Blog

  • Angus Barbieri: Umugabo wamaze iminsi 382 adakoza ibiryo mu kanwa, ariko akaguma amahoro #rwanda #RwOT

    Wari uzi ko hari umuntu wamaze umwaka urenga atarya, ariko ntacyo aba?

    Angus Barbieri: Umugabo wamaze iminsi 382 adakoza ibiryo mu kanwa, ariko akaguma amahoro

    Mu mateka y'isi, hari ibintu biba bigasiga benshi mu gihirahiro, ndetse bamwe bakabifata nk'ibitangaza. Ibyo ni nako byagenze ku mugabo witwa Angus Barbieri, ukomoka mu gihugu cya Scotland, wamamaye kubera igikorwa cyihariye yakoze mu rwego rwo kugabanya ibiro: yamaze iminsi 382 adarya na gato. Yari atunzwe n'amazi, icyayi n'ibinyobwa birimo vitamini, ariko ntiyariye ibiryo bisanzwe.

    Angus Barbieri yatangiye uru rugendo ku wa 14 Kamena 1965, arusoza ku wa 11 Nyakanga 1966, amaze igihe cy'umwaka n'iminsi 17 adashyira ikintu na kimwe mu kanwa gifite isano n'ibiryo. Ibi byose yabikoze agambiriye gutakaza ibiro kuko yari asanganywe umubyibuho ukabije. Icyakora, igitangaje ni uko mu gihe cyose cy'uru rugendo, nta kibazo cy'ubuzima na kimwe yagize, bitewe n'uko yari akurikiranwa n'abaganga umunsi ku wundi.

    Ibiro yatakaje byarenze urugero

    Ubwo yatangiraga iyi gahunda idasanzwe, Angus yari afite ibiro 207kg. Amaze gusoza gahunda yo kudafata ibiryo, yari asigaye afite ibiro 82kg. Ibi bivuze ko yatanzeho ibiro 125kg, bigatuma aba umwe mu bantu batakaje ibiro byinshi mu buryo butangaje kandi butanduye.

    Nyuma yo kurangiza iyi gahunda, Angus yasubiye ku mirire isanzwe, ariko ngo ntiyongeye kongera ibiro nk'uko bamwe babitekereza. Yabayeho ubuzima busanzwe kugeza mu 1990 ubwo yitabaga Imana, ariko icyo yazize nticyigeze gitangazwa.

    Yanditse amateka adasanzwe

    Mu 1973, ibikorwa bya Angus Barbieri byanditswe mu gitabo cy'ubuvuzi kizwi nka 'Medical Literature', aho byemejwe ko ari we muntu wamaze igihe kirekire kurusha abandi ku isi adafata ibiryo. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, nta wundi muntu urabasha kurenza aka gahigo.

    Uyu mugabo yahinduye amateka y'ubuzima bw'abantu bafite umubyibuho ukabije, ariko kandi ibyamubayeho bibaye isomo rikomeye ku bantu bose: uko ubuzima bw'umuntu bushobora guhinduka mu gihe buhagarikiwe neza n'inzobere mu buvuzi.

    Ese wowe watekereza kumara umwaka utarya? Angus yarabikoze kandi agira ubuzima bwiza nyuma yabwo. Uyu ni umwe mu nkuru zidasanzwe z'ukuri, zigatuma umuntu yongera kwibaza ku bushobozi bwa muntu no ku mbibi zishobora gusenyuka mu gihe hari ubushake n'ubugenzuzi buhagije.

    Wari uzi ko hari umuntu wamaze umwaka atarya kandi ntagire icyo aba

    Source : https://kasukumedia.com/angus-barbieri-umugabo-wamaze-iminsi-382-adakoza-ibiryo-mu-kanwa-ariko-akaguma-amahoro/

  • Snoop Doggy yafunguriye imbwa ye nshya konti ya Instagram #rwanda #RwOT

    Snoop Doggy yafunguriye imbwa ye nshya konti ya Instagram nyuma yo kubura iya kera

    Imbwa yitwa Baby Boy Broadus imaze gukundwa n'ibihumbi by'abakunzi kuri Instagram

    Umuraperi w'ikirangirire ku isi, Snoop Dogg, yongeye kwerekana urukundo rudasanzwe afitiye imbwa, nyuma yo gufungurira imbwa ye nshya konti ya Instagram yihariye.

    Ibi bibaye hashize ibyumweru bibiri gusa Snoop Dogg apfushije imbwa ye yari yise Juelz, imbwa yari yarahawe na mugenzi we mu muziki Wiz Khalifa mu mwaka wa 2014. Juelz yari icuti magara ya Snoop, ndetse yayigaragazaga kenshi ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Imbwa nshya, Snoop Dogg yayise Baby Boy Broadus, izina ryayo rikaba rihuje na nyirayo witwa Calvin Broadus Jr. Nyuma y'uko Snoop ayishyize ku mbuga nkoranyambaga, yahise itangira gukundwa n'abantu batari bake ku isi hose. Konti yayo ya Instagram imaze kugira abayikurikira barenga ibihumbi 66, kandi buri foto cyangwa videwo ishyirwaho ihita igira ibitekerezo n'ibikunze byinshi.

    Abakunzi ba Snoop Dogg ndetse n'abakunda inyamaswa, bakomeje gutanga ibitekerezo bishimangira ko bishimiye uburyo uyu muhanzi akomeza kubungabunga no gukundisha abantu inyamaswa, by'umwihariko imbwa.

    Snoop Dogg, uzwi cyane mu muziki no mu bikorwa bitandukanye by'ubucuruzi, asanzwe ari n'umwe mu bantu bazwiho kugira imbwa nyinshi aho atuye. Baby Boy Broadus, ibaye nk'ikiziba icyuho cyasizwe na Juelz, kandi bigaragara ko izahabwa urukundo n'ubwitange bukomeye.

    Nubwo ari imbwa, Baby Boy Broadus imaze gukurura abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo bishoboka ko ishobora no kuzamura izina rya Snoop Dogg kurushaho mu bijyanye no kwamamaza, cyane ko benshi bahamya ko iyi konti ishobora kuba izafasha no mu bucuruzi bw'ibikoresho by'imbwa.

    Wari ubizi? Snoop Dogg si ubwa mbere akoze ibikorwa bijyanye n'imbwa. Mu myaka yashize, yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye agaragaza urukundo rwe ku nyamaswa, ndetse akanatanga ubutumwa bwo kuzitaho.

    Instagram ya @babyboybroaddus ubu ni imwe mu zikurikirwa cyane mu z'inyamaswa z'abamamare, kandi abakunzi ba Snoop barasabwa gukomeza kuyikurikira kugira ngo batagirwa inyuma mu buryo bushya uyu muraperi ari gukoresha mu kugaragaza Baby Boy Broadus nk'igice cy'umuryango we.

    Source : https://kasukumedia.com/snoop-doggy-yafunguriye-imbwa-ye-nshya-konti-ya-instagram/

  • Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w'umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy'Ishuri #rwanda #RwOT

    Mu joro rya Tariki ya 01 Nyakanga 2025 mu kigo cy'ishuri ryisumbuye rya Karama kirindwa n'Inkeragutabara hibwe Mudasobwa(Computer Positivo) 67 n'imigozi yazo. Bamwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubu bujura barimo abazamu batatu na Kontabure w'ikigo nibo ku ikubitiro bahise batabwa muri yombi nkuko Gitifu Yvette Aline Nirere uyobora umurenge wa Karama yabibwiye umunyamakuru wa intyoza.com

    Aganira na intyoza.com, Gitifu Yvette Aline Nirere yabwiye umunyamakuru ko mu bigaragara bitagombeye n'ubusesenguzi bwimbitse, kwiba izi Mudasobwa urebye aho zari zibitse ngo ni ibintu bigaragara ko byari byarateguwe.

    Yagize ati' Ntabwo mu kuziba batoboye, ubona ko nyine harimo ikintu twakwita nko gutegura. Ntabwo bahatoboye, ahubwo ahantu ku rugi hagombaga gufungwa niho ubona hameze nk'aho bacishije ikintu cy'icyuma bagasa nk'abegura kuri serire(nko kujijisha)'.

    Gitifu Yvette, ahamya ko mu by'ukuri uko bigaragara, ibyakozwe bitashoboka uretse mu gihe uwabikoze yaba afite umuntu w'icyitso wamuhaye amakuru kuko aho izi Mudasobwa zari zibitse ngo winjiraga mu cyumba ariko nabwo ngo ntuhite uzibona kuko zari zarakorewe ububiko bumeze nk'umutamenwa, aho zabikwaga mu mutekano kandi aho zibitse hafungishwa ingufuri ebyiri nazo abinjiyemo imbere bishe kugira ngo bagere kuri Mudasobwa.

    Avuga kandi ko umwe mu bazamu( Inkeragutabara) ukekwa cyane ngo iryo joro yari ahari ndetse ngo n'aho mashine zibikwa ntabwo yari kure yazo kuko ari umuryango ku muryango. Ati' Urumva rero nti babikora atabireba cyangwa atabyumva. Yasaga n'aho abarebera, ariwe cyitso cyabo'.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko mu bamaze gufatwa, uretse Abazamu ndetse na Kontabure, hari n'umwarimu nawe wamaze gufatwa. Bivugwa ko uyu ashobora kuba yarabonywe n'umwana w'umunyeshuri atwaye ibikapu birimo za Mudasobwa, aho haje abamotari babiri bazitwara. Bivugwa kandi ko uwo muzamu ukekwa, iryo joro ryo kwibwa ngo hari umuntu w'umugabo yazanye avuga ko ari Afande we, ndetse abandi bazamu akuriye abakura hafi y'aho Mudasobwa zibikwa. Hari kandi kuba iryo joro ngo yaragiye akomanga ku nzugi ku buryo hari n'irondo ryahanyuze ribajije ibisakuza ababwira ko nta kibazo gihari, baragenda ariko mu gitondo hatakwa ubujura bwa Mudasobwa 67 n'imigozi yazo.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/07/kamonyi-karama-icyo-gitifu-wumurenge-avuga-ku-iyibwa-rya-mudasobwa-67-mu-kigo-cyishuri/

  • U Rwanda mu mushinga w'ibitaro bya miliyari 14 Frw bizafasha impunzi zirenga ibihumbi 15 kwivuza – #rwanda #RwOT

    Ibitaro bya Ngarama byubatse mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo. Bifite ibitanda 132 bishobora kwakira abarwayi barwariramo.

    Ni ibitaro byo ku rwego rw'Akarere, bikorera mu gace karimo ibigo nderabuzima umunani harimo n'icyo mu Nkambi ya Nyabiheke icumbikiye impunzi z'Abanye-Congo barenga ibihumbi 15.

    Byashinzwe mu 1987, biha serivisi abaturage barenga 187518. Amakuru agaragara ku rubuga rw'ibi bitaro yerekana abarwayi baba bari mu bitaro ari 72% by'ubushobozi bw'ibitanda bihari, abenshi bakamaramo iminsi itanu.

    Umunyamabanga Uhoraho wa MINEMA, Philippe Habinshuti, ubwo yatangaga ibisobanuro kuri Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo bya Leta, PAC, ku wa 7 Nyakanga 2025, yavuze ko ibi bitaro byavuguruwe mu murongo wo gufasha impunzi n'abatuye agace kubona ubuvuzi bwiza.

