Blog

  • Cricket: Imikino nyafurika y’amajonjora y’icyiciro cya 2 mu bagabo iratangira kuri uyu wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho itsinda rya mbere (Group A) ryari ririmo n’ikipe y’u Rwanda ryarangije muri uku kwezi dusoje ndetse ikipe y’igihugu ya Uganda ikaba ariyo yazamutse ari iya mbere, ubu hatahiwe itsinda rya kabiri (Group B), rigomba gutangira gukina kuri uyu wa Kabili ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.

    Ibihugu bitanu akaba aribyo bigiye gucakiranira i kigali mu itsinda rya kabiri cyangwa Group B.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Uganda ni yo yabaye iya mbere muri Group A

    Dore ibihugu 5 bigomba gutangira bihura:

    - Cameroon
    - Sierra Leone
    - Tanzania
    - Botswana
    - Mozambique

    Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A
    Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A

    Igihugu kizegukana umwanya wa mbere muri Group B kiziyongera kuri Uganda yatsinze muri Groupe A, maze kuva ku italiki ya 15 baziyunge kuri Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora hanyuma zishakemo igomba kuzerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.


    source : https://ift.tt/3BxDODf

  • Shampiyona yatangiye amakipe akomeye abona intsinzi-uko imikino yose yagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

    Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021, ni bwo shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangiye, aho amakipe nka Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports zatsinze imikino yayo, naho kuri Cyumweru APR FC na Police Fc nazo zibona amanota atatu.

    Umunya-Maroc Rharb Youssef yatsinze igitego gifungura shampiyona

    Mu mukino wari witezwe na benshi wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, waje kurangira Rayon Sports itsinze Mukura igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku munita wa kane gusa w’umukino, kiba ari nacyo gitego kibimburira ibindi muri shampiyona.

    Uyu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, waje gukurikirwa n’umukino Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC, Kiyovu yegukana amanota atatu ku gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ismael Pichou.

    Ku Cyumweru ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona, yari yakiriye Gicumbi Fc yari igarutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, APR Fc iyitsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca kuri Penaliti, Bizimana Yannick ndetse na Ndayishimiye Dieudonne, mu gihe icya Gicumbi cyatsinzwe na Dusenge Bertin.

    Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze

    Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021

    Espoir FC 0-2 AS Kigali
    Marine FC 0-1 Gasogi United
    Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L
    Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC

    Ku Cyumweru taliki 31/10/2021

    APR FC 3-1 Gicumbi FC
    Etoile de l’Est 0-3 Police FC
    Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC
    Musanze FC 3-1 Bugesera FC

    source : https://ift.tt/2ZC4oh9

  • Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyarira mu bigo nderabuzima baravuga ko kubera ubuke bw'ababyaza, bakunze kubura serivisi cyane cyane mu masaha y'ijoro, bakaba basaba ko umubare w'abakora ako kazi wakongerwa.

    Minisiteri y'ubuzima yo itangaza ko yatangiye gukemura icyo kibazo binyuze mu kongera abakora uwo mwuga.

    RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari abagore bagana ibigo nderabuzima mu bihe binyuranye cyane cyane mu masaha ya n'ijoro bakabura servisi kubera ababyaza badahagije.

    Mu buhamya bw'aba bo mu murenge wa Ntarabana w'akarere ka Rulindo, humvikanamo ikibazo cy'ubuke bw'ababyaza bakifuza ko bakongerwa.

    Uwitwa Mukankusi Penninah yagize ati 'Mu masaha ya nimugoroba akenshi mu bigo nderabuzima nta baganga baba bahari. Nk'ubu nagiye ku kigo nderabuzima kubyara, abo nahasanze bambwira ko umwana yapfiriye mu nda banyohereza Kibagabaga mbyara umwana muzima. Sinishimiye serivisi y'ikigo nderabuzima, nkaba nsanga hakwiye kongerwa ababyaza kandi babifitiye ubushobozi.'

    Umutesi Aline we yagize ati 'Muri maternité abahagana n'ijoro bwo bakunze kuvuga ko babura ababakira, hakwiye kongerwamo abaganga kuko iyo abagore baje kubyara abenshi babura ababafasha.'

    Ingabire Didacienne we ati 'Hari igihe haba hari ababyeyi 3 cyangwa 4 ugasanga umuganga arahamagara umwe kandi abandi nabo bamerewe nabi. Tubona hagiye hakora ababyaza benshi ababyeyi bajya bahabwa serivisi yihuse kandi bahaba basimburana na n'ijoro.'

    Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko iyo minisiteri yatangiye gushakisha abakozi bo kuziba icyo cyuho binyuze mu nzira y'ububyaza.

