Blog

  • Ingabire Victoire agiye kuburana ku ifungurwa n'ifungurwa ry'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko urubanza ku ifunga n'ifungurwa rwa Ingabire ruzatangira Saa Yine za mu gitondo.

    Ku wa 19 Kamena 2025 ni bwo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Ingabire.

    Hari nyuma y'uko Urukiko Rukuru rwasabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, RIB yatangaje ko yafunze Ingabire Victoire, ibisabwe n'Ubushinjacyaha mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

    Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire cyafashwe nyuma y'aho urukiko rutanyuzwe n'ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

    Ingabire yari yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b'ishyaka DALFA-Umurinzi uretse Umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa Umubavu.

    Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko we atari ayazi.

    Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire, Urukiko rwasanze ibyo bisobanuro bidahagije kandi muri dosiye y'uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.

    Inkuru Bijyanye: Icukumbura ku bimenyetso bishinja Ingabire gushaka guhirika ubutegetsi

    Ingabire Victoire agiye kuburana ku ifungurwa n'ifungurwa ry'agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-victoire-agiye-kuburana-ku-ifungurwa-n-ifungurwa-ry-agateganyo

  • Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimbana na bagenzi be rwasubitswe – #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 7 Nyakanga ariko rwimuriwe ku wa 23 Nyakanga 2025.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugira ngo rusubikwe byasabwe n'Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko hari iperereza rigikorwa ritarasozwa.

    Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa na Ingabire Victoire Umuhoza wahamagajwe n'uru rukiko ari mu baregwa.

    Kuri ubu Ingabire Victoire ari gukorwaho iperereza ndetse, biteganyijwe ko ku wa 8 Nyakanga 2025 azagezwa imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw'amategeko n'icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Bakurikiranyweho kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga no gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Ni ibyaha bakoze bishingiye ku mahugurwa yateguwe na Dalfa Umurinzi, yari agamije kwigisha abanyamuryango bari mu nzego z'ubuyobozi icyo bise 'Uburyo bwakoreshwa mu gukuraho ubuyobozi bw'igihugu hadakoreshejwe imirwano, hagakoreshwa imbaraga z'abaturage nyamwinshi binyuze mu myigaragambyo'.

    Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimbana na bagenzi be rwasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-ruregwamo-umunyamakuru-nsengimbana-na-bagenzi-be-rwasubitswe

  • Abanyarwanda barenga miliyoni 1,7 bimukiye ahandi bashaka imibereho – #rwanda #RwOT

    Hari abo mperutse kumva baganira, umwe abwira mugenzi we ngo aho akandagiye hose mu Mujyi wa Kigali ahahurira n'umuntu wo mu gace k'iwabo ari mu mirimo ikomeye n'iyoroheje.

    Mu buhanga bw'abakurambere, baritegereje basanga akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze!

    Muri icyo gihe ba sogokuru berekezaga muri Uganda gushaka ifaranga ryabonaga umugabo rigasiba undi mu Rwanda. Abagenda uyu munsi bari mu kigero cyo gukora bimukira i Kigali cyangwa mu yindi mijyi aho bashobora kubona akazi.

    Ushatse wavuga ko n'ubu kubona amafaranga bitoroshye kuko bisaba kwiyuha akuya, ariko mu myaka irindwi ishize abantu barenga miliyoni 1,5 binjiye mu mubare w'abashobora gukoresha arenga ibihumbi 560 Frw ku mwaka bagura amafunguro, imyambaro, kwishyura inzu yo guturamo n'ibindi by'ibanze umuntu akenera buri munsi.

    Imibare ya NISR igaragaza ko abantu bari mu cyiciro cy'abimutse bavuye ahantu hamwe bakajya ahandi mu myaka itanu ishize barenga miliyoni 1,8, Abanyarwanda muri bo barenga gato miliyoni 1,7 na ho abanyamahanga bimukiye mu Rwanda bari mu kigero cyo gukora (bafite imyaka 16 kuzamura) barengaga ibihumbi 61.

    Imibare igaragaza ko abari mu kigero cyo gukora bo mu Ntara y'Amajyepfo barenga ibihumbi 149 ari bo benshi bavuye mu ntara imwe bimukira mu Mujyi wa Kigali mu myaka itanu ishize.

    Bakurikirwa n'abavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y'Iburasirazuba barenga ibihumbi 133, mu gihe abavuye Iburasirazuba bakajya i Kigali kugeza mu 2024 barengaga gato ibihumbi 100.

    Abavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y'Amajyepfo na bo barenga gato ibihumbi 100.

    Umujyi wa Kigali waciye agahigo ko kuba ari ho herekeje abantu benshi bari mu myaka yo gukora, ariko uba n'agace kavuyemo abantu benshi bagejeje igihe cyo gukora mu myaka itanu ishize bajya ahandi.

    Hari benshi bimukira mu bice bitandukanye bagiye gukora imirimo isaba imbaraga kurusha isaba ubumenyi

    Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko abantu bimuka bava mu bice batuyemo bagiye gushaka akazi, bagura ibikorwa byabo cyangwa gushaka ahaberanye n'ibyo bakora.

    Ati 'Usanga impamvu zijyanye no gushaka akazi ari zo nyinshi kandi bikaba abinjira mu mijyi baje gushaka amahirwe mashya, kandi hari n'abava mu mijyi bahafite ubumenyi, bavomye ubumenyi mu mijyi bajya gushakira amahirwe y'imibereho hanze y'umujyi. Nk'urugero abamotari bakorera mu ntara abenshi azakubwira ngo nabanje gukorera i Kigali nyuma maze kubona moto yanjye nigira mu cyaro kuko ari ho hari amafaranga.'

    Imibare igaragaza ko abarenga 33,6% by'abantu bimutse mu bice bari batuyemo babarizwa mu Mujyi wa Kigali, mu gihe abantu 28% bimutse bari mu kigero cyo gukora bavuye mu karere kamwe ko mu Mujyi wa Kigali bimukira mu kandi ko muri uyu mujyi cyangwa hanze yawo.

    Hari abantu kandi bimukiye mu bice by'Iburasirazuba bagiye kugura amasambu n'ibindi bikorwa bishobora gufasha abantu kwagura ibikorwa byabo.

    Serivisi z'umujyi n'inganda bikurura abantu benshi

    Kaberuka yavuze mu bice by'imijyi n'ahandi hari ibikorwa bikomeye by'ubukungu ari ho abantu benshi bimukira cyane ugereranyije n'ahandi.

    Ati 'Abantu bakurikira aho ayo mahirwe y'akazi ari. Akazi gaturuka mu nganda, gaturuka muri serivisi zitandukanye, gaturuka ku bucuruzi, n'iyi mijyi iba ku mipaka na yo ikurura abantu nubwo baba basanganywe abaturage batuye muri ibyo bice ariko umuntu uwo ari we wese agana ahari akazi.'

    Kaberuka avuga ko abakora mu nganda baba barimo abafite ubumenyi bwihariye ariko umubare munini ukaba uw'abafite ubumenyi budahambaye bakora imirimo yo guterura no gushyira ku murongo ibyakozwe n'inganda.

    Hakwiye ingamba z'imiturire ahari ibikorwa bikurura abantu

    Mu mujyi wa Kigali hatangiye gahunda yo gutuza abantu mu buryo bugezweho hubakwa amacumbi ahendutse, inzu nyinshi zigashyirwa ku buso buto.

    Kaberuka yahamije ko n'ahari ibyanya by'inganda hakwiye gushyirwa uburyo abazikoramo babona amacumbi ahendutse ku buryo n'abakorera amafaranga make bashobora kuyabamo.

    Ati 'Iyo Leta zidashyizeho gahunda ihamye ugasanga hafi y'inganda hatangiye guturwa mu kajagari kuko ba bantu bagiye kubona imirimo mu nganda usanga benshi baba bafite imirimo iciriritse banahembwa make bashakisha aho batura.'

    Yatanze urugero rw'igihe inganda zabaga i Gikondo wasangaga ahazwi nka Camp Zaire, mu Rugando n'ahandi haratuwe n'abantu bajyaga gushakisha akazi mu nganda.

    Ati 'Buriya turiya tujagari twatewe n'inganda zari hasi hariya abantu bajyaga gukoramo bakajya gushaka aho batura hafi y'inganda. N'ubu rero ahantu hose hari ibyanya by'inganda abantu bashinzwe imiturire bagombye kubihuza bakavuga ngo aha nantu tuhashyire gahunda yo gutuza abantu mu nzu abantu baturamo zidahenze kandi zikoze neza.'

    Kaberuka yahamije ko Leta ikwiye gushyiraho ibikorwa remezo na serivisi mu bice byose by'igihugu kugira ngo abantu bose badashirira ahantu hamwe, bagashyira igitutu ku mijyi kandi iba idafite ibihagije byatuma babaho.

    Inganda zimwe zikoresha abafite ubumenyi bwihariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barenga-miliyoni-1-7-bimukiye-ahandi-bashaka-imibereho

  • Filime Squid Game yatangiye gusohoka nyuma y'imyaka isaga 14 yanditswe #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka irenga 14 umwanditsi wayo agerageza kuyimenyekanisha, 'Squid Game' yabaye filime y'uruhererekane yakunzwe cyane ku isi hose, yongeye guteza impaka nyinshi kuri Netflix, aho abantu bavuga ko ari umwe mu mikino mibi, ibabaje ariko inigisha cyane ku buzima bwa muntu.

    Uru ruhererekane rwatangiye gukinwaho mu myaka 12 yabanjirije iyi, ariko Hwang Dong-hyuk, umwanditsi warushyize ahagaragara, amaze imyaka 14 atangira ku rutonde rw'ibitaramenyekana kuko amashami menshi y'ikinamico n'abatunganya amafilime bamwangaga.

    Ntibabyumvaga uko abantu bashobora kwicwa ku mugaragaro nk'urugamba rwo kurwana n'ubukene, ubusumbane n'ubugambanyi bwo mu buzima bwa buri munsi.

    Gusa, ubwo rwamamazwaga ku rubuga rwa Netflix, rwahise rucengera abantu barenga miliyoni 100 mu minsi mike, rukaba rwarabaye imwe muri series zikurikiwe cyane mu mateka y'iyo sosiyete.

    'Final' yayo yategerejwe n'abakunzi bayo nk'uko umuntu ategereza igisubizo ku bibazo by'ingenzi mu buzima bwe. Igaragaza ishusho y'ukuntu umuntu ashobora guhitamo kubaho atisunze amahame y'isi, cyangwa guhitamo kwigomwa byose kugira ngo arengere abandi.

    Ni agace gafunguye imitima y'abantu ku byabaye mu byiciro byabanje, gasiga ibibazo byinshi mu mitwe y'abakunzi ba sinema: Ese kugera ku ntsinzi bisaba iki? Ese umuntu utangiye nabi ashobora kurangiza neza?

    'Squid Game' ikomeje kuba ishusho ikomeye y'uko ishyari, ubukene n'amaherezo y'ingaruka z'ubuzima busharira, bishobora kugaragazwa binyuze mu mikino y'abana bato igaragaza gukina nk'iyoroshye, ariko yuzuyemo amarira menshi, amaraso, n'ibikomere by'umutima.

    Reba agace gato ka Final

    Source : https://kasukumedia.com/squid-game-yasohotse-nyuma-yimyaka-isaga-14-yanditswe/

  • Abasirikare b'u Burundi n'inyeshyamba za Wazalendo bagaruye Inka bari banyaze #rwanda #RwOT

    Abasirikare b'u Burundi bagaruye inka zibarirwa muri cumi n'imwe zari zanyazwe n'inyeshyamba za Wazalendo mu gace ka Luvungi, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Aya makuru yatangajwe 'abahaturiye, avuga ko iki gikorwa cyo gusubiza inka cyabaye ku cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo abasirikare b'u Burundi binjiraga muri ako gace bagasubiza izo nka zari zambuwe abaturage b'Abanyamulenge.

