Blog

  • NCPD yishimiye itorwa rya Nzeyimana kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Céléstin Nzeyimana
    Céléstin Nzeyimana

    Muri iyo nama ni na ho habereyemo amatora ya komite nyobozi nshya, ahatowe Deen Samson wo mu gihugu cya Ghana nka perezida akazungirizwa na Khattab Hayat wo mu Misiri hamwe na Hamidi El Aouni wo mu gihugu cya Cap-Vert, nk’umuyobozi wa kabiri wungirije, na Mohammed Al-Rugaibi wo muri Libya watorewe kuba umubitsi muri manda y’imyaka ine iri imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko kuba Nzeyimana yatowe ari umusaruro w’imbaraga ziba zarashyizwe mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutezimbere imikino y’abafite ubumuga, bikaba byerekana urwego igihugu kigezeho.

    Ati “Byumvikane ko kuba tuboneka mu bikombe binyuranye byaba ibya Afurika cyangwa tukanabitegura, yaba imikino y’isi y’abafite ubumuga, muzi ko n’ejobundi abakobwa bacu baherutse i Tokyo mu Buyapani. Biriya byose n’ibiba byerekana urwego igihugu kigezeho bikaba byanatuma n’umukandida wacu yatorwa bitagoranye, kuko duteguye imikino myinshi cyane ya paralempike ku rwego rw’Afurika yaberaga hano i Kigali, n’umusaruro navuga y’uko ari mwiza ushimishije kuba ari twe tugiye kuyobora ruriya rwego n’intambwe nziza”.

    Akomeza agira ati “N’ijwi ry’abafite ubumuga bo mu gihugu cyacu, cyane ko uriya Céléstin yanabaye perezida wa NPC anaba secretary General wayo, ni ukuvuga ngo ni ibintu amenyereye ntabwo twashidikanya y’uko kuragiza ziriya nshingano ze azabikora, kandi n’igihugu iyo umuntu yatowe kuriya na cyo kimuba hafi. Ndavuga dufatanyije na minisiteri ishinzwe imikino byanze bikunze twizera ko atazadutenguha kandi ni ishema haba ku gihugu no ku bafite ubumuga”.

    Kuba Umunyarwanda yatorewe uwo mwanya, Ndayisaba asanga hari byinshi bizafasha mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abantu mu mikino y’abafite ubumuga, nk’uko akomeza abisobanura.

    Ati “Ntiyaba ari hariya ngo n’igihugu cyacu cyamuzamuye ariho yaturutse ngo ahibagirwe, niba twari dusanzwe dutegura iyo mikino ataranajyayo ubu yagiyeyo sibwo twazasubira inyuma, hazabaho indi ntambwe ahubwo yo kubikora neza, cyane ko azaba ari hariya, n’ubwo areberera Afurika yose ariko n’umunyarwanda. Ntabwo dushidikanya ko inkunga izaba nini cyane mu gukomeza kuzamura impano z’abantu bafite ubumuga mu mikino mu gihugu cyacu”.

    Amatora yabereye muri Maroc
    Amatora yabereye muri Maroc

    Céléstin Nzeyimana watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru ahigitse mugenzi we Thuso Rasetapa ukomoka mu gihugu cya Botswana ku majwi 30 ku 9, yabaye perezida wa komite Paralempike y’u Rwanda muri manda y’imyaka ine ya 2013 kugera 2017, anaba Umunyamabanga mukuru wa NPC, nyuma atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru wa Para Volley Africa muri manda ya 2017 na 2020,

    Mbere y’inshyingano zo kuyobora, Nzeyimana yabaye umukinnyi wa Volleyball na Sitting Volleyball mu myaka ya 2004 kugera 2008, ku buryo yatorewe kuyobora ibyo azi neza kandi afitemo ubunararibonye kandi anakunze.


    source : https://ift.tt/3ED0Z0C

  • Menya impamvu umuhanzi Ngabo Augustin yakunze kuririmba urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngabonziza Augustin
    Ngabonziza Augustin

    Muri orchestres yacuranzemo twavuga nka: Les Citadins na Les Copins za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’Irangira ryaje nyuma ya Jenoside ahagana muri 2000 ubwo ibyo bita ‘Igisope’ byatangiraga kwamamara.

