Blog

  • Isoko yarakamye? – PAC yananiwe kumva iby'umuyoboro w'amazi umaze imyaka itanu wumye i Kamonyi – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kamonyi kitabye PAC ku wa 9 Nyakanga 2025, kisobanura ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Mu makosa agaragara muri iyi raporo harimo umuyoboro w'amazi wa Kivumu udakora nyamara hari abaturage benshi wagezagaho amazi ubu bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kamonyi, Bushayija Fred, yavuze ko amazi y'isoko igaburira umuyoboro w'amazi wa Kivumu yakamye.

    Ati 'Umuyoboro w'amazi wo muri Kivumu wubatswe mu 2009, abaturage barawukoresha ariko kubera isoko yari yafashwe yari ifite amazi make amazi aza gukama. Mu gihe rero basuzumaga basanze umuyoboro w'amazi udakora ariko tukaba dufite icyizere ko hari inyigo iri gukorwa izakura amazi muri Muhanga turimo gufatanya na WASAC Group uwo muyoboro wa Kagaga ukaba uzaza ugaca hariya mu Kivumu, twababwira ko biriya bigega n'amavomo ari byo bizasanwa, bizaherwaho mu by'ukuri igihe bazaba bari kubaka twabizeza ko uri mu nzira ukazaha amazi abaturage.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko ikibazo cyo kuba amazi y'isoko yarakamye batakigaragarije umugenzuzi ubwo yasuraga uyu muyoboro.

    Bushayija yakomeje kwemeza ko 'Nta mazi arimo muri iriya soko yo muri Kivumu ari na yo mpamvu twabonye ko ariya mazi agiye guturuka muri Muhanga ari menshi ari yo twakwifashisha kugira ngo aho kugira ngo twifashishe umuyoboro udafite amazi ahagije.'

    Abadepite bagaragaje ko Akarere ka Kamonyi kahishe amakuru y'ukuri abagenzuzi, kuko katanze impamvu z'uko umuyoboro wangiritse ubu kakavuga ko ari isoko yakamye.

    Bushayija ati 'Twari tutaremeza ko isoko yakamye.'

    Depite Muhakwa yahise avuga ko ubugenzuzi bwakozwe muri Werurwe 2025 ntibagaragaza ko isoko yakamye, asaba raporo yanditse yemeza ko iyi soko yakamye.

    Ati 'mwashyizeho abashakashatsi bavumbura ko ikibazo ari amazi y'isoko adahari, kuva mu 2020 umuyoboro warangiritse, ni na byo dufite muri raporo yanyu…muduhe n'iyo raporo igaragaza ko isoko yakamye.'

    Bushayija yavuze ko nta bushakashatsi bwakoreshejwe ngo habe hari raporo yanditse.

    Ati 'Ntayo dufite'. Depite Muhakwa yahise amubaza icyo bashingiraho bemeza ko isoko yakamye, asubiza ko bavuganye n'abacunga imiyoboro y'amazi bemeza ko nta mazi igifite.

    Depite Muhakwa ati 'Kuva mu 2020 iyi miyoboro ntikora…iyi myaka itanu murumva nta kibazo kirimo?'

    Bushayija yemera ko harimo ikibazo ati 'natwe biratubabaje ni yo mpamvu twashakishije uburyo bwo kugira ngo turebe ko twabona isoko ifatika ifite amazi menshi ariko na yo mpamvu iyi ya Kagaga ari yo twafashe kugira ngo ikibazo gikemuke.'

    Mu Ntara y'Amajyepfo ingo zikoresha amazi meza zingana na 90%.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yahamije ko umuyoboro w’amazi umaze imyaka itanu udakora ari uburangare bw’ubuyobozi bw’Akarere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-yarakamye-pac-yananiwe-kumva-iby-umuyoboro-w-amazi-umaze-imyaka-itanu

  • Imishinga ya miliyoni 23 Frw y'inguzanyo za VUP muri Kamonyi yarahombye – #rwanda #RwOT

    Inguzanyo za VUP ihabwa abaturage batishoboye hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko hari arenga miliyoni 270 Frw ataragarujwe mu nguzanyo za VUP mu karere ka Kamonyi.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe ubwo bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, ku wa 9 Nyakanga 2025, bwabwiye Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, PAC, ko nyuma y'ubugenzuzi, bagaruje izindi miliyoni 195 Frw.

