Blog

  • Ahantu hihariye waruhukira mu Mujyi wa Kigali bitagusabye gukora ibilometero ujya mu ntara – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye nibaza impamvu iyo benshi batekereje gusohoka, aha mbere habaza mu mutwe wari i Rubavu. Wari uzi ko muri Kigali hari ahantu henshi wajya hakagufasha kuruhuka?

    Nubwo aheza buri gihe hahora ari mu rugo, ariko hari ahandi ushobora gusa n'uwimukiye igihe gito, ubundi ukitekerezaho wowe n'umuryango wawe niba uwufite, ubundi mukagira ibihe byiza.

    Hamwe muri aho ahantu heza ho kuruhukira, hatuje, hari amahumbezi ndetse nta rusaku, ushobora gukora imirimo yawe yose, no mu Mujyi wa Kigali ushobora kuhabona byoroshye, bitagusabye kujya mu ntara.

    The Cabin at Ahera

    The Cabin at Ahera ni Airbnb iherereye mu Karere ka Kicukiro. Ni inzu ishobora gucumbikira abantu bane. Airbnb ni ha hantu wimukira ukahasanga ibintu byose nk'ibyo ukenera iwawe ndetse ukaba wakwitegurira amafunguro yawe.

    The Cabin at Ahera ifite igikoni kigezweho, piscine, ahantu ho gukinira, ubusitani ndetse ushobora no gusura ubworozi bukorerwa mu ishyamba iyi nzu iherereyemo rya Ahera Forest Farm.

    Ni ahantu ushobora kujyana n'umuryango wawe ku bawufite, cyangwa inshuti n'imiryango, ubundi mukitegurira ibintu byanyu ku murongo mugatekereza imishinga ibyara inyungu mugatera imbere kakahava.

    Eagles View Lodge

    Eagle View Lodge, ni hoteli iherereye ku i Rebero yubatse mu buryo bw'ubugeni bijyanye n'umuco gakondo w'Abanyarwanda.

    Yitegeye hejuru ku musozi ku buryo uri yo ubasha kureba ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Aha haba ubwoko bw'ibyumba bigera kuri bitanu, birimo ibyumba bisanzwe byishyurwa 90$, studio apartment ya 100$ n'ibyumba byahariwe abari mu kwezi kwa buki kimwe wishyura 150$.

    Hari n'ibindi byahariwe umuryango biba birimo buri kimwe cyose wakwifuza. Ubishaka yishyura 250$ ku bantu bane.

    Muri Eagle View Lodge hari n'ibyumba biherereye ku gasongero k'inyubako (penthouse) aho uba witegeye ubwiza bw'Umujyi wa Kigali. Uhashaka yishyura 190$ ku muntu umwe. Ibi byumba byose uhabwa ibyo kurya bya mu gitondo.

    Eagle View Golf

    Eagle View Golf iri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo hafi y'Ikibuga cya Golf cya Kigali. Ifite ibyumba biri mu byiciro bine byose byitegeye umujyi ndetse n'ikibuga cya Golf.

    Eagle View Golf ifite piscine, n'abakozi b'abahanga bateka ibyo kurya ushaka byose, hakagufasha kuruhuka ari na ko utekereza ku iterambere ryawe.

    Amata n'Ubuki Boutique Hotel

    Iyi ni hoteli iherereye Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, ifite ibyumba biri mu byiciro icyenda. Ubaye uri umuntu ukunda ahantu hatuje, watekereza utuje cyangwa ushaka kuganira n'abantu bawe mutuje, wajya kuri iyi hoteli.

    Ifite na restaurent ya Jiko izwiho kugira umwihariko mu guteka indyo zo mu bihugu byo mu mahanga nko mu Buhinde na Thailand n'ahandi.

    Igira ibyumba byo kuruhukiramo, birimo imitako itandukanye yiganjemo iya Kinyarwanda. Ni ibyumba biba birimo aho kuryama, nk'igitanda kimwe cyakwakira abantu babiri, ahagenewe ibiro ku bashaka gukomeza gukurikirana imishinga yabo, n'ibindi wakenera. Hari ibyumba bibiri biba biri mu cyumba kimwe n'ibindi.

