Blog

  • Nyakabanda: Imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare yashimiye Leta yakumiriye ‘kwihorera’ – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge mu murenge wa Nyakabanda.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko n‘ubwo bitoroshye kubabarira uwakwiciye abawe, ariko ari ngombwa kugira ngo umutima wawe ubashe kubohoka.

    Nshimyumuremyi Daniel utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Munanira 2, yavuze ko we abanye neza n’abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe be.

    Ati “Ntabwo byoroshye kuvuga ngo umuntu arabana neza n’abamwiciye. Ntabwo byoroshye kuvuga ngo ndongera mbane neza n’abashoreye umuryango mbireba neza, bakagenda bagapfa bagashira. Nta n’umuntu wabyumva nkurikije njyewe ibihe nabayemo.”

    Yakomeje agira ati “Ariko uyu munsi wa none, njyewe nkurikije uko abantu bari babanye, ibihe byari bibi. Ariko bitewe na Leta mbi yari iriho niyo yafashije abantu kwica abandi, irabibigisha guhera mu mashuri hasi. Twumvaga ko twakwihorera ariko si ko byagenze.”

    Nshimiyumuremyi yakomeje avuga ko bitewe na Leta y’Ubumwe, Abanyarwanda bigishijwe ko kwihorera atari cyo cyubaka Igihugu, ko ahubwo gutanga imbabazi zivuye ku mutima ari cyo cyubaka Igihugu.

    Ati “Bitewe na Leta y’Ubumwe yaraje itwigisha ko kubana ari byo bizana Amahoro, ari byo bituma abantu batera imbere. Tubanye neza kuko mbabona nk’abantu. Bamwe ni abafundi banjye mbaha akazi ntatekereza kuba nabagirira nabi. Mbona ari abantu bagenzi banjye kandi nta wishisha undi.”

    Yakomeje avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yafashije Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwiyumvamo amoko yandi.

    Nirere Emeline na we utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Nyakabanda 1, afite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abanye neza n’umuryango umugabo we yiciye kandi nta pfunwe bimutera kuko icyaha ari gatozi.

    Ati “Abanyarwanda twese dukwiye gushyira hamwe, tukirinda igishobora kutuvangura. Ubuhamya natanga ni uko Umunyarwanda wese agomba kumva ko twese tugomba kubana nk’Abanyarwanda. Ufunzwe akumva afungiwe ibyo yakoze kandi tugomba guharanira kuba Abanyarwanda.”

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abanye neza n’abo umugabo yicikiye kandi nta rwikekwe afite kuko uwakoze icyaha ari kugihanirwa.

    Ati “Njye mbona nta kibazo mfite nabo. Uwashoboraga kuba yandeba, namwerekaga ko nta kibazo mfite. Tubanye neza kandi turashyingirana, turasangira. Mbese twese twimitse Ubunyarwanda kurusha ibindi byose.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, yavuze ko bishimiye uko Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge kwagenze muri uyu Murenge, avuga ko hari icyo urubyiruko rwungukiye mu biganiro byagiye bitambutswa.

    Muri uyu Murenge, hibanzwe ku gufasha urubyiruko kumenya no gusobanukirwa neza amateka, kumenya no gusobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda mu mashuri yose agize uyu Murenge.

    Uyu muhango wasojwe no guhemba ababaye Indashyikirwa muri gahunda zitandukanye za Leta zikangurira Abanyarwanda Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu Murenge.

    Imidugudu igize Umurenge wa Nyakabanda yari yabukereye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence yiihimiye ko urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ku bwinshi

    Inzego zitandukanye zirimo Ingabo zitabiriye uyu munsi wo gusoza ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Nyakabanda

    Abitabiriye bagaragaje ko inzira Leta yafashe yo kubanisha neza abanyarwanda nyuma ya Jenoside, ari inzira nziza kandi yatanze umusaruro

    Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bari bitabiriye uyu muhango

    Abahize abandi mu bukangurambaga bw’Ubumwe n’Ubwiyunge bashimiwe

    Nirere ufite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside ahamya ko abanye neza n’umuryango bahemukiye

    Nshimyumuremyi Daniel ahamya ko abanye neza n’abamwiciye umuryango muri Jenoside

    source : https://ift.tt/3BWI1QW

  • Imbaraga zanyu muzishyire mu kubaka Igihugu ibindi ni urusaku rupfuye ubusa – Gen Kabarebe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo ku wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango AERG w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umaze ushinzwe, n’imyaka 18 ishize hashinzwe umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen James Kabarebe yavuze ko kubera inshingano yari afite, yagize amahirwe yo gukurikirana neza imibereho y’abana bari muri AERG ku buryo azi neza urugendo rwabo uko rwari ruteye nyuma gato ya Jenoside, kugera uyu munsi.

    Ngo abanyamuryango ba AERG na GAERG bakwiye gushimirwa kubera uburyo bitwaye nyuma y’ibibazo bari bahuye na byo bikomeye cyane, ariko bagahangana na byo umuntu ku giti cye, kandi bakaguma ku murongo ukomeye cyane watanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu, wo kubaka igihugu kimwe cy’abantu bamwe, baguma kuri uwo murongo bawutsimbararaho, kandi bawugiramo uruhare rukomeye cyane.

    Gen Kabarebe avuga ko imbaraga za GAERG na AERG n’ibikorwa byabo n’umurava wabo n’ubwitange bwabo ari cyo cyonyine cyahesha agaciro abavandimwe babo bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ni cyo cyonyine cyahesha agaciro ababyeyi, abavandimwe, inshuti, bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside, kubaho kwanyu neza, no gukomera, kugira imbaraga, kubaka iki gihugu ni cyo cyonyine cyahesha agaciro abacu bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside, ni na cyo cyashimisha kikanahesha agaciro abasirikare (Inkotanyi) batakaje ubuzima bwabo baharanira kubarokora banyanyagiye hirya no hino mu gihugu, kandi biragaragara ko inzira murimo ari inzira nziza itanga icyizere cy’uko umusanzu wanyu ari umusanzu uremereye cyane”.

    Ngo gukomera kw’abanyamuryango ba AERG na GAERG ni na cyo cyonyine gishobora gutera ipfunwe abashakaga kubamara nk’uko Gen Kabarebe akomeza abisobanura.

    Ati “N’ubu kandi iyo muhagurutse mukavuga, mukandika muri AERG muri GAERG, aho bari bahinda umushyitsi, baratinya cyane, kuko bari bazi ko gahunda kwari ukumaraho, n’abasigaye bagasigara batariho barabaye ibishushungwa cyangwa se barasaze mu mitwe, ariko kubona mukomeye, mubasubiza, muhangana, mwubaka igihugu ni urukundo ruhambaye cyane, bibatera ikibazo kinini cyane”.

    Gen Kabarebe yababwiye ko igihugu kibitezeho ibintu byinshi cyane, kandi ko badakwiye kwita ku byo bumva byose hanze, ahari abanzi benshi b’u Rwanda barimo n’abahunze igihugu bamaze gukora amahano cyangwa abakoranaga na RPF bakagenda, kuko bose ubateranyije ngo ni ubusa.

    Gen Kabarebe ati “Nta kintu kibarimo, iyo bicaye bakiyita ngo ni opposition (barwanya ubutegetsi buriho) nta kintu kibarimo, ni icyuka gusa, ni ihuriro ry’ibisambo, ni abajura, ni abicanyi ushyize hamwe. Nimumbwire niba bazigera bicara hamwe ngo bizihize imyaka 25 y’icyo bagezeho. Ahubwo bagize ibyago ukabakusanyiriza hamwe bose, ngo bakore n’inama imwe gusa yo gufata imigambi yo kurwanya igihugu, ukabashyira nko muri salle ugasohoka, wasanga bicanye imirambo yuzuye aho ngaho, ntabwo mbeshya, ejobundi FDLR ijya gucikamo ibice, Rusesabagina na ba Irategeka bagafata inzira bakava muri Kivu y’Amajyaruguru bakamanuka muri Kivu y’Amajyepfo, ngo baraca mu Burundi baze gutera”.

    Akomeza agira ati “Bagasiga abitwa ba Ntawunguka na ba Mudacumura mu Majyaruguru, icyabiteye ni iki? Bose bari bafite intwaro, bari mu mutwe umwe wa FDLR, barabanje bararwana hagati yabo, abacitse ku icumu bamwe baguma ruguru abandi baramanuka n’uko nguko bameze bose”.

    Ngo amacakubiri bakuriyemo yanze kubashiramo ku buryo babitoza n’abana babo nk’uko Gen Kabarebe abisobanura.

    Ati “Bariya bandi bitwa ngo ni urungano rwanyu ngo ni Jambo Asbl, murabazi muhangana na bo ku mbuga, Jambo Asbl ni iki se, ni agatsiko k’abana ngo bakomoka kwa Mbonyumutwa, n’abandi bajenosideri bacye cyane, ariko ibibazo bafite uyu munsi ni uko havutse ibibazo by’uko ngo Mbonyumutwa ni we wagambaniye Kayibanda kwa Habyarimana, agira inama Habyarimana yo kwica Kayibanda, nibarangiza izo ntambara bakazivamo, bazaze batere u Rwanda”.

    Akomeza agira ati “Fata biriya bisambo ba Kayumba, Rudasingwa, abo bari baturimo, ba Gahima, ba Higiro, buri umwe wese yikoreye umuzigo w’ibyaha bye, n’ubusambo bwe n’ubujura bwe, ku buryo ubashyize hamwe bose na Twagiramungu wabo, ukabashyira muri Salle imwe icyo bakora ni ukwicana nta kindi, rero imbaraga zanyu nimuzishyire mu kubaka igihugu cyanyu, kugiteza imbere, ibi bindi byose ni urusaku rupfuye ubusa, rudafite ikirurimo, ni icyuka gusa”.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga ngo igihe barimo gusubiza abo bantu bajye babikora bemye kandi bajye banababwira abo ari bo, banababwire ko ntacyo bamaze kandi ntacyo bazageraho.

    source : https://ift.tt/3k9Khyn

  • Umugabo utaragiraga aho kuba n'ibyokurya ubu atunze miliyoni zirenga 40 z'amadolari #rwanda #RwOT

    Nick Mocuta w'imyaka 37, yakuriye muri Rumaniya ariko buri gihe yifuzaga kujya gushaka akazi muri Amerika. Afite imyaka 21, yimukiye muri Amerika nta kindi kirenze atunze uretse amadorari 500 mu mufuka.

    Yasangije abantu inzira igoye yanyuzemo kugira ngo agere ku ntsinzi, harimo gusinzirira ku ntebe, kutagira aho aba no kubaho arya biryo bihendutse.

    Mu byukuri, nubwo yumvaga icyongereza gike cyane afite imyaka 21, Mocuta yagiye i Los Angeles afite amadorari 500 nyirakuru yamuhaye kugira ngo atangire ubuzima bushya.

    Kubera ko atashoboye kubona icumbi ndetse nta n'umuntu baziranye yari azi muri USA, uyu mugabo wari urangije amasomo y'ubucuruzi yamaze ibyumweru byinshi aryama ku ntebe yo muri parike rusange kandi ntiyashoboraga kugura ibiryo.

    Nick yabwiye Jam Press ati: 'Taxi ya mbere nafashe ngo injyane mu mujyi yantwaye amadorari 100, nsigaraba andi 400 – umuco warantunguye,sinzigera nibagirwa icyo gice. Nisanze ntaho kuba mfite muri LA, ndyama ku ntebe muri parike, kandi ndya amafaranga make. Najyaga kugura burger y'idolari kwa McDonald nkababwira nti “nta foromaje” kugira ngo ntishyuzwa amafaranga y'inyongera. “

    Mu mezi make yakurikiyeho, Nick yashoboye kubona akazi gahemba make kandi amaherezo yashoboye kuzigama amafaranga ahagije yo gukodesha inzu ntoya.

    Hanyuma, yatsindiye kubona uruhushya rwo kuba umuhuza hagati y'abaguzi n'abagurisha ibizwi nk'ubukomisiyoneri.

    Nubwo Nick Mocuta yatekerezaga ko kubona imitungo aribwo buryo bwamufasha gukira, yatangiye ubucuruzi bushya mu 2013 buza guhindura ubuzima bwe ubuziraherezo.

    Ubu uyu mugabo w'imyaka 37 yatangiye kugurisha ibintu nka telefone ngendanwa hamwe n'ibikoresho byatumizwa mu Bushinwa kuri eBay kandi nyuma y'amezi atandatu gusa yinjizaga amadorari 4000 ku kwezi.

    Amaze kubona agatubutse muri kariya kazi,yafashe umwanzuro wo kukareka kugira ngo yibande ku bucuruzi bwe bwite mu bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Nyuma y'imyaka icyenda, uyu mugabo yabonye ubwenegihugu bwa Amerika none ubu ufite amaduka menshi acururiza kuri interineti kandi amaze kwinjiza hafi miliyoni 40 zamadorali.

    Nick yagize ati: 'Ntekereza ko impamvu natsinze ari uko ntigeze ntinya gutsindwa, no kugerageza. Ndihangana cyane kandi sinigera ndekera. Natsinzwe inshuro zirindwi, mpaguruka ku ya munani. “

    Umugabo afite inzu z'amagorofa 100 muri Amerika na Roumania kandi afite imodoka enye nziza. Yaguriye igorofa rimwe se na murumuna we.Afite abakiriya amagana ndetse akorana n'ibigo bikomeye nka Amazon na Walmart.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugabo-utaragiraga-aho-kuba-n-ibyokurya-ubu-atunze-miliyoni-zirenga-40-z

  • Perezida Kagame yasabye Umuhungu wa Fred Rwigema kwirengagiza amabwire “y'Abaturanyi” agataha mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Muri ubu bukwe,Perezida Kagame yasabye Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, kugaruka mu gihugu akima amatwi amagambo y'abaturanyi rimwe na rimwe anateranya imiryango.

    Videwo y'iminota 28 yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ahagana mu ma saa yine z'ijoro ariko kubera ko ubu bukwe bwitabiriwe na Perezida Kagame,amafoto yabwo ntarashyirwa hanze gusa hasohotse ay'inshuti z'umuryango.

    Muri iyo videwo, Perezida Kagame, wari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, yavuze ku mibanire y'imiryango, politiki y'igihugu n'iyo mu karere, ndetse agenera impano ye yihariye abashyingiranywe nyuma yo kuvugana nabo.

    Perezida Kagame yakoresheje ijambo 'igihugu cy'abaturanyi' n 'abayobozi b'icyo gihugu cy'abaturanyi' ubwo yasabaga umuhungu wa Rwigema gutaha akima amatwi abamuteranya n'u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa Junior, umaze imyaka myinshi aba muri Amerika, atatashye ubu bukwe. Eric yanze kuza mu Rwanda.

    Ati'Narebye hirya no hino ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa.Yagombaga kuba hano.Ndagusaba Teta, Jeanette na nyogokuru kumugezaho ubutumwa bwanjye ko igihugu se, njyewe n'abandi barwaniye ari mu rugo iwabo. Ntagomba gushaka ubuhungiro hanze. Ntabwo ari byiza. '

    Kagame yakomeje agira ati: 'Ibirenze kuri ibyo, ntagomba kuza no guhagarara mu gihugu cy'abaturanyi. Agomba kuba mu Rwanda, wenda akajya ahantu hose ashaka kandi akagaruka, ariko ntabe burundu mu buhungiro. '

    Kagame yavuze ko abaturanyi bagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo bateranye umuryango we n'uw'inshuti ye yo mu bwana Rwigema.

    Ati'Bivanze igihe kinini mu bibazo by'igihugu cyacu. Abaturanyi bacu bagiye bayobya Abanyarwanda bamwe ko bazabashyigikira gufata ubutegetsi… ', Perezida.

    Kagame yavuze ko Abagande bagiye bakoresha izina rya Rwigyema kugira ngo bagerageze kumutesha agaciro, ariko ko bitigeze bimuhangayikisha.

    Kagame yagize ati: '' Nahisemo intambara zanjye nitonze kandi mfite benshi muri bo.”

    Yavuze ko abo baturanyi basize icyashaizina rye na Rwigema, kirimo gusebanya no gutukana ('… .gusebanya, gucurirana, gutukana…')

    Kagame yihanangirije ko ibyo abo baturanyi bikekwa ko ari Uganda bakora byose, bagomba kumenya ko bitazigera bigena iherezo ry'u Rwanda. Ati: “Ntibishoboka.”

    Yakomeje ati: 'Ntabwo bigeze barema abo turi bo uyu munsi. Imana yonyine niyo ishobora kubivuga. Ntabwo bigeze bagira uruhare mu ntambara yo kwibohora. Ku batabizi, muranyumva. Niba hari ushaka amakuru menshi azanshake kugira ngo muhe ibisobanuro birambuye. ''

    Aba bana bombi Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n'imiryango ndetse n'inshuti za Fred Rwigema zirimo na Perezida Paul Kagame bakuranye ndetse bagafatanya no mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kwerekeza amaso ku gukiza u Rwanda ingoma y'igitugu ya Habyarimana Juvenal.


    Teta na Mervin bakoze ubukwe bwitabiriwe na Perezida Kagame

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-umuhungu-wa-fred-rwigema-gutaha-mu-rwanda-akirengagiza

  • Umwana yaciye ibintu ku isi kubera umurizo utangaje yavukanye #rwanda #RwOT

    Abaganga batunguwe n'umwana wavukiye ibyumweru 35 afite umurizo muremure kandi udasanze. Ururuhinja ngo ni rumwe muri 40 zavutse zimeze gutya mu mateka y'abantu.

    Uyu mwana udasanzwe yavutse afite umurizo wa 12cm uri ku itako ryibumoso, ufite umubyimba wa 4cm z'ubunini ku mpera.

    Abaganga bo mu bitaro by'abana bya Albert Sabin i Fortaleza, muri Brazil,bakuyeho uyu mwana umurizo wari ufashe ku kibuno ndetse n'uyu mubyimba w'inyuma.

    Uko uyu mwana yavutse nuko yabazwe byanditswe mu kinyamakuru cy'ubuvuzi bw'abana bato, byerekana amafoto ashimishije y'umugereka anasobanura uko byagenze.

    Biragaragara ko twese twari dufite umurizo mu gihe twari munda, ariko mugihe cyibyumweru bya nyuma ukavaho.

    Abaganga bo muri Brazil bemeje kandi ko umurizo w'uyu mwana utarimo amagufwa, byatumye uba “umurizo nyawo w'umuntu” kandi uyu mwana yabaye uwa 40 wavukanye umurizo mu bantu bazwi babayeho ku isi uhereye mu kinyejana cya 19 ubwo byavugwaga bwa mbere.Uyu mwana yavutse mu mpera z'umwaka ushize.

    Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka ntibyashoboye gufata umurizo, ariko kubwamahirwe ultrasound yemeje ko bitajyanye na sisitemu yumwana.

    Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka k'uyu mwana,ntibyashoboye kwerekana uyu murizo, ariko kubw'amahirwe isuzuma ryemeje ko ntaho uhuriye n'ubwonko bw'uyu mwana bituma ukatwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-yaciye-ibintu-ku-isi-kubera-umurizo-utangaje-yavukanye

  • Video: Nguyu umuhanzi warushije Bruce Melodie guhagurutsa abafana benshi muri Kigali Arena – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cya 10 Years of Bruce Melodie cyaraye kibereye muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku munsi w'ejo, abahanzi benshi barimo Niyo Bosco, Alyn Sano, Mike Kayihura, Christopher, Riderman n'abandi baciye imbere y'abafana gusa uko twabibonye ntabwo ariko bose bashimishije abafana ndetse bakanahagurutsa abafana kimwe.

    Byabaye nk'ibitangaza ubwo umuhanzi Riderman Riderzzo yinjiraga ku rubyiniro aho yari aje gufatanya na Bruce Melodie kuririmba indirimbo Ikinyarwanda maze abantu bose bari bari muri Kigali Arena bahagurukira rimwe ari nako bavuza induru bigaragaza urukundo bamufitiye. Dore uko byagenze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/video-nguyu-umuhanzi-warushije-bruce-melodie-guhagurutsa-abafana-benshi-muri-kigali-arena/

  • Abo muri AERG na GAERG basabwe kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gatabazi Jean Marie Vianney
    Gatabazi Jean Marie Vianney

    Ibi Minisitiri Gatabazi abishingira ku butwari bwaranze abanyamuryango ba AERG na GAERG nyuma ya Jeonoside yakorewe Abatutsi, kuko bemeye kwirenga, barigomwa, baritanga, bemera gutura no kubana n’ababahemukiye bakabicira ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse bemera no kubana n’abana babo.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko iyo aza kugira amahirwe yo guhura na bo mbere y’uko amatora y’inzego z’ibanze aba, yari gukora ubukangurambaga bubahamagarira kujya mu nzego z’ibanze guhera ku masibo no mu midugudu kuko aribwo bashobora kubaka ibiramba.

    Ati “Bishingira hariya ku mukuru w’isibo uri muri AERG, GAERG, agahera ku kubuza ba banyarwanda bari ku isibo, ku mudugudu, mukajya muri komite nyobozi y’umudugudu, muri njyanama y’akagari, muri njyanama y’umurenge, muri njyanama y’Akarere, mukayobora uturere, aho ngaho ni ho ruzingiye kubera ko Leta yakoze ibyo yagombaga gukora, ubu tugomba gushaka ubuzima, uyu munsi ibyo tuvuga byagezweho, turashima sisiteme yubatswe ituma uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora kubona ishuri, uko yivuza, uko abaho, aho ataha”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko kuba AERG na GAERG ari abafatanyabikorwa beza ba MINALOC kandi bakaba ishyirahamwe rikora neza guhera hasi, bakwiye gutanga umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda (Social Cohesion).

    Ati “Inzego z’urubyiruko muzibonekemo, inzego z’abagore muzibonekemo, amakoperative ashingwa muyinjiremo, ntabwo muzinjira mu makoperative nka AERG na GAERG gusa, mugomba kwinjira mu makoperative aho ari hirya no hino kugira ngo mujyanemo rwa rukundo, mujyanemo bwa bumwe, mujyanemo wa mwuka, kuko umuntu atanga icyo afite, noneho nyuma y’imyaka 25 iri mbere, ya ntego ya 2050 muzabe ari mwe mwabaye umusemburo w’iyo mpinduka munayibazwa noneho”.

