umutekano wacu n'umutekano w'ibintu, tugira ubwisanzure mu bitekerezo, mu bikorwa, mu burenganzira, ibyo bikajyana no kwihesha agaciro tugaha abandi ariko cyane cyane duha agaciro Igihugu cyacu cy'u Rwanda ku buryo nta wifuza uwagisubiza mu mateka mabi cyaciyemo'.

    Visi Meya Uwiringira, yibukije abitabiriye ibi birori byo kwibuhora ku nshuro ya 31 ko nyuma y'uko urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye, aho rwari ruyobowe na Perezida Paul Kagame n'Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi(RPA), buri wese asabwa kugira uruhare mu rugamba rw'Iterambere, yaba Abayobozi, Abafatanyabikorwa n'Abaturage.

    Yashimiye kandi Abanyarugalika uburyo badahwema kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byiterambere, avuga ko uruhare rwabo mu bibakorerwa atari ibyo bize none, ko ahubwo kuva mu 1994 ku itariki ya 04 Nyakanga gahunda y'imiyoborere myiza yagiye ibatoza kugira uruhare mu bibakorerwa, ko byabaye umuco bafashe kandi bakomeje. Yabasabye gukomeza kuba muri uwo murongo mwiza, abizeza ko nk'Akarere mu bushobozi gafite kazahora kabashyigikiye mu kunoza ibyo bakora.

    Baba Abanyarugalika by'umwihariko Abanyakigese n'abandi bitabiriye ibi birori byo Kwibohora, bibukijwe ko uru rugendo rw'iyi myaka 31 Igihugu kimaze kugera kuri byinshi ariko kandi ko hitezwe byinshi biruseho bigomba kugerwaho mu cyerekezo cy'imyaka 2050, buri wese asabwa kudatezuka mu kugaragaza uruhare rwe.

    Ibiro by'Akagari ka Kigese byuzuye.
    Hatashywe ibyumba by'amashuri.

    Imiryango yabanaga itazwi n'Amategeko yasezeranijwe.

    Abagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byatashywe, barashimiwe.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu arahiriye ko abasezeranije.
    Abageni bakase Umutsima, barasangira.
    Yabafunguriye umuvinyo bamanuza umutsima.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/05/kamonyi-abanyarugalika-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-bashimangira-uruhare-rwabo-mu-bikorwa-byiterambere/

  • Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije umunsi wo kwibohora, Amb Bazivamo atanga umukoro – #rwanda #RwOT

    Yavigarutseho ku wa 4 Nyakanga 2025 ubwo Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihizaga ku nshuro ya 31 Umunsi Mukuru wo Kwibohora.

    Ni ibirori byitabiriwe n'Abanyarwanda muri Nigeria, abayobozi mu nzego za Guverinoma ya Nigeria, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b'imiryango mpuzamahanga n'inshuti z'u Rwanda.

    Amba Bazivamo yavuze ko kwibohora ari intambwe idasubira inyuma, agaragaza ko mbere na mbere icyari kigamijwe ari uko nta Munyarwanda wari ukwiye kuba umunyamahanga ku gihugu cye, ibyakurikiwe n'irindi terambere rigaragarira buri wese.

    Ati 'Kwibohora ni mu mutwe. Nk'uko Nyakubahwa Perezida Kagame akunze kubitwibutsa, kwibohora nyako ni ugukora ibifitiye inyungu abaturage.''

    Amb Bazivamo yakomeje avuga ko imyaka 31 yagaragaje urugero rw'ibishoboka.

    Ati 'Ni muri urwo rwego u Rwanda rwaguye amarembo ku Banyafurika bose no ku miryango nko ku bihugu byo mu miryango nka 'Commonwealth' na 'Francophonie' n'abandi bose, aho kujya mu Rwanda bidasaba visa, abandi bakayibona bahageze. Hamwe n'umuhate w'Abanyarwanda mu gukora, ibi bituma ubukungu bwacu buzamuka ku buryo bwihuse.''

    Yashimiye umubano mwiza ukomeje kuranga u Rwanda n'amahanga, cyane cyane nka Nigeria, aho ibihugu byombi biherutse gushyira umukono ku masezerano mu bijyanye n'imisoro n'amahoro.

