Blog

  • Karongi: Ingo n’ibindi bikorwa birenga 5,000 byahawe amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dusengimana Damien, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi avuga ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

    Dusengimana akomeza avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko baremeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi 100%.

    Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye (12years basic education) giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga, ndetse n’amasoko ya kijyambere.

    Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

    Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi kompanyi ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

    Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi
    Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi

    Omondi avuga ko batangiye iyi company yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera hano muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusaba gukoresha “Generator” kandi igatwara amafranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

    Murekatete Marie Louise ni umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, iri shuri naryo rikaba rimaze amezi 3 gusa ribonye amashanyarazi.

    Iki kigo cy
    Iki kigo cy’amashuri na cyo cyahawe amashanyarazi

    Murekatete avuga ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

    Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

    Dusura Umurenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere 3 harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

    Niyomugabo Edmond ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagrli ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

    Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro
    Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro

    Avuga ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)


    source : https://ift.tt/3bfo7Gc

  • Perezida Kagame yahawe igihembo gikomeye ku Isi #rwanda #RwOT

    Ni igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, cyahawe abayobozi batandatu barimo abanyapolitiki batatu bagize uruhare runini mu rugamba rwo kurwanya kanseri iri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi.

    Perezida Paul Kagame yashimiye uyu muryango mpuzamahanga ushinze kurwanya kanseri kuba warahaye agaciro ibyakozwe n’u Rwanda mu kurwanya kanseri, by’umwihariko uwahoze uyobora uyu muryango utarahwemye kwita kuri Afurika.

    Ati 'Reka nshimire UICC kuba barabonye umuhate w’u Rwanda mu kurwanya no kuvura kanseri. Ariko reka mbanze ngire icyo mvuga ku Gikomangomakazi Dina Mired wahoze ayobora uyu muryango ku buyobozi bwe bwari bufite ubudasa n’umuhate mu kwita ku ndwara ya kanseri n’uburyo yitaga ku mugabane w’Afurika.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubwoko bwa kanseri bwiganje mu Rwanda harimo kanseri y’ibere n’iyi nkondo y’umura, aha niho yahereye avuga ko batangiye gupima abantu bafite imyaka iri hejuru ya 40.

    Yagize ati 'Mu Rwanda, abantu bafite ubwisungane mu kwivuza bafite hejuru y’imyaka 40 y’mavuko bapimwa kanseri buri mwaka, ibi bidufasha mu gutahura hakiri kare abafite kanseri kandi bakavurwa hakiri kare.'

    Kuva muri 2019, Perezida Kagame agaragaje ko ikigo cy’u Rwanda cyo kurwanya kanseri cyazanze uburyo bwo kuvura bwa radiotheraphy na chemotherapy,ibi byose ngo bikorwa hagamijwe kurwanya kanseri, bityo ngo nta munyarwanda ukijya hanze y’igihugu gushaka ubuvuzi bwa kanseri.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intamwe imaze guterwa mu kurwanya indwara ya kanseri hakiri intwambwe igomba guterwa.

    Ati 'Turacyafite inzira ndende mu guhangana n’indwara ya kanseri mu Rwanda no muri Afurika, ariko iki gihembo kiradutera imbaraga mu gukora ibirenzeho kandi byiza mu myaka iri imbere.'

    Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya kanseri Union for International Cancer Control, UICC, ukaba washimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu ntambwe ikomeye yatewe n’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa kanseri himakazwa ubuvuzi kuri bose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yahawe-igihembo-gikomeye-ku-Isi

  • Ibyo utari uzi kuri Kagame Charles. Menya icyo yashakaga kuvuga mu ndirimbo ye ‘Amakuru’ yakunzwe n’abatari bake #rwanda #RwOT

    Kagame Charles ni umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake: 'Amakuru’, 'Ntuzibagirwe’, 'Ahindura ibihe’,… Atuye mu gihugu cya Australia, Kagame yavukiye muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakuriye mu Rwanda ahava muri 2016 yerekeza muri Australia aho amaze imyaka 5-6.

    Umuhanzi Kagame ibihangano bye ahanini bigaruka ku butumwa bukebura abantu gukomeza bazirikana aho bahoze, ko batakwibagirwa Imana yabakuye habi. Ibyo bikwiye gutuma bahora bashima Imana, kandi banakora ibijyanye no gushaka kwayo, bakazirikana urupfu rw’Umwami Yesu Kristo no gucungurwa kwabo.

