Blog

  • Forever TVET Institute yatashye ibikorwaremezo by'imirasire y'izuba bya miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni imirasire y'izuba 72 izatanga umuriro wa kilowatt 220. Byitezwe ko uzanafasha mu gucanira ingo 100 zituriye iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Akamatamu, mu Mudugudu wa Murehe.

    Buri rugo rushobora kwakira amashanyarazi angana na kilowatt ebyiri ku munsi. Ni umushinga watwaye ibihumbi 70$ (arenga miliyoni 100,7 Frw).

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Gen B Cesar , yashimye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, agaragaza ko utagarukira gusa ku gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire, ahubwo ari n'urubuga rwo kwigisha imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro bizafasha urubyiruko rw'u Rwanda kwihugura no kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Uyu mushinga ni urugero rufatika rw'uko dushobora guhuza iterambere n'uburezi, tukarushaho gutegura abakozi bafite ubumenyi bujyanye n'igihe. Ndabizeza ko Leta izakomeza gushyigikira imishinga nk'iyi izana ibisubizo birambye mu nzego zinyuranye.'

    Umuyobozi wa Forever TVET, Izabayo Narcisse, yavuze ko ari igikorwa kizafasha iki kigo kuzamura ireme ry'uburezi binyuze mu ikoranabuhanga bityo abanyeshuri bakagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang, yashimye ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga avuga ko ari igikorwa cy'indashyikirwa gihuza uburezi, iterambere rirambye ndetse n'ubufatanye mpuzamahanga.

    Ati 'Iyi mirasire y'izuba, si ibikorwaremezo bisanzwe, ni ikimenyetso cy'uko imyigishirize y'amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ishobora guhuzwa n'iterambere rirambye.'

    Ishuri rya Forever TVET ryashinzwe mu 2018, ritanga ubumenyi mu bijyanye n'imyuga itandukanye irimo gutwara imodoka zikora imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga, ubumenyi ku ikoranabuhanga rya mudasobwa, kubaka imihanda ndetse no gupima ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang, yashimye ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w’ikoreshwa ry’imirasire y’izuba avuga ko ari igikorwa cy'indashyikirwa mu guteza imbere uburezi

    Mu byo Forever TVET yigisha kandi harimo no gutwara imodoka zitunganya imihanda hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Gutaha ibikorwaremezo by’imirasire y’izuba byubatswe muri ForeveR TVET byitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye

    Ibikorwaremezo bitunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bizafasha Forever TVET Institute kongera umuriro ndeste inacanire abaturage bayegereye

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Gen B Cesar yashimye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga wo kubaka ibikorwaremezo bifasha gutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Abayobozi batandukanye batemberejwe ahari ibikorwa byo kwigiraho muri Forever Institute

    Abasuye Forever TVET Institute basobanuriwe imikoreshereze y’ibi bikorwa by’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/forever-tvet-institute-yatashye-igikorwaremezo-by-imirasire-y-izuba-byatwaye

  • Banki zo mu Rwanda zatanze miliyoni 322$ zishingira uwatsindiye kubaka ikibuga cy'indege cy'i Bugesera – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cyari kigenewe gutunganya ikibuga nyir'izina, kubaka inzira z'indege, inzira z'amazi, aho guparika imodoka, inzira zo ku butaka n'indi mirimo yoroheje, yamaze kurangira.

    Leta y'u Rwanda iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, izatanga agera kuri miliyoni 600$ (arenga miliyari 850 Frw).

    Ibigo bitatu byishyize hamwe bikora sosiyete bihuriyeho ya UMCJV Ltd bitsindira akazi ko kubaka iki Kibuga cy'Indege kizaba kiri mu byiza biri mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Ibyo ni Mota-Engil cyo muri Portugal, Urbacon Contractors Holding (UCC) cyo muri Qatar na CCC (Consolidated Contractors Company) cyo mu Bugereki.

    UMC JV Ltd ni na yo yagiranye amasezerano na Bugesera Airport Company Ltd (BAC Ltd) ihuriweho na Leta y'u Rwanda na Qatar, kuko ari yo ifite iri soko.

    Muri rusange iki kibuga cy'indege gifite ingengo y'imari isaga miliyari 2$, ariko imirimo isigaye ibarirwa agaciro ka miliyari 1.6$.

    Mu masezerano y'impande zombi, UMCJV Ltd yagombaga gutanga ubwishingizi buha umukoreshwa wayo ari we Bugesera Airport Company icyizere cy'uko iki kigo gifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa umushinga wose uko wakabaye kandi n'uko amasezerano abiteganya.

    Ibi ni ko bisanzwe bigenda mu bijyanye no gutanga amasoko. Ubwishingizi butangwa buri mu byiciro bibiri, burimo ubwa 'Performance Guarantee' ndetse na 'Advance Payment Guarantee.'

    Ubu ni ubwishingizi butangwa n'ikigo gisanzwe ari banki y'ubucuruzi cyangwa ikigo cy'ubwishingizi, bushimangira ko ikigo gifite isoko kizashyira mu bikorwa inshingano zacyo.

