Blog

  • Minisitiri w'intebe wa Iraq yarokotse igitero cy'indege yamusanze iwe #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Iraq, Mustafa al-Kadhimi yavuze ko yarusimbutse mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, ku gitero cyagabwe n'indege zitagira abapilote mu rugo rwe mu murwa mukuru Baghdad.

    Abategetsi bavuga ko inzu ye iri mu murwa mukuru yatewe n'indenge itagira umudereva, drone, yari yuzuye ibisasu, mu gitero bivugwa ko cyari kigamije kumuhitana

    Amakuru yatangajwe bwa mbere avuga ko Minisitiri al-Kadhimi yahise anyarukanwa kwa muganga.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, yasabye abaturage “gutekana bakanakomera, ku nyungu za Iraq”.

    Associated Press yatangaje ko hari abayobozi babiri bavuze ko abarinzi barindwi ba Minisitiri w'Intebe bakomerekeye muri icyo gitero.

    Minisitiri w'Intebe Mustafa al-Kadhimi yanditse kuri Twitter avuga ko ameze neza, ashimira abaturage bakomeje kumuba hafi.

    Guverinoma yasohoye itangazo ivuga ko drones ebyiri zihetse ibisasu biturika zoherejwe hejuru y'urugo rwa Minisitiri w'Intebe. Nyuma yo guturika kw'ibyo izo ndege nto zari zihetse, humvikanye urusaku rw'amasasu.

    Nta mutwe n'umwe urigamba kuba inyuma y'icyo gitero, nubwo umutwe w'aba-Shiite umaze igihe ukambitse mu nkengero z'agace Minisitiri w'Intebe atuyemo, wamagana ibyavuye mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika iramagana iki gitero, ikavuga ko izafasha gukora iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/minisitiri-w-intebe-wa-iraq-yarokotse-igitero-cy-indege-yamusanze-iwe

  • Kecapu wo muri Bamenya yarakaye cyane, yiyamye abamwita inda||burya abasore ntibamutereta(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nelly wamamaye ku izina rya Kecapu muri filime y'uruhererekane ya Bamenya yiyamye cyane abamwita indaya avuga ko nta muntu ukwiye kumwita indaya kandi ataramuguze.

    Ni mu kiganiro Kecapu yagiranye na Gasaro Tv aho yasubije abamwita indaya. Yagize ati : 'abanyita indaya ntawe urangura'

    Nelly yakomeje avuga ko hari benshi bamwibeshyaho bakitiranya ibyo akina muri filime nk'ukuri.Yavuze ko Kecapu wo muri filime atandukanye na Nelly wo mu buzima busanzwe ,ari byo bituma abantu bamubona nk'indaya kandi ugukunda amafaranga cyane.Gusa avuga ko abahungu bamutinya bakanga kumutereta.

    Source : https://yegob.rw/kecapu-wo-muri-bamenya-yarakaye-cyane-yiyamye-abamwita-indaburya-abasore-ntibamuteretavideo/

  • Birangiye Paulo umuvandimwe wa Petero na Andereya agiye guterera ivi umukobwa w'ikizungerezi (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Paulo Rudakubana umuvandimwe wa Andereya na Petero yavuze ko ashaka guterera ivi inkumi y'ikizungerezi yitwa Gihozo.

    Ni nyuma y'aho aba bavandimwe bari bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie bavuye iwabo I Musanze aho bazanywe n'umunyamakuru Yago .

    Mu kiganiro bagiranye na Yago nyuma y'igitaramo Paulo yavuze ashize amanga ko yiteguye guterera ivi uyu mukobwa bari kumwe no mu kiganiro avuga ko yamukunze.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-paulo-umuvandimwe-wa-petero-na-andereya-agiye-guterera-ivi-umukobwa-wikizungerezi-video/

  • Teta Gisa umukobwa w’Intwari Gen. Fred Rwigem… – #rwanda #RwOT

    Gusaba no gukwa byabaye kuwa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 bakora ibirori bikomeye bakiriyemo imiryango yombi ndetse n’inshuti zabo. Urebye amashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, ubona ko ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu benshi cyane kuko Salle bwabereyemo yari yuzuye. Mu babwitabiriye harimo n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wanavuze ko ashimishijwe cyane n’ubukwe bwa Teta Gisa.

    Marvin Manzi umugabo wa Teta Gisa, ni umuhungu wa Louis B. Kamanzi washyize itafari rikomeye ku Itangazamakuru ryo mu Rwanda dore ko ari nyiri Radio Flash iri mu zikomeye mu gihugu. Teta Gisa ni umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema umwe mu ntwari z’igihugu ufite ibigwi bikomeye dore ko yagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda. Gen. Fred Rwigema yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima. 

    Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Eric Gisa Junior Rwigema na Gisa Teta Rwigema. Gen. Rwigema yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda. 

    Abana be bitaweho n’umubyeyi bari basigaranye (Janet Rwigema) na cyane ko Se yatabarutse bakiri bato cyane kuko hari hashize imyaka 3 gusa akoze ubukwe. Jeannette Urujeni yareze neza abana yasigiwe n’umugabo we Gen. Rwigema, barakura, bariga baraminuza, none umuto muri bo ari we Teta Gisa yamaze kurushinga mu birori by’agatangaza byitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

    Teta Gisa na Marvin Manzi ku munsi w’ubukwe bwabo

    Ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi bwasusurukijwe na Muyango n’Imitari, maze umusangiza w’amagambo (MC) avuga ko uyu muhanzi afite abafana benshi cyane mu bantu bari batashye ubu bukwe, yongeraho ati “Muyango namugereranya na R. Kelly muri muzika nyarwanda, ukuyeho ibyo bamushinja mu nkiko uyu munsi, ariko ku bijyanye n’umuziki ni kuri iyo level, n’uko twe tumuzi, ni amahirwe cyane kubana natwe muri ubu bukwe”. Abitabiriye ubu bukwe wabonaga bizihiwe cyane ndetse n’abageni byari uko kuko ubwo MC yabahaga umwanya ngo bagire icyo babwira ababatahiye ubukwe, buri umwe yavugaga afite akanyamuneza.

    Mu ijambo rye, Marvin Manzi yakoresheje ururimi rw’Icyongereza ari na rwo avuga neza adategwa. Atangira ashimira abantu benshi cyane bitabiriye ubukwe bwabo. Ati: “Ndashimira buri umwe witabiriye ubukwe bwacu”. Yavuze ko mu mwaka wa 2003 ari bwo yahuye na Teta Gisa, icyo gihe bose bakaba bari bakiri abana bato, umubano wabo ukomeza gukura kugeza barushinze mu 2021. Yashimiye umubyeyi wa Teta ku bwo kurera neza uyu mwali barushinze, anashimira Teta kuba yaramwemereye ko barushinga. Ubwo yashimiraga Teta inshuti ye yo mu bwana bambikanye impeta nyuma y’imyaka 18 bahuye, yamwegereye aramuhobera maze amusoma ku ijosi.

    Teta Gisa nawe yahawe umwanya ngo agire icyo abwira abitabiriye ubukwe bwe, akoresha Ikinyarwanda cyumutse ariko akavangamo n’Icyongereza nacyo cyumutse, ibintu yaje gushimirwa cyane na MC. Yashimiye abatashye ubukwe bwe yaba abo mu muryango we ndetse n’abo mu muryango wa Marvin, ati “Mwakoze cyane cyane”. Yatangiye yisegura ku basanzwe bazi ko abakobwa batajya bavuga mu bukwe, ababwira ko ibintu byahindutse. Ati “Ndabizi abakobwa ntabwo bajya bavuga mu bukwe, ariko mutubabarire ibintu byarahindutse, ndashaka kubanza gushimira ababyeyi ba Marvin; Papa Marvin na Mama Marvin, murakoze cyane ku bw’uyu mugabo udasanzwe”. 

    Yavuze ko Marvin atari umugabo we gusa ahubwo ko ari n’inshuti ye, yongeraho ati “Ndatekereza ko icyo ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi”. Yavuze ko we Marvin bamenyanye ari abana, ubu bakaba bakoze ubukwe bafite imyaka iri muri 30. Yashimiye Marvin wamubaye hafi kuva bamenyana kugeza uyu munsi. Yashimiye by’umwihariko umubyeyi we (Mama Teta) avuga ko amukesha byose. Yavuze ko umubyeyi we yabitayeho kuva mu bwana we na musaza we (Eric Gisa) kugeza bakuze. Ubwo yavugaga ibi, amarira yahise azenga mu maso kubera kwibuka urukundo we na musaza we beretswe n’umubyeyi wabo batigeze baburana ikintu na kimwe. 

