Blog

  • “Fondation Yolande Mukagasana” yamaganye abifashisha internet mu gupfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Itangazo uyu muryango wasohoye ryashyizweho umukono na Yolande Mukagasana uwuyobora, ku wa 26 Ukwakira 2021.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yatanze iyi mpuruza nyuma y’igihe humvikana abanyamakuru cyangwa abiyita abanyapolitiki bitwaza uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza babinyujije kuri murandasi.

    Rikomeza riti “Umwe muri bo avuga ko ngo aho kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuyibagirwa kugira ngo tugere ku bwiyunge. Indi mpamvu yatanzwe ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abibuka bababaza abayikoze.’’

    Aya magambo yavuzwe na Hakuzimana Abdou Rashid wiyita ‘umunyapolitiki’, akaba asanzwe atambutsa ibindi biganiro kuri YouTube Channel ye yise Rashid TV; ibi byose abyita ko ari uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashaka.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amagambo y’urwango ariko bikitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka.

    Yatanze urugero aho mu mwaka wa 1993, uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin utaravugaga rumwe n’umugambi wa Jenoside wategurwaga na Perezida Habyarimana, yatumije Kabuga Félicien na Jean Bosco Barayagwiza ababwira ko ibiganiro bya RTLM bivangura Abanyarwanda kandi ibiba urwango. Mu magambo ye, Kabuga yavuze ko iyi radio “ivuga ukuri kandi ari uburenganzira bwayo gutanga ibitekerezo.’’

    “Fondation Yolande Mukagasana” yavuze ko amagambo agamije kubiba amacakubiri adakwiye guhabwa intebe, ikanasaba inzego bireba kutarebera ababigiramo uruhare.

    Ikomeza iti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntitwakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka. Dukurikije ko utibuka aho yavuye adashobora no kumenya iyo ajya, turasaba abashinzwe urubyiruko kururinda amacakubiri n’abarubibamo ingengabitekerezo ya Hutu Pawa.’’

    Uyu muryango wasabye abashinzwe kubahiriza Itegeko Nshinga kuzirikana ko Hutu Pawa yashinzwe mu 1991, yinjije u Rwanda mu icuraburindi ndetse abari bayirimo kugeza na n’ubu bataricuza ‘ahubwo usanga bafite imbuto y’urwango bakomeje kubiba mu bato.’

    Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Tuributsa ko urubyiruko ari rwo rwabaye rwinshi mu bakoreshejwe ngo Jenoside ishoboke kandi igire ubukana nk’ubwo twabonye. Itegeko Nshinga rirengera abana kuko batagomba guhabwa uburere bubuze urukundo n’umudendezo nk’uko biteganwa n’Itegeko ribarengera. Urubyiruko rw’u Rwanda ntirugomba gukurira mu macakubiri, rugomba kwiyubakira igihugu kizira amacakubiri ruzasigira abo ruzibaruka.’’

    Fondation Yolande Mukagasana yihanije abiyita abanyapolitiki n’abanyamakuru bashaka gukoresha guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo.

    Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abarimo Hakuzimana Abdou Rashid bifashisha internet mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3EmMFJO

  • Hatangajwe igihe RwandAir izatangirira ingendo zigana i Doha – #rwanda #RwOT

    Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe cyari gishize RwandAir itangaje ko yitegura gukora ingendo ziva i Kigali zigana muri Qatar mu Mujyi wa Doha ku Kibuga cy’Indege cya Hamad International Airport.

    Ni urugendo rutangijwe binyuze mu masezerano y’imikoranire RwandAir iherutse kugirana na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

    Kuva i Kanombe ugera i Doha, ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Ubusanzwe Qatar Airways niyo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru gusa ihagarara i Entebbe muri Uganda igafata abagenzi.

    Iki cyerekezo gishya RwandAir itangiye kujyamo cyitezweho kuzayifasha kurushaho kubaka izina rikomeye no kwagura ibikorwa byayo.