    Uyu mugabo ufite ibigwi byinshi muri muzika nyarwanda, indirimbo ze nyinshi usanga zaribandaga ku rukundo hagati y’umusore n’inkumi, umugabo n’umugore ariko hakazamo guhemukirana bagatandukana.

    Ngabonziza Augustin avuga ko ahanini ibyo yabiterwaga n’uko yifuzaga kumvisha abagabo cyane cyane, ko igihe ari umugabo cyangwa umusore wahemukiye umugore cyangwa umukobwa, ibyiza ari uko yareka kwihagararaho agasaba imbabazi kugira ngo umugore cyangwa umukobwa amugarukire ubuzima bukomeze.

    Muri izo ndirimbo iya mbere na mbere ni Ancilla aho Ngabonziza aririmba agira ati: “Ancilla we mbabarira”, hakaba iyitwa aho agiramo ati “Winsiga yewe disi we nkumi nziza yantwaye umutima” na Rugori rwera aho agera mu ndirimbo hagati akagira ati “wintererana”.

    Gucuranga no kuririmba, Ngabonziza Augustin yatangiye abibangikanya n’amashuri, ageze no mu kazi arabikomeza.

    Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3nTdH50

  • Polisi yaburiye abazinjirana ibyemezo by’ibihimbano muri sitade no mu bitaramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    CP Kabera yatangaje ibyo anaburira Abaturarwanda muri rusange ko bagomba gukomeza kwirinda Covid-19, nyuma y’uko ibikorwa bitandukanye birimo utubari, ibitaramo n’imikino byongeye gusubukurwa.

    Kuri ubu ababishaka bose bemerewe kujya mu kabari bakanywerayo cyangwa kujya mu bitaramo kugeza saa sita z’ijoro, abafana b’umupira na bo bemerewe kwinjira muri za sitade nk’uko byahoze mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, mbere y’umwaduko wa Covid-19.

    Mu kiganiro CP Kabera yatanze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, yavuze ko yumvise hari abantu bahwihwisa ko bashobora gukoresha ibyangombwa by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19.

    Yagize ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bashobora kuba bahimba ibyangombwa bijyanye no kuba waripimishije cyangwa warakingiwe, nyamuneka ku batwumva, icyo cyaba ari icyaha ntabwo byaba ari ukurenga ku mabwiriza (yo kwirinda Covid-19), impamvu tunabivuga ni uko twumva abantu babihwihwisa”.

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko umuntu ashobora gucurisha icyangombwa cyo kwinjira muri sitade cyangwa mu gitaramo aho amara amasaha atarenga abiri, ariko akahava ajya muri gereza kumarayo imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, akongeraho n’ihazabu (amande) ibarirwa mu mafaranga hagati ya 3,500,000-5,000,000.

    Abajya mu tubari n’utubyiniro bagomba kumenya neza niba aho bagiye hafite ibyangombwa by’uko hemerewe gufungurwa, bakabanza kureba niba bimanitse aho abantu bose bareba. Iyo bitameze bityo umukiriya wagiye kunywerayo na nyiri akabari bose barahanwa, nk’uko CP Kabera abisobanura.

    CP Kabera yibukije gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ ko icyo gihe ngo abajyaga mu kabari babaga ari nka babiri, umwe akiyemeza kudakora ku nzoga kugira ngo aze gutwara mugenzi we, cyangwa yagenda ari wenyine akagenda adafite imodoka kugira ngo aze gutega taxi.

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko muri iki gihe ibyaha byiganje ari ugucuruza mu buryo bwa magendu ibintu bitemewe birimo n’ibitujuje ubuziranenge, hamwe n’abigana ibyangombwa nk’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Yavuze ko abaturage bakorana na Polisi na bo bakomeje gutanga amakuru aho babona amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atarimo kubahirizwa.

    Umuziki n’ibindi biteza urusaku rubangamira abaturanyi, na byo ngo ni ibyaha Polisi itazareka guhanira ababirengaho, nk’uko Umuvugizi wayo yakomeje abisobanura.

    CP Kabera yavuze ko hari benshi bakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho imibare iheruka mu byumweru bibiri byashize ngo yagaragaje abagera ku bihumbi 130.