    Amakuru avuga ko mbere y'uko izo nka zigarurwa, habayeho gushyamirana gukomeye hagati y'ingabo z'u Burundi n'abarwanyi ba Wazalendo. Nyuma y'uko Wazalendo bananiwe guhagarara ku rugamba, bahise bashyira hasi intwaro zabo maze bafatwa mpiri.

    Ubuhamya bugira buti: 'Ejo Wazalendo banyaze Inka 11 i Luvungi z'Abanyamulenge. Ariko abasirikare b'u Burundi barazigarura. Mbere y'uko zigarurwa, Abarundi babanje gushyamirana na Wazalendo, ariko Wazalendo bisanga hasi niko kurambika intwaro zabo. Bahise bafatwa, barahambirwa, barakubitwa n'ibiboko byinshi mbere yo kurekurwa.'

    Byatangajwe ko iri tegeko ryo kunyaga ziriya nka ryari ryatanzwe na General Hamuri Yakutumba, umuyobozi w'iryo tsinda ry'inyeshyamba. Igitangaje ni uko nyuma y'itangwa ry'iri tegeko, uyu muyobozi yahise yerekeza mu rusengero rwo muri Luvungi.

    Ingabo z'u Burundi ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu masezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati ya RDC na Leta y'u Burundi mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Nubwo zifatanya n'ingabo za Congo ndetse n'indi mitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo ubwabo ndetse na FDLR, kenshi usanga habaho ukutumvikana biturutse ku mikoreshereze y'ububasha cyangwa ibikorwa byo gusahura bikorwa na bamwe muri iyo mitwe.

    Ni ubwa mbere bivugwa mu ruhame ko abasirikare b'u Burundi bakoresheje imbaraga bakambura inyeshyamba ibyari byambuwe abaturage, ibintu byakiriwe n'abaturage nk'igikorwa cy'ubutwari no kurengera rubanda.

    Abasirikare b'u Burundi n'inyeshyamba za Wazalendo bagaruye Inka bari banyaze

    Source : https://kasukumedia.com/abasirikare-bu-burundi-ninyeshyamba-za-wazalendo-bagaruye-inka-bari-banyaze/

  • Gisagara: Abaturage biyujurije ibiro by'umudugudu by'asaga miliyoni 11,5 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi biro by'umudugudu byatashywe ku wa 6 Nyakanga 2025, mu birori byahujwe no kwizihiza kwibohora k'u Rwanda ku nshuro ya 31.

    Iyi nyubako ya miliyoni 11.700.000 Frw yuzuye nyuma y'imyaka itatu.

    Byatangiye aba baturage bagura ikibanza cya miliyoni 2 Frw, hashize amezi atandatu batangira umuganda wo kubumba amatafari, ndetse bagatanga amafaranga yunganiraga mu bindi bikoresho no guhemba abafundi kugeza isojwe.

    Ni inzu igizwe n'ibiro by'Umuyobozi w'Umudugudu na Komite bafatanya, ahazakorera Abajyanama b'Ubuzima, Inshuti z'Umuryango n'abandi bashinzwe ubukangurambaga nk'Abamamazabuhinzi, ikanagira icyumba mberabyombi cyakwakira abantu 100 kigenewe inama z'umudugudu.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Rebero, Kanyaruka Emmanuel yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyavuye mu bumwe bw'abatuye umudugudu ayoboye, ashima ko babyumvise kimwe.

    Ati ''Twakoze ibishoboka byose buri rugo rukabona amatafari, aho bidashobotse bakaduha amafaranga bihwanye, inzu irazamuka noneho n'ubuyobozi bw'akagari budutera inkunga y'ibitekerezo ndetse banaduha imbata y'inzu.'