    Doha ifatwa nk’ahantu hakomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege kuko indege zerekeje mu byerekezo bitandukanye ari ho zinyura. Bivuze ko abagenzi bazajya bakoresha RwandAir bazajya bagerera i Doha ku gihe bitandukanye n’uko bashoboraga kuhagera nyuma cyangwa se mbere y’amasaha asanzwe y’indege za Qatar Airways ziberekeza hirya no hino.

    Indi nyungu u Rwanda rwiteze muri iki cyerekezo ni uko abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege cya Kigali na bo baziyongera, kuko hari nk’abazajya bava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.

    Doha ni icyerekezo cya gatatu RwandAir igihe gutangizamo ingendo mu gihe kitageze ku mezi atatu, nyuma ya Goma na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu Ukuboza RwandAir izatangiza ingendo zigana i Doha muri Qatar

    source : https://ift.tt/3nytCFt

  • Minisitiri Biruta yakiriye ku meza abitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burayi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yaberaga i Kigali tariki 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

    Ubwo yakiraga abitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashimiye ibihugu byari bihagarariwe ndetse abifuriza urugendo rwiza.

    Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

    U Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

    Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

    Abitabiriye uyu musangiro banafataga amafoto y’urwibutso

    Abitabiriye uyu musangiro bagize n’umwanya wo kuganira

    Ababyinnyi gakondo bataramiye abitabiriye uyu musangiro wabereye muri Marriott Hotel

    Umukirigitananga Munyakazi Deo yasusurukije abitabiriye ibi birori byo gusangira

    Minisitiri Dr Biruta yari yasabanye n’abitabiriye umusangiro

    Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr Nsanzabaganwa Monique ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3vO3F8F

  • Miss Josine ashyigikiye Resitora yabujije aba… – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu byazamuye ibitekerezo bya benshi, banditse bavuga ko bitari bikwiye ko iyi resitora yihaniza abakiriya bayo mu gihe baba bishyuye. Abandi bagaragaza ko n'ubundi kumena ibyo kurya atari umuco mwiza.Muri iri tangazo, iyi resitora yavuze ko yiteguye gusubiza amafaranga umuntu wese bizagaragara ko yaruye ibiryo byinshi.

    Bati 'Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP, buramenyesha abayigana ko bitewe n’ibihombo imaze iminsi igira bitewe n’aba Clients barura ibiryo byinshi bidahwanye n’amafaranga bishyura ko guhera none nta mu client wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero, azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera.'

    Muhawenimana Jeanne ugaragara mu bantu babiri bashyize umukono kuri iri tangazo, yahamirije INYARWANDA ko iri tangazo ari iryabo. Gusa, yumvikana nk'umuntu watunguwe n'uburyo iri tangazo ryageze mu itangazamakuru.

    Josine Ngirinshuti wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021 uzanahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2021, yashimye cyane icyemezo cy’iyi resitora yihanije abantu barura ibiryo byinshi na cyane ko afite umushinga wo gukangurira abantu kutamena ibyo kurya kuko byangiza ikirere.

    Ni umushinga avuga ko yatekerejeho mu rwego rwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere biturutse ku bikorwa bya muntu, cyane cyane abamena ibyo kurya hirya no hino.

    Miss Josine yabwiye INYARWANDA ko icyemezo iyi resitora yafashe ari kimwe mu bigomba gukangura abakiriya ko kwarura ibiryo byinshi biteza ikibazo, kuko biteza igihombo kandi uwaruye ntabashe kubimara nibura ngo bigaragare ko yaruye ibimuhaza.

    Miss Josine avuga ko ari byiza ko n'izindi resitora zitangira kwiga kuri iki kibazo hagatangizwa ubukangurambaga. Ati 'Uretse kuba byabateza ibihombo atari n'ubupfura kuko kwarura ibiryo byinshi ugasigaza bigaragaza indi sura itari nziza ndetse bikaba bigira n'ingaruka ku bidukikije.'

    Uyu mukobwa yavuze ko ari byiza ko umuntu wese cyane cyane abagana resitora 'kwirinda kugira imyumvire yo kumva ko bashaka kugaruza ayabo' ahubwo bakaba imfura bakarura ibyo babasha kumara.