    Yabasabye kwakira neza ababagana barimo abatishoboye, abakene, abafite ibibazo mu ngo, abafite amakimbirane mu miryango, abafite ibibazo by’akarengane binyuranye.

    Agira ati “Twifuza kuzasazira mu biganza byanyu, mutuyobora neza, tubona mutuganisha muri cya cyerekezo abasaza n’abandi bakuru barwaniriye, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu uyu munsi bwaharaniye, ubu rero murabaza Leta mugiye kuzabazwa namwe muri ino minsi iri mbere, mugomba gufata inshingano”.

    Abanyamuryango ba AERG na GAERG barasabwa gukora itandukaniro bakarushaho kurangwa n’umurava, n’ikinyabupfura kuko hari byinshi basabwa gukora kugira ngo bizere ko ejo hazaza hazarushaho gukomeza kuba heza kubera ko baramutse badashoboye gukora neza ngo barwanye icyakongera kuzana Jenoside, mu myaka iri imbere igihugu cyazahura n’ibibazo.

    source : https://ift.tt/3wpIB8X

  • Perezida Kagame yasabye umuhungu wa Rwigema kwitandukanya n’abateranya imiryango agataha mu rugo #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, washakanye na Marvin Manzi, umuhungu wa Louis B. Kamanzi nyiri Radio Flash mu bukwe bwabereye i Kigali.

    Aba bana bombi Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987. Ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 nibwo habaye ubukwe bw’uyu mukobwa wa Rwigema.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’imiryango ndetse n’inshuti za Fred Rwigema zirimo na Perezida Paul Kagame bakuranye ndetse bagafatanya no mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kwerekeza amaso ku gukiza u Rwanda ingoma y’igitugu ya Habyarimana Juvenal.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku buzima yabanyemo na Rwigema mu bwana, ubwo bose bari impunzi muri Uganda bafite munsi y’imyaka icumi.

    Yavuze ko we na Rwigema bagiye babana mu bice bitandukanye bya Uganda birimo Nshungerezi na Tooro. Ubwo bari bafite imyaka umunani ngo bakundaga guhurira mu rugo rw’umuturanyi wabo nawe wari Umunyarwanda bagiye kumva amateka y’igihugu cyabo arimo n’ibitero byamenyekanye nk’iby’inyenzi, yavuze ko biri mu byabareye isoko yo gutangiza urugamba rwatumye Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’igihugu bataha.

    Ashingiye kuri uyu mubano yari afitanye na Rwigema, Perezida Kagame yavuze ko afata Teta Gisa Rwigema nk’umwana we.

    Yagize ati: 'Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.'

    Anastase Kimonyo wagarutsweho na Perezida Kagame ni se wa Rwigema akaba umwe mu Batutsi batotejwe baranafungwa, byaje gutuma yimurira umuryango we muri Uganda.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitewe n’aya mateka iyi miryango ifitanye, atewe ishema no kuba yabashije gutaha ubukwe bwa Teta.

    Nubwo ubu bukwe bwari bwahurije hamwe inshuti n’abagize umuryango wa Fred Rwigema ntibwigeze bugaragaramo uyu muhungu we w’imfura. Kuba atahagaragaye ni ibintu byanagarutsweho na Perezida Kagame, wasabye mushiki we n’umubyeyi we kumubwira ko akwiriye gutaha akaba mu gihugu se n’abandi baharaniye gutahukamo.

    Yagize ati: 'Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette (umugore wa Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.'

    Yakomeje ashima Teta wakomeje kuba mu Rwanda akaba anahashakiye umugabo.

    Yagize ati 'Ariko ndashimira Teta, abakobwa n’abagore ni intwari baraturuta akenshi, we yagumye hano, anahashakiye n’urugo, yagenze hirya ariga arataha. Jeannette ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko yabihisemo hari impamvu, ariko akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kujya agenda akagaruka. Ntazashake ubuhungiro hanze.'

    Ikindi Perezida Kagame yagaragaje nk’ikidakwiye ni ukuba uyu muhungu wa Rwigema yagera mu gihugu cy’abaturanyi ariko agasubira aho aba hanze y’umugabane wa Afurika atageze mu Rwanda.

    Nubwo Perezida Kagame atigeze yerura ngo avuge aba baturanyi mu izina, byumvikanaga ko yagarukaga kuri Uganda.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko ntawe mu muryango we cyangwa uwa Rwigema yakwifuriza gusigwa icyasha n’aba baturanyi.

    Yagize ati: 'Nta nubwo akwiriye kuza ngo agarukire mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda. Ntabwo ari byo. Ntabwo bikwiriye ngo aze agarukire mu baturanyi asubireyo. Ndabivugira ko mu baturanyi bivanze cyane mu mibereho yacu, mu gihugu cyacu no mu buzima bwacu kugeza uyu munsi. Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa.'

    Aha icyasha Perezida Kagame yavugaga ni imigambi mibisha ubutegetsi bwa Uganda bumaze iminsi bugaragaza ku Rwanda ndetse bugashaka no kuyinjizamo bamwe mu Banyarwanda barimo n’abagize uruhare mu kurubohora cyangwa babaye mu nzego z’ubuyobozi zabwo zitandukanye.

    No kuri Rwigema mu bihe bitandukanye Uganda yagiye icura ibinyoma bigamije kuyobya no kugumura umuryango n’inshuti ze.

    Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema

    Tariki ya 5 Nzeli 2021, ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti 'Abayobozi bacu bari he?' Muri iyi nkuru, umwanditsi Phillip Matongo akomoza ku izina rya Gen Fred Rwigema.

    Matongo yavuze ko urupfu rwa Rwigema rwatewe 'n’umwe mu bayobozi b’ingabo bari bamwungirije, bivugwa ko yakuye intwaro ye mu mufuka ubundi akarasa Rwigema mu mutwe ari nabwo yitabaga Imana.'

    Mu yandi magambo, uyu mwanditsi akwirakwiza ibihuha kuko Rwigema yarashwe n’umwanzi bari bahanganye ku rugamba.

    Mu bihe bitandukanye kandi ubutegetsi bwa Uganda bwagiye bucura ibinyoma bitandukanye bigamije kugaragaza ko Leta y’u Rwanda yatereranye umuryango wa Fred Rwigema kandi yaragize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu.

    Aya makuru asa n’ayanyomojwe na Jeannette Rwigema washimiye Perezida Kagame ngo kuko yagerageje kubaba hafi uko bishoboka.

    Mu ijambo rye, Jeannette Rwigema yagize ati 'Ndagira ngo mumfashe gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu ku ruhare rukomeye cyane bagize mu muryango wacu. Aba bana bashoboye kwiga, ntacyo babuze mwarakoze ndabashimiye mbikuye ku mutima.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa bya politike by’abaturanyi byageze n’aho bitandukanya imiryango.

    Yagize ati: 'Ibibazo bimwe mvuga, bimwe bitwara abantu hanze, bitandukanya imiryango nabyo biri muri iyo politike […] Nibo rero bagenda bagashuka abana, bagashuka abantu bakuru bakabasezeranya ibyo bazabagira ndetse bakarenga bakabasezeranya ibyo bazabagira hano. Ntibishoboka ntabwo byakunda, nta wundi utari Umunyarwanda wagena icyo u Rwanda rwaba. Ntibishoboka.'

    Perezida Kagame yavuze ko yagiye agira igihe gihagije cyo kuganira na Eric Gisa Rwigema no kumuhanura anamusezeranya ko ntacyo azamuburana ariko bikitambikamo amagambo y’aba baturanyi.

    Yagize ati: 'Uriya musaza wawe akirangiza amashuri yisumbuye nicaranye nawe kandi nanamugutumyeho nizere ko yakumpereye ubutumwa ndetse nanamutuma no ku mubyeyi wundi yasigaranye. Twagiranye ikiganiro kinini cyane nk’uwubaka umwana muto ukura. Ari we na mushiki we nanabasezeranyije ko ntacyo bamburana gishoboka ku muntu ariko icyo gihe nyine hagera igihe hakazamo ibintu birebire birimo amatiku n’amagambo aturutse hanze. Rimwe na rimwe ibyo nabyumva nkasubira inyuma nkicecekera nkabyihorera.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwigira ku mateka y’ibyabaye mu gihugu imiryango n’abantu bakirinda kuryana ndetse asezeranya uyu mukobwa wa Rwigema ko azakomeza kumuba hafi.

    Iri jambo Perezida Kagame yavugiye muri ubu bukwe rifite byinshi rivuze ku mibanire hagati y’u Rwanda na Uganda kuri ubu imaze imyaka yararushijeho gutokorwa. Si kenshi Umukuru w’Igihugu akunze gufata umwanya akavuga birambuye ku ngingo zifitanye isano no kwangirika k’uyu mubano.

    Yanavuze ko mu gihe aba baturanyi bakora ubushotoranyi bukomeye burimo n’amatiku, we ahitamo kutinjira mu ntambara nk’izi ku bushake kuko ahitamo intambara z’ingenzi yarwana ndetse ziba ari na nyinshi kuri we mu kazi akora, bityo izi zo mu baturanyi agahitamo kuzirebesha amaso yicecekeye.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yasabye-umuhungu-wa-Rwigema-kwitandukanya-n-abateranya

  • 'Nta muntu waturemye, nta n'uwaturemeye, twaremwe n'Imana' – Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Teta Gisa na Marvin Manzi bakoreye ubukwe muri Serena Hotel

    Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ugushyingo yitabiraga ubukwe bw'umukobwa wa Nyakwigendera Gen. Fred Gisa Rwigyema, Teta Gisa, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagarutse ku mateka yaranze ubucuti bwe na Nyakwigendera Rwigema kuva mu bwana, aho bari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda. Yahishuye ko umutima n'ubushake bwo kubohora u Rwanda, bakava mu buzima bubi bw'ubuhunzi, we na Fred Rwigema babikomoye ahanini ku musaza 'Mariko', wari wararwanye intambara y'inyenzi.

    Gen Fred Rwigema yatabarukiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu Kwakira 1990, afite imyaka 33 y'amavuko. Mu bihe binyuranye Perezida Kagame yahishuye ko yashenguwe n'urupfu rw'uwo yafataga nk'umuvandimwe, ndetse no muri ubu bukwe ijambo yahavugiye rikaba ryazamuye amarangamutima y'abantu benshi cyane, kuko ryongeye kugaragaza ko koko izi ntwari zombi zari inshuti z'akadasohoka.

    Muri ubwo bukwe, Eric Gisa Junior, umwe mu bana ba Nyakwigendera ntiyahabonetse, Perezida Kagame akaba yaravuze ko byamubabaje cyane, ndetse ahishura ko bikomoka ku kagambane k'abaturanyi' bahora bivanga mu mibereho y'Abanyarwanda, kugera n'aho binjira mu buzima bwite bw'umuryango we n'uwa Fred Rwigyema.

    Nubwo Perezida Kagame ateruye ngo avuge amazina y'abo 'baturanyi', abasesenguzi bemeza ko abo 'baturanyi' ari abategetsi b'igihugu cya Uganda, kuko aribo bahora bashakira inabi u Rwanda. Amakuru yizewe ndetse avuga ko bamwe mu bayobozi bakuru b'icyo gihugu aribo bashyize umutima mubi mu muhugu wa Rwigyema, Eric Gisa Junior, bituma agabanya urukundo ku Rwanda afitanye isano narwo.

    Perezida Kagame yiyamye abavuga ko aribo Abanyarwanda bakesha kuba bariho, maze agira ati:' Nta muntu waturemye, nta n'uwaturemeye, twaremwe n'Imana.' Abo basesenguzi twaganiriye basobanura nubwo atavuzwe mu izina, ko ariko ko Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, ari we wakomeje kugaragaza ko iyo Abanyarwanda batamugira batari kubohora Igihugu cyabo, ngo bave mu bimeze nk'ubucakara. Muri make ngo yumva ariwe waremye Abanyarwanda, abagira abo bari bo uyu munsi.

    Ibi ni nabyo bitera uwo mukambwe kumva yagenera u Rwanda uko rubaho. Perezida Kagame akaba yongeye kuvuga ko nta munyamahanga uzemererwa kwivanga muri politiki y'u Rwanda, akurira inzira ku murima 'abaturanyi' bafasha bamwe mu Banyarwanda kwigomeka ku Buyobozi, babizeza kuzabagira ibikomerezwa mu Rwanda.

    Perezida Kaguta Museveni amaze igihe mu bikorwa byo gufasha imitwe y'iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa n'ibindi bigarasha, FDLR y'abicanyi basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'utundi dutsiko tw'ibyihebe bihora birota kwigarurira u Rwanda.

    Nubwo Perezida Kagame atigeze amuvuga mu izina, ibikorwa bya Museveni n'ibyegera bye birasa neza neza n'ubyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaganye. Ikibabaje bafite amaso ariko ntibabone, bakagira amatwi ntibumve.

    The post 'Nta muntu waturemye, nta n'uwaturemeye, twaremwe n'Imana' — Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nta-muntu-waturemye-nta-nuwaturemeye-twaremwe-nimana-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-muntu-waturemye-nta-nuwaturemeye-twaremwe-nimana-perezida-paul-kagame