Uko Jules César yatsinze Pompée mu Bugereki, nubwo yari afite ingabo nke cyane

jules cesar

Written by

in

Mu mateka y’Ingoma y’Abaroma, intambara yabereye mu Bugereki hagati ya Jules César na Gnaeus Pompeius Magnus (Pompei) ni imwe mu zahinduye amateka ya Roma. Nubwo Pompei yari afite ingabo nyinshi kandi zifite ibikoresho bihagije, César yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu buyobozi bw’intambara bituma atsinda uwo bari bahanganye.

Intambara yatangiye ite?

Mu mwaka wa 49 mbere ya Yezu Kristu, Sénat ya Roma yashyigikiye Pompei maze isaba César gusubiza ubutegetsi no gusesa ingabo ze. César yanze kubikora, ahitamo kwambuka umugezi wa Rubicon, ibintu byatangije intambara y’abenegihugu (Civil War).

Pompei yahisemo kuva mu Butaliyani ajya mu Bugereki, aho yari azi ko azabona inkunga nyinshi z’abasenateri n’abami bo mu Burasirazuba.

Pompei yari afite imbaraga zimurusha kure

Mu gihe bombi bahuriraga mu Bugereki, Pompei yari afite abasirikare bagera ku 45,000 b’inkwakuzi n’abarenga 7,000 b’abarwanira ku mafarashi. César we yari afite abasirikare bagera ku 22,000 n’abarwanira ku mafarashi batarengaga 1,000.

Uretse ubwinshi bw’ingabo, Pompei yari afite ibiribwa byinshi, inkunga y’amafaranga ndetse n’ubwato bwagenzuraga inyanja, ibintu byatumaga benshi bemera ko ari we wari witezwe gutsinda.

Intambara ya Pharsalus yahinduye amateka

Ku wa 9 Kanama mu mwaka wa 48 mbere ya Yezu Kristu, ingabo zombi zahuriye ku kibaya cya Pharsalus mu Bugereki.

Pompei yari yizeye ko abarwanira ku mafarashi be benshi bazazenguruka uruhande rw’ibumoso rwa César maze bagasenya ingabo ze.

Ariko César yari yarabonye uwo mugambi mbere y’igihe. Yahishe umurongo wa kane ugizwe n’abasirikare batoranyijwe inyuma y’abarwanira ku mafarashi be.

Ubwo amafarashi ya Pompei yateraga, abo basirikare bahise basohoka batungura umwanzi, batera amacumu n’inkota ku rugamba rwa hafi. Abarwanira ku mafarashi ba Pompei bahise bahunga bafite ubwoba.

Ibyo byahise bisiga uruhande rw’ibumoso rwa Pompei rudafite ubwirinzi. César yahise ategeka abo basirikare be kugota ingabo za Pompei, maze urugamba ruhinduka mu kanya gato.

Impamvu nyamukuru zatumye César atsinda

Nubwo yari afite ingabo nke, César yatsinze kubera impamvu nyinshi zirimo:

  • Gukoresha amayeri y’intambara aho kwishingikiriza ku mubare w’ingabo.
  • Kuba abasirikare be bari bamaze imyaka myinshi barwana hamwe, bityo bakamwizera cyane.
  • Kuba yafashe ibyemezo byihuse mu gihe cy’urugamba.
  • Kuba Pompei yishingikirije cyane ku bwinshi bw’ingabo ze aho gukoresha neza amahirwe yari afite.

Nyuma y’intsinzi

Nyuma yo gutsindwa, Pompei yahungiye muri Misiri yizeye ko azahabwa ubuhungiro. Icyakora, agezeyo yiciwe ku mabwiriza y’abajyanama b’Umwami Ptolémée XIII, bashakaga kwiyegereza César.

Igihe César yageraga muri Misiri akereka umutwe wa Pompei wari watemwe, amateka avuga ko atigeze abyishimira. Ahubwo ngo yararize kubera ko Pompei yari yarigeze kuba inshuti ye ndetse akaba yaranabaye umukwe we.

Intsinzi ya Pharsalus yahaye Jules César ububasha bwo kugenzura Roma hafi ya yose, iba imwe mu ntambwe zikomeye zamugejeje ku kuba umunyagitugu (Dictator) wa Roma. Nyuma y’imyaka mike, ubutegetsi bwe bwahindutse ishingiro ry’ivuka ry’Ingoma y’Abaroma (Roman Empire), nubwo we ubwe yaje kwicwa n’abasenateri bamushinjaga gushaka kwigira umwami.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *