Blog

  • Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y'ihangu #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 11 Nyakanga 2025, mu gace ka Golosiivsky gaherereye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, humvikanye urusaku rw'amasasu menshi nyuma y'uko umwe mu bagize urwego rw'ubutasi bwa Ukraine (SBU) yicwa arashwe n'abantu bataramenyekana.

    Uyu mugabo utatangajwe amazina ku mpamvu z'umutekano, yari ageze muri parikingi y'imodoka ubwo yagab wagaho igitero cy'amasasu menshi byemezwa n'amashusho yafashwe n'icyuma gifata amashusho (camera de surveillance).

    Amashusho yerekanaga uwarashe yegera uwo mugabo akamwinjirira atamuhaye umwanya n'umwe wo kugerageza kwirwanaho, nyuma agahita yirukankana na moto yari itegereje aho hafi.

    Ibiro bya Perezida wa Ukraine byamaganye aya mahano, bivuga ko ari igikorwa kigayitse cy'ubugizi bwa nabi cyibasira umutekano w'igihugu hagati y'intambara Ukraine ikomeje guhangana na Russia. Umuvugizi w'inzego z'umutekano yavuze ko hakomeje iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane ababiri inyuma y'iki gikorwa, uko cyateguwe n'impamvu yacyo.

    Hari amakuru avuga ko uyu wari umukozi wa SBU yari asanzwe ashinzwe imirimo y'iperereza ryihariye ku banyamahanga n'ubutasi mpuzamahanga. Ni igikorwa cyateje ubwoba n'impungenge mu baturage b'i Kyiv, bamwe batangira kwibaza niba umutekano wabo urinzwe uko bikwiye.

    Gusa inzego zishinzwe umutekano zijeje abaturage ko ziri gukora ibishoboka byose ngo batabwe muri yombi abakoze ibi, kandi ko ibikorwa nk'ibi bitazakoma mu nkokora umurego igihugu gifite mu guharanira ubwigenge no guhashya abashaka kuwuhungabanya.

    Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y'ihangu

    Source : https://kasukumedia.com/umwe-mubatasi-ba-ukraine-yishwe-ku-manywa-yihangu/

  • Ingendo zo mu kirere n'ubucuruzi bwa miliyoni 200$: Ishusho y'umubano w'u Rwanda na Sudani – #rwanda #RwOT

    Icyizere cyo kurangiza iyi ntambara vuba gishingira ku mbaraga Ingabo za Leta ziri kugaragaza ku rugamba, aho magingo aya zigenzura hejuru ya 75% by'ubutaka bwose bw'icyo gihugu, by'umwihariko zikagenzura Umurwa Mukuru wacyo, Khartoum, wari umaze igihe mu maboko y'umutwe wa Rapid Support Forces, RSF.

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yavuze ko ashimira uburyo u Rwanda rwakiriye Abanya-Sudani, by'umwihariko abanyeshuri baje kuhakomereza amasomo yabo.

    Magingo aya, hejuru ya 20% by'abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri kaminuza zo mu Rwanda bakomoka muri Sudani, ibi bikajyana n'ishoramari ry'abaturage b'icyo gihugu rimaze kwiyongera mu Rwanda, aho ryarenze miliyoni 10$.

    Ibi byose byatumye ikigo cyigenga gitanga serivisi zo gutwara abantu mu kirere cyo muri Sudani, Bard Airlines, kibenguka isoko ry'u Rwanda ndetse ubu cyamaze gutangiza ingendo zihuza ibihugu byombi, zizatangira zikorwa rimwe mu cyumweru.

    Urugendo rwa mbere rw'iki kigo rwakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 9 Nyakanga, 2025, ubwo indege yayo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, kiri i Kanombe.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Dafalla Musa, agaruka ku ishusho y'umubano w'ibihugu byombi n'uburyo uzarushaho gutera imbere mu minsi iri imbere.

    IGIHE: Wasobanura ute ishusho y'umubano w'u Rwanda na Sudani mu myaka itanu ishize?

    Ambasaderi Dafalla Musa: Ntewe ishema n'uko umubano wacu umaze kuba mwiza. Kuva nagera hano, nashimishijwe n'intambwe yatewe mu mubano wacu kandi biterwa n'ubushake bw'abayobozi b'ibihugu byacu.

    Twatangije ingendo zidahagaze hagati ya Sudani n'u Rwanda, zizajya zikorwa n'Ikigo cyigenga gikora ubwikorezi bwo mu Kirere muri Sudani, Bard Airlines. Ni kimwe mu bigo byigenga biteye imbere muri Sudani. Kirashaka kwagura ibikorwa byacyo muri Afurika aho cyahisemo u Rwanda kugira ngo rube nk'umuhuza w'ibikorwa byacyo muri Afurika.

    Hazajya hakorwa urugendo rumwe mu cyumweru, aho ruzajya runyura i Juba (muri Sudani y'Epfo).

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yavuze ko yishimira uburyo umubano w’ibihugu byombi wateye imbere

    Gahunda yari ukugira ngo izi ngendo zijye zihuza imirwa mikuru y'ibihugu byombi, Khartoum na Kigali, ariko intambara ikomeje kubera muri Sudani yangije Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kartoum, ku buryo ubu kitari cyatangira gukoreshwa. Mu gihe gisanwa, hazajya hakoreshwa Umujyi wa Port Sudan.

