Blog

  • Bari muburyohe bw'urukundo!The Ben yasohoye amashusho arikumwe n'umukunzi we Miss Pamella ku mucanga [Video] #rwanda #RwOT

    Muri ayo mashusho The Ben bigaragara ko ariwe uri gufata amashusho yabo bari kwiruka, The Ben ari imbere, umukunzi we Uwicyeza Pamella ari inyuma ari kuza amukurikira ubona ko yarushye.

    Ni ubwa mbere hagiye hanze amashusho ya Miss Pamella yambaye ikabutura ndetse bikajya hanze nyuma y'igihe abantu babimubaza ku mbuga nkoranyambaga akaruca akarumira cyane ko akunda kwambara amapantalo ndetse n'amakanzu ageze ku birenge.

    Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzania ari kumwe n'umukunzi we aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bari-muburyohe-bw-urukundo-the-ben-yasohoye-amashusho-arikumwe-n-umukunzi-we

  • Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo #rwanda #RwOT

    Umubiri w'umugabo (igitsina gabo) ufite ibintu byinshi bitangaje biwihishemo bidapfa kubonwa na buri , bimwe bigaragara imbere mu mubiri ibindi bishobora kubonwa n'amaso y'umubiri.

    Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa rooziato tugiye kubagezaho ibintu bitanu bitangaje byihishe mu mubiri w'umugabo.

    • Abagabo basaza bironderereza

    Burya uruhu rw'abagore rutakaza poroteyine yitwa kolajene mu buryo bworoshye kurusha uruhu rw'abagabo uko imyaka igenda yiyongera. Ibyo rero bigatuma uruhu rw'abagabo rutinda gukanyarara no kuzana iminkanyari ugereranije n'uruhu rw'abagore, kabone n'ubwo abagore ari bo bita ku ruhu cyane cyane mu isura(mu maso) ariko akenshi burya uko bahitaho cyane ni nako hangirika mbere y'ah'abagabo.

    • Abagabo bafite ubushobozi bwo kuvubura amashereka

    Nibyo rwose wabisomye neza abagabo umubiri wabo ufite imvubura zivubura amashereka. Gusa gutanga amashereka ku mabere y'umugabo bifatwa nk'ubusembwa(anomalies). Ibi bibaho gusa iyo ingano y'umusemburo wa porolakitine wazamutse mu mubiri w'umugabo bitewe no gukoresha imiti imwe n'imwe cyangwa se ibiyobyabwenge bituma umuntu asonza ku buryo bukomeye.

    • Uruhara ni umwihariko w'abagabo

    Uruhara ni kimwe mu bintu umwana azungura ku mubyeyi we rukaba ari utumenyetso tugaragara kuri koromozome X y'umubyeyi w'umugore.

    Gusa iyi si yo mpamvu yonyine yo kuzana uruhara ku bagabo kuko hari izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara, gusa iyo umugabo afite uruhara, umwana we w'umuhungu aba afite amahirwe cyangwa se ibyago bingana na 60% kumera uruhara.

    SOBANUKIRWA: Ibitera uruhara nuko warurwanya - YouTube

    Imikorere y'imisemburo ya kigabo ku turemangingo dushinzwe gukora umusatsi ni yo ituma umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora imisatsi mishyashya. Umunaniro udashira, indyo ituzuye na zo ni izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara.

    • Abagabo bagira ibimenyetso bya kigore.

    Nyuma yo guhura kw'intanga ngabo n'intanga ngore, abantu bose baba bafite igitsina kimwe gusa, igitsina gore kugeza ku byumweru bitandatu umwana agisamwa.

    Ibi bivuze ko hatagize igihinduka nyuma y'ibyo byumweru abana bose bajya bavuka ari abakobwa. Koromozome X na Y ni zo sishinzwe kugaragaza igitsina cy'umwana, iyoo zihuye ari X ebyiri umwana aza ari igitsina gore naho haba hahuye X na Y umwana akazavuka ari umuhungu.

    Mu minsi ya mbere yo gusama rero, mbere ya biriya byumweru koromozome Y ntiba yagatangiye gukora akazi kayo, bityo rero ikazatangira gukora igitsina cy'umwana cyaratangiye kwerekeza ku bugore.