    'Ababyaza ni urwego rugenda rwiyubaka nk'izindi nzego z'ubuvuzi mu Rwanda. Hari gahunda ziri muri gahunda ya minisiteri y'ubuzima binyuze mu bunyamabanga bugamije kongerera ubumenyi no kwigisha abantu mu myuga itandukanye yo gutanga serivisi z'ubuzuma kwa muganga. Hari abanyeshuri barimo kwiga, hari na gahunda zatangiye zo kuzamura umubare w'ababyaza mu mavuriro ya leta, kugira ngo ababyeyi babashe kubona izo serivisi.'

    Imibare igaragazwa na Minisirteri y'ubuzima yerekana ko  mu mwaka ushize habarurwaga ibigo nderabuzima 580, ababyaza bakaba 1.562, bivuze ko ukurikije serivisi baha abaturage buri mubyaza yabarirwa ababyeyi 2.340 agomba kwitaho.

    Iriba.news@gmail.com

    The post Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/hari-abinubira-ubuke-bwababyaza-mu-masaha-yijoro/

  • Lt Col Rugumire yitabye Imana _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, Lieutenant Colonel (Rtd) Dr Guido Rugumire yitabye Imana azize uburwayi nk' uko amakuru aturuka mu muryango we abivuga.

    Amakuru avuga ko umugore wa Nyakwigendera , witwa Teddy Gacinya , yabwiye ikinyamakuru igihe dukesha ino nkuru ko Lt Col Dr Guido Rugumire yari amaze igihe arwaye, akaba yarafatiwe i Addis Ababa muri Ethiopia aho yari asanzwe akora mu Muryango wa Africa Yunze Ubumwe.

    Ati 'Yafatiwe n'uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.'

    Kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021, ni bwo biteganyijwe ko ashyingurwa , mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

    Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw'Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y'uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/01/lt-col-rugumire-yitabye-imana-_-inkuru-irambuye/

  • Kayonza : Umusore yateye icyuma mu mutwe sebuja amuziza 1.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu watewe icyuma mu mutwe Imana igakinga akaboko agakomereka ariko ntikimuhitane, yari yahaye uriya mugenzi we ikiraka cyo kumufasha gusunika igare ubwo yariho atunda ibitoki acuruza.

    Karuranga Léon uyoboraUmurenge wa Kabare, agira ati 'Bari biriwe bakorana umwe afasha mugenzi we kumusunikira ku igare kuko acuruza ibitoki. Nabagezeho amaze kumutera icyuma bambwira ko yari yamusigayemo amafaranga 1000 amubwira ko azayamuhe ejo.'

    Ngo babanje kumvikana ko ariya mafaranga aba ayamusigayemo ariko nyuma bamaze kunywa inzoga, uwari wasigayemo amafaranga yumvise ari ngombwa ko mugenzi we agomba kumwishyura ndetse aza no kumukurikira amwishyuza.

    Karuranga 'Agenda amugenda inyuma, bageze hafi y’aho bataha umwe ajya mu rugo azana icyuma akimutera mu mutwe ku buryo yakomeretse bikomeye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise batabara bafata wa musore wateye icyuma mugenzi we, umwe bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ndego.

    Yakomeje avuga kuri ubu umusore watewe icyuma mu mutwe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare akitabwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umusore-yateye-icyuma-mu-mutwe-sebuja-amuziza-1-000Frw

  • Gatsibo : Abantu bataramenyekana bishe umugore n’umwuzukuru we babakata imitwe barayijyana #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Musabyimana Goreth n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette babasanze bapfiriye mu nzu babagamo muri kariya gace.

    Imirambo ya ba Nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ngarama.

    Ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abantu bataramenyekana, bwabaye mu saha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2021 bikaba bikekwa ko byakozwe n’abagizi ba nabi bahise banajyana imitwe ya ba nyakwigendera ariko nyuma yaje kuboneka mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri muri ako gace.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolie yavuze ko amakuru ya buriya bugizi bwa nabi yamenyekanye ubwo hari umwana wari uryamye mu yindi nzu watabaje abaturanyi,

    Yagize ati 'Ni we watabaje atera induru, abaturanyi babyumvise barabyuka baje basanga ni uko byagenze.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri uru rugo nta makimbirane azwi yari arimo gusa ko inzego zishinzwe Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza.

    Ati 'Ubwo ibyo bazashishoza mu nshingano zabo bazabiduhereza gusa nta makimbirane yari azwi ku buryo yazana urupfu.'

    Uyu muyobozi yahumurije abaturage abasaba kuba ijisho rya mugenzi w’undi no kwicungira umutekano.