    Aha ni ho UMCJV Ltd yahereye yegera BPR Bank Rwanda Plc, iyisaba kuyifasha kubona ubwishingizi bukenewe, cyane ko ari banki yinjiye muri uyu mushinga mbere kandi isanzwe inazobereye mu mishinga minini.

    Mu byo BPR Bank Rwanda Plc yasabwaga, harimo gutanga ubwishingizi bwa miliyoni 161$ bwitwa 'Performance Guarantee', ndetse na miliyoni 161$ z'ubwitwa 'Advance Payment Guarantee'.

    Ubu bwishingizi bungana na 10% by'agaciro k'isoko ryose UMCJV Ltd yahawe na BAC Ltd. Muri rusange ubwo BPR Bank Rwanda Plc yari ikeneye gushaka miliyoni 322$.

    Icyakora aya mafaranga arenze cyane ayo BPR Bank Rwanda Plc yemerewe kuguriza umushinga umwe, hagendewe ku mabwiriza ya Banki Nkuru y'u Rwanda agena ingano n'ubushobozi bw'ikigo cy'imari.

    Byatumye yitabaza ibindi bigo by'imari ku isoko ry'u Rwanda, birimo Banki ya Kigali na Banki y'Iterambere, BRD.

    Iyi banki kandi yitabaje KCB Bank Kenya yo muri Kenya, ari na yo BPR Bank Rwanda Plc ibereye Ishami mu Rwanda.

    Amafaranga y'ibi bigo byose na yo yagiye munsi y'akenewe, kuko hasigaye icyuho cya miliyoni 84$.

    Mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ibi bigo by'imari byitabaje ikindi kigo cy'ubwishingizi, kizwi nka Africa Trade & Investment Development Insurance, ATIDI.

    ATIDI na yo yemeye kwishingira izi banki mu kuziba icyo cyuho cya miliyoni 84$ zaburaga.

    Aya ntabwo ari amafaranga atangwa na banki mu buryo bufatika (cash), ahubwo ni ubwishingizi cyangwa se garanti (impapuro z'ingwate).

    Igihe cyonyine ashobora gutangwa, ni igihe ikigo cyahawe isoko cyananirwa kurangiza gukora akazi gakubiye mu masezerano hanyuma uwatanze isoko agasaba banki yatanze ubwishingizi kwishyura ibitarangiye cyangwa ibitakozwe neza.

    Mu gihe cyose umushinga wakomeza kugenda neza, aya mafaranga ntabwo yazigera ava muri ibi bigo by'imari na ATIDI.

    Ku rundi ruhande, uko umushinga ugenda wigira imbere, ibyago by'uko utagenda neza birushaho kugabanyuka.

    Umuyobozi Mukuru wa ATIDI, Manuel Moses, yavuze ko iki kigo gitewe ishema no kugira uruhare muri uyu mushinga, ati 'ATIDI itewe ishema no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda n'Umugabane wa Afurika, binyuze muri uyu mushinga uzaba ari ingenzi mu iterambere rirambye ry'igihugu.'

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki 'itewe ishema no kuyobora ibikorwa byo gushaka amafaranga akoreshwa muri uyu mushinga.'
    Yanagarutse ku bufatanye bwaranze ibigo by'imari byo mu Rwanda no hanze yarwo ndetse na ATIDI, avuga ko ari ikimenyetso cy'imikoranire myiza hagati y'impande zose.

    Uyu muyobozi kandi yahumurije abakiliya b'iyi banki, ababwira ko uyu mushinga utazakoma mu nkokora gahunda yayo yo gukomeza kubaherekeza mu rugendo rw'iterambere, ati 'ntabwo tuzahagarika gukomeza gukorana n'abakiliya bacu, baba abato cyangwa abanini.'

    Mu minsi mike iri imbere, imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera iraba itangiye mu buryo bwagutse, intego ari uko kizarangira kubakwa bitarenze mu 2028.

    Ibi bigo by'imari bizungukira mu birimo kunyuzwamo amafaranga y'umushinga, kubona komisiyo n'ibindi bitandukanye.

    Iki ni igikorwa gikomeye kuko iyo izi banki zidashobora kwishingira uyu mushinga, UMC yari kuzifashisha banki yo hanze ifite ubwo bushobozi. Ibi ni indi ntambwe ishimangira urwego rushimishije ibigo by'imari mu Rwanda bimaze kugeraho.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nibura abakozi babarirwa mu 5000 ba nyakabyizi bazajya bakora kuri icyo kibuga cy'indege kuva gitangiye kubakwa kugeza igihe kizasorezwa. Aba bose bazaba ari Abanyarwanda.

    Hari kandi n'abakozi b'abahanga mu bintu bimwe na bimwe, ari nacyo cyiciro kibaza kirimo abakozi b'abanyamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki itewe ishema no kuba muri uyu mushinga

    Banki ya Kigali ni imwe muri banki zatanze aya mafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-zo-mu-rwanda-zishatsemo-miliyoni-322-y-ubwishingizi-mu-kubaka-ikibuga-cy

  • Wowe uratubeshya – Depite Muhakwa kuri Gatsibo yishyuye umuntu mu mwanya w'ikigo cy'ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 9 Nyakanga 2025, ubwo Akarere ka Gatsibo kisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025.