    Teta na Marvin barushinze nyuma y’imyaka 18 bamaze bahuye

    Teta Gisa yanavuze ko musaza we utabashije kwitabira ubukwe bwe, yamwitayeho aramurera, ibintu bituma amugereranya nk’umubyeyi we. Yatanze urugero ko ubwo bari ku ishuri muri Kaminuza (hanze y’u Rwanda), musaza we yamubereye nk’umubyeyi amwitaho bishoboka. Ati “Ni musaza wanjye ariko ni nka Data”. Yavuze ko banyuranye mu bintu byinshi anavuga impamvu akeka yatumye Mama we ahitamo ko ajya kwiga muri Kaminuza musaza we yigagaho, ati” (…)Turi muri Kaminuza, Mama yatumye njya kwiga aho musaza wanjye yagiye kwiga, kubera ko yari azi ko ari we ukomeza kundera, (…). Ndamushima cyane (Eric Gisa) kuko yarandeze nk’uko Mama wanjye yandeze”.

    Jeannette Urujeni umubyeyi wa Teta Gisa (Mama Teta), mu ijambo rye yabanje gushimira Imana ko ubukwe bw’umwana we bwabereye mu Rwanda kandi bukaba bwagenze neza cyane. Yagize ati “Mwiriwe mwese, mbere na mbere ndabanza gushima Imana yatugejeje kuri uyu munsi, bikaba (ibirori) byanabereye mu gihugu cyacu, Imana ihimbazwe cyane. Icya kabiri ndashimira Marvin na Teta baduhurije hano, mwakoze. Ndashimira n’umuryango wa Kamanzi watwakiriye”. 

    Yakomeje gushimira abantu banyuranye, agera no kuri Perezida Kagame. Ati “Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we n’abandi bashyitsi bose bari aha, mwakoze kwitabira ubukwe. Ndagira ngo mumfashe gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we ku ruhare bagize mu muryango wacu, ni ikintu gikomeye cyane. Aba bana bashoboye kwiga ntacyo babuze, mwarakoze. Ndabashimiye bivuye ku mutima. Hanyuma ndashaka guha ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo agire icyo avuga nk’inshuti (y’umuryango)”.

    Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari mu bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa afata nk’umwana we nk’uko yabigarutseho mu ijambo rye ati 'Teta ni nk'umwana wacu nk'uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette (Janet Rwigema) ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n'umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n'iyo miryango mvuze.' Perezida Kagame yavuze ko yishimiye cyane ubukwe bwa Teta Gisa anamushimira ko yabukoreye mu Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko musaza wa Teta Gisa ari we Eric Gisa (Junior) atari akwiriye kubura muri ubu bukwe. Yasabye Teta Gisa n’umubyeyi we kumugereza ubutumwa bwe kuri Eric Gisa. Ati 'Teta ndagutuma, ndi butume Jeannette (Janet Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n'abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.'

    Perezida Kagame yashimiye cyane Teta Gisa ko yize amashuri ye hanze y’u Rwanda ariko yayarangiza akagaruka mu Rwanda ndetse akaba anahashakiye umugabo. Yagize ati 'Ariko ndashimira Teta, abakobwa n'abagore ni intwari baraturuta akenshi, we yagumye hano, anahashakiye n'urugo, yagenze hirya ariga arataha. Jeannette, ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko yabihisemo hari impamvu, ariko akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kujya agenda akagaruka. Ntazashake ubuhungiro hanze”. Perezida Kagame yitabiriye ubu bukwe ari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame.

    Perezida Kagame yatashye ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi

    Teta Gisa umukobwa wa Gen. Fred Gisa Rwigema yasezeranye na Marvin Manzi

    Teta Gisa ubwo yari yasoje amasomo muri Cardiff Univeristy iri muri Kaminuza zikomeye ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111190/teta-gisa-umukobwa-wintwari-gen-fred-rwigema-yarushinze-na-marvin-manzi-mu-birori-byitabir-111190.html

  • Miss Naomie yabaye umuranga mwiza wa Bruce Me… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho atandukanye Miss Nishimwe Naomie yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, hari aho yamenyesheje Joeboy igitaramo cy'amateka umuhanzi Bruce Melodie yaraye akoreye muri Kigali Arena.

