Blog

  • Amakuru y'ibinyoma akomeje gukwirakwira ko Rodrygo na Al Nassr bafitanye imishyikirano #rwanda #RwOT

    Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe na bimwe avuga ko Rodrygo Goes, rutahizamu w'ikipe ya Real Madrid, yaba ari mu biganiro byo kwerekeza muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia, yatewe utwatsi n'inzego zizewe z'inkomoko hafi y'uyu mukinnyi.

    Ayo makuru yemejwe ko nta shingiro afitiye, ndetse bamwe mu bashinzwe gukurikirana isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi bemeje ko ari impimbano zitagamije ikindi uretse kuyobya rubanda.

    Nk'uko byanavuzwe ku mukinnyi Gabriel Martinelli wa Arsenal, amakuru yamuvugaga mu biganiro na Al Nassr nayo yafashwe nk'ibinyoma.

    Impande zombi, yaba abakinnyi cyangwa amakipe yabo, nta na hamwe byigeze bigaragara ko hari ibiganiro byatangiye cyangwa se ubushake bwo kugirana imikoranire muri iyi mpeshyi.

    Rodrygo ari kwitegura umwaka w'imikino witezweho byinshi muri Real Madrid, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bazifashishwa cyane na Xabi Alonso.

    Al Nassr yo iracyari mu bikorwa byo gushaka abakinnyi bashya ariko ngo bafite urutonde rutandukanye n'urwa Rodrygo. Ndetse n'ingengo y'imari bafite muri iki gihe ntabwo ihuye n'ubusabe bw'uyu Munya-Brazil. Rodrygo we yifuza gukomeza gukina ku mugabane w'u Burayi, aho yizera ko azakomeza guteza imbere impano ye no kwitabira amarushanwa akomeye nka UEFA Champions League.

    Amakuru y'ibinyoma akomeje gukwirakwira ko Rodrygo na Al Nassr bafitanye imishyikirano

    Source : https://kasukumedia.com/amakuru-yibinyoma-akomeje-gukwirakwira-ko-rodrygo-na-al-nassr-bafitanye-imishyikirano/

  • Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel #rwanda #RwOT

    Mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2025 yabereye I Musumba, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira yaburiye abacuruzi by'umwihariko ab'inzoga bazongera abo biba bigaragara ko basinze bikarangira zibakoresheje urugomo n'andi mabi. Yabwiye aba bacuruzi ko hageze ngo bajye birengera ingaruka z'abo basindishije.

    Aganira n'aba baturage, Visi Meya Uzziel Niyongira yabanje kubabwira ko bikwiye ko abantu bagabanya ubusinzi muri ibi bihe by'impeshyi. Ati' Iyi mpeshyi twinjiyemo, abantu ni bagabanye ubusinzi bakore cyane'.

    Yababajije kandi ati' Iyo uhisemo gusinda buri munsi uba wumva winjiza angahe? Winjiza angahe agutera guhora mu kinya? N'abayinjiza nti basinda buri munsi, wowe wabihisemo gute? Wageze kuki kigutera guhora muri Musumba wasumbye abantu'?. Yakomeje ababwira ko uko bigira uko bashaka(nabi) ari nako iherezo ryabo riba ribi.

    Yagize kandi ati' Urugomo ruba hano rukururwa n'ubusinzi. Ariko rero, mu menye ko umuntu uzongera gutanga inzoga ku muntu wasinze, uwo muntu azajya ahanwa. Bacuruzi mubyumve munadutangire ubwo butumwa. Njyewe ni nkwaka inzoga ukabona nasinze zireke kuko ibyago byose ndi buteze ni wowe uzabiryozwa'.

    Visi Meya Uzziel Niyongira aganira n'abaturage i Gitare. Yaburiye Abacuruzi by'umwihariko abongera inzoga abanywi baba basinze.

    Yakomeje ababwira ati' Murashishikazwa no gucuruza ariko dushishikajwe twebwe no kugira abaturage bafite Ubuzima bwiza. Wibaze ko ayo mafaranga numpa inzoga nkakwishyura nkaza kumena ikirahure cyangwa nkagira ibindi bibi nkora nawe ugomba kubibazwa. Wampereye iki inzoga ku buryo nsinda?, waretse ngashira inyota ukambwira ngataha ko ejo wakomeza ukayicuruza?. Mu yandi magambo, ubusinzi ntabwo tubushyigikiye'.

    Muri aka Kagari ka Gitare, mu byumweru hafi bibiri bishize hari bamwe mu baturage bagaragaje urugomo rudasanzwe, aho badukiriye ipikipiki ya Gitifu w'Aka Kagari bakayihingagura bakoresheje amapiki. Ni ikibazo cyatumye Visi Meya Uzziel Niyongira yihaniza abaturage nta miyaga, ababwira ko bakwiye kubaha ubuyobozi, ko niba hari ikibazo bafitanye hari inzego bakwiye kwegera bakagaragaza ikibazo ariko ibyo kwigira ibyigomeke ngo ntawe bizahira.

    Uko Moto cg Ipikipiki ya Gitifu bayihingaguye.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/09/kamonyi-nyarubaka-murashishikazwa-no-gucuruza-ariko-twe-dushishikajwe-no-kugira-abaturage-bafite-ubuzima-bwiza-visi-meya-uzziel/

  • Mwibuke ko ntigeze mbyara – Karasira ku mpamvu yasanganywe amafaranga menshi – #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ryo ku wa 8 Nyakanga 2025, Karasira n'ubunganizi be bagenewe umwanya wo gukomeza gusobanura inkomoko y'umutungo we.

    Mu kwiregura, Me Bikotwa wunganira Karasira yatangiye atanga ibisobanuro bya miliyoni 11 Frw yasanzwe kuri MoMo y'umukiliya we, avuga ko arimo ibice bibiri. Harimo miliyoni 1.1 Frw yari ubwishyu bw'ikibanza yuzuzaga ayishyuwe mbere, agera kuri miliyoni 4 Frw.

    Yakomeje avuga ko andi miliyoni 10 Frw yavuye mu bufasha Karasira yagiye abona nyuma yo kwirukanwa ku kazi.

    Ati 'Abantu batandukanye bacyumva ko Karasira afite ibibazo yavugiye kuri YouTube, batangiye kumufasha, barimo Peter Mutabaruka, binyuze mu ikoranabunga ryitwa 'Go Fund me,' akajya ahabwa ibihumbi 950 Frw buri kwezi ndetse n'abandi babikoraga kuri telefoni na banki bakoresheje World Remit, MoMo, Money Gram na Western Union n'ibindi.”

    Akomeza avuga ko ari nabwo buryo andi 10981$ yabonetsemo, ndetse ko mu isaka ryakozwe kwa Karasira, bamusanganye 'bordereaux' zibihamya.

    Ku mayero 520 yasanganywe mu rugo, Me Bikotwa yavuze ko ubwo Karasira yakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, yahawe buruse yo kujya kwiga muri Suède hagati ya 2008 na 2009.

    Icyo gihe ngo hari amafaranga yahabwaga yo kumutunga, akaba yarayafashe neza bituma ayasagura, ayavunjamo amayero 8000 n'amadorali 3000, ageze mu Rwanda afunguza konti ebyiri muri BK, imwe mu mayero indi mu madorali.

    Mu kubitsa, Karasira yashyizeho 7600£ asigaza andi 520£ yagiye kubika mu rugo ngo ajye amubera urwibutso, ibyo avuga ko ubushinjacyaha bwo bubyita kuyahisha, nyamara we azi ko atari ayahishe.

    Asobanura ku by'andi asaga miliyoni 3 Frw yasanganywe mu rugo, Me Bikotwa yavuze ko harimo akomoka ku bwishyu bw'inzu z'ababyeyi yasigiwe, yishyurwaga mu ntoki kuko hari muri covid-19.

    Karasira yongeyeho ko mu biganiro yakoranye n'ibinyamakuru bitandukanye muri 2019 birimo Umurabyo TV, Isimbi TV, Ukwezi TV na VOA yagiye avuga ubuzima n'amateka bye, bigatuma abantu batangira kumugirira impuhwe, binatuma afashwa cyane, ati 'Ibi byabaye no ku bantu benshi nka Babu-G n'abandi.'

