Blog

  • Urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba muri 'diaspora' rugiye kumara ibyumweru bibiri rutemberezwa u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni urubyiruko ruza mu Rwanda buri mwaka kuva mu 2021 mu gikorwa cyiswe 'Rwanda Youth Tour' aho ruva mu bihugu bitandukanye rukaza mu Rwanda mu byumweru bibiri rusura ibikorwa n'inzego zitandukanye.

    Muri uyu mwaka haje urubyiruko 60 rwo mu bihugu birindwi ari byo Leta Zunze za Amerika, u Bwongereza, u Butaliyani, Uganda, Sénégal, u Bubiligi na Canada.

    Urwo rubyiruko harimo abari bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuko bavukiye mu mahanga nyuma y'uko ababyeyi babo bavuye mu Rwanda hamwe n'bandi bahavuye bakiri bato cyane.

    Urwo rubyiruko rwatangiye ibyo bikorwa rusura Pariki y'Igihugu ya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kwakirwa ku mugaragaro na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET) n'iy'Urubyiruko Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Ubwo rwakirwaga, Umuyobozi ushinzwe Asia Pacific n'Uburasirazuba bwo Hagati muri MINAFFET, Rwanyagatare Virgile yavuze ko urwo rubyiruko rufite inyota yo kumenya u Rwanda no kugira uruhare mu iterambere ryarwo.

    Ati 'Ni abasore n'inkumi bakunda Igihugu cyabo kandi bakunda amateka yacyo ndetse bashaka kugira uruhare mu iterambere ryacyo. Igihugu cyacu cyishimiye kubakira, baze barebe aho u Rwanda rugeze, bamenye aho Igihugu cyavuye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bituma bamenya amavu n'amavuko y'u Rwanda n'uruhare bagira mu iterambere ryarwo.'

    Rwanyagatare yongeyeho ko kuva mu myaka itanu 'Rwanda Youth Tour' itangiye byongeye umusanzu w'urubyiriko rwo muri diaspora mu iterambere ry'Igihugu haba mu bijyanye n'amasomo, umusanzu mu byo bize ndetse no gukora ishoramari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko mu rubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu mahanga harimo icyuho mu makuru ruba ruzi ku Rwanda.

    Ati 'Abenshi baza bavuga ko bari bazi amateka y'u Rwanda ariko ntabwo baba bafite amakuru yose y'uko byagenze nk'icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n'uko twagaruye amahoro n'umutekano. Bamwe muri bo baza inshuro zirenze imwe usanga bamaze kumva neza indangagaciro tugenderaho nk'Igihugu zo kongera kucyubaka, guha agaciro abagituye bose no kubaka ubumwe.'

    Musinga Dethier Calliste witabiriye 'Rwanda Youth Tour' umwaka ushize akaba yitabiriye n'iy'uyu mwaka, yavuze ko kugaruka mu rwamubyaye byatumye abasha kuhakorera ishoramari.

    Ati 'Nashakaga gushora imari mu gihugu cyanjye kandi ntako bisa kuko kuhakorera ari ugukorera mu rugo. Numva hari ikintu nkorera Igihugu cyanjye ntagamije gusa kwinjiza amafaranga cyangwa guteza imbere umwuga nkoramo ahubwo ni n'umusanzu mu kubaka Igihugu.'

    Uru rubyiruko rwaganiriye ku ngingo zitandukanye zo guteza imbere Igihugu

    Uru rubyiruko ruzamara ibyumweru bibiri mu Rwanda

    Umuyobozi ushinzwe Asia Pacific n'Uburasirazuba bwo Hagati muri MINAFFET, Rwanyagatare Virgile yavuze ko urwo rubyiruko rufite inyota yo kumenya u Rwanda no kugira uruhare mu iterambere ryarwo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga ruza mu Rwanda rufite icyuho cy'amakuru ruzi ku gihugu

    Bushimiye gusura igihugu bafitemo inkomoko

    Muri Pariki y’Igihugu ya Nyandungu uru Rubyiruko rwasuye ibice byose biyigize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-abanyarwanda-ruba-muri-diaspora-rugiye-kumara-ibyumweru-bibiri

  • Rutsiro: Umusaza wari wugamye imvura yakubiswe n'inkuba arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Murunda, mu Kagari ka Mburamazi, mu Mudugudu wa Rukingu, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 7 Nyakanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeanette yahamirije IGIHE iby'uru rupfu, avuga ko rwatewe n'inkuba.

    Ati 'Ni byo koko Hitimana wari ufite imyaka 76 yapfuye nyuma gukubitwa n'inkuba mu Kagari ka Mburamazi. Bikimara kuba abaturage bagerageje gutabara ariko ntibyagira icyo bitanga. Iperereza riracyakomeje.'

    Yanaboneyeho gusaba abaturage kugira imirindankuba ku nzu zabo.

    Muri Mata 2025 na bwo inkuba yambuye ubuzima umugore witwa Imanizabayo wari ufite imyaka 28 wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, imukubitiye mu rugo rwe.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi bwihuse muri MINEMA, ACP Egide Mugwiza aherutse gutangariza IGIHE ko inkuba ari ikibazo by'umwihariko mu bice by'icyaro, kuko mu bice by'imijyi usanga inyubako nyinshi zifite imirindankuba.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusaza-wari-wugamye-imvura-yakubiswe-n-inkuba-arapfa

  • Kamonyi: Umugore n'umukobwa we w'imyaka 14 batawe muri yombi bakekwaho kwica – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo ku wa 7 Nyakanga 2025. Byabereye mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Marembo, mu Mudugudu wa Rugarama, mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2025.

    Singuranayo Philippe w'imyaka 47 yitabye lmana, bikekwa ko yishwe akubiswe n'umugore we, Mukamabano Jeanne afatanyije n'umwana wabo w'umukobwa w'imyaka 14.

    Abageze ahabereye uru rugomo rwavuyemo urupfu bavuze ko basanganye nyakwigendera ibikomere ku mutwe, bigakekwa ko hari icyo bamukubise ku mutwe.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque, yabwiye IGIHE ko urupfu rwabaye muri uriya muryango rwatunguranye kuko mu buzima busanzwe uru rugo rwabanaga neza.

    Ati 'Icyo bapfuye kugeza ubu ntikiramenyekana.'

    Gitifu Munyakazi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, mu Karere ka Gasabo gusuzumwa, naho abakekwa mu kugira uruhare mu rupfu bo bajyanywe gufungirwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma mu gihe iperereza rigikomeje.

    Uyu nyakwigendera yari afitanye abana batatu n'umugore we ukekwaho kumwica, afatanyije n'umwe mu bo babyaranye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugore-n-umukobwa-we-w-imyaka-14-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwica

  • Umugabo w'i Karongi washinjaga umugore we kwanga ko batera akabariro yiyahuje kiyoda – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Cyimana Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera ku wa 6 Nyakanga 2025.

    Ahagana Saa Sita z'amanywa nibwo umugore w'uyu mugabo yagiye kumugaburira asanga yikingiranye mu cyumba, ahamagara ubuyobozi bw'umudugudu buhageze busanga hari kunuka kiyoda, bwica urugi busanga yamaze kunegekara.

    Ubuyobozi bwahise bushaka ingobyi ya kinyarwanda, abahetsi bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera, nacyo gihita kimwohereza ku Bitaro bya Kibuye ari naho yaje kugwa.

    Saa Yine z'igitongo ku wa 7 Nyakanga nibwo uyu mugabo yapfuye.

    Abaturanyi bavuga ko uru rugo rwari rusanzwe rubanye mu makimbirane, aho umugabo yashinjaga umugore kwanga ko batera akabariro, umugore agashinja umugabo kutita ku nshingano z'urugo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE ko uru rugo kandi rwari rufite amakimbirane ashingiye ku gucana icyuma.

    Ati “Bombi umwe yashinjaga mugenzi we kumuca inyuma”

    Gitifu Habimana yasabye abaturage kwirinda icyatuma biyambura ubuzima ko ahubwo ubonye ibibazo byamurenze yajya yegera ubuyobozi bukamugira inama.

    Nyakwigendera asize umugore n'abana batatu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-w-i-karongi-washinjaga-umugore-we-kwanga-ko-batera-akabariro-yiyahuje

  • Abanyarwanda basabwe gushora imari muri 'Simandou 2040', umushinga wa Guinée-Conakry wa miliyari 20$ – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga ugamije kugira iki gihugu igicumbi cy'amabuye y'agaciro by'umwihariko ubutare.

    Uzashorwamo arenga miliyari 20$. Ukazafasha gucukura ubutare bungana na toni miliyari umunani bubarirwa muri iki gihugu, buri mwaka kakazajya hacukurwa toni miliyoni 160.

    Uzubakwamo n'ibikorwaremezo nk'ibilometero 622 by'umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibirombe bicukurwamo ubutare n'inkengero z'inyanja. Hazubakwa ibyambu, imihanda isanzwe y'ibilometero ibihumbi 10.

    Ni umushinga biteganyijwe ko uzafasha Guinée-Conakry kongera umusaruro mbumbe ukagera kuri miliyari 132$ mu 2040. Byitezwe ko buri mwaka iki gihugu kizajya cyinjiza hafi miliyari 2$ avuye mu birombe by'amabuye y'agaciro, uwo mushinga ukazatanga imirimo ihoraho ibihumbi 60.

    Guinée-Conakry yatangiye kuwushyira mu bikorwa hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho, kubaka inganda ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku kurengera bidukikije.

    Ni gahunda izasiga hubatswe ibikorwaremezo byinshi cyane mu ruhererekane rw'imisozi ya Simandou rureshya na kilometero 110 ruherereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Guinée-Conakry, ahitwa Nzerekore na Kankan, ikazahindura cyane ubuzima bw'abaturage inatanga imirimo myinshi.

    Ibyayo mahirwe byerekanywe ubwo Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry, bizihizaga umunsi wo kwibohora, igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Conakry.

    Cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Guinée-Conakry, abayobozi batandukanye bo muri y'iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga n'abandi, bari barenga 250.

    Minisitiri Yaya Kairaba Kaba yasabye Abanyarwanda kujyana ubuhanga, imbaraga n'ubushobozi mu by'imari muri iyi gahunda ngari y'imyaka 15.

    Ati 'U Rwanda ni urugero rwiza rw'ubudaheranwa, imiyoborere myiza, kurwanya ruswa ndetse no guharanira umurimo unoze. Intambwe rwateye muri iyi myaka 31 ishize iragaragaza ko hari byinshi n'ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kurwigiraho. Turahamagarira amasosiyete anyuranye yo mu Rwanda kuza gukorana natwe mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wa Simandou 2040 ugamije kuzazana impinduka zikomeye mu rwego rw'ubukungu hano muri Guinée-Conakry mu myaka 15 iri imbere.'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera yagaragaje inzira u Rwanda rwanyuzemo muri iyi myaka 31 ishize mu rwego rwo kongera kubaka igihugu.

    Yerekanye ko uru rugendo rwaranzwe no gushyira mu bikorwa amahitamo y'Abanyarwanda yo guharanira ubumwe no guteza imbere igihugu mu buryo bwose, bikajyana no kunoza ubucuti n'ubuhahirane bw'u Rwanda n'ibindi bihugu birimo na Guinée-Conakry.

    Yashimiye uburyo umubano w'u Rwanda na Guinée-Conakry ukomeje gutera imbere, yerekana ko ugaragarira cyane mu bufatanye bukomeye mu bijyanye n'imiyoborere, ikoranabuhanga n'ubuhinzi.

    Yavuze ko ibihugu byombi bikorana mu guteza imbere urubyiruko, ibigaragaza uburyo Abanyafurika bakwiriye gukemura ibibazo byabo.

    Abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, bibereye i Conakry, basusurukijwe n'umuhanzi w'injyana ya gakondo witwa Mireille Mukakigeri, afatanya n'Abanyarwanda kuririmba no kubyina indirimbo zijyanye n'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Minisitiri w'Ubutabera wa Guinée-Conakry, Yaya Kairaba Kaba,yasabye Abanyarwanda gushora imari mu mushinga wa Simandou 2040

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera, yagaragaje uburyo u Rwanda rwateye imbere mu myaka 31 ishize

    Ibirori byo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, byateguwe n’Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry, byitabiriwe n’abantu batandukanye

    Abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, byateguwe n’Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry, basusurukijwe binyuze mu ndirimbo zitandukanye

    Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry bizihije imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basabwe-gushora-imari-muri-simandou-2040-umushinga-wa-guinee

  • Ibiti bivangwa n'imyaka byagombaga guterwa ku ngo z'ab'i Gicumbi byakuruye impaka muri PAC (Video) – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 7 Nyakanga 2025, ubwo ubuyobozi bwa FONERWA bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025.

    Igaragaza ko hari ibiti byatewe ntibyakurikiranwa ku buryo hari nk'umuturage wari wahawe ibiti 19 harokoka bitandatu gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo, yavuze ko amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo ateganya ko 30% yishyurwa nyuma y'umwaka n'igice.

    Ati 'Amasezerano ateganya ko nyuma yo gutera hishyurwa 70% hanyuma 30% akishyurwa nyuma y'amezi 18 kandi rwiyemezamirimo akaba akurikirana, agenda anasimbuza [ibiti] muri icyo gihe. Wenda icyo navuga muri iyi mishinga irebana no kurengera ibidukikije […] iyo uteye ibiti ntihashobora kubura kimwe kidakura neza, haza n'iyo mvura ishobora no kuza ikangiza.'

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yahise avuga ko bitumvikana ukuntu mu mpagararizi zose Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yafashe ku ngo z'abaturage zagombaga guterwaho ibiti bivangwa n'imyaka, yasanzeyo ibiti bitandatu nyamara umwe yarahawe 19 undi agahabwa 26.

    Ati 'Iyo mpurirane y'uko humye bimwe ku rugo rwa runaka bakahasanga umubare ungana n'uwo mu rundi rugo bisobanuka bite?'

    FONERWA isobanura ko ibiti bitewe biba bishobora gukuramo nibura 70%, ariko ku baturage bamwe bari bafite ubutaka butatanye hari abo byagiye biterwa kure y'ingo zabo.

    Umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze umushinga wa Green Gicumbi ari wo wabonetsemo ibiti byinshi bivangwa n'imyaka byakuze ari byinshi kuko bigeze kuri 80% mu gihe mu gihugu hose biri kuri 64%.

    Yasobanuye ko ibiti byakorewe ubugenzuzi ari iby'imbuto byagombaga guterwa mu ngo z'abagenerwabikorwa.

    Ati “Byaratewe hanyuma umugenzuzi w'imari we yabaze ibiti biri mu rugo hanyuma abaturage bagiye no kubimwereka aho babiteye mu mirima yabo kubera ko abenshi batuye mu midugudu, bafite ahantu hato ho gutera ibiti, bahisemo rero ko bimwe babyimurira mu mirima yabo ariko itari aho ngaho.”

    Kagenza yavuze umugenzuzi w'imari wagiye gusura uyu mushinga atasobanukiwe neza imiterere y'umushinga.

    Ati 'Uburyo amasezerano yari ateye, ibiti bagombaga kubisanga mu busitani bw'umuhinzi mu rugo, abahinzi rero bateye bike bitewe n'uko ubutaka bwabo mu rugo bungana, ibindi babitera ku miringoti.'

    Umuyobozi mu Biro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Munyanturire Jean Claude, yavuze ko ingo z'abaturage basuye batigeze basobanurirwa ko ibiti byatewe mu bindi bice.

    Ati 'Ni ibintu bigaragara ko hari ahantu ibiti byagiye byangirika ntibisimbuzwe, gusa ku bijyanye n'amahirwe yo gukura ni ikigereranyo twavuga cyumvikana cy'ibiti byatewe wenda hakagira ibikura n'ibyangirika ariko ntabwo bikuraho inshingano za rwiyemezamirimo zo gusimbuza ibyangiritse kugeza bikuze.'

    Munyanturire yahamije ko FONERWA yohereje umukozi wayo kandi na we yemeje ko ibiti abaturage bateye ari bike.

    Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo, yavuze ibiti biterwa hakura 70%

    Abadepite bagaragaje impungenge mu ikurikirana ry’ibiti biterwa mu bice bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiti-bivangwa-n-imyaka-byagombaga-guterwa-ku-ngo-z-ab-i-gicumbi-byakuruye

  • Amb Karega yashimye umusanzu wa Winners Mount Academy mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 6 Nyakanga 2025, mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka irindwi iki kigo kimaze gishinzwe.

    Ambasaderi Karega yashimiye Umuyobozi w'iki kigo, Muhizi Elie, akaba ari na we wagishinze mu 2018.

    Yagize ati 'Uyu munsi nishimiye kwifatanya namwe cyane cyane nkomeza gushimira Muhizi na bagenzi be bakiri bato bagize uruhare mu gushinga iki kigo.'

    Yakomeje avuga ko hari imbaraga nyinshi Leta yagiye ishyira mu burezi.

    Ati 'Abanyarwanda 67% ntabwo bari bazi gusoma no kwandika mu 1995, gusa uyu munsi si ko bimeze, niyo mpamvu abantu bashora imari n'ibitekerezo mu kurerera u Rwanda, ari ingenzi n'intwari kubera uruhare bagira mu kuzamura ireme ry'uburezi mu gihugu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yavuze ko urugendo rw'imyaka irindwi rutari rworoshye kubera ko iki kigo cyavuye kure, ariko bishimira aho kigeze n'umusanzu gikomeje gutanga mu bigendanye no kurerera u Rwanda.

    Yakomeje avuga ko biteguye gukomereza aho bageze.

    Muhizi kandi yagaragaje ko iki kigo gifite intego zikomeye mu myaka itanu iri imbere, aho giteganya kugeza ku banyeshuri 2000 no gutanga imirimo ku bakozi barenga 500.

    Ati 'Turifuza gukomeza kugira uruhare mu gutanga uburezi n'akazi ku baturage. Byibura twifuza kwakira abana bagera ku 2000 mu myaka itanu iri imbere kandi twihaye intego yo gutanga akazi ku baturage bacu mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo.'

    Winners Mount Academy yashinzwe mu 2018, itangirana abanyeshuri 20, ariko kubera icyizere yakomeje kugirirwa n'ubunyamwuga mu myigishirize yayo, umubare w'abanyeshuri wagiye wiyongera.

    Kuva mu 2020 kugeza 2022, abanyeshuri bariyongereye bagera ku bari hagati ya 300 na 400, abakozi bayo bagera hagati ya 20-25.

    Muri 2022-2024 abakozi na bo bariyongereye bagera kuri 30, na ho mu 2025, abanyeshuri banyuze mu maboko y'iki kigo, bamaze kugera kuri 700.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yashimye umusanzu wa Winner Mount Academy gikomeje kugira mu guteza imbere uburezi mu Rwanda

    Abanyeshuri ba Winner Mount Academy basoje amasomo

    Umuyobozi Mukuru wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yagaragaje ko iki kigo y’uko mu myaka itanu iri imbere, bateganya kugeza ku banyeshuri 2000 no gutanga imirimo ku bakozi barenga 500

    Ababyeyi bari babukerye baje kureba uko abana babo bitwaye mu mwaka w’amashuri uheruka

    Abana basoje icyiciro cy’amashuri abanza muri Winners Mount Academy bahembwe

    Lt Col Charles Kamali na we yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka irindwi Winners Mount Academy imaze ishinzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-karega-yashimye-umusanzu-wa-winners-mount-academy-mu-guteza-imbere-uburezi

  • Killaman: 'Nabanye n'umugore wanjye nta na kimwe mfite, Imana iraduhindurira ubuzima' #rwanda #RwOT

    Killaman yavuze uko yabanye n'umugore we nta kintu na kimwe afite, Imana ikabaha umugisha ibintu bikaboneka

    Killaman yavuze uko yabanye n'umugore we nta kintu na kimwe afite, Imana ikabaha umugisha ibintu bikaboneka

    Niyonshuti Yannick uzwi cyane ku izina rya Killaman, yatangaje ko urukundo rwe n'umugore we rwabanje guca mu bihe bikomeye by'ubukene bukabije, ariko nyuma Imana ikabaha umugisha maze ibintu byose bikaza.

    Mu kiganiro yasohoreye kuri InyaRwanda TV, Killaman yagaragaje ko nta kintu na kimwe yari afite ubwo yatangira kubana n'umugore we, ariko uwo mugore atigeze amutererana, ahubwo yamuhaye urukundo rwa nyarwo no kumuba hafi.

    'Nabanye n'umugore wanjye nta n'ishilingi mfite. Twabayeho mu buzima bugoye, ariko Imana yaje kuduha umugisha. Ibyo mfite uyu munsi byose twarabibanye, nta na kimwe nari mfite njyenyine,' niko Killaman yabivuze.

    Uyu muraperi yakomeje avuga ko gushyira hamwe nk'umugabo n'umugore ari kimwe mu by'ingenzi bituma abantu batera imbere. Yashimangiye ko umugore we yamubereye inshuti, umufasha ndetse n'umujyanama, ibintu byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane mu muziki ndetse n'ubuzima busanzwe.

    'Umuntu uguherekeje mu bukene ni we ukwiriye kuguherekeza no mu bukire,' Killaman yongeraho.

    Ni inkuru yateye benshi agahinda ariko inatanga isomo rikomeye ku rubyiruko rwinshi rushobora kwibeshya ko urukundo rw'ukuri rushingira ku bintu bifatika cyangwa ku mutungo.

    Killaman yashimiye cyane umugore we, amwita 'umugisha we wa mbere,' avuga ko ari umwe mu bantu yamye asenga kugira ngo Imana imugumishe hafi, kuko ari we wamubereye igisubizo mu bihe bikomeye.

    Abakunzi be ndetse n'abarebye ikiganiro ku rubuga rwa InyaRwanda TV bashimye uko uyu muhanzi ashimira umugore we mu ruhame, bemeza ko ari urugero rwiza rw'urukundo rw'ukuri rwubatse ku kwemera no kwihangana.

    Wari uzi ko Killaman atigeze agira n'inzu cyangwa amafaranga ubwo yatangiraga kubana n'umugore we? Ariko noneho barubatse urugo rukomeye!

    Source : https://kasukumedia.com/killaman-nabanye-numugore-wanjye-nta-na-kimwe-mfite-imana-iraduhindurira-ubuzima/

  • Frank Gashumba atangaje igikomeye: 'Abagabo benshi barimo kurera abana batababyaye! #rwanda #RwOT

    Frank Gashumba yasabye abagabo gupimisha DNA y'abana babo hakiri kare

    Frank Gashumba, umunyapolitiki akaba n'umunyamakuru wamenyekanye cyane muri Uganda, yongeye kuvuga amagambo akomeye yavugishije benshi, aho yasabye abagabo bose kujya bapimisha ADN (DNA) y'abana babo bagihumeka umwuka wa mbere, kugira ngo bamenye uko bahagaze mu kuri.

    Mu butumwa yashyize ahagaragara, Gashumba yavuze ko kurerera umwana utari uwawe ari kimwe mu bintu bibabaza umugabo kurusha ibindi byose. Yagize ati:
    'Umugore wawe akimara kubyara, mu kwezi kumwe gusa ukore ikizamini cya DNA. Ushobora kwibeshya ukamara imyaka urera umwana utari uwawe. Ibyo ni ugukubitirwa mu rujijo.'

    Urugero rwa Ssegirinya rwakomeje kuzamura amarangamutima

    Ibi Gashumba yabivuze mu gihe inkuru ikomeye iri gucicikana muri Uganda yerekeye uwahoze ari Depite wa Kawempe North, Muhammad Ssegirinya, aho raporo ivuga ko abana 4 muri 9 bamwitirwaga atari abe mu buryo bw'amaraso.

    Uyu mwuka mubi wateje impaka ndende mu bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangaza ko ibi bintu bisigaye biba kenshi ariko bikagirwa ibanga. Abagabo benshi bari kumva ko bashobora kuba barereraga abana batabakomokaho, ibintu bikomeza kubashengura umutima.

    Gashumba ati: 'Abagabo mujye mwimenya hakiri kare'

    Frank Gashumba yakomeje asaba abagabo kutagendera ku rukundo gusa cyangwa ku kwemera kwa gakondo, ahubwo bagashyira imbere ukuri gushingiye ku buhanga. Yagize ati:
    'Uburyo bw'ikoranabuhanga burahari, ikizamini cya DNA kiroroshye. Ni uguha agaciro ejo hazaza hawe n'ubuzima bwawe. Kandi ntacyo bigutwaraho uramutse ushatse ukuri kare.'

    Yanasabye ko hagira amategeko ashyirwaho asaba ko DNA yakorwa ku mwana wese ku bushake bw'umubyeyi w'umugabo, nk'uburenganzira bwo kumenya aho ahagaze nk'umubyeyi.

    Reba uko abanyarwanda n'abanyafurika bose babifata

    Nubwo ubutumwa bwa Gashumba bwakiriwe neza n'abagabo benshi, hari abandi bavuga ko iyi myumvire ishobora kwangiza umuryango. Bamwe bagize bati:
    'Gupimisha DNA buri gihe si igisubizo, ahubwo bigaragaza kutizerana hagati y'abashakanye.'

    Abandi bati:
    'Ni byo koko, hari abagore batabwira abagabo ukuri ku bana, kandi ibyo bikwiye gucika burundu.'

    DNA n'imibanire y'abashakanye

    Mu muryango nyafurika, gukeka ko umwana utari uwawe ni ikintu gikomeye gishobora gusenya urugo cyangwa gutera ipfunwe rikomeye. Ariko Gashumba avuga ko ari byiza kugira ukuri kare, aho kubana mu rujijo imyaka myinshi.

    Yagize ati:
    'Niba ari wowe wamubyaye uzaryoherwa. Niba atari uwawe, uzashaka uko witwara hakiri kare utaragwa mu gihombo gikabije.'

    Ubutumwa bwa Frank Gashumba bwongeye gufungura impaka ku burenganzira bw'abagabo mu by'imiryango, ubunyangamugayo mu rukundo, no gushakira hamwe ibisubizo byakubaka umuryango w'umugabo n'umugore ushingiye ku kuri.

    Ibi biganiro bikomeje gufata indi ntera muri Uganda ndetse no mu karere, mu gihe ikoranabuhanga ritanga ubushobozi bwo kumenya ukuri nta nkomyi. Gusa bikaba bigisaba kuganira nk'abashakanye, kugira ngo hakorwe ibifasha kubaka umuryango utanyeganyezwa n'amakenga.

    Source : https://kasukumedia.com/frank-gashumba-atangaje-igikomeye-abagabo-benshi-barimo-kurera-abana-batababyaye/

  • Umuhanzikazi Tracy Melon avuga ko yaguye mu rukundo na Element kubera imyitwarire ye. #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Uganda yahishuye urwo akunda Element Eleee

    'Uburyo atuje, uko yitwara, ni ibintu byatumye mwiyumamo' — Tracy Melon

    Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Tracy Mirembe wamamaye mu muziki nka Tracy Melon, yahishuye amarangamutima ye ku munyarwanda ukomeye mu bijyanye no gutunganya umuziki, Element EleéeH.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na radiyo ikomeye yo muri Uganda, Galaxy FM, Tracy Melon yagaragaje ko urukundo akunda Element ruturuka ku miterere n'imyitwarire ye isobanutse. Yavuze ko ubwo yahuraga na we bwa mbere yahise amubona nk'umuntu utuje cyane, utajya avuga amagambo menshi, ahubwo akora ibintu bye mu mutuzo n'ubunyamwuga.

    Yagize ati:
    'Element ni umuntu utandukanye n'abandi. Iyo uri kumwe na we, wumva afite ikinyabupfura, agira umutuzo udasanzwe. Sinigeze mbona undi muntu nk'uwe. Ni ibintu byatumye mwiyumamo byihuse.'

    Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko nubwo abantu benshi bareba ku buryo umuntu agaragara cyangwa umubare w'ibyamamare aba yarakozeho, we yahisemo kumwiyumvamo nk'umuntu ufite indangagaciro n'umurongo uhamye mu buzima.

    Nubwo atigeze asobanura niba hari urukundo rusanzwe hagati yabo, yavuze ko iyo umuhanzi nka Element agaragaza ubunyamwuga n'ubupfura mu byo akora, atabura kugira abantu bamwiyumvamo.

    Tracy Melon ari mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki wa Uganda, azwi mu ndirimbo z'urukundo no mu miririmbire yuje amarangamutima. Ubu akomeje kwagura umuziki we, by'umwihariko akorana n'abatunganya umuziki bo mu karere u Rwanda rurimo.

    Ibyatangajwe na Tracy bikomeje gukurura amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana be bamwe bashyigikiye urwo rukundo, abandi bagasaba ko bajya babigira ibanga. Naho ku ruhande rwa Element EleéeH, nta kintu na kimwe aratangaza kuri aya makuru kugeza ubu.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzikazi-tracy-melon-avuga-ko-yaguye-mu-rukundo-na-element-kubera-imyitwarire-ye/