    Charles ubwo yaganiraga na Life Radio mu kiganiro The Gosple Relax, yagarutse ku ndirimbo yabaye iy’abantu bose yatumye anakundwa n’abatari bake ‘Amakuru’. Aha yari abajijwe uwo yabwiraga muri iriya ndirimbo n’ubutumwa bwihariye yashakaga kumvikanisha.

    Ati' Iyo mpimba indirimbo simba ndimo guca urubanza, mba mbwira umuntu uri bugufi bwanjye: Nshobora gukoresha umwana wanjye, nshobora gukoresha umugaragu wanjye, nshobora no kuba ndi mu mwanya w’Imana kugira ngo mbwire abantu nshaka ko ubwo butumwa bugeraho.

    Ni muri urwo rwego mu ndirimbo ‘Amakuru’ natekereje ko ndimo kubwira umwana wanjye, nkamubwira uko agomba kwitwara. Mba mbivuga mu zina ryo kubwira umwana wanjye ariko mu by’ukuri ni indirimbo uba ubwira abantu bose bo mu isi, buri wese uri mu nsi y’i Juru iriya ndirimbo iramuvuga.

    Dore amagambo agize indirimbo'Amakuru'

    “Numvishije amakuru yawe ngo ntu gisoma inzandiko wandikiwe na Pawulo, kandi nizo za kumenyeshaga iby’ubwiru bw’i Juru no kuguma ku isezerano. Numvishije n’ayandi ambwira ngo ntukigera ahera he, umutima wishyize hejuru kandi ni byo bya kugumishaga ku gicaniro ukongera ubusabane n’i Juru. Mwana wanjye niwunva isi igukomeye amashyi uzibuke bya bihe wabayemo nta n’umwe ukuzi. Mwana wanjye nubona ubuzima bugenda neza, hindura isengesho uryerekeze mu mihana.

    Uzature ngo sinjye uriho, ni Data wenyine wahawe ikaze muri njye, maze utegeke umutima kureba iby’isi nk’igihombo utoze akanwa kuvuga ibifitiye abandi umumaro. Wahawe ijambo n’icyubahiro bigenerwa abi juru rya toranyije, none umutima wawe uragambirira ngo ukeneye kwitwa igikomerezwa.

    Nkwandikiye nkwibutsa ko amaso areba ntahage, inzuzi zitemba ntizuzure. Wige guca bugufi, buza umutima wawe kudasimba wishyira hejuru ahari utazumva ko ibyo ukora ubyishoboza. Bwira umutima wawe ko ucumbikiye ikinege cy’i Juru, Umugabo ugira guca bugufi. Mu mihana nibakoma amashyi, isi ikakwita ukomeye mwana wanjye ntuzigere wishyira hejuru, umutima wakire ababaye amatwi yumve abihebye. Mwana wanjye jya wicarana n’aboroheje.”

    Charles nawe ugeze mu gihe akunzwe (Cyo gukomerwa amashyi), yavuze ko adashyira imbere gukomerwa amashyi, ahubwo ashyira imbere gukomera amashyi Imana aririmbira.

    Charels avuga atizibagirwa aho Imana yamukuye, ati' Njye nabaye impunzi, undi muntu uri mu buhunzi yumve ko agasambi nasengeyeho kangiriye umumaro, yumve ko nawe agomba kugasengeraho. Umuntu ni ubuhamya, nanjye ndi ubuhamya! Iyo ndebye aho naavuye naho ngeze, mbonamo ikintukimwe gusa, 'Ni ugukomera kw’Imana'.

    Charles asaba abakunzi be guhora bamusengera nk’uko nawe abasengera, arateganya ibikorwa byinshi bijyanye n’umuhamagaro we wo gukorera Imana mu buryo bw’indirimbo.

    Reba hano indirimbo Amakuru (New Official Video 2021) ya Charles Kagame

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyo-utari-uzi-kuri-Kagame-Charles-Menya-icyo-yashakaga-kuvuga-ku-ndirimbo-ye.html

  • Twagirayezu uregwa Jenoside yavuze ko abatangabuhamya bamushinja batamuzi na we atabazi #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira, 2021 Twagirayezu Wenceslas uregwa n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’icyaha cyo kurimbura, nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu yaburanye avuga ko inyandiko mvugo z’abatangabuhamya 25 bamushinja atari izo ibyo yise ko 'yahohotewe'.

