Blog

  • Lionel Messi yashyize ku isoko inzu ye nziza cyane iri Miami [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Lionel Messi wa PSG. yashyize ku isoko inzu ye nziza cyane ashakamo miliyoni 5 zamapawundi

    Uyu mukinnyi w'icyamamare ukomoka muri Argentine, 34, amaze igihe avuze ko yifuza kuzakina muri Amerika, ndetse ngo ashobora kwerekeza muri MLS narangiza imyaka ibiri yasinye muri Paris Saint-Germain.

    Messi yaguze iyi nzu y'amagorofa icyenda iherereye I Florida muri Mata uyu mwaka – ariko yamaze kuyishyira ku isoko

    Uyu mutungo udasanzwe uri kuri Sunny Isles Beach ufite ibyiza nyaburanga – kuko uri ku bilometero icumi uvuye Miami Beach.

    Iyi nzu ifite ibyumba bine byo kuryamo, ubwiherero bune,,amacupa ya divayi 1.000 n'iibindi byihariye birimo pisine nini kandi yubatse bidasanzwe.

    Harimo kandi icyumba cy'imyitozo ngororamubiri, studio yoga, inzu yo gukiniramo y'abana hamwe n'akabari ka champagne.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yashyize-ku-isoko-inzu-ye-nziza-cyane-iri-miami-amafoto

  • Gutsindwa na Manchester City byatumye David de Gea akora ikintu kidasanzwe kubera uburakari #rwanda #RwOT

    Uyu munya Espagne witwaye neza mu gice cya mbere ubwo yakuragamo imipira ikomeye,yababajwe n'urwego rwo hasi rw'abakinnyi bagenzi be barangaye bigatuma Manchester City ibatsinda ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere.

    Ikipe ye imaze gutsindwa igitego 1-0 cyitsinzwe na Eric Bailly ku munota wa 7 w'umukino,ibintu byahinduye isura kuri De Gea akuramo amashoti menshi cyane yaterwaga na City yabatakaga cyane gusa yarushe umuruho mubi kuko ku munota wa 45 yatsinzwe igitego cya kabiri na Bernardo Silva.

    Uyu mupira wakubise kuri De Gea winjira mu rushundura biramubabaza cyane,kuko yavugije induru arebye hejuru.

    Harry Maguire na Luke Shaw nibo bagize uruhare runini kuri icyo gitego, bananirwa gukuraho umupira bituma Silva atsinda kiriya gitego

    Ifirimbi ya nyuma y'umukino yavuze, De Gea agaragara yarakaye cyane ubwo yinjiraga mu cyumba rwambariro,akubita ibikuta.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 30 yanyuze imbere y'abafana bari bababajwe n'imikorere y'ikipe,akubita igikuta bikomeye.

    Nyuma yaje kwandika kuri Twitter ko 'yababajwe' no kongera gutsindirwa kuri Old Trafford.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gutsindwa-na-manchester-city-byatumye-david-de-gea-akora-ikintu-kidasanzwe

  • Gen Kabarebe avuga ko abigamba kuzatera u Rwanda nta kibarimo ni ibyuka gusa #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo Miryango imaze itangijwe. Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    AERG ni Umuryango uhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho GAERG ihuriyemo abahoze muri uwo Muryango basoje amashuri.

    Gen Kabarebe yabanje kubashimira ubutwari bagaragagaje mu myaka iyo Miryango imaze, ubwo biyemezaga kurenga ku bikomere batewe n’amateka bakemera kubaka igihugu.

    Yagize ati: “Bagaragaje urwego rushimishije rwo kubaka Igihugu.”

    Yagaragaje ko nubwo Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside hagasigara bake, abasigaye bakoze byinshi bigamije guteza imbere igihugu no kongera kubaho.

    Yagarutse ku basirikari b’Inkotanyi bari ibihumbi 19.000 nyamara bakabasha guhagarika Jenoside mu mezi atatu, mu rugamba bahanganiyemo n’aba Habyarimana bari 50.000, wongeyeho n’ibihumbi 30 by’Interahamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

    Yavuze ko kuba barabashije guhagarika Jenoside byaturutse ku bwitange.

    Yagize ati: “FPR yakoze byinshi ariko nta bwitange buragaragara nk’ubwo guhagarika Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994].”

    Yabwiye abari muri iyo Miryango biganjemo urubyiruko ko ubwitange, gukorera igihugu no gukorera kuri gahunda ari byo byonyine byahesha agaciro abacu bazize Jenoside n’abasirikari bamennye amaraso barwanira Igihugu.

    Mu ijambo rye kandi Gen Kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

    Yagize ati: “Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa. Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu [nk’uku mwicaye]. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.”

    Yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN ya Paul Rusesabagina itabibasha usibye kumva ngo barahari gusa.
    Yatanze urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

    Nka FDLR yacitsemo ibice mu 2016 maze abari ku ruhande rwa Gen Irategeka Wilson batangiza CNRD-Ubwiyunge.

    Nyuma yaho CNRD yihuje na RRM ya Nsabimana Callixte (Sankara) ndetse na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, bashinga Impuzamashyaka bise MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN.

    FLN yagabye ibitero mu bihe bitandukanye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana n’ubuzima bw’Inzirakarengane.

    Amakuru avuga ko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Rusesabagina Paul na Sankara bari i Mageragere nyuma yo kugubwa gitumo bakagezwa mu butabera, bagakatirwa imyaka 25 na 20 y’igifungo.

    Hari abandi bakomeje gusiga ubuyobozi bw’u Rwanda isura mbi mu mahanga bavuga ko bazaza kubukuraho barimo na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu 1994. Gen Kabarebe yavuze ko Ibyo bakora byose ari icyuka gusa ntacyo bizageraho.

    Source : https://imirasire.com/?Gen-Kabarebe-avuga-ko-abigamba-kuzatera-u-Rwanda-nta-kibarimo-ni-ibyuka-gusa

  • Burera : Uwari warwanye n’umugore we akamena n’ibiryo yamutekeye bamusanze mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye nyuma y’igihe gito ashyamiranye n’umugore we bakarwana dore ko ngo bari basanzwe banyeho mu makimbirane.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yari yarwanye n’umugore ubwo yageraga mu rugo ku mugoroba ahagana saa moya bakarwana bigatuma inzego zitabara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, Sibomana Jonas yagizez ati: “Ubwo inzego z’ubuyobozi bw’Umudugudu, irondo n’abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano.”

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo bari bageze mu nzira, uriya mugabo yatsikiye akagwira ibuye, rikamukomeretsa mu mutwe bigatuma bahita bamujyana kwa muganda.

    Yagize ati: “Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n’umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro w’uko bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo.”

    Yakomeje agira ati: “Byageze mu masaha y’igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, ni ko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka.”

    Uyu muyobozi ugaruka ku makimbirane yakundaga kuba hagati ya nyakwigendera n’umugore we, yagize ati: “Ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y’ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera.”

    Source : https://imirasire.com/?Burera-Uwari-warwanye-n-umugore-we-akamena-n-ibiryo-yamutekeye-bamusanze-mu

  • Iburasirazuba: Abatowe mu byiciro byihariye basabwe guteza imbere ababatoye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hatowe abajyanama ku murenge baturuka mu byiciro byihariye, Biro y’inama njyanama y’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu ku murenge, 30% by’abagore bagize njyanama y’umurenge.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yakurikiranye aya matora mu Karere ka Bugesera mu mirenge ya Gashora, Mayange, Ntarama na Nyamata.

    Mu butumwa yageneye abatowe, yabasabye kudatesha agaciro icyizere bagiriwe n’ababatoye.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana

    Yabibukije ko ari amahirwe bagize yo kugira icyo bamarira abandi banyarwanda babatoye bityo bakemera inshingano kandi bakazuzuza neza.

    Yababwiye ko kuba batowe ari igihango gikomeye bagiranye n’Igihugu n’ubuyobozi bw’Igihugu muri rusange ndetse n’abaturage bagomba guha serivisi.

    By’umwihariko abayobozi batowe basabwe gukora impinduka ziganisha ku iterambere.

    Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe
    Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe

    Ati “Kwemera impinduka bivuze impinduka zidasanzwe bitewe n’amateka ngira ngo hano murabona urwibutso bitewe n’amateka, murabona ubukene hari ibintu byinshi duhuza, ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere, imibereho, umutekano, iterambere.”

    Akomeza agira ati “Ibyo byose kubihuza byose, abato bacu, bana bacu, rubyiruko mwese mu byiciro bitandukanye nyamuneka nimwiyemeze gukora impinduka kandi idasanzwe.”

    Yabasabye gukoresha imbaraga nyinshi no kwihuta mu gufasha abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

    Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro zikwiye umuyobozi birinda icyadindiza iterambere ry’umuturage.

    source : https://ift.tt/3qbjsO4

  • Burera: Umugabo bamusanze mu mugozi yashizemo umwuka #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.

    Ibi byabereye mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Rwabageni, Akagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021.

    Intandaro y'uru rupfu, bikekwa ko ari amakimbirane yari afitanye n'uwo bashakanye, nk'uko byagarutsweho na Sibomana Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiringa, ati: 'Ejo ku wa Gatandatu ubwo yari ageze iwe mu rugo nko mu ma saa moya z'ijoro, yarwanye n'umugore we, bigera n'aho amena ibiryo yari yatetse. Ubwo inzego z'ubuyobozi bw'umudugudu, irondo n'abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano. Ubwo bari bageze mu nzira, aratsikira agwira ibuye, rimukomeretsa mu mutwe, biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga'.

    Yakomeje ati: 'Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n'umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro wo bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo. Byageze mu masaha y'igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, niko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiringa, avuga ko uwo mugabo n'umugore we, bajyaga bagirana amakimbirane ndetse n'ubuyobozi bwahoraga mu bibazo byabo, bugerageza kubihosha ndetse no kubagira inama.

    Yagize ati: 'Ni kenshi bajyaga bagirana amakimbirane, ndetse n'ubuyobozi bukabijyamo, ndetse ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y'ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera'.

    Atanga ubutumwa ku baturage bwo kubana mu bwumvikane ati: 'Abantu bari bakwiye kubana mu bwumvikane kuko ni cyo cy'ingenzi urugo rwubakiraho rugakomera. Iyo ubwumvikane bwageze aho kunanirana, bikarenga inama z'abaturanyi n'iz'ubuyobozi; abafitanye ibibazo baba bakwiye kugana inkiko, ngo zibatandukanye mbere y'uko bikurura ingaruka nk'izi'.

    Uyu mugabo n'umugore bari barasezeranye byemewe n'amategeko, banafitanye abana batanu.

    SRC: KT

    The post Burera: Umugabo bamusanze mu mugozi yashizemo umwuka appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/07/burera-umugabo-bamusanze-mu-mugozi-yashizemo-umwuka/

  • Simba SC yabonye umutoza mushya watojeho Real… – #rwanda #RwOT

    Simba Sport Club yari imaze igihe iri gushaka umutoza mushya nyuma yo gutandukana n’uwayitozaga ariwe Didier Gomes da Rosa ukomoka mu Bufaransa.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ni bwo Simba Sport Club yatangaje ko yamaze gusinyisha Pablo Franco Martin ukomoka muri Espagne.

    Pablo Franco Martin wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Simba, yungirije Julen Lopetegui muri Real Madrid

    Pablo Franco Martin wavutse mu 1980, abaye umunya- Espagne wa kabiri uje gutoza muri Tanzania mu myaka ya vuba, nyuma ya Zeben Hernandez waje muri Azam FC mu 2016.

    Pablo Franco Martin ari kumwe na Zidane 

    Pablo Franco Martin ugomba gufasha ikipe ya Simba Sport Club kwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup, yatoje amakipe atandukanye muri Espagne harimo, ikipe ya kabiri ya Getafe yatoje kuva 2014/15 atoza Getafe nkuru 2015, Mu 2018 yerekeza muri Real Madrid ariko ari umutoza wungirije. Kuri ubu Pablo Franco Martin aje muri Simba avuye mu ikipe ya Qadsia Sporting Club yo muri Kuwait aho yari ayimazemo hafi imyaka ibiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111182/simba-sc-yabonye-umutoza-mushya-watojeho-real-madrid-111182.html

  • Bimwe mu bihugu byanyuze mu mvururu zishingiye ku moko byagaragaje isomo rikomeye byigiye ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’abaturutse mu bihugu bigera kuri bitandatu byakunze kurangwamo imvururu n’amakimbirane mu baturage, rimwe rimwe ugasanga barapfa amoko. Ibyo bihugu birimo u Burundi, Mali, Somalie, Mali, Burkina Faso na Kenya, ababihagarariye bakaba bari mu Rwanda mu rugendo rugamije kurwigiraho mu guhuza abenegihugu.

    Bavuga kandi ko bari mu Rwanda mu kwigira kuri gahunda zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse na serivisi zo gukiza ibikomere kugira ngo bagire amasomo bahakura mu rwego rwo kuyakoresha mu bihugu byabo hagamijwe kunga abaturage.

    Raporo y’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge iheruka gushyirwa hanze muri Mata 2021, igaragaza ko Abanyarwanda bamaze kwiyunga ku gipimo cya 94.7% kandi babanye mu mahoro ndetse basigaye batewe ishema no kuba ari Abanyarwanda.

    Umurundi utuye mu murwa mukuru Bujumbura, Spargeon Ngabo, yabwiye IGIHE ko kuza mu Rwanda kureba intambwe rugezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ari ingirakamaro.

    Yagize ati “Biragoye ko umuntu yakibagirwa burundu ibyahise, kubera ko iyo hari ibyabayeho usanga bigenda bisaranganywa, no mu Burundi usanga ibibazo byabaye bigehererekanywa mu miryango. Kenshi bituruka kubyo igihugu cyanyuzemo birimo amako, imiryango itandukanye.”

    Yagaragaje ko iyo abantu bishishanya bigira ingaruka kuri sosiyete iyo ari yo yose mu iterambere ryayo.

    Ati “Ingaruka ni nyinshi, nazivuga mu byiciro bitandukanye kubera ko ku muntu ku giti cye usanga umutima ugenda usenyuka, kuko kenshi usanga abantu aho kugira ngo biyubake ahubwo bashobora gutekereza kwihorera, nta busabane bushobora kubaho ngo abantu bakorere hamwe baharanire kwiteza imbere.”

    Ismaaciil C. Ubax, Ukomoka muri Somalie yavuze ko nyuma yo kumva aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, rutanga isomo ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka.

    Ati “Naje aha kwigira ku Banyarwanda, turi kwiga uburyo Abanyarwanda babashije kugera ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Urebye ibyabaye muri iki gihugu ukareba n’ibimaze kugerwaho ubona ko ari ibintu bitangaje. Hari ibyo dushobora guhuriraho kubera ko iwacu hari amakimbirane akomeje gukaza umurego rimwe na rimwe ashingiye ku moko.”

    Umuyobozi wungirije wa Prison Fellowship Rwanda, Ntwali Jean Paul, yagaragaje ko kuba amahanga ashobora kuza kwigira ku Rwanda bishimangira intambwe idasubira inyuma rumaze gutera n’amasomo amahanga yarwigiraho mu myaka 27 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ati “Bishimangira imirongo myiza igihugu cyacu cyagiye gifata. Uyu munsi basuye bimwe mu bikorwa bya mvura nkuvure. Kuba baje kwigira ku Rwanda bigaragaza ko rufite byinshi byo gusangiza isi. Kuba bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyagize amateka mabi ya Jenoside tukaba twarageze ku ntego yo kubana neza bishimangira ko ari umurongo mwiza dukwiye gukomeza.”

    Ibikorwa by’isanamitima by’Umuryango Prison Fellowship mu Rwanda byatangiye mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije guhuza Abanyarwanda, komora ibikomere bamwe bari barasigiwe no kubura ababo ndetse no kongera kubaka umuryango Nyarwanda uzira urwikekwe n’inzigo.

    U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

    source : https://ift.tt/3bPGh1u