Blog

  • Kamonyi: Ibibazo ni agatereranzamba mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga #rwanda #RwOT

    Ni ikigo nderabuzima kimwe rukumbi giherereye muri uyu Murenge wa Nyamiyaga, kikaba kandi bugufi n'ibiro by'Umurenge. Haravugwa byinshi mu bibazo birimo Serivise mbi ku bagana Ikigo nderabuzima, abakozi bakora ibijyanye n'isuku bamaze amezi abiri badahembwa, haravugwa uwatsindiye isoko ry'ibijyanye n'amasuku, ariko birangira akazi gahawe undi, haravugwa kandi  umwuka utari mwiza mu bakozi n'ibindi.

    Abaturage batari bake bagana iki kigo nderabuzima, bamaze igihe kitari gito basaba ko hagira igikorwa, hagakemurwa ibibazo bituma badahabwa serivise nziza. Bavuga ko bamwe muri bo bahisemo guhindura aho bivuriza, bamwe bajya ku bigo bitandukanye birimo icya Nyagihamba kiri mu Murenge wa Nyarubaka, abandi bakajya Kamonyi muri Gacurabwenge ndetse ngo hakaba n'abajya hakurya mu karere ka Ruhango, byose ari uguhunga serivise bavuga ko ari mbi, bakemera bagakora ingendo za kure.

    Ibibazo bya Serivise mbi zihabwa abagana iki kigo nderabuzima bivuzwe kenshi, ibijyanye n'umwanda no kutita ku bakozi bakora isuku, cyane ku bijyanye no kubahemba nabyo byaravuzwe ndetse igihe kimwe intyoza.com ijyayo kureba ibijyanye n'umwanda wari umaze igihe uvugwa isanga ibivugwa ari bike, unarebye ntacyahindutse cyane ko n'ubu abakozi bavuga ko amezi abaye abiri batazi umushahara, byumvikane ko umurimo unoze muri ubu buzima ntawo.

    Mu gushaka kumenya ukuri kuri uru ruhuri rw'ibibazo bivugwa muri iki kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, byatumye tumenya byinshi tutari twiteze, birenze ibivugwa n'abaturage. Serivise mbi n'umwanda reka tubishyire ku ruhande, atari uko bidahari, ahubwo tuvuge ku kuba twarasanze hari uwatsindiye isoko rijyanye no gukora isuku ari nawe wakabaye akoresha akanahemba abakora amasuku. Gusa nkuko amakuru yahawe intyoza.com avuga, mu buryo budasobanutse, akazi kahawe utaratsindiye isoko ku mpamvu z'akantu nkuko bivugwa.

    Aha ni igihe umunyamakuru yajyaga kureba ikibazo cy'umwanda uhavugwa: Kamonyi-Nyamiyaga: Umwanda wasimbuye ubuzima mu kigo nderabuzima

    Byageze aho abakozi bakora amasuku bibutsa ubuyobozi bw'ikigo ko bakeneye guhembwa, ariko kubera ko byagakozwe n'uwatsindiye isoko, ibi byajemo agasigane tudatindaho hagati ya Kontabure w'ikigo ndetse n'umuyobozi, birangira abakozi bakora amasuku bamaze amezi abiri nta guhembwa.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatatu w'icyumweru gishize, ahagana ku i saa kumi n'iminota 40, umunyamakuru wa intyoza.com yahamagaye Tuyiringire Emmanuel umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga ashaka ku mubaza kuri bimwe mu bibazo bivugwa ko byabaye agatereranzamba aho ayobora, mu ijwi rituje avuga ko ari mu kazi kenshi ko nahuguka aramuvugisha.

    Hagati aho, umunyamakuru yamwibukije akoresheje ubutumwa bugufi kuri terefone ko ariwe n'ubundi wamushakaga ko kumubwira icyo yamushakiraga yahuguka akaza kuba abizi byaba byiza, niko kumwoherereza ubutumwa ku bibazo ashaka ko baza kuganiraho birimo ikibazo cy'abakora amasuku bamaze amezi abiri badahembwa, Uwatsindiye akazi kagahabwa undi n'ibindi.

    Ku i saa mbiri z'ijoro zirengaho iminota 8, umuyobozi ahugutse yarahamagaye koko, maze ati' Ntugire ngo nakurangaranye, niriwe mu kazi kenshii…. ku buryo ubu ng'ubu rwose aribwo ngisohoka mu biro, uranyihanganira tuzavugane ejo nzaza mu nama ku karere… nzaguhamagara ejo nkuvugishe'. Aha yavugaga yari guhamagara umunyamakuru hari bucyeye kuwa Kane, ariko kugeza kuri uyu wa mbere twinjiye mu kundi kwezi ntawamenya impamvu atubahirije ibyo yasezeranije umunyamakuru.

    Hagati aho kuri uwo wa Kane, umunyamakuru yahamagaye umuyobozi w'Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene kugira ngo amubaze ku bibazo bitandukanye bivugwa ko byabaye agatereranzamba mu kigo nderabuzima ndetse n'ibindi nk'uko twabivuze hejuru. Gitifu yasabye umunyamakuru kwihangana bakazavugana nyuma y'inama ya bucyeye kuwa Gatanu, izaba igamije gucoca byinshi mu bibazo bivugwa muri iki kigo Nderabuzima.

    Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize, bucyeye inama yaraye ibaye, Gitifu Mudahemuka nkuko yari yabyemeye, yahamagaye umunyamakuru amubwira ko koko ibibazo yamubwiye ubwo yashakaga ko baganira, yasanze ari ukuri. Yagarutse ku nama n'abayitabiriye, ariko yirinda kujya cyane mu byo bahavugiye, gusa avuga ko ibibazo basanze atari bike, ko hari imyanzuro basabye ko izashyirwa mu bikorwa, ikaba igomba gutunganywa igashyikirizwa inzego bireba.

    Gusa nubwo Gitifu yavuze kuri bimwe mubyo umunyamakuru yari yamubwiye, akanemera ko yasanze ari byo, hari n'ibindi bibazo byinshi ahanini byose ngo bishingiye ku miyoborere basanze, ariko hano tutari bugarukeho.

    Ku bijyanye n'uwahawe isoko atariwe waritsindiye, Gitifu yemera ko iki kibazo koko bakibonye ndetse basaba ko uwahawe ako kazi azishyurwa n'uwakamuhaye, ko nta faranga ry'ikigo rizasohoka guhabwa utaratsindiye isoko, ku makosa yakozwe mu nyungu z'umuntu ku giti cye. Avuga ko byinshi mubyo babonye hari ingamba zafashwe, ndetse hakaba n'imyanzuro byose bikazakorwa mu nyungu z'umuturage n'imiyoborere myiza, aho kugira ngo abaturage babe aribo babirenganiramo. Abakozi nabo kandi bagomba gukora bashyize hamwe, baharanira kunoza serivise y'ibyo bakora mu nshingano zabo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ibibazo-ni-agatereranzamba-mu-kigo-nderabuzima-cya-nyamiyaga/

  • Kimenyi Yves avuze ibyo umwana we yatangiye kumukorera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Kimenyi Yves uherutse kubyarana imfura ye na Miss Muyango yavuze ko uyu mwana we yatangiye gufata imyambaro ye (ya Kimenyi) akayikomeza ndetse avuga ko amusezeranyije kuzamuha iruhande iteka.

    Kimenyi Yves wamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, akaba n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu abinyujije kuri instagram ye yashyize hanze ifoto ye ateruye imfura ye maze ayiherekesha amagambo agira ati':Yatangiye gufata amashati ya Se, 😁😁nzakuba iruhande iteka ryose muhungu wanjye'

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-avuze-ibyo-umwana-we-yatangiye-kumukorera/

  • Abaramyi Papi Clever n'umufasha we Ingabire Dorcas bari mubyishimo byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Papi Clever ndetse n'umugore we Dorcas Ingabire bamaze kumenyekana kubera kuririmba indirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri 2019 ni bwo Papi Clever na Dorcas basezeranye imbere y'Imana. Nyuma y'umwaka babanye, uyu muryango wibarutse imfura yabo mukwa munani 2020.

    Nyuma y'umwaka umwe bibarutse imfura yabo, uyu muryango ukaba wagiriwe umugisha wo kwibaruka ubuheta, bakaba bibarutse umwana w'umukobwa tariki 30 zukwa cumi 2021. Ni bonkwe!!

    Ubuheta bwa Papi Clever na Ingabire Dorcas

    Source : https://yegob.rw/abaramyi-papi-clever-numufasha-we-ingabire-dorcas-bari-mubyishimo-byinshi/

  • Umukinni wa filime Rosine Bazongere muri bikini ku kibuye (amafoto). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ROSINE Bazongere wamenyekanye nka PURUKERIYE muri filime ica kuri youtube yitwa papa sava. Yagaragaye ari kurya ubuzima ku mazi mumyambaro imenyerewe nka bikini. Kurubuga rwe rwa Instagram yagize ati inyego yubuzima nukwishimisha, arangije yerekana namafoto namashusho ye ari kwishimisha ku kibiye.
    Reba amwe mu mafoto hano👇👇

    Amafoto yo mu bindi bihe.

    Source : https://yegob.rw/umukinni-wa-filime-rosine-bazongere-muri-bikini-ku-kibiye-amafoto/

  • Abarimo umunyarwandakazi biyerekanye muri bi… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu no kuri iki Cyumweru. Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Tirana mu gihugu cya Albania, rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021.

    Abategura iri rushanwa bifashishije Akanama Nkemurampaka gatanga amanota kuri buri mukobwa kemeza ko Briarenne wo muri Guyana ari we wahize abandi yambikwa ikamba rya Miss Bikini.

    Briarenne yagize amanota 5 kuri 5, ni mu gihe umunyarwandakazi Stella Matutina yagize amanota 4 kuri 5. Mbere y'uko biyerekana muri 'bikini' buri mukobwa yanyuraga imbere y'Akanama Nkemurampaka akivugaho mu buryo burambuye.

    Abakobwa kandi bahataniye andi makamba y'ibanze atangwa muri iri rushanwa mbere y'ikamba rinini. Malveen Kaur wo muri Malaysia ni we wegukanye ikamba rya “Head to Head Challenge.”

    Ni mu gihe Briarenee wo muri Greece ari we wegukanye ikamba ry'umukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano (Miss Talent).

    Kuva ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, abakobwa batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet. 

    Umukobwa uzatorwa cyane muri aya matora, azahita abona amahirwe yo kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma muri iri rushanwa.

    Biranashoboka ko umukobwa uzitwara neza muri iki cyiciro azahita ajya muri batanu ba mbere bazavamo uwambikwa ikamba rya The Miss Globe.

    Amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga rw'iri rushanwa The Miss Globe. Gutora wifashisha Smart card, Visa card na Credit Card.

    Abategura iri rushanwa bavuga ko ijwi rimwe ringana n'idorali rimwe (1$), kandi ko ijwi ryijya ku mukobwa watoye ari uko umaze kwishyura.

    Iri rushanwa The Miss Globe ryatangiye gutegurwa mu 1925. Kuri iyi nshuro, rigiye kubera muri Albania, aho ryatangiye tariki 20 Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu nyubako ya Opera Theater muri Tirana.

    Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura Miss Lorinda Kolgeci wo muri Kosovo wari umaze umwaka yambaye iri kamba.

    Stella Matutita uhagarariye u Rwanda muri Miss The Globe yiyerekanye muri 'Bikini'.



    Umukobwa wo muri Guyana yegukanye ikamba rya Miss Bikini

    Umukobwa wo muri Greece yegukanye ikamba rya Miss Talent
    Umukobwa wo muri Malaysia yegukanye ikamba rya 'Head to Head Challenge'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110970/abarimo-umunyarwandakazi-biyerekanye-muri-bikini-hatangwa-amakamba-yibanze-muri-the-miss-g-110970.html

  • APR FC itsinze Gicumbi FC, Police FC inyagira… – #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu habaye imikino igera kuri ine, aho Kiyovu Sport yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa, Marine itsindwa na Gasogi United igitego kimwe ku busa, naho Espoir FC itsindwa na As Kigali ibitego 2 ku busa. Kuri uyu munsi hari hateganyijwe nabwo imikino igera kuri ine, harimo n’umukino wa APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-1.

    Etincelles FC yanganyije  na Rutsiro FC ubusa ku busa, Musanze FC ifatanya n’imvura mu gutsinda Bugesera FC ibitego 3-1, naho Etoile de L’est ihabwa ikaze mu kiciro cya mbere na Police FC iyitsinda ibitego 3 ku busa.

    APR FC yatangiye urugendo rwo gushaka igikombe cya gatatu cyikurikiranya

    Uyu munsi usize Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 3 ariko izigamye ibitego 3 naho Musanze FC na APR FC zirayikurikira n’amanota 3 n’ibitego bibiri zizgamye. Etoile de L’est niyo ya nyuma ifite ubusa bw’inota ndetse n’umwenda w’ibitego bitatu.

    Umukino wa Etincelles FC na Rutsiro FC niwo utabonetsemo igitego, mugihe umukino wa APR na Gicumbi FC n’umukino wa Etoile de L’est na Police FC ariyo yabonetsemo ibitego byinshi bigera kuri 4. Marine FC na Espoir FC nizo kipe zatsinzwe kuri uyu munsi kandi zakiriye imikino yazo.

