Blog

  • Ibidasanzwe wamenya ku mugore wabaye uwa mbere ku isi mu kugira ikibuno kinini cyane (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Mikel Ruffinelli w'imyaka 49 y'amavuko utuye Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciye agahigo ku isi mu myaka mike ishize ko kugira ikibuno kinini ku isi yose.

    Mu mujyi wa Los Angeles, abagabo benshi bakunda abakobwa batabyibushye cyane ariko uyu mugore we avuga ko uko angana bimushimisha ndetse ngo yanze kugabanya ibiryo ngo ananuke.

    Uyu mugore ufite abana 4 yatangarije abanyamakuru ko afite ubuzima bwiza ndetse nta mpamvu nimwe abona yatuma agabanya ibiro bye ngo ananuke.

    Ati:'Nkunda uko nteye ndetse nta mpamvu n'imwe yatuma nshaka kunanuka kuko nta bibazo by'ubuzima mfite.Nkunda ikibuno cyanjye,nkunda buri kimwe cyose ku mubiri wanjye'.

    Uyu mugore yavuze ko agerageza gukora siporo kugira ngo ibiro bye bitiyongera cyane ngo ariko ntabwo yifuza kunanuka.

    Icyakora umwana we w'umukobwa witwa Destynee we yabwiye abanyamakuru ibitandukanye na nyina kuko yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubwitaho kubera ingano ye.

    Ati:'Sintekereza ko namwigana kuko ndashaka guhangayika nkawe.Iyo ahagurutse akanya gato ahita atangira kubabara.Birambabaza cyane kumubona ababaye'.

    Uyu mugore yavuze ko mu buzima bwe ahura n'imbogamizi zirimo kunanirwa gukaraba ndetse no kwikorera uturimo tworoshye.

    Uyu mugore yavuze ko ikindi kintu kimubabaza ari ukuntu abantu bakunda kumuseka iyo bamubonye mdetse bamwe bakunze kumufata anashusho na Video ye bakayakwirakwiza.

    Uyu mugore yagize ati:'Ntekereza ko ari ibisanzwe ku mugore kugira ikibuno kinini.Bituma umugore aba mwiza.ahitamo kugumana ubu bunini nkabyibuha aho kuba umugore unanutse bikambuza ibyishimo'.

    Nk'uko tubikesha World Record Academy, Mikel Ruffinelli (wavutse 1972) ni Umunyamerikakazi ubu ufite agahigo ko kugira ikibuno kinini ku isi.

    Ibiro bye bigera kuri 190 kandi ikibuno cye gipima metero 2.4 mu muzenguruko, ndetse kikanapima santimetero 102 mu burebure.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-ku-mugore-wabaye-uwa-mbere-ku-isi-mu-kugira-ikibuno-kinini-cyane-amafoto/

  • Umunyamakuru Miss Bagwire Keza Joannah yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015(Miss Hertage) yakoze ubukwe na Murinzi Michael bemeranywa kubana akaramata.

    Ubukwe bwabo bukaba bwabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, bukaba bwabereye ku Gisozi muri Romantic Garden.

    Ni ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo abanyamakuru bakorana kuri Kiss FM, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa n’abandi.

    Muri ubu bukwe kandi Intore Masamba akaba yaririmbyemo, ni we waririmbye indirimbo isohora umugeni.

    Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2021, Murinzi Michael yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi akabyemera.

    Tariki ya 30 Ukwakira, Bagwire Keza Joannah yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower’ mu rurimi rw’amahanga, byitabiriwe na bamwe mu byamamare mu birimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

    Bagwire Uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Gushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014 mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Jonesburg.

    Asanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM kuva 2019 aho akora mu kiganiro 'Girls Talk’ kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

    Masamba Intore yaririmbye muri ubu bukwe

    Joannah yakoze ubukwe na Murinzi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-miss-bagwire-keza-joannah-yakoze-ubukwe

  • COVID-19: U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 za Sinopharm #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 z'inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm, zatanzwe n'u Bushimwa zizifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira abaturage.

    Minisiteri y'ubuzima ibinyujije kuri Twitter , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorwa n'ikigo gikora imiti n'inkingo cyo mu Bushinwa [China National Pharmaceutical Group].

