Blog

  • Manchester United mu muryango usohoka mu maki… – #rwanda #RwOT

    Manchester United iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi 'UEFA' yashyize ahagaragara, rugaragaza uko amakipe ahagaze mu myaka itanu ishize.

    UEFA ibara amanota yakusanyijwe mu myaka itanu ishize, harimo n'uko yitwaye muri UEFA Champions League mu myaka ishize.

    Manchester United ntiyitwaye neza ku ruhando rw'u Burayi mu myaka ishize n'ubwo yageze ku mukino wa nyuma wa Europa League iheruka gutsindirwaho na Villarreal kuri penaliti.

    Kure cyane United iheruka kugera muri Champions League mu myaka itanu ishize,  ni muri ¼ mu 2019,  aho yasezerewe na FC Barcelona yo muri Espagne.

    Ku rutonde rwaherukaga gushyirwa ahagaragara, Manchester United yasubiye imyuma kuko yaherukaga kuba iya karindwi.

    Liverpool bahanganye yazamutse hejuru ya Man.United nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Champions League muri 2019 ndetse ikarangiza ku mwanya wa 2 mu mwaka wari wabanje.

    Amakipe arimo Manchester City yageze ku mukino wa nyuma ubushize hamwe na Chelsea yatwaye igikombe ubu ziri hejuru ya Manchester United.

    Uko amakipe 10 akurikirana ku rutonde rwa UEFA:

    1.Bayern Munich

    2.Manchester City

    3.Liverpool

    4.Chelsea

    5.FC Barcelona

    6.Paris St Germain

    7.Real Madrid

    8.Juventus

    9.Manchester United

    10.Atletcio Madrid

    Amakipe 10 akomeye i Burayi mu myaka 5 ishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110862/manchester-united-mu-muryango-usohoka-mu-makipe-akomeye-i-burayi-urutonde-110862.html

  • USA: Nice Ndatabaye agiye gukora igitaramo gi… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo ‘Za mbaraga live concert’ kizaba ku Cyumweru tariki 31/10/2021 kibere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya IOWA mu mujyi wa Urbandale mu rusengero rwitwa New Hope Assembly of God. Saa Kumi zuzuye z’umugoroba ku isaha yo muri Amerika ni bwo iki gitaramo kizaba gitangiye. Nice Ndatabaye usanzwe utuye muri Canada, ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukorera muri Amerika, gusa avuga ko nyuma yacyo azahakorera ibindi byinshi muri Leta zinyuranye ndetse hakaba hari n’ibyo azakorera i Burayi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nice Ndatabaye yavuze ko atewe ishema no kuba abashije kwitegurira igitaramo cye bwite muri Amerika nyuma y’uko yari amaze igihe atumirwa yo. Ati “Igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 31/10/2021 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni igitaramo cya mbere nteguye ku giti cyanjye muri Amerika, mu busanzwe bari basanzwe bantumira, church (Itorero) ikantumira, ..ariko iki ni igitaramo ngiye kwitegurirayo, ni yo concert yanjye ya mbere igiye kubera hariya muri Amerika”.

    Yavuze ko azaba ari kumwe n’abandi baramyi batandukanye banagaragara ku ifoto yamamaza iki gitaramo. Ati “Tuzaba turi kumwe n’abakozi b’Imana; Rehema Gikundiro uzaba avuye Indiana, hazaba hari Tumaiini Byinshi uzaba avuye Kentucky ndetse tuzaba turi kumwe na Bigizi Gentil (azwi cyane nka Kipenzi) uzaba uturutse muri Arizona”. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amadorali 20 ku muntu uzagura itike mbere y’igitaramo. Uzayigura ku munsi w’igitaramo, azishyura amadorali 25, naho itike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni amadorali 40.

    Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo ‘Umbereye maso’

    Nice Ndatabaye yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusabana n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati “Mu rwego nateguyemo iyi gahunda, ni ibitaramo bisanzwe nk’uko nsanzwe ntegura ibitaramo, nk’uko nakoreye igitaramo mu Rwanda ubushize, nk’uko nagikoreye muri Kenya, ni mu rwego rwo gusabana n’abakunzi bacu. Rero n’iyi gahunda irakomeje hari n’ibindi bitaramo mfite muri Edmonton (Canada), hari n’ibyo nakoze, hari n’ibindi nkikomeje gukora ahantu hatandukanye. Mfite gahunda yo kuzenguruka Leta za Amerika n’u Burayi uko Imana izagenda idushoboza”.

    Ndatabaye wakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2019, yavuze ko ibi bitaramo byo kuzenguruka Isi ari kubitegura abifashijwemo na Sam Mugabe usanzwe utegura ibitaramo uzwi ku kazina ka ‘Manager’ dore ko yabereye umujyanama abahanzi banyuranye barimo n’umugore we Ada Bisabo Claudine (ABC) uri mu bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Nice Ndatabaye ati “Ndi no kubifashwamo n’umuntu umenyereye mu bintu byo gutegura ibitaramo, Sam Mugabe, turi gufatanya mu bintu by’imitegurire”.

    Yunzemo ati “Ubwo rero ni ibintu bitunejeje twese gukorera hamwe n’abaramyi bose baduteye inkunga bo mu Rwanda, n’ahandi hatandukanye twagiye twiyambaza b’i Burayi dusanzwe dukorana muri Gospel”. Yashimiye cyane ubumwe no gushyigikirana kw’abahanzi ba Gospel, ati “Mu by’ukuri ndashimira ubumwe bw’abahanzi n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda bakomeje bamba hafi bambaza amakuru y’iki gitaramo,….turabakunda cyane”. Yasoje agira ati “N’abahanzi bose bamfashije bafata udu video bamamaza igiterane, ndabashimira cyane, Imana ibahe umugisha. Murakoze”.

    Nice Ndatabaye yateguye igitaramo muri Amerika

    Nice Ndatabaye hamwe n’umugore we Hadassah Ndatabaye

    Tumaini Byinshi ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo

    Bigizi Gentil ategerejwe muri iki gitaramo ‘Za mbaraga live concert’

    Rehema Gikundiro yatumiwe na Nice Ndatabaye muri iki gitaramo

    Mu gitaramo Ndatabaye yakoreye i Kigali mu 2019 yarambitsweho ibiganza na Bishop Dr. Masengo Fidele amusabira kogeza ubutumwa bwiza ku Isi hose

    REBA HANO ‘UMBEREYE MASO’ YA NICE NDATABAYE FT GENTIL MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110859/usa-nice-ndatabaye-agiye-gukora-igitaramo-gikomeye-za-mbaraga-live-concert-yatumiyemo-tuma-110859.html

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahaye ipeti ba Ofisiye Bato 656 ba Polisi y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Minisitiri w’Intebe yashimiye abapolisi basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatatu, ku muhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa.

    Yashimiye kandi imiryango yabo yababaye hafi muri ibi bihe, byabafashije kwinjira mu cyiciro cy’inzego z’umutekano zirinda Igihugu.

    Yagize ati “Kugera ku byo mwakoze byose bisaba imbaraga n’umurava, kudatezuka ku ntego no kugira imyitwarire myiza. Mukwiye rero kwishimira ibyo mumaze kugeraho.”

    Yakomeje agira ati “Imwe mu nkingi z’ingenzi za Polisi y’u Rwanda ni ubufatanye n’abaturage bose ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego zose z’Igihugu. Ibi bisobanuye kubana no gukorana neza n’abaturage n’abo muha serivisi bose kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.”

    Dr Ngirente yabwiye abapolisi bashya guhora bazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.

    Ati “Imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano. Iri akaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ari na cyo gihe mwari muri mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze, mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu zo guhangana na Covid-19. Mwabigezeho mukoresheje ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mahugurwa nk’aya.”

    Yongeyeho ati “Byose byashobotse kubera imyitwarire myiza mwagaragaje, umurava, kubaha no guha abandi agaciro. Ibi bikaba ari na byo biranga umurimo wanyu wa buri munsi. Ndabasaba gukomeza uyu muco.”