    Hari abantu benshi bakenera izo serivisi kuko hari Abanya-Sudani benshi bifuza kuza mu Rwanda kandi hari n'Abanya-Sudani benshi mu Rwanda, benda kugera kuri 5000 kandi bazaba barenze uwo mubare mu minsi iri imbere.

    Turizera ko izi ngendo hagati ya Sudani n'u Rwanda zizarushaho guteza imbere imibanire myiza hagati y'ibihugu byombi. Ibi bizatuma Abanyarwanda basura Sudani ku bwinshi mu rwego rwo gushaka amahirwe y'ubucuruzi.

    Abanya-Sudani benshi bari kwiga mu Rwanda…

    Nakubwira ko 20% by'abanyeshuri b'abanyamahanga biga mu Rwanda ari abakomoka muri Sudani. Impamvu ni uko bumva bari mu rugo, ireme ry'uburezi rikaba riri kwiyongera. Ikindi ni uko kubona ibyangombwa byoroshye kandi bakaba babayeho neza, bakiga ndetse bakaba bari kumwe. Ibyo bituma bahamagara bagenzi babo bifuza kwiga mu Rwanda.

    Buri munsi twakira amabaruwa y'Abanya-Sudani bifuza kwiga mu Rwanda. Mbere y'intambara, Sudani yari ifite kaminuza zirenga 60, yari yihagije. Muri icyo gihe Abanya-Sudani benshi bajyaga kwiga mu Burasirazuba bw'u Burayi, muri Aziya n'ahandi.

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yavuze ko abanyeshuri bo muri Sudani bifuza kwiga mu Rwanda

    Mubona ari iki gituma abanyeshuri bo muri Sudani bakunda u Rwanda?

    Biterwa n'impamvu zitandukanye zirimo n'uko tubibashishikariza. Ikindi ni uko ibintu byoroshye hano, kubona ibyangombwa, visa uyibona ugeze mu Rwanda. Ikindi ni uburyo imico yacu ifitanye isano.

    Gahunda yo guha ikaze Abanyafurika, nacyo ni ikintu cyafunguye amarembo ku Banya-Sudani kugira ngo baze mu Rwanda.

    Abanyeshuri mu Rwanda baba bafite umutekano. 50% by'abanyeshuri b'Abanya-Sudani biga mu Rwanda ni abakobwa bari mu Rwanda bonyine. Nta muryango w'Umunya-Sudani wakwemerera kohereza umwana w'umukobwa ahantu atizeye ko azagira umutekano.

    Ni iyihe shusho y'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi?

    Ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Sudani bumaze kugera ku gaciro karenga miliyoni 200$ ku mwaka. Ni ubucuruzi bushingiye ahanini ku birimo ikawa n'icyayi Sudani itumiza mu Rwanda. Nko mu gihe kitarenze amezi abiri ashize, agaciro k'icyayi Sudani yatumije mu Rwanda karenga miliyoni 2$.

    Byatewe n'uko Sudani imaze guhagarika icyemezo cyo guhagarika icyayi n'ikawa bitumizwa muri Kenya, nka Ambasade ya Sudani mu Rwanda rwatangiye gukorana n'inzego zitandukanye kugira ngo zihe ibigo byacu by'ubucuruzi uburyo bwo kugera ku isoko ry'u Rwanda mu buryo butaziguye.

    Mbere ibyo bigo byaguraga icyayi cy'u Rwanda binyuze ku isoko rya Mombasa, ariko ubu ibigo by'ubucuruzi byo muri Sudani biri kugura icyayi kivuye mu Rwanda mu buryo bw'ako kanya.

    Izi ngendo [z'indege] zizagira uruhare mu guteza imbere imikoranire, twizeye ko mu gihe kiri imbere na RwandAir izatangira gukorera ingendo i Khartoum kugira ngo umubano urusheho kwaguka.

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yahishuye impamvu umubano w’u Rwanda na Sudani ukomeje kwaguka

    Twumvise ko muri gushaka uko mukorana n'u Rwanda mu kubaka igihugu cyanyu nyuma y'intambara…

    Twatangiye gushaka uko dukorana. Duherutse kwakira Minisitiri w'Ubutabera wa Sudani wari mu Rwanda nko mu mezi atanu ashize. Hari amasezerano tuzasinyana mu minsi iri imbere. Ku bijyanye n'uburezi, ba minisitiri b'uburezi b'ibihugu byombi bari gusuzuma inyandiko z'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ubu twagiranye amasezerano na Rwanda Cooperation Initiative. Tuzasinyana amasezerano y'imikoranire mu bihe bya vuba kugira ngo dushyireho inzego z'imikoranire. Twamaze kwemeranya ku nzego zirindwi tuzakoranamo. Mu minsi mike iri imbere tuzakira itsinda riturutse muri Sudani kugira ngo rirusheho kureba uko twarushaho kubyaza umusaruro ubu bufatanye.

    Ishoramari ry'Abanya-Sudani batuye mu Rwanda ringana iki?

    Ubu dufite Abanya-Sudani benshi bari kwinjira mu bucuruzi mu Rwanda, biyongera ku banyeshuri na bo bari kwiyongera. Ishoramari ry'Abanya-Sudani mu Rwanda rimaze kurenga miliyoni 10$.

    Hari inganda nyinshi ziri kubakwa n'Abanya-Sudani hano ndetse n'ibigo by'Abanya-Sudani biri gushaka amahirwe mu nzego nk'ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubworozi kuko dufite ibigo bitanu bikora muri uru rwego kandi bifite uburambe muri Sudani.

