Blog

  • Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryerekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Kigali nibwo itsinda ry’icyiciro cya 4 ry’abapolisi 160 bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana.

    Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

    Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda ni we waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukana imidari y’ishimwe.

    CP Rumanzi yagize ati “Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye.”

    SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko ari byo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.

    Ati “Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo ni byo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.”

    SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

    Itsinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

    source : https://ift.tt/3ES8HnU

  • U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo nkingo ku ruhande rw’u Rwanda zakiriwe na Dr Tuyishime Albert uyobora ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), naho ku ruhande rw’u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, umujyanama mu by’umukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

    Itangwa ry’izo nkingo ni ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu byombi bikomeje ubucuti no gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Dr Tuyishime wo muri RBC yavuze ko izi nkingo zitagomba kubikwa ahubwo ko zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa zigahabwa abo zagenewe, cyane cyane mu turere two hanze ya Kigali, kuko ari ho hashyizwe ingufu.

    Yagize ati “Ubushobozi ndetse n’ibikenewe kugira ngo zihite zijyanwa burahari, zizatangwa mu turere dutandukanye duhitamo bitewe n’uko icyorezo kimeze, ariko na none n’aho gukingira bigeze muri utwo turere.”

    Ati “Igikurikiraho rero iyo tumenye aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira, duhita dukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’ibitaro ku buryo n’umunsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi.”

    Inkingo ibihumbi 300 u Bushinwa buhaye u Rwanda ziyongereye ku zindi ibihumbi 200 u Bushinwa bwari bwahaye u Rwanda mu kwezi kwa munani 2021, zose hamwe zikaba ibihumbi 500.

    Izi doze 300,000 twakiriye kimwe n’izindi zose twakira si izo gushyira mu bubiko. Ahubwo mu gihe kitarenze amasaha 24 zigomba kuba zagejejwe hirya no hino mu turere ahakomereje gahunda yo gu #KingiraURwanda #COVID19. @TuyishimeAlbert https://t.co/HLjmMFvxww pic.twitter.com/CdbGf3cgDD

    — Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) November 7, 2021

    source : https://ift.tt/3H3b5tO

  • Kirehe: Umugabo n’abahungu be bakurikiranyweho kwica abana ba mushiki wabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo bwicanyi bwakorewe mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Hakozwe ipererereza, inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaza nyina w’abo bana avuga ko abo bana yababyariye iwabo aho yabanaga na se na basaza be.

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi ngo yabuze umwana we mukuru, hanyuma no ku itariki ya 13 z’ukwa cumi 2021 nabwo yasize umwana we muto w’imyaka itatu iwabo ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura, amubaza aho umwana we ari amusubiza ko atahazi. Nyina w’abo bana ngo yahise yiyambaza Umukuru w’Umudugudu amubwira ko amaze kubura abana be babiri, kandi ko atazi irengero ryabo.

    Ku wa 15 Ukwakira 2021 mu gitondo abaturanyi bakimenya ko abana be yababuze bahise babaza basaza be babanaga mu nzu bababwira ko abo bana bagiye kwa ba se bababyara, barangije bafata umwanzuro wo gushakisha ahantu hose bageze mu isambu ya sekuru babona ahantu harunze igitaka kikiri kibisi bahakandagiye batangira kurigita basesuruye basangamo umurambo w’umwana muto ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w’uwo mwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko na wo barawushyize mu mufuka. Bafashe umwe muri basaza be, yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

    Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ivuga ko nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

    source : https://ift.tt/3mRULnG

  • #AMAVUBI: Abakina hanze babiri bageze mu myitozo, mu gihe batatu ba APR FC batitabiriye imyitozo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘AMAVUBI” ikomeje imyitozo igamije gutegura imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, aho Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, naho Kenya bakazayisura ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Imyitozo iri kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
    Imyitozo iri kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

    Abakinnyi babiri Djihad BIZIMANA na Emery MVUYEKURE bamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, aho Djihad yageze mu Rwanda ejo mu gitondo akaba yanakoranye na bagenzi be, mu gihe umunyezamu Emery Mvuyekure we agaragara mu myitozo y’uyu munsi.