    Ati 'Mu mvugo zabo harimo ibintu bitandukanye aho ibyaha byabereye n’igihe byabereye, sinari mpari nari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Twagirayezu avuga ko ibyo abatangabuhamya bamushinja bavuga ko yari Umwarimu mu ishuri ribanza rya Munanira atari byo kuko atigeze aryigishaho, yongeraho ko kuba hari abatangabuhamya bavuga ko yari inspecteur wa Segiteri Rwerere na byo atari byo kimwe n’abavuga ko yari Perezida w’ishyaka CDR, ngo ntiyigeze aba umukuru w’ishyaka cyangwa ngo arijyemo.

    Yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu Rwanda atari ahari, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akavuga ko abatangabuhamya 'bamwibeshyeho' ko ibyo gutunga imbunda zakoreshwaga mu kwica Abatutsi i Mudende, Komine Rouge na Busasamana abatangabuhamya bavuga atari ukuri, kuko atari ahari.

    Ati 'Abantu batanze ubuhamya ku muntu batazi cyane ko nanjye nta bazi.'

    Twagirayezu yavuze ko atigeze yigisha mu ishuri ribanza rya Munanira ahubwo ko yaryizeho akajya gukomereza amashuri ye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binagendanye n’uko iwabo nta bushobozi bari bafite.

    Yemeza ko yagezeyo aguhurirayo n’abantu bakamufasha akabona akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akigisha mu ishuri ryaho mu mwaka w’1993 agaruka mu Rwanda ashakisha akazi mu mashuri ya Leta ngo yigishe ntiyakabona kuko ibyo yasabwaga atari abyujuje abona akazi mu ishuri ryigenga rya College Baptiste Gacuba II ari umucungamutungo icyarimwe anigisha isomo ry’imibare, anaba Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire, nyuma ajya mu biruhuko bya Pasika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gushimira abamufashije mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka w’1994.

    Twagirayezu avuga ko yagarutse mu Rwanda taliki ya 9 Mata, 1994 aje mu kazi yakoraga ko kwigisha bigeze mu kwezi kwa Karindwi mu mwaka w’1994 baza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire icyo gihe niko yitwaga), nyuma mu mwaka w’2001 ajya mu gihugu cya Denmark.

    Twagirayezu yasabye Umucamanza ko yavanwaho icyo yise icyasha agahabwa ubutabera, agasanga umuryango we avuga ko watatanye bitewe n’itabwa muri yombi rye.

    Me Bikotwa Bruce wunganira Twagirayezu yavuze ko nta bimenyetso simusiga Ubushinjacyaha bufite, avuga ko mu buhamya bw’abatangabuhamya bushinjura Twagirayezu bose bahuriza ko ubwicanyi bwabereye I Busasamana, Commune Rouge, kuri Kaminuza ya Mudende ubushinjacyaha buvuga ko Twagirayezu yagizemo uruhare, 'abatangabuhamya bose bahurizaho ko Twagirayezu atari mu Rwanda, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo'.

    Me Bikotwa yongeraho ko abo batangabuhamya bemera kuzaza gutanga ubuhamya bwabo mu Rukiko bashinjura Twagirayezu.

    Twagirayezu Wenceslas watawe muri yombi n’igihugu cya Denmark yari anafitiye ubwenegihugu mu mwaka wa 2017, yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Perefegitura ya Gisenyi ari Umwarimu.

    Twagirayezu w’imyaka 53 y’amavuko yagiye mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Busasamana i Rubavu, agashinjwa kandi kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende, no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Institute Saint Fidele bashyizwe mu modoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

    Iburanisha ritaha ryimuriwe ku wa 1/12/2021, aho urukiko ruzumva abatangabuhamya ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Twagirayezu-uregwa-Jenoside-yavuze-ko-abatangabuhamya-bamushinja-batamuzi-na-we-atabazi

  • Umwe mu bafashwe batwaye imodoka basinze yavuze ko atazongera gusoma ku gacupa #rwanda #RwOT

    Aba bantu 22 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hagati ya tariki 22 na 25 Ukwakira, beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Kamali Nshimiyimana, umwe biretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka,yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96, Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.”