    The retreat

    Iyi ni hoteli y'inyeyeri eshanu iri mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, yamenyekanye cyane ubwo yakiraga Umwami w'u Bwogereza Charles III n'umugore we mu 2022 mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda icyo gihe.

    Iyi Hoteli ifite ibyumba 20, icya menshi cyitwa Luxury Pool Villa kukiraramo ni 2100$, mu gihe icya make ari 735$. Ni ahantu heza ho kuruhukira kuko usangayo buri kimwe cyose wakeneye.

    Urabyuka ugakorerwa massage ubishaka, ukajya gufata amahumbezi yo kuri piscine nziza, ukigishwa imwe mu mirimo ya Kinyarwanda n'ibindi.

    Wonderland Kanyinya Hills

    Iki ni icyanya kiri i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, ubaye uri umuntu uteganya ibirori by'abantu bacye, cyangwa kujya kuganira n'inshuti zawe, wajya kuri iyi Wonderland.

    Iki cyanya gifite umwihariko wo kugira ahantu bacumbika (Camping), gukinira, ndetse n'igikoni gifite indyo zitandakanye, ubundi ukaryoherwa n'ibiruhuko.

    Eze home kigali

    Iyi ni Airb&b iri i Kagugu, mu Karere Gasabo ifite ibyumba bine, ubwongero bubiri, igikoni, piscine, n'uruganiriro.

    Ni ahantu wajya wenyine cyangwa n'inshuti yawe mugamije kuruhuka, kuganira no kugirana ibihe byiza nk'inshuti, mukitegurira ibintu byanyu hanyuma si ugutekereza imishinga ibateza imbere kakahava.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hihariye-waruhukira-mu-mujyi-wa-kigali-bitagusabye-gukora-ibilometero

  • Ejo Heza, Vision City II, Heza Estate n'Ikigega cya miliyoni 30$: Imishinga ya RSSB yo guhanga amaso – #rwanda #RwOT

    Kanyonga yabigarutseho ubwo yaganiraga n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye ihuriro Rwanda Convention ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Texas.

    Yabwiye abari bitabiriye ko RSSB icunga gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, aho abarenga miliyoni 11 bayikoresha kugira ngo babone ubuvuzi mu buryo bworoshye ku buryo ubu yishingira n'indwara zikomeye zirimo Cancer.

    Ati 'Ubwo bwishingizi ndi kuvuga umuntu yishyura ari munsi y'amadolari atatu ku mwaka. Ibyo byerekana icyo umuntu yakora akoresheje ubushobozi buke, iyo ni inkuru y'u Rwanda.'

    Kanyonga yavuze ko RSSB aricyo kigo kigari mu Rwanda gikora ishoramari, aho imishinga itandukanye cyashoyemo imari ifite agaciro kagera kuri miliyari 2,5 z'amadolari ya Amerika.

    Ati 'Ku banyarwanda, ayo ni amafaranga yanyu, ni amafaranga ava mu misanzu yanyu. RSSB ni iya buri munyarwanda. Dushora imari mu mishinga hafi ya yose y'ingenzi igamije iterambere ry'igihugu, tujyana n'icyerekezo cy'igihugu.'

    Yavuze ko RSSB yashoye mu rwego rw'imari, aho inafite imigabane mu bigo bitandukanye by'imari, mu ikoranabuhanga no mu guhanga udushya aho yatanze urugero ku ishoramari ryakozwe muri Zipline, ryatumye RSSB iba mu ba mbere bakozemo ishoramari rifatika.

    Ati 'Twashoye mu nganda binyuze mu Inyange […] mu bukerarugendo. Aho RDB ivuze ngo dushore, tujyayo.'

    Heza Estate izaba igizwe n’inyubako 548

    Amahirwe ku batuye muri diaspora

    Kanyonga yasabye abatuye muri diaspora gushora imari muri Ejo Heza, Ikigega cy'Ubwiteganyirize kigamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by'igihe kirekire.