    Sugira Ernest yongeye guhamagarwa
    Sugira Ernest yongeye guhamagarwa

    Abandi bakinnyi barimo TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York nabo bategerejwe kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ndetse na IMANISHIMWE Emmanuel ukina muri FAR Rabat yo muri Maroc.

    Amavubi arakora imyitozo nijoro kuko umukino uzaba Saa kumi n
    Amavubi arakora imyitozo nijoro kuko umukino uzaba Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

    Ku rundi ruhande, mu bakinnyi batanu ba APR FC bari bahamagawe ababashije kwitabira imyitozo ni Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy, mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Allain “Bacca” bo batitabiriye aho bivugwa ko bagize ibibazo by’uburwayi.

    Urubuga rwa Interineti rw’ikipe ya APR FC ku wa Gatanu tariki 05/11/2021 rwari rwatangaje ko abakinnyi bose ba APR FC bahamagawe baza kwitabira imyitozo, gusa bakaba batarabashije kuhagera bose.

    source : https://ift.tt/3EVBrwc

  • Lionel Messi yasohokanye umugore we ku manara wa Eiffel barasomana biratinda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG,Lionel Messi yasohokanye umugore Antonella Roccuzzo imbere y'umunara wa Eiffel ubwo aba bashakanye bishimiraga umugoroba w'urukundo i Paris.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote rirerire mu gihe umufasha we nawe yari yarimbye cyane.

    Madamu Antonela yari yahuje n'umugabo we,kuko yari yambaye umukara n'inkweto ndende muri uyu mugoroba w'urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.

    Madamu Messi yasangije amashusho yabo kuri konte ye ya Instagram hamwe na videwo yerekana bari gufata amafunguro

    Aba bashakanye bari kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bakava muri Barcelona bari bamazemo imyaka 22.

    Messi yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.

    Uyu mukinyi w'imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu 2000 aza guhinduka umukinnyi w'igitangaza.

    Ariko ihungabana ry'ubukungu I Nou Camp ryatumye iyi kipe idashobora guha uwatwaye Ballon d'or inshuro esheshatu amasezerano mashya – nubwo yashakaga kuhaguma.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yasohokanye-umugore-we-ku-manara-wa-eiffel-barasomana-biratinda

  • Abapolisi 160 biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo #rwanda #RwOT

    Aba Bapolisi bagize icyiciro cya kane, bahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 ahagana saa yine za mu gitondo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana.

    Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

    Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda niwe waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukanye imidari y’ishimwe.

    CP Rumanzi yagize ati 'Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’umuryango w’abibumbye.'

    SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko aribyo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.

    Ati 'Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo nibyo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.'

    SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

    Buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

    Isinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abapolisi-160-biganjemo-ab-igitsinagore-bagiye-mu-butumwa-muri-Sudani-y-Epfo

  • Ibintu bitanu byaranze igitaramo cyimbaturam… – #rwanda #RwOT

    Gusa, binyuze muri iyi nkuru uri gusoma ku  inyarwanda.com ugiye kumenya ibintu bitanu byaranze iki gitaramo cy'imbaturamugabo kuri uyu muhanzi wakuriye i Kanombe adafite inzozi zo kuzicara mu ndege.

    Yatangiye umuziki afite imyaka 19 y'amavuko, hari mu 2012. Bivuze ko umusore/umukobwa w'iyi myaka aba asoje amashuri yisumbuye mu gihe yaba yaratangiye kwiga amashuri abanza afite imyaka-fatizo, ariyo irindwi.

    Bivuze ko icyo gihe Bruce Melodie atangira umuziki, umukobwa/umusore wari ufite imyaka 19 yasoje ayisumbuye agahita akomeza amasomo, yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree], ubu arakataje kwigira impamyabumenyi y'ikirenga [PhD].

    Bruce Melodie atangira umuziki nta cyizere yari afite cy'uko igihe kimwe azakoranyiriza ibihumbi n'ibihumbi mu nyubako ihenze. Nta n'icyizere yari afite cy'uko ibikorwa bye bizarenga imipaka, kuko inzira yari yinjiyemo idahira benshi.

    Mu Ukuboza 2020, yabwiye 'bwa mbere' INYARWANDA ko igihe kigeze kugira ngo akore igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Icyo gihe, ntiyavugaga birambuye kuri iki gitaramo, kugeza ubwo muri Nzeri 2021 abitangaje ku mugaragaro.