    Akarere ka Kamonyi katanze inguzanyo ya miliyari 1 Frw ku bantu batishoboye ariko igenzura ryagaragaje ko bari bamaze kugaruza miliyoni 726 Frw.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kamonyi, Bushayija Fred, yavuze ko ibibazo byatumye hari amafaranga atagaruzwa harimo abantu bapfuye n'abahombye.

    Ati 'Hari ibibazo bigera muri bitatu byari bihari byatumaga atishyurwa. Hari abaturage bitabye Imana muri icyo gihe bahawe inguzanyo aho kugira ngo bishyure bitabye Imana, abagera kuri 31.'

    Kugeza ubu amafaranga bagomba kugaruza ni miliyoni hafi 31 Frw yagurijwe abaturage muri gahunda ya VUP.

    Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi yakuyeho umwenda w'abapfuye ukabakaba miliyoni 2 Frw.

    Ati 'Hari imishinga wavuga ko yahombye yari ifite amafaranga agera kuri miliyoni 23 Frw tukaba tugikomeje kureba ko ba nyirayo bashobora kubona ubundi bushobozi bakishyura ariko dufite n'abaturage bimutse tugishakisha aho bagiye kugira ngo dushobore kubishyuza na bo bari barimo miliyoni 5 Frw.'

    Depite Mussolini Eugene yagaragaje umwenda w'abantu batangiye ubucuruzi bagahomba ungana na miliyoni 23 Frw ari wo munini cyane ugereranyije n'asigaye kugaruzwa.

    Ati 'Ese ntabwo aba bantu bashobora kuba bishyura mu buryo bwo kuvuga ngo bafite inshingano zo kwishyura barangiza bagasubira muri bwa bukene ugasanga umusaruro w'iyi gahunda utagezweho nk'uko wari uteganyijwe? Kuko iyo urebye batweretse miliyoni 23 Frw afite ijanisha riri hejuru ugereranyije n'amafaranga yasigaye.'

    Mussolini ahamya ko hari abashobora kwishyura bagasubira mu bukene ariko hakaba n'abashobora kunanirwa kwishyura burundu.

    VUP yatangiye mu 2008 igamije guteza imbere abaturage bafite amikoro make by'umwihariko kurinda abaturage bakennye badashobora gukora kugira ngo babashe kubaho.

    Kugeza muri Werurwe 2025, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko abaturage bari bamaze guhabwa miliyari 41,5 Frw muri gahunda ya VUP binyuze mu gutanga inguzanyo ku batishoboye bafite imishinga n'ibikorwa bigamije iterambere.

    PAC yasabye Akarere ka Kamonyi kujya gakemura ibibazo mbere y’uko hakorwa ubugenzuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-ya-miliyoni-23-frw-y-inguzanyo-za-vup-muri-kamonyi-yarahombye

  • Umutungo wa Leta muwukinamo mute?- PAC ku myitwarire y'abayobora Kirehe – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 9 Nyakanga 2025, ubwo Akarere ka Kirehe kisobanuraga ku makosa yagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Iyi raporo igaragaza ko Akarere ka Kirehe gafite amakosa mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta, harimo isoko ryo gukanika ibinyabiziga ryatanzweho amafaranga menshi ugereranyije n'ayari ateganyijwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kirehe, Kamana Diane, yasobanuye ko isoko ryagaragayemo ibiciro birenze ibyari biteganyijwe byakozwe n'ibigo bishamikiye ku Karere.

    Ati 'Isoko ryatanzwe ku giciro kirenze icyagenwe, ni mu bigo bishamikiye ku karere ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama bari batanze isoko ryo gukanika ibinyaziga by'imbangukiragutabara na moto, ku kigo nderabuzima, amafaranga yari ateganyijwe yari miliyoni 7,6 Frw isoko riza gutangwa kuri miliyoni 25 Frw. Twagiye kubireba dusanga harimo ikibazo cy'ubumenyi buke bwa bariya dufatanyije mu karere, ni ikibazo cy'uburyo abantu bakoze inyandiko ariko mu by'ukuri ntabwo isoko ryatanzwe ku gaciro karenze akateganyijwe.'

