Blog

  • Ibyo wamenya ku itegeko rishya ryo kurinda amakuru n’imibereho bwite by’umuntu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda itegeko nk’iri ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 15 Ukwakira 2021.

    Rigamije gufasha mu gusobanukirwa imikorere ikwiye no guha ibigo bito n’ibiciriritse kugira uburyo bunoze bw’imicungire y’amakuru bufasha guteza imbere ihangwa ry’udushya n’ihererekanya ry’amakuru ku buryo ndengamipaka.

    Iri tegeko risobanura ko amakuru bwite ari ayerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana hashingiwe ku kimuranga nk’izina, aho aherereye cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y’umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y’uwo muntu ku giti cye.

    Ni mu gihe amakuru bwite y’ibanga ari agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango n’imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ku mitekerereze.

    Hari kandi ibitekerezo bye bya politiki, amakuru ndangasano cyangwa ay’imiterere ye, ay’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa umwirondoro w’umuryango.

    Uburenganzira bwa muntu bugena ko ayo makuru adashobora gukusanywa, kubikwa no gutunganywa nyir’ubwite atabanje kubyiyemerera ku buryo butarimo urujijo.

    Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko kuba iri tegeko ryarashyizweho, byatumye u Rwanda rwubahiriza ibipimo mpuzamahanga ngenderwaho mu kurinda amakuru bwite, bifatwa nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri iki gihe.

    Iyi Minisiteri yavuze ko rigamije guha abaturage ububasha ku birebana n’amakuru bwite yabo, kwimakaza ikwirakwizwa ry’amakuru mu buryo bwizewe kandi bufite umutekano, haba mu gihugu cyangwa mu mahanga.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko umuvuduko w’impinduka mu by’ikoranabuhanga ugaragara muri iki gihe, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, usaba ingamba zihoraho kandi zihuriweho mu rwego rwo kurinda amakuru.

    Ati “Iri tegeko ni umusingi wo kubakiraho mu guhindura u Rwanda sosiyete yubakiye ku mutekano w’amakuru, hakorwa ku buryo abafatanyabikorwa b’ingenzi bose, uhereye ku bigo bya Leta, baba icyitegererezo mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.”

    Kutubahiriza amategeko arengera amakuru bwite, haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga, bishobora kubangamira ibigo biri mu Rwanda bigatuma bidahabwa umwanya mu bikorwa by’ubucuruzi ndengamipaka ndetse bikanatuma habaho kwisubiraho ku bashoramari b’abanyamahanga bifuza gushora imari mu bigo biri mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo C4IR Rwanda gifatanya n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) mu miyoborere y’Ikoranabuhanga, Crystal Rugege, yagize ati “Iri tegeko ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye kuko ruzashobora guhangana mu bikorwa by’ubukungu ku isi.”

    Yakomeje agira ati “Ni ikintu cy’ingenzi gifasha kugera ku byiza byose byo mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu dukesha ikoranabuhanga rigezweho nk’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge muntu butari karemano (artificial intelligence), riba rishingiye ahanini ku bwinshi bw’amakuru.”

    Imibereho bwite by’umuntu ni uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu bwo kwemeza undi muntu ushobora kubona amakuru bwite ye, igihe n’ahantu yayabonera, impamvu yayabona, uburyo akoresha ayabona n’uburyo bwakoreshwa kugira ngo agerweho nk’uko bigaragara muri iri tegeko no 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021, ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu.

    Rigena ko amakuru bwite y’umuntu yavogerewe igihe habayeho igikorwa cyo kuvogera umutekano w’amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’amategeko gituma amakuru yangirika, atakara, ahinduka, atangazwa mu buryo butemewe cyangwa abantu bayabona yahererekanyijwe, abitse cyangwa yatunganyijwe mu bundi buryo.

    Naho gutunganya amakuru ni igikorwa kimwe cyangwa byinshi bikozwe ku makuru bwite nko kubona, gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanyijwe, kuyahanahana, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, gusiba cyangwa gusenya n’ibindi.

    Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu warisanga hano

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko umuvuduko w’impinduka mu by’ikoranabuhanga ugaragara muri iki gihe, usaba ingamba zihoraho mu rwego rwo kurinda amakuru

    source : https://ift.tt/3CvwSaM

  • Dr Alfred Mutua wiyamamariza kuyobora Kenya yacyeje ibyiza yabonye i Kigali, ashimira Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu banyepolitiki bakomeye yigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya ndetse kuri ubu akaba yaratangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2022.