    Ati 'Uwo ariwe wese wo muri diaspora, niba ushaka kongera ubwiteganyirize bwawe, niba ushaka gufasha mu hazaza h'umuryango wawe mu by'amikoro, mbashishikarije kumenya byisumbuye Ejo Heza. Itanga amahirwe ku nyungu igera kuri 11% mu mafaranga y'u Rwanda ibarwa buri mwaka.'

    Ahandi yavuze ko hakwiriye gushorwamo imari ni mu bwubatsi, aho yatanze urugero ku mushinga w'inyubako wa Vision City II uzaba ari mugari inshuro eshatu ugereranyije na Vision City I.

    Ati 'Turi kuva ku nzu 500 dufite muri Vision City I zikagera hafi ku 1500. Icyiciro cya kabiri kizatangira muri Nzeri.'

    Yavuze ko muri uyu mushinga hazaba harimo inyubako z'ubwoko butandukanye kuva kuri Villa, Apartment kugera no ku zindi bitewe n'ibyo umuntu yifuza.

    Usibye Vision City II, Kanyonga yavuze ko hari n'undi mushinga wa Heza Estate uzaba ugizwe n'inzu 548 zigenewe abafite amikoro aringaniye. Ati 'Ibiciro bihera ku madolari 70$.'

    Undi mushinga wa gatatu ni uw'Ikigega cyo gufasha ibigo bito n'ibiciriritse kizatangira gifite miliyoni 30 z'amadolari aho kizazamuka kikagera kuri miliyoni 100$.

    Yavuze ko iki kigega kizafasha imishinga ivuka mu gihugu ku buryo imito iciriritse izajya ifashwa kubona igishoro cy'igihe kirekire.

    Ati 'Twizeye ko tuzabona ibisabwa byose muri Kanama hanyuma tugatangira gutanga igishoro.'

    Louise Kanyonga yashishikarije abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari mu mishinga itandukanye iteza imbere igihugu iri muri RSSB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ejo-heza-vision-city-ii-heza-estate-n-ikigega-cya-miliyoni-30-imishinga-ya-rssb

  • Bruce Melodie yanditse amateka mashya muri Afurika #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yahawe igihembo nk'indashyikirwa mu guteza imbere amahoro n'ubumwe muri Afurika

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, umuhanzi w'Umunyarwanda Bruce Melodie yambitswe igihembo gikomeye cy'ishimwe nk'umwe mu bantu bagaragaje uruhare rudasanzwe mu guteza imbere amahoro, ubumwe n'iterambere ku mugabane wa Afurika.

    Ni umuhango wabereye muri Marriott Hotel, uhuza ibyamamare, abayobozi n'abafatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku mugabane, aho Bruce Melodie yashyikirijwe iki gihembo cy'agaciro mu rwego rwiswe '100 Most Notable Peace Icons — African Honors'.

    Bruce Melodie yaje kuri uru rutonde rugaragaraho ibyamamare bikomeye ku rwego rwa Afurika harimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Burna Boy wo muri Nigeria, ndetse n'abandi bantu bafite ibikorwa bifatika byo guteza imbere ubufatanye, amahoro n'imibereho myiza y'abaturage ba Afurika.

    Iki gihembo cyatanzwe nk'ishimwe ku bikorwa by'uyu muhanzi bifasha mu guhuza abantu binyuze mu bihangano bye byubakiye ku butumwa bw'amahoro, urukundo n'ubufatanye. Abategura ibi bihembo bavuze ko Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki ushobora kuba igikoresho gikomeye mu gukomeza kwubaka umuryango nyafurika uharanira iterambere rirambye.

    Bruce Melodie, uzwi mu ndirimbo ziganjemo amagambo arangwa n'ubutumwa bwubaka, amaze imyaka myinshi aririmba no guhagararira u Rwanda mu bitaramo mpuzamahanga, aho akunze gushyira imbere umuco wo kubana mu mahoro, gutanga icyizere no gushyigikira urubyiruko.

    Abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bavuga ko iki gihembo ari intambwe ikomeye ku rugendo rwa Bruce Melodie ndetse kigaragaza uburyo umuziki w'u Rwanda ukomeje kugira ijambo rikomeye ku rwego rwa Afurika.

    Bruce Melodie yashimiye abamutekerejeho, avuga ko ari ishema rikomeye ry'u Rwanda n'urubyiruko rwaryo. Mu magambo ye yagize ati:

    'Ndashimira abateguye ibi bihembo n'abagize uruhare mu kunshyira kuri uru rutonde. Iki ni igihembo cy'u Rwanda n'urubyiruko rwose rwizeye ko dushobora kugira icyo duhinduye kuri Afurika binyuze mu talenti zacu. Tuzakomeza gusakaza amahoro n'ubumwe.'

    Ibi bihembo bizakomeza gutangwa buri mwaka mu rwego rwo guha agaciro abantu n'imiryango bagira uruhare rukomeye mu guhindura isura ya Afurika, binyuze mu bikorwa by'ubumuntu, ubuhanzi, ikoranabuhanga, uburezi, politiki n'ibindi bitandukanye.

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-yanditse-amateka-mashya-muri-afurika/

  • Imari ya Equity Bank Rwanda Plc irenga miliyari 1400 Frw – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Nyakanga 2025, mu kiganiro yahaye Abanyarwanda baba muri Amerika n'inshuti zabo, bateraniye muri Rwanda Convention 2025.

    Namara yagaragaje ko iterambere ry'igihugu ritashoboka hatabayeho abikorera, ndetse urwego rw'imari rukabigiramo uruhare rukomeye mu kongera ibishoro.

    Ati 'Mu Rwanda honyine ducunga miliyari 1400 Frw hakwiyongeraho n'ay'abandi dukora mu rwego rumwe, ikibazo si amafaranga, amafaranga arahari ahubwo reka dushake uko tuyakoresha.'

    Namara yavuze ko mu mabanki y'ubucuruzi badatanga inkunga ahubwo hatangwa umwenda ariko hari n'ubundi buryo bwinshi bwo kubona igishoro.

    Ati 'Amafaranga mubitse kuri konti zanyu hano adakoreshwa yitwa 'ubwizigame' ntabwo azabagira abakire. Nimutangire ubushabitsi. Nimuze mu rugo mutangire ubucuruzi tubashyigikire, tubahe ubufasha bukenewe byaba muri serivisi cyangwa ishoramari mu buryo bwose bushoboka kandi nzi ko banki zose ziri aha dutanga amafaranga kugeza no ku myaka 20.'

    Namara yahamije ko ibijyanye n'inyungu ku nguzanyo bishobora kuganirwaho ikagabanyuka kuko ijyana n'imiterere y'ibikorwa uwaka inguzanyo agiye gukora n'ibyago byateza mu kwishyura.

    Ati 'Inyungu ku nguzanyo ziri kugenda zigabanyuka, inyungu ku nguzanyo ijyanishwa n'uko winjiza muri ubwo bushabitsi…ufite ubwoba natere intambwe.'

    Equity Bank ifite ubushobozi bwo kuguriza abantu cyangwa ibigo binini, agera kuri miliyoni 32$ [arenga miliyari 45,9 Frw].

    Imibare y'igihembwa cya mbere cya 2025, igaragaza ko cyarangiye inguzanyo za Equity Bank zizamutseho hafi 36%. Ni mu gihe urwunguko rw'igihembwe cya mbere rwiyongeyeho 10%, aho rwavuye kuri miliyari 18 Frw rukagera kuri miliyari 21 Frw mu gihembwe cya mbere.

    Mu myaka 13 ishize, Equity Bank ni bwo yatangiye ndetse kuri ubu yishyura abanyamigabane bayo urwunguko rwa miliyoni 20$ buri mwaka.

    Namara yabijeje ko abazagana Equity Bank Rwanda Plc bazafashwa kunoza imishinga y'ishoramari mu ngeri zitandukanye hagamijwe kuzamura iterambere ry'igihugu.