    Hari ibindi bigo biri gukora mu bijyanye no kohereza ibicuruzwa by'u Rwanda mu mahanga, cyane muri Sudani. Nk'uko mubizi, imboga n'imbuto byo mu Rwanda birakenewe ku isoko mpuzamahanga, cyane mu gace Sudani iherereyemo.

    Navuga ko Abanya-Sudani bari kugira uruhare mu bukungu bw'u Rwanda. Nk'ubu hari inganda ebyiri cyangwa eshatu z'Abanya-Sudani zigiye gufungura mu Rwanda mbere y'uko uyu mwaka urangira.

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yasobanuye impamvu ko hari abimenyereza umwuga mu buvuzi bifuza kuza kwemenyerereza mu Rwanda

    Imikoranire y'u Rwanda na Sudani ihagaze ite mu rwego rw'ubuzima?

    Mu rwego rw'ubuzima, hari ubufatanye bukomeje gutera imbere. Mu Rwanda tuhafite abaganga 50 bari ku rwego rwo hejuru, bigisha muri kaminuza cyangwa bakora mu bitaro bitandukanye, kandi bafite ubumenyi mu nzego zitandukanye.

    Bamwe bari gukora mu bitaro bya Kanombe, abandi bakora mu Bitaro by'Umwami Faisal, Ibitaro by'i Ndera n'ahandi. Ikindi ni uko dufite abanyeshuri barenga 100 bari gukora imenyerezamwuga mu Rwanda.

    Barangije kwiga ubuvuzi muri Sudani ariko baza gukorera imenyereza hano, kandi ni abakorerabushake bajya gukorera mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

    Mu bizamini biherutse ku biga ubuvuzi, abanyeshuri biga iby'ubuvuzi bakomoka muri Sudani batsinze ku kigero cya 100%. Buri munyeshuri wiga ubuvuzi yaratsinze. Turashimira inzego dukomeje gukorana.

    Hari abanyeshuri benshi biga ubuvuzi muri Sudani bifuza kuza kwimenyereza umwuga mu Rwanda. Muri Sudani, abanyeshuri barenga 3000 barangiza kwiga ibijyanye n'ubuvuzi buri mwaka, kandi benshi bifuza kuza mu Rwanda.

    Mu rwego rw'umutekano, murateganya gukorana n'u Rwanda gute?

    Turifuza gukorana n'u Rwanda mu bijyanye n'umutekano, cyane cyane mu bijyanye no gutoza abasirikare bacu bashobora kugira uruhare mu bijyanye no kugarura amahoro hirya no hino ku Isi. U Rwanda rwubatse izina rikomeye mu bijyanye no kubungabunga amahoro.

    Nyuma y'uko intambara irangiye muri Sudani, kimwe mu byo tuzibandaho mu bufatanye bwacu ni ugutoza ibyiciro bimwe na bimwe mu gisirikare cyacu ku bijyanye no kugarura amahoro.

    U Rwanda ruzwi neza mu gukora ako kazi, rufite uburambe muri icyo cyiciro, niyo mpamvu rushobora kudufasha.

    Ni gute ubona umubano w'ibihugu byombi mu myaka itanu iri imbere?

    U Rwanda rufite amahirwe menshi, hari ibigo byo muri Sudani biri kuza kwiga amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda nko mu rwego rwa za banki, urwego rw'imari, urwego rwa serivisi, urwego rw'ikoranabuhanga n'ibindi. U Rwanda rurifuza kuzaba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035, Abanya-Sudani bakomeje kurushaho kureba uruhare bagira muri uru rugendo.

    Igihe nazaga mu Rwanda. Abanyarwanda benshi bitiranyaga Sudani na Sudani y'Epfo, ariko ubu benshi bazi itandukaniro. Uko turushaho kumenyana ni ko tuzarushaho no gukorana neza.

    U Rwanda ni igihugu cyoroshya gutangira ubucuruzi kandi cyakira abanyamahanga neza, hano hari inzego nyinshi zishobora gukurura ishoramari ry'u Rwanda mu gihe na Sudani ishobora gukora nk'ikiraro gihuza u Rwanda n'ibihugu by'Abarabu.

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yavuze ko ibihugu byombi bizarushaho gukorana mu bijyanye n’ubucuruzi, umutekano n’izindi nzego

    Amafoto agaragaza ubwo indege ya Bard Airlines yageraga mu Rwanda

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yakira indege ya mbere ya Bard Airlines yakoreye urugendo mu Rwanda

    Byari ibyishimo kuri Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa kuko Abanyarwanda bazajya bashobora kujya muri Sudani mu buryo bworoshye

    Bard Airlines ni kimwe mu bigo bikomeye muri Sudani

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingendo-zo-mu-kirere-n-ubucuruzi-bwa-miliyoni-200-ishusho-y-umubano-w-u-rwanda

  • Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy'Isi cy'amakipe. #rwanda #RwOT

    Arsene Wenger

    Umutoza w'ibihe byose w'Umufaransa, Arsène Wenger, yahagurukiye kunengera no gusubiza Jurgen Klopp, wahoze atoza Liverpool, nyuma y'uko uyu w'Umunyabudage yihanangirije ishyirwaho ry'igikombe cy'Isi cy'amakipe (Club World Cup) avuga ko ari cyo gitekerezo kibi cyigeze kubaho mu mupira w'amaguru.

