Blog

  • Kujyanwa kw’itorero ni iki? #rwanda #RwOT

    Ijambo kujyanwa (rapture) ntaho rigaragara muri Bibiliya. Ariko nubwo Bibiliya itabyerura, izimiza ko hari umunsi itorero rizazamurwa.

    Kujyanwa kw’itorero bizaba umunsi Imana izakura abizera bose kw’isi, kugira ngo ibone kumena igikombe cyayo cy’uburakari mu gihe cy’umubabaro cyangwa gutotezwa kuzaba mu minsi y’imperuka. Ibyanditswe by’ingenzi bivuga ku kujyanwa kw’itorero ni 1 Abatesalonike 4:13-18 na 1 Abakorinto 15:50-54.

    Hari umunsi Imana izazura abapfiriye mu kwizera, ibahe imibiri mishya, maze ibazamurane n’abizera bazaba bakiriho, nabo bazaba bahawe imibiri mishya. ‘Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose’ (1 Abatesalonike 4:16-17).

    Mu kujyanwa kw’itorero, abizera tuzahabwa imibiri mishya y’ikuzo, tuzamarana iteka ryose. ‘Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari’ (1 Yohana 3:2). Kujyanwa kw’itorero ariko gutandukanye no kugaruka kwa 2 kwa Kristo. Mu kujyanwa kw’itorero, Umwami azadusanganira mu ‘kirere’ (1 Abatesalonika 4:17), ariko ku munsi wo kugaruka kwe kwa 2, Umwami azamanuka ahagararare ku isi, ku musozi wa Elayoni, bikazatera umutingito ukomeye ukurikiwe no gutsindwa kw’ingabo z’abanzi b’Imana bazaba bahagurukiye Yerusalemu (Zakariya 14:3-4).

    Uko kujyanwa kw’itorero ntabwo abo mu Isezerano rya Kera bari bakuzi, akaba ari nabyo Pawulo yita ‘iyobera’ cyangwa ‘ibanga’ ubu ryahishuwe: ‘Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe’ (1 Abakorinto 15:51-52).

    Kujyanwa kw’itorero ni umunsi mwiza cyane twese twari dukwiye gutegereza. Uwo munsi tuzabohorwa icyaha. Tuzaba mu bwiza bw’Imana burundu. Hari impaka nyinshi kuri uko kujyanwa kw’itorero, bamwe babuhakana abandi batabuha agaciro kabukwiye. Ariko ibyo sibyo Imana yifuza. Kujyanwa kw’itorero kwari gukwiye kuba inyigisho itanga icyizere; Imana ishaka yuko ‘tumarashana imibabaro tubwirana ayo magambo’ (1 Abatesalonika 4:18).

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kujyanwa-kw-itorero-ni-iki.html

  • Rubavu: Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by
    Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko

    Imiryango 11 yita ku by’amategeko ihuriye mu mpuzamiryango “Rwanda NGO Forum” yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera no gufasha mu bibazo bimaze igihe bidakemuka, n’ubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugeze kure mu gukemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, avuga ko gufasha abaturage gukemura ibibazo byagiye mu butabera bitarangiye ari ingenzi, ariko asaba abaturage kugira umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro no kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko.

    Yagize ati “Turashimira Minisiteri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo kuko batwegereje ubutabera, ubusanzwe twashyize imbaraga cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage, ubu ntabwo byose birakemuka, ni yo mpamvu turimo kunganirwa kugira ngo abaturage bafashwe izi serivisi zibagereho.”

    Ruhamyambuga akomeza avuga ko n’ubwo ibibazo biboneka mu butabera bitakemuwe byose bashyize imbere gukemura iby’imanza, ihohoterwa rikorerwa abafite intege nkeya, abakeneye abunganizi, imanza zitararangira, iz’ubucuruzi hamwe n’imanza zishingiye ku mitungo.

    Tom Murisa, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu mu Biyaga bigari, avuga ko ibibazo byinshi bakiriye birebana n’iby’ubutaka, ibyo mu miryango, ibibazo by’abana batandikishijwe kuri ba se hamwe n’ibyambukiranya imipaka.

    Ati “Twakiriye ibibazo by’ubutaka ku baturage bavuye kure y’umujyi, ibindi twakiriye n’ibibazo byo mu miryango, iby’abana bihakanywe na ba se hamwe n’ibibazo byambukikiranya imipaka nk’Abanyarwanda bamburiwe muri Congo babura uwo babaza ngo barenganurwe, kandi bijejwe ko hari ubufatanye bw’inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta kandi yabafasha.”

    Murisa akomeza avuga ko akarengane babonye ari abaturage batazi amategeko.

    Ati “Hari abaturage batazi ko hari amategeko abarenganura, bakicara hasi bakumva ko barenganye. Ni yo mpamvu imiryango ishobora kubaha ubufasha, twaje kubumva no kubaha ubumenyi no kubereka aho bagana mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bafite.”

    Nabahire Anastase, Intumwa ya Minisitiri w’Ubutera, avuga ko bakomeje akazi ko guhugura abaturage ku kumenya amategeko bakoranye n’imiryango itari iya Leta kugira ngo bamenye amategeko no gusesengura ibibazo.