    Yungamo ko kuba abantu bajya mu bitaramo, muri za sitade gufana imipira no kunywera mu kabari kugeza saa sita z’ijoro, ari umusaruro wavuye mu kuba baririnze mu gihe cyose gishize.


    source : https://ift.tt/3CBmiPO

  • Dore ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo #rwanda #RwOT

    Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:

    1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

    Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

    2.Kumusaba amafaranga

    Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

    3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

    Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

    4.Kunywa ugasinda

    Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

    5.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

    Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibintu-umukobwa-atagomba-gukora-akimenyana-n-umusore-umusaba-urukundo

  • “Mutwishyure cyangwa mupfane natwe”-Perezida Chakwera abwira ibihugu bikize cyane ku isi #rwanda #RwOT

    Lazarus Chakwera yabwiye BBC Africa ati: “Ntabwo ari ubugira neza. Mutwishyure cyangwa mutikirane natwe.”

    Abategetsi b'ibihugu bikize cyane ku isi (G20) inama yari ibahurije i Roma yarangiye biyemeje gukomeza imihate yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ariko “nta bikorwa bifatika bumvikanye”.

    Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje kuri Twitter ko avuye i Roma “ibyizere byanjye bitujujwe – ariko nibura ntibihambwe.”

    Guterres avuga ko afite icyizere ku nama ikurikiyeho ya COP26 i Glasgow mu gukomeza intego yo kugabanya ubushyuhe bw'isi ku kigero cya degere 1.5 no gushyira mu ngiro gutanga imari yemewe.

    Mu 2009, ibihugu bikize byiyemeje gutanga iriya mari bitarenze 2020 mu gufasha ibihugu bikennye guhangana n'ihindagurika ry'ikirere no kubaka ubukungu butacyangiza.

    Ariko iyo ntego n'ubu ntiragerwaho, leta y'Ubwongereza izakira COP26 iravuga ko itagerwaho mbere ya 2023.

    Ku bihugu byinshi, iki nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi cyo gukemura.

    Ibihugu bikennye cyane birasaba ko inama ya Glasgow yatanga igisubizo, bivuga ko ibihugu byateye ihungabana ry'ikirere ari nabyo bikwiye kwishyura menshi mu guhangana na ryo.

    Chakwera yagize ati: “Iyo tuvuze ngo bakore ibyo bemeye, ntabwo ari ubugiraneza. Ni ukwishyura ikiguzi cyo gutunganya. Niba waragize uruhare mu guhindura isi uko imeze uku, reka tuyisukure, ariko ugomba kubiryozwa.”

    G20, igizwe n'ibihugu 19 hamwe n'Ubumwe bw'Uburayi byonyine nibyo byohereza 80% y'imyuka mibi ihumanya ikirere cy'isi.

    Ibitonyanga mu nyanja iri gushya

    Itangazo ry'inama yahuje ibi bihugu i Roma nta kintu rivuga ku ntego yo kugera kuri 0% mu kohereza iyo myuka mu 2050 (Net Zero).

    Ibyo biyemeje ni ukongera umuhate mu byo basanzwe bakora ku ihindagurika ry'ikirere, ibintu impirimbanyi zanenze cyane ko bidafatika.

    Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ibyo bijeje ubu bitarimo ibikorwa bitangiye “kumvikana nk'icyuka”.

    Yagize ati: “Ibi byiyemejwe…ni nk'ibitonyanga mu nyanja iri gushyuha vuba cyane.”

    Net zero isobanuye kugabanya imyuka ihumanya ikirere cyane bishoboka, kugeza ubwo igihugu kigera hafi cyangwa kuri zero mu kuyohereza.

    Ariko Ubushinwa – igihugu gihindanya ikirere kurusha ibindi – n'Uburusiya ubu birasaba ko iriya ntego yigizwayo ikagezwa mu 2060.

    Yaba Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa cyangwa Vladimir Putin w'Uburusiya nta n'umwe waje mu nama ya G20, gusa batanze ubutumwa ku mashusho.

    Gusiba kwabo byateye kongera kwibaza niba ibihugu bikize ibyo byiyemeje bizasohozwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mutwishyure-cyangwa-mupfane-natwe-perezida-chakwera-abwira-ibihugu-bikize-cyane

  • Cyuma yakije umuriro ku Munyamakuru wiyemeje guhangana nawe ati 'Nitereye ishyamba none imbwa zaje kurihunahunamo' #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, UKWEZI TV yaganiriye n’Umunyamakuru Roger Marc Rutindukanamurego washinze YouTube Channel yitwa The Future TV, avuga ko adateze kwihanganira ibinyuma by’abasebya u Rwanda barimo Cyuma Hassan.