    • Abagabo bagira ubushobozi buke bwo gutandukanya amabara

    Ugereranije n'abagore abagabo usanga ubushobozi bwabo bwo gutandukanya amabara ari buke cyane. Ibi biterwa n'uko ubushobozi bwo gutandukanya amabara buba kuri koromozome X kandi umugabo akaba agira imwe naho umugore akagira ebyiri, ibyo rero bihita byumvikanisha ko ubushobobozi bw'umugore mu gutandukanya amabara bukubye kabiri ubw'abagabo.

    Est-il nécessaire de pouvoir nommer les couleurs pour comprendre ce qui est  jaune ou ce qui est vert ? â€

    Bamwe mu bagabo bagorwa no gutandukanya amabara

    Musinga C.

    The post Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/ibintu-bitanu-bitangaje-ku-bagabo/

  • Messi yatangiye kwifuza kwisubirira muri FC Barcelona kubera ibintu 2 bimugoye I Paris #rwanda #RwOT

    Muri Kanama uyu mwaka,nibwo Lionel Messi yavuye muri Barcelona yari amazemo imyaka 21 ariko yatangiye kuvuga kuri gahunda yo kuyisubiramo kuko yemera ko 'akumbuye byose' ku buzima bwo mu murwa mukuru wa Catlonia.

    Messi yemeje ko azasubira muri Barcelona n'umuryango we nibamara kurangiza amasezerano y'imyaka 2 yasinyiye Paris Saint-Germain.

    Messi yavuze ko we n'umugore we Antonela Roccuzzo bifuzaga kuguma muri Barcelona ariko ubukene bw'ikipe bubangamira icyifuzo cye.

    Mu kiganiro yagiranye na Sport uyu mugabo w'imyaka 34 yagize ati: 'Sinzi igihe amasezerano yanjye na PSG azarangirira.

    'Ariko nanone icyemejwe, kandi kidashidikanywaho, ni uko tugiye kuba muri Barcelona kandi ubuzima bwacu buzaba buhari.

    'Nicyo umugore wanjye ashaka kandi nanjye nshaka.'

    Yagaragaje ko yifuza kuzagira uruhare mu kongera kuzamura Barca kandi akavuga ko 'azishimira' kuba umuyobozi wa tekinike.

    Abajijwe icyo akumbuye i Barcelona,yagize ati “Buri kimwe.”

    'Byari igihe kinini ahantu hamwe, gahunda, imibereho ya buri munsi, njya mu rwambariro nari mpazi nkuko nzi ikiganza cyanjye.

    'Kwimukira i Paris byari impinduka zuzuye. Byasobanuraga kugera ahantu hashya rwose, haba mu mujyi ndetse n'ikipe.

    'Nakunze ubuzima nagize muri Barcelona, ​​iyi kipe kandi ni ikintu nkumbuye nubwo bidasobanura ko ibintu bitameze neza hano.'

    Mu kwerekana isura y'ibyumweru bye bya mbere hamwe na PSG,Messi yavuze ko zari inzozi mbi z'ubucucike bw'imodoka 'budashobora kwihanganirwa' hamwe n'abana be batatu bagowe n'ubuzima bwa hoteli, yongeyeho mu kiganiro cye na Sport ati: 'Twarangiritse aho twari turi mbere.

    'Byose byari byoroshye kandi biri hafi. Najyanaga abana ku ishuri ngasubira mu rugo, hanyuma nkerekeza mu myitozo, ngasubira mu rugo gufata ibyo kurya,nkajya gutora abana.

    'Uyu munsi, nta mwanya mfite wo kujyana abana ku ishuri,gusubira kubatwara nkajya no mu myitozo.'

    Ku wa gatanu, Messi yasimbujwe mu gice cya kabiri mu mukino PSG yahanganaga na Lille nyuma yo kunanirwa kugira uruhare runini mu mikinire nubwo yari agifite imvune.

    Mu ntangiriro z'icyumweru yari afite ikibazo cy'imvune y'imitsi ariko yari yatangaje ko agomba gukina.

    Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yashimangiye ko yakuwe mu kibuga mu rwego rwo kwirinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yatangiye-kwifuza-kwisubirira-muri-fc-barcelona-kubera-ibintu-2-byamugoye

  • Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko umuyobozi mwiza adacika intege imbere y'ibibazo #rwanda #RwOT

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko rw'abakorerabushake ko Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ari isomo  ryiza ku rubyiruko mu gukunda igihugu, ubwitange n'ubuyobozi bwiza.

    Image

    Ibi yabigarutseho kuri uyu munsi wa kane w'ibiganiro birimo guhabwa urubyiruko rw'abakorerabushake 52 bahagarariye abandi ku rwego rw'Igihugu, birimo kubera mu Karere ka Musanze.

    Ni ikiganiro cyagarutse ku gukunda igihugu, indangagaciro z'igihugu n'amahame y'imiyoborere n'ubuyobozi byiza.

    General Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe cyo kubohora igihugu na bo bari urubyiruko, bafata umwanzuro wo kwitangira ku kibohora kandi bari bazi neza ko bahagwa, hakaba hari harimo n'abari bafite ubuzima bwiza.

    Image

    Aya yavuze nka Perezida Paul Kagame wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko gukunda igihugu byatumye babyigomwa baza ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Yavuze ko ibi bigomba kwigirwaho n'urubyiruko rw'uyu munsi, rukamenya ko umuyobozi mwiza kandi agomba kudacika intege imbere y'ibibazo, ahubwo agashaka ibisubizo,kumenya neza abo ayobora nabo bakamumenya ariko cyane cyane akabatega amatwi.

    SRC:RBA

    The post Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko umuyobozi mwiza adacika intege imbere y'ibibazo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/gen-kabarebe-yabwiye-urubyiruko-ko-umuyobozi-mwiza-adacika-intege-imbere-yibibazo/

  • Police HC na Kiziguro SS begukanye Coupe du Rwanda muri Handball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni bwo hasojwe imikino ya Coupe du Rwanda, imikino irangiye ibikombe byegukanywe na Kiziguro SS mu bakobwa, na Police HC mu bagabo.

    Imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru ku bibuga biri inyuma ya Stade Amahoro, aho habanje gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe yari yatsindiwe muri 1/2.

    Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe ya ES Kigoma yatsinze ADEGI ibitego 22 kuri 16, naho mu bagore ikipe ya UR Rukara itsinda UR Gikondo ibitego 39 kuri 24.

    Nyuma haje gukurikiraho imikino ya nyuma (Final), ahabanje umukino wahuje ikipe ya Kiziguro SS na Falcons, umukino warangiye ikipe ya Kiziguro SS ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Falcons ibitego 39 kuri 33.

    Hakurikiyeho umukino w’abagabo wahuje amakipe abiri ahora ahanganye ari yo APR Handball Club na Police Handball Club, umukino urangira Police HC ari yo yegukanye igikombe itsinze APR HC ibitego 25-23.

    Umukinnyi w’irushanwa mu bakobwa yabaye Patricie Mukantabana akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi (36), mu gihe mu bagabo umukinnyi w’irushanwa yabaye Kayijamahe Yves ari nawe watsinze ibitego byinshi 51.

    source : https://ift.tt/3bvH7QU

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#51: Byinshi kuri Hakuzimana Abdou Rashid wavuze ko yari Maneko ya Habyalimana #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#51 kiragaruka ku buzima bwa HAKUZIMANA Abdou Rashid ubu ufunze akurikiranweho ibyaha birimo no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda! Kuva FPR yafata ubutegetsi ntarabaho atuje! Akunda kuvuga ko avugira Abahutu! Ese uyu mugabo uvuga ko yabaye maneko wa Habyalimana yinjiye muri Politiki gute? Byagenze gute ngo abo binjiranye nka ba Hon Fazir na Hon Abas bakomeze we asigare mu bibazo? Bizarangirira he se?.

    Kuya 28 Ukwakira 2021,nibwo Urwego rw'ubushinjacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uyu mugabo uzwi mu biganiro kuri YouTube rumushinja ibyaha byo “guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

    Hakuzimana Abdou Rashid azwi kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite yari aherutse gushinga yise Rashid TV, aho yatangaga ibitekerezo bitavugwaho rumwe.

    Hari nk'ikiganiro yavugazemo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n'Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

    Hari n'aho yakomeje avuga ko mu 'myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye'.

    Hakuzimana w'imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y'u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

    Muri uyu mwaka, abaye uwa gatatu mu bamenyekanye cyane kuri YouTube ufunzwe aregwa iki cyaha cyo gupfobya jenoside bishingiye ku byo yatangaje kuri urwo rubuga.