    Muri aya mashusho Miss Naomie agaragaza abantu batandukanye baryohewe n'umuziki umuhanzi Bruce Melodie ari kubaha, ubona ko banyuzwe no kumufasha gusubiramo indirimbo yabahimbiye, cyane ko we ubwe yivugiye ko indirimbo ari kuririmba ari izabo.

    Joeboy agiye kuza mu Rwanda ku butumire bwa Miss Naomie

    Mu gushyiraho ayo mashusho, yamenyesheje Joeboy amubwira ko amutuye ibiri kubera muri Kigali Arena, mu bigaragara wabonaga ko abantu bizihiwe bashaka kurya ikirori ubudahagarara cyane ko icyo bari bakeneye ari umuziki gusa.

    Umuhanzi Joeboy akibibona yahise yereka Miss Naomie ibyishimo agize maze abyerekanisha akamenyetso k'umutima n'ibendera ry'u Rwanda, maze amusezeranya ko vuba bidatinze agiye gusura u Rwanda. Joeboy yagize ati'' Nkeneye gusura u Rwanda vuba byihuse.''


    Miss Naomie yanyuzwe no kwitabira igitaramo cya Bruce Melodie

    Miss Nishimwe Naomie n'abavandimwe be bagize itsinda rya Mackenzie bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie ndetse barizihirwa cyane, urebye n'ahantu bari bicaye bagaragazaga gushyigikira no gusubiramo indirimbo za Bruce Melodie.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Miss Naomie kandi yerekanye amarangamutima ye ashimira Bruce Melodie ku gitaramo cy'ubudasa yaraye atanze, aboneraho kumenyesha Joeboy aribwo yamwerekaga ibyaraye bibereye I Kigali.


    Bruce Melodie yaraye akoze amateka mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111188/miss-naomie-yabaye-umuranga-mwiza-wa-bruce-melodie-nyuma-yo-gusangiza-joeboy-ibyabereye-mu-111188.html

  • Ibibi benshi batazi kuri i Phone ikundwa n'abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    iPhone ni imwe muri telefone za mbere abantu benshi bemeza ko ari nziza bitewe n'imwe mu mikorere yazo yihariye, by'umwihariko ku buryo ifotora n'uko ifata amashusho.

    Urubuga Daily Entertainment ruzwiho gukora ibyegeranyo byihariye ruvuga ibibazo rusange abafite iyi telefone bakunze guhura nabyo. Turavugamo bine by'ingenzi.

    Amavugurura (updates)

    Uruganda Apple rukora za iPhone rushyiramo 'apps' nyinshi zisaba amavugurura ya buri kanya kandi uko akorwa ni ko telefone yiyongeramo ibigabanya ububiko (storage) bwayo.

    Aya mavugurura mu gihe yagabanyije ubu bubiko, atuma nyiri iPhone atabona uko yakongeramo ibyo yifuza cyane nk'indirimbo, video, amafoto n'izindi apps cyangwa agasiba bimwe mu byo yari agikeneye.

    Ikindi kandi, iPhone nta mwanya (slot) igira w'ububiko bw'inyongera buzwi nka SD Card cyangwa Memory Card bushobora kunganira ubwa telefone mu gihe bwashize.

    Igiciro kiri hejuru cyane

    iPhone ni yo telefone ya mbere ihenze, aho nka iPhone 13 Pro Max ishobora kugura amadolari ya Amerika ($) 1,599) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; igihugu zikorerwamo.

    Uru rubuga ruvuga ruti: 'Ishobora kugura umushahara wawe w'ukwezi wose hashingiwe ku mafaranga uhembwa, byose kuri telefone imwe gusa.' Ariko nko mu Rwanda ku muntu uhembwa Frw 200,000 ku kwezi, byamutwara igihe gikabakaba umwaka kugira ngo abone ubushobozi bwo kugura iyi telefone.

    Ibi bibazo bituma bamwe banga iyi telefone, bahagitamo kugura izo mu bundi bwoko usanga zihendutse kuzirusha. Bamwe mu batarazigura bo iyo bamenye ibi bibazo, hari ubwo basubika umugambi bari bafite, bakagura izindi.

    Ibibazo bya Bluetooth

    Bluetooth ni 'app' imaze igihe kirekire yifashishwa mu guhererekanya ibintu bitandukanye hagati ya telefone n'indi, telefone na mudasobwa na mudasobwa n'indi.