    Bitewe n’uburyo Isi yihuta, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bisaba kugendana n’igihe, by’umwihariko mu Isi y’ikoranabuhanga.

    Ati “Ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihambaye. Birasaba ko namwe nk’abapolisi mubikurikirana mukoresheje ikoranabuhanga. Nkaba mbizeza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kugenda ishyira imbaraga mu kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga uko bigenda biboneka.”

    “Mugomba rero guhora mwihugura, ubushobozi bwanyu bukajyana n’igihe, kugira ngo mushobore guhangana n’ibi bibazo bishya. Iryo ni ryo shingiro ry’umutekano uhamye Igihugu cyacu cyifuza. Ni byo biduha uburyo bwo guha abaturage bacu umutekano usesuye. Ni byo amajyambere y’u Rwanda ashingiyeho kandi ni ko bizahora.”

    Mu bapolisi barenga 656 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rwa ba ofisiye bato, 80 ni ab’igitsina gore.

    Iki ni cyo cyiciro cya mbere cyakoze amahugurwa mu gihe igihugu cyari gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse abanyeshuri bakaba baragize uruhare mu kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Mujyi wa Kigali.

    Abanyeshuri basoje amasomo yabo nyuma y’amezi 13 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police.

    Abapolisi bashya ubwo biyerekanaga mu karasisi

    Ibendera ry’u Rwanda ni irya Polisi biherekejwe n’abapolisi mbere y’itangira ry’ibirori

    Intambwe ku yindi, aba bapolisi bakoze akarasisi badasobanya

    Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yari ageze ku ishuri rya Polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana

    Ubwo ibirango bya Polisi n’Ibendera ry’u Rwanda byari bigejejwe ahabereye ibirori

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aha impanuro abapolisi bashya

    Morale yari yose ku bapolisikazi bashya

    Umurava waranze aba banyeshuri ubwo bahugurwaga, basabwe kuwukomeza no mu kazi binjiyemo

    Mu bapolisi basoje amahugurwa, 80 ni ab’igitsinagore

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ashimira abitwaye neza kurusha abandi

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu bayobozi bakuru bitabiriye ibi birori

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kwinjiza abofisiye muri Polisi y’u Rwanda

    Minisitiri w’Intebe yasabye abapolisi bashya kudacogora ku myitwarire myiza ari nayo nkingi ya Polisi y’u Rwanda

    Aha abasoje amasomo bafatanyaga kwambikana amapeti

    Ihame ry’uburinganire rikomeje kwimakazwa muri Polisi y’u Rwanda, hinjizwamo abakobwa n’abagore benshi kandi bashoboye

    Miniisitiri w’Intebe yasabye abasoje amasomo gukomeza kwihugura kuko isi ihinduka buri munsi

    Minisitiri w’Intebe n’abandi banyacyubahiro bafata ifoto y’urwibutso n’abapolisi bashya bahawe amapeti

    Aha bari bahagaze bemye bategereje kwambikwa ipeti rya Assistant Inspector of Police ribinjiza mu bofisiye bato

    Abapolisi bashya basabwe gukorana neza n’abo basanze kugira ngo inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda zigerweho

    Byari ibyishimo ubwo aba bapolisi bari bamaze kwambikwa amapeti binjijwe mu ba ofisiye

    Byari ibyishimo kuri aba bapolisi nyuma y’umwaka bahugurwa

    Amarira y’ibyishimo ku bapolisi bashya n’imiryango yabo bari bamaze umwaka batabonana

    Imiryango y’aba bapolisi yashimiwe uburyo yitanze yemera kohereza abana bayo muri Polisi y’u Rwanda

    Bamwe imiryango yabo yabegeneye impano

    Ibyishimo byamurenze asoma umubyeyi we wamufashije gusohoza inzozi ze zo gukorera Polisi y’u Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3biORFv

  • Amashusho Shaddyboo yashyize hanze arikumwe n'umuhanzi Larry Gaaga yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 27 Ukwakira nibwo shaddyboo akoresheje imbuga nkoranya mbaga ze zose (Twitter na Instagram) yagaragaje amashusho ari kumwe n'uyu mugabo bari kurgirana ibihe byiza. maze ashyiraho amagambo agira ati “Nishimiye kuba nagiranye ibihe byiza n'umwami Larry Gaaga […]”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amashusho-shaddyboo-yashyize-hanze-arikumwe-n-umuhanzi-larry-gaaga-yateje

  • Perezida Kagame yakoze impinduka kuri bamwe mu bayobozi muri MINALOC #rwanda #RwOT

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu wa mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

    JPEG - 55.5 ko
    Ingabire Assumpta

    Iri tangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, rivuga ko Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.

    Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.

    Icyo gihe kandi yari yahawe uyu mwanya mu gihe Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Perezida-Kagame-yakoze-impinduka-kuri-bamwe-mu-bayobozi-muri-MINALOC

  • Amajyepfo: Guverineri Kayitesi arasaba ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n
    Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n’abaturage

    Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi watowe akwiye kwita ku nshingano ze kandi agakomereza aho mugenzi we yari agereje, kandi abayobozi bakaba bibutswa ko umuturage ari we uri ku isonga bityo umuyobozi akwiye kumwitaho.

    Agira ati “Umuturage ni we zingiro rya byose ni we dukorera abayobozi bakwiye kwita ku bukangurambaga, kubaha umwanya no kubakemurira ibibazo bashoboye, ikindi hakabaho gutanga amakuru ku nzego zibakuriye ku gihe kugira ngo ibinaniranye ku mudugudu bikurikiranwe n’izo nzego”.

    Ku bijyanye n’inshingano z’umuturage, Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi agirwa n’abo ayobora kandi kubatora ntibafashwe ngo bumve inama n’ibitekerezo byiza by’abayobozi bonyine badashobora gufasha umuturage”.

    Agira ati, “Bonyine ntabwo babishobora dukwiye kubaba hafi tukajya inama kandi byaba na byiza tukabayoboka niba ariko nabyita, tukumva ibyiza batugenera ndetse n’impanuro zabo batuyobora”.

    Komite nyobozi z’uturere zakuweho, iz’imidugudu zihererekanya ububasha

    Ku bijyanye no kuba Komite nyobozi z’uturere zarangije manda zazo, Guverineri Kayitesi avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze basigaye basigarana inshingano no gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.

    Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe
    Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe

    Agira ati “Ba ES b’uturere barasigarana inshingano zo kuyobora uturere, inzego z’ibanze na zo zatangiye inshingano ku midudugu, inzego z’utugari zirahari n’iz’imirenge ku karere bose barakomeza gukora inshingano zabo nta serivisi idakwiye kuba itangwa kuko komite nyobozi z’uturere zidakora”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko amatora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu yitabiriwe hejuru ya 95% hirya no hino mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, kandi yaranzwe n’ishyaka ku buryo hari n’abaturage bagiye banga gutora abayobozi babonaga ko badafite ubushobozi, icyo ngo kikaba kidakwiye gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari iby’amatora aba arimo ishyaka ryo guhiganwa.

    Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha
    Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha

    Ku wa 26 Ukwakira 2021 nibwo abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu bahererekanyije ububasha mu midugudu yose y’Intara y’Amajyepfo, ku rwego rw’Intara bikaba byabereye mu Karere ka Kamonyi.

    Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 kandi uturere tukaba turi kuyoborwa n’abanyamabanga Nshingwabikorwa batwo mu gihe cy’inzibacyuho kugeza igihe Komite nyobozi nshya z’uturere zizaba zirahirira inshingano nshya nizimara gutorwa.

    Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n
    Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n’inshya z’imidugudu


    source : https://ift.tt/3bem1pZ

  • Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa UAE yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside
    Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside

    Icyo gikorwa kiri mu byo yateganyaga by’ibanze agomba kugirira mu Rwanda mu ruzinduko arimo rw’akazi, nyuma y’uko yahuye na Perezida waRepubulika, Paul Kagame ejo ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, New Times.

    Mu ijambo yahavugiye, yasezeranyije ko UAE yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda ndetsde n’isi yose muri rusange guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse no gukorana bya hafi na hafi mu rwego rwo gushyiraho amahirwe arambye kuri ejo hazaza h’ibihugu byombi.