    Igaragaza ko hari amakosa y'aho aka karere katanze amasoko y'amafaranga arenze ayateganyijwe, aho kishyuye amafaranga kuri konti y'umuntu ku giti cye aho kwishyura ikigo bagiranye amasezerano n'ayandi.

    Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere ka Gatsibo, Oreste Louis Amizero, yemeye ko bakoze amakosa ndetse batazabisubira.

    Ati 'Aho twishyuye rwiyemezamirimo mu mazina atandukanye n'ayo amasezerano yavugaga…twishyuye mu mazina ye bwite kandi twari dufitanye amasezerano n'ikigo cy'ubucuruzi, twari twananiwe gutandukanya umuntu usanzwe n'uwo mu mategeko, iri ni ikosa twabonye, twakoze kandi tunasabira imbabazi.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko amasezerano avuga ikigo cy'ubucuruzi kandi gifite ubuzima gatozi mu mategeko, bityo kwishyura kuri konti ya nyiracyo bitavuga ko wishyuye ikigo.

    Ati 'Ubwo se ikigo cy'ubucuruzi nikiza kwishyuza? Kuko ubwo ntabwo mwacyishyuye. Ubwo mwishyuye nde?'

    Amizero yakomeje guhamya ko uwo bishyuye ari umuyobozi mukuru akaba na nyir'ikigo bagiranye amasezerano, asa nk'uwerekana ko ubwo n'ikigo cyishyuwe.

    Depite Muhakwa ati 'Abo ni abantu babiri batandukanye. Wowe wishyuye undi muntu mutagiranye amasezerano, uwo mwagiranye amasezerano nturamwishyura, nyuma azaza kukwishyuza. Ahubwo mwabikemuye mute hagati y'ikigo n'umuntu mwahaye amafaranga?'

    Amizero yabajijwe niba konti bishyuyeho yari mu masezerano, asubiza ko ari yo yari irimo ariko abo mu Bugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta bavuga ko mu masezerano harimo konti y'ikigo aho kuba iya nyiracyo.

    Amizero ati 'Ntabwo twashishoje neza ari na yo mpamvu twemeye amakosa, twiyemeje ko tutazabisubira.'

    Depite Muhakwa yongeye kugaragaza impungenge ko Akarere ka Gatsibo kahaye umuntu amafaranga atayakoreye, uwakoze ntiyishyurwa kandi ashobora kwishyuza.

    Ati 'Ahubwo wowe uranatubeshye, bakubaze impamvu ubeshya abayobozi. Wowe uratubwira ngo iyo konti yari mu masezerano, si ko watubwiye?' Amizero yahise asubiza nanone ko konti yari mu masezerano.

    Gusa yabajijwe aho konti y'ikigo yari iri, birangira aryumyeho, abura icyo asubiza.

    Depite Muhakwa yavuze ko igihe bagiye kwishyura bagombaga kureba niba uwo bishyuye ari uwo bagiranye amasezerano.

    Abadepite bagaragaje ko gushyira amafaranga kuri konti y'umuntu aho kwishyura ikigo birimo ingaruka nyinshi kuko niba hari umwenda ikigo kirimo Leta kitaba kikiwishyuye, kitakwishyura imisoro itandukanye ndetse no mu buryo bw'amategeko ikigo gishobora kwishyuza kuko nta gihamya y'uko cyishyuwe.

    Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo yavuze ko amafaranga yahawe umuntu ku giti cye agomba kugaruzwa akishyurwa ikigo cyayakoreye aho kwemera gusa ko ari amakosa bakoze.

    Abadepite bagize PAC basabye Akarere ka Gatsibo kubahiriza amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wowe-uratubeshya-depite-muhakwa-kuri-gatsibo-yishyuye-umuntu-mu-mwanya-w-ikigo

  • Kamonyi: Bane batawe muri yombi bakekwaho ubugizi bwa nabi burimo gutega abantu – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu gitondo cyo ku wa 09 Nyakanga 2025, mu mukwabu Polisi yakoreye mu Mudugudu wa Rubare, hafatwa abasore bane bakurikiranweho ubugizi bwa nabi burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko bafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze ku bufatanye n'abaturage nyuma yo kuyiha amakuru.

    Ati 'Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye n'abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Abasore bane bawufatiwemo barakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabashikuza ibyabo, ubu bahise bajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.'

    SP Habiyaremye, yakomeje aburira uwo ari we wese utekereza guhungabanya umutekano w'abaturage akora ibyaha ko bitazamugwa amahoro, yibutsa abantu ko Polisi ihora iri maso.

    Abasore bane bakekwaho ibikorwa byo gutegera abantu mu nzira bakabiba batawe muri yombi na Polisi, ibafungira i Rukoma muri Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bane-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi-burimo-gutega-abantu

  • Gasabo: Batatu bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga – #rwanda #RwOT

    Bafashwe mu rukerere rwa tariki ya 9 Nyakanga 2025, ku bufatanye bwa Polisi n'izindi nzego z'umutekano bafatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero mu Kagari ka Murambi hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abo batawe muri yombi ari abagabo batatu bari batekeye kanyanga mu rugo rw'umwe muri bo ndetse bamaze guhisha ingana na litiro 18.