    Ati 'Ni ibitaro bimaze igihe kinini, bifite inyubako zishaje ku buryo byari bigeze mu gihe cyo gusanwa ariko noneho twebwe hariya dusanzwe tuhafite inkambi ya Nyabiheke irimo impunzi zirenga ibihumbi 15. Bivuze ko ibitaro biba byarongerewe abantu baza kubisabamo serivisi.'

    'Kuba harakozwe uyu mushinga duhuriyeho na Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo byagurwe binavugururwe, ni ikintu cyiza kugira ngo izo serivisi zitangwe, zitangirwe ahantu heza ariko tunungukiremo kubisana.'

    Mu kuvugurura ibi bitaro habanje ibitaro by'ababyeyi (Maternity) byatwaye miliyari 4 Frw.

    Imirimo yo kubaka ibitaro by'ababyeyi yararangiye, ndetse ibikorwa byose muri rusange bigeze kuri 98%. Ibikoresho bijyanye no kubaga ababyeyi byatumijwe, bikatangira gukoreshwa mu bitaro by'ababyeyi mu mpera z'Ukwakira 2025.

    Ati 'Haherewe ku bitaro by'ababyeyi (maternity) ariko hateganyijwe n'icyiciro cyo kuvugurura izindi serivisi kugira ngo ibitaro byose bibe bimeze neza. Ni ikintu rero tubona kizatanga umusaruro, kizafasha impunzi twebwe dushinzwe kugira ngo zibone serivisi z'ubuvuzi zimeze neza ariko bigafasha n'abaturage bazakiriye babana na zo hariya.'

    Habinshuti yasobanuye ko bimwe mu bikoresho byifashishwa mu nzu y'ababyeyi bihari, ndetse bishobora gukoreshwa muri iyo nzu nshya, ibikoreshwa mu bikorwa byo kubaga ababyeyi bijyanye n'ibitaro bishya akaba ari byo bigitegerejwe.

    Ibitanda biri mu Bitaro bya Ngarama bigenewe ababyeyi ni 36, ariko ibishya birimo ibitanda 140.

    Icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura Ibitaro bya Ngarama kizatwara miliyari 10 Frw, umushinga wose ukazarangiza kubakwa mu Ukwakira 2026.

    Ati 'Hazaba harimo serivisi zindi zikorera ku bitaro, harimo ubuvuzi rusange, inyubako y'ubuyobozi, serivisi zindi zakoreraga mu bitaro zitari inzu y'ababyeyi inyubako yindi izashobora kuzifasha.'

    Magingo aya ingengo y'imari yose ijyanye no kubaka ibi bitaro inyuzwa muri Minema, ariko ibijyanye n'ibikorwa by'ubuvuzi bikazakorwa na Minisiteri y'Ubuzima.

    Ati 'Uburyo umushinga wateguwe, ni mu rwego rwo gushyiraho ibikorwaremezo bifasha impunzi n'abaturage bazakiriye ariko mu kubishyira mu bikorwa bikajya muri Minisiteri ibishinzwe.'

    Kugeza ubu mu nkambi zose zo mu Rwanda haba ibigo nderabuzima bitanga ubuvuzi bugezweho abatahaboneye serivisi bakajya mu bitaro bibegereye kandi bagakoresha mituweli nk'abenegihugu.

    Umunyamabanga Uhoraho wa MINEMA, Philippe Habinshuti yavuze ko ibitaro bya Ngarama bizatuma impunzi zibona ubuvuzi bwiza

    Minema yasobanuye ko bitarenze Ukwakira 2025 ibitaro by’ababyeyi bizaba bikora neza

    Abadepite bagize PAC bagaragaje ko ibikorwa byo kurangiza maternity mu bitaro bya Ngarama yatinze kurangira

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-mushinga-w-ibitaro-bya-miliyari-14-frw-bizafasha-impunzi-zirenga

  • Rwamagana: Umusore w'imyaka 20 yasanzwe ku muhanda yapfuye – #rwanda #RwOT

    Iyicwa ry'uyu musore ryamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Akabenda mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya.