    Gusa uru rubuga ruvuga ko iyi 'app' ikunze kugira ibibazo muri iPhone, guhererekanya ibi bintu nk'indirimbo, inyandiko na videwo rimwe na rimwe ntibikunde hagati y'iyi telefone na ngenzi yayo y'ubu bwoko. Guhererekanya hagati ya iPhone n'ubundi bwoko bwa telefone nabyo ntibibaho.

     

    Ububiko bw'umuriro (battery) burakemangwa

    Mu buzima bw'iki gihe, umuntu akenera gukorera ibintu byinshi kuri telefone ariko by'umwihariko akifashisha interineti yaba iye bwite cyangwa se izira umugozi (WiFi) kandi uko abikora ni ko iyi telefone iba ikoresha umuriro mwinshi.

    Uru rubuga ruvuga ko gufungurira 'apps' nyinshi kuri iPhone, bituma ububiko bwayo bw'umuriro bugenda bucika intege, bikabuganisha ku gupfa burundu.

    Iyo ubu bubiko bupfuye, bigora nyiri iPhone kuko kubusimbuza ubundi birahenze. Hari aho bigorana no kubona aho ugurira ubundi bubiko, bigatuma utongera gukoresha iyi telefone kuko uba uyibitse nk'iyapfuye.

    Source : https://yegob.rw/ibibi-benshi-batazi-kuri-i-phone-ikundwa-nabatari-bake/

  • West Ham yahagaritse Liverpool yari imaze imikino 25 idatsindwa #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu mikino bahuye,umutoza David Moyes wa West Ham yashoboye gutsinda Jurgen Klopp wari waramwigaruriye.

    Iyi ntsinzi ni nziza kandi yari ikwiye cyane kuri West Ham ikomeje gutungurana kubera ubuhanga bw'abakinnyi bayo by'umwihariko abasatira.

    Ikipe ya Reds yaherukaga gutsindwa na Real Madrid ibitego 3-1 muri UEFA Champions League,kuwa 06 Mata uyu mwaka.

    Umunyezamu Alisson wa Liverpool yagowe n'uyu mukino kuko yagize uruhare ku gitego cya mbere yitsinze ku munota wa 4 w'umukino.

    Nyuma y'igitego cyiza cya Trent Alexander-Arnold ku munota wa 41 yatsinze kuri coup franc,amakipe yombi yagiye kuruhuka ariko buri wese yibaza uri butahane amanota 3.

    Liverpool yatsinzwe igitego cya kabiri na West Ham ku munota wa 67 ku gitego cyatsinzwe na Fornals ku mupira mwiza yahawe na Jarrod Bowen wari umaze gucenga abakinnyi b'inyuma ba Liverpool.

    Bidatinze ku munota wa 74,myugariroKurt Zouma yatsindiye The Hammesa igitego cya 3 n'umutwe biturutse ku burangare bwa ba myugariro ba Liverpool.

    Umutoza Klopp yagerageje gukora impinduka zitandukanye zirimo iyagerageje gutanga umusaruro ya Divock Origi winjiye mu kibuga asimbuye Jotta atsinda igitego cy'impozamarira ku munota wa 83.

    Nubwo Liverpool yahagaritswe,ihuje amateka n'indi kipe yamaze imikino 25 mu 1982.Liverpool imaze gutsinda imikino ibiri ya Premier League muri itandatu baheruka gukina,

    Mu yindi mikino yabaye uyu munsi,Arsenal yatsinze igitego 1-0 Watford bituma yuzuza imikino 8 ikurikiranye nta gutsindwa.U bu iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona.

    Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu,Manchester City yatsinze Manchester United ibitego 2-0 mu gihe Chelsea yanganyije na Burnley igitego 1-1.

    Indi mikino yabaye uyu munsi:

    Everton 0-0 Tottenham
    Leeds 1-1 Leicester






    Uko shampiyona ihagaze ubu mu makipe 6 ya mbere

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/west-ham-yahemukiye-liverpool-yari-imaze-imikino-25-idatsindwa

  • Ushobora gupfa imburagihe nudafata icyemezo kuri ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo wirinze uba ukiza ubuzima bwawe, iyo wirinze uba uri kurinda umutima wawe ndetse no kuba wapfa imburagihe. Ibintu bishobora gushyira ku iherezo ubuzima bwawe, ntabwo ari ibintu bikomeye, ni ibintu byoroheje cyane kandi wareka gukora cyangwa ukabyitaho bigakunda.