    Klopp, ubu usigaye ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'umupira w'amaguru mu makipe ya Red Bull, aherutse gutangaza ko Club World Cup nta shingiro ifite, ndetse ko ari igitekerezo gihabanye n'intego nyazo z'umupira w'amaguru. Gusa, Wenger yanyomoje ibyo, avuga ko iryo rushanwa rifite akamaro kanini, cyane cyane ku makipe yo mu bihugu bitari bisanzwe bigaragara ku rwego mpuzamahanga.

    Jurgen Klopp: 'Club World Cup ni igitekerezo kibi kurusha ibindi byose byigeze kuba mu mupira'

    Jurgen Klopp

    Mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru Welt am Sonntag cyo mu Budage, Jurgen Klopp yagaragaje ko adashyigikiye na gato Club World Cup nk'uko imeze ubu. Yagize ati:

    'Iri rushanwa rishingiye gusa ku mukino, si ku gitekerezo cyagutse cy'umupira. Niyo mpamvu Club World Cup ari cyo gitekerezo kibi cyane cyigeze gishyirwa mu mupira w'amaguru.'

    Klopp yashinje iri rushanwa guterwa imbere n'inyungu z'ubucuruzi aho kureba ku buzima bw'abakinnyi no ku bufatanye bw'ishyirahamwe mpuzamahanga rya ruhago (FIFA) n'andi makipe atandukanye ku isi. Yavuze ko guhatira amakipe akomeye kujya guhatana mu marushanwa menshi bituma abakinnyi barushaho guhatirwa gukora cyane, bigatuma umubiri wabo unanirwa.

    Uyu mugabo kandi yagarutse ku ngaruka zo kugira amarushanwa menshi: kuvunika kw'abakinnyi, umunaniro, no gucika intege mu mikino y'imbere mu gihugu. Mu magambo ye, yashimangiye ko Club World Cup isa nk'iterabwoba ku mupira w'amaguru usanzwe wubakiye ku mateka, imico n'iterambere ry'abato.

    Wenger: 'Iri rushanwa ni ingenzi cyane, cyane cyane ku makipe yo hanze y'u Burayi'

    Mu gusubiza ibyo Jurgen Klopp yavuze, Arsène Wenger — ubu ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru ku isi muri FIFA — yavuze ko irushanwa rya Club World Cup rifite akamaro gakomeye ku gukura kw'umupira ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati:

    'Turifuza ko umupira w'amaguru ugera hose, si mu Burayi gusa. Niyo mpamvu Club World Cup itanga amahirwe ku makipe yo ku migabane nka Afurika, Aziya na Amerika y'Epfo, kugira ngo ahatanire ku rwego rumwe n'amakipe yo mu Burayi.'

    Wenger yagaragaje ko abatoza nka Klopp bashobora kuba babona iri rushanwa mu ndorerwamo y'inyungu zabo gusa, batitaye ku ruregero rwagutse umupira w'amaguru uriho wubakirwa. Yagize ati:

    'Ni byiza ko dushishikazwa n'imibereho y'abakinnyi, ariko ntitwibagirwe ko hari miliyoni z'abakunzi b'umupira ku isi hose bifuza kubona amakipe yabo akina ku rwego mpuzamahanga.'

    Wenger yavuze ko Club World Cup itagamije gusa ubucuruzi, nk'uko Klopp abyemeza, ahubwo ko ari gahunda yatekerejweho neza mu rwego rwo kuzamura urwego rw'umupira ku isi. Ashimangira ko ibi ari uburyo bwo kwigisha, gusangira ubunararibonye no guteza imbere impano z'abakinnyi mu bihugu bitari bisanzwe bigira ijambo ku rwego mpuzamahanga.

    Yongeyeho ati:

    'Nk'uko tugira igikombe cy'Isi cy'amakipe y'ibihugu, ntacyo bitwaye kuba twagira n'icy'amakipe asanzwe. Bitanga isura nshya ku mupira w'amaguru, bikongera isoko ryawo, kandi binatanga amahirwe ku bantu benshi.'

    Ese koko Club World Cup irakenewe?

    Impaka hagati ya Wenger na Klopp zatumye benshi bibaza niba koko Club World Cup ari irushanwa rifite akamaro, cyangwa niba koko rishingiye ku nyungu z'abashoramari n'ubuyobozi bwa FIFA.

    Abashyigikiye iri rushanwa bavuga ko:

    • Ritanga amahirwe ku makipe yo ku migabane atari asanzwe agaragara ku rwego mpuzamahanga.
    • Rifasha mu kuzamura urwego rw'abakinnyi n'abatoza b'amakipe yo muri Afurika, Aziya n'Amerika y'Epfo.
    • Rihesha amahirwe abafana kubona amakipe yabo akina n'ibihangange byo mu Burayi.

    Abaritavuga neza barimo na Klopp bavuga ko:

    • Ryongeza imvune n'umunaniro ku bakinnyi.
    • Rishobora kudindiza imikino y'imbere mu bihugu.
    • Rishingiye ku nyungu z'amafaranga aho guteza imbere umupira.

    Iby'ingenzi byitezwe kuri Club World Cup nshya

    FIFA iteganya ko kuva mu mwaka wa 2025, Club World Cup izakinwa buri myaka ine, igahuza amakipe 32 aturutse ku migabane yose. Iri rushanwa rizajya rihuza amakipe yitwaye neza mu marushanwa y'uturere nk'UEFA Champions League, CAF Champions League, Copa Libertadores n'andi.