    Kanyaruka yakomeje avuga ko iyi nyubako izabafasha mu miyoborere iboneye kuko 'azashyiraho imbonerahamwe y'akazi n'igihe akemurira ibibazo na komite ye'.

    Ati 'Twese tugiye gushyira nimero zacu ku biro, nta muntu uzongera kujya atubura, bityo turusheho kwitangira abadutoye.'

    Yambonankira Marie Grace uri mu batuye muri uyu mudugudu, yavuze ko iyi nzu ibazaniye ibyiza birimo kudasiragira bashaka abayobozi hirya no hino kuko abo kubashakira hazaba hazwi.

    Ati 'Umuturage azajya ajyana ikibazo ku biro ahasange komite y'umudugudu igikemure adasiragiye. Tuzajya tunahapimishiriza abana, kandi twiteze ko tuzajya tuhakura amatangazo ya gahunda za Leta cyane ayanditse, biratunejeje cyane!''

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko igikorwa nk'iki cyongera kugaragaza ikigero cy'ubukure bw'abaturage, kwibohora mu myimvire birimo no kumva uruhare rwabo mu miyoborere, asaba n'abandi kubareberaho.

    Ati 'Iki gikorwa nacyo kiijyanye no kwibohora, aho abaturage bagira ubuyobozi ubwabo, bakiyubakira aho babonera serivisi kandi nziza. Tunabifata nko kwesa umuhigo kandi turanabishima kuko ni ikimenyetso cy'ubukure mu miyoborere myiza y'inzego z'ibanze.'

    Yakomeje asaba ko ibikorwa nk'ibi byakomeza hose kuko bishimangira ko abaturage bazi uruhare rwabo mu bibakorerwa.

    Umudugudu wa Rebero ni umwe muri 524 igize Akarere ka Gisagara, ukaba ufite ingo 117 n'abaturage 1114.

    Abaturage b’Umudugudu wa Rebero, ntibifuza ko ku biro byabo hakongera kumera ibyatsi, isuku ni yose

    Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibiro by’Umudugudu wa Rebero, Visi Meya Habineza yaganiriye n’abaturage, abasaba gukomeza ibikorwa byubaka u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abaturage-biyujurije-ibiro-by-umudugudu-by-asaga-miliyoni-11-5-frw

  • Abakoresha imipaka y'u Rwanda na RDC biyongereyeho ibihumbi 23 kuva M23 yafata Goma – #rwanda #RwOT

    Iyi mipaka irimo uwa Grande Barrière uzwi nka 'La Corniche', Petite Barrière na Kabuhanga ihuza RDC, n'u Rwanda. Isigaye ifungurwa Saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo igafungwa Saa Yine z'ijoro.

    Mbere ya Covid-19, iyi mipaka itatu yakoreshwaga n'abarenga ibihumbi 50 ku munsi, nk'uwa Grande Barrière ugakora amasaha 24 ku yandi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko imibare y'abakoresha imipaka ihuza Akarere ka Rubavu na RDC bageze ku bihumbi 43.

    Ati 'Imibare y'abakoresha imipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière yarazamutse, ku buryo bageze ku bihumbi 43, hatabariwemo abakoresha umupaka wa Kabuhanga.'

    Abaturage baganiriye na IGIHE bakorera mu isoko ryambukiranya umupaka rya Gisenyi, bagaragaje ko basigaye bakora ubucuruzi bushingiye ku cyizere kuko Abanye-Congo nta mafaranga bafite.

    Impamvu ni uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwafunze banki z'i Goma bituma abaturage babura amafaranga yabo bari barazibikijemo.

    Utamuriza Gentille ati 'Nubwo haba hari abacuruzi tutizeye njye simbaha ibicuruzwa, ariko uwo nizeye ndabimuha agacuruza akazanyoherereza amafaranga, ntabwo batwambura kandi impamvu nyamukuru tubibaha ni uko tuzi neza ko nta mafaranga bafite.'