    Ni amasezerano yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 ajyanye no gukuraho umusoro ku bicuruzwa byishyuye umusoro mu gihugu kimwe (Double Taxation Avoidance Agreement).

    Amb Bazibamo ati 'Iyi ni intambwe ikomeye mu kwagura ubucuruzi hagati y'bihugu byombi ndetse no gukuraho imipaka mu bukungu.''

    Yashimiye Abanyarwanda baba muri Nigeria ku buryo bakomeje guhesha ishema u Rwanda no kurumenyekanisha muri iki gihugu bimakaza indangagaciro na kirazira z'Umuco Nyarwanda.

    Uretse gusabana hagati y'abitabiriye ibirori byo kwibohora, abantu batandukanye banahawe impano zinyuranye za RwandAir ifatanyije na Ambasade y'u Rwanda muri Nigeria. Mu mpano zatanzwe harimo n'amatike y'indege yo gusura u Rwanda.

    U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki, ubucuruzi n'ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z'ingenzi zirimo imikoranire mu by'umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu ndege, n'ay'ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n'abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage.

    Umubano w'u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n'ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

    Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n'abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by'Irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

    Perezida Kagame na Tinubu bongeye kuganira muri Mutarama 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

    Muri Kanama 2025 Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko muri Nigeria, Benjamin Kalu yatangaje ko igihugu cye gikeneye ubufasha bw'u Rwanda mu bijyanye n'uburinganire bw'abagabo n'abagore ndetse n'umutekano, kuko ari inzego rwamaze guteramo intambwe ifatika.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yasabye Abanyarwanda baba muri iki gihugu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda

    Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije umunsi wo kwibohora mu mbyino zitandukanye zigaruka ku Muco Nyarwanda

    Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Abanyarwanda basusurukije abitabiriye ibirori byo kwibohora byabereye muri Nigeria binyuze mu mbyino zirandukanye

    Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byateguwe na Ambasade ya Nigeria banyuzwe n’imbyino gakondo zo mu Rwanda

    Abanya-Nigeria n’abo mu bindi bihugu bitandukanye bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Nigeria mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora

    Bijyanye n’uburyo abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye byabereye muri Nigeria, banyuzwe n’Umuco Nyarwanda, buri wese yaharaniraga gufata amashusho y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-nigeria-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-amb-bazivamo-atanga

  • Ruhango: Abarenga ibihumbi 70 bahawe amazi meza – #rwanda #RwOT

    Ayo mazi yagejejwe ku baturage bo mu barenga ibihumbi 70 bo mu mirenge ya Ntongwe, Mbuye, Mwendo na Kabagari n'ahandi.

    Hitimana Christophe wo mu Murenge wa Ntongwe, hamwe mu ho aya mazi yageze, yabwiye IGIHE ko yishimira ko babonye amazi nyuma y'iyagurwa ry'umuyoboro wa Ntongwe.

    Ati 'Tutarabona amazi byabaga bigoye kuko twavomaga mu gishanga. Ubu aha amazi ari, n'umwana muto yavoma, ariko mbere ntabwo umuntu yari kohereza umwana muto mu gishanga, aca no mu bihuru. Nkanjye uvomesha igare ntabwo ryageragayo, ariko ubu amazi ari ku muhanda, byaroroshye.''

    Ni ishimwe asangiye na Nyirashyirambere Claudine wo mu Kagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, uvuga ko bamaze imyaka 30 bavoma amazi y'ibishanga.

    Ati 'Maze imyaka irenga 30 muri uyu mudugudu, ariko ubu ni bwo mbonye amazi meza, kandi ari hafi y'ingo, biranejeje!'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko bishimira ibikorwaremezo bitandukanye bagezeho muri uyu mwaka usojwe, birimo imihanda, amavuriro n'ibindi.

    Yatangaje ko nko ku miyoboro y'amazi bubatse ingana n'ibilometero 234 yatashywe mu mpera z'uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025, ikaba igiye kwegereza amazi abaturage 71886.