    Izi zije zikurikira izindi doze ibihumbi 200 u Rwanda rwakiriye muri Kanama zatanzwe n'u Bushinwa.

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira muri Werurwe rwagiye rwakira inkingo zo mu bwoko butandukanye burimo AstraZeneca ikorerwa mu Bwongereza, Pfizer ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'urwa Johnson & Johnson.

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira Covid-19 abasaga miliyoni enye bamaze gufata doze imwe y'urukingo naho abasaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa doze ebyiri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-u-rwanda-rwakiriye-doze-ibihumbi-300-za-sinopharm

  • Umusore yahuye n'uruva gusenya ubwo yatereraga ivi umukobwa yishukaga ko amukunda #rwanda #RwOT

    Nubwo izi ari inzozi za benshi, umukobwa ukiri muto yasebeje umukunzi we wateye ivi ku mugaragaro amusaba kuzamubera umugore aho kubyemera amukubita urushyi karundura

    Uyu musore yafashe umwanzuro wo guterera ivi mu ruhame agasaba uyu mukobwa bigana ku kigo kimwe ko yazamubera umugore ariko byarangiye ahuye n'akaga atazibagirwa.

    Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uyu mukobwa akubita inshyi umukunzi we wari umaze gutera ivi amusaba kuzamubera umugore.

    Bivugwa ko ibi byabereye muri kaminuza yitwa Ambrose Ali i Ekpoma, muri leta ya Edo muri Nigeria.

    Muri iyo videwo, umusore yagaragaye apfukamye afite impeta mu ntoki.Yatanze icyifuzo cye ariko uyu mukobwa ukiri muto ararakara cyane.

    Nubwo abahisi n'abagenzi bamushishikarije kuvuga ngo “Yego,” yashubije amukubita urushyi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yahuye-n-uruva-gusenya-ubwo-yatereraga-ivi-umukobwa-yishukaga-ko

  • Umunyamuziki Terence Wilson ‘Astro’ uri mu batangije itsinda UB40 yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Terence Wilson ‘Astro
    Terence Wilson ‘Astro’

    Astro ni umwe mu baririmbyi bamamaye cyane bo mu itsinda UB40 ryakunze kuririmba mu njyana ya reggae mu myaka irenga 30, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kingston Town, na Red Red Wine. Astro yishwe n’uburwayi yari amaranye igihe gito nk’uko abo baririmbanaga babitangaje. Bavuze ko urupfu rwe rubabaje kandi ko Isi ibuze intwari.

    Astro yasezeye mu murwi UB40 mu 2013 akomezanya n’itsinda ‘UB40 featuring Ali Campbell and Astro’ ryashinzwe n’abahoze muri UB40. Iri tsinda yabarizwagamo ryakoze ibitaramo bitari bike, rikaba ndetse ryateganyaga gukora ibindi bitaramo byinshi bizenguruka hirya no hino ku isi mu mwaka utaha wa 2022.

    Itsinda rya UB40 baritangije mu 1978 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ryamamara mu ndirimbo nka Red Red Wine na Can’t Help Falling In Love mu Bwongereza n’ahandi henshi ku Isi.

    Abari bagize UB40 mu 1988: Ali Campbell, Astro, Mickey Virtue, Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan
    Abari bagize UB40 mu 1988: Ali Campbell, Astro, Mickey Virtue, Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan

    Reba igitaramo bakoreye i Rotterdam mu Buholandi muri 2019

    source : https://ift.tt/2ZVKpKy

  • Igitaramo mbaturamugabo, imyidagaduro ikomeje gushinga imizi muri Huye, Silent Disco. #rwanda #RwOT

    Mu gihe Covid-19 imaze umwaka n'andi mezi menshi ihagaritse ibikorwa by'inshi harimo imikino ariko by'umwihariko imyidagaduro ikaba yarahangirikiye cyane kuko ari nayo yafunguwe nyuma y'ibindi bikorwa byose.

    Nyuma y'igihe rero mu mujyi wa Huye hongeye kugaruka igikorwa mbaturamugabo, akaba ari igitaramo cya Silent Disco aho cyateguwe na Babu-Rwanda akaba aherutse gusoza amashuri ye muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye ndetse yewe akaba yaranagize uruhare mu bindi bikorwa by'umuziki, akaba yarahisemo kongera gususurutsa abatuye Butare ndetse n'abandi bo mu bindi bice bitandukanye.