    Si ubwa mbere kandi bari bagiye gutabwa muri yombi kuko amakuru yo kuba benga kanyanga yari yaratanzwe n'abaturage ariko ubwo ku wa 3 Nyakanga 2025 Polisi yajyaga kubafata barirutse baracika.

    CIP Gahonzire ati 'Twari dusanzwe tubashakisha ariko tuza kumenya amakuru ko batetse kanyanga. Bafatiwe mu rugo bayitetse kuko twari tuhazi ariko ari bo twabuze.'

    CIP Gahonzire yavuze ko muri Kigali imirenge ifite ibice by'icyaro nka Ndera, Rusoro, Bumbogo, Rutunga, na Jali Gikomero hagaragaza abantu bateka ikiyobyabwenge cya kanyanga no kwenga izindi nzoga z'inkorano.

    Yongeyeho ko ariko kurwanya ibyo biyobyabwenge ubu Polisi yabishyizemo ingufu ita muri yombi ababikora kandi ko biri gutanga umusaruro mu kugabanuka k'urugomo rwakomokaga ku babaga babinyweye.

    Abatawe muri yombi n'ibyo bafatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero mu gihe bategereje gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha.

    Yasabye abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima ariko avuga ko n'abagerageza kubikora bazatabwa muri yombi nta kabuza.

    Mu ngingo ya 263 y'Itegeko itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo ari ibiyobyabwenge bihambaye uhamijwe n'urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na 30 Frw.

    Ku biyobyabwenge bikomeye igihano ni imyaka iri hagati ya 20 na 25 n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na 15 Frw.

    Ni mu gihe ku biyobyabwenge byoroheje ari igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi na 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

    Abantu batatu bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga mu Karere ka Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-batatu-bafatiwe-mu-cyuho-batetse-kanyanga

  • U Burusiya bwatangiye guhemba ababyara abarenze 10 mu guhangana n'ikibazo cy'ubuke bw'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko Minisitiri w'Intebe Wungirije w'u Burusiya yagaragaje ko igihugu cyabo gikomeje guhura n'ibibazo by'umubare w'abagore bafite ubushobozi bwo kubyara uri kugabanyuka ku muvuduko wo hejuru.

    Ubwo yaganiraga n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 09 Nyakanga 2025, Golikova yavuze ko nko mu myaka 10 ishize abagore bafite ubushobozi bwo kubyara bari hagati y'imyaka 18 na 49 bari miliyoni 39.

    Yagaragaje ko uwo mubare wagabanyutse cyane kuko ubu abari muri iki kigero bafite ubushobozi bwo kubyara ari miliyoni 34 ndetse ko mu 2046 bazaba bageze kuri miliyoni 27.

    Yavuze ko uko kugabanyuka kw'abagore bashobora kubyara kwagizwemo uruhare n'Intambara ya Kabiri y'Isi, ndetse n'ibibazo by'ubukungu byatumye abantu batabyara uko bikwiriye.

    Minisitiri Golikova yavuze ko igihugu kigomba kwita kuri icyo kibazo, hagashyirwaho imishinga igamije guteza imbere umuryango no gufasha imiryango imaze igihe gito ivutse.

    U Burusiya bwatangiye guhangana n'iki kibazo ndetse bushyiraho gahunda zo gufasha imiryango nko kugenera amafaranga runaka abana bavutse, kongera ibigenerwa ababyeyi babyaye, guha amafaranga abageza ku bana 10 cyangwa barenga n'ibindi.

    U Burusiya kandi bwashyizeho gahunda zo kurwanya abantu banga kubyara no gushyiraho politiki igabanyiriza imisoro abafite abana benshi.

    Mu 2024 u Burusiya bwahuye n'ikibazo cy'igabanuka rikomeye ry'abana bavuka aho bari miliyoni 1,22. Bari bagabanyutseho 3,4% ugereranyije n'abavutse mu 2023 biba ubwa mbere bagabanyutseho umubare munini mu myaka 26 yari ishize.

    U Burusiya bwatangiye guhangana n’ibibazo by’abana bake bavuka, bwifashishije ingingo yo guhemba ababyara benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burusiya-bwatangiye-guhemba-ababyara-abarenze-10-mu-guhangana-n-ikibazo-cy

  • Minisitiri Bizimana yatamaje umuhungu wa Habyarimana n'uwa Zigiranyirazo basigirije amazina y'ababyeyi babo – #rwanda #RwOT

    Byatangiye ku wa 1 Nyakanga 2025, ubwo Habyarimana Jean Luc yashyiraga ubutumwa kuri X bugaragaza ko nubwo imyaka 63 ishize u Rwanda ruhawe ubwigenge, ngo rukirangwa n'ibibazo birimo kutubahiriza ubutabera, igitugu n'ibindi.

    Minisitiri Bizimana na we yahise amusubiza, amwereka ko bishobotse ko umuntu yagaragaza urutonde rw'ibyangijwe na se Habyarimana Juvénal na nyina Agathe Kanziga, atabasha kubirondora byose.