    Arsène Wenger yatangaje ko iyi gahunda izatangira ku mugaragaro mu mwaka wa 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikazaba ari ihuriro ry'amateka n'iterambere ry'umupira w'amaguru ku isi.

    Impaka hagati ya Arsène Wenger na Jurgen Klopp zerekana uko umupira w'amaguru uri mu mpinduka zitandukanye. Abatoza n'abayobozi bafite amaso areba kure nk'aya Wenger bifuza gukura umupira mu Burayi no kuwugeza ku isi yose, mu gihe abandi nka Klopp bagaruka ku mutekano n'imibereho myiza y'abakinnyi.

    Nubwo ibitekerezo bitandukanye, impaka nk'izi zubaka umupira w'amaguru, zikanatuma abafata ibyemezo bashyira mu gaciro. Uko byagenda kose, Club World Cup igiye kuba urubuga rwo gusuzuma niba koko irushanwa ry'Isi ry'amakipe rifite aho rihuriye n'iterambere ry'umupira mu buryo burambye.

     

    Source : https://kasukumedia.com/arsene-wenger-yahaye-igisubizo-gikomeye-jurgen-klopp-wanenze-igikombe-cyisi-cyamakipe/

  • Hagaragaye urubuga rushya rugiye guhangana na WhatsApp #rwanda #RwOT

    Jack Dorsey, umwe mu bantu b'ibikomerezwa mu ikoranabuhanga ndetse akaba ari no mu bashinze urubuga rwa Twitter (rwaje kwitwa X), yongeye gutungurana ashinga urundi rubuga rushya rwitwa BitChat. Uru rubuga rugamije gufasha abantu koherezanya ubutumwa mu buryo budasanzwe kuko rutagombera internet.

    Ahubwo, rukoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Bluetooth, ibintu bitari bimenyerewe mu zindi mbuga z'ubutumwa nka WhatsApp, Messenger, cyangwa Telegram.

    BitChat yo izanye ibisubizo byihariye ku bantu batuye mu bice bigoye kugerwamo na murandasi, cyangwa mu gihe habaye ikibazo cy'itumanaho, nk'igihe cy'ibiza cyangwa intambara. Aha niho hagaragaza umwihariko w'iki gitekerezo cya Dorsey, gishobora guhindura isura y'itumanaho mu Isi.

    Nk'uko byatangajwe n'abari inyuma y'iri koranabuhanga, BitChat izaba inizewe cyane mu bijyanye no kubika ibanga, kuko ubutumwa buzatambuka binyuze gusa mu nzira ya Bluetooth, bityo bikagabanya ibyago byo kwinjirirwa n'abahohotera amakuru.

    Nubwo nta tariki nyir'izina iratangazwa y'igihe izatangirira gukoreshwa ku mugaragaro, hari icyizere ko mu mezi ari imbere izaba igeze ku masoko atandukanye, harimo n'aya Afurika.

    Uyu mushinga mushya ugaragaza ko Jack Dorsey adateze guhagarika guhanga udushya, ndetse no mu gihe abandi bagihangayikishijwe n'uburyo bwo gutuma internet igera hose, we atekereza uburyo ubutumwa bwatambuka no mu gihe nta murongo uhari.

    Ibi bishobora no kugabanya cyane ikiguzi cy'itumanaho, binarushaho korohereza abatuye ibice by'icyaro n'utundi turere tudafite internet ihamye.

    Uru rubuga rushobora no kuzagira uruhare mu buzima bwa politiki, ubutabera, n'umutekano, cyane cyane mu bihugu aho internet ishobora guhagarikwa n'inzego za leta. BitChat uru rubuga ruri mu nzira yo kuba igikoresho gikomeye cy'ubwisanzure mu itumanaho.

    Bitchat urubuga rushya rugiye guhangana na WhatsApp
    Jack Dorsey, umwe mu bantu b'ibikomerezwa mu ikoranabuhanga ndetse akaba ari no mu bashinze urubuga rwa Twitter (rwaje kwitwa X), yongeye gutungurana benshi

    Source : https://kasukumedia.com/hagaragaye-urubuga-rushya-rugiye-guhangana-na-whatsapp/

  • Noni Madueke agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ku kayabo kangana n'amafaranga £50M #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal ikomeje kwiyubaka mbere y'uko isubira mu rugamba rwo guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w'imikino, aho yemeye kwishyura Chelsea amafaranga arenga miliyoni £50 kugira ngo yegukane umukinnyi ukomeye, Noni Madueke.

    Amakuru aturuka mu bayobozi ba shampiyona y'u Bwongereza yemeza ko aya mafaranga arimo inyongera zituruka ku musaruro azatanga muri Arsenal.

    Uyu musore ukomoka mu Bwongereza, ariko ufite inkomoko muri Nigeria, yageze muri Chelsea aturutse mu Buholandi mu ikipe ya PSV Eindhoven, aho yari amaze kugaragaza impano ikomeye yo gukina ku mpande z'ubusatirizi.

