Blog

  • Umubyeyi wa Agather Katrina agiye gushyingurwa i Bulo-Butambala #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa TikToker Agather Katrina agiye gushyingurwa i Bulo-Butambala

    Umuhanzi Tom Dee yatangaje gahunda y'ishyingura rya nyirabukwe, witabye Imana ku wa Kane mu bitaro bya Mulago, nyuma y'uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

    Tom Dee yavuze ko nyakwigendera azashyingurwa uyu munsi kuwa Gatanu, i Bulo-Butambala, ahazwi nka Kasansala, guhera saa munani z'amanywa (2:00 PM).

    Gahunda y'ishyingura ry'umubyeyi wa Agather Katrina izabera i Bulo-Butambala-Kasansala kuri uyu wa Gatanu saa munani z'amanywa.

    Tom Dee yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n'urugendo rubabaje umugore we yanyuzemo, avuga ko Agather amaze imyaka 12 arwaza nyina, warwaraga indwara nyinshi zidakira zirimo umuvuduko w'amaraso (pression), diyabete, ndetse n'ibibazo bikomeye by'impyiko n'umwijima.

    Agather amaze imyaka 12 arwaza nyina, wamaze igihe arwaye indwara zitandukanye zirimo umuvuduko w'amaraso, diyabete, impyiko n'umwijima.

    Buri munsi, bakoreshaga amafaranga arenga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ku miti yo kumuvuza.

    Tom Dee yavuze ko ibyo byabaye umutwaro uremereye ku muryango, haba mu buryo bw'amikoro ndetse no mu buryo bw'amarangamutima, cyane cyane mu minsi ya nyuma y'uburwayi bwe.

    Yasabye abafana be n'inshuti zabo gukomeza kubasengera no kubashyigikira muri ibi bihe bikomeye, anashima cyane imbaraga nyirabukwe yagaragazaga n'ubwitange umugore we yagaragaje mu myaka yose yo kumwitaho.

    Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Source : https://kasukumedia.com/umubyeyi-wa-agather-katrina-agiye-gushyingurwa-i-bulo-butambala/

  • Ernesto Ugeziwe wamamaye kuri RBA yagizwe umunyamuryango wa Recording Academy – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Nyakanga 2025 nibwo iki kigo gikomeye ku Isi kizwiho gutegura ibihembo bya Grammy, cyatangaje abanyamuryango bashya 3.600, barimo 2.600 bafite uburenganzira bwo gutora n'abandi 1.000 badafite ubwo burenganzira.

    Ni igikorwa gikorwa buri mwaka hagamijwe kongera ubwiganze bw'abagore, Abirabura n'urubyiruko muri iyi sosiyete isanzwe iri mu zubashywe ku rwego rw'Isi yose.

    Ugeziwe ubu usigaye abarizwa muri Amerika, yatangaje ari ishema kuri we, ariko na none ashimira abantu barimo Umunyarwanda Tuma Basa ukorana na Google, cyane cyane kuri Youtube ndetse na Alexandra Cutler-Fetkewicz usanzwe ari Perezida wa Recording Academy Philadelphia Chapter, aho iri shami ryita ku bahanzi n'abakorera umuziki mu bice bya Pennsylvania, Delaware n'Amajyepfo ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Mwarakoze cyane Tuma Basa na Alexandra Cutler-Fetkewicz ndetse n'itsinda ryose rya Philly Chapter ku nama, ubufasha n'inkunga mwampaye. Ntabwo nari kubigeraho ntabafite! Ndanezerewe cyane kandi mfite ishema ryo kwifatanya n'itsinda rishya ry'abanyamuryango ba Recording Academy 2025, umuryango mpuzamahanga w'abahanzi n'abandi bafite uruhare mu buhanzi mu buryo bw'umwuga, bose hamwe bagira uruhare mu kurushaho kuwubaka no kuwuteza imbere.'