    Muri iki kiganiro, Roger Marc Rutindukanamurego yavuze ko yashinze The Future TV kugira ngo ajye abeshyuza ibinyoma biba bigamije guhindanya isura y’u Rwanda bitangazwa n’abantu batandukanye baba abari mu Rwanda no hanze yarwo.

    Icyo gihe yagize ati 'Ijya kurisha ihera ku rugo rero, Cyuma Hassan ni we nahereyeho kuko ni we munyabinyoma wa mbere dufite kuri YouTube hano mu Rwanda.'

    Nk’uko biteganywa n’amahame y’Itangazamakuru ry’umwuga, UKWEZI TV yahaye umwanya na Cyuma Hassan na we ngo agire icyo avuga ku byavuzwe na mugenzi we Rutindukanamurego.

    Cyuma Hassan uvuga ko adashaka no kuvuga izina ry’uwo muntu yita ko akomeje kumuse, agira ati 'Uwakumva mvuga izina rye yanyita igicucu kuko uwo yararwaye yararembye akeneye kuvuzwa.'

    Cyuma ugaruka ku nkuru yagiye akora zikazamura impaka ko zigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko Roger Marc Rutindukanamurego yashinze iriya YouTube Channel ye nyuma y’uko hari inkuru yatambutse ku Ishema TV [ya Cyuma] igasakara hose.

    Cyuma avuga ko ibiganiro byose bya Roger Marc Rutindukanamurego biba bigamije kumusebya ariko ko ngo ntacyo bimutwaye.

    Ati 'Umugabo yihingiye ishyamba yiyushye akuya, ryamara kumera imbwa zigatangira kuza kuryihishamo no kurihunahunamo. Numbaza uti ishyamba ninde, ishyamba ni iryo nahinze ni Ishema TV, umugabo ni njyewe, abarihunahunamo ni abo.'

    Cyuma avuga ko ubusanzwe nta gitangazamakuru kiza cyamagana ibyatangajwe n’ikindi, akavuga ko Roger Marc Rutindukanamurego ibyo akora ari ukumwuririraho kugira ngo amwandikireho izina.

    Ati 'Umunyamakuru mugenzi wawe ajya kuvuga ko usebya Leta gute ? Ko ari na yo mpamvu abantu batakaje n’ubunyamwuga sinzi n’ahantu baryigiye, ariko njyewe iyo nsesenguye nsanga ari inda yasumbye amaboko, akavuga ko reka mvuge bino bintu kugira ngo mbeho.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Cyuma-yakije-umuriro-ku-Munyamakuru-wiyemeje-guhangana-nawe-ati-Nitereye-ishyamba-none-imbwa-zaje-kurihunahunamo

  • UPDATE : Abantu 5 bakekwaho kwica umugore n’umwuzukuru we bakabaca imitwe batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Musabyimana Goreth n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette, rwabaye mu ijoro ryo ku 30 Ukwakira 2021.

    Kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batanu basanzwe ari abaturanyi ba nyakwigendera bakekwaho kumwicana n’umwuzukuru we.

    Aba bantu batanu batawe muri yombi ni Ndayishimye, Hakizimana w’imyaka 39 y’amavuko, Yankurije w’imyaka 45, Sewabantu bita Musilam w’imyaka 34, na Bandirimbako w’imyaka 23 y’amavuko.

    Amakuru avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku buruzo bwashinjwaga nyakwigendera aho uwitwa Hakizimana Leonidas akaba umwe muri aba bafunzwe, aherutse gupfusha umugore agakeka ko yarozwe na nyakwigendera Musabyimana Goreth

    Aba bose uko ari batanu bafungiye kuri station ya RIB mu gihe uru rwego rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri buriya bugizi bwa nabi.

    Inkuru twari twatambukije mbere, yavugaga ko ba nyakwigendera bishwe n’abantu bataramenyekana aho inzego zinyuranye zari zikiri mu iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/UPDATE-Abantu-5-bakekwaho-kwica-umugore-n-umwuzukuru-we-bakabaca-imitwe-batawe-muri-yombi

  • Nabonye ahantu Rashid ataha numva koko yaragombaga kurekarama- Umu-Islam aratakambira RIB kurekura Rashid #rwanda #RwOT

    Akumuntu Luqman uvuga ko Hakuzimana Abdul Rashid ari umuvandimwe mu idini ya Islam, avuga ko ifungwa ry’uriya munyapolitiki ryamushenguye kuko atigeze amugira inama nk’umuntu basangiye ukwemera.