    Me Gashema Félicien nawe umwunganira, yakomeje avuga ko aya mafaranga yose atagize icyaha kuko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bimuhamya icyaha.

    Karasira yahawe ijambo, ati “Sinjya menya amafaranga ntuze, kimwe n'uko ntazi isura yanjye cyangwa ibiro mpima.'

    Ku cyaha cy'iyezandonke, Karasira yavuze ko ibyo atabisonukiwe kuko impano yahabwaga yazibonagamo urukundo, asaba ko ahubwo ubushinjacyaha bwazareba niba amafaranga yarahabwaga yarabaga yanduye.

    Mu gusoza, Karasira yibukije urukiko ko rudakwiye gutinda ku bwinshi bw'amafaranga yasanganywe, ati 'mwibuke ko ntigeze mbyara cyangwa ngo ngire umugore, bityo nta byayatwaraga cyane ngira.'

    Urubanza ruzakomeza ku wa 10 Nyakanga 2025.

    Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/…

    Karasira akomeje kwiregura mu rukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mwibuke-ko-ntigeze-mbyara-karasira-ku-mpamvu-yasanganywe-amafaranga-menshi

  • Rotaract Clubs zo mu Rwanda zabonye abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Abo bayobozi berekaniwe mu birori by'ihererekanyabubasha ku bayobozi bashya n'abacyuye igihe.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary baturutse hirya no hino mu gihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, Ethiopia n'ibindi.

    Abo bayobozi barimo Alice Mutesi uhagarariye Rotaract Club Kigali City, Pascaline Mutuyimana uhagarariye Rotaract Club KIE, Kevin Mucyo uhagarariye Rotaract Club SFB-Kigali, Eric Mahoro wa Rotaract Club Kigali Karisimbi na Jura G. Mangou wa Club ya UTB Rubavu.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije uhagarariye Rotaract mu Rwanda, Odilon Tuyishime, yashimye abanyamuryango bayo ku rugendo rutoroshye bakoranye mu gihe cy'umwaka, ashimangira ko gukorera hamwe ari yo ntwaro yonyine yo kugera ku ntsinzi.

    Ati “Uru rugendo rusaba ubwitange bukomeye ariko duhari kugira ngo dushake ibisubizo, niyo mpamvu dushimira abanyamuryango n'abafatanyabikorwa baba badufashije kubigeraho.”

    Umuyobozi w'umushinga wa ECOROTA uhuriweho na rotaract clubs zose zo mu Rwanda, Felix Mihigo, yashimiye buri wese wagize uruhare mu bikorwa byabo, agaragaza ko mu 2024 hagaragaye impinduka biturutse ku miyoborere myiza, hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Bakoze ibikorwa bigamije guteza imbere ubushobozi bwabo, gukora ubukangurambaga no kurengera ibidukikije.

    Bimwe mu bikorwa bakoze harimo gufatanya n'Akarere ka Bugesera gutera ibiti by'imbuto bigera kuri 500 n'ibivangwa n'imyaka mu Murenge wa Nyamata, gutanga impapuro z'isuku zifashishwa mu gihe cy'imihango zigera 300 ku bangavu, guhugura urubyiruko ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere bwahawe abakobwa babyariye iwabo n'abangavu bagera ku 150 n'ibindi.

    Mihigo ati 'Ibi byose ni amahirwe akomeye yo kwerekana uruhare rwacu nk'abaturage mu gutegura no gushyigikira ibikorwa by'iterambere rirambye.'

    Umushinga wa ECOROTA wakoze ibikorwa byo gusazura ishyamba mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo ndetse banatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage 200.

    Rotary Rwanda ishamikiye kuri Rotary International, Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'amazi meza, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Abayobozi bacyuye igihe muri rotaract clubs bashimiwe

    Habayeho ihererekanyabubasha ku bayobozi bacyuye igihe n’abashya

    Abahawe inshingano basabwe kurangwa n’ubwitange mu nshingano zabo

    Abantu batandukanye bitabiriye ibirori byahuje rotaract clubs zo mu Rwanda

    Abanyamuryango ba rotaract clubs zo mu Rwanda bari bitabiriye ibikorwa byo guhererekanya ububasha ku bayobozi bashya n’abacyuye igihe