    Agira ati “Mu byo iyi miryango iba yari yemeje harimo gufatanya na Leta mu gukora ubuvugizi no gufasha abaturage, iyo umuturage ahawe serivisi mbi ntabwo ahita aregera Minisitiri aregera abayobozi babegereye kugeza ikibazo gikemuwe, ariko dufite komite y’urwego rw’ubutabera mu karere ikuriwe n’umushinjacyaha mu ifasi akoreramo, umuyobozi wa Polisi, umuyobozi wa RIB, ushinzwe imiyoborere myiza ku karere, Notaire w’Akarere.”

    Ati “Hari kandi ukuriye amagereza, ukuriye urugaga rw’abahesha b’inkiko mu karere, ukuriye MAJ, ukuriye urugaga rw’ababuranira abantu, imiryango itari iya Leta, umuyobozi wa Sosiyete sivile n’umuyobozi wa JAF. Bivuze ko isura y’ubutabera irahura kandi ntabwo abo bantu bose babura ubushake no kwita ku bibazo bibangamiye iterambere ry’ubutabera mu karere, kandi babwizanya ukuri.”

    Nabahire asaba abaturage guharanira gukemura amakimbirane bitagombye kujya mu manza, kuko imyanzuro y’urukiko ifatwa nk’itegeko kandi iba igomba gushyirwa mu bikorwa.

    Abaturage bitabira gutanga ibibazo bavuga ko bizeye ko bigiye kubonerwa ibisubizo nyuma y’igihe basiragira mu buyobozi batabona igisubizo.

    Rutagengwa Gérard ni umuturage watanze ubutaka bwe mu 1968, ubwo Ababiligi barimo bakorera amazi abatuye umujyi wa Gisenyi.

    Ati “Maze igihe nsiragira ku byangombwa by’ubutaka bwanjye kandi ntawe tuburana, kuva mu 1968 bukoreshwa n’Ababiligi, nabusubiranye mu 1978 kimwe n’abandi bari bafite ubutaka bwakoreshejwe, ariko ikibazo nkigirana n’abakora muri serivisi y’ubutaka babwira ko ubwanjye mbuburana na Electrogaz, nyamara ntaho ndahurira na yo muri iyi myaka ishize yose mbukoresha. Ndizera ko aba bantu baje kudufasha bazanyereka inzira nziza nabonamo ibyangombwa.”

    Muri icyo gikorwa hakiriwe ibibazo 247, hanyuma 49 muri byo byahise bihabwa umurongo.

    Imwe mu miryango yitabiriye gutanga ubufasha mu birebana n’amategeko irimo, Cerular, IMRO, AJPRODHO, RNGOF, CLADHO, HDI, Lawyers of Hope, GLIHD, ADEPE, ULK Gisenyi, Social Justice na COPORWA.

    source : https://ift.tt/2Y9pao8

  • Umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w'amaguru yatangiye mu mpera z'iki cyumweru dusoje mu mwaka w'imikino 2021-2022, ni umunsi warangiye amakipe 16 yakinnyemo imikino 8 abonye ibitego 16 yose hamwe.

    Uko imikino yagenze muri rusange:

    Ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi

    Kuwa gatandatu 30 Ukwakira 2021:
    Espoir FC 0-2 AS Kigali (Kamarampaka )
    Marine FC 0-1 Gasogi United (Umuganda)
    Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L (Nyamirambo)
    Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC (Nyamirambo)

    Ku cyumweru 31 Ukwakira 2021
    APR FC 3-1 Gicumbi FC (Nyamirambo)
    Etoile de l'Est 0-3 Police FC (Ngoma)
    Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC (Umuganda)
    Musanze FC 3-1 Bugesera FC (Ubworoherane )

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona ni uko umunya-Maroc Youssef Rharb ukinira ikipe ya Rayon Sports ariwe watsinze igitego cya mbere muri uyu mwaka aho yagitsinze mu mukino bakinaga n'ikipe ya Mukura VS&L, ni igitego cyabonetse ku munota wa kane.

    Umukinnyi mukuru muri iyi shampiyona y'uyu mwaka ni Munyakazi Youssuf ukinira ikipe ya Rutsiro FC, kugeza ubu uyu afite imyaka 41 y'amavuko, ni mu gihe kandi umukinnyi muto ari umukinnyi w'ikipe ya Bugesera FC ari Hoziana Kennedy w'imyaka 16 naho umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude we arimo gukina umwaka w'imikino wa 18 mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

    Amakipe yazamutse mu kiciro cya mbere ni Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma mu ntara y'i Burasizuba na Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda.

    Mu makipe 16 y'ikiciro cya mbere arimo gutozwa n'abatoza b'abanyarwanda ni Marines FC, Etincelles FC, Rutsiro FC, Gicumbi FC, Etoile de l'Est, AS Kigali, Mukura VS &L, Bugesera FC na Espoir FC.

    Bugesera FC ikipe yo mu Karere ka Bugesera
    Musanze FC nayo ni ikipe ibarizwa I Musanze

    Umukino umwe wagaragayemo ibitego byinshi ni uwahuje APR FC yatsinze Gicumbi ibitego bitatu kuri kimwe ndetse na Musanze FC yatsinze ibitego nkibyo Bugesera FC, uwabonetsemo ibitego bike ni uwahuje Etincelles FC yanganyije na Rutsiro ubusa ku busa.

    Etoile de l'Est FC, Gicumbi FC na Bugesera FC niyo makipe yatsinzwe ibitego byinshi mu izamu ryayo aho hinjiyemo ibitego 3, ikipe itinjije igitego ni Etincelles FC, Rutsiro FC, Etoile de l'Est FC, Mukura VS&L , Marines FC, Espoir FC na Gorilla FC.