    Akomeza avuga ko Abanye-Congo mu gihe cya mbere ubwo babaga bafite amafaranga batagezaga Saa Sita z'amanywa bakiri gucuruza kuko bahitaga babagurira.

    Undi mubyeyi utifuje ko amazina ye atangangazwa ati 'Abanye-Congo kuva na mbere bari abakiliya bacu, bahuye n'ikibazo kitabaturutseho, tubaha imari bakagenda bagacuruza bakagaruka kutwishyura, gusa ntihaburamo abake batwambura.'

    Akomeza avuga ko kubera banki zitarafungura imiryango mu Mujyi wa Goma bisigaye bibasaba gukoresha igishoro kinini kuko ibicuruzwa byinshi babitanga ku ideni.

    Sifa ukomoka mu gace ka Ndosho muri Teritwari ya Nyiragongo yavuze ko ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya iwabo byiganjemo imboga n'imbuto, na we agahamya ko basigaye bakora ubucuruzi bushingiye ku kwizerana.

    Ati 'Banki zarafunzwe bidusaba gukoresha amafaranga make twari dufite mu ngo zacu, cyangwa tukaza bakaduha ibicuruzwa ku ideni rishingiye ku cyizere tukagenda tugacuruza tukagaruka kwishyura bishize.'

    Akomeza avuga ko bakeneye ko banki zifungurwa bakabona amafaranga yo gukoresha.

    Muri Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yatangiye kugenzura imipaka ihuza RDC n'u Rwanda ku gice cya Goma biba uko no muri Gashyantare ubwo uyu mutwe wabohoraga Umujyi wa Bukavu.

    Kuva M23 yabohora Umujyi wa Goma, abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bariyongereye

    Abakorera ingendo hagati ya Goma na Rubavu barenze ibihumbi 43 mu 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-m23-yafata-goma-abakora-ubucuruzi-bwambukiranya-umupaka-hagati-ya-rdc-n-u

  • Rwamagana: Abantu 12 bakomerekeye mu mpanuka, umwe iramuhitana – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025 ibera mu Karere ka Rwamagana ahazwi nko mu Kabuga ka Musha mu rugabano rw'imirenge ya Musha na Gahengeri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k'umushoferi wari utwaye imodoka nini yo mu bwoko bwa Scania.

    Yagize ati 'Ahagana saa yine ni bwo imodoka nini yagexe mu makorosi yo mu Kabuga ka Musha, umushoferi ananirwa kuringaniza neza umuvuduko, yahise agonga imodoka eshatu zirimo ivatiri n'indi modoka ndetse anagonga coaster yari irimo abagenzi, yayigonze ayiturutse inyuma bituma ita umuhanda iragenda igonga ibiti.''

    Yakomeje agira ati ' Abantu 12 bahise bakomereka barimo umwe wakomeretse mu buryo bukomeye, undi umwe rero yahise yitaba Imana. Icyateye impanuka twavuga ko ari ukunanirwa kuringaniza umuvuduko k'umushoferi, hariya hantu ni ahantu hamanuka cyane.''

    SP Kayigi yasabye abatwara imodoka bose kwirinda gukorera ku jisho no gucunga ahari Abapolisi cyangwa camera, ubundi bakiruka cyane, yavuze ko gukumira impanuka bireba buri wese cyane cyane umuntu uwo ariwe wese ukoresha ikinyabiziga.

    Ati 'Abashoferi nibareke gucunganwa n'abapolisi cyangwa se camera, buri wese natware imodoka yumva ko gukumira impanuka ari inshingano ze, iyo utwariye ku muvuduko wo hejuru ushobora guteza impanuka buri wese nabigire ibye kuko kuko impanuka ishobora kubaho igihe icyo aricyo cyose.''

    Kuri ubu abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana aho abakomeretse byoroheje bavuwe bagahita bataha, mu gihe abanda bakitabwaho n'abaganga.