    Guhererekanya ububasha hagati y’abayobozi ba rotaract clubs zo mu Rwanda bacyuye igihe n’abashya byitabiriwe n’abanyamuryango ba Rotary baturutse mu bihugu bitandukanye

    Umuyobozi wa ECOROTA Felix Mihigo, yashimiye buri wese wagize uruhare mu bikorwa byabo, agaragaza ko mu mwaka wa 2024 hagaragaye impinduka biturutse ku miyoborere myiza

    Umuyobozi Mukuru Wungirije uhagarariye Rotaract mu Rwanda Odilon Tuyishime, yashimye abanyamuryango ku rugendo rutoroshye bakoranye mu gihe cy'umwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotaract-clubs-zo-mu-rwanda-zabonye-abayobozi-bashya

  • Udukingirizo n'ibinini birinda gusama mu byaguzwe cyane: Ubuhamya bw'umucuruzi w'i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Byari ibiruhuko by'iminsi ine, byiyongereyeho n'iminsi ibiri y'impera z'icyumweru. Byahuriranye n'ibitaramo bitandukanye byari bimaze iminsi mu Karere ka Rubavu.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bagaragaje ko uretse udukingirizo n'ibinini birinda gusama, banacuruje cyane ibinini bya 'action' bisanzwe bikoreshwa mu kuvura umutwe, bigakekwa ko ababiguze babyifashishaga ngo bivure isindwe.

    Umwe mu bafite farumasi hafi n'ahazwi na La Bamba yagaragaje ko nyuma yo kumenya ko Leta yatanze ibiruhuko birebire, akabona n'ibitaramo byari biteganyijwe mu Karere ka Rubavu, yigiriye inama yo kugura udukingirizo ku bwinshi, biba uko no ku binini birinda abantu gusama.

    Ati 'Kuri buri bwoko bw'udukingirizo mu moko atatu mba mfite nari naranguye ikarito kandi iba irimo udukapi hagati ya 45-50. Ibiruhuko bishize hasigaye nk'udupaki dutanu, urumva ko badukoresheje ku bwinshi.'

    Ahamya kandi ko ibinini birinda gusama byaguzwe na byo ku bwinshi.

    Mbere yaranguraga ibinini 30 ku bigurishwa 3000 Frw bikamara hagati y'ibyumweru bibiri na bitatu, ariko byose yabicuruje mu minsi ibiri gusa.

    Ati 'Ibigurishwa 5000 Frw ku kinini kimwe nacuruje ikarito ibamo udupaki 20, mu gihe ibigurishwa ibihumbi 10 Frw nacuruje udupaki dutandatu.'

    Icyakora avuga ko iyo ibinini birinda gusama bikoreshejwe nabi cyangwa ubiguze akabinywa mu kavuyo bituma imisemburo y'umubiri w'umukobwa iva ku murongo, bikamuteza ibibazo.

    Agaragaza ko mbere yo kubitanga, yasobanuriraga ubishaka akamaro kabyo n'ingaruka bishobora kugira ku buzima mu gihe bikoreshejwe nabi, icyakora kuko nyine bamwe baba badakozwa ibyo gutwita, kubabwira ingaruka mbi z'ibyo binini hari igihe bisa nko guta inyuma ya Huye.

    Uyu mubyeyi yagaragaje ko ababyeyi bakwiriye kongera uruhare rwabo mu kwigisha abana babo ingaruka mbi z'ubusambanyi, kuko hari abacyumva ko kuba abana babo biga muri za kaminuza n'amashuri makuru bibaha kwigenga bagasa nk'abahagarika inshingano zo kubagira inama no kubakurikirana.

    Yongeyeho ati “Ibinini bya 'action' dusanzwe tubitanga ku batugana bababara umutwe, amenyo cyangwa abafite umuriro. Muri iyi minsi nagurishije ibirenga 300. Nagize amatsiko ndababaza, bambwira ko babinywa bikabavura isindwe.”

    Akomeza avuga ko yagize impungenge ku buryo urubyiruko rukoresha ibi binini rubivanga n'inzoga, kuko bibamo ibinyabutabire bishobora kuzabasigira ibibazo nko kurwara umwijima.