    Ikipe ya Police FC niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu izamu ry'ikipe ndetse yo ntiyinjizwa igitego na kimwe, hari mu mukino yatsinzemo Etoile de l'Est ibitego bitatu ku busa aha kandi niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu minota 45 aho yatsinzemo bibiri.

    Shampiyona y'u Rwanda irakomeza kuri uyu wa kabiri ndetse no ku wa gatatu hakinwa umunsi wa kabiri mu kiciro cya mbere.

    Iyi mikino kandi yose ikaba yarakinwe abafana bemerewe kuyireba, ni nyuma yaho baherukaga ku bibuga muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi, kugirango bemererwe gukurikirana shampiyona nuko babanzaga kwerekana ko bipimishije Koronavirusi ndetse bakagaragaza ko nta bwandu bafite ndetse no kuba barakingiwe inkingo zombi zayo.

    Imikino y'ikiciro cya kabiri nayo mu bagabo mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 batangiye gukina mu mpera z'iki cyumweru gisojwe.

    Uko imikino yagenze:
    Group A
    Rwamagana City 2-1 Amagaju FC
    Esperance SK 2-2 Impessa FC
    Nyanza FC 0-1 Alpha FC
    Nyagatare FC 7-1 AkageraFC
    Rugende FC 1-2 Sunrise FC

    Group B:
    Aspor FC 3-1 Interforce FC
    University of Rwanda 2-3 Giticyinyoni
    Heroes FC 1-1 La Jeunesse
    Gasabo United 2-1 United stars
    As Muhanga 3-2 Intare FC

    The post Umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-umwaka-wa-2021-2022-wabonetsemo-ibitego-16-umukino-umwe-niwo-wabuzeho-igitego-ibyaranze-uyu-munsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-umwaka-wa-2021-2022-wabonetsemo-ibitego-16-umukino-umwe-niwo-wabuzeho-igitego-ibyaranze-uyu-munsi

  • Kamonyi: Ikoranabuhanga riracyagora abahesha b'inkiko batari ab'umwuga mu kurangiza imanza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahesha b'inkiko batari ab'umwuga barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'utugari ndetse n'abashinzwe irangamimerere, barasaba ko bajya bahugurirwa hamwe kugirango babashe gutanga ubutabera nyabwo ku bafite ibibazo byo kurangirizwa imanza.

    Ibi babigarutseho mu nama yahuje abakozi bashinzwe Irangamimerere, hamwe  n'Umuryango Nyarwanda Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) usanzwe ukora ubuvugizi mu bijyanye n'Ubutabera n'uburenganzira bwa Muntu.

    Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Nyamiyaga akaba ahagarariye bagenzi be, Nduwumwami Deo avuga ko abahesha b'inkiko batari ab'umwuga bahawe amahugurwa yo kujya barangiza imanza z'abaturage ariko ntibayarangiza kandi nyamara ngo usanga ibibazo byariyongereye ndetse bikomeye kubera ko inteko zahuzaga abaturage zari zarahagitswe. Asaba ko bajya bahugurirwa hamwe kuko nabo bibafasha kurushaho kumenya amategeko mashya.

    Yagize ati' Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga barahuguwe ariko ibyo bahuguwemo ntabwo babirangije kandi no kuba barahuguye abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Umurenge gusa si byiza kuko usanga abaturage batugana twese. Kuva mu kagali dukwiye guhugurirwa hamwe kugirango n'uhuye n'ikibazo abaze mugenzi we nkuko dusanzwe tubikora'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umwe mu mirenge yo muri aka karere utashatse ko dukoresha amazina ye n'amafoto, yatubwiye ko basabwe kujya barangiza imanza biciye muri sisiteme yashyizweho, ariko kugeza ubu ngo hari ibitaranoga ngo bafashe  abaturage babone ubutabera. Gusa avuga ko bizera ko bizakemuka, ariko kuri we na none akavuga ko abari barasabye kurangirizwa imanza arimo kubafasha,  akazabishyiramo nyuma.

    Visi Perezida wa Komite Mpuzabikorwa y'Urwego rushinzwe ubutabera muri aka karere, Me Kanyarushoki Juvens, avuga ko hari abakivuga ko bagorwa n'Ikoranabuhanga ariko bagiye kubasabira ko bahugurwa kuko ntawabasha kurangiza urubanza atazi amategeko, kuko ngo abenshi bahabwa kurangiza imanza ntayo bize. Avuga ko hari umuyobozi w'umurenge n'uw'Akagari usanga abenshi nta mategeko bazi bigatuma abafite ibibazo bitinda kubera ubumenyi buke. Gusa ngo bose bazahugurwa kugirango umuturage watsinze ahabwe uburenganzira bwe.

    Me Kanyarushoke Juvens.

    Umukozi wa Ihorere Munyarwanda Organization(IMRO)ushinzwe gukurikirana ibikorwa byawo, Mugisha Jules avuga ko batangira bari bagamije kureba niba sosiyete sivile yafasha gutanga ubutabera, agashimangira ko basanze hari ikigomba gukorwa kugirango haboneke amahugurwa ku basaba serivisi zo kurangiza imanza ndetse no guhugura abagira uruhare mu gutanga ubutabera.

    Yagize ati' Dutangirana n'iyi miryango 30 ikora mu butabera, twari tugamije kureba niba sosiyete sivile yafasha mu gutanga serivisi z'ubutabera kandi byagenze neza, ariko twasanze hari ibigomba kwitabwaho. Aba bakozi bashinzwe irangamimerere ku mirenge n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bose tugiye kubasabira ko bahugurwa maze bashobore gutanga ubutabera kubabukeneye kuko iyo ubutabera butinze ntacyo bumarira ubusaba'.