    Madueke amaze igihe ashyirwa mu majwi ko ari umwe mu bakinnyi Arteta ashaka cyane muri gahunda ye yo kuvugurura ubusatirizi bwa Arsenal. Ibi byemezwa n'uko uyu mukinnyi ukinira ku ruhande yataka yamaze kumvikana n'abayobozi ba Arsenal ku masezerano y'imyaka itanu, byongeye akaba atarigeze ahisha ko yifuza gukinira ikipe ikina ruhago iteye imbere nka Arsenal.

    Noni Madueke agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ku kayabo kangana n'amafaranga £50M

    Ku ruhande rwa Chelsea, bahisemo kwemera kugurisha uyu mukinnyi nyuma yo gusuzuma ko ashobora kutabona umwanya uhagije muri gahunda ya Enzo Maresca, ndetse no kugira ngo babone amafaranga yo kugura abandi bakinnyi bashya..

    Uyu mugambi wose wateguwe mu ibanga rikomeye, ariko ubu warangiye, Madueke akaba agiye kwinjira mu rugo rushya aho yitezweho gukora ibikomeye ku ruhande rwa Arsenal.

    Bivugwa ko ibizamini by'ubuzima agomba kubikora mu minsi ya vuba, nyuma yaho akazahita atangazwa nk'umukinnyi mushya wa Arsenal ku mugaragaro.

    Bamwe mu basesenguzi ba ruhago bemeza ko Madueke ari umwe mu basore bafite ejo heza kandi ko ashobora gufasha cyane Arsenal by'umwihariko mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League).

    Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, yamugaragaje nk'umukinnyi afite mu mushinga we w'igihe kirekire, kandi ko amushimira ubuhanga afite mu kugaragaza impinduka mu mukino.

    Ubu rero, abakunzi ba Arsenal biteze kureba uburyo uyu musore muto ushoboye azaba igisubizo mu busatirizi, dore ko afite umuvuduko, gutsinda, gutanga imipira itanga ibitego ndetse n'ubushobozi bwo guhangana n'abakinnyi b'inkingi za mwamba.

    Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, yamugaragaje nk'umukinnyi afite mu mushinga we amaranye igihe kirekire
    Noni Madueke agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ku kayabo kangana n'amafaranga £50M

    Source : https://kasukumedia.com/noni-madueke-agiye-kwerekeza-mu-ikipe-ya-arsenal-ku-kayabo-kangana-namafaranga-50m/

  • Zulay Pogba yerekanye urukundo rudasanzwe afitiye umugabo we Paul Pogba, ahakana ibyo kumutererana. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibibazo bikomeye byugarije icyamamare mu mupira w'amaguru Paul Labile Pogba, umugore we w'uburanga Zulay Pogba (ubusanzwe witwa Maria Zulay Salaues), yongeye kugaragaza urukundo ruhamye afitiye umugabo we, ahakana ibihuha byavugaga ko yaba yamutereranye mu bihe bikomeye.

    Mu minsi yashize, ibinyamakuru bitandukanye n'imbuga nkoranyambaga byakwirakwijemo amakuru avuga ko Zulay yaba atakibana neza na Pogba, ndetse ko ashobora kuba yaritandukanije na we nyuma y'uko uyu mukinnyi ahagaritswe imyaka ine na FIFA kubera gukoresha ibinyuranyije n'amategeko byongera imbaraga (dopage). Ibyo byose byabaye umwiryane ukomeye mu buzima bwa Pogba, ariko umugore we yahisemo guceceka kugeza ubwo yerekanye urukundo n'inkunga bidashidikanywaho.

    Ifoto yuje amagambo menshi

    Mu cyumweru gishize, Zulay yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram ari kumwe n'umugabo we Paul Pogba, bombi basa n'abishimye. Iyo foto yari irimo amagambo macye ariko akomeye agaragaza urukundo: 'Inyuma y'umugabo ukomeye hari umugore umukunda by'ukuri.' Ibi byahise bifatwa nk'igisubizo gikomeye ku bavuga ko yamutereranye, ndetse bibutsa abantu ko urukundo nyarwo rutangwaho ibimenyetso mu bihe bikomeye, atari mu byiza gusa.

    Abafana ba Pogba barimo abaturuka mu Bufaransa, muri Amerika ndetse no muri Amerika y'Epfo aho Zulay akomoka, bose bashimiye icyo gikorwa cy'ineza, bamwe bavuga ko ari isomo ryiza ku bantu benshi bashobora kwitandukanya n'ababo mu bihe by'umwijima.

    Urukundo rwabo n'urugendo rutoroshye

    Paul Pogba na Maria Zulay Salaues batangaje urukundo rwabo mu ruhame bwa mbere mu 2017. Icyo gihe Pogba yakiniraga ikipe ya Manchester United mu Bwongereza. Nyuma baje kurushinga, bubaka umuryango wabo mu ibanga ryinshi, ndetse babyarana abana babiri.

    Zulay ni Umunya-Bolivia wigeze kuba umunyamideli, kandi akaba azwiho kwitwara neza mu ruhame, ariko akanarangwa n'icyizere no gushyigikira umugabo we igihe cyose. Hari n'abamwitiriye izina rya 'umutima wa Pogba', kubera uburyo amuba hafi mu bihe byiza n'ibibi.