    Uyu mucuruzi yagerageje kuganiriza abo bantu, ababwira ko bubahiriza amabwiriza yo kunywa imiti, bamusubizaga ko bagomba kunywa ibinini bibiri kugira ngo isindwe rishire bakamusubiza ko 'Nta myaka jana.'

    Aba bakora ubucuruzi bw'imiti kandi bavuga imibare y'ababyeyi bagura imiti y'abana babo yiyongereye kuko abana babaga bazengerejwe n'ikirere batamenyereye, imibiri yabo igacika intege.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/udukingirizo-n-ibinini-birinda-gusama-mu-byaguzwe-cyane-i-rubavu-mu-biruhuko

  • BDO East Africa (Rwanda) Ltd yizihije imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iyo myaka, iki kigo cyabashije kwinjiza agera kuri miliyoni 4$ avuye mu gutanga serivisi zacyo mu mahanga, nk'uko Umuyobozi Mukuru wa BDO East Africa (Rwanda) Ltd, Habineza Emmanuel, yabitangaje mu birori byo kwizihiza iyi myaka byabaye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025.

    Yagize ati 'Twatangiye dufite abakozi bacye cyane, gusa ubu mbaze abamaze gukora hano bose barenga 500. Twinjije kandi amafaranga menshi arimo hafi miliyoni 4$ yavuye mu gucuruza serivisi zacu mu mahanga.”

    Umuyobozi Mukuru wa BDO East Africa (Rwanda) Ltd muri Afurika y'Iburasirazuba, Sandeep Khapre, yavuze ko ubwo batangiraga ibikorwa byabo mu Rwanda, hari ikibazo cyo kubona abagenzuzi b'imari b'umwuga kandi bifuzaga gukoresha abaturarwanda aho kugira ngo bajye kuzana abanyamahanga.

    Yakomeje avuga ko icyo gihe ari bwo bafashe umwanzuro wo guhugura abagenzuzi b'imari mu Rwanda kugira ngo bazabone n'abo bakoresha.

    Yagize ati “Twatangiye mu Rwanda ibigo byinshi bikoresha abanyamahanga muri izo serivisi, nibwo twafashe umwanzuro turavuga tuti 'tuzakoresha Abanyarwanda, tubahugure, ndetse abe ari nabo bayobora iki kigo', ni gutyo twabonye ba Emmanuel n'abandi bafatanyije kuyobora.”

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BDO Global, Trond Morten, yavuze ko intego yabo ari gufasha Afurika kugera kure mu bijyanye n'imari n'ubukungu, ndetse no gufasha abikorera n'ibigo bya leta kugera ku ntego zabo.

    Yagize ati “Dufite abakiliya barenga miliyoni ku Isi yose, gusa icyo twe dushyira imbere ni ukubafasha kugera ku ntego zabo, tubereka ni gute bazigeraho? Ni gute batera imbere? Ni gute bagira ubuyobozi bwiza mu bikorwa byabo?'

    Umuyobozi Mukuru wa Mahwi Grain Millers, Jean Claude Uwizeyemungu, umaze imyaka umunani akorana na BDO East Africa (Rwanda) Ltd, yavuze ko kuva batangira gukorana yababereye umujyanama mwiza, kuko yabafashije no kugera ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Yagize ati 'Vuba aha twakoze igikorwa cy'indashyikirwa cyo gushyira ikigo cyacu mu bigo by'imari n'imigabane kandi tubikesha BDO, kuko ni urugendo rukomeye badufashije kugira ngo tubashe kubona imari ihagije ituma tugera ku cyerekezo cyacu.'

    BDO East Africa (Rwanda) Ltd yatangiye ibikorwa byayo mu TRwanda mu 2015 itangiranye abakozi batatu, gusa kuri ubu ifite abakozi barenga 100 bahoraho, batanga serivisi zo kugenzura imari, ubujyanama mu bijyanye n'ubukungu, iterambere, imisoro, ikoranabuhanga ndetse n'ingorane mu bucuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa BDO East Africa (Rwanda) Ltd, Habineza Emmanuel, yavuze ko bamaze gutera intambwe ishimishije

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BDO Global, Trond Morten, yavuze ko intego yabo ari gufasha Afurika kugera kure mu bijyanye n'imari n'ubukungu