    Hannington Namara yahamije ko ibyerekeye inyungu ku nguzanyo bishobora kuganirwaho ikagabanyuka

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yemeye gufasha Abanyarwanda baba muri Amerika ku byerekeye kunoza ishoramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imari-ya-equity-bank-rwanda-plc-irenga-miliyari-1400-frw

  • Polisi yataye muri yombi abakekwaho gucucura abitabiriye ibitaramo biri kubera i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko abakekwaho ubujura babarirwa muri 20 biganjemo abaturutse mu Mujyi wa Kigali bafashwe mu ijoro rya tariki 4-5 Nyakanga 2025, bafatiwe mu bitaramo byarimo bibera mu mirenge ya Gisenyi na Nyamyumba.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yemereye IGIHE ko bafashe abakekwaho ubujura mu bitaramo biri kubera mu Karere ka Rubavu.

    Ati 'Twifashishije amakuru twahawe habayeho gufata abakekwaho ubujura mu bitaramo byaberaga i Rubavu, mu mirenge ya Gisenyi na Nyamyumba. Bakekwaho kwiba telefoni, amasakoshi y'abagore n'ibindi by'agaciro kandi iperereza rirakomeje.'

    ACP. Rutikanga yibukije abaturage ko igihe cyo kwishima mu bitaramo atari icyo kujya gucucura abandi utwabo.

    Ati 'Mu gihe abantu bishima biba bigayitse kuba hari uwifuza kubababaza. Uwumva azabeshwaho n'utw'abandi iherezo rye ntabwo ari ryiza, kuko aba yangiriza ubuzima bwe, kandi aba yangiriza izina rye kuko bimuviramo gufungwa. Polisi iri maso, n'aba kubafata nta wari uzi ko tubikora.'

    Yavuze ko bene abo bishora mu bujura bagifite amahirwe yo guhinduka, bagakura amaboko mu mifuka, bagakora imbaraga bakoresha biba bakazikoresha biteza imbere.

    Aba bakekwaho ubujura bafashwe kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

    IGIHE yamenye ko abakekwaho ubujura bafatiwe mu gitaramo cya Toxic Experience cyaraye kibereye mu Murenge wa Nyamyumba.

    Harimo n'abari baguze amatike yo kubinjiza mu myanya y'icyubahiro yishyurwaga arenga ibihumbi 30 Frw ngo babashe gucucura abo begeranye.

    Abandi bafatiwe mu iserukiramuco rigikomeje kubera i Rubavu rizwi nka 'Yvy Summer Fest'.

    Twifuje kumenya uko no muri Kivu Beach Expo & Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri, bimeze, Umuyobozi wa Yirunga Ltd yateguye iki gikorwa abwira IGIHE ko bo bakajije umutekano ku buryo mu minsi ibiri ishize batangiye nta gikorwa cy'ubujura kirahagaragara.

    Mu gihe abandi bari kwinezeza hari abari barahiriye kubacuza utwabo Polisi y’u Rwanda irahagoboka

    Abakekwaho ubujura babarirwa muri 20 bafatiwe i Rubavu baje kwiba abitabiriye ibitaramo bitandukanye biri kuhabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yataye-muri-yombi-abakekwaho-gucucura-abitabiriye-ibitaramo-biri-kubera

  • U Bwongereza: Abarenga 1000 bizihije imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye i Londres ku wa 04 Nyakanga 2025.

    Abitabiriye bari baturutse mu mijyi itandukanye irimo uwa Manchester, Coventry, Newcastle, Liverpool, Nottingham, Bristol, n'indi itandukanye, ibigaragaza uburyo Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bazirikana igihugu cy'inkomoko.

    Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku kuzirikana ahahise hanategurwa ejo hazaza heza h'u Rwanda.

    Abitabiriye baririmbiwe na Ruti Joel na mugenzi we Clement-the-Guitarist bari baturutse mu Rwanda bagiye kwifatanya n'Abanyarwanda baba mu Bwongereza kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza,Johnston Busingye, yashimiye Abanyarwanda baba mu Bwongereza ku muhati wabo badahwema kugaragaza mu gushyigikira iterambere ry'u Rwanda.