    Yakomeje agaragaza imihigo afite nk'umuryamuryango mushya, ati 'Nk'umunyamuryango mushya, ngiye kugira ijwi mu gutora no kugena uko ibihembo bya Grammy bitangwa ndetse no kugira urubuga rwanjye rwo kuvuganira uruganda rw'umuziki, gushyigikira bagenzi banjye no gukomeza gutera imbere mu rugendo rwanjye.'

    Agaragaza ko igikomeza Recording Academy ari ubudasa bwayo. Ati 'Nishimiye cyane gutanga ibitekerezo byanjye no kugira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n'ubuhanga buhanitse mu muziki ku rwego rw'Isi.'

    Ernesto Ugeziwe uretse kuba umunyamakuru, ni umujyanama, umuyobozi wa gahunda zitandukanye ndetse afite ibikorwa by'ubushakashatsi n'imishinga itandukanye y'ubukangurambaga ku rubyiruko. Ni umwe mu bashinze ikigo cya Afro Hub Entertainment gitegura ibitaramo muri Amerika.

    Uyu musore yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016.

    Ernesto Ugeziwe yagizwe umunyamuryango wa Recording Academy

    Ernesto Ugeziwe yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa mu buryo budasanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ernesto-ugeziwe-wamamaye-kuri-rba-yagizwe-umunyamuryango-wa-recording-academy

  • Intambara karundura iratutumba muri RDC (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu gihe imyiteguro ikomeje guca ibintu ku ruhande rwa Congo, AFC/M23 iherutse gutanga intabaza igaragaza ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka mbi ku biganiro bigamije gushaka amahoro hagati y'impande zombi biri kubera i Doha muri Qatar.

    Iby'iyi ntambara Tshisekedi ari gutegura bizarangira bite? Ese uyu mugabo ashobora kwisubiza ibice bigenzurwa na AFC/M23? Aramutse atsinzwe iyi ntambara, byamugiraho izihe ngaruka? Ashyigikiwe n'ibihe bihugu?

    Byose twabigarutseho mu kiganiro Indiba y'Ibivugwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambara-karundura-iratutumba-muri-rdc-video

  • Right To Play Rwanda yahembye mudasobwa abo mu mashuri abanza batsinze amarushanwa ya 'robotics' – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa uyu muryango wafatanyijemo n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze mu Rwanda (REB), GIZ na Creativity Lab,

    Aya marushanwa yateguwe binyuze mu mushinga w'uyu muryango witwa 'Plug-in Play (PIP)' ugamije guteza imbere ireme ry'uburezi bw'abiga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu.

    Haba hagamijwe kubafasha kwiga binyuze mu gukina hifashishijwe ikoranabuhanga 'Learning through Play with Technology (LtPT)'.

    Umushinga watangiye mu 2021, wateguye amarushanwa ahuza abana babaye aba mbere mu turere ukoreramo.

    Ni uturere twa Ruhango, Nyanza, Kayonza, Nyagatare, Musanze na Rubavu. Batatu bahize abandi begukanye mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ishuri.

    Umuyobozi ushizwe imishinga ya Right To Play mu Rwanda, Kabamba Rodgers, yasabye Leta gukomeza gufasha abana bagaragaje impano zidasanzwe zo gukora imishinga itandukanye ishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo by'abaturage.

    Ati 'Impamvu twatumiye abafatanyabikorwa ni ukugira ngo abana bagaragaje impano bazafashwe gukomeza gukora imishinga yabo, aho kugira ngo igarukire mu mashuri abanza.'

    Akomeza avuga ko bifuza ko ibi bikorwa byagera mu mashuri yose ya Leta.

    Imwe mu mishinga yatsinze irimo ujyanye n'inkoni y'ikoranabuhanga iyobora abafite ubumuga bwo kutabona, n'uburyo bugezweho bwo gukaraba intoki hirindwa indwara zituruka mu mwanda.