    Kuva mu 1995, umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye utera imbere ndetse byagiye binagirana amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye.

    source : https://ift.tt/3jE0ETl

  • Umunyamakuru wiyemeje guhangana n’abasebya u Rwanda ati 'Cyuma, Rashid na Agnes sinzihanganira ibinyoma byabo' #rwanda #RwOT

    Roger Marc Rutindukanamurego umaze igihe kinini mu mwuga w’Itangazamakuru akaba yarakoreye ibinyamakuru binyuranye gusa mu minsi ishize akaba yaratangije YouTube Channel yise The Future TV ikunze gutambukaho ibiganiro binyomoza amakuru mabi aba yatangajwe na bamwe mu banenga u Rwanda.

    Iyi The Future TV yakunze gutambukaho ibiganiro binenga ibyabaga byatangajwe n’Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan.

    Roger Marc avuga ko kiriya gitangazamakuru kitashyiriweho guhangana na Cyuma Hassan kuko 'Cyuma nta n’icyo dupfa.'

    Ati 'The Future TV ni Televiziyo nashinze ngendeye ku binyoma nkunze kubona bitambutswa ku mbuga nkoranyambaga atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu mahanga. Ijya kurisha ihera ku rugo rero Cyuma Hassan ni we nahereyeho kuko ni we munyabinyoma wa mbere dufite kuri YouTube hano mu Rwanda.'

    Roger Marc kandi yagiye akora ibiganiro byamagana ibyabaga byatangajwe n’Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes ndetse n’Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid byumvikanamo guhakana no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Uyu munyamakuru wifashisha indirimbo ya Senderi igira iti 'Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga', avuga ko adateze guceceka mu gihe azaba akibona abavuga u Rwanda nabi by’umwihariko abapfobya n’abahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Agaruka by’umwihariko ku Munyapolitiki ngo uvuga ko abantu bamugambaniye, ati 'Ahubwo kutavuga amabi ye ni bwo bugambanyi bukomeye.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyamakuru-wiyemeje-guhangana-n-abasebya-u-Rwanda-ati-Cyuma-Rashid-na-Agnes-sinzihanganira-ibinyoma-byabo

  • Perezida Kagame yahinduriye inshingano Ignatienne Nyirarukundo wari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC #rwanda #RwOT

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu wa mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

    Iri tangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, rivuga ko Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yahinduriye-inshingano-Ignatienne-Nyirarukundo-wari-Umunyamabanga-wa-Leta-muri-MINALOC

  • Zari Hassan yasobanuye iby’ifoto ye yateje ururondogoro asomana n’umugore mugenzi we #rwanda #RwOT

    Umugandekazi wamaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan yavuze ko kuba yasomana n’umugore mugenzi we nta kibazo kirimo ndetse ko bitandukanye n’ibyo abantu bakeka.

    Tariki ya 23 Nzeri, Zari yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori cyo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

    Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, gusa ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n’umukoubwa mugenzi we bisa n’aho bahuje urugwiro, nayo yafashwe kuri uwo munsi, iyi ikaba yaravuzweho cyane.

    Bamwe bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

    Uyu mugore usanzwe uba muri Afurika y’Epfo, mu minsi ishize yasuye igihugu cye cya Uganda ndetse aganira n’abanyamakuru, baje no kumubaza kuri iyo foto yateje ururondogoro.

    Yabasubije muri aya magambo; 'Ni umukunzi wanjye. Ni umuturanyi wanjye umuntu nkunda. Kumuhobera nkamusoma ni ibintu bisanzwe. Uganda turacyari inyuma ntabwo biriya tubyumva, ariko nta kindi kibyihishe inyuma.'

    Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Zari yavuze ko ubu afite umukunzi mushya ariko atifuza kuba yabishyira hanze kugeza igihe cya nyacyo kigeze.

    Ifoto ya Zari yateje ururondogoro benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yasobanuye-iby-ifoto-ye-yateje-ururondogoro-asomana-n-umugore-mugenzi-we