    Ati 'Kuba u Rwanda rukiriho kuva muri Nyakanga 1994, byagizwemo uruhare na FPR-Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikubaka igihugu cyari cyaroretswe n'ubutegetsi bwa MRND na Hutu Power yari yarashinzwe na so Juvénal Habyarimana.'

    Minisitiri Dr. Bizimana kandi yerekanye uburyo ayo mahano yakorwaga na Habyarimana ku mategeko y'umugore we binyuze mu muryango wari warahawe izina rya 'Le Clan de Madame', anerekana bimwe muri byinshi byakozwe n'abo boretse u Rwanda kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.

    Minisitiri Bizimana amaze gusubiza uyu muhungu wa Habyarimana, Antoine Mukiza Zigiranyirazo, akaba umuhungu wa Protais Zigiranyirazo uyu na we akaba musaza wa Agathe Kanziga, yaje guhakana ibyo Minisitiri Bizimana yavuze, mu nyandiko ishimagiza se, nyirarume na nyirasenge.

    Yifashishije ibimenyetso bifatika, Minisitiri Bizimana yasubije Antoine Mukiza Zigiranyirazo, agaragaza ubwicanyi na politiki ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside byakozwe n'abo babyeyi babo.

    Ati 'Gusubiza ibinyoma byawe birengera ubwicanyi na politiki ishingiye kuri Jenoside byakozwe na so Protais Zigiranyirazo, nyogosenge Agata Kanziga n'umugabo we Juvénal Habyarimana ni ibintu binyoroheye cyane.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yibanze ku kibazo cy'impunzi z'Abatutsi zakuwe mu gihugu no mu byabo kuva mu 1959, mu 1990 zikiyemeza gutaha ku mbaraga, yerekana ko ari zo mpunzi za mbere muri Afurika zari zimaze imyaka myinshi mu buhungiro.

    Minisitiri Dr. Bizimana yatamaje umuhungu wa Habyarimana n'uwa Zigiranyirazo basigirije amazina y’ababyeyi babo

    Yibukije uburyo kuva ku butegetsi bwa Kayibanda hashyizweho itegeko teka ryo kuwa 26 Gashyantare 1966 rikumira impunzi ku gihugu no ku mitungo yazo.

    Ati 'PARMEHUTU yabyitaga ngo Honga, Hunga, Hora. Mu Gifaransa byari 'politique des 3 H!'

    Mu busabe bwigiza nkana, Antoine Mukiza Zigiranyirazo, yasabye Minisitiri Dr. Bizimana kugaragaza byibuze inyandiko imwe yerekana ko Habyarimana yimye pasiporo Abatutsi bifuzaga kujya mu mahanga.

    Minisitiri Dr. Bizimana atazuyaje yahereye ku nyandiko yanditswe na Lt Col Habyarimana Juvénal, wari Minisitiri w'Ingabo, yari ifite nimero 146/1.1.4/1.2.3 yo ku wa 23 Werurwe 1968.

    Ati 'Ni amabwiriza Lt Col Habyarimana yandikiye Urwego rwari rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, arubuza guha pasiporo Padiri w'Umututsi wa Diyosezi ya Nyundo, Kayiranga Prudence.'

    Ni ibaruwa yari yanditswe mu magambo agira ati 'Uwo mupadiri ntakwiye passeport kuko ababyeyi be ari impunzi mu mahanga, kuko kandi uwo mupadiri aramutse agiye i Bukavu, Abatutsi bize barushaho kugira ingufu zo kurwanya u Rwanda.'

    Minisitiri Dr. Bizimana arakomeza ati 'Ngaho da! Kuba gusa padiri w'Umututsi yari afite umuryango we mu mahanga yifuzaga gusura byari icyaha!'

    Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje yereka uyu muhungu wa Protais Zigiranyirazo ibyabaye mu 1975.

    Yerekanye ko Habyarimana yashyizeho Komisiyo yise Groupe de Réflexion igizwe na Lt Col Kanyarengwe, Nsekalije na Maj Buregeya igamije kwiga uko Leta yabana n'Abatutsi.

    Icyo gihe bamukoreye raporo igira iti 'Coup d'état ikimara kuba [ku wa 5 Nyakanga 1973] Umututsi yahise yubura umutwe yibwira ko igihe cye kigeze cyo kwihorera kuri Gahutu ndetse nyuma bakazamuhirika bakamusimbura.'

    Iyo raporo yakomeje ivuga ko 'Gatutsi amaze kubona ko ibyo bidashoboka atangira gusenya Gahutu. Benewabo bari mu mahanga bagarutse mu Rwanda bongera kwaka umutungo wabo bari barasize. Uko gusaba imitungo yabo kw'Abatutsi byarakaje Abahutu.'

    Minisitiri Bizimana ati 'Ngaho da! Abo Batutsi barazira ko bahunze, bagaruka mu gihugu cyabo bagasaba imitungo yabo. Ibyo gusa ni icyaha!'

    Yakomereje ku byabaye mu Ukwakira mu 1982, ubwo Uganda yari iyobowe na Milton Obote yirukanaga impunzi z'Abanyarwanda.

    Antoine Mukiza Zigiranyirazo (ibumoso) na se Protais Zigiranyirazo

    Yibukije uburyo icyo gihe impunzi zageze mu Rwanda ubutegetsi bwariho burazitoteza, Habyarimana ategeka ba perefe kuzikumira ko zatura iwabo, azizitirira mu nkambi za Kibondo, Nasho bapfirayo ari benshi cyane.

    Ati 'Nyuma y'ukwezi yarabirukanye abasubiza Uganda. Yavuze ko bari 45.000 nyamara barengaga 150.000! Muri izo mpunzi zirukanywe harimo Gen (Rtd) James Kabarebe.'

    Minisitiri Bizimana yibukije uburyo ku wa 19 Ugushyingo 1982 Habyarimana ari mu Bubiligi yahaye ikiganiro abanyeshuri b'Abanyarwanda bigagayo, mu mbwirwaruhame ye ashimangira ibyo kwirukana Abanyarwanda abita Abanya-Uganda.

    Icyo gihe Habyarimana yaragize ati 'Twagiye kubona tubona abantu baza kuva ku itariki ya 2 Ukwakira bavuye i Bugande bagenda biyongera kugera ubwo hazaga 5000 ku munsi. Ubu hari abageze ku 45.000. Turabwira Guverinoma ya Uganda duti 'mugomba kubasubiza mu byabo kuko ari Abagande.'

    Habyarimana yabwiye Uganda ko niba ibishoboye yareba ahandi ishyira abo Banyarwanda yitaga Abanya-Uganda 'kuko mu Rwanda tutabona aho tuzishyira.'

    Yarakomeje ati 'Ngiyo imigambi Leta ifite. Icyo u Rwanda rwifuza ni uko impunzi ziri mu mahanga zafata ubutaka zigahinga, zashaka akazi zigakora, zashaka undi mwuga ushobora kuzitunga aho ziri kuko mu Rwanda tutabona aho tuzishyira. Ngicyo igitekerezo cya Guverinoma y'u Rwanda [yari iyobowe na Habyarimana]. Ngicyo igitekerezo cyanjye. Ufite amaso ashaka kureba yarabibonye. Ufite amatwi yarabyumvise.'

    Minisitiri Dr. Bizimana akimara kugaragaza iyi mbwirwaruhame ya Habyarimana, yabajije Habyarimana Jean Luc na mubyara we Antoine Mukiza Zigiranyirazo ati 'Murumva ubu bugome bwa Habyarimana? None ngo ntiyahohoteye impunzi z'Abatutsi? Mureke ubushinyaguzi. Ubu twebwe ducyura na FDLR. Muzabaze Straton Musoni wari umuyobozi wayo wavuye mu Budage. Muzabaze Maj Ntuyahaga wavuye mu Bubiligi n'abandi benshi bari i Rwanda.'

    Minisitiri Dr. Bizimana ntabwo yagarukiye aho, ahubwo yakomeje yerekana uburyo ku wa 26 Nyakanga 1986 Komite nyobozi ya MRND, yari Urwego Rukuru rw'Ishyaka rya Habyarimana, yafashe icyemezo ndakuka ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gucyura no kwakira impunzi zarwo.

    Yagaragaje inyandiko y'iyi komite yagiraga iti 'U Rwanda ntirwakwirarira ngo rwiyemeze kubona abandi Banyarwanda bakwiyongera bitewe n'itahuka ry'impunzi za kivunge', maze yerekana uburyo umugambi wo gukumira Abatutsi gutaha wari waranogejwe.

    Ati 'Ngibyo mwa basore mwe. Nzakomeza mbahugure.'

    Ni kenshi abana b'abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kugaragara bakura icyasha ku babyeyi babo cyangwa bene wabo, bakabikora mu mvugo zipfobya ndetse zigahakana Jenoside, icyakora bakanyomozwa n'ibimenyetso bifatika.

    Habyarimana Jean Luc umuhungu wa Juvénal Habyarimana, akunze kugaragara mu mvugo zisigiriza se ku bijyanye n’uruhare rwe mu gutoteza Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yatamaje-umuhungu-wa-habyarimana-n-uwa-zigiranyirazo

  • U Rwanda ntirwemera mpatsibihugu: Intambwe ya dipolomasi y'u Rwanda mu myaka 31 mu byishimirwa – #rwanda #RwOT

    Senateri Mukabagwiza Edda wanabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu bitandukanye yavuze ko intambwe y'ingenzi u Rwanda rwabanje gutera nyuma kwibohora ari ukwagura imikoranire n'amahanga maze rushinga za ambasade zarwo hirya no hino ku Isi n'iz'ahandi nazo zishingwa i Kigali.

    Yagize ati 'U Rwanda rwarebye kure rusanga rutabana n'ibihugu bimwe gusa kuko urebye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ambasade twari dufite zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda ntabwo zarengaga 10.'

    'Ambasade twari dufite zihagarariye ibindi bihugu i Kigali na zo ntizarengaga 10. U Rwanda rwasanze ubwo buryo butateza imbere igihugu ngo bunagiheshe isura nziza dushaka.'

    Yongeyeho ko indi ntambwe u Rwanda rwateye ari ukubaka amahoro no kuyasigasira ahandi ku Isi kugira ngo amateka mabi rwanyuzemo rutange umusanzu mu kuyakumira ahandi.

    Impuguke muri politiki mpuzamahanga akanaba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Ismael Buchanan we asanga igihugu kimaze kugira ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga abishingiye ku cyizere gifitiwe mu guhabwa inshingano zikomeye.

    Ati 'Iyo tuvuze Visit Rwanda usanga hari amasezerano igihugu gifitanye n'amakipe akomeye ku Isi. Ubu u Rwanda rumaze kuba igihugu gikomeye gishobora kuyobora imiryango mpuzamahanga ikomeye nk'uw'Ibihugu bikoresha Igifaransa uyobowe na Mushikiwabo Louise. Ibyo ni ikintu gikomeye mu myaka 31 iki gihugu kivuye muri Jenoside yakorere Abatutsi.'

    Amb. Nsengimana Joseph wahagarariye u Rwanda muri Loni, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe no mu bindi bihugu, asanga intambwe ifatika igihugu kimaze gutera muri diplomasi yubakiye ku bwuhabane no kwanga mpatsibihugu.

    Ati 'U Rwanda ntirwemera mpatsibihugu, rwemera kubana n'igihugu kirwubaha na rwo rukacyubaha ni cyo kintu cy'ibanze. Ikindi ni uko u Rwanda rudasaba ntirusabirize, ruba rushaka ko mwumvikana mukaba magirirane. Ibyo bikorwa gutyo mu byerekeye dipolomasi, imibanire, ubukungu no mu mutekano.'

    Umutesi Liliane utuye i Kigali ariko ukunda gukorera ingendo hanze y'Igihugu yabwiye RBA ko isura u Rwanda rufite mu mahanga iteye ishema ahanini bishingiye ku miyoborere myiza rufite, nyamara mu myaka 31 ishize uwaruvugaga mu mahanga barahitaga bumva Jenoside.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwagura umubano n'amahanga mu buryo bunyuranye.

    Ati 'U Rwanda ruragenda rwagura amarembo hirya no hino nk'uko biri mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyacu mu guhamya umubano n'amahanga yose. Tugenda twagura amarembo n'ibihugu tutari dusanzwe dufitanye umubano.'

    'Tuzakomeza kandi no gukuraho za visa haba iza pasiporo z'abanyacyubahiro, iza serivisi n'izisanzwe kuko hari ibihugu twagiye tugirana ayo masezerano.'

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rufite ambasade 49 hirya no hino ku Isi ndetse ibihugu bifite ambasade zabyo mu Rwanda ni 45 zifite abazihagarariye baba i Kigali n'izindi 70 zifite abazihagariye bataba i Kigali.

    Rufite kandi abahagarariye inyungu zarwo mu bihugu 17 ku Isi ndetse ruri mu miryango mpuzamahanga itandukanye.

    Intambwe ya dipolomasi u Rwanda rumaze gutera mu myaka 31 iri mu byishimirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ntirwemera-mpatsibihugu-intambwe-ya-dipolomasi-y-u-rwanda-mu-myaka-31

  • Hakoreshejwe miliyari 12 Frw mu kubakira imiryango yasenyewe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Izi nzu zubatswe mu turere turindwi tw'Intara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba, aho Akarere ka Nyabihu ariko kamaze kubakwamo nyinshi, kuko 794 zamaze kuzura ndetse zishyikirizwa ba nyirazo, mu gihe izigera kuri 327 imirimo yo kuzubaka igikomeje.

    Akarere kamaze kubakwamo inzu nke ni aka Musanze, kuko hamaze kuzura 115 izindi 200 zisigaye imirimo yo kuzubaka iracyakomeje.

    Akarere ka Rubavu kabarurwamo inzu 870 zikiri kubakwa zitaruzura, mu gihe izamaze kuzura ari 461.

    Izi nzu zubatswe na Leta y'u Rwanda ku bufatanye na Banki y'Isi, zubakiwe imiryango 115 yo mu Karere ka Musanze yasenyewe n'ibiza, zuzuye yitwaye miliyoni 870 Frw.

    Izi nzu zashyikirijwe ba nyirazo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Nyakanga 2025, zubatswe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu.

    Mu byishimo byinshi, bamwe mu baturage bahawe inzu mu kiganiro na IGIHE bavuze ko ibyo bakorewe bibereka ko Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu bubakunda.

    Nyiramwiza Jeanette yagize ati 'Nabaho nibwo nakandagira mu nzu nk'iyi irimo sima n'ibirahure, imvura yaragwaga nkikinga ku kirago tukumva ko ubuzima burangiye, none ubu ntabwo tugihungabanye na rimwe kuko twahawe inzu y'ibyumba bitatu, uruganiriro na koridoro.'

    Komayombi Jean Bosco ati 'Mfite umunezero w'uko twabaga mu buzima bubi nyuma yo gusenyerwa n'ibiza, none twabuvanwemo kandi nta mpungenge y'uko imvura yakongera kudusenyera kuko twatujwe heza.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abagize imiryango yatujwe muri izi nzu kuzibungabunga ndetse no kuyoboka urugamba rwo kwiteza imbere.