    Nubwo aba bahesha b'inkiko batari ab'umwuga basaba guhugurwa mu ikoranabuhanga, banagaragaza ko n'abafasha abaturage gushyira ibirego, imyanzuro no gusaba serivisi zitandukanye bigikomereye ndetse bigatuma bahendwa ku kiguzi kuko usanga mu mirenge y'icyaro hari abantu babiri mu murenge bakora, ibyo bigatuma baka abaturage ikiguzi kiri hejuru.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ikoranabuhanga-riracyagora-abahesha-binkiko-batari-abumwuga-mu-kurangiza-imanza/

  • Uvuga ibibi ukamusubiza ibibi uba ubaye nka we – Minisitiri Gatabazi abwira urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w
    Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w’abavuna nabi u Rwanda

    Ibi Minisitiri Gtabazi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, amahugurwa y’iminsi itanu, yitabiriwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, baturutse mu gihugu hose.

    Minisitiri Gatabazi yagaragarije urwo rubyiruko ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nka Twitter, YouTube, Facebook, WhatsApp, Instagram n’izindi zinyuranye, rigenda rifata indi ntera, yaba mu Rwanda no hanze yarwo, mu kuzikwirakwizaho amakuru agezweho hakaba abazifashisha nk’umuyoboro wo kuvuga nabi u Rwanda.

    Yagize ati “Bariya bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda no kuruvuga uko rutari, ni inshingano bihaye kandi bafitemo inyungu zabo bwite. Kuburizamo ibyo batangaza, bisaba ko mwe nk’urubyiruko muhaguruka mukabigira ibyanyu. Mufite amakuru nyayo ku Rwanda, musobanukiwe n’aho rwavuye, ibyo rugezeho n’aho rugana, mukabiheraho munyomoza ibyo binyoma. Ibyo nta muntu uzaturuka ahandi ngo aze kubidukorera atari mwebwe ubwanyu”.

    Minisitiri Gatabazi agira urubyiruko inama yo kutifashisha ibitutsi mu gusubiza abavuga nabi u Rwanda nk’uko abaruharabika babigenza.

    Ati “Umuntu ukoresha imvugo mbi, ibitutsi n’andi magambo asebanya, iyo umusubije mu buryo busa n’uko yabigenje ntaho uba utaniye na we. Umuco wacu nk’Abanyarwanda udutoza gusubiza no gusobanura ibintu mu kinyabupfura. Mu mwanya wo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga uta igihe ngo uratukana na bo, fata umwanya wawe urebe kimwe cyangwa byinshi mu byiza ku Rwanda waratira abandi. Usobora kubifotora, kubivuga mu magambo cyangwa kubyandika ukabisangiza abandi. Kandi ndemeza ko mu bagukurikirana, ntihabura kubonekamo abagira ibyo bakunda, bakaba banabihererekanya mu bandi, bakagira n’amatsiko yo kuza kubisura, igihugu kikaboneraho no kwinjiza amadevise”.

    Benshi mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko bakoresha imbuga nkoranyambaga bazirebaho ibyatangajwe yaba ku Rwanda no hanze yarwo, kenshi bakanayakwirakwiza mu bandi.

    Ariko ngo hari nk’inkuru, cyane cyane zivuga ibibi ku Rwanda bajyaga basoma, yewe hari n’abazitanzeho ibitekerezo, bo bagahitamo guceceka, ntibagaragaze uruhande bahagazeho; ari nabyo bagiye gukumira.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi mu gihugu hose biyemeje kongera imbaraga mu gukumira abagoreka amateka y’u Rwanda

    Anny Benilde Uwonkunda, umwe mu rubyiruko rw’Abakorerabushake, yagize ati “Twe nk’abantu bari mu gihugu, ibintu byose bikorwa tuhibereye, tubizi neza kuruta abicara ku mashini iyo bari mu mahanga bakirirwa bagaragaza u Rwanda uko rutari, byibura batanabanje gusobanuza cyangwa ngo bahigerere. Icyo bamwe muri twe twaburaga ni ubukangurambaga nk’ubu butwereka uburemere bigira ku gihugu cyacu. Ubu twiyemeje gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru y’ukuri, agaragaza ibyiza igihugu kigenda kigeraho, dore ko ari na byinshi cyane”.

    Urubyiruko rw’Abakorerabushake 52 baturutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bahagarariye abandi bamaze iminsi mu biganiro, barimo guhabwa n’inzobere ndetse n’inararibonye, zibaganiriza ku ngingo zitandukanye zifitanye isano n’umutekano w’igihugu, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikaba birimo kubera mu Ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.


    source : https://ift.tt/3nPh8t4

  • Uruhisho u Rwanda rujyanye i Glasgow aho Isi igiye gusasa inzobe ku iyangirika ry’ibidukikije – #rwanda #RwOT

    U Rwanda narwo ruzitabira iyi nama mpuzamahanga izamara iminsi 12, aho itsinda ryarwo rizaba riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, mu gihe Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, uri mu bagize ibiganiro bigamije gutuma ibihugu byose byemeranya ku gihe cya nyacyo bigomba kuba byageze ku ntego byihaye mu bijyanye no kugabanya umwuka wangiza ikirere, na we azitabira iyi nama.