    Ati 'Akarere kose turi kukazengurutsa amazi, tumaze iminsi tuyataha mu mirenge itandukanye. Nubwo hakiri hamwe na hamwe ajya agira ibibazo byo kubura, ariko byibura iyo usana biruta kuba ucyubaka, kandi intego ni ukurangiza ibyo bibazo burundu.'

    Meya Habarurema yakomeje avuga ko mu rugendo rwo kwibohora, gahunda yo kwegereza amazi abaturage izakomeza, kandi ko intego ari ukugera ku 100% bitarenze mu 2030.

    Iyi miyoboro yuzuye itwaye asaga miliyari 5 Frw. Yagejeje amazi ku bigo by'amashuri 17, ibigo bya Leta 10, n'amavomo rusange y'abaturage 121. Byafashishe Akarere ka Ruhango kugera kuri 84% by'abaturage bafite amazi meza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko urugendo rwohora rugikomeje, asaba ubufatanye bwa buri muturage wese

    Ku munsi w’isabukuru ya 31 yo kwibihora, imiryango 13 yo mu Karere ka Ruhango yorojwe inka ngo ibashe kwiteza imbere

    Imiyoboro y’amazi yubatswe mu Karere ka Ruhango isigiye abaturage amavomo rusange 121

    Umunsi wo kwibohora urubyiruko na rwo rwabonye n’umwanya wo kwidagadura. Mu Ruhango bahaye isiganwa ry’amagare no gusiganwa ku maguru, abahize abandi barahembwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-mu-2024-25-hubatswe-imiyoboro-y-ibirometero-birenga-230-iha-amazi

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n'iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nidasenya FDLR nk'uko bikubiye mu masezerano, bizasaba u Rwanda gukomeza guhangana n'iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rubikoramo.

    Gusenya FDLR ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko u Rwanda rugaragaje ko uyu mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahawe rugari muri RDC kandi biteje ikibazo ku mutekano warwo.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, yabajijwe icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe RDC yaba idasenye FDLR.

    Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n'iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha.

    Ati 'Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n'ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n'imipaka yacu, nta bufindo bushobora gukoreshwa (mu gukemura ikibazo), ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rwasabwe.

    Ati 'Twagaragaje ikibazo cyacu kandi dushingiye kuri ibyo hari ibyo twemeye gukora kandi tukabikorana n'abandi, kandi ibyo tuzabikora, ntabwo uzigera ubona u Rwanda rudashyira mu bikorwa ibyo rwemeye gukora, ntabwo uzigera ubibona. Ariko urundi ruhande ni rutabikora, rukadubiza mu bibazo, tuzasabwa guhangana n'ibyo bibazo nk'uko nubundi tumaze igihe duhangana nabyo.'

    Umukuru w'igihugu yagaragaje ko bibaho kenshi ko hari uruhande rushobora kutubahiriza ibyemejwe.

    Ati 'Amasezerano yo arahari, mu masezerano hari ibyo abayashinzwe bemera gukora buri umwe ku giti cye cyangwa gukorana hamwe. Ntabwo rero iteka abantu bose bakoresha ukuri cyangwa bavugisha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro.'

    'Ariko navuga ko ku ruhande rw'u Rwanda tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka, ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora twemeranyije, iyo badakoze ibyo twemeranyije ubwo birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe tugomba gukora, twemeye kubikora kandi tuzabikora ari uko abandi na bo bujuje uruhande rwabo. Ibi nibidakorwa tuzakomeza gushakisha inzira iyo ari yo yose, igihe inzira itaraboneka yo gukemura ibibazo uko bikwiriye kuba bikemuka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu, aho kubura umutekano bitewe n'uko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo bya ngombwa. '

    Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y'igihe gito Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, agaragaje ko idashidikanya ku bushake bwe bwo kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano.

    Ati 'Perezida Kagame yagaragaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa iby'aya masezerano y'amahoro, yashimangiye ko ashyigikiye kurangiza mu mahoro iyi ntambara.'

    Boulos yagaragaje ko kandi Perezida Kagame ashyigikiye ibiganiro bya Doha.

    biri guhuza M23 na Leta ya RDC

    Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bakunze kwibasira aya masezerano yagizwemo uruhare na Amerika, ari abashakaga inyungu z'ubukungu gusa nubwo ikibazo cyaba kitakemutse.