    Hakuzimana afunzwe nyuma ya Aimable Karasira na Yvonne Idamange bafunzwe muri uyu mwaka, baregwa guhakana cyangwa gupfobya jenoside mu byo batangaje kuri YouTube gusa mu rukiko barabihakanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-51-byinshi-kuri-hakuzimana-abdou-rashid-wavuze-ko-yari

  • Kudahaza umukunzi we byatumye anywa ibinini byongera imbaraga mu gutera akabariro , ubundi biramuhitana #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zimbabwe mu Cyumweru dusoje , havuzwe cyane inkuru y' umugabo w' imyaka 49 y' amavuko , wahitanwe n' ibinini yanyoye mu gihe yari agiye gutera akabariro n' umukunzi we.

    Uyu mugabo witwa Shepherd Chiwara amakuru avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Marowa mu gace ka Nyazura yapfuye ubwo yari mu rugo rw' umukunzi we , witwa Stella Mafarachisi , nyuma y' uko bari bamaze hafi amasaha atatu bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Bivugwa ko uyu mukobwa ari we wabimenyesheje abapolisi mu masaha ya bukeye bwaho kandi nta mukino mubi ukekwaho mu rupfu rwa Chiwara.

    Umuvugizi w'igipolisi mu ntara ya Manicaland, Assistant Inspector Wiseman Chinyoka, yemeje ibyabereye mu Mudugudu wa Maurendi mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize.

    Yavuze: 'Turashobora kwemeza ko Shepherd Chiwara yasuye umukunzi we, Stella Mafarachisi kandi yamaranye igihe nawe mbere yuko bajya kuryama ahagana saa 11h.

    Yakangutse ahagana mu gicuku yinubira ububabare bwo mu gatuza. Ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi apfa nyuma y'isaha imwe n'igice.

    Mafarachisi yihutiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyazura aho yatanze raporo. Nta bikomere byabonetse ku mubiri, kandi nta mukino mubi ukekwa mu rupfu rwe.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/01/kudahaza-umukunzi-we-byatumye-anywa-ibinini-byongera-imbaraga-mu-gutera-akabariro-ubundi-biramuhitana/

  • Gen Kabarebe asanga urubyiruko rukwiye kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw
    Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku mateka yo kubohora u Rwanda

    Ibi Gen James Kabarebe, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yahaye urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, bamaze iminsi bateraniye mu mahugurwa abera mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze.

    Mu kiganiro yabagejejeho kirebana n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, Gen Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko hari byinshi bakwigira ku ngabo zahoze ari iza RPA, zatangije urwo rugamba kuva mu mwaka w’1990. Aho yatanze ingero z’ukuntu urwo rugamba barutangiranye ibibazo by’amikoro menshi ashingiye ku kuba nta bikoresho cyangwa amafaranga bihagije bari bafite, cyo kimwe n’umubare w’ingabo zari nke cyane ugereranyije n’izo bari bahanganye.

    Yagize ati “Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri rutangiye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaje asanga bamwe mu bari ingabo bishwe, inkomere zitabarika zinyanyagiye aho zitabashaga kubona imiti izivura kuko itari ihari. Icyo gihe kandi benshi mu ngabo harimo na bamwe mu bari bazikuriye bari biciwe ku rugamba, abazima bari basigaye na bo bashonje, batakaje byose, umwanzi ushyigikiwe bikomeye abarasa uko yishakiye. Icyizere cyo gutsinda urugamba nticyari kigihari”.

    Yongera ati “Mu by’ukuri wishyize mu mwanya w’umuntu warimo yibonera ibintu nk’ibyo n’amaso ye, wakavuze uti, ibi njemo ntacyo bimaze, nta n’aho byangeza. Ugahitamo kuhava uhunga ngo usame amagara yawe!”

    Ngo kuri Paul Kagame si uku byagenze, kuko yihutiye gushaka igisubizo cy’uburyo bavugurura imirwanire, n’ubwo byanyuze mu nzira zari zigoranye, nk’uko Gen Kabarerebe yakomeje abibwira urubyiruko.

    Ati “Nyakubahwa Paul Kagame ikizere cyo kunesha urugamba cyasaga n’icyayoyotse, yakoresheje ubumenyi n’imbaraga zishoboka mu guhindura imitekerereze y’ingabo no kuzereka ko urugamba rworoshye, barukomeza kandi kurutsinda bishoboka. Ibyo byabaye nk’aho yongereye ikibatsi cy’imbaraga mu bari ku rugamba, barurwana mu buryo butari bworoshye, bifata imyaka ikabakaba ine ariko bigera ubwo barutsinda”.