    Abanyeshuri bo muri G.S Kampanga, ni bo bakoze umushinga w'inkoni y'ikoranabuhanga iyobora abafite ubumuga bwo kutabona inabafasha kubaburira igihe bagiye guhura n'ibibazo.

    Ganza Bright wiga muri G.S Kampanga ati 'Iriya nkoni ifasha kutagonga ikintu icyo ari cyo cyose kiri imbere kubera ko iyo gihari ihita itanga impuruza ukamenya ko hari ikibazo ukaba wabasha kunyura indi nzira nziza.'

    Umukozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Uwishema Aime Vedaste, yavuze ko aya marushanwa afite akamaro gakomeye kandi akaba ajyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Ati 'Aba bana bahawe insanganyamatsiko imwe, buri tsinda ritegura ibikorwa bitandukanye bihuje n'iyo nsanganyamatsiko. Uyu munsi bagaragaje ko bafite ibitekerezo byiza kandi bitandukanye byakemura ibibazo abantu bahura na byo hifashishijwe ikoranabuhanga'.

    Plug-in Play ikorera mu turere dutandatu no mu bigo by'amashuri 312, hagamijwe kwigisha abana binyuze mu mikino.

    Abanyeshuri bo muri G.S Kampanga bahawe igihembo ku mushinga w’inkoni y’ikoranabuhanga iyobora abafite ubumuga bwo kutabona

    Abanyeshuri bo kuri G.S Rambo bashyikirijwe igihembo cy’umushinga wabo bakoze ujyanye n’uburyo bwo gukuraba intoki hirindwa indwara zandurira mu myanda

    Abanyeshuri bo muri G.S Muhoza na bo bahawe igihembo cy’uko bitwaye neza muri aya marushanwa

    Abanyeshuri batandukanye biga mu mashuri abanza berekanye imishinga yabo

    Abanyeshuri 37 batsinze kurusha abandi ni bo bitabiriye aya marushanwa yo gukora imishinga y’ikoranabuhanga

    Abana bagaragaje ubumenyi bafite mu bijyanye n’ikoranabuhanga

    Umuyobozi ushizwe imishinga ya Right to Play mu Rwanda, Kabamba Rogers, yasabye Leta gukomeza gufasha abana bagaragaje impano zidasanzwe

    Umukozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri REB, Uwishema Aime Vedaste, yavuze ko aya marushanwa afite akamaro gakomeye kandi akaba ajyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi

    Umujyanama w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, Sonia Akimana yashimiye umurava waranze aba bana bitabiriye aya marushanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/right-to-play-rwanda-yahembye-mudasobwa-abo-mu-mashuri-abanza-batsinze

  • Gatsibo: Umusore w'imyaka 25 arakekwaho kwica nyina wamubuzaga gutereta umugore baturanye – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Gihembe mu Kagari ka Rumuri mu Murenge wa Muhura.

    Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE, yavuze ko uyu musore yari amaze igihe kinini yarinjiye uwo mugore ariko ngo akaba n'ubusanzwe yagaragazaga imyitwarire itari myiza.

    Ati ''Yari umuntu ubona ufite ikibazo bitewe n'imyitwarire itari myiza yamurangaga mu bandi, iby'uko yari yarinjiye uriya mugore byo birazwi cyane inaha kandi mama we ntabwo yari abimushyigikiyemo rero twabyutse dusanga yamwishe.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko uyu musore hari umugore baturanye yari yarinjiye, umubyeyi we ntiyabimushyigikiramo, undi aho kugira ngo amwumvire ahubwo ahitamo kumwicisha umuhini.

    Yagize ati 'Umwana yishe nyina, ni umusore w'imyaka 25 yamwicishije umuhini avuga ko amubuza gutereta umugore yari yarinjiye baturanye. Ni umugore wibana yari yarinjiye umubyeyi we ntabimushyigikiremo, uyu munsi rero yamwicishije umuhini ariko yahise atabwa muri yombi.'