    Ati 'Abantu bakunze kwibanda cyane ku bijyanye n'ubukungu ku bw'impamvu. Ntekereza ko bamwe mu babigiramo uruhare mu karere, cyangwa abarebwa n'ikibazo, batekerezaga kubyaza umusaruro uwo mutungo, kuko batekereza ko uwo mutungo ukurura abantu babaga bameze nk'abawusheta bavuga bati nzaguha iki, nawe ugenzure ibi. Ariko abo baba bameze nk'abasheta ntabwo bashakaga igisubizo kirambye cy'ibibazo bitugiraho ingaruka mu karere, bashakaga kubona inyungu kurenza abo bahanganye nabo ndetse bagatanga utuntu tugamije kuryoshya abantu, bakavuga bati mudufashe gukemura ibi, mudufashe guhangana na AFC/M23 cyangwa u Rwanda, abanzi bacu, ubundi abantu bagakururwa n'ibyo.'

    Umukuru w'igihugu yashimangiye ko ubuhuza bwa Amerika bushingiye ku guhuza ibi bintu bitatu.

    Ati 'Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kureba uruhurirane rw'ibi bintu bitatu mu bibazo bigomba gukemuka, ibya politike, iby'umutekano n'ubukungu, mu gihe mu mitwe y'abandi batekerezaga gusa ibijyanye n'ubukungu.'

    Ni ingingo Perezida Kagame agarutseho nyuma y'igihe gito u Rwanda na Amerika bishyize umukono ku masezerano y'amahoro, mu muhango wabereye i Washington D.C.

     

    Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

    Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

    The post Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n'iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yavuze-ko-fdlr-nidasenywa-u-rwanda-ruzakomeza-guhangana-niki-kibazo-rukoresheje-uburyo-rusanzwe-rukoresha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yavuze-ko-fdlr-nidasenywa-u-rwanda-ruzakomeza-guhangana-niki-kibazo-rukoresheje-uburyo-rusanzwe-rukoresha

  • MINUBUMWE yanyuzwe n'ubwitabire mu bikorwa byo Kwibuka31 mu minsi 100 – #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yabwiye RBA ko icya mbere cyagenze neza mu minsi 100 yo kwibuka 31 ari ukwitabira ku kigero cyiza ibikorwa byo kwibuka mu bice byose by'igihugu.

    Ati 'Habaye ubwitabire bwinshi ku buryo burenze ubusanzwe kandi abaturage bakaza ubona babishaka igikorwa cyo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside bagishyize ku mutima.'

    Dr. Bizimana yakomeje agaragaza ko n'urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside na rwo rwitabiriye cyane ibikorwa byo kwibuka31 cyane kandi rufite inyota yo kumenya amateka yayo.

    Ati 'Mu bwitabire bugenda bwiyongera buri mwaka harimo umubare munini w'urubyiruko bigamjemo abavutse nyuma ya Jenoside n'abari bato. Na bo baraje kugira ngo bige amateka kandi bunamire abishwe muri Jenoside kandi ayo mateka bazayagire ayabo banayigireho mu kurinda ibyagezweho, gukunda Igihugu no kucyubaka.'

    Dr. Bizimana yavuze ko ibigo byinshi by'urubyiruko byagaragaye cyane mu bikorwa byo kwibuka ndetse inzego za Leta, ibigo by'abikorera, amashuri, imiryango itegamiye Leta n'ishingiye ku myemerere na yo yitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku kigero gishimishije.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda yakomeje ati ' Ubwitabire ntibwagaragaye mu kwibuka gusa ahubwo no mu gusura inzibutso ndetse no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu rwego rwo kugaragaza ubumwe Abanyarwanda bafitanye kandi icyo ni ikintu cyiza.'

    Dr. Bizimana yagaragaje ko mu gihe cyo Kwibuka 31 hari uturere tutagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko ari intambwe yo kwishimira.

    Nubwo bimeze bityo ariko Dr. Bizimana agaragaza ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yahagaragaye cyane kandi ko ari ikintu cyo guhagurukira kuko ingaruka zayo zigera no mu Rwanda.