    1.Gukoresha agakingirizo: Mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina usabwa kujya ukoresha agakingirizo niba ugira ingeso yo gukora imibonano mpuzabitsina n'abantu utazi mutashakanye. Ibi bizagufasha kuba wowe, no kumenya ko ukwiriye kwirinda kandi uzaramba. Ahari hari ibindi nawe uzi. Menya ko ubuzima bwawe ari ntakorwaho kandi ubugenga ni wowe.

    2.Ita ku isuku yawe: N'ubwo utayibona, ngo umenye ko buri kimwe kiri iruhande rwawe cyuzuye za mikorobe zishobora kugutera uburwayi, iyi niyo mpamvu ari ingenzi kugira isuku y'umubiri wawe n'iyo mu rugo.

    3.Irinde ibisindisha: Ese wari uzi ko kunywa inzoga bituma abantu basaga miliyoni eshatu bapfa buri mwaka nk'uko byagaragaye muri raporo yatanzwe n'umuryango WHO? Niba unywa inzoga ni ngombwa kuyinywa mu rugero. Numara kumenya kugereranya ingano y'ibisindisha ufata bizatuma ubuzima bwawe buhinduka ubeho neza.

    4.Va ku itabi: Itabi rishobora gutera indwara ya Kanseri, rimwe na rimwe uwakoresheje itabi ryinshi ashobora kurangwa n'imico mibi gusa bikangiza ubuzima bwe n'ubw'abamwegereye. Mu gihe uzaba ushyize itabi mu kanwa kawe, uzajye umenya ko uri kwiyangiriza ubuzima. Niba ushaka ubuzima bwiza, rekeraho kunywa itabi.

    5.Menya neza ko urya indyo yuzuye: 'Turi ibyo turya', niyo mpamvu ibyo turya bitugiraho ingaruka nziza ndetse tukanagirwa inama zo kurya neza. Rya indyo yuzuye bizakurinda gupfa imburagihe.

    Source : https://yegob.rw/ushobora-gupfa-imburagihe-nudafata-icyemezo-kuri-ibi-bintu/

  • Dore amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Koga buri munsi ni ingenzi ku isuku y'umubiri, kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri no kurinda uruhu. Uburyo ndetse n'ibyo ukora mu gihe uri koga ni ingenzi cyane kuko bigena imiterere myiza cg mibi y'uruhu rwawe.

    Hari amakosa ushobora kuba ukora utabizi mu gihe uri koga. Gusa, ugomba kuyahagarika, kuko gukomeza kuyakora bishobora kwangiza uruhu rwawe mu buryo butandukanye.

    Dore amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri kwiyuhagira.

    Amakosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga

    1.Kwikuba cyane buri munsi

    Kwikuba buri munsi ntago ari bwo buryo bwiza bwo gukura imyanda ku mubiri cg se amavuta. Mu gihe wikuba cyane, bitera uruhu kumagara no korohera cyane. Uruhu mu kwirinda rutangira gusohora amavuta menshi, bityo bikaba byaba indiri ikomeye ya bagiteri n'umwanda (ufata muri ya mavuta, uruhu ruba rusohora kugira ngo rwirinde kumagara).

    Ushobora gukoresha akantu koroshye wikuba, nabwo ukabikora inshuro nke mu cyumweru; inshuro 1 mu cyumweru yaba ihagije. Bikaba byiza kubikora utari bujye ku zuba.

    2.Kwihanagura cyane kenshi ukoresha imbaraga

    Hari abantu nyuma yo koga bahita bihanaguza igitambaro (towel cg isuyume) gikomeye kandi bagakoresha ingufu. Ibi ni amakosa akomeye kuko gukoresha imbaraga wihanagura byangiza utwenge tw'imisatsi iba ku ruhu, bikaba byatera ibibazo bitandukanye ku ruhu; nko kumagara cyane, cg se kwishima cyane.

    Mu gihe urangije koga, genda wihanagura gahoro gahoro, udakuba ku ruhu cyane.

    Igitambaro ukoresha wihanagura kigomba kuba cyorohereye kandi kidashwaratura ku ruhu

    3.Ubwoko bw'igitambaro wihanaguza

    Isuyume (essui main) cg igitambaro ukoresha nyuma yo koga (towel) gishobora kuba ubwacyo indiri ya mikorobe na bagiteri zitandukanye. Kubera iki? Akenshi biterwa n'ubukonje gihorana, cg se kuba nyuma yo kwihanagura utagishyira ahagera izuba ngo ubukonje buvemo.