    Coaster yagonzwe na scania ihita irenga umuhanda igonga ibiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abantu-12-bakomerekeye-mu-mpanuka-umwe-iramuhitana

  • Bafunze umupaka ntibadufunze ibitekerezo – Abagore b'i Nyaruguru bavuga ku ifungwa ry'umupaka w'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivuga mu gihe hashize igihe kitari gito, ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi hatagaragara urujya n'uruza rw'abantu cyangwa ibintu, ibyatumye bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyaruguru bahoze bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubu basigaye bacururiza imbere mu gihugu.

    Aba bavuga ko nyuma ifungwa ry'imipaka, bafunguye amaso bakongera kwikebuka, bagahuza imbaraga bagamije kwiteza imbere binyuze mu matsinda bakoreramo, kuko bigishijwe kwishakamo ibisubizo no gucunga umutungo bafite banawongera bakora cyane, kandi bibanda ku mahirwe abakikije mu gihugu imbere.

    Mukesharugo Dorothée, umwe mu bakuraga ibintu i Burundi, avuga ko mbere y'uko umupaka ufungwa yaranguraga imbuto zitatundukanye azikuye i Burundi, akazicuruza i Huye na Kigali.

    Nyuma y'aho umupaka ufungiwe, Mukesharugo na bagenzi be ngo bakomeje ubuzima bw'ubucuruzi bahindura ibikorwa binjira mu bucuruzi bw'imyenda bahuza imbaraga banashinga Koperative bise Ambaruberwe.

    Ati ''Twashishikarijwe gukorera mu matsinda, ubu turizigama tukagurizanya. Ubu nkanjye, sinasubiye inyuma, ndiha amashuri y'abana nkanatanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, nta gihunga. Ubu maze kugira aho mva n'aho ngeze.'

    Yakomeje avuga ko ifungwa ry'umupaka kuri bo bitavuze no gufunga ibitekerezo, asaba ubuyobozi gukomeza kubaherekeza mu byo bakora kugira bakomeze biteze imbere.

    Yagize ati 'Kuba u Burundi bwarafunze, ntibuvuze ko bwanadufunze ibitekerezo, tuzakomeza gukora kuko ahandi hose mu gihugu no mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda ku yindi mipaka tutahahejwe, kandi twizeye gukomeza gutera imbere.'

    Ni na ko biri kuri Ahishakiye Suzanna na we uvuga ko hamwe n'abandi, batizanyije imbaraga bakomeza ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, agahamya ko abona batazasubira inyuma mu mikorere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko n'ubwo umupaka ufunze nta ruhare u Rwanda rwabigizemo, ari nayo mpamvu abawuturiye bakomeje umurego wo gukora cyane babyaza umusaruro amahirwe ari imbere mu gihugu, cyane cyane binyuze mu gukunda umurimo.

    Ati 'Ubuyobozi bw'akarere n'abafatanyabikorwa bako bakomeza bashishikariza abaturage gukunda umurimo, bakora cyane ntibarambirize ku kwambuka umupaka, ibyo bakoze bwaba ubucuruzi n'ibindi bakabikora kinyamwuga, bibuka ko bagomba gushakira isoko mu gihugu.'

    Abagore bo mu Karere ka Nyaruguru bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w'Akanyaru bagera kuri 600, bakaba bakora ibikorwa byiganjemo ubucuruzi.

    Nyuma y’aho u Burundi bufungiye umupaka ubuhuza n’u Rwanda, abahakoreraga bishatsemo ibisubizo

    Abagore bakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka i Nyaruguru bavuga ko bakomeje guheranira kwiteza imbere n’umupaka ubahuza n’u Burundi udakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bafunze-umupaka-ntibadufunze-ibitekerezo-abagore-b-i-nyaruguru-bavuga-ku

  • Inzu z'amaduka zegereye isoko rya Rwamagana zigiye gufungwa – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bugiye kubikora nyuma y'aho muri uyu Mujyi hujujwe isoko rya Kijyambere ryuzuye ritwaye miliyari 2,8 Frw. Ni isoko ubuyobozi buvuga ko hubatswe icyiciro cya mbere mu cyiciro cya Kabiri bakazubaka inzu igeretse inshuro eshanu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nyuma yo kubaka iri soko bari bateguje abafite inzu z'ubucuruzi zirikikije ko bagomba kubaka inzu zigeretse mu kubahiriza igishushanyo mbonera.