    Josine agaragaza ko umushinga we ugamije ahanini gukora ubukangurambaga ku kibazo cy'amafunguro asigazwa n’abantu akamenwa yagera mu bidukikije agateza ibibazo bigiye bitandukanye nko kwangiza ikirere bitewe n’imyuka ivamo igahumanya ikirere ndetse n’aho ayo mafunguro yamenywe abahaturiye bikabagiraho ingaruka.

    Kuri ubu, Miss Josine ahatanye mu irushanwa Miss Earth 2021 aho bimwe mu bice by'iri rushanwa biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19.

    Umukobwa uzaba Miss Earth 2021 azahembwa ibihumbi $20 (aragera kuri miliyoni 20 z’amanyarwanda) ariko ayahabwe mu byiciro. Hazatangwa kandi andi makamba arimo Miss Air, Miss Fire na Miss Water.

    Josine Ngirinshuti w'imyaka 22 yashimye Resitora yo mu Mujyi wa Huye yakanguriye abakiriya kwarura ibyo babasha kumara

    Josine avuga ko umushinga we ugamije ubukangurambaga ku kibazo cy'abantu basigaza amafunguro
    Kuri ubu, Miss Josine ahatanye muri Miss Earth 2021, irushanwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19

    ‘Restaurant’ yo mu Karere ka Huye yitwa 'Amos Restaurant VIP' yasohoye itangazo ryihaniza abakiriya bayo barura ibiryo byinshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110832/miss-josine-ashyigikiye-resitora-yabujije-abakiriya-kwarura-ibiryo-byinshi-yibutsa-abantu–110832.html

  • Ibyo wamenya kuri RS Berkane izahura na APR F… – #rwanda #RwOT

    Nta gihe kinini gishize Renaissance Sportive de Berkane (RS Berkane) yubatse igitinyiro mu mupira wa Afurika, nk'ikipe ikomeye nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma muri CAF Confederation cup mu mwaka w'imikino wa 2018-19, ariko umwaka ukurikiyeho ikegukana iki gikombe.

    Renaissance Sportive de Berkane yashinzwe mu 1938, bivuze ko hashize imyaka 83 ivutse, icyo gihe yabanje kwitwa Association Sportive de Berkane mbere y'uko mu mwaka wa 1953 ihindurirwa izina ikitwa Union Sportive Musulmane de Berkane.

    Mu 1966 iyi kipe yongeye guhindurirwa izina yitwa Union Sportive de Berkane, muri uwo mwaka kandi mu mujyi wa Berkane hahise havuka indi kipe nshya yitwa Chabab Riadhi de Berkane.

    Nyuma y'inama zahuje abari bayoboye aya makipe, bemeye guhuriza hamwe imbaraga nk'amakipe atuye mu mujyi umwe akavamo ikipe imwe ikomeye ishobora gukora amateka, maze Renaissance Sportive de Berkane (Nahdat Berkane) ivuka ityo mu 1971, ndetse itangira gukina mu cyiciro cya gatatu muri Maroc mu mwaka w'imikino wa 1977-78.

    RS Berkane yatangiye gukina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Maroc mu 2012, nyuma yo gusoza shampiyona y'icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri, icyo gihe ikaba yarayoborwaga na Fouzi Lekjaa, watangiye kuyiyobora mu 2009.

    Mu 2018, bwa mbere RS Berkane yegukanye igikombe cyayo cya mbere, ubwo yatwaraga igikombe cy'igihugu cya Maroc, muri uwo mwaka kandi iyi kipe yagarukiye muri ¼ mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Mu 2019, ntabwo iyi kipe yicaye kuko yageze ku mukino wa nyuma wa Confederation cup itsindwa na Zamalek yo mu Misiri.

    Umwaka ukurikiyeho wa 2020, kuri Stade ya Moulay Abdellah Stadium iherereye i Rabat, RS Berkane yahakoreye amateka atazibagirana ubwo yahatsindiraga Pyramids yo mu Misiri igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation cup, igahita yegukana igikombe cya mbere mu mateka y'iri rushanwa.