    Muri iyi nama, ingingo eshatu nizo zizibandwaho cyane, zirimo gushyiraho igihe gihuriweho ibihugu byose bizaba byageze ku ntego byiyemeje yo kugabanya umwuka wangiza ikirere.

    Ubusanzwe, ibihugu nibyo byiha intego y’umwuka wangiza ikirere bizagabanya ndetse n’igihe bizakorerwa. U Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego mu 2050, naho u Bushinwa bikaba mu 2060, mu gihe ibindi bihugu ari mu 2040 cyangwa se mbere na nyuma yaho.

    Icyo cyo kwemeranya igihe nikirangira, iyi nama izanagaruka ku kibazo kimaze iminsi kigarukwaho, aho usanga ibihugu bidatangaza amakuru y’ukuri ku ngano y’umwuka wangiza ikirere byagabanyije, rimwe bikavuga ko uwo byagabanyije ari mwinshi nyamara ari muke. Indi ngingo y’ingenzi ni ugushaka amafaranga azashorwa mu bikorwa birimo ishoramari rizatuma ibikorwa byo kugabanya umwuka wangiza ikirere rishoboka.

    Nk’urugero, u Rwanda rufite intego yo kuzagabanya umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% kugera mu 2030, bivuze ko ruzakumira toni miliyoni 4,6 z’umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere. Kugira ngo ibyo bigerweho, u Rwanda rugomba gukora ibikorwa birimo kugabanya imodoka zikoresha mazutu na lisansi, hakibandwa ku zikoresha amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ikirere, ibyo bikajyana no gutera ibiti, gufasha abaturage kureka gukoresha inkwi mu guteka n’izindi ngamba zitandukanye. Ibyo byose bikeneye amafaranga.

    U Rwanda rusabwa iki?

    Kugira ngo ibyo byose bigerweho, u Rwanda rukeneye miliyari 11$ kugera mu 2030, amafaranga aruta gato umusaruro mbumbe w’ubukungu bwarwo. Kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rwifuza ko ibihugu bikize, ari nabyo bigira uruhare rukomeye mu bikorwa byangiza ikirere cyane, bifata iya mbere mu gutanga umusanzu uzatuma ibihugu bishyiraho ingamba zo guhangana n’iyangirika ry’ikirere, ndetse no kwirinda gukomeza kucyangiza.

    Izi ngamba ziri mu byiciro bibiri; hari uguhangana n’ingaruka zamaze kubaho kubera ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, nko guhangana n’imyuzure ndetse n’ubushyuhe bukabije bushobora kwangiza imyaka mu mirima n’ibindi birimo indwara, byitezwe ko zizagera ku bantu, amatungo n’ibihingwa.

    Nko mu rwego rw’ubuhinzi, ingamba zo muri iki cyiciro cya mbere zirimo gukora ubushakashatsi ku bundi bwoko bw’imbuto z’ibihingwa zishobora kwihanganira izuba rikabije, kuko izisanzwe zitagifite ubushobozi bwo kwera neza kubera ihindagurika ry’ikirere. Muri iki cyiciro, u Rwanda rukeneye miliyari 5,3$.

    Ku rundi ruhande, hari ugushyiraho ingamba zo mu cyiciro cya kabiri, zigamije gukomeza gukumira ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi, binyuze mu kugabanya umwuka wangiza ikirere uturutse mu bikorwa bya muntu. Ibishobora gukorwa muri iki cyiciro harimo gutera amashyamba, gukoresha ingufu zishingiye ku mashanyarazi n’ibindi bitandukanye. Muri iki cyiciro, u Rwanda rukeneye nibura miliyari 5,7$ kugera muri 2030.

    U Rwanda rukomeje ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, aho rufite umugambi wo gukoresha utumodoka dukoresha amashanyarazi mu ngendo rusange

    Birumvikana ko aya mafaranga ari akayabo, ndetse bigoye ko Leta y’u Rwanda yayishakamo yose, ari nayo mpamvu ibihugu bikize biri gushishikarizwa gushyigikira imigambi nk’iyi izatuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakomeza kwikorezwa urusyo nyamara nta ruhare runini bifite mu guteza ibi byago by’iyangirika ry’ikirere.

    Nk’urugero, Afurika igira uruhare rwa 4% mu mwuka wangiza ikirere woherezwa uvuye ku Isi, mu gihe u Bushinwa bwa mbere bwoherezayo 28%, bugakurikirwa na Amerika yohereza 15% by’umwuka wose uba waturutse ku Isi. Ikbazo ni uko ibihugu byo muri Afurika ari byo bigirwaho ingaruka zikomeye n’iyangirika ry’ikirere, kuko ubukungu bwabyo bushingiye ku buhinzi n’ibindi bikorwa nk’uburobyi n’ubworozi, kandi byose bikaba bigirwaho ingaruka zikomeye n’iyangirika ry’ikirere.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere giteye inkeke, bityo ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku bihugu byose yo gushyiraho uburyo bwo guhangana nacyo.

    Yagize ati “Dushobora guhangana n’ibibazo bikomeye igihe dufatanyije dufite intego imwe. Niyo mpamvu u Rwanda rufite icyizere ko COP26 izagera ku bwumvikane bwuzuye ku bibazo bikomeye [bizaganirwaho], birimo ishyirwaho ry’igihe cyo kubahiriza amasezerano y’i Paris [aho buri gihugu cyiyemeje ingano y’umwuka wangiza ikirere kizagabanya], gushyiraho amabwiriza azagenga iyubahirizwa ry’igabanywa ry’umwuka wangiza ikirere ndetse [no gushaka] amafaranga akenewe duhanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kubana n’ingaruka zamaze kutugeraho.”