    Gitifu Nayigizente yakomeje avuga ko kuri ubu uyu musore yatawe muri yombi na RIB.

    Ati 'Ubutumwa dutanga ni uko umuntu aramutse agize ikibazo yajya yegera ubuyobozi, turababwira ko ubuzima bw'umuntu ari ntavogerwa, nta muntu wemerewe kuvutsa ubuzima undi muntu. Buri wese akwiriye kubaha undi noneho ababyeyi bo bikaba akarusho.''

    Kuri ubu umurambo w'uyu mubyeyi wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa mu cyubahiro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umusore-w-imyaka-25-arakekwaho-kwica-nyina-wamubuzaga-gutereta-umugore

  • Mpano Yeah indirimbo ye 'Bizakunda' aherutse gushyiranze hanze ikomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Amazina ye nyakuri ni TUYISHIMIRE Jean Claude, ariko mu ruganda rwa muzika Nyarwanda, azwi cyane ku izina Mpano Yeah. Uyu musore ukiri muto, afite imyaka 19 gusa y'amavuko, yatangiye urugendo rwe rwa muzika ku mugaragaro mu mpera z'umwaka wa 2024, aho yasohoye indirimbo ye ya mbere mu kwezi kwa Ukuboza.

    Mpano Yeah ni umwe mu rubyiruko rufite impano n'inyota yo gutanga ubutumwa binyuze mu bihangano byabo, n'ubwo inzira atari nziza nk'icyanzu. Nta bushobozi buhambaye bwo gukora muzika, ariko kandi ibyo ntibyigeze bimuca intege.

    Yakomeje gukora ibihangano bye uko ubushobozi bwamwemereraga, akabikora abikunze, ndetse ahora yifuza ko ubutumwa atanga bwagera kuri benshi.

    Indirimbo ya mbere ya Mpano yise 'Akunyu', yayikoranye n'umutima we wose, ariko ntiyabashije gusohoka uko yabiteganyaga kubera ikibazo gikomeye cy'amashusho. Uwo bari bayikoranye na Director DV, yamwibye amashusho yari yakoze, bituma indirimbo isohoka ituzuye. Ibyo ni bimwe mu byo yitesha kugira ngo adacika intege, ariko ntibyamuteye kuva ku nzozi ze.

    Nyuma y'iyo ndirimbo ya mbere, Mpano Yeah yaje gushyira hanze iyitwa 'Mon bébé', aho yerekana urukundo ruva ku mutima, yifashishije amagambo yoroshye ariko arimo ubusizi n'ubutumwa bukomeye.

    Iyo ndirimbo ni yo yatumye bamwe mu bakunzi ba muzika batangira kumumenya, ndetse abandi batangira kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga no kumushyigikira mu buryo bwo kumuha ubufasha butandukanye.

    Mpano Yeah indirimbo ye 'Bizakunda' aherutse gushyiranze hanze ikomeje kuvugisha benshi

    Kuri ubu, indirimbo ya gatatu yise 'Bizakunda' niyo iri kuvugisha benshi. Iyi ndirimbo ije mu gihe nyacyo, kuko ivuga ku buzima bushaririye abahanzi bato banyuramo, barimo kwihanganira inzitizi, agasuzuguro, no kubura ubushobozi, ariko bagakomeza kwizera ko ejo habo hazaba heza.

    'Bizakunda' ni indirimbo ikubiyemo ubuzima bwa Mpano n'abandi bahanzi b'inzozi, aho baririmba n'umutima wabo wose, bagamije ko igihe kizagera bakumvwa na bose.

    Indirimbo 'Bizakunda' irimo gucurangwa kuri YouTube ndetse no ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki. Ku rubuga rwe rwa YouTube, iyi ndirimbo yagaragaje ko hari icyizere cyo kwamamara, kuko imaze kugera mu bitekerezo bya benshi.