    Kuva icyo gihe, yifashishije ibitangazamakuru bitandukanye, imbuga nkoranyambaga ze, abamukunze, abamukundishijwe n'abandi bagaragaza ko biteguye kumutera ingabo mu bitugu mu kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 10 mu muziki.

    Umunsi wari wageze! Yakoze igitaramo cy'amateka mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 mu nyubako y'imyidagaduro ya Kigali Areba, abereye Ambasaderi ku masezerano ya miliyoni 15 Frw hashingiwe ku byatangajwe mu minsi ishize.

    Iki gitaramo yagikoze ashyigikiwe n'abahanzi yahisemo barimo umuraperi Riderman, Christopher Muneza, Alyn Sano [umukobwa rukumbi waririmbye muri iki gitaramo], Itorero Inganzo Ngari, Niyo Bosco, Mike Kayihura na Papa Cyangwe. Buri muhanzi yaririmbaga indirimbo eshatu.

    INYARWANDA igiye kugaruka ku bintu bitanu utamenye byaranze iki gitaramo.


    1.Imvura yaguye ari nyinshi ariko abantu babyiganira kwinjira muri Kigali Arena

    Abantu batangiye kwinjira muri Kigali Arena guhera saa kumi z'umugoroba. Buri wese yasabwaga kwitwaza itike imwemerera kwinjira muri iki gitaramo n'ubutumwa (message) igaragaza ko yipimishije icyorezo cya Covid-19 kandi yarikingije nibura urukingo rumwe.

    Hari hateguwe inzira buri wese anyuramo kugira ngo agere imbere ahabera igitaramo. Kandi hari abari bashinzwe kuyobora abantu kugeza bageze aho bicara. Umutekano wari wakajijwe kuva hanze y'iyi nyubako kugera imbere.

    Hari abahageze mbere babanza kwica inyota mu tubari twegeranye na Kigali Arena, abandi batonda umurongo binjira muri Kigali Arena.

    Saa kumi n'imwe z'umugoroba, imvura yancuncumutse mu gihe cy'iminota irenga 30' abari ku murongo bawugumaho, babyiganira kwinjira ariko hari n'abandi bagiye kugama bagaruka imvura igabanyutse.

    Iyi mvura ariko yari yabanje no kugwa mu bice bitandukanye bya Kigali, ku buryo hari abo yagiye ifatira mu nzira bakugama yahita bagakomeza urugendo rujya kuri Kigali Arena.


    2.Buri wese wageze ku rubyiniro yari azi ikimujyanye n'iminota atagomba kurenza

    Iki gitaramo cyayobowe n'abashyushyarugamba babiri basanzwe ari n'abanyamakuru, Nkusi Arthur [Akora kuri Kiss Fm] ndetse na Mc Tino [Akorera KT Radio].

    MC Tino ni we watangije ku mugaragaro iki gitaramo ahagana saa kumi n'ebyiri nyuma y'igihe kinini Dj Mike avanga umuziki w'abahanzi batandukanye, akanyura benshi.

    Uyu munyamakuru yakiriye abahanzi Bruce Melodie yatumiye muri iki gitaramo. Ni mu gihe, Nkusi Arthur ari we wakiriye umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo, Bruce Melodie ku rubyiniro.

    MC Tino yahamagaraga umuhanzi ku rubyiniro akamuvugaho iby'ibanze ubundi akamuha umwanya ku rubyiniro. Buri wese yageraga ku rubyiniro asizanira gushimisha abafana be, ariko akarenzaho ko ari ibyishimo kuri we kuririmba mu gitaramo cya mugenzi we Bruce Melodie.

    Ikindi ni uko buri muhanzi yaririmbaga indirimbo yateguye akajyanisha neza n'iminota yabaga yahawe agomba kumara ku rubyiniro.

    Umuraperi Riderman yaserutse ku rubyiniro ari kumwe n'umuraperi Karigombe, abafana bamugaragariza urukumbuzi bari bamufitiye, ahitamo kugenda aririmba ibice by'indirimbo ze, avuga ko iminota yahawe yo kumara ku rubyiniro yageze.

    Nta muhanzi warambiranye ku rubyiniro, ahubwo buri wese yavaga ku rubyiniro abafana bakimusaba kubaririmbira indirimbo ataririmbye muri iki gitaramo.


    3.Yashimye abamushyigikiye, yunamira Jay Polly abo atavuze abinyuza mu ndirimbo 'Bado'

    Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yisanzuye! Yaririmbye urutonde rw'indirimbo zitabarika yasohoye mu gihe cy'imyaka 10 ishize ari mu muziki, ku buryo avuga ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cyagenze yihaye amanota 90%. 

    10% risigaye hari ibitagenze neza birimo nk'ibyuma byagiye bizima mu minota ya mbere n'ibindi.

    Mu gitaramo hagati, Bruce Melodie yafashe umwanya wo gushimira buri wese wamushyigikiye mu muziki, hari abo yavuze mu mazina n'abandi yakubiye mu ishimwe rye.

    Uyu muhanzi yunamiye umuraperi Jay Polly mu gitaramo cye. Avuga ko bagendanye ingendo nyinshi, kandi ko bakoranye indirimbo zizahora ari urwibutso mu mitima ya benshi ku buryo ahamya ko uyu muhanzi ntaho yagiye.

    Aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo 'Hishamunda', 'Siribateri', 'Too Much' bahuriyemo n'abandi bahanzi n'izindi.

    Ku wa 13 Werurwe 2021, uyu muhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise 'Bado', avugamo ko umuziki wamubabaje n'ubwo yabaye icyamamare agashima Imana. Iyi ndirimbo yayiririmbye muri iki gitaramo mu rwego rw'ishimwe afite kuri buri wese wamufashe akaboko mu muziki.

    Muri iyi ndirimbo, avugamo Producer Fazzo wamukoreye indirimbo zamwubakiye izina, Mico The Best wamufashije kujya muri Super Level, Nsengumuremyi Richard wamutegeye indebe 'bwa mbere' akajya muri Uganda;

    Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival wategura Primus Guma Guma Super Stars yegukanye, Jado Kabandana wabaye umujyanama we n'abandi.


    4.Buri wese witabiriye iki gitaramo yabyaje umusaruro amafaranga yishyuye bitewe n'aho yari yicaye

    Kigali Arena yanyeganyeze! Itike ya macye muri iki gitaramo yari ibihumbi 10 Frw, mu gihe iya menshi yari ibihumbi 150 Frw.

    Kuva igitaramo gitangiye abantu bari bahagaze babyina umuziki, bacanye telefoni bafata amafoto n'amashusho y'iki gitaramo basangiza abo bari basize mu ngo, abandi bashyira ku mbuga nkoranyambaga basanzwe bakoresha.

    Kigali yari yakubise iruzura, imyanya itari yicawemo wayibara ufite umwanya. Inkumi n'abasore babucyereye, ba Nyampinga n'abandi bakora udukundi bakabyina, bagaragaza umuhanzi uri ku rubyiniro ko bazi neza ibihangano bye.

    Ikindi ni uko bavuzaga akaruru k'ibyishimo, ndetse umuhanzi yabaha umwanya ngo bafatanye bakamwikiriza. Byari kugorana kubona umuntu wicaye muri iki gitaramo.

    Ubushyuhe muri iki gitaramo bwazamuwe n'igihiriri cy'abamotari binjiye muri iki gitaramo bahabwa ahantu habo ho kwicara bambanye n'imyenda y'akazi.

    Bagaragaje ko n'ubwo biri mu kazi ko gutwara abantu ariko nabo babona umwanya wo kumva indirimbo z'uyu muhanzi.


    5.Ubwiyunge bwa Ama G The Black na Bruce Melodie bwari bukenewe

    Niba ukunda kureba ibiganiro bitambuka kuri shene za Youtube mu bihe bitandukanye, ndahamya ko hari umunsi wabonye ikiganiro gifite umutwe ugira uti 'Noneho Bruce Melodie niyumva ibyo Ama G yamuvuzeho ariyahura'.

    Cyangwa ngo 'Ama G yandangaje Bruce Melodie' ubanza warabonye n'ivuga gutya 'Bruce Melodie asubije Ama G nta miyaga ashyizemo.'

    Guterana amagambo kw'aba bombi kwari kumaze kurambirana mu matwi ya benshi. Buri umwe yajyaga avuga kuri mugenzi we, akagaragaza ko ababaye.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu, Bruce Melodie yanze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki irangira afitanye inzigo na Ama G The Black amutumira ku rubyiniro.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu bantu ba hafi bamufashije mu muziki harimo na Ama G The Black yakoreye igihe kinini. Ndetse bakoranye indirimbo yakunzwe bise 'Twarayarangije'.

    Iyi ndirimbo bayiririmbanye. Ama G The Black yavuze ko yishimiye kongera guhurira ku rubyiniro na Bruce Melodie bakuranye, avuga ko imyaka 10 ari 'myinshi'.

    Isesengura ry'umunyamakuru wa INYARWANDA

    -Igitaramo cya Bruce Melodie cyagaragaje ko umuhanzi Nyarwanda ashyigikiwe yatungwa n'umuziki akanasagurira amahanga.

    -Cyagaragaje ko umuhanzi asabwa gukora agendeye uko isoko rihagaze kandi ntacike intege.

    -Ni ishusho nziza y'uko abantu bakunda umuziki w'abahanzi Nyarwanda kandi ko bari bakumbuye ibitaramo

    -Cyatanze ishusho ku bigo by'ubucuruzi, kompanyi n'abandi bashaka abahanzi bakorana mu bikorwa byo kwamamaza n'ibindi

    -Ukoze imibare neza wabona ko Bruce Melodie yinjije agatubutse muri iki gitaramo

    -Cyasize ishusho y'uko ubushuti bukwiye gupfundikwa n'umushumi ukomeye

    Ni Igitangaza koko! 

    KANDA HANO UREBE UKO ALYN SANO YITWAYE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE

    “>KANDA HANO UREBE UKO BULL DOGG NA NIYO BOSCO BITWAYE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111193/ibintu-bitanu-byaranze-igitaramo-cyimbaturamugabo-cya-bruce-melodie-cyabereye-muri-kigali–111193.html

  • Umuhanzi NE-YO yavuze uburyo yaryamanye n'umwana na Nyina icyarimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ne-Yo yavuze uburyo yigeze kuryamana n'umugore ndetse n'umwana we icyarimwe. Amazina ye nyakuri yitwa Shaffer Chimere Smith, ubwo yari yitabiriye ikiganiro kitwa The Big Narstie Show yaje kwirekura avuga uko yakoze imibonano mpuzabitsina n'umwana na nyina icyarimwe.

    Umuhanzi Ne-Yo ubwo yasubizaga umunyamakuru uko byagenze yavuzeko hari habaye igikorwa cyo gusangira n'abafana maze umugore umwe azana n'umwana we gusa Ne-Yo ngo ntiyabashaka kumenya umwana ninde, nyina ninde kuko bendaga kungana.

    Ne-Yo yagize ati 'Naribajije ntese umukobwa nuwuhe, nyina nuwuhe?' 'icyo gihe umwana yansigiye nimero ye, ninjoro ndamuhamagara nti waje kundeba, arangije azana na nyina'

    'Nabajije umukobwa nti ese mama wawe yarakuzanye, umukobwa ati niba ntakibazo ufite nawe yasigara, maze nanjye (Ne-Yo) nti ntacyo bitwaye'

    Ne-Yo yongeyeho ati 'Bukeye buri wese yagiye muri gahunda ze, birangira gutyo. kandi ntabirenze'

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ne-yo-yavuze-uburyo-yaryamanye-numwana-na-nyina-icyarimwe/

  • Menya ibyiza byo kurya inyama y'umwijima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inyama y'umwijima ubusanzwe ni inyama ikora akazi ko gusukura amaraso ku biremwa byose, ariko ku matungo, iyo itungo ryabazwe rigiye kuribwa, inyama yaryo y'umwijima ifatwa nk'inyama igira akamaro gakomeye kuko ikize cyane kuri za vitamine zinyuranye, ku buryo hari n'abayita kimwe mu biribwa ku isi bikize kuri za vitamine 'nature's multivitamin.

    Inyama y'umwijima ngo iryoha ku buryo bwihariye kandi ngo ni inyama ishobora kuboneka mu maguriro y'inyama hirya no hino ku isi.