    Bamwe mu baturage bari bamubonye ku manywa, bavuze ko uyu musore yari yagiye mu Karere ka Rwamagana kureba mwene wabo. Ahageze ngo yatangiye gusengerera abantu batandukanye, baza kumenya ko yavuye iwabo bagurishije isambu bagabana amafaranga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya Mukantambara Brigitte, yabwiye IGIHE ko iperereza ryahise ritangire ngo hamenyekanye icyishe uyu musore.

    Yagize ati 'Twabimenye saa Kumi z'ijoro baduhamagaye batubwira ko babonye umuntu mu muhanda wapfuye, bamusanze ku muhanda munini wa kaburimbo. Twahageze n'inzego z'umutekano duhita dutangira gukurikirana kugira ngo turebe icyamwishe niba yishwe n'abantu cyangwa niba ari ikindi kintu cyamwishe ntabwo turabimenya.''

    Gitifu Mukantambara yavuze ko uyu musore yari yaje muri uyu murenge aturutse mu Karere ka Gatsibo nyuma y'aho iwabo bagurishije isambu bakagabana amafaranga, bigakekwa ko yishwe akamburwa ayo mafaranga.

    Ati 'Ejo yiriwe inaha ari kunywa inzoga ndetse anafite ayo mafaranga niyo makuru twahawe, ubu inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza. Abaturage barasabwa gukaza amarondo no kwirinda ubugizi bwa nabi kuko uwo iperereza rizagaragaza ko yagize uruhare mu rupfu rwe azabihanirwa kandi bikomeye.''

    Bamwe mu baturage bavuga ko ubwo uyu musore yageraga muri uyu mudugudu bamubonye asangira inzoga n'umuvandimwe we yari yaje kureba, bakaba bongeye kumubona mu gitondo yapfuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-w-imyaka-20-yasanzwe-ku-muhanda-yapfuye

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 31 ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ryasize Police Volleyball Club yegukanye ibikombe byombi mu cyiciro cy'abagabo n'abagore, nyuma yo gutsinda APR VC mu mikino ya nyuma.

    Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga, ryitabirwa n'amakipe ane ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda mu mwaka ushize w'imikino.

    Mu kiciro cy'Abagabo amakipe yitabiriye ni APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC, mu kiciro cy'Abagore hitabiriye Police WVC, APR WVC, RRA WVC na Kepler WVC.

    Mu bagabo, Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-2, mu mukino wakinwe ku rwego rwo hejuru. APR yari yatsinze set ya kabiri n'iya gatatu, ariko POLICE ihindura ibintu mu seti ebyiri za nyuma (25—22, 22—25, 20—25, 25—22, 15—10).

    Mu bagore, Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-1, nyuma yo gutakaza iseti ya mbere ariko ikagaruka mu mukino mu buryo bukomeye itwara igikombe, (18—25, 25—10, 25—19,25—19).

    Mbere y'imikino ya nyuma, habaye imikino yo guhatanira imyanya ya gatatu, aho mu bagore Kepler WVC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze RRA WVC amaseti 3-1 naho mu bagabo, Kepler VC yo yatsinze REG VC amaseti 3-1.

    Ku ikipe ya Police y'Abagore yegukanye igikombe cyo Kwibohora nyuma yaho yegukanye Shampiyona y'u Rwanda, iki kikaba igikombe cya Gatatu cyo Kwibohora yikurikiranya kuko yagitwaye mu mwaka wa 2023, 2024 na 2025.

    The post Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-vc-yegukanye-igikombe-cyo-kwibohora-2025-mu-byiciro-byombi-itsinze-apr-vc-ku-mukino-wa-nyuma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-vc-yegukanye-igikombe-cyo-kwibohora-2025-mu-byiciro-byombi-itsinze-apr-vc-ku-mukino-wa-nyuma

  • Yamaze imyaka ine acururiza FDLR, aba n'umurinzi w'umuyobozi wayo – Ubuhamya bwa Dukuze – #rwanda #RwOT

    Dusabe ni umwe mu bari guhabwa amahugurwa i Mutobo, amufasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwitandukanya n'uyu mutwe agataha mu Rwanda.