    Ibyago byugarije Pogba n'inkunga y'umuryango

    Pogba yahuye n'ibibazo bikomeye mu myaka ishize birimo ibikomere byamuvuyeho igihe kinini adakina, amakimbirane mu muryango, ndetse n'ikibazo cy'iperereza ryagaragaje ko yakoresheje ibiyobyabwenge byo kongera imbaraga bitemewe n'amategeko, ahanwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

    Mu gihe benshi bari batangiye kumwibagirwa, umuryango we by'umwihariko Zulay, yamuhaye urukundo rudasanzwe. Hari n'amashusho yagiye ashyirwa ahabona bagaragara bari kumwe mu rugo, baganira, barimo gukina n'abana babo, cyangwa bari mu rugendo rwo gusura bene wabo.

    Abafana bavuze iki?

    Mu bitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashimye Zulay kubera uko yitwaye. Umufana umwe yanditse ati:

    'Zulay ni urugero rw'umugore w'intwari. Gukunda si amagambo, ni ibikorwa. Kuguma iruhande rw'umugabo wawe mu gihe isi yose yamwihenuyeho, ni ubutwari.'

    Undi yunzemo ati:

    'Hari benshi bahunga iyo ibintu bigoye, ariko we yahisemo kuguma. Ntabwo ari buri wese wakora ibyo yakoze.'

    Urukundo nyarwo rugaragarira mu bibazo

    Zulay na Pogba bashimangiye ko urukundo rwabo rudashingiye ku byubahiro, amafaranga cyangwa izina. Iyo foto n'ubutumwa bwari buyiherekeje byabaye igisubizo gikomeye ku bivugwa n'itangazamakuru, ndetse n'inkuru z'ibihuha zakwirakwijwe n'abantu bashakaga kwangiza isura yabo.

    Mu gihe Pogba akiri mu bihe bigoye, agomba kumara imyaka ine atitabira amarushanwa yemewe, gushyigikirwa n'umuryango ndetse n'umugore we ni kimwe mu bintu by'ingenzi bizamufasha kubaho no gutegura ejo hazaza.

    Hari abavuga ko ashobora kugaruka mu mupira nka myugariro cyangwa umutoza, abandi bakavuga ko azajya mu bindi bikorwa by'ubucuruzi cyangwa gufasha urubyiruko. Ariko icy'ingenzi ni uko afite umuryango umuri hafi, w'ubwumvikane n'urukundo.

    Zulay Pogba yerekanye ko ari umugore w'intwari, utajya ahungabanywa n'amagambo cyangwa ibibazo. Mu gihe benshi bamutekerezaga nk'uwamaze kugenda, yagaragaye nk'umurinzi w'urugo, umugore w'umunyamugisha, n'inshuti ya nyayo. Urukundo rwe kuri Paul Pogba ruteye ishema n'icyizere, kandi rutanze isomo rikomeye ku buryo urukundo rw'ukuri rukwiye gushingwa imizi mu bihe byiza no mu bibazo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/zulay-pogba-yerekanye-urukundo-rudasanzwe-afitiye-umugabo-we-paul-pogba-ahakana-ibyo-kumutererana/

  • Nicolas Jackson ashobora kuva muri Chelsea vuba aha #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko rutahizamu w'umunya-Nigeria, Noni Madueke, ashyize umukono ku masezerano yo kwerekeza muri Arsenal, ubu noneho undi mukinnyi wa Chelsea, Nicolas Jackson, na we ashobora gukurikira inzira yo kuva mu ikipe y'i Stamford Bridge muri iri gura n'igurisha ryo muri iyi mpeshyi.

    Jackson, umukinnyi w'imyaka 23 wavuye muri Villarreal mu mpeshyi ya 2023, yageze muri Chelsea yitezweho kuba umwe mu bazahesha ikipe intsinzi.

    Nubwo yagiye agaragaza ubuhanga n'ubushake bwo kwitanga, ntiyahiriwe n'umwaka we wa mbere mu Bwongereza kuko yagiye agira ibihe bibi, kutagira amahirwe imbere y'izamu, doreko n'ibikomere by'imvune byamudindije kugeza ubwo yaburaga amahirwe yo kuba umwe mu bakinnyi batsinda cyane.

    Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Butaliyani no mu Bwongereza avuga ko AC Milan yo mu Butaliyani yamaze kubaza Chelsea ibijyanye n'amaherezo y'uyu mukinnyi, ndetse ngo yanohereje intumwa i Londres ngo zigirane ibiganiro n'abayobozi ba Chelsea.

    Gusa igiciro Chelsea isaba kirenga miliyoni 40 z'amapawundi cyatumye iyi kipe yo mu Butaliyani isubira inyuma gato, kuko amafaranga ifite yo kugura abakinnyi atarenga ayo.

    Bivugwa ko n'andi makipe yo mu Bufaransa, Espagne na Saudi Arabia na yo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha Nicolas Jackson.

    Bityo rero, n'ubwo nta kintu kiratangazwa ku mugaragaro, amahirwe yo kubona Jackson akina muri shampiyona ya Premier League mu mwaka utaha arasa n'ari hasi, cyane cyane niba Chelsea ishaka kongera kwinjiza amafaranga no kongeramo amaraso mashya mu busatirizi bwayo.

    Ese Chelsea izamurekura? Ese Jackson azemera kwerekeza ahandi nyuma y'umwaka umwe gusa? Ibi ni ibibazo bizasubizwa mu minsi mike iri imbere.