    Kamana yavuze ko isoko ryakozwe ku gaciro kari munsi y'amafaranga yari yateganyijwe.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yahise abaza ati 'amasezerano yasinywe hagati y'icyo kigo nderabuzima n'iri garaje ni miliyoni zingahe?'

    Kamana yasubije ko amasezerano yasinywe arenga miliyoni 25 Frw ariko ngo isoko ryatanzwe rifite agaciro ka miliyoni 9 Frw.

    Depite Muhakwa yongeye gushimangira ko iri soko ryasinywe rifite agaciro ka miliyoni 25,5 Frw.

    Kamana na we yemeye ko amafaranga ari mu masezerano ari miliyoni 25,5 Frw ariko 'ibyakoreshejwe ntabwo byageze no kuri ariya nari mvuze, bakoresheje miliyoni 5 Frw.'

    Ati 'Twagiye kureba turabisesengura dusanga dushingiye ko byaba birimo ikinyuranyo twasanze ayakoreshejwe ari miliyoni 5 Frw amasezerano ari miliyoni 25,5 Frw.'

    Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecille yavuze ko ibisobanuro by'Akarere birimo ibibazo byinshi ndetse byumvikana ko bakina mu mafaranga ya Leta.

    Ati 'Amafaranga yari ateganyijwe yari miliyoni 7,6 Frw, bagiye gusinya basinya amasezerano ya miliyoni 25,5 Frw, ibyo bindi badusobanuriye byahindutse mu mikorere na byo ni ikibazo ariko wakwibaza, waba ufite miliyoni 7 Frw ugasinyira umuntu 25 Frw hanyuma bikazaba miliyoni 5 Frw, iyi mikorere n'imikoreshereze y'amafaranga iteye ite? Umutungo wa Leta urakinwamo ute muri iyi mibare?'

    PAC yasabye akarere gukurikiza amategeko agenga amasoko n'andi yose agenga ibikorwa bakora bagamije kurushaho kunoza imikoreshereze y'umutungo w'igihugu.

    Abadepite bagize PAC basabye Akarere ka Kirehe kubahiriza inama z’umunyamategeko wabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutungo-wa-leta-muwukinamo-mute-pac-kuri-kirehe-yatanze-amasoko-y-amafaranga

  • Rwamagana: Urubyiruko rugera kuri 17 rwatawe muri yombi kubera urugomo n'ubusinzi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byatangiye mu minsi ishize ubwo hafatwaga abagera kuri 12, mu gihe mu ijoro ryacyeye hafashwe abandi batanu. Bose bafatiwe mu Mudugudu wa Akabenda mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya, iyi santere ikaba inakora ku Murenge wa Mwulire.

    Muri iki gice cyegereye inganda hakunda kuboneka urugomo rwinshi ruturuka ku businzi rukunze gukorwa n'urubyiruko.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko uru rubyiruko rwafatiwe mu isantire y'Akabenda ihana imbibi n'imirenge ibiri, aho hari urujya n'uruza ku buryo ari agace kabonekamo ibyaha byinshi.

    Yagize ati 'Ni isantire ihana imbibi n'imirenge ibiri ku buryo hari urujya n'uruza, ubona ko ari mu gace kahariwe inganda ku buryo hagaragara imirimo myinshi. Bituma rero hahora urujya n'uruza rimwe na rimwe hakaba hanagaragara urugomo.''

    Yakomeje agira ati 'Mu minsi ishize hakozwe ibikorwa bihuriwe n'inzego z'ibanze na Polisi, hafatirwa urubyiruko rugera kuri 12 bakoraga ibikorwa by'urugomo, ubusinzi, kwicuruza, bose bagejejwe mu kigo ngororamuco ubu bari kugororwa.''

    SP Twizeyimana yavuze ko mu byo bafatiwe harimo gukubita no gukomeretsa, kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kubicuruza, aho hanamenwe inzoga z'inkorano za kanyanga litiro zirenga 3000, hanafatirwa urumogi.

