Ikanzu igaragaza amateka y’u Rwanda yahawe Guinness World Records igiye kuzanwa i Kigali #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikanzu itukura izwi nka 'The Red Dress', yamamaye ku Isi kubera kuba yaradozwe n’abantu bo mu bihugu 51, biteganyijwe ko izamurikirwa mu Rwanda mu Ugushyingo 2026. Mu bice biyigize harimo n’icyakozwe n’abagore batandatu bo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi kanzu yatangijwe n’umuhanga mu guhanga imideli wo mu Bwongereza, Kirstie Macleod, guhera mu ntangiriro zo mu 2009, umushinga urangira mu 2023 nyuma y’imyaka 14. Yaje guhabwa agaciro na Guinness World Records nk’umushinga munini ku Isi w’ubudozi bwahuriyemo abantu benshi.

The Red Dress ifite urudodo ruyigize rukozwe inshuro zigera kuri miliyari imwe, ikozwe mu mwenda wa silk dupion kandi ipima ibiro 6.8. Yadozwe n’abantu 380 barimo abagore 367, abagabo 11 n’abandi batibona muri ibyo byiciro.

Igice cyakozwe n’Abanyarwandakazi batandatu kigaragaza urugendo rw’u Rwanda rwo kuva mu mateka y’ububabare, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, rugana ku gukira no kongera kubaka ubuzima.

Iyi kanzu yamaze kumurikirwa ahantu hatandukanye harimo ku Muryango w’Abibumbye i Genève no mu nzu ndangamurage zitandukanye. Kugeza ubu, abantu 28 gusa ni bo bamaze kuyambara.

Mbere yo kugera mu Rwanda, The Red Dress iri kumurikirwa mu Nzu Ndangamurage ya Brisbane muri Australia kugeza ku wa 13 Nzeri 2026, nyuma ikazakomereza urugendo rwayo mu Rwanda mbere yo kujyanwa mu Bwongereza mu 2027.

Iyi kanzu ifite amateka akomeye igiye kuzanwa mu Rwanda

Source : http://isimbi.rw/ikanzu-igaragaza-amateka-y-u-rwanda-yahawe-guinness-world-records-igiye-kuzanwa.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *