Blog

  • Rulindo : Padiri akurikiranyweho gusambanya umwana abanje kumushukisha kuza akamuhembera ko yatsinze ibizamini #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Murangira Thierry, avuga ko uriya Mupadiri akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye abanje kumusaba kuza kumusura.

    Dr Murangira avuga ko uriya Mupadiri akekwaho gusambaya uriya mwana w’umukobwa 'wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu.'

    Nubwo RIB ikiri gukora iperereza ariko amakuru y’ibanze avuga ko uriya musaseridoti akekwaho gusambanya uriya mwana ubwo yabanzaga kumusaba kuza kumusura iwe kugira ngo amuhembere kwitwara neza mu kizamini.

    Uyu mupadiri w’imyaka 36 watawe muri yombi kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 aho bikekwa ko icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Kibogora Akagari ka Burehe mu Murenge wa Cyungo tariki 23 Ukwakira 2021.

    Uyu wihaye Imana ubu afungiye station ya RIB ya Kinihira mu gihe uru rwego rugikora iperereza kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwataye muri yombi undi mupadiri witwa Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi ubwo yakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.

    Icyo gihe Padiri Habimfura Jean Baptiste yafatiwe ku mupaka wa Rusumo ubwo yariho agerageza gutoroka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Padiri-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-abanje-kumushukisha-kuza-akamuhembera-ko-yatsinze-ibizamini

  • Nyagatare: Kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bizagabanya impfu z’inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe mu gihe inka zirimo gupfa mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga, bikavugwa ko ari ukubera kubura ubwatsi.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko Umurenge wa Rwimiyaga na Karangazi ari yo aborozi bafite ikibazo cyo gupfusha inka kubera izuba ryatse igihe kirekire kirenga hafi amezi atanu nta mvura.

    N’ubwo nta mibare atangaza, yemeza ko ikibazo cyo gupfusha inka kizakemurwa no gutera ubwatsi ku bwinshi.

    Ati “Yego hari inka zatangiye gupfa ariko iyo mibare wayibaza muri RAB kuko twebwe hari imibare tuba dufite, gusa iya nyayo ifitwe n’ubuyobozi. Ikibazo ahanini kiri Karangazi ahantu Rwabiharamba na Rwimiyaga kuko ni ho hantu hatarabona imvura.”

    Akomeza agira ati “Ni ugukangurira aborozi guhinga ubwatsi, yego bari barabuhinze ubu bwarashize kuko igihe cyabaye kirekire. Ni ukongera rero niba umuntu yahingaga hegitari imwe zikaba ebyiri cyangwa eshatu, ikindi ni ukumenya no kububika.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko nta nka azi zaba zipfa kubera izuba ryavuye igihe kirekire, ahubwo yenda bishoboka ko zaba zipfa kubera indwara.

    Avuga ko icyakora bagiye gushyira imbaraga mu gutera ubwatsi aho buri rwuri nibura rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.

    Agira ati “Nta nka turamenya zishwe n’inzara ahubwo birashoboka ko zaba zicwa n’indwara. Gusa dufite gahunda y’ubukangurambaga aho nibura buri rwuri rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.”

    Iki gihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2022 A, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe hegitari 200 zigomba guterwaho ubwatsi bw’amatungo, ziziyongera mu gihembwe gikurikiraho.

    source : https://ift.tt/3Behtul

  • Nguyu umwanzi kirimbuzi w'umutima benshi batazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi bintu 7 ni umwanzi w'umutima ukwiye kubyirinda kuko byangiza umutima ugomba cyane, benshi bashobora kuba batabizi.

    1.Kurya cyane

    Kurya cyane ni kimwe mu bintu bishobora gutera umubyibuho ukabije. Umuntu rero ufite uyu mubyibuho ukabije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z'umutima nk'umuvuduko w'amaraso. Ni byiza kwirinda kurya ibirengeje urugero kandi ukagabanya n'ibyo kunywa birimo isukari nyinshi.

    2.Kugona

    Kugona mu busanzwe ni ibintu bisanzwe ku buryo abenshi tubyirengagiza ntitubyiteho, gusa hari igihe bishobora kuvamo ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe kugona bishobora gutera ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye. Ibyo rero bikaba bishobora gutera ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso wiyongera cyane, guhagarara k'umutima (Heart attack) na stroke. Niba uzi ko ufite ikibazo cyo kugona cyane, ni byiza kugana abaganga.

    3.Kuryama utinze

    Kuryama utinze bituma umuntu atagira umwanya uhagije wo gusinzira. Ibi bibaka bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku bindi bice bigize umubiri wawe n'umutima urimo. Mu busanzwe umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati y'arindwi n'icyenda (7-9).

    Kudasinzira neza bishobora gutuma hakorwa imisemburo yitwa hormone ikorwa ari myinshi cyane kurusha ikenewe cyangwa se ari mike cyane idakwiriye. Ibyo rero bikaba byavamo zimwe mu ndwara zikomeye nk'umubyibuho ukabije, umuvuduko w'amaraso, stroke n'izindi. Ni byiza rero gukora ku buryo ubona umwanya uhagije wo gusinzira.

    4.Kutagira isuku yo mu kanwa

    Dushobora kwibaza aho ibi bihuriye n'indwara z'umutima ariko burya kuba mu kanwa kawe hafite ibibazo bishobora kugira ingaruka n'ahandi mu mubiri wawe. Kutagira izuku yo mu kanwa bishobora gutuma bagiteri ziba nyinshi cyane mu kanwa bikaba byagutera indwara zo mu kanwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari zimwe mu ndwara zo mu kanwa zifitanye isano n'indwara z'umutima. Ni byiza rero koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya.

    5.Kurya amavuta menshi

    Amavuta nayo nubwo umubiri wacu uyakenera, iyo abaye menshi cyane bishobora kukuviramo kurwara zimwe mu ndwara z'umutima. Usanga amavuta yatunganirijwe mu rugand aatari meza kuko hari ibyo yongerwamo bitari byiza ku buzima bwacu. Ni byiza rero kurya amavuta make bishoboka.

    6.Stress

    Abantu benshi bakunda kugira stress ntibabyiteho kugeza igihe batangiye kurwara zimwe mu indwara z'umutima. Stress ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza imiyoboro y'amaraso. Si ibyo gusa kandi kuko stress igira ingaruka no ku bwonko.

    7.Gukora imyitozo ngorarangingo irengeje urugero

    Akenshi usanga abantu bakora imyitozo ngororangingo mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ndwara no kugirango bagire ubuzima bwiza. Hari abantu rero usaga barenza urugero bagokora ibikabije. Nubwo ari byiza gukura iyo myitozo, iyo urengeje urugero bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.

    Source : https://yegob.rw/nguyu-umwanzi-kirimbuzi-wumutima-benshi-batazi/

  • Esiteri wo muri Seburikoko asutse amarira||ibyo abagabo bamukoreye ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu marira menshi, Uwabeza Leocadie wamamaye muri sinema nyarwanda nka Esther muri Seburikoko ndetse na Nyiragitariro muri Papa Sava, yavuze ko yahuye n'ubuzima bukomeye aho yabanye n'abagabo batatu bose baryamana na we bakabyarana ariko bakaza gutandukana.

    Esther ni umugore w'abana 4. Avuka mu muryango w'abana 8, abahungu 4 n'abakobwa bane, bavuka mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Munyinya muri Gicumbi.

    Mu kiganiro yagiriye kuri shene ya Youtube ESTHER yatangaje ko yaje kwishyingira maze umugabo babanye bamaze kubyarana abana babiri aramuta. Nyuma yaje kubona umugabo amwizeza ko azamufasha mu bibazo bye, amusaba ko babana aramwemerera amaze kumutera inda arigendera, yaje kubona n'undi na we biba uko.

    Yaje gushaka no kwiyahura ariko arabireka ahubwo nyuma yaje guhitamo gusiga abana ajya Uganda nta kintu na kimwe yari azi agiye gukora, nabyo biranga nyuma y'amezi abiri agaruka mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/esiteri-wo-muri-seburikoko-asutse-amariraibyo-abagabo-bamukoreye-ni-akumiro/

  • Karongi: Abaturage 4600 begerejwe umuyoboro w’amazi watwaye miliyoni 80Frw – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Bubazi baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi meza.

    Irankunda Jean Claude wo mu Mudugudu wa Kavumu avuga ko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bajya kuvoma amazi meza ahitwa ku Ibanda.

    Yagize ati “Aya mazi twayabonye muri uyu mwaka, yadufashije ibintu byinshi kuko twavomaga amazi atemba, ntitubone ameza yo kunywa. Twashakaga amazi yo kunywa tukajya mu misozi, ahantu kure twakoreshaga amasaha atatu.”

    Nzabikiramo Isidore, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bubazi, yavuze ko mbere y’uko begerezwa amazi abanyeshuri batorokaga ikigo bakajya mu baturage gusaba amazi yo kunywa.

    Yagize ati “Mbere nta mazi twagiraga, twakoreshaga ay’imvura yashira tukohereza abakozi mu kabande bakarara bavoma kugira ngo tuze kubona ayo dutekeshereza abanyeshuri. Ubu ntabwo tukibura amazi, mbere abana bajyaga baducika tukabashaka tukababura bagiye mu baturage gusaba amazi yo kunywa.”

    Akomeza avuga ko aya mazi begerejwe abafasha kunoza isuku, ati “Mu isuku ubu hose irahari, haba mu bwiherero no mu mashuri kubera ko twabonye amazi.”

    Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge, Mukandekezi Françoise ishami ry’u Rwanda avuga ko begereje abaturage aya mazi binyuze muri gahunda yabo yo gufasha abaturage bababaye kurusha abandi.

    Yagize ati “Kutabona amazi meza ni kimwe mu bibazo byari bibugarije kuko amazi ni ubuzima. Abantu badafite amazi meza ibyiza byose watekereza byo kubateza imbere waba uri kubakira ku musenyi. Amazi aradufasha mu isuku n’isukura, amazi aradufasha mu kuryanya icyorezo cya covid−19, kurwanya indwara zituruka ku mwanda n’ibindi.”

    Mukandekezi akomeza agira ati “Ikintu cya mbere dubasaba abaturage ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo. Ntibavuge ngo amazi ya Croix Rouge yapfuye reka duhamagare i Kigali, kuko amazi ni ayabo, bagomba kuyabungabunga kugira ngo ashobore gukomeza kubakorera igihe kirekire.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Karangwa James yavuze ko ari igikorwa bishimira cyane kuba abaturage begerejwe amazi meza.

    Uyu muyoboro ufite uburebure bw’ibilometero 18.6, wuzuye utwaye miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bagerwaho n’ aya mazi ni 4645 bo mu mirenge ya Rubengera na Gitesi. Mu karere ka Karongi kwegereza abaturage amazi meza bigeze kuri 56%.

    Ubwo abaturage bashyikirizwaga amazi ku mugaragaro

    source : https://ift.tt/3vN0QEO

  • Kigali: Abantu 22 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha; Polisi yongeye kwihanangiriza abashoferi – #rwanda #RwOT

    Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira, byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Umwe mu beretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka, yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96. Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.”

    Mugenzi we na we yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto abisabira imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga ari butware ikinyabiziga.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

    Yagize ati “Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka. Bariya bantu bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

    Abashoferi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

    source : https://ift.tt/2XTkJ0y

  • RIB yafunze bane barimo umudipolomate w’u Rwanda bakurikiranyweho gucuruza amahembe y’inzovu – VIDEO #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane bafashwe, ni Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC) bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.

    Aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi, naho amahembe akaba yafatiwe mu modoka y’abadipolomate yanditse kuri SINELAC yakoreshwaga n’umukozi wa SINELAC witwa Murokozi Desire wiyemerera ko ari umu diplomate w’u Rwanda akanasaba imbabazi kuba yasuzuguje Leta yamuhaye ubwo butumwa.