    SP Twizeyimana yakomeje agira ati ''Ubutuma dutanga ni uko abaturage bakwiriye kugira uruhare mu kwicungira umutekano, birinda ibikorwa byose binyuranyije n'amategeko ndetse bajya inama ku baturage bagenzi babo kwirinda kwinjandika mu bikorwa binyuranyije n'amategeko, bagatanga amakuru ku babirenzeho ku buryo tubasha gukumira icyaha kitaraba no gukumira ubundi bugizi bwa nabi.''

    Muri iyi santere haherutse gupfira umusore w'imyaka 20 wari waturutse mu Karere ka Gatsibo aje kureba umuvandimwe we, bigakekwa ko yishwe n'abantu babanje kumwambura amafaranga yari yagurishije isambu.

    Urubyiruko rugera kuri 17 rwatawe muri yombi kubera urugomo n'ubusinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-urubyiruko-rugera-kuri-17-rwatawe-muri-yombi-kubera-urugomo-n

  • Ibyihariye kuri Habib Center, umuturirwa wa mbere muremure muri Rubavu washibutse ku mugati (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abagenda mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu bazabona inyubako y'umuturirwa wa mbere muremure ukora ku mihanda ibiri ya kaburimbo imbere y'isoko rya Gisenyi rishaje, yashibutse ku bucuruzi bw'umugati ikuzura itwaye arenga Miliyari 2 Frw.

    Umugati wo kwa Habib watangiye gukorwa mbere gato yo mu 1975, bivuze ko umaze imyaka irenga 50 ukorwa ndetse utaranahindurirwa umwihariko wawo nk'uko Uwineza Johnson, Umuyobozi wa Habib Center Building yabitangarije IGIHE.

    Ati 'Habib Center, ni inzu yubatse ku buso bwa metero kare 1,100 yashibutse ku mugati watangiye gukorwa mbere gato ya 1975, n'uyu munsi ukaba utarahindurirwa umwihariko wawo, kandi uzagumaho.'

    Uwineza avuga ko iyi nyubako imaze amezi ane itangiye gukorerwamo, ndetse yose ikorerwamo ku kigero cy'i 100%.

    Akomeza avuga ko iyi nyubako igeretse gatanu, hatabariwemo igice cyayo cyo hasi (Ground Floor) kigiye kwimukiramo iguriro rya Habib Supermarket, mu gihe hagitegerejwe ko aho yari isanzwe ikorera naho hubakwa indi nyubako kuko hatakijyanye n'igihe.

    Uwineza ahamya ko iyi nyubako ifite agashya yihariye yonyine 'Nitwe twenyine dufite inyubako ifitemo Parking mu nyubako yo hejuru.'

    Ntibisanzwe ko inyubako z'imiturirwa uzasanga ibice byazo byo hejuru bikodeshwa amafaranga menshi, ariko kuri iyi nyubako igice cyayo cyo hejuru gikodeshwa amafaranga angana n'icyo hasi, kuko hari Restaurant ifite umwihariko wo kuba uhari wese aba yitegeye Umujyi wa Goma n'inkengero zawo, utibagiwe n'ikiyaga cya Kivu.

    Iyi nyubako kandi ibice byayo binini byafashwe n'ibigo binini birimo banki, Restaurant na Gym, ikorerwamo n'abanyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye nka Amerika, u Buhinde n'Abanyarwanda baje gushora imari mu Karere ka Rubavu.

    Uwineza avuga ko mu ntego za Habib wubatse iyi nyubako yifuzaga kugira uruhare mu gutuma Gisenyi isa neza.

    Ati 'Si ugutuma Umujyi wa Gisenyi usa neza gusa, kuko Habib yanifuzaga ko umugati wacururizwa mu nyubako isa neza, ari nayo mpamvu igice cy'inyubako cyo hasi kigiye kwimukiramo iguriro.'

    Iyi nyubako ifite uburyo bwinshi bwashyizweho bukoreshwa mu kurengera ibidukikije, nk'aho hakoreshwamo ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba ngo zunganire amashanyarazi.

    Mu kubaka iyi nyubako abafite ubumuga ntibibagiranye kuko abayicunga bahuguwe ku kwita ku bafite ubumuga kugira ngo bajye babafasha kugera ahatangirwa serivisi bakeneye.

    Uwineza yavuze ko mwikorezi (Ascenseur) yabaye inkuru muri Gisenyi.