    Dr Mutua unayobora Ishyaka MCCP [Maendeleo Chap Chap Party] wavuze ko aherutse i Kigali mu byumweru bishize, gusa ntabwo yatangaje itariki n’ibyamugenzaga mu Rwanda.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yasuye birimo muri Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown no muri Car Free Zone, agace karimbishijwe kitwa ‘Imbuga City Walk’.

    Muri aya mashusho, Dr Mutua, agenda agaragaza aho ageze nk’aho muri gare avuga ko yatunguwe no gusanga abantu bose baba bambaye udupfukamunwa, uburyo ari ahantu hari isuku n’ibindi.

    Ubwo yageraga muri Car Free Zone yagize ati “Ndi i Kigali, ni umujyi usukuye, urebye hariya hasi [agenda aherekana mu mashusho] urabona ko nta n’igipapuro wahabona, harasukuye. Ibi ntabwo ari mu mujyi gusa ahubwo ugiye n’ahandi ubona ko hasukuye.”

    Dr Mutua yashimye isuku idasanzwe yahasanze ayigereranya n’iyo mu mijyi ikomeye y’i Burayi na za Dubai, avuga ko ari ibyo kwishimira.

    Ati “Ni ibintu byo gushimirwa kandi natwe twakabaye tubikora. Iyo uri mu muhanda hano ugira ngo uri i Burayi cyangwa Dubai, ndagushimiye Kagame!”

    “Ni byiza cyane, uku ni ko ngomba gukora ibishoboka byose ngo Intara ya Machakos ihinduke, kuko iki ni igihugu cya Afurika; nshobora guhindura Machakos na Kenya ikamera gutya.”

    Dr Alfred Nganga Mutua ni umwe mu barambye muri politiki ya Kenya, akaba yaranabaye umunyamakuru mu binyamakuru birimo Nation Media Group na za televiziyo zitandukanye.

    Mu 2016, ni bwo yatangije Ishyaka riharanira iterambere ndetse mu 2020 ahita atangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2022.

    Imbuga City Walk, agace kahariwe abantu bagenda n’amaguru, Dr Mutua yakagezemo agaragaza ko agiye gukora akameze nkako iwabo muri Kenya

    Dr Mutua ari kwiyamamariza kuyobora Kenya mu matora ateganyijwe mu 2022

    Uyu mugabo yavuze ko bishoboka ko Intara ya Machakos ayobora ndetse na Kenya byahinduka nk’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Ela3ra

  • Ubutumwa Meddy yatanze nyuma yuko indirimbo My Vow ihatwitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z' icyumweru gishize nibwo indirimbo My Vow yegukanye igikombe cya The Kiss Summer Award Best song 2021. Umuhanzi Meddy yagize icyo atangaza nyuma yo kwegukana igihembo.

    Ubutumwa Meddy yatanze bwari ubwo gushimira abateguye The Kiss Summer awards 2021, abatoye, abanyamakuru ndetse n'abandi bantu muri rusange bakora uk bashoboye ngo bateze umuziki nyarwanda imbere.

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-meddy-yatanze-nyuma-yuko-indirimbo-my-vow-ihatwitse/

  • Ibibaye ku mwana wo mu Rwanda wakoze tingatinga mu biti(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi bw'ibikorerwa mu Rwanda muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Muhire Louis Antoine yemereye ubufasha umwana ugaragara mu mashusho wakoze imodoka ikora ibikorwa remezo [bakunze kwita Tingatinga] akoresheje ibiti.

    Hamaze iminsi hacicikana amashusho y'umwana w'umuhungu wicaye ku modoka ikoze mu biti yikoreye ari kuyora itaka akora ibisa nk'ibimenyerewe ku modoka zikora ibikorwa remezo nk'imihanda.

    Uyu mwana wicaye kuri iyo modoka yakoze mu biti yaziritseho ikimene cy'ijerekani ari kuyora itaka ubundi akarimena ku ruhande nk'uko bisanzwe bikorwa na ziriya modoka ziyora itaka.

    Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi bw'ibikorerwa mu Rwanda muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Muhire Louis Antoine yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko yifuza gufasha uriya mwana.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n'ariya mashusho, Muhire Louis Antoine yagize ati 'Uyu mwana uwaba amuzi yanyandikira inbox. Mwemereye ay'ibitabo kugeza arangije IPRC.'

    @BakerReports @RobCyubahiro @imfurayiwacu mwadufasha tugatera inkunga uyu munyarwanda🙏

    — Muhire (@Muhirela) October 26, 2021

    Source : https://yegob.rw/ibibaye-ku-mwana-wo-mu-rwanda-wakoze-tingatinga-mu-bitivideo/

  • Wari uziko igishishwa cy'umuneke gishobora gukora ibitangaza ku ruhu rwawe? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuneke n'igishishwa cyawo bifite ibyiza bitangaje ku ruhu rw'umuntu ,igishishwa cy'umuneke kigira intungamubiri hamwe n'ibifasha uruhu kurwanya iminkanyari ,imirongo mu maso hamwe no kwangirika k'uruhu.

    Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cyubuzima bw'abantu, mu gihe uruhu rutakaje itoto rugahinduka nk'urudasanzwe ,rugatakaza gukomera rukorohera.

    Rimwe na rimwe gusaza kuruhu n'iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire yubuzima ubamo nko kunywa itabi n'ibindi.

    Hari byinshi byo mu maforumasi byagufasha harimo nk'amavuta ,hamwe n'ubundi buryo bwubwiza bwo gukemura ikibazo ,ikindi hari undi muti wakora wibereye iwawe mu rugo.
    Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n'ibintu karemano burigihe n'uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n'ibisanzwe / nta miti kandi nta n'ubwo bigira ingaruka mbi.

    Igishishwa cy'umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n'inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy'umuneke ukajya ugisigaho.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-igishishwa-cyumuneke-gishobora-gukora-ibitangaza-ku-ruhu-rwawe/

  • Muhanga: Abagabo barasabwa kurenga ku byo bita umuco bakagaragaza ihohoterwa bakorerwa #rwanda #RwOT

    Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ikora ku bijyanye n'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu, barasaba abagabo bakorerwa ihohoterwa ko bakwiye kurenga ibyo bita umuco bakisunga amategeko akabarenganura kuko amategeko atareba abagore gusa.

    Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, mu nama yahuje iyi miryango hamwe na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO), isanzwe ifasha abaturage bahura n'akarengane.

    Harerimana Jean de la Providence, umuyobozi wa Sosiyete sivile mu karere ka Muhanga avuga ko bagenda bahura na bamwe mu bagabo bakavuga ko mu muco nyarwanda utemera ko umugabo arega umugore ko amukubita, ko ibyo kujya hanze bifatwa nko kuba inganzwa ku mugabo.

    Harerimana Jean de la Providence.

    Yagize ati' Nibyo koko hari abagabo bavuga ko bamwe muribo bakubitwa n'abagore ndetse bakanavuga ko umuco utemerera abagabo kubivuga ndetse ko ubikoze yitwa inganzwa ndetse akavugirwaho amagambo'.

    Nyiraneza Arbertine, Pasteur mu Itorero rya EPR, akaba ahagarariye umuryango Nyarwanda Humuriza Tamari Fondation, yemeza ko abagore aribo bagaragara ko bahohoterwa cyane, ariko ko abagabo nabo bahohoterwa bagatinya kubivuga. Ahamya ko badakwiye kubihisha bitwaje umuco, ko rero ntawakwifuza ko bakomeza guhohoterwa bitwaje umuco nyarwanda bagaceceka.

    Yagize ati' Tubona abagore aribo bagaragaza ko bahohoterwa cyane, n'ikibaye cyose bakabimenyesha inzego zikabafasha, ariko umuco ntukwiye kubera intambamyi abagabo, nabo bahohoterwa bakwiye kubivuga abo bagore bagahanwa. Gusa abo menyeho icyo kibazo mbigisha kubahana nkuko Bibiliya ibisaba umugabo n'umugore, bityo ntihagire ubangamira undi '.

    Mukandungutse Charlotte, umukozi mu muryango nyarwanda utari uwa Leta, Ihorere Munyarwanda Organization(IMRO) ushinzwe ubuvugizi no gukurikirana amategeko,  avuga ko amategeko abereye kubahirizwa, bityo ko ntawukwiye kwibeshya ko amategeko amuha uburenganzira bwo guhohotera abagabo nubwo batanabivuga  bitwaje umuco, ariko nibagane imiryango ibakorere ubuvugizi bizakemuka kuko ntabwo bakwiye kwicirwa uburenganzira kandi hari uburenganzira bakwiye guhabwa.