    Yinjiye muri FDLR mu 1998 ajyanywe na Cure Ngoma usigaye ari umuvugizi w'uyu mutwe muri iki gihe.

    Ati 'Najyanywe n'umunyapolitiki anyumvisha ko tuzajya tubana, anyizeza ibitangaza. Bamwita Cure Ngoma. Nyuma haza gusohoka itegeko ko nta muntu wemerewe gutunga umuntu ugifite imbaraga, ko agomba guhabwa imyitozo ya gisirikare akabona kumutunga ari umusirikare wemewe.'

    Amaze kurangiza imyitozo, yashyizwe mu barinzi ba Gen Iyamuremye Gaston wiyita Gen Rumuli, uyobora Umutwe wa FDLR.

    Ati 'Bakajya bategura imirwano tukajyayo, akazi karakomeza biza kugera aho banjyana mu byo gucuruza kugira ngo abasirikare bajye babona uko barya umunyu. Njye nacuruzaga ihene'

    Ihene bacuruzaga ni izo abarwanyi b'uyu mutwe bororaga. Usibye ubworozi, ibindi byavanwagamo amafaranga ni ibijyanye n'amabuye y'agaciro n'ubucuruzi bw'ibishyimbo. Yamaze imyaka ine ari byo akora.

    Ati 'Buri kwezi warakoraga wabona amadolari 15 ukayohereza, bakajya bakwandikira icyangombwa kugira ngo abandi basirikare batazakubona bakagira ngo waratorotse.'

    Yavuze ko ubwo bucuruzi bwakorwaga n'abantu benshi, kandi ko bitabaga byoroshye kubona amafaranga kuri we kuko byari nko gusahura abaturage.

    Ati 'Hari abajyaga gusoresha abacukura amabuye y'agaciro…hari abantu benshi babikora.'

    Raporo zitandukanye zigaragaza ko umutwe wa FDLR ukura amafaranga mu bucuruzi burimo ubwo ikorera muri Pariki ya Virunga.

    Mu 2022, Raporo y'Impuguke za Loni yagaragaje ko “Amakara acibwa muri Pariki y'Igihugu ya Virunga agize isoko rinini ry'amafaranga ya FDLR'.

    Iyo raporo igaragaza ko FDLR ifite ibirindiro muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo, mu byanya bibungabunzwe bya Pariki y'Igihugu ya Virunga no mu mashyamba ya Rutshuru mu duce twa Bwito, Binza, Bukoma na Busanza.

    Dukuze yavuze ko abayobozi b'uyu mutwe bahoraga bashyira igitutu ku barwanyi bawo, babumvisha ko ugerageje gutahuka mu Rwanda, bitamugwa amahoro kuko agirirwa nabi. Gusa ngo ibi si byo namba ari nayo mpamvu asaba abakiri mu mashyamba kwitandukanya n'abafite ingengabitekerezo.

    Ati 'Ingengabitekerezo ni byo, nta somo bakwigisha atari ukuvuga ngo tujye guhirika ubutegetsi bwa Kagame, bw'Abatutsi.'

    Yasabye abo babanye ku mu mashyamba bakiri yo gukora amahitamo mazima bagataha aho kuyasaziramo.

    Dukuze yagiriye ibikomere mu mashyamba ya Congo, ikiganza cye cy’akaboko k’ibumoso cyarasiwe ku rugamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yamaze-imyaka-ine-acururiza-fdlr-aba-n-umurinzi-n-umuyobozi-wayo-ubuhamya-bwa

  • U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye muri Afurika y'Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ni raporo ya 19 yakorewe ku bihugu 163 harebwa ku ngingo zirenga 23 ariko zose zishingira ku bijyanye n'uko abaturage babyo batekanye. Ni ibihugu byihariye 99,7% by'abarenga miliyari umunani batuye Isi.