    Ati 'Bariya bacuruzi bacururiza mu nkengero z'isoko twabandikiye mu mwaka wa 2024 muri Kanama tubaha amezi atatu yo kugira ngo babe biteguye kubaka ibijyanye n'igishushanyo mbonera nk'uko natwe twubatse nka Leta, twabahaye urugero rwiza rwo gukurikiza igishushanyo mbonera no kubaka ibintu bijyanye n'igihe, ntabwo tuzaguma muri Nyakatsi nk'abanya-Rwamagana.''

    Yakomeje agira ati 'Icyo gihe twabahaye itariki ntarengwa yari 30 Ugushyingo 2024, ubu rero turi mu kwezi kwa Karindwi umwaka wose uruzuye, twongeye kubibutsa ko noneho itariki ntarengwa ari 15 Nyakanga kandi noneho tuzayubahiriza. Uzaba yimutse tuzamwemerera, uzaba atimutse tuzashyiraho ingufuri niko twabiganiriye mu nama zitandukanye twagiranye.''

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko bateguje abafite inzu mu Mujyi wa Rwamagana ndetse n'abacuruzi aho babajyanye mu ngendo shuri mu mijyi wa Musanze na Huye bareba uko abandi bagiye babigenza, bagafunga igice kimwe bakubaka inzu zigeretse.

    Yavuze ko nk'Akarere bazafasha aba bacuruzi mu kubahuza na banki zibaha inguzanyo no kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bwihuse kugira ngo bubake inzu zijyanye n'igihe.

    Ati 'Hariya harimo inzu z'ibice bibiri, hari ahari inzu zigeretse kabiri n'izigeretse gatatu nizo twifuza ko bubaka.''

    Kugeza ubu amaduka afite imiryango 37 ni yo azabanza gufungwa ku ikubitiro, ubuyobozi bukaba buvuga ko mu isoko rishya rya Rwamagana batanzemo imyanya 25 yakwimukirwamo n'aba bacuruzi bakoreraga muri aya maduka azafungwa.

    Abandi bacuruzaga Quincaillerie bazashaka ahandi bakorera kuko bafite ibintu byinshi. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ku itariki 15 Nyakanga batazigera bayirenza kandi uzashaka kubirengaho ngo azafatwa nk'umuntu ushaka kurenga ku mabwiriza yahawe.

    Bamwe mu bacururiza mu nkengero z'iri soko bavuga ko imiryango ubuyobozi buvuga ko bwabahaye mu isoko rishya atari byo kuko imiryango myinshi irimo guhabwa abantu badasanzwe bakora ubucuruzi.

    Umwe yagize ati ' Mugende murebe abantu bahawe iyo miryango, abenshi ntabwo basanzwe bakora ubucuruzi ni abantu bashya bari kuyihabwa ntabwo ari twebwe, abenshi ni abantu bari bararetse gucuruza babonye isoko ryuzuye baratereta bahabwa ya miryango twari twemerewe ubu twe ntituzi aho tuzerekeza.''

    Undi mucuruzi nawe utashatse ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, yavuze ko uburyo buri gukoreshwa mu gutanga imyanya budaciye mu mucyo kuko amaduka yo mu isoko ari guhabwa abantu badasanzwe bacuruza.

    Abacururiza mu nkengero z'isoko rya Rwamagana bagiye gufungirwa imiryango hubakwa inzu zigeretse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-z-amaduka-zegereye-isoko-rya-rwamagana-zigiye-gufungwa