    Ntugomba kugikoresha igihe kirekire, ni ngombwa ko gihindurwa kitarasaza

    Ntikigomba kuba gikomeye cg se wumva gishwaratura uruhu rwawe.

    Igitambaro ukoresha nyuma yo koga ni byiza ko kidakoreshwa igihe kirekire, kandi ugakoresha ibyiza byabugenewe, ukagihindura mbere yuko gisaza.

    4.Koga amazi ashyushye cyane

    Amazi ashyushye cyane, igihe wumva ababaza ku ruhu, burya ni amavuta y'ingenzi arinda uruhu aba ari gushya. Aya mavuta (essential oils) afasha uruhu guhorana ububobere no korohera.

    Kumara umwanya munini uri koga amazi ashyushye cyane (hejuru y'iminota 10), bituma utwenge tw'uruhu dufunguka cyane, bikaba bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku ruhu.

    Twabonye akamaro ko koga amazi ashyushye (Kanda hano ubisome), gusa igihe uri kuyoga, iminota 5 irahagije, noneho ugakomeza n'amazi afite ubushyuhe buringaniye.

    5.Igihe wisigira amavuta

    Igihe cyiza cyo kwisiga amavuta ni ako kanya ukiva mu bwogero. Hari abantu bakunda kumara igihe kinini, nyuma yo koga batarisiga, ibi bitera umwera no gukanyarara k'uruhu.

    6.Gukoresha isabune nyinshi

    Amasabune menshi yo koga akorwa mu binyabutabire bishobora gutera uruhu kumagara ndetse no koroha cyane, bishobora gutuma mikorobe zinjira mu mubiri mu buryo bworoshye. Kuko amavuta akorwa n'uruhu aba avaho ku bwinshi.

    Mu gihe woga, ni ngombwa gukoresha isabune zisanzwe, zitarimo ibinyabutabire byinshi kandi ukoga nke.

    7.Kutikuraho neza amasabune atandukanye uba wakoresheje

    Mu gihe uri koga, ni ngombwa ko nyuma yo kwisiga isabune cg izindi produits waba wakoresheje nko mu mutwe, ukoresha amazi ahagije, kugira ngo akureho ibi byose.

    Impamvu ni uko ibikoreshwa mu gihe cyo koga yaba amasabune cg shampoo bishobora gutera utwenge tw'uruhu gufungana, nuko ugatangira kuzana ibiheri. Kwiyunyuguza bihagije byagufasha kwirinda ibi bibazo.

    Ngayo amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga, kugira ngo urinde uruhu rwawe.

    Mbere yo gukoresha isabune runaka, wabanza kureba niba nta kibazo ishobora kugutera.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/dore-amwe-mu-makosa-ugomba-kwirinda-mu-gihe-uri-koga/

  • Ibyo Knowless yasubije umufana we wamubajije aho akomora ubwiza n'itoto rye ntibisanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless atera benshi kwibaza impamvu aho atemba itoto kandi ntahinduke, gusa mu gisubizo yahaye umufana we wagerageje kumubaza kuri icyo kibazo cyatangaje abandi bari bafite amatsiko yo kumenya aho uyu mubyeyi w'abana babiri akomora ubwiza.

    Hari uwitwa Bugirifulgence kuri instagram wari umaze kubona umuhanzikazi Butera Knowless abajije abakunzi be kumubaza ikibazo cyose bashaka cyane ko yari yiteguye kugisubiza maze ubona ko yari amaze igihe abyibazaho anyurwa no kubaza uyu muhanzikazi.

    Abaza Butera Knowless yagize ati'Ni irihe banga ukoresha kugira ngo ugume kuri taye hhhh.' Mu kumusubiza, uyu muhanzikazi yagize ati 'Ni amazi menshi n'amasengesho.' Nyuma y'uko abazwa icyo kibazo ni benshi bari bategereje igisubizo ari busubize kuko hari benshi babyibazaga bitewe n'uburyo agaragaramo cyane ko bamwe bahise bavuga ko nabasubiza nabo bari bwumvireho.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-knowless-yasubije-umufana-we-wamubajije-aho-akomora-ubwiza-nitoto-rye-ntibisanzwe/