    Niyoyita Emmanuel nawe yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto. Nawe yabisabiye imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga aributware imodoka.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

    Yagize ati “Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka.Bariya bantu 25 bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umwe-mu-bafashwe-batwaye-imodoka-basinze-yavuze-ko-atazongera-gusoma-ku-gacupa

  • Amajyaruguru: Ba mudugudu bashya biyemeje kutazatenguha Perezida wa Repubulika bahagarariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi
    Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi

    Ni mu muhango w’ihererekanyabubashya ku bayobozi b’imidugudu bacyuye igihe, n’ababasimbuye bagiye kumara manda y’imyaka itanu, wabaye hirya no hino mu gihugu ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, uwo muhango ubera mu mudugudu wa Karunyura, mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Guverineri Nyirarugero yabwiye abayobozi bashya ko mu gihe cyose bazagendera ku bitekerezo n’umurongo mwiza wa Perezida Paul Kagame, ko nta kabuza inshingano bahawe bazazisohoza neza, aho yemeza ko Perezida wa Repubulika ari urugero rwiza rw’Umuyobozi wita ku baturage.

    Yagize ati “Mwibuke ko aho mugiye kuyobora muhagarariye Umukuru w’igihugu cyacu, nkawe umukuru w’umudugudu uhagarariye Perezida wa Repubulika mu mudugudu wawe. Ibyo uzakora byose tekereza uti ese nk’umuntu uhagarariye Umutoza w’ikirenga, uko abaturage banjye mbafashe ni nk’uko umutoza w’ikirenga yifuza ko abaturage baba bameze uyu munsi?”

    Arongera ati “Tuzi twese urukundo Perezida wa Repubulika akunda abaturage, nibyo nawe ukwiye kugenderamo, n’ubitekereza ukumva ko uhagarariye Perezida wa Repubulika bizakurinda, bizatuma uhora uri inyangamugayo, uhora wihesha agaciro, nugendera muri uwo murongo abaturage bazagukunda”.

    Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n
    Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n’umusimbuye mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Ati “Kwirinda amanyanga y’uburyo bwose, muzirikane icyerekezo cy’igihugu gifite ihame ry’Umuturage ku isonga, mwirinde kumuhutaza mumutege amatwi, ibyo mushoboye mubikemure ibibarenze mutange amakuru kubabakuriye”.

    Uwo muyobozi yasabye abacyuye igihe kutajya kure y’ababasimbuye, aho abasaba gutanga ubujyanama, barangwa n’ubufatanye, asaba n’abashya gukaza ubukangurambaga mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi baharanira gusigasira icyizere abaturage babagiriye babatora”.

    Ni ijambo ryashimishije abo bayobozi b’imidugudu bari bitabiriye uwo muhango, baba abacyuye igihe n’abatangiye inshingano nshya, aho bizeza Umukuru w’igihugu impinduka iganisha ku kuzamura iterambere mu midugudu bashinzwe, baharanira no kubaka icyizere mu kuba urugero rwiza nk’abantu bahawe inshingano zo guhagararira Umukuru w’igihugu.

    Murekatete Clemantine, Mudugudu ucyuye igihe mu mudugudu wa Kungo mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve i Musanze ati “Umudugudu wa Kungo uri mu midugudu ntangarugero mu Karere ka Musanze kubera ibikorwa twagezeho bizamura iterambere ry’umuturage, ni umudugudu ufite amashuri mu byiciro binyuranye, imihanda myiza, abaturage hafi 100% bafite umuriro, byose tubikomora kuri Perezida wa Repubulika, ndasaba abadusimbuye gukomereza aho twari tugeze, cyane cyane bahashya abajura batobora amazu, bakomeza kurandura n’ikibazo cy’abana bata ishuri”.

    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame
    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame

    Banganyira Christophe wamusimbuye ati “Kuva uyu munsi ikibazo cya serivisi mbi kibaye amateka muri uyu mudugudu, ruswa irarangiye, ni iherezo ry’abajura kuko buri sibo irashyiraho abantu bane bagomba kuyirinda, nta mwana tuzongera kubona azerera, bose barajya ku ishuri. Kuba duhagarariye Perezida wa Repubulika mbiha agaciro gakomeye cyane, ntabwo turi abakorerabushake basanzwe, urumva kuba uri umukorerabushake uhagarariye Perezida wa Repubulika bidutera akanyabugabo”.