    RS Berkane itozwa n'umunya-Congo, Frôlent Ibenge uzwi cyane mu karere ndetse no muri Afurika nzima, akaba ahembwa ibihumbi 15 by'amadolari ku kwezi.

    Iyi kipe kandi ifite abakinnyi babiri bakinaga muri shampiyona ya Tanzania batanzweho ibihumbi 140 by'amadolari, barimo Clatus Chama Chota wavuye muri Simba SC atanzweho ibihumbi 80 by'amadolari na Tuisila Kisinda wavuye muri Yanga Africans watanzweho ibihumbi 60 by'amadolari.

    Iyi kipe ituye mu mujyi wa Berkane, ikinira ku kibuga cya Stade Municipal de Berkane giherereye muri uwo mujyi, kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.

    Iyi kipe ikaba iyoborwa n'umunya-Maroc Hakim ben abdellah, nta gikombe cya shampiyona ya Maroc iregukana mu myaka 83 imaze ishinzwe.

    Muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-22 ntabwo RS Berkane ihagaze neza muri shampiyona ya Maroc kuko mu mikino itandatu imaze gukina ifite amanota umunani gusa, ikaba iri ku mwanya wa Karindwi, ikaba irushwa amanota umunani na Wyday AC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Iyi kipe yo muri Maroc yageze muri iri jonjora rya gatatu nyuma yo gusezerera Ben Guerdane yo muri Tunisia ku kinyuranyo cy'ibitego 5-0.

    Umukino ubanza uzahuza aya makipe uzabera i Kigali taliki 28/11/2021, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe taliki 05/12/2021 muri Maroc.

    RS Berkane yegukanye CAF Confederation cup mu 2020

    RS Berkane ni ikipe imaze kubaka igitinyiro mu mupira w’amaguru wa Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110826/ibyo-wamenya-kuri-rs-berkane-izahura-na-apr-fc-mu-gushaka-itike-yamatsinda-ya-caf-confeder-110826.html

  • Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abapfobya Jenoside bifashishije YouTube ica umurongo ku Munyapolitiki Rashid #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango urwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021.

    Iri tangazo risohotse nyuma y’uko hamaze iminsi hagaragara bamwe mu batanga ibitekerezo kuri YouTube byumvikanamo amagambo apfobya akanahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Umuryango Fandation Yolande Mukagasana uvuga ko abatanga biriya biganiro bitwaje ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko bakarenga imbibi bakavuga bimwe mu bigize ibyaha bihanwa mu Rwanda.

    Uyu muryango uvuga ko umwe muri bariya batanze ibitekerezo byumvikanamo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko ” kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuyibagirwa kugira ngo tugere ku bwiyunge. Indi mpamvu yatanzwe ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abibuka bababaza abayikoze. “

    Itangaro ry’uyu muryango rikomeza rigira riti ” Aya magambo yavuzwe n’uwiyita umunyapolitiki uzwi nka HAKUZIMANA Abdul Rashid aho asanzwe atambutsa ibindi biganiro kuri Youtube Channel ye izwi nka Rashid TV byose abyita ko uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashaka. “

    Rigakomeza rigira riti ” Tubibutse ko Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amagambo y’urwango ariko bikitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka. “

    Fandation Yolande Mukagasana ivuga ko mu 1993, uwari Minisitiri w’itangazamakuru, Faustin Rucogoza utaravugaga rumwe n’umugambi wa Jenoside watergurwaga na Perezida Habyarimana, yatumije Kabuga Felesiyani na Jean Bosco Barayagwiza ababwira ko ibiganiro bya RTLM bivangura Abanyarwanda kandi ibiba urwango.