    Iki gitaramo cya silent Disco kikaba kizitabirwa n'abavanga imiziki benshi bita abadije (DJs) bakomeye mu Rwanda hose ndetse yewe hakaba hazaba hari n'abashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda nka MC Nario, MC Pato ndetse n'umukobwa w'icyamamare Shazz-91.

    Mubavanga imiziki DJs bazaba bahari harimo DJ Philipeter, DJ Sonia, Dj Vibes, Dj Pazzo, Dj Kim, Dj Khizzbeat ndetse na Dj Smithwest.

    Iki gitaramo mbaturamugabo cya Silent Disco kikaba kizabera muri Parking ya Hotel Credo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bine kubazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse n'ibihumbi bitanu kubazinjirira k'umuryango.

    Uwateguye iki gitaramo Babu-Rwanda akaba yaracyise Huye life is back bishatse gusobanura ko ubuzima muri Huye bwagarutse, akaba agiteguye mu buryo bwo kongera gususurutsa abatuye Huye ndetse no gukomeza gushimangira ko Butare ari igicumbi cy'imyidagaduro.


    Silent Disco' igiye kubera i Huye

    Babu_ Rwanda wateguye iyi Silent Disco


    Babu _ Rwanda gusoza amashuri ye muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/07/igitaramo-mbaturamugabo-imyidagaduro-ikomeje-gushinga-imizi-muri-huye-silent-disco/

  • Impamvu Bralirwa yagize Bruce Melodie Brand A… – #rwanda #RwOT

    Igice kinini cy'umuziki wa Bruce Melodie gifatiye ku ruganda rwa Bralirwa! Uyu muhanzi yatangiye umuziki afasha abahanzi mu miririmbire babaga bahatanye mu irushanwa ry'umuziki rya Primus Guma Guma Super Stars mu bihe bitandukanye.

    Igihe cyarageze ava mu byo gufasha abahanzi, akora indirimbo zirakundwa nawe atangira guhatana muri iri rushanwa.

    Yegukanye imyanya y'imbere mu nshuro zose yahatanye muri iri rushanwa kugeza ubwo atwawe Primus Guma Guma Super Stars mu mwaka w' 2018 ari nabwo yashyirwagaho akadomo.

    Ibitaramo byinshi yaririmbyemo byabaga byatewe inkunga na Bralirwa. Ndetse mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, yizihije imyaka 10 ishize ari muri muzika mu gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

    Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yaririmbye mu bice bitatu ari nako ahinduranya imyambaro. Igice cya mbere cyibanze ku ndirimbo ze yahereyeho, icya kabiri aherera mu 2015 kuzamura n'aho icya Gatatu aririmba mu ndirimbo za vuba.

    Mbere y'uko aririmba asoza igitaramo, bamwe mu bayobozi muri Bralirwa bazamutse ku rubyiniro barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kwamamaza muri Bralirwa, Gatabazi Martine, bavuga ko bateguriye impamba Bruce Melodie wizihiza imyaka 10 mu muziki.

    Gatabazi Martine [Umugore wa Alain Muku] yavuze ko nka Bralirwa bazi neza urugendo rwa Bruce Melodie, kandi ko ari abahamya b'imyaka 10 ishize atanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

    Avuga ko mu rwego rwo kumufasha gukora umuziki nyuma y'iyi myaka 10 ishize bahisemo kumugira “Brand Ambassador” wa PRIMUS.

    Gatabazi Martine ati 'Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Primus twakubonye ukura mu muziki none tukaba twishimiye uyu munsi kubona wizihiza isabukuru y’imyaka 10 tukaba twakugeneye impano [Brand Ambassador wa PRIMUS] izaguherekeza mu myaka iri imbere ukazagira urugendo rw’umuziki rumeze neza nk’urwo wari ufite mu myaka 10 yose ishize.'

    Nyuma yo gutangazwa nka Brand Ambassador wa PRIMUS, Bruce Melodie yagaragaje ibyishimo bikomeye, abwira abafana be ko yongeye gusinyira 'agafungo' [Mu mvugo z'ubu].

    Ati “Murabibonye! Ni agafungo, ni agafungo umuntu wishimye navuge ngo ‘yuuu’.”

    Mu myaka 10 ishize Bruce Melodie akora umuziki yahuriyemo n'ibyiza n'ibibi. Yasinye amasezerano yo kwamamariza kompanyi zitandukanye, akora indirimbo zageze ku mitima ya benshi, abandi baramwitaza ziranurira.


    Bralirwa yatangaje ko Bruce Melodie ari we 'Brand Ambassador' wa PRIMUS


    Bruce Melodie yashimye Bralirwa yiyemeje kumushyigikira mu y'indi myaka iri imbere mu muziki we
    KANDA HANO UREBE IGITARAMO CY'AMATEKA CYA BRUCE MELODIE YIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 10 MU MUZIKI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111184/impamvu-bralirwa-yagize-bruce-melodie-brand-ambassador-wa-primus-111184.html

  • Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abagabo 21, abagore batatu n’abana barindwi.

    Bose uko ari 31 bari bafungiye mu Karere ka Mbarara bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunekera u Rwanda.

    Uwitwa Ndahimana Emmanuel yagiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gusura mushiki we Mukashema Mediatrice utuye mu karere ka Mbarara igihe yakabaye agaruka amenya ko imipaka yafunzwe ahitamo kugumana na mushiki we.

    Ku wa 15 Mata 2020, yafashwe n’igisirikare cya Uganda ubwo yari agiye ku isoko kugura imyambaro, yamburwa amashilingi ya Uganda 160,000 ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mbarara ahamara umwaka n’amezi atandatu ashinjwa gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yahakuwe ajya gufungirwa mu kigo cya Polisi cya Mbarara ari na ho yavuye azanwa mu Rwanda.

    Avuga ko yakubitiwe muri gereza bikomeye ndetse akorerwa n’iyicarubozo abwirwa ko agomba kwemera ko ari maneko w’u Rwanda.

    Undi munyarwanda uvuga ko yakorewe iyicarubozo ni Hakizimana Samuel w’imyaka 18 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2010 akiri umwana, ajyanywe n’umugabo wo muri Uganda witwa Ssemwombe Geoffrey akaba umugabo wa mushiki we.

    Yafatiwe kwa muramu we mu karere ka Gomba kuwa 18 Kanama 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yamaze amezi abiri akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

    Ku itariki 27 Ukwakira 2021, nibwo yazanywe i Mbarara mu kigo cya gisirikare cya Makenke, ahavanwa ku itariki 02 Ugushyingo 2021 ajyanwa kuri Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

    Niyonsenga Jean Damascene ukomoka mu Karere ka Huye we ngo yagiye mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala mu mwaka wa 2016 ajyanywe no gucuruza imyambaro ishaje (caguwa), aza gufatwa tariki ya 23 Gicurasi 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yafungiwe mu gihe cy’amezi atanu, akubitwa, anakorerwa irindi yicarubozo kugira ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

    Iri yicarubozo yarikomereje mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu karere ka Mbarara aho yavanywe ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

    Avuga ko muri Uganda asizeyo imodoka ye ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’iduka rya Miliyoni 15.

    Ibyakorewe Niyonsenga ni byo byabaye kuri mugenzi we Niyonshuti Emmanuel wo mu karere ka Burera wabaye mu mujyi wa Kampala acuruza amagi ku muhanda.

    Yafashwe muri Nyakanga 2021 afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye amezi abiri n’ukundi kwezi kumwe muri CMI Mbuya aza koherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara.

    Niyonshuti yashinjwaga kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba maneko w’u Rwanda.

    Avuga ko muri Uganda asizeyo umutungo wa miliyoni 6 n’ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Uganda ndetse na Moto.

    Mu banyarwanda 31 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu cya Uganda harimo abaje byitwa ko baje ku bushake bwabo nyamara badaturutse mu ngo zabo ahubwo bari muri za gereza.

    Abo ni Tuyishime Felicien ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda ahitwa Karangara tariki 03 Werurwe 2017 anyuze ku mupaka wa Cyanika.

    Nyuma y’imyaka ibiri, yatandukanye n’umukecuru yakoreraga, ajya gukora akazi k’uburobyi mu kiyaga cya Victoria aza gufatwa n’igisirikare cya Uganda ku wa 14 Nzeri 2021 agaruka mu Rwanda.

    Yakatiwe igifungo cy’iminsi 54 ashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba maneko w’u Rwanda bituma amara icyo gihe cyose akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ibyo ashinjwa.

    Mugenzi we Hakorimana wo mu karere ka Burera we yafashwe agaruka mu Rwanda muri Nzeri 2021 aho yafungiwe ahitwa Shema mu gihe cy’ukwezi n’iminsi 10 akubitwa cyane ngo yemere ko anekera u Rwanda ndetse yamburwa n’Amashilingi ya Uganda ibihumbi 160 yakoreshaga mu rugendo ataha.

    Nyuma yo kwakirwa n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku mupaka wa Kagitumba, aba Banyarwanda uko ari 31 bagaragaje agahinda ko gukubitwa bakanakorerwa iyicarubozo ndetse bakanasinyishwa ku ngufu impapuro zibemeza ko bari muri Uganda nka ba maneko b’u Rwanda.

    Nyuma y’ibizamini bya COVID-19, umwe ni we wayisanganywe akaba agomba kujyanwa mu kigo cy’akato naho abandi bakaba bajyanywe muri IPRC Nyagatare mu gihe bagitekereje kugezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3qkziGl

  • Igitekerezo: Ese koko ingo za kera zabanaga neza kurusha iz’ubu? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni byo koko hirya no hino mu miryango itandukanye, ugenda wumva amakimbirane yabaye mu ngo, ndetse bamwe bakagaragaza ko ingo zo muri iyi minsi nta reme zifite, aho abenshi banavuga ko abubatse ari abubatse kera, naho ubu akaba ari ukubura uko umuntu agira, bagaragaza ko bazubakira kuzisenya, ndetse abanyamadini bamwe bemeza ko imperuka izaba bakagaragaza ko ari ibimenyetso by’imperuka.

    Ariko njyewe nsanga akenshi ibiba ubu byaranabagaho na kera gusa ntibisakazwe hirya no hino ahubwo bikaguma mu muryango.

    Ibi iyo mbivuga ahanini nshingira ku kuba ibiza ku isonga mu bitera amakimbirane mu miryango nshingiye ku bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye harimo gucana inyuma mu bashakanye ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubusambanyi. Nyamara iyo ndebye hirya no hino usanga n’ubwo ibi bitasakuzaga ngo bimenywe n’umuhisi n’umugenzi byarakorwaga ku rwego rwo hejuru, ubwo ubu usanga abana benshi bavukana kuri se gusa, umugabo yari atunze abagore benshi mu buryo buzwi, ariko ntibisakuzwe bigafatwa nk’ibisanzwe.

    Hirya no hino mu Rwanda wumva mu bantu bakuru baba bafite abavandimwe bahuriye kuri ise ubabyara, ariko ba nyina batandukanye, ugenda wumva umugore ukwereka ubumuga cyangwa inkovu yatewe n’umugabo. Iyo muganiriye n’abagore bakuze akenshi bakubwira ibikorwa by’indengakamere bakorewe n’abagabo bashakanye, yaba bo bwite cyangwa imiryango bashatsemo. Gusa akakubwira ko nyine ari uko zubakagwa yacecekaga cyangwa bigacocerwa mu miryango yabo ntibimenywe n’abandi bantu ba kure. ( Ngaruka ku bagore cyane bahohoterwaga kuko byaba ubu na kera n’ubwo n’abagabo bahohoterwa ubushakashatsi bugaragaza ko abagore ari bo benshi).

    Mu bigaragara rero njyewe mbona n’ubwo hari n’izindi mpamvu nyinshi muri iyi minsi zituma bigaragara ko amakimbirane mu miryango agenda yiyongera (ahari nk’umuco batozaga abagore ngo ni uko zubakwa, kutamenya uburenganzira n’inshingano za muntu,…) mbona itumanaho n’isakazamakuru kuba ryaroroshye ari bimwe mu bigaragaza ko ingo zo muri iyi minsi zidakomeye mbese iminsi y’imperuka yazigezemo.