    Ati 'Icyo umuntu yakangurira abaturage ni uko umutekano ari uwa twese, imiyoborere myiza, ubuzima bwiza n’iterambere, bityo ni uko umuntu aba ijisho rya mugenzi we, abantu bagakora amarondo, umutekano muke w’umuturanyi na we aba ari muke kuri we.'

    Nankunda yavuze kandi ko ibyabaye ari akaga gakomeye bityo ko umuntu waje mu Mudugudu mushya bakwiye kujya bamenyesha inzego zitandukanye kandi abaturage bakarinda umutekano w’ibyabo n’ubuzima bwabo.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba wihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi nubwo inzego z’umutekano n’iz’iperereza zatangiye gushakisha ababa babikoze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abantu-bataramenyekana-bishe-umugore-n-umwuzukuru-we-babakata-imitwe-barayijyana

  • Urateganya guhura n'ababyeyi b'umukunzi wawe? Dore uko ugomba kwitwara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhura n'ababyeyi b'umukobwa bishobora kuba kimwe mubibazo bitesha umutwe nyamara bishimishije mu buzima bw'umugabo. Gutekereza ukuntu uri bwitware bishobora gutuma udasinzira nijoro. Ntushobora kugenzura ibishobora kubaho nyuma yuko muhuye, ariko ushobora gukora ibintu byiza mugihe murikumwe. Bakunzi ba Yegob.rw, hano hari ibintu bike bishobora kugufasha kugirango uhacane umucyo mugihe wahuye nababyeyi b'umukunzi wawe.

    1. Ambara neza:

    Turemeranya ko Iyo papa w'Umukunzi wawe akubonye, ikintu cya mbere azabona nukuntu wambaye. Yikubitana nimyenda yacitse, ishati idafunze igipesu, nibindi byatuma abona ko udasa neza akikubona. Nubwo waba wambaye ibintu bisanzwe, ugomba gusa neza. Menya neza ko imyenda yawe ifite isuku. Niba wambaye inkweto, menya neza ko zihanaguye. Irinde kwambara ishati iriho ibishushanyo cg yanditseho amagambo ateye isoni.

    1. Musuhuze mukinyabupfura:

    Kimwe mubizakugaragaza neza imbere y'ababyeyi b'umukunzi wawe ni imyitwarire yawe mugihe cyo gusuhuzanya. Urashaka ko papa w'umukunzi wawe akubonamo umuntu usobanutse yakwifuza kubonana nawe na nyuma yuko muhura bwa mbere? Mugihe musuhuzanya, ibuka guhuza amaso nawe hanyuma umwenyure.

    1. Itwaze Impano:

    Menya icyo se w'umukunzi wawe akunda, Niba utakizi baza umukunzi wawe agufashe guhitamo impano witwaza. Ushobora kandi guhitamo kuzana indabyo, cyangwa indi mpano kuri nyina w'umukunzi wawe. Kuzanira impano nyina w'umukunzi wawe byereka se urugero rwiza rwukuntu ushobora gufata umukobwa we neza.

    1. Genzura ubwoba mugihe uvuga:

    Nibisanzwe kugira ubwoba cyane cyane kuba uri imbere y'ababyeyi b'umukunzi wawe, ariko ugomba kubugenzura. Birashoboka ko ushobora kugira ubwoba mugihura, ariko uko akanya gashira ugomba kumenya uko ugabanya kugaragara nkufite ubwoba.

    1. Zimya tekefone yawe:

    Kureba muri terefone yawe buri gihe bifatwa nkikinyabupfura gike cyane cyane mugihe nkiki cyubusabane, cyangwa se bikagaragara nkaho utishimiye ibyo urimo. Niba ushaka gushimisha se, irinde kurangarira kuri terefone yawe mugihe uri kumwe numuryango.

    1. Komeza umubano nabo

    Nyuma yuko muhuye bwa mbere, ntukitware nkaho se w'umukunzi wawe atakibaho. Ongera umuhamagare, Niba wumva ufite ubwoba bwo guhamagara, ushobora kumwoherereza ubutumwa bugufi. Ushobora kandi kumenya icyo akunda ukamutumira mugasangira, bityo mukarushaho kugenda mumenyana kandi umwisanzuraho.

    Source : https://yegob.rw/urateganya-guhura-nababyeyi-bumukunzi-wawe-dore-uko-ugomba-kwitwara/

  • Uwahoze ari umugore wa Diamond platnumz arifuza Suggar Daddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamissa Monetto, ni umwe mubadamu babyaranye na Diamond platnumz umwana w'umuhungu, akaba akandi ari umuhanzi, umukinnyi w'ama Filime ndetse akaba n'umushabitsi. Kubyarana n'icyamamare Diamond bikaba byaramugize icyamamare ndetse ikimero cye kirushaho gutuma amenyekana.