    Ati 'Kuva twatangira gukorera muri iyi nyubako Ascenseur yabaye inkuru, kubera abantu benshi baza batazi kuyikoresha, bamwe bakayoba abandi bakaza kuyifotorezamo.'

    Inyubako ya mbere ndende mu Karere ka Rubavu yubatse ku buso bwa metero kare 1,100

    Boulangerie ya Habib icururizwamo umugati kuva mu myaka 50 ishize

    Mu bice binini by’iyi nyubako hari icyashyizwemo Gym

    Parking y’inyubako iri mu nzu zo hejuru

    Umunyamerika washoye imari mu Rwanda, ni umwe mu bakorera muri iyi nyubako


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-habib-center-umuturirwa-wa-mbere-muremure-muri-rubavu

  • Uganda: Perezida Museveni ashobora kwirukana Ambasaderi w'u Budage – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo Gen. Muhoozi usanzwe ari n'umuhungu wa Perezida Museveni yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025.

    Yavuze ko 'Muzehe yemeye kwirukana Ambasaderi w'u Budage muri Uganda. Uganda ikwiriye ibyiza.'

    Ubu butumwa bwa Gen. Muhoozi bwagiye hanze bukurikira ubundi yanditse, avuga ko 'imyigaragambyo yonyine yashyigikira ari iyo kwamagana Ambasaderi w'u Budage[…] narekuye amagambo menshi y'ibitutsi kuri Ambasaderi w'u Budage mu byumweru bike bishize. Nta na kimwe nsabira imbabazi, ntabwo nanyuzwe n'indeshyo n'izuru bye.'

    Ambasaderi w'u Budage muri Uganda, Matthias Schauer, amaze igihe atarebana neza n'abayobozi b'iki gihugu kuko ashinjwa gushyigikira imitwe y'abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 23 Gicurasi 2025 yatangaje ko mu gihe Uganda yitegura amatora y'Umukuru w'Igihugu azaba mu 2026, hari kuvuka imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.

    Col Magezi yasobanuye ko bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abo mu ishyaka NUP riyoborwa n'umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ati 'Bamwe baregewe inkiko, bafungirwa muri kasho mu gihe bategereje kuburanishwa.'

    Uyu musirikare yasobanuye ko ubwo yakurikiranaga abatera inkunga iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw'ishyaka NRM, byagaragaye ko harimo zimwe muri ambasade z'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) ziri i Kampala, atunga urutoki Ambasaderi Schauer.

    Ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, iyi myitwarire ya Ambasaderi Schauer yatumye Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n'u Budage.

    Perezida Museveni ashobora kwirukana Ambasaderi w'u Budage, Mathias Schauer


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-perezida-museveni-ashobora-kwirukana-ambasaderi-w-u-budage

  • I Karongi bageze kuri 60% mu kwishyura Mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho Niyikiza Josephine uvuka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yasuye uyu murenge ari kumwe n'inshuti ze zo mu Busuwisi bakishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye barenga 2500.

    Nishimwe Elina uri mu bishyuriwe afite umuryango w'abantu batanu yishyuriraga ibihumbi 15Frw ku mwaka.

    Ati “Ayo nari kwishyura uyu mwaka ngiye kuyaguramo ingurube. Ndateganya ko umwaka utaha izaba yarabyaye nkabona ayo nongeranya nkishyurira umwana ishuri, ndetse byagenda neza nkaniyishyurira ubwisungane mu kwivuza”.

    Nishyirembere Pierre ufite umuryango w'abantu 10, wishyuriwe ibihumbi 30 yabwiye IGIHE ko mu bana afite harimo abiga mu mashuri yisumbuye.

    Ati “Ndwaye ikirenge bakeka ko kirimo kanseri hari ibyo abaganga bantegetse, kuba bishyuriye ubwisungane umuryango wanjye biramfasha kwivuza”.

    Niyikiza Josephine uyobora umuryango Love4all uharanira imibereho myiza y'abaturage n'iterambere avuga ko we n'inshuti ze bakimenya ko mu Rwanda hari gahunda y'ubwisungane mu kwivuza bayishimye baniyemeza kuyishyigikira.