    Lamini Moro na Niyonzima Olivier bakiniye As Kigali umukino wabo wa mbere 

    Uyu munsi wa mbere wa shampiyona kandi wabonetsemo ibitego 16 bivuze ko ari ibitego 2 kuri buri mukino.

    Youssef Rharb ni we watsinze igitego gufungura uyu mwaka w’imikino

    Bimwe mu byaranze uyu munsi harimo Koroneri ya Hakizimana Muhadjiri yateye yijyanamo, ubwo Police FC yatsindaga igitego cya kabiri ndetse n’ikibuga cya Musanze FC cyanyagiwe kijengamo amazi kuburyo abenshi bibajije impamvu kigikoreshwa. Umunsi wa Kabiri wa shampiyona uzakomeza kuri uyu wa kabiri no ku wa watatu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110972/apr-fc-itsinze-gicumbi-fc-police-fc-inyagira-etoile-de-lest-iyobora-urutonde-rwa-shampiyon-110972.html

  • Abagenzacyaha barimo guhugurwa ku kurwanya inkongi no kuzikoraho iperereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura hahuguwe abagenzacyaha 30, aba bakaba ari ikiciro cya kabiri gihuguwe.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Paul Gatambira, yavuze ko aba bagenzacyaha babanza guhugurwa ku bigize inkongi, ibiyitera n’uko yirindwa.

    Yagize ati “Tubanza kubagaragariza ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) biba mu muriro, uko wakwitwara habaye inkongi, amoko y’inkongi n’ibiyizimya. Tunabagaragariza ibituma habaho inkongi ndetse n’ingamba zo kwirinda ko gazi itekeshwa yatera inkongi.”

    ACP Gatambira yakomeje avuga ko nyuma yo kugaragariza abagenzacyaha imiterere y’inkongi z’umuriro n’ibiyitera, banahugurwa uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro, basobanurirwa ko gukora iperereza ahabaye inkongi bitandukanye n’ahabaye ibindi byaha.

    Yagize ati “Abagenzacyaha tubagaragariza uburyo bwo kumenya icyateye inkongi. Nk’umugenzacyaha agomba gusonukirwa inkongi icyo ari cyo, mbese akagira ubumenyi rusange ku nkongi.”

    Abagenzacyaha bagaragarizwa ko gukora iperereza ku cyateye inkongi bisaba ubushishozi bwimbitse, bakagera ahabereye inkongi bakamenya icyateye inkongi niba ari impanuka isanzwe cyangwa hari uwagize uruhare mu guteza iyo nkongi ku bushake.

    Ibyo umugenzacyaha ashobora kubigeraho abajije abatangahabuhamya yasanze ahabereye inkongi ndetse na we agakusanya ibimenyetso by’ibyo yiboneye n’amaso ye.

    Kugeza ubu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (RFB) bamaze guhugura abagenzacyaha barenga 60, abahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, bari ikiciro cya Kabiri. Biteganijwe ko buri wa Gatandatu w’icyumweru hazajya hahugurwa abagenzacyaha.

    Iryo shami rya Polisi kandi rimaze igihe ritangiye ibikorwa by’amahugurwa mu bigo bitandukanye ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Byose biri mu mugambi wo kugira ngo buri muturarwanda agire ubumenyi rusange ku kwirinda inkongi no kwitabara igihe yabaye.

    source : https://ift.tt/3CM7Ftb

  • Perezida Kagame yibukije ibihugu bikize kurekura inkunga byemereye ibikennye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 iri kubera mu Butaliyani.

    Ni ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo habaga ikiganiro ku ‘mihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije’.

    Perezida Kagame yagaragaje ko intego ibihugu bikize byihaye yo kujya bigenera ibikiri mu nzira y’amajyambere miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere, isa nk’iyananiranye.

    Imyaka isaga itandatu irashize, i Paris mu Bufaransa Umuryango w’Abibumbye wemeje ko hari amafaranga azajya ava mu bihugu bikize agahabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

    Ayo mafaranga yemejwe ko nibura buri gihugu kizajya gihabwa miliyari 100 z’amadorali ya Amerika agamije guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza, nk’inkangu, umwuzure, amapfa adasanzwe n’ibindi biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

    Ni ingingo imaze igihe yigwaho ariko itarahabwa umurongo uhamye, aho ibihugu bikize bikwiye gutanga amafaranga y’impozamarira ku bihugu bikennye cyane ko ari byo bigira uruhare mu guhumanya ikirere.

    Agaruka kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagaragaje ko iyi nama ya G20 ikwiye kuba umwanya mwiza wo kwisuzuma kugira ngo iyi ntego ishyirwe mu bikorwa.