    Yavuze ko mu gihe mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora ari ngombwa gukomeza kuzirikana umurava w'abagabo n'abagore, abasore n'inkumi bitanze kugira ngo u Rwanda rubohorwe, buri wese abe afite aho yita mu rugo.

    Ati 'Bigaragaza uburyo mwubahiriza inshingano mu guteza imbere igihugu cyacu, mubifashijwemo no kunga ubumwe. Byaba mu bikorwa bitandukanye nko kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, n'ibindi bikorwa, muba muhari kandi uruhare rwanyu ni ingirakamaro.'

    Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali, Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize, RwandAir n'abandi ku ruhare bagize kugira ngo iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora gikunde.

    Yavuze ko abo bafatanyabikorwa bagize uruhare runini mu guhuza ababa muri Diaspora no kuganira na bo ari na ko babereka amahirwe yo gusura no gushora imari mu Rwanda.

    Amb Busingye yongeye gushimangira ko kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, bigaragaza uburyo Abanyarwanda baba mu Bwongereza bunze ubumwe n'uburyo biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo, bazirikana ahahise, bishimira ibigezwego ari na ko bategura ejo hazaza heza.

    Abitabiriye iki gikorwa kandi banyuzwe n'imbyino gakondo zabyinwe na Inyange Troupe rigizwe n'Abanyarwanda baba mu Bwongereza.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, aganiriza abitabiriye ibirori byo kwibohora

    Abanyarwanda baba mu Bwongereza bizihije umunsi wo kwibohora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-abarenga-1000-bizihije-imyaka-31-u-rwanda-rumaze-rwibohoye

  • Kigali: Imwe mu mihanda yakuwemo dodani kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n'amakipe y'ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).

    Ku nshuro ya mbere rigiye kubera ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda ni ryo ruzayakira aho rwemejwe muri Nzeri 2021 ruhigitse Maroc.

    Mu myiteguro y'iri rushanwa, u Rwanda rukomeje kubaka ibikorwaremezo bitandukanye bizifashishwa muri iryo rushanwa birimo n'imihanda.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye IGIHE ko bari kwitegura gukora imihanda hakurikizwa amategeko agenga iri rushanwa arimo no kuba itarimo dodani.

    Ati 'Amwe mu mabwiriza batanga ni uko mu mihanda hagomba kuba nta dodani zirimo. Muri urwo rwego inzira yateguwe bazanyuramo aho ziri zigomba kuba zivuyemo.'

    Ku bijyanye no kuza zizasubiramo, Emma Claudine yagize ati 'Haracyari amezi imbere, hashobora kugira icyaba cyahinduka ariko igihari ni uko aho zakuwemo zigomba gusubiramo rirangiye.'

    Biteganyijwe ko Shampiyona y'Isi y'Amagare izitabirwa n'abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, aho byitezwe ko hari n'abazitabira mu gice cy'ubukerarugendo.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yabaye bwa mbere mu 1921 i Copenhagen muri Danemark mu gihe iheruka kuba mu 2024 yabereye i Zürich mu Busuwisi.

    Indi nkuru wasoma: UCI yasohoye Ingengabihe ya Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera i Kigali

    Imwe mu mihanda ya Kigali izifashishwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye gukurwamo dodani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imwe-mu-mihanda-yakuwemo-dodani-kubera-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Luxembourg: Abanyarwanda bizihije umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31 – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Munyangaju yashimangiye uruhare rukomeye rw'abagize FPR Inkotanyi, bayobowe na Perezida Paul Kagame, babashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazana icyizere cy'ubuzima bushya n'amahoro mu gihugu.

    Yavuze ko kwibohora atari igikorwa cyabaye rimwe gusa, ahubwo byabaye intangiriro y'urugendo rw'iterambere, ubumwe no kwigira.