    Niyinzima Alexis ucyuye igihe mu mudugudu wa Butorwa ll mu Murenge wa Kinigi, yavuze ko ubunararibonye akuye muri manda eshatu, bumwemerera kuba umujyanama mwiza w’abayobozi bamusimbuye, avuga ko yiteguye gukomeza gushaka icyazamura iterambere ry’igihugu.

    Ntawera Crycelle wafashe inshingano nshya zo kuyobora uwo mudugudu ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ataraza abantu baravugaga ngo uruvuze umugore ruvuga umuhora abagabo bakaduhondagura, ariko Kagame kuva agezeho yarabihagaritse k’ubw’ibyo kuba yarampayue agaciro nk’umugore nkaba ngiye kuyobora umudugudu wa Butorwa ya kabiri ndashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kandi sinzigera mutenguha.

    Urangije manda n
    Urangije manda n’umuyobozi mushya mu midugudu yo mu Karere ka Gakenke biyemeje gufatanya

    No mu karere ka Burera ku bayobozi bashya akanyamuneza kari kose, aho bemeza ko bagiye gukorera abaturage barushaho kubateza imbere.

    Habumuremyi Ignace umwe mu bagize komite nyobozi mu mudugudu wa Gasebeya ati “Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, imiyoborere ye myiza, politiki ye nziza na gahunda ze nziza z’iterambere n’imibereho myiza ni byo nkingi ya mwamba y’amatora meza tugira mu gihugu cyacu.”

    Undi mu bagize Komite Nyobozi nshya y’Umudugudu wa Gasebeya witwa Nyiramahirwe Fortunée, ati “Nk’ushinzwe imibereho myiza nzashyira imbaraga mu guteza imbere isuku n’isukura, ndwanye imirire mibi n’igwingira n’ibindi byabangamira imibereho myiza y’abaturage, nzirikana icyizere nagiriwe”.

    Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha
    Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha

    Intara y’amajyaruguru igizwe n’imidugudu 2744 igabanyijwe mu turere dutanu tugize iyo ntara, aho akarere ka Musanze kagizwe n’imidugudu 432, Gakenke ikagira imidugudu 617, Burera 571, Rulindo 494 mu gihe Gicumbi ifite imidugudu 630.


    source : https://ift.tt/3BhiotR

  • Umuhanzi Koffi Olomide ukurikiranwemo gufata ku ngufu yasabiwe gufungwa imyaka 8 #rwanda #RwOT

    Igitutu Ni Cyinshi Kuri Koffi Olomide, Arazira Kuririmba Perezida Mnangagwa  - Taarifa

    Umuhanzi Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka 8 nyuma y'aho urubanza akurikiranwemo gufata ku ngufu abakobwa bari ababyinnyi be rusubukuriwe kuri uyu wa Mbere.

    Koffi Olomide ari kuburanishwa n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Versailles muri Paris ku byaha byo gusambanya ku ngufuabakobwa bane bahoze ari ababyinnyi be ndetse no kubakubita.

    Justice. Agressions sexuelles : Koffi Olomidé, star de la rumba congolaise,  jugé en appel

    Uyu muhanzi w'icyamamare mu njyana ya Lumba ubwe yari ari mu rukiko yagiye kwiregura nyuma y'aho yari yanze kwitaba mu 2019, ndetse ahakana ibyaha aregwa bivugwa ko yakoreye mu Bufaransa ari naho atuye nk'uko tubikesha AFP.

    Koffi Olomide's rant after the Nicky Barcelona-Fally Ipupa affair

    Icyo gihe yari yakatiwe imyaka ibiri y'igifungo nyuma yo kumuhamya kugerageza gufata ku ngufu umwe muri abo babyinnyi be bivugwa ko yari ataruzuza imyaka y'ubukure, ariko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka irindwi y'igifungo burajurira.