    Ati “Intego yo gukusanya miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntirashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, ndetse nta n’igikorwa gifatika kiganisha muri iki cyerekezo. Inama ya G20 y’uyu mwaka ni amahirwe yo kongera kuvugurura iyo ntego, dukeneye gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

    Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko Afurika yiteguye gufatanya n’Isi yose mu gushakira hamwe igisubizo ku kibazo cy’imyuka ihumanya ikirere nubwo atari yo yoherezayo myinshi.

    Ati “Ibihugu bikomeye ku Isi nibyo byohereza 80% by’imyuka ihumanya ikirere, Afurika siyo ntandaro y’imihindagurikire y’ikirere ariko dushobora kandi dukwiye kuba bamwe mu bashaka igisubizo kandi twiteguye kubikora.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butandukanye bugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere igatuma ubushyuhe ku Isi bwiyongera. Yavuze ko ibi rubikora mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Kigali yo kurinda iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, hagabanywa umwuka woherezwa mu kirere wa hydro fluorocarbons.

    Aya masezerano yasinyiwe i Kigali n’ibihugu 197 mu Ukwakira 2016, avugurura ayasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1989, agamije kugenzura ikoreshwa n’iyoherezwa mu kirere ry’uyu mwuka wa hydrofluorocarbons ugira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k’izuba kazwi nka ‘Ozone’ karinda abatuye Isi kugerwaho n’ubukana bw’imirasire yaryo.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo hirindwe imihindagurikire y’ibihe, ibihugu byose bikwiye guhagurukira kubahiriza aya masezerano.

    Yasabye ko ubwihwituzi ku kugira icyo ibihugu bikora mu kurwanya imihindagurikira y’ibihe bukwiye kugarukwaho cyane mu nama yiga ku hazaza h’Isi mu bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere izwi nka COP-26.

    Perezida Kagame yibukije ibihugu bikize kurekura inkunga byemereye ibikennye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

    source : https://ift.tt/3nOmXqM

  • Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bakiriwe na Emmanuel Macron – #rwanda #RwOT

    Aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu Nama y’Ibihugu bikize, G20, iri kubera mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani.

    Perezida Kagame uhagarariye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere, NEPAD na Félix Tshisekedi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni bo bakuru b’ibihugu bya Afurika batumiwe muri iyi nama.

    Perezida Macron yakiriye aba bakuru b’ibihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, mu nama yabereye mu nyubako ya Palazzo Farnese isanzwe ikoreramo Ambasade y’u Bufaransa mu Butaliyani.

    Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EU-AU yaganiriwemo imyiteguro y’inama izahuza imiryango yombi mu mwaka utaha wa 2022.

    Perezida Macron yizera ko imikoranire hagati y’imigabane yombi yubakira ku bwubahane bw’impande zombi hibandwa ku bukungu n’umutekano.

    Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki; Chancelière w’u Budage, Angela Merkel; Perezida wa Espagne, Pedro Sanchez; Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte; Perezida w’Akanama ka EU, Charles Michel na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula Van Der Leyen.

    Perezida Macky Sall wa Sénégal na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bitabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

    Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali haheruka gusozwa iy’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

    Iyi nama yabaye ku wa 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

    Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

    U Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

    Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

    Perezida Kagame asuhuzanya na Macron w’u Bufaransa

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aganira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, asuhuzanya na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo Chancelière w’u Budage, Angela Merkel

    Iyi nama yahuriyemo abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibyo ku Mugabane w’u Burayi

    source : https://ift.tt/3Ewb3IN

  • Ngiyi inkuru y'inshamugongo kuri Maneke wari ufite ibiro 300. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru ya Uwimana Ingabire Jacqueline wamamaye nka Maneke wari urembeye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri,  nyuma yo gufatwa n'uburwayi bwa stroke https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-cyane-kuri-wa-mubyeyi-wibiro-300-mwakunzedore-uko-bimugendekeyevideo/, kuri ubu inkuru y'inshamugongo ni uko uyu mubyeyi yitabye Imana.

    Inkuru y'urupfu rwa Maneke yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nkuko tubikesha Big town Tv ikorera kuri Youtube.

    Jacqueline yakunzwe nabatari bake mu Rwanda, kubera uburyo byari biteye amatsiko kumva umuntu upima ibirori 300 byose.Uyu mubyeyi yari atuye mu Karere ka Musanze aho yakoreraga akazi k'ubucuruzi yakoreraga mu isoko rya Musanze.

    Imana imuhe iruhuko ridashira. 

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-inkuru-yinshamugongo-kuri-maneke-wari-ufite-ibiro-300/