    Ati 'Twatanze 7.560.000 Frw yo kwishyurira abaturage 2520. Uwo twishyuriye tumusaba gukora cyane kugira ngo ubutaha azabashe kwiyishyurira”.

    Ku wa 1 Nyakanga buri mwaka ni bwo hatangira umwaka mushya wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko uwo mwaka utangirira rimwe n'uw'ingengo y'imari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie yashimye iki gikorwa avuga ko ari ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kuko ufite ubwisungane mu kwivuza atarembera mu rugo.

    Ati “Iki gikorwa cyakozwe n'umuryango Love4all ni ingenzi cyane mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage bacu baba bafite. Twacyishimiye, cyane cyakozwe n'umuntu uvuka i Murundi agikorera abaturage azi neza amikoro yabo”.

    Umwaka w'ubwisungane mu kwivuza wa 2024/2025 warangiye mu Karere abishyuye ubu bwisungane ari 96.5%.

    Niyikiza Josephine uvuka i Murundi ariko akaba atuye mu Busuwisi yishyuriye Mituweli abaturage barenga 2500 b’i Karongi

    Mu Karere ka Karongi abagera kuri 60% bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka mushya

    Itsinda ry’abavuye mu Busuwisi rishyikirana n’abaturage bo mu Karere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-karongi-bageze-kuri-60-mu-kwishyura-mituweli

  • Rufonsina umukinnyikazi wa filime wabwirwaga ko arwaye SIDA, arenda kwibaruka #rwanda #RwOT

    Rufonsina, umukinnyikazi wa filime wamamaye cyane muri sinema nyarwanda, yagaragaye mu kiganiro kuri MIE hamwe na Murindahabi Irene taliki ya 8 Nyakanga 2025, atangaza inkuru ibabaje ariko inatanga icyizere. Nyuma y'imyaka igera ku 10 yumva amagambo amuca intege, noneho atangaje inkuru ishimishije: ko agiye kwibaruka! Ibi yabivuze asa n'ugaruye ikizere n'isoni z'abigeze kumusebya.

    Yakomeje kuvuga ko hari umukobwa bakinana filime wamubwiraga amagambo mabi y'ubugome, amukwena amubwira ko arwaye indwara ya SIDA, akongeraho ko afite ibiheri mu maso, bikamugiraho ingaruka ku myitwarire ye.

    Uwo mukinnyi wundi ngo yahoraga amubwira amagambo amuca intege, ngo ntiyajya ajya mu bantu abaye ariwe ufite ibiheri mu maso yabaga ari amagambo asebya ubuzima bwe bwite.

    Rufonsina yavuze ko yamaze igihe kinini yarazahajwe n'ibyo byose, ariko agenda yisuganya mu mutima, agerageza kutabiha agaciro.

    Mu kiganiro, Rufonsina yagize ati: 'Umubiri urahinduka. Abanyarwanda baciye umugani ngo: 'Ntawujya winnyaho abishaka.' Ibi byose byambayeho si uko nabyifuzaga, ahubwo ni uko ubuzima bwari bumeze gutyo.'

    Yakomeje avuga ko niba uwo mukinnyi wigeze kumutuka akomeza kumubwira amagambo nk'ariya, bizageraho akamuvuga ku mugaragaro kuko ntababarira uwamwimye amahoro imyaka yose. Yongeyeho ko kugeza ubu, afite amahoro yo mu mutima, n'urukundo rumushyigikiye ari naryo ryamuhaye imbuto, inda atwite ubu, ari nayo itumye ashyira hanze iyi nkuru.

    Rufonsina ati: 'Abantu benshi bababazwa n'amagambo, kandi ntibakunze kugira abo babibwira. Njye naratuje, ndasenga, none Imana yampaye icyo abandi bambuzaga, 'urukundo n'ubuzima'.'

    Yasoje asaba abantu kwirinda gusebanya no kubeshyerana, kuko amagambo mabi ashobora gusenya ubuzima bw'umuntu. Ahamya ko igihe cyose umuntu akomeye mu mutima no mu ntekerezo, nta gisobanuro amagambo y'abantu agira.

    Ubu ngo ahanze amaso ejo hazaza he ndetse n'umuryango we, yiteguye gukomeza gukina filime no kurera umwana we w'imfura ndetse n'uwo atwite kugeza ubu, avuga ko azamwita izina rifite icyo risobanuye mu rugendo rwe.