    Tanzania: Diamond Flies Rhumba Maestro Koffi Olomide to Tanzania for Major  Collabo - allAfrica.com

    VIDEO NZIZA ZAGUFASHA GUSUSURUKA

    The post Umuhanzi Koffi Olomide ukurikiranwemo gufata ku ngufu yasabiwe gufungwa imyaka 8 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/27/umuhanzi-koffi-olomide-ukurikiranwemo-gufata-ku-ngufu-abakobwa-bari-ababyinnyi-be-yasabiwe-gufungwa-imyaka-8/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-koffi-olomide-ukurikiranwemo-gufata-ku-ngufu-abakobwa-bari-ababyinnyi-be-yasabiwe-gufungwa-imyaka-8

  • Polisi y' u Rwanda yafashe umuntu wari ufite amavuta y' amagendu akoreshwa muri moteri y' ibinyabiziga_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Abapolisi b' u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) ku wa 25 Ukwakira 2021, bafashe umuturage wari ufite magendu y'amavuta akoreshwa muri moteri y'ibinyabiziga arenga litiro 900.

    Uyu muturage yitwa Munezero Emmanuel w'imyaka 35 y' amavuko yafatanwe utujerikani 186 turimo amavuta akoreshwa muri moteri y'ibinyabiziga, ni amavuta yo mu bwoko bwa Miki, buri kajerikani karimo litiro 5.

    Amakuru dukura ku rubuga rwa Polisi y' u Rwanda , avuga ko uyu Munezero yari anyereje umusoro ungana na Miliyoni 2,200,000 kuri ariya mavuta yose.

    Amakuru akomeza avuga Munezero yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe hafi y'ikiyaga cya Kivu, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Munezero yafashwe amaze gupakira ariya mavuta mu modoka nyuma yo kuyavana mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu kiyaga cya Kivu.

    Yagize ati' Umuturage yahamagaye abapolisi ababwira ko hari imodoka abonye ituruka ku kiyaga cya Kivu ivuye gupakira ibintu. Abapolisi bahise batega iyo modoka barayihagarika, barebye basanga harimo utujerikani 186 turimo amavuta akoreshwa muri moteri y'ibinyabiziga (Miki Lubricants). Munezero abonye abapolisi yavuye mu modoka ashaka kwiruka ngo asubire mu Kivu yoge acike ariko abapolisi bamufata atarageramo.'

    CIP Karekezi yakanguriya abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu kujya birinda kujya mu bikorwa bijyanye n'ubucuruzi bwa magendu ndetse babona ababikora bakihutira gutanga amakuru.

    Ati' Uriya mucuruzi yari yafashijwe n'abarobyi b'isambaza mu kiyaga cya Kivu, nibo bamufashije kubyambutsa bakoresheje amato yabo. Usibye ko dufite amakuru ko hari n'abandi bantu bakoresha amato yabo cyangwa yo muri Congo bakambutsa ibicuruzwa bya magendu. Turakangurira abarobyi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse nabo birinda kuba bafatirwa muri icyo cyaha.'

    Uyu wafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo ari nayo yakoreshwaga muri ubwo bucuruzi bwa magendu yahise ifatirwa.

    Amavuta yafatanywe yo yahise ajya kubikwa mu bubiko bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro(RRA).

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/27/polisi-y-u-rwanda-yafashe-umuntu-wari-ufite-amavuta-y-amagendu-akoreshwa-muri-moteri-y-ibinyabiziga_-inkuru-irambuye/

  • Urukundo si mu buriri! Ngibi iby'ingenzi wakorera uwo mukundana akarushaho kugukunda no kukwizera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni ijambo buri wese asobanura uko ashaka, benshi bakanariha ubusobanuro butandukanye bitewe n'inyungu baba babifitemo. Ni muri urwo rwego rero usanga abenshi bibwira ko urukundo ari ugukora imibonano mpuzabitsina ndetse akenshi n'abenda kuzabana ugasanga baryamanye mbere y'uko basezerana.

     

     

    Gusa hari ibikorwa byinshi wakorera umukunzi wawe akanyurwa mutarinze kuryamana mbere yo kubana.

    1.Gerageza umwereke ko umurutisha abandi
    Iyo weretse uwawe ko umukunda kuruta abandi, bituma uwo musore na we amwitaho ndetse akanamurwanira ishyaka. Aha uyu mushakashatsi avuga ko umusore asaba umukobwa ko baryamana bitewe n'uburyo abona yitwara mu bandi.