    Ati 'Ni ibikorwa twamagana kandi Leta ntizigera ihwema kubifatira ingamba zihagije haba mu kubikumira no kibica burundu. [..]. Kuba hari ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda birumvikaka ko na twe bitugiraho ingaruka.'

    'Ibyo bishingiye ku kuba na bamwe na bamwe mu bakuru b'ibihugu b'ibyo bihihugu baragiye bavuga amagambo arimo urwango ku Rwanda, kurutera n'ingebitekerezo ya Jenoside. Hanatangajwe amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga arimo urwango.'

    Dr. Bizimana yavuze ko ibyo bikorwa bibi mu Karere u Rwanda ruhangana na byo rugaragaza ukuri mu miryango mpuzamahanga itandukanye ndetse no gushishikariza Abanyarwanda haba abari imbere mu gihugu no hanze gusobanura ukuri bagahangana n'abakugoreka kandi ko byitezweho umusaruro bijjyanye n'icyerecyezo cy'Igihugu.

    Urubyiruko rwaragaragaje ubwatabire bwiza mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minubumwe-yanyuzwe-n-ubwitabire-mu-bikorwa-byo-kwibuka31-mu-minsi-100

  • Dushobora kugenda ibilometero 2000 turwana – Kagame aburira abahigira gutera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

    Byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta n'abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abandi. Umukuru w'Igihugu yavuze ko urugendo rwo kwibohora rutagira iherezo kandi rugirwamo uruhare n'abato n'abakukuru.

    Perezida Kagame yagarutse ku byagiye biba mu minsi ishize, yitsa ku munsi mu Burasirazuba bwa Congo habaga indiri y'abacanshuro baturukaga mu Burayi hamwe n'abandi banyafurika 'batazi ibyo barimo' binjiraga muri RDC.

    Yavuze ko ibyo byose byabaye ku manywa y'ihangu Isi yose irebera.

    Ati 'Bohereza intwaro, bohereza abasirikare, bohereza buri kimwe, mu gufasha guverinoma yica abaturage bayo, ifasha abakoze jenoside, bishe abantu hano, miliyoni imwe yishwe n'abo bantu mu minsi 100, banafashijwe rimwe na rimwe n'abo bantu batanga ubufasha. Baragenda rero bateranira hafi y'imipaka yacu.'

    'Iyo muza kuba muzi inkuru y'ibyababonetse i Goma, i Bukavu n'ahandi, mwari kuba mubyumva. Mwaba mwumva neza ko ikibazo atari ukurwanya AFC/M23, ahubwo kwari ukurwanya u Rwanda. Mubabaze ibyabaye. Ibyabaye ni bike ku byo twakora.'

    Perezida Kagame yavuze ko abo bantu nyuma y'uko bigaragaraye ko batakibashije kugira icyo bakora ku Rwanda, 'twabahaye inzira kugira ngo basubire mu bihugu byabo'.

    'Twabahaye inzira, twabahaye umutekano, duharanira ko bagera mu bihugu byabo. Ariko bari gupfa bagashira iyo bibeshya bakarwana. Ibyo nta kibazo kibirimo, ndabivuga uyu munsi, nihagira ugerageza ejo, muzabibona. Ntabwo ndi gutera urwenya, ndi kuvuga ukuri kuri buri wese ushaka kumva, niba ufite ibindi bitekerezo, twabiganiraho. Ni yo mpamvu navuze ko byatubayeho rimwe, kandi rimwe ni kenshi, ntibizasubira.'

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku magambo yakunze kuvugwa na Perezida Tshisekedi ko ashobora kurasa mu Mujyi wa Kigali atavuye i Kinshasa, nubwo atigeze avuga mu mazina uwo yavugaga, ariko yavuze ko uwagerageza ibyo, u Rwanda rwamusanga aho aherereye.

    Ati 'Twarababwiye tuti dushobora kuba tudafite ubwo bushobozi, ariko tuzagusanga aho. Dufite ubushobozi, ntabwo ubizi, dushobora kugenda ibilometero 2000 kuva hano turwana mu gihe bibaye ngombwa. Ibindi byose ni inkuru. Abantu bavuga ibyo biboneye ngo bafite drones, ngo bazaza batere u Rwanda, tuzabasanga aho izo drones muzirasira.'

    Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n'umwe u Rwanda rubanira nabi, udashaka gukorana narwo, akwiriye kuruha amahoro, udashaka kuruha amafaranga, yavuze ko akwiriye kuyagumana akayahereza abandi.

    Umukuru w'Igihugu yasabye abanyarwanda kurwanira igihugu cyabo, kuko nibitaba ibyo, bizarangira bahindutse ingaruzwamuheto, bagapfa nabi aho kuba bapfa bafite agaciro.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko inshuro imwe u Rwanda rwahuye n’ibyago, ihagije nta yindi izabaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dushobora-kugenda-ibilometero-2000-turwana-kagame-aburira-abahigira-gutera-u

  • Perezida Kagame yaburiye abafasha Interahamwe, anasubiza abashinja u Rwanda kwiba amabuye y'agaciro ya RDC – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

    Byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta n'abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abandi. Umukuru w'Igihugu yavuze ko urugendo rwo kwibohora rutagira iherezo kandi rugirwamo uruhare n'abato n'abakuru.

    Ati 'Abantu, njye nawe n'abandi twe tugira iherezo, ariko ntabwo igihugu kigira iherezo. Igihugu kugira ngo kitagira iherezo rero, ni bya bindi navugaga, n'uvutse uyu munsi aho akuriye ajya muri ya nzira, ni ko bikomeza.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, 'twageze hano tuhasanga ubusa n'abariho batakiriho. Ababishe bari muri ubwo busa bw'igihugu, ntabwo waba uri muzima, ntabwo waba wiha agaciro, ufite agaciro, ngo ubuze abantu nkawe ubuzima.'

    Yavuze ko buri Munyarwanda afite inshingano ko ibyabaye mu mateka bitazasubira 'rimwe byabaye kuri twe ni kenshi, ni kenshi katasubira'.

    Perezida Kagame yavuze ko bidasaba intego kugira ngo abantu bumve ko u Rwanda rutazasubira mu mateka mabi, ko buri wese akwiriye kubyumva, yaba umunyarwanda uri mu gihugu, uri hanze kugeza no ku wundi muntu utari umunyarwanda.

    Yagarutse ku bibazo bya RDC

    Ati 'Muzi iyi myaka ine tumaze mu rusaku, mu nduru, Isi yose igateranira ku Rwanda ukagira ngo u Rwanda…hari ubwo njya nibaza nti ariko u Rwanda nzi ni uru ruteranirwaho n'Isi yose.'

    'Ni ihurizo ritoroshye. Byashoboka bite? Ariko usibye ibyo, ese guteranirwaho n'Isi yose, ubundi u Rwanda ruba rwakoze iki kugira ngo Isi yose ihaguruke yamagane u Rwanda, mwagisubiza icyo kibazo? U Rwanda rwakoze iki? Urwanira kubaho, uburenganzira bwe, baramwamagana? Ariko iyi si tubayemo ni ko bimeze, barakwamagana ku mpamvu zitandukanye.'

    Perezida Kagame yavuze ko intambara yabaye muri Congo, uko buri wese yaba ayumva, bidakuyeho ko u Rwanda rumaze igihe kinini rugaragaza impungenge rutewe na FDLR.

    Ati 'Hari umwaka wigeze ushira tudasubiyemo ikibazo cy'Interahamwe, cya FDLR iri hakurya hariya? Ni ibyo duhimba se, ni ibyo tubeshya se? Icya kabiri, hari na rimwe tutigeze tubwira abantu, tunasubiramo ukuntu muri aka karere, harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ijyanye n'ibyabaye hano mu Rwanda byo kwica abantu ukabicira icyo baricyo, hari aho bitazwi, ko byanditswe Isi yose ikabiha n'umunsi, bigera aho bikarigita bikazima?'

    Yakomeje agira ati 'Hari umunsi n'umwe tutigeze twamagana abayobozi muri aka karere bafata indangururamajwi bakigisha abantu kwicana, kwicira abantu icyo baricyo? Hari na rimwe tutigeze dusobanura amateka ajyanye n'ukuntu abantu bavuga ikinyarwanda bari hakurya y'imipaka y'u Rwanda nka ba nyir'ibihugu nyuma yo guca iyo mipaka? Bihuriye he n'u Rwanda, twebwe u Rwanda? Ibibazo byabaye mbere y'uko mvuka cyangwa na nyuma nkivuka, byaba bite ibibazo nateye njye cyangwa undi ungana nkanjye? Bishoboka bite?'