    Mpano Yeah, uvuga afite inzozi zihanitse, wifuza ko ubutumwa bwe bwagera ku bantu bose bafite impano ariko badafite aho bazikomereza. Ati: 'Nta musore utagira inzozi, gusa ntizisohozwa na buri wese. Njye ndabizi ko bizakunda, kubera ko impano n'icyizere bifite imbaraga.' Uyu musore arasaba abantu bose, by'umwihariko abakunda umuziki nyarwanda, gukomeza gushyigikira abahanzi bato badafite aho bashingira, kuko nabo bafite inkuru nziza zavamo indirimbo nziza.

    Amwe mu mafoto agize indirimbo ye

    Source : https://kasukumedia.com/mpano-yeah-indirimbo-ye-bizakunda-aherutse-gushyiranze-hanze-ikomeje-kuvugisha-benshi/

  • Gisagara: Abangavu 145 batewe inda – #rwanda #RwOT

    Ibi birashingirwa ku mibare iheruka yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 guhera muri Nyakanga 2024, kugeza muri Gicurasi 2025, hagaragaye abangavu batwaye inda imburagihe 145, mu gihe hari n'abahungu barenga 185 bajyanywe Iwawa kugororwa kubera imyitwarire mibi irimo no kunywa ibiyobyabwenge.

    Mu guhangana n'iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Urubyiro mu Karere cyizwi nka Yego Centre, Habineza Jean Paul, yavuze ko hashyizweho guhunda yo gufasha urubyiruko rw'abanyeshuri mu biruhuko binyuze mu bukangurambaga hirya no hino basabwa kwirinda ibishuko bibashobora mu bikorwa bibi nk'ibiyobyabwenge no guterwa inda imburagihe.

    Ati ''Ibi bikorwa biba bigamije kubibutsa indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda bakwiriye kugenderaho, ariko kandi tubibutsa no kwirinda ingeso mbi zose, ubunebwe ahubwo bakiga uko bagera ku iterambere.''

    Habineza yavuze ko imibare y'abajya Iwawa n'abakobwa batwara inda ibahangayikishije nk'akarere, ari na yo mpamvu batekereza ibikorwa byigisha urubyiruko kuko bazi ko hari n'ababyeyi bataganiriza abana ariko bakaba bifuza ko bakwita ku burere bwabo.

    Nsanzumuhire Olivier, umwe mu rubyiruko, yabwiye IGIHE ko kwitwara neza abibonamo inyungu nk'urubyiruko kuko bimurindira ejo hazaza.

    Ati ''Kwirinda kwishora mu biyobyabwenge nko kunywa itabi, inzoga cyangwa se ubusambanyi ni ingenzi, kuko byabangamira ubwonko, igihe dusubiye kwiga ntidushobore amasomo. Ibi byose rero, bishoboka igihe twagiye mu kigare cy'ababikoresha na bo bakabikwanduza; ariko ubimye umwanya ukigira mu mikino, ntaho baguturuka.''

    Musoni Evariste ukiri urubyiruko washinze Irerero ry'Umupira w'Amaguru mu bana b'i Mamba no mu bindi bice bihegereye yabwiye IGIHE ko imikino ifasha urubyiruko guteza imbere impano no kwirinda ibirangaza.

    Ati ''Twatangiye guhuriza hamwe abana bo mu mirenge ya Mamba, Musha na Gikonko bakigishwa gukina bazamura impano zabo baba abahungu n'abakobwa. Tubikora kugira ngo bibarinde ubuzererezi, inda zitifuzwa n'ibiyobyabwenge mu biruhuko, banunguka ubumenyi.''

    Musoni yongyeho ko hari n'abo byafashije gusubira mu ishuri kuko abitabira izi nyigisho bagomba kuba biga bityo buri mwana agaharanira kutarivamo.

    Gahunda zitandukanye zishyirirwaho urubyiruko mu biruhuko i Gisagara, zirimo imikino n'imyidagaduro, inyigisho ku buzima bw'imyororokere, umuco ndetse n'ibindi.