    2.Kwikuramo ko imibonano ariryo pfundo ry'ibyishimo:

    Iyo umukobwa yinjiye mu rukundo afite intego imwe yo kubaka urukundo rurambye, biroroha cyane kubyumvisha uwo bakundana. Aha na none, uyu mushakashatsi avuga ko iyo umuntu yinjiye mu rukundo afite intego zirenze imwe, byanze bikunze iyo bahurijeho ni yo iza imbere mu gushyirwa mu bikorwa.

    3. Gerageza umuhe umwanya wose akeneye.

    Uwo mukundana iyo abona umuha umwanya uhagije wo kuganira, abasha kumenya ibyo ukunda n'ibyo wanga kuko muba mwaganiriye ku bintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe akanamenya ibijyanye n'imyizerere yawe.

    4. Muteteshe: Rimwe na rimwe jya umufata nk'umwana muto maze umuteteshe koko. Uhindure ijwi nk'uganiriza agahinja, umubwire amagambo meza amunyura umutima, umwibutse ukuntu umukunda cyane, kandi umuhumurize igihe atameze neza.

    5.Kumenya ibimushimisha: Ugomba kumenya ibishimisha umukunzi wawe, kandi ukiga gushimishwa n'ibimushimisha. Irinde kwikunda no kumvako ibyo ushaka aribyo bifite agaciro gusa, ahubwo menya kumwubaha cyane, kumuba hafi no kumwitaho ibye aribyo ushyira imbere.

    6.Ukuri muri byose: Umukunzi wawe iyo umwereka ko ntacyo umukinga bimufasha kukumenya, agahora agutekerezaho, akamenya ko utamutendekeraho abandi, yaba aryamye akamenya ko nta wundi muri kumwe, mbese icyizere cyose akaba ari wowe akigirira.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-si-mu-buriri-ngibi-ibyingenzi-wakorera-uwo-mukundana-akarushaho-kugukunda-no-kukwizera/

  • Kimisagara: Abantu 26 bakekwaho gucucura abaturage batawe muri yombi mu munsi umwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ni bwo aba bantu bakekwaho ubujura bafatiwe mu duce dutandukanye turimo Nyabugogo na Kamuhoza bafashwe bakekwaho kwiba abantu mu mukwabo wabereye muri uyu murenge.

    Kimisagara ni kamwe mu duce turangwamo abajura biba abaturage mu buryo burimo kubategera mu nzira bakabambura babakomerekeje, bakoresheje inzembe, ibyuma n’ibindi.

    Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’abajura babategera mu nzira bakabambura ibyabo.

    Mugwiza Patrick wo mu Kagari ka Kamuhoza muri Kimisagara yemeza ko hari abasore batatu bigeze kumunigira mu nzira bamwambura telefoni n’amafaranga.

    Ati “Narahise ngira ngo n’abagenzi umwe ancaho aransuhuza abandi banturuka inyuma baraniga bankubita ikintu ngwa hasi.”

    Yakomeje avuga ko yagaruye ubwenge asanga agaramye mu muhanda, yanyazwe amafaranga ibihumbi 35 Frw na telefoni.
    Yashimiye inzego zikomeje guta muri yombi abakekwaho ubujura bose no gukurikiranwa bagahanwa.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara nabwo bwemeza ko bwatangije iki gikorwa nyuma y’uko bigaragaye ko ubujura bukomeje kwiyongera muri aka gace.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Jean François Sauveur, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa gikomeje kugira ngo ubujura bucike.

    Yagize ati “Bitewe n’imiterere hari aho wasangaga cyane cyane mu gace ka Nyabugogo kubera urujya n’uruza rw’abantu hari abikingaga bakambura abaturage n’ahagana ku ishyamba rya Mont Kigali aho abantu batababona kandi bidakwiye. Twahisemo gushyiramo imbaraga dufatanyije na Polisi kubirwanya kuko bidakwiye kuko buri wese akwiye kugira uburenganzira bwe.”

    Umurenge wa Kimisagara ufite urutonde rw’abagera kuri 50 bakekwaho ubujura butandukanye burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura.

    Abaturage basabwe kujya bandika abantu bose baraye mu ngo zabo mu ikayi y’umudugudu mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

    Abantu 26 bakekwaho gucurura abaturage mu Murenge wa Kimisagara batawe muri yombi mu munsi umwe

    source : https://ift.tt/3Ck8N6W