    DO East Africa (Rwanda) Ltd yinjije arenga miliyoni 4$ yaturutse mu gucuruza serivisi zayo mu mahanga

    DO East Africa (Rwanda) Ltd yatangiranye abakozi batatu, ubu ifite abarenga 100

    BDO Global ikorera mu bihugu birenga 166 hirya no hino ku Isi

    DO East Africa (Rwanda) Ltd yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bdo-east-africa-rwanda-ltd-yizihije-imyaka-10-imaze-ikorera-mu-rwanda

  • Mu Rwanda hatangijwe gahunda y'amasomo y'ikoranabuhanga atangwa mu biruhuko – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yiswe 'Smart Ibiruhuko SI25' biteganyijwe ko izatangira muri Nyakanga igeze muri Nzeri 2025.

    Igenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abiga imyuga (TVET), ndetse n'urubyiruko rutakiri mu mashuri ariko rufite inyota yo kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Iyi Minisiteri ivuga ko iyi gahunda iri mu mujyo wa gahunda y'igihugu ya One Million Rwandan Coders (1MRC), igamije kugira urubyiruko rurenga miliyoni rufite ubumenyi ku bijyanye n'ikoranabuhanga mu myaka itanu iri imbere.

    Iti 'Iyi gahunda ni igice kimwe kigize umushinga mugari wa Leta y'u Rwanda 'One Million Rwandan Coders (1MRC)' washyizweho ku ntego yo kuba mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko, bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding.'

    Aya masomo azajya atangwa mu byiciro bitatu birimo ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga, gukora porogaramu no gukora imbuga za internet, no gukora imishinga y'ikoranabuhanga ya AI.

    Aya masomo azajya atangirwa mu bigo by'amashuri bifite ibyumba by'ikoranabuhanga (Smart Classrooms), mu bigo by'urubyiruko, Hanga Hubs ndetse no mu bigo byigenga bizatoranywa n'inzego zibishinzwe.

    Iyi gahunda ya 'Smart Ibiruhuko SI25', iri mu murongo wo gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n'igihe kandi bukenewe ku isoko ry'umurimo muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2).

    Abanyeshuri baziga ibijyane no gukora porogaramu za mudasobwa na telefone

    Abanyeshuri bari mu biruhuko bashyiriweho gahunda yo kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-gahunda-y-amasomo-y-ikoranabuhanga-atangwa-mu-biruhuko

  • Abatuye Umujyi wa Kigali biyubakiye imihanda ya kilometero 12 – #rwanda #RwOT

    Imihanda yubakwa mu bufatanye bw'Umujyi wa Kigali n'abaturage yatangiye kubakwa Umujyi utanga 70% abaturage bagatanga 30% ku ngengo y'imari.

    Gusa mu myaka yashize iyi gahunda yagaragayemo ibibazo birimo ko imihanda yatindaga kurangira kubera hamwe bitewe n'uruhare rw'Umujyi wa Kigali rutabonekeye igihe.

    Ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, ku wa 8 Nyakanga 2025, Meya Dusengiyumva Samuel yavuze ko hari aho ibyo kubaka imihanda ku bufatanye byatinze bahitamo kubyikorera.

    Ati 'Dufite imihanda myinshi mu Mujyi wa Kigali abaturage bubatse 100% ku ruhare rwabo bavuga bati turabona amasezerano ari gutinda reka tubyikorere. Twabonaga hari ibintu bitanoze ni yo mpamvu twavuze ngo reka tubanze dushyireho amabwiriza abigenga, asobanura uruhare rwa buri muntu muri ibi bikorwa ariko tunavuga ngo reka tubanze turangize ibyo twatangiye.'

    Yasobanuye ko ubu hari amabwiriza 'y'inama njyanama agaragaza iriya mihanda itoranywa gute, abantu bamenyeshwa ryari, amafaranga ni angahe, ajyahe akoreshwa gute, n'uburyo butandukanye ku buryo abaturage bafite ubushobozi bashobora kwiyubakira.'

    Meya Dusengiyumva yavuze ko icyiciro gishya cy'imihanda izubakwa bigomba kuba ari ibintu byizweho neza, bitandukanye n'uko byakozwe mu bihe byashize.