    Kuva u Rwanda rwibohoye rwateye intambwe ku buryo bugaragara, rwiyubaka nk'igihugu gifite umutekano usesuye, gifite ubukungu buzamuka, ndetse n'urugero rwiza ku ruhando mpuzamahanga.

    U Rwanda rukunze kuganwa n'abafatanyabikorwa n'abashoramari baturutse impande zose z'isi ndetse urwego rw'Imari rwubatse mu buryo bureshya abarugana bashaka kurushoramo imari.

    U Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cy'ubucuruzi, uburezi, ubwikorezi, guhanga udushya, ikoranabuhanga no guteza imbere ubuvuzi.

    Yongeye kugaragaza ko kuri ubu u Rwanda ruri kwitegura kwakira inama n'ibikorwa mpuzamahanga bitandukanye birimo Shampiyona y'Isi y'Umukino wo gusiganwa ku magare, izatangira muri Nzeri aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika kiyakiriye guhera mu 1921.

    Yanagaragaje kandi igikorwa giteganyijwe cyo Kwita Izina abana b'ingagi, nka kimwe mu gikorwa gishingiye ku muco ariko gifite igisobanura gikomeye mu kurengera ibinyabuzima no kubungabunga urusobe rwabyo kandi kinatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga cyane ko gikunze kwitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye.

    Ati 'Mu bakunze kwitabira igikorwa cyo kwita izina harimo abayobozi mu ngeri zinyuranye, abahanga mu bijyanye n'ibinyabuzima, abahanzi, abashakashatsi n'abandi.'

    Amb. Munyangaju kandi yagaragaje uko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka ahazaza binyuze mu kubakira ubushobozi urubyiruko.
    Yashimye ubufatanye buri hagati y'u Rwanda n'igihugu cya Lexembourg, imikoranire n'uko gikomeje gushyigikira u Rwanda.

    Yakomeje ashishikariza buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rw'icyerekezo, rurangwa n'ubumwe, ubwiyunge bwunga Abanyarwanda bose.

    Ni igikorwa cyaranzwe kandi n'imbyino za kinyarwanda z' Itorero Itetero ryo muri Luxembourg, mu gusangiza inshuti z'u Rwanda n'Abanyarwanda umuco warwo.

    Umuhanzi Lionel Sentore na we yakoze mu nganzo aririmba indirimbo zijyanye n'iki gikorwa cyo kwibohora31.

    Ni umugoroba waranzwe n'ubusabane cyane ko wari witabiriwe n'abaturutse mu mpande zose z'iki gihugu no mu nkengero zacyo.

    Ambasaderi Munyangaju yashimangiye uruhare rukomeye rw'abagize FPR Inkotanyi, bayobowe na Perezida Paul Kagame, babashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazana icyizere cy'ubuzima bushya

    Igikorwa cyayobowe na Didace Kalisa utuye umwe mu batuye kandi bakorera Luxembourg

    Amb Munyangaju yashimye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Munyangaju aganira n’abitabiriye iki gikorwa

    Inshuti z’u Rwanda muri Luxembourg zitabiriye iki gikorwa

    Ambasaderi Aurore Munyangaju, na Yves Muneza, Umujyanama wa mbere muri iyi Ambasade bakira abahagarariye ibindi bihugu n'imiryango mpuzamahanga ikorera muri Luxembourg n'abandi

    Umuhanzi Lionel Sentore nawe yakoze mu nganzo aririmba Indirimbo zijyanye n'iki gikorwa cyo kwibohora31.

    Itorero Itetero, batemba neza mu ngamba

    Ambasaderi Munyangaju, yizihiwe kandi yizihiza n'abatumirwa be, babyina kinyarwanda

    Ni igikorwa cyaranzwe n'ibiganiro ndetse n'ubusane

    Igikorwa cyayobowe na Didace Kalisa utuye umwe mu batuye kandi bakorera Luxembourg

    Amafoto : Jessica Rutayisire

    karirima@ igihe.com


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/luxembourg-abanyarwanda-bizihije-umunsi-mukuru-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-31

  • Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Frank Gashumba: Bobi Wine ni we Munyagihugu wenyine wo muri Uganda ufite izina ku rwego mpuzamahanga

    Umunyamakuru usanzwe avuga ku bibazo bya politiki n'imibereho y'abaturage, Frank Gashumba, yatangaje ko umuhanzi w'injyana ya Afro-pop akaba n'umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, ari we Munyauganda wenyine ufite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Gashumba yasobanuye ko Bobi Wine yabigezeho ahanini bitewe n'uko yinjiye muri politiki y'igihugu nk'umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi riyoboye abandi mu gukundwa cyane, ari ryo National Unity Platform (NUP).