    Umwijima ni kimwe mu bikomoka ku nyamaswa bikungahaye cyane kuri Vitamine A. Kurya inyama y'umwijima w'inka inshuro imwe ku munsi, ngo bizanira umuntu Vitamine A akeneye ku munsi ku rwego rw'ijana ku ijana (100% ).

    Ikindi kandi ngo umuntu ubona Vitamine A ihagije, aba yigabanyirije ibyago byo kurwara indwara z'amaso zirimo indwara y'ishaza,ndetse akaba yirinze indwara ya kanseri y'ibere .

    Umwijima ni isoko ikomeye ya za vitamine n'ubutare. Gusa ngo iyo miterere y'inyama z'umwijima kuba zikize kuri vitamine n'ubutare butandukanye ni byo bituma ngo inyama z'umwijima zishobora guteza ibibazo ku bantu barwaye indwara zimwe na zimwe.

    Inyama z'umwijima zikize cyane ku ntungamubiri zirimo ibyitwa 'folate', 'fer', vitamine B, vitamine A, 'copper'. Kurya inyama z'umwijima ngo bifasha umuntu kurwanya ikibazo cyo kugira intungamubiri zidahagije mu mubiri.

    Ikibazo cyo kubura ubutare bwa 'Fer' yongera amaraso ni kimwe mu bikunze kwibasira abantu kikaba cyabageza no ku rwego rwa 'anemia', umunaniro ukabije, gucika intege kw'imikaya (muscle weakness), kudashobora gutekereza neza akanya kanini n'ibindi. Inyama z'umwijima ni isoko nziza ya 'Fer' na vitamine B12, byose bihuriza mu kongerera umuntu amaraso.

    Inyama z'umwijima kandi ngo zuzuyemo vitamine K, iyo ikaba ifasha abantu kugira amagufa mazima. Vitamine K ifasha umubiri kwinjiza 'calcium' no kuyigeza ku magufa. Kubona Vitamine K ihagije mu mafunguro birinda indwara y'amagufa ya 'osteoporosis'. Vitamine K ifasha mu itembera ry'amaraso rigenda neza.

    Inyama z'umwijima zigiramo cholesterol nyinshi. Mu gihe hari abantu benshi barya ibiribwa birimo cholesterol ntibagire ikibazo, hari abandi baba barimo kuyigabanya cyangwa se bari ku miti ibafasha kuyigabanya. Abo rero ngo baba basabwa kugabanya cholesterol, kuko iyo cholesterol nyinshi mu mubiri ishobora gutera ibyago byo kurwara indwara z'umutima.

    Ikindi kuko mu nyama z'umwijima harimo Vitamine A nyinshi, kurya inyama z'umwijima cyane byateza ikibazo cya Vitamine A y'umurengera. Umwijima w'umuntu kandi ngo ntiworoherwa no gukoresha Vitamine A nyinshi y'umurengera, kurya inyama z'umujima zikize cyane kuri Vitamine A byageza umuntu ku kibazo cya 'hypervitaminosis A'.

    Ubundi abaganga ngo basaba ko niba umuntu nta kibazo cya vitamine zidahagije afite, yarya inyama z'umwijima rimwe mu cyumweru kugira ngo yirinde ibyo bibazo.

    Source : https://yegob.rw/menya-ibyiza-byo-kurya-inyama-yumwijima/

  • Miss Keza Joannah yasabwe anakobwa n'umukunzi we mu birori byitabiriwe n'ibyamamare(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bagwire Keza Joannah wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015 yasabwe anakobwa n'umukunzi we Murinzi Michel bitegura kubana.

    Ni mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi kuri iki Cyumweru, tariki 7 Ugushyingo 2021.

    Mu bitabiriye uyu muhango bazwi harimo Dj Toxxxyk, Kate Bashabe, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d'Arc bakorana na Keza kuri Kiss FM n'abandi.

    Ibindi birori birimo ibyo gusezerana imbere y'Imana n'imbere y'amategeko bizaba mu minsi iri imbere.

    Miss Bagwire yasabwe nyuma y'uko ku wa 30 Ukwakira 2021, uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower] byitabirwa n'abakobwa b'urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze z'akadasohoka.

    Source : https://yegob.rw/miss-keza-joannah-yasabwe-anakobwa-numukunzi-we-mu-birori-byitabiriwe-nibyamamareamafoto/