    Ati 'Ibijyanye n'ubufatanye bw'abaturage twifuza ko ikindi cyiciro twajyamo kizaba gitandukanye n'ibyo twakoranye ubushize, bikaba ari ibintu bisobanutse bigaragaza uruhare rwacu n'urwabo ndetse n'uburyo bigomba gukorwa cyane cyane ko mbere umuntu yavugaga ati nageze ku mujyi, natanze ibaruwa ariko se wayitanze ryari, ni iyihe mihanda irebwaho, kuko twaravugaga ngo reka turebe imihanda ikomeye kuko ikindi kibazo cyagaragaye harimo n'ugukomera kw'imihanda.'

    Meya Dusengiyumva yavuze ko mu mabwiriza yashyizweho basobanura uko umuhanda ugomba kuba ungana mu bugari, kaburimbo ijyaho n'ibindi byose byatuma uba umuhanda ukomeye.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye n'abaturage ari nziza ariko hari abaturage batanze amafaranga yabo ariko batari bamenyeshwa igihe imihanda bashakaga kubaka izubakirwa.

    Ati 'Bari batubwiye ko bizashyirwa mu igenamigambi kugira ngo abazajya basaba bijye bijyane n'uko umujyi wateganyije ibyo bazakora ku buryo bituma iyo mihanda yubakwa. Nshimye ko amabwiriza yagiyeho ariko sinumvise uburyo yahujwe n'igenamigambi nibura duhereye ku mwaka wa 2025/26 kugira ngo binasobanurirwe abaturage duhereye ku bamaze gutanga amafaranga yabo. Uyu munsi barayatanze kandi uruhare rw'Umujyi ntirwagaragaye.'

    Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva yavuze ko hari imihanda yubakwa na Leta hakaba n'indi abaturage bagiramo uruhare.

    Yavuze ko mu mwaka wa 2024/2025 hari imihanda ingana na kilometero 12 abaturage biyubakiye ku ruhare rwabo 100%.

    Ati 'Kuri iyi dufatanya n'abaturage muri uyu mwaka twabashije kubona miliyari 1 Frw ku ruhande rw'Umujyi wa Kigali ariko MINECOFIN na Minisitiri w'Intebe bari batubwiye ko tuzaganira turebe ko haboneka ubundi bushobozi.'

    Yasobanuye ko urebye amafaranga asabwa, ubushobozi buhari bukiri buke ku buryo batahita bavuga ngo barabwira abaturage icyo bagiye gukora, ariko mu mpera z'umwaka wa 2025 bazaba bamenyesheje abaturage ibijyanye n'iyi gahunda.

    Mu bihe bishize hari harubatswe imihanda ingana na kilometero 15 zubakwaga ku bufatanye n'abaturage ndetse ngo birinze gutangira indi iyi itarangiye.

    Yahamije ko gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye n'abaturage nitangira ari bwo hazatangazwa ibilometero bizubakwa n'igihe bizarangirira, bakazahera ku batanze amafaranga yabo, kandi bakazajya bavuga imirenge izakorerwamo iyi gahunda.

    Meya Dusengiyumva yahamije ko bashimira abaturage biyubakiye imihanda ku ruhare rwabo 100%

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko hatunganyijwe uburyo imihanda yubakwa ku bufatanye n’abaturage

    Abadepite bagaragaje ko gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye n’abaturage ikwiye gukorwa kuko iha umuturage uruhare rwe mu bimukorerwa

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-umujyi-wa-kigali-biyubakiye-imihanda-ya-kilometero-12

  • Icyorezo cy'ubushita bw'inkende gikomeje kwibasira abaturage bo muri RDC #rwanda #RwOT

    Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) hakomeje kwibasirwa n'icyorezo cy'ubushita bw'inkende, kivugwa ko giteza ingaruka zikomeye ku baburwaye.

    Ibi byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima y'iki gihugu, ivuga ko abantu 127 barwaye ubwo bushita hagati ya tariki ya 29 n'iya 29 y'ukwezi gushize.