    Avuga ko Hakuzimana Abdul Rashid bahurira mu rubuga rwa WhatsApp rw’abo mu idini ya Islam batangiramo ibitekerezo bigamije kwigisha inyigisho z’iri dini mu kunga ubumwe bw’abayoboke. Ati 'Uyu Abdul Rashid rero yari araho akurikira ari umuntu rwose utanavugaga.'

    Uyu Akumuntu Luqman uvuga ko asanzwe ari umuyobozi wa ruriya rubuga, avuga ko mu minsi ishize Hakuzimana Abdul Rashid yaje gukurwa ku rubuga agahita abaza umukuyeho ikibimuteye ariko akamubwira ko atari ngombwa gusobanura byinshi.

    Ngo uwamukuyeho yaramusubije ati 'Ntabwo ari ngombwa ko tubisobanura ku rubuga ariko dusanze ari ngombwa ko ataguma kuri uru rubuga kubera uburyo amaze kugaragara muri sosiyete, ibintu arimo ari kurwanamo na Leta. Tubonye ibyiza ko twatandukana na we.'

    Abdul Rashid avuga ko byamuteye amatsiko akajya gukurikirana ibiganiro bya Abdul Rashid na we agatungurwa kubera ibiganiro yagiye atangaza kuri YouTube.

    Ngo yahise agaruka ku rubuga avuga ko nubwo Abdul Rashid ari mu buyobe ariko abantu bashobora kumwegera bakamugira inama agasaba uwamukuyeho kumugarura ubundi amatsinda atatu yose ya Islam ari muri urwo rubuga akamugira inama.

    Avuga ko ubwo bariho bategura igihe cyo kumugira Inama ari bwo bwacyeye bamuta muri yombi ku buryo yicuza kuba yarafunzwe atabanje kumugira inama.

    Ati 'Naravuze nti icya mbere nicuza ni uko ntabimenye mbere, nk’umuntu wari uri kuri uru rubuga, nubwo afite ikibazo akarengera akavuga ibyo atari kuvuga, ariko ni mwene wacu.'

    Abdul Rashid avuga ko n’iyo mugenzi wabo Abdul Rashid yaba ashaka kugaragaza akarengane yagiriwe kugira ngo arenganurwa, ariko ko hari inzira ziboneye yagombaga kubinyuzamo.

    Ati 'Hari ibintu numvise koko yakarekaramye nabonye ahantu ataha numva koko yaragombaga kurekarama ariko neza, iyo ugiye kurekarama ibintu nabi birangira ubaye umunyacyaha. Yagombaga kubwira neza Umujyi wa Kigali…'

    Yaboneyeho kugira icyo asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi, ati 'Baramutse bamuhaye andi mahirwe ya kabiri bakamuduha nk’itsinda rya WhatsApp twamugira inama, kandi mwaba muduhaye ikintu gikomeye.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nabonye-ahantu-Rashid-ataha-numva-koko-yaragombaga-kurekarama-Umu-Islam-aratakambira-RIB-kurekura-Rashid

  • Gatsibo: Abakekwaho kwica baciye imitwe umukecuru n'umwuzukuru we bafashwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangaje ko abantu batanu barimo umugore batawe muri yombi bakekwaho kwica umuturanyi wabo n'umwuzukuru we babaciye imitwe.

    Aba bantu bafashwe ku Cyumweru tariki ya 31/10/2021 bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru witwa Musabyimana Goreth w'imyaka 52, n'umwuzukuru we witwa Dusabimana Ilene w'imyaka 12, aho bikekwa ko babishe babakase imitwe bakoresheje imihoro.

    Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko abafashwe  ari Ndayishimye, Hakizimana w'imyaka 39 y'amavuko, Yankurije w'imyaka 45, Sewabantu bita Musilam w'imyaka 34, na Bandirimbako w'imyaka 23 y'amavuko, bafungiye kuri RIB, sitasiyo ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk'uko RIB ibivuga.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko aba bose bafashwe ari abaturanyi ba nyakwigendera Musabyimana wishwe, ngo bakaba bari 'basanzwe bafitanye amakimbiranye ashingiye ku marozi.'