    Ngo abantu benshi bakunze guhura n’ibibagora, bikabaca intege bataragera ku cyo bifuza kugeraho. Kuri Gen Kabarebe, asanga nta na rimwe umuntu ashobora kugera ku byiza atabanje kunyura mu bimugoye.

    Yagize ati “Abantu benshi bacika intege kubera kugira umutima woroshye. Biba byatewe no kutabanza gufata umwanya ngo bashakishe, cyangwa banatekereze icyo bakora, bagerageze amahirwe ahari n’inzira bacamo ngo bagere ku byiza bifuza. Ibyo bikugira umunyantege nke, ugaherako utsindwa urugamba urimo kurwana, mu gihe uwo muhanganye we akoresha za mbaraga yaharaniye akaba ari we ukomeza kandi akanesha!”

    Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n
    Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo

    Agerageza kubisanisha n’urugamba urubyiruko rw’abakorerabushake ruriho ubu, rwo kuyobora bagenzi babo, mu ntego yabo yo kubaka igihugu gitekanye.

    Gen Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko kubyitwaramo neza, bigomba gushingira ku gukorera ku ntego, gutahiriza umugozi umwe, gukora neza ibintu byinshi nta na kimwe gisigaye inyuma, kurangwa no gusesengura bakamenya ahari ibibazo cyangwa intege nke kugira ngo bishakirwe igisubizo, baharanira ko inshingano zose bazuzuza uko bikwiye.


    source : https://ift.tt/3GFNwHg

  • Rubavu : Abana 4 baburiwe irengero muri 2018 babasanze mu buvumo barapfuye #rwanda #RwOT

    Imibiri y’aba bana yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 ubwo umuntu ukekwaho kwiba inkoko yahungiraga muri biriya buvumo bajya kumurebamo bagasangamo imibiri ya bariya bana.

    Amakuru aturuka muri kariya gace, avuga ko nyuma yo kubona iriya mibiri hitabajwe imiryango ya bariya bana, bakemeza ko ari bo.

    Aba bana ni Tuyubahe Didier wari ufite imyaka 10, Mfitumukiza wari ufite 11, Manirarera Abraham wari ufite 12 na Ahishakiye Hertier wari ufite imyaka 14 y’amavuko.

    Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere inzego z’iperereza zirimo Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bagiye muri kariya gace kongera gukurikirana ibya kiriya kibazo.

    Ubwo baburirwaga irengero tariki 15 Nzeri 2018, ababyeyi babo bahise bitabaza inzego zitangira iperereza ndetse ziza guta muri yombi abagabo babiri ari bo Nshunguyinka Jean na Kavaruganda Francois baje kurekurwa nyuma y’amezi umunani.

    Hari makuru yigeze kuvugwa ko bariya bana mbere yo kuburirwa irengero bari babanje gufungwa bakekwaho gushaka kujya mu mutwe wa FDLR, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugeshi bwamaganye ayo makuru y’ibihuha buvuga ko ibyo ntabyabayeho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abana-4-baburiwe-irengero-muri-2018-babasanze-mu-buvumo-barapfuye

  • Mugiraneza Jean Baptise Miggy yapfushije umubyeyi #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikinwamo na Mbonyingabo Regis akaba umuvandimwe wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, avuga ko aba bakinnyi bapfushije mama wabo ubabyara.

    Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango w’aba bakinnyi, Kiyovu Sports yagize iti 'Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe kandi wihanganishije umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Mbonyingabo Regis ku bwo kubura umubyeyi wabo.'

    Ubu butumwa bwanyuze kuri Twitter ya Kiyovu Sports, busoza bugira buti 'Imana imwakire mu bayo inakomeze abo azise. Uruhukire mu mahoro Mama Migi.'

    Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wapfushije umubyeyi, aherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu Amavubi ubu akaba akinira KMC yo muri Tanzania.

    Yanyuze mu makipe atandukanye akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Kiyovu Sports mu gihe hanze y’u Rwanda yakiniye Azam na Gor Mahia.

    Aya makipe yose nta yindi irihanganisha uyu mukinnyi ufite ibigwi mu Rwanda no mu Karere uretse Kiyovu Sports.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mugiraneza-Jean-Baptise-Miggy-yapfushije-umubyeyi