    Gusa ngo icyo gihe Kabuga Felesiyani yavuzeko RTLM ” ivuga ukuri kandi ari uburenganzira bwayo gutanga ibitekerezo. “

    Fandation Yolande Mukagasana igira iti ” Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntabwo twakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera rigaceceka. “

    Iri tangazo risoza rigira riti ” Turihaniza twivuye inyuma abo bose biyita abanyapolitiki, abanyamakuru cyangwa bakaba ari bo. Ntitubabuza gukora akazi kabo, ariko turiyama abashaka kugoreka, guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo. “

    Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid umaze iminsi yotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, akaba yanagarutsweho n’uyu muryango, muri iki cyumweru yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aho yagombaga kwitaba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Fondation-Yolande-Mukagasana-yamaganye-abapfobya-Jenoside-bifashishije-YouTube-ica-umurongo-ku-Munyapolitiki-Rashid

  • Ihema ry’ibonaniro ritwigisha iki mu rugendo rujya mu i Juru?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Ihema ryagiraga ibice 3: Hanze habaga igicaniro, hagati habaga abatammbyi bakora imirimo ya buri munsi, hanyuma hakaba ahera cyane habaga isanduku y’isezerano yabagamo ibintu bitatu(Inkoni yarabije, Manu, n’Amategeko).

    Muri ibi bice bitatu, ahera cyane ni ho Imana yavugiraga rimwe mu mwaka. Umutambyi mukuru yinjiragayo akabanza gutanga icye gitambo, agatamba iby’Abisiraheli. Hanze ho bahoraga batamba buri munsi umuryango winjiraga aho hanze, wari munini wapimaga metero 12. Abisiraheli bose bagombaga kuza bakazana ibitambo byabo, bagasaba imbabazi. Aho ni inyuma mu mubiri, reka tubihuze na mbabarira iyo uje kwihana ibyaha: Isengesho Imana idashobora gusubiza inyuma ni isengesho ryo kwihana ibyaha, isengesho Imana idashobora gusubiza inyuma habe na rimwe, ni isengesho risaba Imana imbabazi!

    Ariko iyo urenze hanze, ugera ahera: Ibyo ni ukumenya ko turi abami n’abatambyi bo mu bwami bw’Imana. Hirya yo gukizwa, Imana igutoranyiriza gukora imirimo myiza yose muri Kristo Yesu. Kugera ahera cyane rero, Yesu yabwiye Umusamaliyakazi ngo 'Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.'

    Si ukumusengera mu misozi yo kwa Yakobo, si amariba yabo, si i Yerusalemu, oya! Ni mu mwuka no mu kuri. Iyo umuntu asenga akwiye kurenga igice kitwa umubiri, akwiye kurenga amarangamutima, akagera ahera cyane (Agasengera mu mwuka no mu kuri). Isengesho risengewe mu mubiri rigira agaciro katari kenshi, keretse iyo ari 'Mbabarira gusa’. Iyo umuntu ageze ahera cyane rero, birumvikana ko aba afite amategeko y’umwihariko!

    Ubundi iyo umuntu amaze gukizwa, ntabwo aba akiyoborwa na: Ntukice, ntugasambane,… oya! Ahubwo Imana iguha andi mategeko y’umwihariko, kandi ayo yaguhaye siyo iha abandi (Kuko ibyo nakwihanganira si byo wowe wakwihanganira), ni yompamvu iguha amategeko y’umwihariko. Mu rwandiko rw’Abaroma igice cya 12, hari amategeko atandukanye na 'Ntukibe’, 'Ntugasambane’ . Ni amategeko avuga ku buzima busanzwe dukwiye kwitondera niba koko tuzi ibyo Yesu yakoze mu buzima bwacu.

    Ayo mategeko aravuga ngo:”Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza. Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we, ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi. Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira. Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.

    Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo 'Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga.' Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”

    Ikintu gitangaje benshi batari bazi ku ihema ry’ibonaniro!

    Ihema ry’ibonaniro, iyo urebeye inyuma nta kintu cyasaga nabi nkaryo! Inyuma h’ihema, ryari ritwikiriwe n’uruhu rw’inyamanswa yitwa Tahashi (Cyari ikintu gisa nabi kitagira isura), ariko igitangaje imbere ibintu yose byari zahabu. Ikibabaje kuri ubu, twarabicuritse Tahashi (Bya bintu bibi by’umukara) twabizanyemo imbere, zahabu tuyishyira inyuma!