    Amakuru Umuseke wamenye ni uko Hakizimana Leonidas alias Kadugu aherutse gupfusha  umugore agakeka ko yarozwe na nyakwigendera Musabyimana Goreth.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'urwo rupfu.

    Umuseke wari wabagejejeho inkuru y'umukecuru wari utuye mu Karere Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, Umudugudu w'Akuruganda wishwe n'abantu batazwi bakamuca umutwe we n'umwuzukuru we.

    Mu butumwa Urwego rw'ubugenzacyaha rutanga, 'ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy'ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera, ruranibutsa abantu ko mu gihe baba bafitanye amakimbirane bajya bagana inzego z'ibanze zikabafasha gukemura ayo makimbirane.'

    Icyaha cy'ubwicanyi gihanwa n'amategeko y'u Rwanda, ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    The post Gatsibo: Abakekwaho kwica baciye imitwe umukecuru n'umwuzukuru we bafashwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/gatsibo-abakekwaho-kwica-baciye-imitwe-umukecuru-numwuzukuru-we-bafashwe/

  • Cyuma yakije umuriro ku Munyamakuru wiyemeje guhangana nawe ati 'Nitereye ishyamba none imbwaza zaje kurihunahunamo' #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, UKWEZI TV yaganiriye n’Umunyamakuru Roger Marc Rutindukanamurego washinze YouTube Channel yitwa The Future TV, avuga ko adateze kwihanganira ibinyuma by’abasebya u Rwanda barimo Cyuma Hassan.

    Muri iki kiganiro, Roger Marc Rutindukanamurego yavuze ko yashinze The Future TV kugira ngo ajye abeshyuza ibinyoma biba bigamije guhindanya isura y’u Rwanda bitangazwa n’abantu batandukanye baba abari mu Rwanda no hanze yarwo.

    Icyo gihe yagize ati 'Ijya kurisha ihera ku rugo rero, Cyuma Hassan ni we nahereyeho kuko ni we munyabinyoma wa mbere dufite kuri YouTube hano mu Rwanda.'

    Nk’uko biteganywa n’amahame y’Itangazamakuru ry’umwuga, UKWEZI TV yahaye umwanya na Cyuma Hassan na we ngo agire icyo avuga ku byavuzwe na mugenzi we Rutindukanamurego.

    Cyuma Hassan uvuga ko adashaka no kuvuga izina ry’uwo muntu yita ko akomeje kumuse, agira ati 'Uwakumva mvuga izina rye yanyita igicucu kuko uwo yararwaye yararembye akeneye kuvuzwa.'

    Cyuma ugaruka ku nkuru yagiye akora zikazamura impaka ko zigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko Roger Marc Rutindukanamurego yashinze iriya YouTube Channel ye nyuma y’uko hari inkuru yatambutse ku Ishema TV [ya Cyuma] igasakara hose.

    Cyuma avuga ko ibiganiro byose bya Roger Marc Rutindukanamurego biba bigamije kumusebya ariko ko ngo ntacyo bimutwaye.

    Ati 'Umugabo yihingiye ishyamba yiyushye akuya, ryamara kumera imbwa zigatangira kuza kuryihishamo no kurihunahunamo. Numbaza uti ishyamba ninde, ishyamba ni iryo nahinze ni Ishema TV, umugabo ni njyewe, abarihunahunamo ni abo.'

    Cyuma avuga ko ubusanzwe nta gitangazamakuru kiza cyamagana ibyatangajwe n’ikindi, akavuga ko Roger Marc Rutindukanamurego ibyo akora ari ukumwuririraho kugira ngo amwandikireho izina.

    Ati 'Umunyamakuru mugenzi wawe ajya kuvuga ko usebya Leta gute ? Ko ari na yo mpamvu abantu batakaje n’ubunyamwuga sinzi n’ahantu baryigiye, ariko njyewe iyo nsesenguye nsanga ari inda yasumbye amaboko, akavuga ko reka mvuge bino bintu kugira ngo mbeho.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Cyuma-yakije-umuriro-ku-Munyamakuru-wiyemeje-guhangana-nawe-ati-Nitereye-ishyamba-none-imbwaza-zaje-kurihunahunamo