    Uyu Hamissa Mobetto akaba yashyize ifoto igaragaza ikimero cye ahagaze mubwato maze yandikaho amagambo agira ati 'I'm looking for a sugar daddy with a yacht' bishatse kuvugako yifuza umugabo ukuze bakundana ufite amafaranga menshi ndetse n'ubwabo bwiza.

    Hamissa Mobbetto arifuza umusaza wumukire
    Uburanga bwe bwamugize icyamamare

    Ikimero cye gituma akundwa nigitsinagabo

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umugore-wa-diamond-platnumz-arifuza-suggar-daddy/

  • Dore ibanga rikomeye ku mugore wifuza kongera ububobera n’amavangingo mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Iyo iki gikorwa nyamukuru gihuza abashakanye kitagenze neza bitera umwiryane ndetse n’ubwumvikane bucye mu rugo bikaba byavamo no gucana inyuma ndetse no gutandukana. Muri iyi nkuru tugiye gusobanukirwa byinshi kuri iki kibazo ndetse n’igisubizo kuri iki kibazo.

    Ese iki kibazo cyaba giterwa n’iki ?

    Iki kibazo gikunze kugaragara kenshi ku bagore bakuze (Bacuze cyangwa bari hafi gucura), ibi ahanini bigaterwa n’imisemburo bita ESTROGEN iba itangiye kugabanuka cyangwa se yaragabanutse mu mubiri wabo, bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka. Gusa n’abakiri bato bataragera mu gihe cyo gucura nabo bashobora kugira iki kibazo.

    Izindi mpamvu zishobora kubitera harimo :

    • Indwara zitandukanye nka Diyabete, indwara z’umutima, Hepatite,Cancer,
    • Ihungabana umuntu yahuye na ryo
    • Kwiheba gukabije
    • Gufatwa ku ngufu
    • Ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano
    • Imisemburo itameze neza mu mubiri
    • Ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye
    • Kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi………

    Dore ibyo ugomba kwirinda niba ufite iki kibazo :

    • Irinde kunywa inzoga n’itabi : Aho kunywa inzoga, wakwinywera divayi itukura (red wine) nabwo gacye, kuko yo ituma amaraso atembera neza
    • Irinde cyangwa ugabanye stress (imihangayiko) : ugomba kwirinda cyane stress no gutekereza ibiri hanze y’icyo gikorwa. Stress yangiza ubuzima idasize ubushake bwawe bwo gukora imibonano.
    • Irinde kurya ibiryo byinshi : kurya cyane bitera kugira ubunebwe no kumva usinzira bityo bikagutera kumva nta bushake.
    • Kwikinisha byo bigendere kure : iki ni igikorwa kibi cyane, ku bantu rero mugikora sibyiza kuko uko ugikora kenshi bwa bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bushira.
    • Irinde kunywa ibinyobwa byongera imbaraga (energy drinks)

    Ibi biribwa bikurikira ni ingenzi niba utagira ubushake :

    • Umuneke
    • Urusenda
    • Igitunguru na tungurusumu
    • Amagi
    • Ubunyobwa,…

    Ese wari uzi ko igisubizo kirambye cyabonetse kuri iki kibazo ?

    Ni byiza gukurikiza inama twababwiye hejuru kugirango uhanagane n’iki kibazo, gusa nanone hari uba waragerageje bikanga. Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera ituma ya misemburo iba yaragabanutse yiyongera mu mubiri bityo umubiri ugakanguka ubushake bukaboneka gutera akabariro bikagenda neza nta kibazo. Iyo ubushake bwabaye bwinshi, n’ububobere buhita bwiyongera bityo abatera akabariro bombi bakaryoherwa.

    Inyongeramirire za Golden Six, ni igisubizo kirambye mu guha umugore ububobere n’amavangingo ahagije mu gihe cyo gutera akabariro, kandi uwayikoresheje anakira ingaruka zindi twavuze haruguru zigaragara ku mubiri w’umugore.

    Uramutse uyikeneye cyangwa se ushaka ibindi bisobanuro byisumbuyeho, wahamagara kuri telefone igendanwa +250786493913 cyangwa ukaba wayikoresha ubandikira kuri Whatsapp. Aho waba uri hose Golden Six yakugeraho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-ibanga-rikomeye-ku-mugore-wifuza-kongera-ububobera-n-amavangingo-mu-gutera-akabariro