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by'umutekano warwo gihinduka amabuye y'agaciro, bikagera no ku mipaka y'u Rwanda na Congo n'abandi baturanyi bagakinisha gufasha Interahamwe.

    Ati 'Bamwe bigeze gukinisha iby'Interahamwe, na bo kandi babimenye na kiriya gihe barabimenye, tuzahangana na bo, nta kibazo kirimo.'

    Abiba amabuye y'agaciro

    Perezida Kagame yavuze ko 'abaturega ko ikidukoresha ibyo dukora, kwirinda, kurinda abanyarwanda, kurinda igihugu cyacu ko ari amabuye y'agaciro, ni bo biba amabuye y'agaciro muri Congo'.

    Yavuze ko ibihugu byo hanze byirirwa 'bivuga ubusa', byitwaza uburenganzira bwa muntu no gutera ubwoba ko bazafatira ibihano u Rwanda biba bibeshya.

    Ati 'Mwaba mwahuye nabo bagatanga amasomo, ngo ni uko bava muri Burayi, Amerika, cyangwa Canada, bari aho ngo baratanga amasomo, ayahe masomo umuntu yampa ku buzima bwanjye, ku gihugu cyanjye, ku bantu banjye. Ibyo ni ubucucu, ntitwatwarwa muri ubwo buryo.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazahwema gusigasira umutekano warwo kabone n'iyo rwakotswa igitutu n'amahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaburiye-abafasha-interahamwe-anasubiza-abashinja-u-rwanda

  • Mwari mubikeneye – Perezida Kagame ku biruhuko bidasanzwe byatanzwe mu kwizihiza Ubwigenge no Kwibohora – #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Kamena 2025, nibwo Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yatangaje ko kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 4 Nyakanga azaba ari iminsi y'ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Ubwirenge n'uwo Kwibohora. Bivuze ko ku minsi isanzwe izwi y'ikiruhuko rusange, ku itariki ya 1 n'iya 4 Nyakanga, yongereweho ibiri, kiba ikiruhuko rusange cy'iminsi ine.

    Ni ibintu byakiriwe neza n'abantu batandukanye kubera ko wari umwanya mwiza babonye wo kuruhuka gusa kandi na none ku rundi ruhande abatunguwe cyane ko ari bwo bwa mbere byari bibayeho mu Rwanda ko habaho iminsi y'ikiruhuko ingana gutyo.

    Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, yabajijwe no kuri ibyo biruhuko, aho umunyamakuru Munyaneza James wamubajije yatangiye amubwira ko hari umwe mu rubyiruko uheruka kumubwira ko mu Rwanda hasigaye hari Minisitiri w'Ibyishimo (Minister of Enjoyment) kubera iminsi y'ibiruhuko yari yatangajwe.

    Perezida Kagame yamusubije ati 'Ndatekereza ko mwari mubikeneye rimwe na rimwe kubera ko nsigaye mbona abantu bananiwe, rero mwari mukeneye ibyo biruhuko…Ushobora gusanga uwo muntu wakubajije icyo kibazo, tuvuge ko wenda yabyinubiye, iyo umwegera ukamubaza uti ese wari ufite gahunda iki, washakaga gukora iki mu by'ukuri muri iyi minsi ibiri utazageraho kuko wahawe iminsi ibiri?”

    “Icya mbere uzasanga uwo muntu n'ubundi yari kumara umunsi wose aryamye, wenda nimugoroba yajya ku biro, akagenda akirirwa kuri internet, ugasanga abikoze iminsi ibiri, rero kubigira umunsi w'ikiruhuko mu buryo bwemewe ni byo byamufasha cyane.”