    REBA VIDEO Y’IYI NKURU MU MASHUSHO HANO :

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko abafashe bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa, bugira buti 'RIB iraburira abaturarwanda kutishora mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu ndetse n’ibindi bikomoka ku bwoko bw’inyamaswa bukomye kuko ari icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafunze-abantu-bane-bakurikiranyweho-kwinjiza-amahembe-y-inzovu-yafatiwe-mu-modoka-y-Abadipolomate

  • Ni iki nakora ngo Imana isubize amasengesho yanjye? #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bumva ko gusubizwa amasengesho yabo ari uguhabwa ibyo basengeye. Iyo batabonye ibyo basabye, ubwo isengesho ryabo ntiriba ‘ryashubijwe’. Ariko ibi ni ukutumva gusenga neza. Imana isubiza buri sengesho riyerekejweho.

    Rimwe na rimwe Imana isubiza ‘oya’ cyangwa ‘ba utegereje’. Imana idusezeranya gusubiza amasengesho yacu iyo dusabye ibijyanye n’ubushake bwayo. ‘Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.’ (1 Yohana 5:14-15).

    Bivuga iki ‘gusaba nk’uko Imana ishaka’? Gusaba ibijyanye n’ubushake bw’Imana ni ugusaba ibihesha Imana icyubahiro cyangwa gusaba ibyo Bibiliya yerura ko ari ubushake bw’Imana. Iyo dusabye ibidahesha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n’ubushake bwayo mu buzima bwayo, ntabwo Imana ibiduha.

    Nonese ni gute twamenya ubushake bw’Imana? Yo ubwayo idusezeranya ubwenge iyo tubusabye. Yakobo 1:5 ivuga yuko: ‘ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa’.

    1 Abatesalonike 5:12-14 hatubwira byinshi biri mu bushake bw’Imana. Uko tugenda dusobanukirwa ijambo ry’Imana kurushaho, ni nako tuzagenda tumenya kurushaho ibyo tugomba gusengera (Yohana 15:7). Uko tugenda twumva neza icyo tugomba gusengera, ni nako tuzarushaho kubona Imana idusubiza ‘yego’.

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-nakora-ngo-Imana-isubize-amasengesho-yanjye.html

  • Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu kurwanya Kanseri – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yahawe iki gihembo mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gushimira abayobozi bagaragaje umwihariko mu rugamba rwo gukumira no kurwanya indwara za Kanseri ku Isi.

    Perezida Kagame yashimiwe ku bw’intamwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga.

    Yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rutangije ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya Kanseri zitandukanye, kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri bugezweho ku rwego mpuzamahanga ndetse no gukingira kanseri y’inkondo y’umura byatangiye mu 2012.

    Perezida Kagame yagaragaje ko kuba Umuryango UICC wamugeneye igihembo ari icyubahiro ndetse n’ishimwe ku mbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Kanseri.

    Ati “Ndashimira Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Kurwanya Kanseri n’abagize akanama nkemurampaka, kuba barashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukumira no kuvura kanseri.”

    Yakomeje ashima Igikomangomakazi cya Jordania, Dina Mired, Umuyobozi ucyuye igihe wa UICC, ku buyobozi n’ubwitange yagize mu rwego rwo kurwanya kanseri no kwita kuri Afurika.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye bagenzi be bageze ku rwego rwa nyuma rw’amajonjora kubera ibikorwa byabo bitanga isomo rikomeye ku batuye Isi.

    Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza uburyo imibare y’abavurwa Kanseri iteye ubwoba ku Isi yose ku buryo ahataragezwa ubuvuzi abaturage badafite ibyiringiro, mu gihe mu bushobozi bwa buri gihugu hari icyakorwa mu kurwanya izi ndwara zibasira miliyoni z’abantu ku Isi.

    Yavuze ko nko mu Rwanda, abaturage barengeje imyaka 40 batangiye gusuzumwa buri mwaka bakishyura bifashishije ubwisungane mu kwivuza, akaba ari igikorwa gituma hamenyekana abarwaye kanseri bakavurwa hakiri kare.

    Kuri ubu kandi serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri zikomeje kwegerezwa abaturage ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

    Perezida Kagame yemeje ko Kanseri ebyiri ziganje cyane mu Rwanda ari i kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi 5000 ba kanseri zitandukanye batahuwe mu 2020, harimo 1 237 basanganywe kanseri y’ibere mu gihe abandi basaga 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura.

    Muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yafunguye Ikigo kivura Kanseri hifashishijwe imirasire, aha yari kumwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman

    Muri uwo mwaka, izo kanseri zombi zahitanye abagore basaga 1 400 kuko kanseri yibere yatwaye ubuzima bw’abagore 636 mu gihe iy’inkondo y’umura yahitanye abasaga 800 nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    U Rwanda rwahize ko mu myaka 10 iri imbere ruzaba mu bihugu bya mbere bizarandura kanseri y’inkondo y’umura aho rumaze gutera intambwe ikomeye yo gukingira abangavu bari hejuru ya 97% buri mwaka.

    Intambwe idasubira inyuma y’u Rwanda mu guhashya Kanseri

    Perezida Kagame avuga ko Akarere u Rwanda ruherereyemo kaza imbere mu kugira abarwayi benshi ba kanseri y’umwijima (liver cancer) bitewe n’indwara za Hepatite zitavurwa uko bikwiye.

    Ati “Mu 2018, twatangiye gahunda yo kurandura Hepatite C hapimwa abantu barenga miliyoni eshanu bafite ibyago byo kuyandura, abasanze banduye bavuwe ku buntu. Gahunda yo gukingira Hepatite B na yo imaze kuba umuco. Ntibikiri ngombwa ko Abanyarwanda bajya kwivuza kanseri mu mahanga.”
    Perezida Kagame yashimangiye ko gutahura kanseri bigira agaciro gusa iyo hari n’ubuvuzi bufite ireme kandi bworoheye buri wese kububona.

    Ku bw’iyo mpamvu u Rwanda rwatangiye gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru aho bitakiri ngombwa ko abarwayi bahendwa no kujya kwivuriza mu mahanga.

    Ati “Kuva mu 2019 ni bwo ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri mu Rwanda cyatangiye gukora, gitanga ubuvuzi bwo gushiririza kanseri bwifashisha imirasire (radiotherapy), ubwifashisha imiti (chemotherapy) ndetse no kubaga. Ibi bivuze ko Abanyarwanda batagikeneye kujya mu mahanga bajya kiwivuza kanseri zitandukanye.”

    Yakomeje avuga ko gukorera mu Rwanda umuti ugabanya ububabare wa morphine, byagize uruhare rukomeye mu kwita ku bafite ububabare bukabije baterwa n’indwara zidakira.

    Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi kuko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kuvura kanseri itari gushoboka iyo hatabaho gukorana n’abandi.

    Perezida Kagame yaboneyeho gushima ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango Partners In Health iyobowe na Dr. Dr Paul Farmer washibutsemo Ibitaro bya Butaro bivurira mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru guhera mu mwaka wa 2012.

    Yahishuye ko mu mwaka utaha mu Rwanda hazafungurwa icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Ndwara ya Kanseri ifata ibice by’Urwungano Ngongozi (IRCAD Africa), kirimo kubakwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ikigo kirimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umufaransa Prof Jacques Marescaux ari na we washinze Ikigo cya IRCAD mu 1994.

    Perezida Kagame yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gukumira no kuvura indwara za kanseri mu Rwanda na Afurika muri rusange, ariko yemeza ko icyo gihembo yahawe cyakanguye ubushake bwo kongera imbaraga mu myaka iri imbere.

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandatu bagenewe ibyo bihembo barimo abanyepolitiki batatu n’abahagarariye Sosiyete Sivile batatu batowe mu mubare munini w’abayobozi batandukanye ku Isi.

    Mu Banyepolitiki, abageze ku musozo w’amajonjora ni Perezida Kagame, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden na Greg Hunt, Minisitiri w’Ubuzima no Kwita ku Bashehe Akanguhe muri Australia.

    Mu cyiciro cy’abahagarariye Sosiyete Sivile harimo Maira Caleffi washinze Umuryango FEMMA wimakaza ubuvuzi bw’ibere akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanseri y’Ibere muri Brazil.

    Harimo kandi Dr. Paul Farmer washinze Umuryango Partners In Health (PIH) na Pat Garcia-Gonzalez washinze Umuryango The Max Foundation wita ku buzima bw’abantu bakize kanseri.

    Mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe hari Ikigo kivura Kanseri

    U Rwanda rukomeje gushimirwa umuhate rushyira mu guhangana na Kanseri

    source : https://ift.tt/3BevtnT