    Muri iyi nama, ibihugu birimo u Bushinwa na Amerika byari byitezweho kuzagaragaza aho bigeze intego zo kugabanya umwuka wangiza ikirere, uretse ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko hagaragaye ubwumvikane buke mu mishyikirano itegura iyi nama, asaba ko Isi ikwiye kugirirana icyizere kugira ngo igere ku ntego yihaye.

    Biteganyijwe ko bitarenze mu 2100, ubushyuhe bw’Isi bugomba kuguma kuri dogere Celcius ziri munsi ya 1,5C, kuri ubu, buracyari munsi ya 1,1C. Izi dogere ziramutse zizamutse zikagera nko kuri 2C, byagira ingaruka zikomeye ku buzima abantu babamo uyu munsi kuko imyuzure yakwiyongera mu bice byose by’Isi, ibihingwa byinshi bigatakaza ubushobozi bwo kwera, ubutaka bugakamuka cyane, indwara nyinshi zigatera, amazi akaba ingume mu bice bimwe na bimwe by’Isi, ku buryo ikiguzi cyo guhangana n’ibyo bibazo byose, kiri munsi cyane y’icyo byatwara mu kwirinda ko Isi yinjira muri ako kaga.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko “Kugira ngo Isi igere ku ntego yihaye mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ibihugu bisabwa ubushake bwo gushora imari mu bikorwa birambye byo kurengera ibidukikije. COP26 ni amahirwe Isi ibonye yo gusezera ku ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, urusobe rw’ibinyabuzima rukongera rukisuganya, mu gihe turinda ibisigaye.”

    Muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyagaragaje umugambi muremure wo kugabanya umwuka wangiza ikirere rwoherezayo, aho uwo mugambi ugena ko ibi bizagerwaho mu 2050, ariko mu 2030, 38% by’uwo mwuka bikazaba byaragabanyijwe.

    Mu bindi bikorwa u Rwanda rwakoze muri iki cyiciro, harimo gutera amashyamba ku buso bungana na 30,4% bw’igihugu, korohereza abaturage gutekesha gaz, aho kuba amakara n’inkwi.

    Byitezwe ko mu 2030, nibura 30% bya moto ziri muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu gihe imodoka zigomba kuba ari 8%, izitwara abantu mu buryo bwa rusange zikaba ari 20% ndetse na 25% bw’izindi modoka zisanzwe. Moto zirenga 7000 ziri muri gahunda yo gutangira gukoresha amashanyarazi vuba, zivuye ku gukoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Ishoramari rizagira uruhare rinini muri ibi bikorwa

    Muri za miliyari 11$ akenewe kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zarwo, amwe muri yo azaturuka mu bikorwa by’abashoramari, aho u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rube icyicaro cy’ishoramari mu bijyanye no kurengera ibidukikije muri Afurika (green investment).

    Ni muri urwo rwego Leta yashyizeho Ikigega cya Fonerwa kimaze kwakira ishoramari rya miliyoni 217$ kuva cyashingwa, ari kugenda ashorwa mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere.

    Irindi shoramari rizakururwa binyuze mu bikorwa birimo kugabanya imosoro cyane cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi, sitasiyo zazo ndetse n’ibindi byuma zikoresha, ibi byose bikaba byitezweho kongera umubare w’abashoramari bifuza kuzizana mu Rwanda.

    Ibi byose kandi byitezweho kuzagabanya ikiguzi u Rwanda rukoresha rutumiza ibikomoka kuri peteroli, bigize 16% by’ibyo u Rwanda rutumiza hanze, bingana na miliyoni 411$. Ibi bisobanuye ko kugabanya ingano ya peteroli ikenerwa mu Rwanda, bizahita bigira ingaruka nziza ku kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, bityo ubukungu bw’igihugu burusheho guhagarara neza.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zizahabwa umwanya munini mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya umwuka wangiza ikirere

    Moto zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Rwanda

    Kugira ngo intego rwihaye zigerweho, u Rwanda rwatangiye gushishikariza abantu gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi aho kunamba ku zikoresha ibikomoka kuri peteroli

    Mu kwirinda imyotsi ituruka mu icanwa ry’ibiti no kwangiza amashyamba, Leta y’u Rwanda imaze igihe ishishikariza abaturage gukoresha gaz

    Umushinga Green Gicumbi, ni umwe mu yo u Rwanda rwatangije igamije gutera amashyamba mu duce yari atangiye gucikamo

    source : https://ift.tt/3BxYeMn

  • Ese birashoboka gukemura burundu ikibazo cy’imiturire y’akajagari mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ku rundi ruhande ariko, ufashe akanya ugatemberera mu duce turimo Muhima, Kimisagara, Gitega, Kinamba n’ahandi uhasanga za nyubako nto ndetse zishaje ku rwego bamwe bavuga ko zitakijyanye n’Umujyi wa Kigali.

    Muri Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera, gikubiyemo imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi.

    Ni igishushanyo giteganya ko abatuye mu kajagari bashaka kuvugurura imiturire yabo, buri umwe ashobora kubikora ku giti cye cyangwa bakishyira hamwe bakiyemeza kubaka nyuma bakazagabana inzu.