    Mu rusengero tuba turi abatagatifu dusa neza, ugira ngo ni zahabu. Buri dini na buri torero ryose ritangiye baba bavuga ko bazanye ubwami bw’Imana n’ububyutse, mbese inyuma bitwikira uruhu rwa zahabu ariko imbere hari umukara. Abantu benshi bakomerekeye mu matorero, kuko binjiyemo imbere basanga nta zahabu irimo.

    Tubihuze n’icyo Pawulo yavuze ngo' Ubwo bwami tubutwaye mu nzabya z’ibumba' Imbere hari yo ibintu by’agaciro gakomeye, gakomeye, nsubiremo ngo 'Gakomeye’! Ubwami bw’Imana Yesu yabuviriye amaraso ku musaraba kugira ngo abuduhe. Imana byasabye ko yicisha bugufi, ivukira mu nda y’umugore. Agakiza ni ikintu cy’agaciro, ni impano y’Imana. Ni ubuntu Imana igira kukakira, Yesu yaravuze ngo “Byamarira iki umuntu gutuna iby’isi byose akabura ubugingo”

    Dukwiye rero guhindura imyumvire, tukamenya ko hirya y’urusengero (Ihema) natwe turi ihema. Ikindi tukamenya niba imbere mu ihema dufitemo iby’agaciro. Abantu kandi bakwiye kumenya ko abizera tudaciriritse, nubwo inyuma ihema ridasa neza, mo imbere harimo zahabu. Ntidukwiye kwibagirwa kandi ko ihema mu bantu ari Imana mu bantu, bivuze ko aho uri hose bagomba kumenya ko uri uw’Imana bityo ukahazana impinduka.

    Reba hano ikiganiro na Pasiteri Desire Habyarimana asobanura Iby’ihema ry’ibonaniro, anagaragaza aho bihuriye n’ubuzima bw’umukristo uyu munsi.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ihema-ry-ibonaniro-ritwigisha-iki-mu-rugendo-rujya-mu-i-Juru-Pst-Desire.html

  • Imiryango y’abizigamiye muri Ejo Heza yatangiye gushyikirizwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y
    Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi

    Igikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango uko ari 84 amafaranga y’impozamarira yagenewe, cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, aho ku ikubitiro imiryango itandatu ari yo yabimburiye indi gushyikirizwa sheki z’amafaranga, buri umwe uhabwa 1.250.000 y’u Rwanda.

    Bavugaruta Marie Rose wo mu Kagari ka Kigogo, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, gahunda ya Ejo Heza igitangira, umubyeyi we w’umukecuru, ni umwe mu bihutiye kuyitabira, akajya yizigamira ducye ducye ku mafaranga yagenerwaga y’inkunga y’ingoboka.

    Uwo mukecuru ubwo yari amaze kwitaba Imana, Bavugaruta akaba ari na we muzungura wa nyakwigendera, we n’abo bavukana bihutiye kubimenyesha ubuyobozi, buzuza ibisabwa, none nyuma y’igihe gito bashyikirijwe amafaranga 1.250.000 y’u Rwanda.

    Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y
    Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y’amafaranga yahawe

    Ni umwe mu bishimiye aya mafaranga afata nk’impozamarira; aho yemeza ko ije kumufata mu mugongo. Yagize ati: “Iyi mpozamarira mpawe, njye n’abavandimwe tuvukana, tuyifitiye imishinga myinshi izaduteza imbere. Nkanjye ubu mfite kugira ayo nkuramo nkayakoresha mu buhinzi, andi nyazigamira umwana w’umunyeshuri mfite, kugira ngo ubwo azaba arangije kwiga, nzamugurire imashini, akore, yibesheho. Ndashima ubuyobozi bwadutekerereje iyi gahunda, bukagena uko amasaziro y’abakuze yaba meza, bwarebye kure cyane, nzahora mbuvuga ibigwi!”

    Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango Miliyoni imwe n’ibihumbi 600. Muri bo abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ni bo bamaze kwizigamira amafarannga Miliyari zisaga 20 y’u Rwanda.

    Ni mu gihe imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba Ejo Heza bitabye Imana, kugeza ubu ari yo imaze guhabwa impozamarira. Gatera Augustin, Umuyobozi mukuru wa gahunda ya Ejo Heza, avuga ko bafite intego yo kongera abanyamuryango ariko by’umwihariko banabashishikariza kongera ubwizigamire bwabo.

    Yagize ati: “Abantu benshi bari kwitabira kujya muri Ejo Heza kandi imibare twavuga ko ishimishije. Ariko iyo urebye ubwizigamire bwa buri muntu, ubona bukiri hasi. Ni yo mpamvu twifuza gushyira imbaraga mu gushishikariza abanyamuryango kumva ko amasaziro meza agendana no kuyateganyiriza. Umuntu ntiyagira amasaziro meza mu gihe yizigamye ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 30. Birasaba kuyongera akagera kuri rwa rwego tubona abafite ubwizigamire buri hejuru nko mu bihumbi 100, ibihumbi 500 kuzamura. Aho ni ho tugiye gushyira imbaraga, dusobanurira abaturage ko ari byo byarushaho kubagirira akamaro”.

    Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw
    Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu

    Gatera Augustin, yongeraho ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza, abikora ku bushake bwe adashyizweho agahato. Aho aba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe mu gihe akiriho, ariko kandi yanapfa, abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta, harimo n’ubwishingizi bw’ubuzima.

    Nyirarugero Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ari na yo iza imbere y’izindi mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza, avuga ko ubu bagiye kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage ibyiza byo kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo bayitabire ari benshi, mu rwego rwo gutegura amasaziro meza.

    Yagize ati: “Duteganya kwegera abaturage, tukabasobanurira gahunda nk’izi nziza baba barashyiriweho na Leta. Muri iki gihe gishize aho twari duhanganye n’icyorezo Covid-19, abaturage bacu bakoze ibishoboka byose, ntibacika intege mu gutanga imisanzu uko bashoboye, ari na byo byatumye Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga ku rwego rw’Igihugu mu kwitabira Ejo Heza. Ubu rero igikurikiyeho ni ugukomeza gushyiraho akacu nk’abayobozi n’abaturage, twese tugafatanya kubigira ibyacu kugira ngo uwo muhigo turusheho kuwuzamura”.

    Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z
    Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z’amafaranga aho buri umwe yahawe agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 y’u Rwanda

    Igikorwa cyo gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima imiryango itandatu yagize ibyago byo gupfusha ababo bahoze ari abanyamuryango ba Ejo Heza, cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, kizakomereza no mu zindi Ntara n’umujyi wa Kigali.

    Mu bafatanyabikorwa bafasha kugira ngo gahunda ya Ejo Heza igere ku banyamuryango bayo ibyo bagenerwa n’amategeko, harimo n’Ikigo cy’Ubwishingizi SONARWA Life Ltd, gifasha mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima ku banyamuryango ba Ejo Heza, nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri No 001/18/10TC ryo ku wa 05/12/2018 rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigamire bw’igihe kirekire.

    Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y
    Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3CjV8wP

  • Barifuza ko na bo bagerwaho na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri
    Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri

    Ababyeyi bavuga ko ibyumba by’amashuri bubakiwe bizabafasha kugabanya ingendo abana bakoraga bajya kwiga ku bigo bya kure, no kuba abana bashoboraga guta amashuri kubera kwinubira urugendo rurerure.

    Umubyeyi uhagarariye abandi ku ishuri rya Munanira, Yansoneye Moïse, avuga ko wasangaga umwana ashobora gukora urugendo rw’isaha n’igice rw’amaguru bajya kwiga ahitwa Nzuki, ibyo ngo bigatuma abana bato batabasha kwiga amashuri y’inshuke, akifuza ko nyuma yo kubakirwa ibyumba by’amashuri banashyirirwaho igikoni kibafasha kugaburira abana ku ishuri.