    Yakomeje asobanura ko n'ubundi iyo umunsi w'Ubwigenge cyangwa wo Kwibohora bihuriranye na weekend, umunsi wo ku wa Mbere ukurikiyeho uba ikiruhuko rusange, avuga ko no muri iyi minsi barebye bakabona aho kugira ngo abantu baruhuke ku wa Kabiri ku itariki ya 1 Nyakanga, basubire mu kazi ku wa Gatatu no ku wa Kane, bongere baruhuke ku wa Gatanu ku ya 4 Nyakanga, ibyiza ari uko n'iyo ibiri yo hagati iba ikiruhuko.

    Ati “Ubwo abantu bari kuruhuka ku wa Kabiri, bakagaruka mu kazi ku wa Gatatu no ku wa Kane, ku wa Gatanu bagasubira mu kiruhuko. Ese mwashakaga kubyina iyo muzunga? twabonye icyiza ari uko twari kuyihuriza hamwe, tukavuga ngo mukore ibyo mushaka, hanyuma mugaruke ku wa Mbere mumeze neza.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibiruhuko byatanzwe usanga n’ubundi abantu bari babikeneye

    Ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu kigaruka ku ngingo zitandukanye

    Ubwo umunyamakuru Jackie Lumbasi yabazaga ikibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mwari-mubikeneye-perezida-kagame-ku-biruhuko-bidasanzwe-byatanzwe-mu-kwizihiza

  • Rwamagana: Bizihije umunsi wo Kwibohora31 bataha isoko rishya ryatwaye miliyari 2,8 Frw – #rwanda #RwOT

    Iri soko ryatashywe kumugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025 mu muhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bo muri aka Karere.

    Isoko rya kijyambere ryatashywe rifite imyanya 1.126 yo gukoreramo harimo amaduka 62. Ku ikubitiro abari basanzwe bakorera ahimuriwe iri soko ni bo bahawemo imyanya andi maduka akaba azahabwa abari gukorera mu nkengero z'iri soko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko isoko ryari risanzwe ryakiraga abacuruzi batarenga 250 ariko ngo ubu bubatse isoko rinini rishobora kwakira abacuruzi nibura 1.200, yavuze ko isoko ryatashywe ari icyiciro cya mbere mu gihe mu minsi iri imbere hazanubakwa icyiciro cya Kabiri.

    Ati 'Rije gusubiza ikibazo cyari gihari kuko nk'uko mubibona Umujyi wa Rwamagana uri gutera imbere cyane rero hari hasanzwe agasoko gato gashaje kakiraga abantu batarenga 250, ariko ubu twubatse isoko rinini kandi rya kijyambere, tugomba rero kujyana n'igihe.''

    Umwe mu batangiye gukorera muri iri soko ku ikubitiro, Habinshuti Uzziel, yavuze ko mbere iri soko ritari ryubakwa, hari hato babyigana cyane ariko ubu barishimira ko bubakiwe isoko rinini ritanga ubwisanzure ku bantu bose.

    Ati 'Mbere tukihakorera hari hato, tubyigana, mu isoko rishaje, noneho ryaranavaga ku buryo ibintu byacu byangirikaga cyane. Ubu rero turi gucururiza ahantu heza kandi hisanzuye.''

    Irakoze Kevine ucuruza ibtunguru we yagize ati 'Aho isoko ryari ryarimukiye hari hato cyane kandi hafunganye, ubu rero hano tuhiteze abakiriya benshi kuko ni isoko ryubatswe mu Mujyi rwagati, dufite icyizere ko abakiriya twajyaga tubona bazikuba kenshi.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bamaze iminsi myinshi bataha ibikorwa bitandukanye by'iterambere byagiye byubakwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, yasabye abakiri bato gusigasira ibyagezweho cyane cyane abaturage ba Rwamagana bubakiwe isoko rya kijyambere.

    Biteganyijwe ko mu cyiciro mba Kabiri cy'iri soko aribwo hazubakwamo inzu igeretse inshuro eshanu, izakoreramo izindi serivisi zirimo amabanki,resitora n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Iri soko ryuzuye ritwaye miliyari 2,8 Frw

    Guverineri Rubingisa, Meya Mbonyumuvunyi n’abandi bayobozi ubwo iri soko ryatahwaga kuri uyu wa Gatanu

    Guverineri Rubingisa yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa bubakirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-bizihije-umunsi-wo-kwibohora31-bataha-isoko-rishya-ryatwaye-miliyari