    Ikibazo cy’imiturire y’akajagari cyangwa abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo ari icy’Umujyi wa Kigali gusa ahubwo kiri hirya no hino mu gihugu.

    Muri Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yemeje igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’igihugu.

    Ubuhinzi bwagenewe 47,2% by’ubuso bw’igihugu, amashyamba yahariwe 29,3%, imiturire n’ibikorwaremezo ni 15%, mu gihe amazi n’ibishanga bibungabunzwe ari 8,5%.

    Aha hantu hatuwe ariko ntabwo hose ariko hagenewe guturwa kuko usanga hari abagituye mu misozi, mu bishanga, hafi ya za ruhurura n’ahandi usanga hari inyubako zishaje zenda kugwa kuri ba nyirazo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kurandura imiturire y’akajagari bishoboka.

    Ati “Iki kibazo cy’imiturire y’akajagari kizarangira. Cyane rwose kizarangira kuko ni nayo mpamvu dushyiraho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.”

    Hari gutegurwa amabwiriza mashya ashobora gushyira iherezo ku miturire y’akajagari

    RLMUA yateguye amabwiriza yo kugira imiturire myiza ijyanye n’igihe. Yakozwe ku bufatanye n’inzego zifite imiturire mu nshingano zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo gishinzwe imyubakire, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Mukamana yavuze ko ayo mabwiriza yita ku ruhare rw’abaturage mu kugena itunganywa ry’ahantu hagenewe gutura.

    Ati “Muri ayo mabwiriza harimo uburyo abaturage bazajya bagira uruhare mu gutunganya ahantu ho guturwa. Kuko urabona hari nk’ahantu haba hagenewe guturwa ariko hakiri n’icyaro , kujya gukatamo ibibanza ugasanga biragorana.”

    Yakomeje agira ati “Cyangwa ugasanga abantu barajya gutura ahantu hatari ibikorwaremezo […] bya bindi bitubyarira utujagari, nka tumwe twagiye tubona za Runda, Muyumbu n’ahandi usanga abantu bajya kubaka ahantu hatari ibikorwaremezo, ugasanga bije nyuma yo kubaka kandi ubundi mu miturire myiza, ibikorwaremezo nibyo bibanza gushyirwa ahantu.”

    Mukamana avuga ko hazashyirwaho inzego zihagarariye abaturage zishinzwe kureba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa bakagira uruhare mu kugena imikoreshereze y’ubutaka bwabo ariko hagamijwe kugera ku miturire myiza ijyanye n’igihe kandi idahutaza umuturage.

    Bivugwa ko nibura abanyarwanda 61% batuye mu buryo butajyanye n’igihe cyangwa se akajagari, ku buryo mu gihe ayo mabwiriza yaba yubahirijwe hari icyizere cyo kugabanya cyangwa se kurandura imiturire y’akajagari.

    Mukamana ati “Ubirebesheje amaso, ubona ko bikabije ko dufite utujagari twinshi. Gusa icyo twavuga ntabwo amazi ararenga inkombe, kubikosora ni uko tuvuga ngo ibishushanyombonera biri gushyirwaho, tubyubahirize uko byakabaye nta kubica ku ruhande.”

    “Twubahirize ibishushanyombonera kandi abaturage bafashwe kugira ngo ahantu ho kubaka habe ari ahantu heza, hajyanye n’igihe kandi hari ibikorwaremezo. N’ubwo hari utujagari twumva abantu bafashe ingamba tukavuga ngo abari mu byaro hari imidugudu bagomba kuzaturamo, abazatura mu mijyi hubahirizwe ibishushanyombonera.”

    Ubushobozi n’abayobozi batanga impushya zo kubaka ahatari ngombwa…

    Ni kenshi hirya no hino by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, usanga abaturage barubatse inzu zikuzura nyuma y’igihe igishushanyo mbonera kigaragaza ko aho hantu hatagenewe kubakwa cyangwa se hubatse ibinyuranye n’ibiteganywa n’icyo gishushanyo mbonera.

    Ku rundi ruhande ariko, aba baturage bagaragaza ko kugira ngo bubake baba bahawe uburenganzira n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ariko nyuma haza ubuyobozi bwisumbuye bukabategeka gusenya.

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, Mérard Mpabwanamaguru, aherutse kubwira itangazamakuru ko ahashyirwa inzu z’akajagari usanga ari ahantu hatagenewe kubakwa, bityo bigakorwa n’abantu bafite izindi nyungu.

    Ati “Ubundi inyubako yose yubakwa bitewe n’icyiciro iherereyemo, iba igomba kuba ifite uruhushya. Ikintu rero cyaba cyubatse kidafite uruhushya kiba kigiyeho mu mwijima ndetse n’uwaba wakigizemo uruhare wese aba ashobora gukurikiranwa.”

    Yakomeje agira ati “Ariko ikibanza ni uko icyo kintu kibanza kikavaho. Icyo ikintu cyashyizweho mu buryo bw’akajagari gikurwaho, nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza ko yaba yabifashijwemo n’uwo ariwe wese ngo yubake ibintu adafitiye uruhushya, itegeko ntabwo ribyemera.Uruhushya rutangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”

    Mpabwanamaguru avuga ko abayobozi cyangwa abakozi bagaragaraho kugira uruhare mu iyubakwa rinyuranyijwe n’amategeko babihanirwa.

    Ikindi kibazo ni icy’abaturage basabwa kubaka bajyanisha n’imyubakire iteganywa n’igishushanyombonera bakagaragaza ko amikoro ari ikibazo cyane ko inyubako baba bafite ari izo baba barubatse cyera nabwo zidahenze.