    Muri Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda rwakurikiye Tanzania ya mbere mu Karere ikaba iya 12 muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, na rwo rukurikirwa na Uganda yabaye iya 22 mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Uganda yakurikiwe na Kenya yabaye iya 33 mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, Kenya ikurikirwa na Sudani y'Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ya nyuma.

    Mu bihugu 44 byo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara byagenzuwe, Ibirwa bya Maurice ni byo biza ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye kurusha ibindi, RDC ikaba ku mwanya wa nyuma.

    Mu bihugu 33 byo mu Burengerazuba n'ibyo Hagati mu Burayi, Iceland ni yo itekanye kurusha ibindi mu gihe u Bufaransa ari bwo bwa nyuma.

    Mu bihugu 11 byo muri Amerika y'Amajyepfo, Argentine ni yo iza imbere mu bihugu bitekanye, mu gihe Colombia ari yo ya nyuma, mu gihe muri Amerika yo Hagati n'iy'Amajyaruguru hagenzuwe ibihugu 14, Canada ihiga ibindi mu gihe Haiti yaje ku mwanya wa nyuma.

    Muri Aziya y'Amajyepfo hagenzuwe ibihugu birindwi, Bhutan ibimburira ibindi mu bihugu bitekanye mu gihe Afghanistan ari yo idatekanye muri ako gace ugereranyije n'ibindi bihugu bikabarizwamo.

    Mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y'Amajyaruguru, hasuzumwe ibihugu 20, hagaragazwa ko Qatar ari yo iza imbere mu bihugu bitekanye, Sudani iba iya nyuma.

    Mu gace k'u Burayi bw'Uburasirazuba na Aziya yo Hagati, Bulgaria ni yo yagaragajwe ko itekanye mu gihe, u Burusiya ari cyo gihugu kidatekanye.

    Mu Karere ka Asie-Pacifique hagenzuwe ibihugu 19, Nouvelle-Zélande ihiga ibindi nk'igihugu gitekanye mu gihe Myanmar ari yo yaje ku mwanya wa nyuma.

    Iceland ni cyo gihugu gitekanye ku Isi umwanya ifite kuva mu 2008. Ibindi bihugu bitekanye ku Isi birimo Irlande, Autriche, Nouvelle-Zélande n'u Busuwisi.

    U Burusiya ni cyo gihugu kidatekanye ku Isi, Ukraine bamaze igihe bahanganye mu ntambara ikabugwa mu ntege, ibyo bihugu bigakurikirwa na Sudani, RDC na Yemen.

    U Burayi bwo Hagati n'ubw'Iburengerazuba ni ko karere gatekanye ku Isi, igice gifite ibihugu umunani mu 10 bitekanye ku Isi.

    Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika y'Amajyaruguru ni byo bice bidatekanye ku Isi.

    GPI igaragaza ko mu Isi ibihugu 59 biri mu ntambara cyangwa amakimbirane, umubare munini cyane ugereranyije n'uko byari bimeze nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi.

    Ibihugu 78 byijanditse mu makimbirane arenga imbibi zabyo. Mu bihugu 163 byagenzuwe, 94 byagaragaye ko umutekano wabyo wazahaye mu gihe ibindi 66 byagaragaje impinduka nziza.

    Umutekano ni imwe mu nkingi u Rwanda rwitayeho cyane. Ubushakashatsi ku miyoborere bw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) bwakozwe mu Ugushingo 2024, bugaragaza ko inkingi y'umutekano n'ituze ry'abaturage ari yo yaje ku isonga mu byishimiwe n'abaturage muri uwo mwaka aho ifite amanota 93,82%.

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye muri Afurika y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaje-ku-mwanya-wa-kabiri-muri-afurika-y-iburasirazuba-mu-bihugu

  • Rusizi: Mudugudu akurikiranyweho gukubita umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi ku wa 5 Nyakanga 2025.

    Saa Munani z'ijoro nibwo abanyerondo bumvise uyu mugabo ari kurwana n'umugore we bajya gutabara, bahageze basanga umugore yakomeretse ku jisho, bamubajije avuga ko umugabo amukubiseho telefone.

    Umugore yahise ajya ku bitaro bya Mibilizi umugabo yikingirana mu nzu bukeye arakinguzwa ajya gufungirwa kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ya Nyakabuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yabwiye IGIHE ko bikimenyekana uyu mugabo bamuhagaritse by'agateganyo ku buyobozi bw'umudugudu, anatabwa muri yombi.

    Ati 'Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Umuyobozi uvugwaho ubusinzi bukabije, gukubita umugore kugeza ubwo amwangije ijisho, gusesagura umutungo w'urugo no kurara mu gasozi, nta ndangagaciro afite zo kuyobora abaturage”

    Inshingano z'ubuyobozi bw'umudugudu zahawe ushinzwe umutekano mu mudugudu mu gihe ubuyobozi bw'umurenge butegereje inama n'abaturage yo kubibamenyesha no kubahumuriza.

    Gitifu Kimonyo yavuze ko nta myitwarire mibi bari basanzwe bazi kuri uyu muyobozi ko ahubwo ibi bikimara kuba aribwo umugore yagaragaje ko batari babanye neza.

    Yasabye ba mudugudu kwirinda ingeso mbi z'ubusinzi abibutsa ko bakwiye kubera urugero rwiza abo bayobora.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-mudugudu-akurikiranyweho-gukubita-umugore-we

  • Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw'Umugabo wishwe n'umugore we n'umwana yibyariye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, hamenyekanye inkuru y'urupfu rwa Singuranayo Phillipe w'imyaka 47 y'amavuko. Birakekwa ko yishwe n'umugore we bashakanye byemewe n'amategeko ndetse n'umwana we w'umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu batuye Umudugudu wa Rugarama ahabereye ubu bwicanyi, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Nyakanga 2025 ahagana ku I saa yine muri uru rugo humvikanye intonganya, aho hari ubushyamirane hagati y'umugabo n'umugore ariko kandi umwana wabo w'umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko nawe aza kwinjira mu ntambara yari ishyamiranije Se na Nyina.

    Gushyamirana k'uyu mugabo n'Umugore we witwa Mukamabano Jeanne w'imyaka 37 y'amavuko ngo ntabwo ari inkuru nshya muri uyu Mudugudu kuko ngo bajya banyuzamo bakagirana amakimbirane. Kuri iyi nshuro, Amakimbirane no gushyamirana byasojwe no kwicana, aho uyu nyakwigendera yakubiswe ikintu mu mutwe arapfa( yasanganywe ibikomere mu mutwe).

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu muryango wigeze kubaho igihe kitari gito ubana mu makimbirane ashingiye ku businzi, ariko ko muri iyi myaka hafi ibiri ishize Raporo babonaga zagaragazaga ko bari batakigirana amakimbirane.

    Amakuru intyoza.com ifite ni uko kugeza twandika iyi nkuru, intandaro y'ugushyamirana muri uyu muryango kwagejeje ku kwicwa k'umugabo hataramenyekana imvano. Gusa na none, nyuma y'uko ubuyobozi ndetse n'inzego z'umutekano zirimo Polisi na RIB bahageze, banzuye ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa gupimishwa mubitaro bya Kacyiru. Ni mu gihe abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera bafashwe bajyanwa kuri Sitasiyo ya Police na RIB ya Rukoma, mu gihe hakomeje iperereza.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/07/kamonyi-ngamba-harakekwa-urupfu-rwumugabo-wishwe-numugore-we-numwana-yibyariye/