    Ingo mbi zahozeho, gusa ni uko nta bikoresho by’ikoranabuhanga byari bihari cyangwa buri muntu akaba yari ataraba umumenyeshamakuru, ngo ikibaye cyose gifatwe cyoherezwe hirya no hino, abantu bose bamenye ibyabaye irunaka kuri ba runaka kubera impamvu runaka…

    Amakimbirane mbona atagomba kurebwa nk’ibintu by’inzaduka cyangwa bitabayeho mu ngo za kera. Hoya ingo nziza kera zabayeho ariko n’imbi cyane zaranzwe n’ihohoterwa zirahari, ni kimwe n’ubu kandi. Nta byacitse cyangwa inzaduka ku bwanjye mbona. Abantu bikumva ko ibihe byahindutse ari byo bijya mu ngo bikazisenya.

    Abanyarwanda baciye umugani ngo ahari abantu ntihabura urunturuntu, kandi ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Iyi migani ni iya kera kandi yaganaga akariho. Abagiranye ikibazo mu rugo bagikemure, ubundi bakomeze bubake umuryango wabo mu mahoro. Ntibumve ko ari uguhebera urwaje kuko ari iminsi mibi turimo. Oya, iyi minsi turimo yahozeho kandi izahoraho.

    source : https://ift.tt/3EYJZ5v

  • Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa-Gen Kabarebe avuga ku bigamba kuzatera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo Miryango imaze itangijwe. Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    AERG ni Umuryango uhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho GAERG ihuriyemo abahoze muri uwo Muryango basoje amashuri.

    Gen Kabarebe yabanje kubashimira ubutwari bagaragagaje mu myaka iyo Miryango imaze, ubwo biyemezaga kurenga ku bikomere batewe n’amateka bakemera kubaka igihugu.

    Ati “Bagaragaje urwego rushimishije rwo kubaka Igihugu.”

    Yagaragaje ko nubwo Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside hagasigara bake, abasigaye bakoze byinshi bigamije guteza imbere igihugu no kongera kubaho.

    Yagarutse ku basirikari b’Inkotanyi bari ibihumbi 19.000 nyamara bakabasha guhagarika Jenoside mu mezi atatu, mu rugamba bahanganiyemo n’aba Habyarimana bari 50.000, wongeyeho n’ibihumbi 30 by’Interahamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

    Yavuze ko kuba barabashije guhagarika Jenoside byaturutse ku bwitange. Ati “FPR yakoze byinshi ariko nta bwitange buragaragara nk’ubwo guhagarika Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994].”

    Yabwiye abari muri iyo Miryango biganjemo urubyiruko ko ubwitange, gukorera igihugu no gukorera kuri gahunda ari byo byonyine byahesha agaciro “abacu bazize Jenoside n’abasirikari bamennye amaraso barwanira Igihugu”.

    Yaburiye abigamba gutera u Rwanda

    Mu ijambo rye kandi Gen Kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

    Ati “Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa.”

    “Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu [nk’uku mwicaye]. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.”

    Yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN ya Paul Rusesabagina itabibasha “usibye kumva ngo barahari gusa”.

    Yatanze urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

    Nka FDLR yacitsemo ibice mu 2016 maze abari ku ruhande rwa Gen Irategeka Wilson batangiza CNRD-Ubwiyunge.

    Nyuma yaho CNRD yihuje na RRM ya Nsabimana Callixte (Sankara) ndetse na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, bashinga Impuzamashyaka bise MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN.

    FLN yagabye ibitero mu bihe bitandukanye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana n’ubuzima bw’Inzirakarengane.

    Amakuru avuga ko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Rusesabagina Paul na Sankara bari i Mageragere nyuma yo kugubwa gitumo bakagezwa mu butabera, bagakatirwa imyaka 25 na 20 y’igifungo.

    Hari abandi bakomeje gusiga ubuyobozi bw’u Rwanda isura mbi mu mahanga bavuga ko bazaza kubukuraho barimo na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu 1994. Gen Kabarebe yavuze ko “Ibyo bakora byose ari icyuka gusa ntacyo bizageraho.”

    Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe,yashimye ubutwari bwaranze ababa muri AERG na GAERG mu myaka bamaze bahuje imbaraga

    source : https://ift.tt/3EPYpok