    Minisiteri kandi ivuga ko abibasirwa cyane n'ubu bushita ari abantu bafite imyaka hagati ya 15 na 34, by'umwihariko urubyiruko, ibyo bikaba intandaro y'ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Mu mwaka ushize, ishyirahamwe ry'abaganga batagira imipaka (MSF) ryatangaje ko abantu 654 bamaze kwicwa n'iki cyorezo muri Congo, kikaba gikomeje guteza impungenge zikomeye mu nzego z'ubuzima.

    RDC ivuga ko kuva muri 2024 kugera muri uku kwezi kwa karindwi, abantu 89,109 bamaze kwandura ubu burwayi, mu gihe 603,338 bamaze gukingirwa iki cyorezo gifatwa nk'igikomeye, cyahungabanyije imibereho y'abaturage.

    Minisiteri y'Ubuzima ikomeje ibikorwa byo kugenzura no gukurikirana abarwaye, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry'ubu burwayi, binyuze mu kwigisha abaturage ndetse no gukangurira gukingirwa.

    Nyamara, iki cyorezo cyatangiye kugaragara muri RDC mu mwaka wa 2023, aho cyazengurutse intara za Kivu y'Epfo, Kivu y'Amajyaruguru, umujyi wa Kinshasa, Kasai, Tshopo, Tanganyika, Haut-Katanga na Mai-Ndombe.

    Abashakashatsi n'inzego z'ubuzima bakomeje gushaka ibisubizo birambye byo guhangana n'iki cyorezo cy'ubushita, binyuze mu bushakashatsi no gutanga imiti yizewe.

    Iki cyorezo gihangayikishije cyane ubuzima rusange muri RDC, aho abaturage basabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no gukingira, hagamijwe guhangana n'iki cyorezo gikomeje kwiyongera.

    Abashakashatsi n'inzego z'ubuzima bakomeje gushaka ibisubizo birambye byo guhangana n'iki cyorezo cy'ubushita
    Muri RDC hakomeje kwibasirwa n'icyorezo cy'ubushita bw'inkende, kivugwa ko giteza ingaruka zikomeye ku baburwaye
    Ibi byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima y'iki gihugu, ivuga ko abantu 127 barwaye ubwo bushita hagati ya tariki ya 29 n'iya 29 y'ukwezi gushize
    Icyorezo cy'ubushita bw'inkende gikomeje kwibasira abaturage bo muri RDC

    Source : https://kasukumedia.com/icyorezo-cyubushita-bwinkende-gikomeje-kwibasira-abaturage-bo-muri-rdc/

  • I Rubavu hagiye kuzura ububiko bw'ibicuruzwa buzatwara arenga miliyoni 800 Frw – #rwanda #RwOT

    Buri kubakwa mu Murenge wa Gisenyi, ku buso bwa hegitari 1,7. Nibwuzura buzaba bufite ubushobozi bwo kubika toni 10.000.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko ubu bubiko buje gukemura ikibazo cy'abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bavugaga ko babura aho babika ibicuruzwa byabo.

    Ati 'Ubu bubiko bugiye kuzura, buzakemura ikibazo cy'ubuke bw'ububiko bw'ibicuruzwa byambukiranya umupaka byari bihari. Kutagira ubuhagije byari imbogamizi. Ubu ni bunini. Bwiyongera ku bundi buke bwari buhari. Bwongera amahirwe mu ishoramari.'

    Meya Mulindwa yakomeje avuga ko ubu bubiko ari n'andi mahirwe ku bashoramari batinyaga gushora imari, avuga ko ubu bagiye kubona aho babika ibicuruzwa byabo.

    Meya Mulindwa kandi yijeje Abanyarwanda ko Nyakanga 2025 izasiga ubu bubiko butashywe ku mugaragaro ndetse bugatangira gukoreshwa.

    Yashimiye Sosiyete Dubai Ports World iri kubaka iki gikorwaremezo, yemeza ko ari amahirwe akomeye Rwanda.

    Uku kwezi kuzarangira i Rubavu huzuye ububiko bunini cyane

    Ububiko bw’i Rubavu buzaba bufite ubushobozi bwo kubika toni 10.000

    I Rubavu hagiye kuzura ububiko bwa miliyoni zirenga 800 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hagiye-kuzura-ububiko-bw-ibicuruzwa-buzatwara-arenga-miliyoni-800-frw