    Agira ati “Turifuza ko abana bacu na bo bajya bafatira ifunguro ku ishuri, ni yo mpamvu twifuza ko batwubakira igikoni kugira ngo abana bacu batazanga kuza kwiga kuko batariburye. Natwe ababyeyi twiteguye gutanga inkunga yacu dusabwa ngo abana bacu bajye biga amasaha menshi kandi batihswe n’inzara”.

    Ibyumba byiza bubakiwe
    Ibyumba byiza bubakiwe

    Ababyeyi kandi bifuza ko bashyirirwaho umuyoboro w’amazi bavomaho kuko ivomo bari bafite ryahise riguma imbere mu kigo cy’amashuri, bakaba batakibona aho kuvoma kuko abana bajya bataha banywa amazi mabi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kubona ibyumba by’amashuri gahunda ya Leta y’uko abana bose bafatira amafunguro ku ishuri, kandi igikoni kitagoranye nko kubaka amashuri.

    Agira ati “Aho uko hazagenda hakura ni ko tuzajya dushyiraho ibindi bikorwa, turakomezanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo abana babashe kurira ku mashuri nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta, bizakorwa ntabwo ari mwe mwasigara inyuma n’ubwo butacya tuvuga ngo tuje kubaka ariko bizakorwa buhoro buhoro”.

    Umuryango w’abakirisitu b’abanya Canada bagize umuryango ‘Inzira y’Urumuri’ wateye inkunga ibikorwa byo kubaka ibyumba bitatu by’amashuri mu mudugudu wa Munanira, utangaza ko mu rwego rwo gukomeza gushyikira uburezi uzakomeza gushaka ubushobozi, kugira ngo abana bose bige.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ashyikiriza imfunguzo umuyobozi w’ishuri

    Uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, Ntaganzwa Jean Bosco, avuga ko abashinze uwo muryango uteye intambwe yo kubaka ibyuma bitatu, ariko nihaboneka n’ubundi bushobozi hazubakwa ibindi ku buryo nibura abana babasha kujya baharangiriza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kuko kugeza ubu bakirangiriza gusa mu mwaka wa gatatu.


    source : https://ift.tt/3jInfyq

  • Abapolisi basaga 600 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rw’aba Ofisiye bato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyiciro cya 11 gishoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva zatangira gutangwa Hakaba harimo ab’igitsinagore 80.

    NI amahugurwa baherewe mu ishuri rya Polisi riri mu Karere ka Rwamagana rya Police PTS Gishari.

    Zimwe mu nyigisho bahawe harimo iyo mu cyiciro cya mbere igizwe n’imyitozo ibakomeza no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bakanigishwa no kurasa n’izindi nyigisho zibafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka, bagomba kurinda igihugu kandi bakabikora neza.

    Icyiciro cya kabiri cy’inyigisho kigizwe no kuyobora kubera ko aba Ofisiye bato barangiza kadete (Cadette), baba aribo bayobozi ku rwego rw’ibanze rw’aba Ofisiye (Leadership and Management), kuyobora abapolisi kuri za sitasiyo za Polisi hamwe n’inyigisho zitandukanye za gahunda za Leta.

    Bimwe mu bidasanzwe abagabo n’abagore barangije ayo mahugurwa bahuye nabyo ni uko ari cyo cyiciro cyahanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho banagiye gufatanya n’izindi nzego hanze mu rwego rwo guhangana n’icyorezo.

    Ikindi ni uko batigeze basurwa nk’abandi kubera ingaruka za Covid-19, bakaba ari nacyo cyiciro cya mbere uretse kuba kigizwe n’umubare mwinshi, banafite ab’igitsinagore benshi.

    Abo bapolisi batangiye amahugurwa ari 663 ariko barindwi muri bo (7) ntibayasoza kubera impamvi z’imyitwarire n’uburwayi.

    source : https://ift.tt/3CoBcJ1