    Ati: 'Nta muntu numwe ukwiriye gucibwa intege ngo kuko afite ibiheri mu maso, cyangwa uko asa. Ibyo byose ni ibisanzwe mu buzima, kandi ntabwo byakagombye gupima agaciro k'umuntu.'

    Nyuma y'imyaka igera ku 10 yumva amagambo amuca intege, noneho atangaje inkuru ishimishije: ko agiye kwibaruka!
    Asaba abantu kwirinda gusebanya no kubeshyerana, kuko amagambo mabi ashobora gusenya ubuzima bw'umuntu
    Ubu ahanze amaso ejo hazaza he ndetse n'umuryango we

    Rufonsina umukinnyikazi wa filime wabwirwaga ko arwaye SIDA, arenda kwibaruka

    Source : https://kasukumedia.com/rufonsina-umukinnyikazi-wa-filime-wabwirwaga-ko-arwaye-sida-arenda-kwibaruka/

  • Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira #rwanda #RwOT

    Ku makuru yatanzwe n'abaturage, kuri uyu wa 09 Nyakanga 2015 Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze umukwabu wasize itaye muri yombi abasore 4 mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Bose bakekwaho ubugizi bwa nabi burimo gutegera abantu mu nzira bakabacuza utwabo.

    Abatawe muri yombi nkuko SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yabibwiye intyoza.com bafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze ku bufatanye n'abaturage bayihaye amakuru.

    Avuga ko uyu mukwabu wakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha. Asaba abaturage kongera imbaraga mu gutanga amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo Polisi ibakize abanyabyaha babajujubije, babuze gukura amaboko mu mifuka ngo bakore ibyemewe n'amategeko ahubwo bagashaka gutungwa n'ibyo abaturage bavunikiye.

    SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko uko ari bane bafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bakorerwe Dosiye ku byaha bakekwaho bityo bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.

    Nkuko SP Emmanuel Habiyaremye, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo abivuga, Polisi iraburira uwo ari we wese utekereza guhungabanya umutekano w'abaturage akora ibyaha mu buryo ubwo aribwo bwose ko bitazamugwa amahoro kuko Polisi iri maso kandi ntaho kuyicikira hahari.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/09/kamonyi-rukoma-polisi-yataye-muri-yombi-abakekwaho-ubugizi-bwa-nabi-bategeraga-abantu-mu-nzira/

  • U Rwanda rukomeje kunenga BBC igitanagazamakuru cyo mu Bwongereza gushyigikira FDLR #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwamaganye bikomeye igitangazamakuru cy'Abongereza BBC, kirushinja gusigiriza no kwamamaza umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), aho yagize ati:

    'Ntabwo bikwiye ko iki kigo cy'Abongereza gishinzwe itangazamakuru gikomeza gucyeza, gusukura no kwamamaza FDLR, umutwe w'abajenosideri.'

    Minisitiri Nduhungirehe yanibukije ko u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Umuryango Mpuzamahanga bemeranyije ku ngamba zo gusenya burundu uyu mutwe wa FDLR.

    Ibi bije nyuma y'itangazo FDLR yashyize hanze mu mpera z'icyumweru gishize, risaba ko yemererwa kugirana ibiganiro na Leta y'u Rwanda.

    Muri iryo tangazo, FDLR ivuga ko yandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse inatanga kopi ku bakuru b'ibihugu bitandukanye, barimo Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

    Mu itangazo ryayo, FDLR yashimiye Perezida Trump ku ruhare yagize mu gushyikiriza u Rwanda na RDC amasezerano y'amahoro, arimo ingingo zo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi ku ruhande rw'u Rwanda.

    Nubwo uyu mutwe usaba ibiganiro, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudashobora na rimwe kwicarana n'abagize FDLR, kuko ari umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, ashimangira ko nta biganiro bizigera bagirana na FDLR, uko byagenda kose.

    U Rwanda rukomeje kunenga BBC igitanagazamakuru cyo mu Bwongereza gushyigikira FDLR

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rukomeje-kunenga-bbc-igitanagazamakuru-cyo-mu-bwongereza-gushyigikira-fdlr/