    Hari abemeza ko urubyiruko rwitabira imikino birurinda kugwa mu bishuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abangavu-145-batewe-inda

  • Gatsibo: Umusore w'imyaka 26 yimanitse mu mugozi, hakekwa gufuhira umukobwa bakundanaga – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, uyu musore yabanaga n'ababyeyi be mu Mudugudu w'Icyerekezo mu Kagari ka Butiruka mu Murenge wa Remera.

    Amakuru ava mu baturage bo muri uyu Murenge, avuga ko bikekwa ko uyu musore nyuma yo kwambura umukobwa bakundanaga telefone ye akayimarana igihe, ashobora kuba yarabonye ibimenyetso ko afite abandi yihebeye, kwihangana bikamunanira akiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Urujeni Consolee, yabwiye IGIHE ko uyu musore w'imyaka 26 yimanitse mu mugozi.

    Yagize ati 'Ababyeyi batubwiye ko mu gitondo bari bari kumwe n'uyu musore ari muzima, nyuma baza kubwirwa ko yiyahuye kuko yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko hari umukobwa w'inshuti ye bakundanaga wabaga mu Karere ka Kayonza, aheruka kumusura amwaka telefone arayizana, umukobwa akajya amusaba kuyimusubiza umuhungu akamubwira ko azaza kuyifata iwabo hari abantu benshi.''

    Gitifu yakomeje avuga ko uwo mukobwa yaje guhamagara Umukuru w'Umudugudu w'aho umusore atuye amusaba ko yamufasha kwaka uwo musore telefone ye, uwo muyobozi ngo yaje kureba uwo musore arabimubwira undi amubwira ko azayimuha. Yakomeje avuga ko nk'uko yari yarabibwiye umukobwa ko aziyahura ari nako byagenze.

    Uyu muyobozi yavuze ko batamenye niba aricyo cyateye uwo musore kwiyahura ngo kuko uretse kuba yari yarabiciye mu marenga aganira n'umukobwa, nta wundi muntu yari yarabibwiye.

    Ati 'Ashobora kuba yarazanye iyo telefone y'umukobwa wenda akaba yayibonyemo amafoto ari kumwe n'abandi bantu, ashobora kuba na none hari ibyo yijeje umukobwa wenda na none umukobwa akaba yamuvumbuye ntabwo twabimenya gusa yimanitse mu mugozi.''

    Ubwo inzego z'umutekano zageraga iwabo w'uyu musore, ababyeyi be bavuze ko ntawe bashinja kubicira umwana, basaba inzego z'umutekano kubemerera bagategura uburyo bamushyingura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umusore-w-imyaka-26-yimanitse-mu-mugozi-hakekwa-gufuhira-umukobwa

  • U Rwanda rwohereje muri Gaza izindi toni zirenga 40 z'imfashanyo – #rwanda #RwOT

    Yasobanuye ko iyi nkunga yashyikirijwe umuryango Jordanie Hashemite Charity Organization w'ubwami bwa Jordanie kugira ngo ugeze izi mfashanyo muri Gaza.

    Mu Ukwakira 2023 ni bwo u Rwanda rwohereje muri Gaza toni 16 z'imfashanyo ya mbere, rubinyujije muri uyu muryango wo muri Jordanie. Mu Ugushyingo 2024, rwoherejeyo izindi toni 19 z'imfashanyo.

    Muri Gicurasi 2025, na bwo u Rwanda rwoherejeyo izindi toni 20 z'imfashanyo, rusobanura ko rubikora mu rwego rwo gushyigikira gahunda mpuzamahanga y'ubutabazi.

    Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, ingabo za Israel zigaba muri Gaza ibitero bikomeye bigamije gusenya umutwe witwaje intwaro wa Hamas ugenzura iyi ntara no kubohora Abisirayeli wagize imbohe.

    Ibi bitero bigabwa mu kwihorera, kuko mu Ukwakira 2023 Hamas na yo yagabye igitero gikomeye mu majyepfo ya Israel, yica abagera ku 1200, ishimuta abarenga 250.

    Mu cyumweru gishize, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko abagera kuri miliyoni 1,9 bangana na 90% by'abatuye muri Gaza, bavanwe mu byabo n'ibi bitero.

    Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza yatangaje ko kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023 kugeza ku ya 2 Nyakanga 2025, Abanya-Palestine 57.012 biciwe muri ibi bitero, abandi 134.592 barakomereka.

    Toni zirenga 40 z’imfashanyo ni zo u Rwanda rwohereje muri Gaza

    Indege ya RwandAir yagejeje iyi mfashanyo ku kibuga cy’indege cya Amman


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwohereje-muri-gaza-izindi-toni-zirenga-40-z-imfashanyo

  • Forever TVET Institute yatashye ibikorwaremezo by'imirasire y'izuba bya miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni imirasire y'izuba 72 izatanga umuriro wa kilowatt 220. Byitezwe ko uzanafasha mu gucanira ingo 100 zituriye iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Akamatamu, mu Mudugudu wa Murehe.

    Buri rugo rushobora kwakira amashanyarazi angana na kilowatt ebyiri ku munsi. Ni umushinga watwaye ibihumbi 70$ (arenga miliyoni 100,7 Frw).

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Gen B Cesar , yashimye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, agaragaza ko utagarukira gusa ku gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire, ahubwo ari n'urubuga rwo kwigisha imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro bizafasha urubyiruko rw'u Rwanda kwihugura no kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Uyu mushinga ni urugero rufatika rw'uko dushobora guhuza iterambere n'uburezi, tukarushaho gutegura abakozi bafite ubumenyi bujyanye n'igihe. Ndabizeza ko Leta izakomeza gushyigikira imishinga nk'iyi izana ibisubizo birambye mu nzego zinyuranye.'

    Umuyobozi wa Forever TVET, Izabayo Narcisse, yavuze ko ari igikorwa kizafasha iki kigo kuzamura ireme ry'uburezi binyuze mu ikoranabuhanga bityo abanyeshuri bakagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang, yashimye ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga avuga ko ari igikorwa cy'indashyikirwa gihuza uburezi, iterambere rirambye ndetse n'ubufatanye mpuzamahanga.

    Ati 'Iyi mirasire y'izuba, si ibikorwaremezo bisanzwe, ni ikimenyetso cy'uko imyigishirize y'amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ishobora guhuzwa n'iterambere rirambye.'

    Ishuri rya Forever TVET ryashinzwe mu 2018, ritanga ubumenyi mu bijyanye n'imyuga itandukanye irimo gutwara imodoka zikora imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga, ubumenyi ku ikoranabuhanga rya mudasobwa, kubaka imihanda ndetse no gupima ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang, yashimye ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w’ikoreshwa ry’imirasire y’izuba avuga ko ari igikorwa cy'indashyikirwa mu guteza imbere uburezi

    Mu byo Forever TVET yigisha kandi harimo no gutwara imodoka zitunganya imihanda hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Gutaha ibikorwaremezo by’imirasire y’izuba byubatswe muri ForeveR TVET byitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye

    Ibikorwaremezo bitunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bizafasha Forever TVET Institute kongera umuriro ndeste inacanire abaturage bayegereye

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Gen B Cesar yashimye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga wo kubaka ibikorwaremezo bifasha gutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Abayobozi batandukanye batemberejwe ahari ibikorwa byo kwigiraho muri Forever Institute

    Abasuye Forever TVET Institute basobanuriwe imikoreshereze y’ibi bikorwa by’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/forever-tvet-institute-yatashye-igikorwaremezo-by-imirasire-y-izuba-byatwaye