    Hakunze kugaragazwa imfu za hato na hato aho usanga abagore bishe abagabo babo ndetse n'abagabo bakica abo bashatse bitewe n'amakimbirane ya hato na hato akunze kugaragara mu miryango, ariko na none bikavugwa ko niyo abagabo bagannye inzego z'ubutabera usanga badahita bahabwa ubutabera bagakomeza kureregwa, nti bihabwe uburemere kimwe, mu gihe umugore ugiye kubaregera bahita bihutira gufata uregwa ariwe mugabo.

    Akimana Jean de Dieu / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abagabo-barasabwa-kurenga-ku-byo-bita-umuco-bakagaragaza-ihohoterwa-bakorerwa/

  • Agahinda k'umusore w'umunyarwanda ugiye kwicwa n'ikibyimba cyo mu ijosi||abaganga byabateye ubwoba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore uri mu kigero cy'imyaka 16 akomerewe n'umuzima nyuma yo gufatwa n'ikibyimba kidasanzwe ndetse cyateye ubwoba abaganga benshi ,iki kibyimba kikaba cyaramufashe mu ijosi.

    Umubyeyi wa Emmanuel witwa Speciose avuga ko umwana we yavutse nk'abandi bose ntakibazo afite, ariko mu myaka ibiri ishize nibwo iki kibyimba cyamufashe ari akabyimba gato kigenda gikura buhoro buhoro.Bamujyanye kwa muganga mu bitaro bya CHK barakibaga arataha ndetse atangira kugira ikizere ko yakize.

    Ibi byishimo ntibyarambye kuko nyuma y'amezi abiri ,iki kibyimba cyagaratse asubira kwa muganga, bamwohereza mu bitaro bitandukanye aho avuga ko yazengurutse ibitaro byinshi by'i Kigali ariko bikaba ibyubusa. Nyuma nibwo baje kuvumbura ko uyu mwana w'umusore arwaye kanseri yo mu muhogo. Bagerageje kumubaga ariko basanga kanseri yaramurenze bibatera ubwoba ,bababwira ko batamubaga ahubwo hari imiti bazajya bamuha.

    Kuri ubu Emmanuel ntabasha kuvuga ngo ijwi risohoke kubera uburyo ijosi rye ryabyimbye.Ubu burwayi bwe bukomeza kugenda bufata indi ntera dore ko ntakindi kintu ashobora gukora ndetse baramwuhahira kuko kunama biramugora.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kumusore-wumunyarwanda-ugiye-kwicwa-nikibyimba-cyo-mu-ijosiabaganga-byabateye-ubwoba/

  • Mukobwa, nukora ibi bintu ukimenyana n'umusore kazaba kakubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:

    1.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

    Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

    2.Kumusaba amafaranga

    Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

    3.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

    Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

    4.Kunywa ugasinda

    Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

    5.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

    Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-nukora-ibi-bintu-ukimenyana-numusore-kazaba-kakubayeho/

  • Umunyamakuru yakoreye ibidasanzwe MTN. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Seleman Nizeyimana yakoreye ibidasanzwe MTN Rwanda ubwo yamamaza servise yayo ariko abikora ari mu mutaka wa Airtel-Tigo.

    Ni ibintu byatangaje abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo uyu munyamakuru uzwi nka @Luckmannzeyimana kuri instagram yagiraga ikiganiro imbona nkubone kuri instagram aho yari agamije kwamamaza imwe muri service z'iki kigo cy'itumanaho mu Rwanda. Icyatangaje abantu ni uburyo yamamazaga MTN nyamara ari munsi y'umutaka wa Airtel Tigo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-yakoreye-ibidasanzwe-mtn/

  • Nana agiye gukora ubukwe mu gihugu cy'u Bubirigi #rwanda #RwOT

    Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri muri filime y'uruhererekane ya City Maid biravugwa ko ari mu myiteguro y'ubukwe n'umusore uba mu gihugu Bubiligi
    bamaze imyaka 3 bakundana.

    Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy'u Rwanda nk'uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y'Imana bizabera mu gihugu cy'u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.

    Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by'ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.

    Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw'umutekano wabo bombi. Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n'izindi.

    Nadege ni n'umunyamideli aho afite iduka ry'imideli ryitwa 'Nana Fashion Shop', yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nana-agiye-gukora-ubukwe-mu-gihugu-cy-u-bubirigi