    Bobi wine umuyobozi wa NUP

    Frank Gashumba yagize ati:
    'Umuhanzi umwe rukumbi ufite izina rito ku rwego mpuzamahanga ni Bobi Wine, kubera ingaruka afite muri politiki.'

    Ibi yabivuze agerageza gusobanura amagambo yari aherutse kuvuga ku mbuga nkoranyambaga yavugishije benshi, aho yari yavuze ko muri Uganda nta muntu n'umwe witwa icyamamare ku rwego mpuzamahanga.

    Yakomeje ashimangira ko uretse Bobi Wine, abandi bose ari abantu bazwi gusa mu itangazamakuru.
    Yagize ati:
    'Muri Uganda, nta byamamare dufite. Dufite abantu bazwi gusa binyuze mu itangazamakuru.'

    Mu kiganiro cyihariye kuri televiziyo, Gashumba yagaragaje uko we yumva icyo kuba umuhanzi mpuzamahanga bisobanuye. Yagize ati:

    'Umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga ni uwujuza stade n'ahantu hanini mu bihugu by'i Burayi nko muri Canada, Ubudage na Suwisi. Abo ni nka Wizkid, Davido na Burna Boy.'

    Yakomeje anenga abahanzi bo muri Uganda avuga ko nubwo bafite impano nziza, ibikorwa byabo ntibibarenga ngo bamenyekane ku rwego mpuzamahanga.
    Yagize ati:
    'Abahanzi b'Abanya-Uganda bafite impano ku rwego rw'imbere mu gihugu gusa, ariko ntibagera ku rwego mpuzamahanga. N'iyo bagiye mu Burayi, baririmbira mu mazu matoya imbere y'Abanya-Uganda bahatuye.'

    Source : https://kasukumedia.com/frank-gashumba-atangaje-ko-bobi-wine-ari-we-munyagihugu-rukumbi-wo-muri-uganda-wamenyekanye-ku-rwego-mpuzamahanga/

  • Bad Black: Yatangaje ko we n'umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk'igitangaza. #rwanda #RwOT

    Bad Black yishimiye cyane nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu witwa Jaasiel

    Umunyamideli akaba n'icyamamare mu myidagaduro yo muri Uganda, Bad Black, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu muzima.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bad Black yasangije abakunzi be ibyishimo bye, avuga ko umwana yibarutse yamwise Jaasiel.

    Mu butumwa bushimishije kandi bwuzuyemo amarangamutima, Bad Black yemeje ko we n'umwana we Jaasiel bameze neza, kandi yagaragaje ibyishimo byihariye kuko bombi basangiye itariki y'amavuko.

    Abafana be ndetse n'ibyamamare bitandukanye ntibatinze kumusabira no kumwoherereza ubutumwa bwo kumushimira no kumwifuriza ibyiza muri uru rugendo rushya rw'ubuzima bwe.

    Bad Black azwi cyane kubera imiterere ye itinya kuvuga icyo atekereza n'imibereho ye itangaje, ariko kuri iyi nshuro, ibyamamare byose biramushimira ku bw'urukundo rw'umubyeyi n'ibyishimo byo kwakira umwana.

    Twifurije Bad Black amahirwe masa n'urugendo rwiza mu rugwiro rw'ububyeyi!

     

    Source : https://kasukumedia.com/bad-black-yatangaje-ko-we-numwana-we-jaasiel-bavukiye-ku-munsi-umwe-ibintu-benshi-bafashe-nkigitangaza/