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira ubwo yashyikirizaga imiryango 115 yo mu Karere ka Musanze inzu yubakiwe, yayibukije ko ari igishoro cy'ubuzima ihawe, nabo bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere, bagateza imbere n'Igihugu kuko nacyo kibakunda.

    Ati 'Umukuru w'Igihugu arabakunda kandi imvugo ye niyo ngiro, ubwo ibiza byabibasiraga muri 2023 yabasezeranyije kuzabatabara, inzu muhawe zibabere igishoro cy'ubuzima kuko ni inzu zizamara igihe, muryame neza kandi mutekereze ibibateza imbere n'ogihugu.'

    Uturere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze na Burera nitwo tumaze kubakwamo inzu 2665, mu gihe izikiri kubakwa ari inzu 2,978.

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira yasabye imiryango yahawe inzu gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira yacinye akadiho ari kumwe n’abaturage bahawe inzu

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira ashyikiriza Nikuze Elizabeth inzu yubakiwe

    Inzu zatanzwe zizamara igihe kinini kuko zubatswe mu buryo bwiza kandi bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakoreshejwe-miliyari-12-frw-mu-kubakira-imiryango-yasenyewe-n-ibiza

  • Abanyarwanda basabwe kubyaza umusaruro buruse bahawe na Kaminuza ya Royal Global yo mu Buhinde – #rwanda #RwOT

    Iyi kaminuza iri gutanga izi buruse binyuze mu bufatanye ifitanye n'Ikigo Shaba Ventures & Tours gikorera mu Rwanda.

    Ni buruse ziri gutangwa mu masomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu mu mashami y'ubuvuzi nka Optometry , Radiography, Imaging Technology, Dialysis Technology n'andi harimo Engineering n'ibijyanye n'ubwenge buhangano.

    Amafaranga y'ishuri yose umunyeshuri wemerewe umwanya arayishyurirwa mu myaka yose. Umunyeshuri asabwa amafaranga make yo kumufasha mu mibereho ku ishuri yishyurwa mu byiciro bibiri kugira ngo biborohere.

    Shaba Ventures & Tours ni yo ifasha abanyeshuri bashaka kwiga muri iyi kaminuza kwiyandikisha ndetse ikanabashakira ibyangombwa by'inzira.

    Izo buruse zitangwa kabiri mu mwaka aho icyiciro kimwe kizagenda muri Kanama 2025 ikindi kikazagenda mu Ukuboza 2025 ndetse kwiyandikisha ubu byaratangiye.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Shaba Ventures & Tours, Abayisenga Julia, yabwiye IGIHE ko Royal Global University isanzwe ifitanye imikoranire n'icyo kigo yo kwishyurira abanyeshuri igice cy'amafaranga y'ishuri ariko ubu hakaba hatewe intambwe yo kubishyurira yose.

    Yagize ati 'Iyi kaminuza twari dusanzwe dukorana aho yishyuriraga abayeshuri banyuze iwacu 75% by'amafaranga y'ishuri. Gusa mu bo yishyuriraga buruse 100% Abanyarwanda ntabwo babaga barimo. Twagiranye imikoranire na bo babongeramo. Ubu bashobora kwiga ariya masomo bishyuriwe byuzuye.'

    Abayisenga yongeyeho ko Shaba Ventures & Tours iherekeza abayeshuri bamaze kwemererwa aho iturukana na bo i Kigali bakagerana ku ishuri ku buryo nta mpungenge ababyeyi bakwiye kugira ku ngendo zabo.

    Ikindi cy'akarusho ni uko mu rwego rwo kwita ku banyeshuri biganjemo abanyamahanga, mu mafaranga make abafasha mu mibereho bishyura, iyo kaminuza ibahamo amacumbi,amafunguro n'ubuvuzi

    Umunyeshuri ushaka gusaba kwiga muri Royal Global University muri ubu buryo bwo kwishyurirwa 100% by'amafaranga y'ishuri ajyana impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye cyangwa iy'icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho Shaba Ventures & Tours ikorera, noneho ubusabe bwe bukoherezwa muri iyi kaminuza.

    Shaba Ventures & Tours ikorera mu Kiyovu kuri Hotel Sainte Famille ndetse ifite n'ishami i Musanze hafi ya La Paillote.

    Ibyo nta kiguzi bisaba kuko umunyeshuri iyo amaze kwemererwa umwanya muri Royal Global University, ikigo Shaba Ventures & Tours kimufasha gushaka ibyangombwa by'inzira.

    Iyo ibyangombwa by'inzira bidahise biboneka kandi umunyeshuri yaramaze kwishyura amafaranga ye, arayasubizwa akazongera kugerageza amahirwe mu kindi cyiciro.

    Ushaka kubavugisha abo Shaba Ventures & Tours ashobora no kunyura kuri aha cyangwa ugahamagara 0794279420.

    Royal Global University iherereye mu Karere ka Guwahati mu Ntara ya Assam iri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Buhinde


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basabwe-kubyaza-umusaruro-buruse-bahawe-na-kaminuza-ya-royal