    Mukamana avuga ko mu mabwiriza mashya, abafite ikibazo cy’ubushobozi bagirwa inama yo gushaka abandi babufite bakwifatanya cyangwa bakaba bagurisha bakajya kubaka ahantu bafitiye ubushobozi.

    Ati “Ntabwo wabwira umuturage ngo ajye kubaka ibidahwanye n’ubushobozi afite, niba ubutaka bwe bwaragenewe ikintu abona adafitiye ubushobozi bwo kubakaho, inama wamugira ni uko ubwo butaka yabugurisha akajya kubaka ahantu afitiye ubushobozi.”

    Ubuyobozi bwa RLMUA, bugaragaza ko ibishushanyo mbonera bikorwa biteganya ahantu henshi ho gutura, haba mu Mujyi ndetse n’Imijyi yunganira Kigali, ku buryo abaturage bose bashobora kwibona ahahwanye n’ubushobozi bwabo.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, kandi cyashyizeho Politiki y’Ubutaka igamije gutunganya imiturire mu Mijyi n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka nko gutuza abantu benshi ahantu hato [IDP Model Village].

    Izindi ngamba zigamije kurandura ikibazo cy’imiturire y’akajagari zirimo kubaka inzu ziciriritse nyinshi zashobora gutuzwamo abantu.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko uyu munsi abaturarwanda basaga miliyoni 12 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050 bazaba ari miliyoni 22.

    Ni mu gihe kandi ubucucike bw’Abanyarwanda buzava ku baturage 415 kuri kilometero kare imwe bwariho mu 2012 bukagera ku baturage 1000 kuri kilometero kare imwe mu 2050.

    Ibice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali biri mu kajagari

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kubahiriza ibiteganywa n’ibishushanyo mbonera byafasha mu guca burundu akajagari

    source : https://ift.tt/3Byc4yc

  • Lt Col Rugumire yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.”

    Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

    Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021 saa cyenda mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.


    source : https://ift.tt/3nPoQ6u

  • Urupfu rw’Umunyarwandakazi wakinaga Film wari ufite ibilo 300 rwashenguye benshi #rwanda #RwOT

    Uwimana Ingabire Jacqueline AKA Maneke wari usanzwe ari n’umukinnyi wa Film, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro akaba yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nk’uko tubikesha Channel ya Big Tow TV.

    Uwimana Ingabire Jacqueline yagaragaye mu biganiro kuri YouTube Channel avuga ko agiye gukora siporo kugira ngo umubyibuho we ugabanuke kuko yumvaga ukabije.

    Muri ibyo biganiro hari ubwo yigeze gutebya avuga ko yiufuza kuzaba Miss Rwanda dore ko hari n’akazina k’agatazirano bajyaga bamwita ka Miss Manekee.

    Uyu mubyeyi wari ufite ibilo 300 mu minsi ishize havuzwe inkuru y’uburwayi bwari bwatumye ajyanwa mu bitaro ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kumufasha kuko yari arembye cyane.

    Uwimana Ingabire Jacqueline wari usanzwe akora akazi k’ubucuruzi i Musanze, yafashwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse na Stroke ari na bwo yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ari na ho yari atuye.

    Gusa nyuma yajyanywe mu bitari bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK ari na ho yari arwariye.

    Big Town TV yanamusuye aho yari arwariye mu bitaro, itangaza ko atari akibasha kuvuga mu gihe mu bihe byatambutse yari umunyarwenya uryoshya ikiganiro dore ko yanakinaga Film.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urupfu-rw-Umunyarwandakazi-wakinaga-Film-wari-ufite-ibilo-300-rwashenguye-benshi

  • Serge Iyamuremye yavuze impamvu yashikamye ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yataramiye abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival nyuma ya Israel Mbonyi na Aline Gahongayire baherukaga bo muri iki cyiciro cy’abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

    Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Serge Iyamuremye yabanje kuganirizwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky. Yamubajije uburyo yasobanura umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Mu gusubiza undi ati 'Nta kindi kintu nigeze nkora uretse umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana guhera mu 2012. Umuziki w’icyo gihe n’ubu biratandukanye. Mbere wajyaga kuririmba ahantu bakaguha amazi yo kunywa ariko ubu biratandukanye. Ibintu ntibikiri nka mbere. Amafaranga ari kuza buhoro buhoro mu muziki wo kuramya Imana.'

    Uyu muhanzi yanavuze ko impamvu yashikamye ku gukora umuziki wo kuramya Imana ari ukugira ngo abantu bakomeze kwizera Imana no kuyigandukira.

    Ati 'Intego yanjye; ni ukugira ngo abantu bizere ibyo turirimba, ibyo tuvuga n’ibyo tubabwiriza kuko twizera ko ari ukuri. Ntabwo nkuze cyane nakagombye kuba ndi ahandi hantu, kuba nariyemeje gutanga ubutumwa muri ubu buryo ni uko mbona hari ikintu bihindura mu buzima bwanjye.'

    Yahise aririmba indirimbo zitandukanye zirimo 'Biramvura’, 'Amashimwe’, 'Nta wundi nambaza’, 'Yesu agarutse’, 'Arampagije’ n’izindi zitandukanye.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Serge-Iyamuremye-yavuze-impamvu-yashikamye-ku-muziki-wo-kuramya-no-guhimbaza.html