    Nicolas Jackson ashobora kuva muri Chelsea vuba aha
    Bivugwa ko n'andi makipe yo mu Bufaransa, Espagne na Saudi Arabia na yo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha Nicolas Jackson

    Source : https://kasukumedia.com/nicolas-jackson-ashobora-kuva-muri-chelsea-vuba-aha/

  • Beyoncé yagarukanye udushya twihariye mu gitaramo cya 'Cowboy Carter' #rwanda #RwOT

    BEYONCÉ YONGEYE GUTUNGURANA MU GITARAMO YAKOZE CYO KWAMAMAZA ALBUM YE 'COWBOY CARTER'

    Mu gitaramo gishya cyo kwamamaza album ye nshya Cowboy Carter, umuhanzikazi w'icyamamare ku isi, Beyoncé Knowles-Carter, yongeye gutungura imbaga y'abafana be ubwo yageraga ku rubyiniro mu buryo budasanzwe kandi bwavugishije benshi.

    Ni nyuma y'aho mu cyumweru gishize, ubwo yakoreraga igitaramo mu mujyi wa Houston, muri leta ya Texas, Beyoncé yari yagerageje gutungurana yinjira ku rubyiniro yicaye mu modoka iri mu kirere ifashwe n'imigozi. Ariko icyo gihe amahirwe ntiyamusekeye kuko imodoka yahagaze mu kirere itagera aho yagombaga kumugeza, bituma abashinzwe umutekano bamumanura mu buryo busanzwe.

    Nyamara kuri iyi nshuro, ubwo yari mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Atlanta, muri leta ya Georgia, Beyoncé yongeye kwereka isi yose ko ari umwamikazi w'ibitaramo n'udushya. Yageze ku rubyiniro yicaye ku kimeze nk'ifarasi y'umurimbo nacyo cyari kiri mu kirere gifashwe n'imigozi, ariko kuri iyi nshuro byose byagenze neza.

    Ifarasi yagaragaraga nk'iyakozwe mu buryo bugezweho, ifite amatara akayaka ndetse igaragara nk'ikirango gihuye neza n'umuco Beyoncé yifashisha muri album ye Cowboy Carter, ishingiye ku murage w'abirabura bo mu burengerazuba bwa Amerika, ahakunzwe cyane umuco w'ubworozi n'ubucengezamatwara bw'abatwara amafarasi.

    Abari bitabiriye iki gitaramo bashimiye cyane ubuhanga n'ubushake Beyoncé agaragaza mu guhanga udushya tudasanzwe dutuma buri gitaramo cye kiba igitaramo cy'amateka. Amashusho n'amafoto byafashwe muri icyo gitaramo byatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batanga ibitekerezo ku buryo yagaragaye nk'umunyabigwi utigera asubira inyuma.

    Album Cowboy Carter, igizwe n'indirimbo ziganjemo injyana ya Country n'izifite ubutumwa bujyanye n'umuco w'Amerika y'icyaro, yakiriwe neza kuva yasohoka, ndetse benshi bemeza ko Beyoncé yongeye kwerekana ko ashobora guhindura injyana iyo ari yo yose akayikora mu buryo buhanitse.

    Beyoncé, ukunzwe cyane ku isi hose, akomeje kwerekana ko adashobora gusubira inyuma mu rugendo rwe rwa muzika, ahubwo buri cyiciro cy'akazi ke cyubaka amateka mashya muri muzika mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/9078-2/

  • Muhanga: Ikirombe cyahitanye umuntu umwe cyafunzwe – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy'itariki 9 Nyakanga 2025 ubwo abakora muri icyo kirombe bajyaga mu kazi nk'ibisanzwe.

    Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Rugendabari wasigariye mu nshingano Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo murenge Murenge, Bizimana Sixbert, yabwiye IGIHE ko abakozi bagiye mu kazi nk'ibisanzwe bageze mu ndani [imbere mu kirombe] harariduka.

    Yagize ati 'Ni abakozi bakorera sositeye yitwa Daba Supply bari bagiye mu kazi nk'uko bisanzwe mu gitondo nka saa mbili, imbere aho bakorera harariduka. Mu bantu batanu bari barimo umwe ni we witabye Imana abandi barahunga.'

    Bizimana yavuze ko abo barokotse bahise bajyanwa kwa muganga bahabwa ubuvuzi ndetse ubu basezerewe uretse umwe wakomeretse ikirenge ukiri kwitabwaho n'abaganga.

    Yavuze kandi ko nubwo iyo mpanuka itafashe igice kinini cy'icyo kirombe ariko cyabaye gihagaritswe by'agategebayo kugira ngo ubuyobozi bwacyo bugire ibyo bubanza gutunganya.

    Ati 'Twagiyeyo nk'ubuyobozi dufata umwanzuro wo kuba tugihagaritse by'agateganyo twereka ubuyobozi bwaho ibyo baba bakosoye harimo ibyitwa gutega. Nibamara kubirangiza bazatumenyesha bongere basubiremo bakore.'

    Uwo mukozi yagiriye inama abakora n'abakoresha mu birombe kubanza gukora ubugenzuzi mbere yo gutangira akazi ngo barebe niba nta hateza ikibazo harimo nk'uko biteganywa n'amategeko kuko aho habaye impanuka bigaragara ko bitari byakozwe.

    Yasabye abakoresha mu birombe gukurikiza iby'amategeko agenera umukozi n'abakozi bagaharanira uburengazira bwabo mu kazi mu kwirinda ingaruka zijya zigaragara.

    Ati 'Amabwiriza ateganya ko umukozi ukora mu kirombe aba afite ubwishingizi kandi afite amasezerano y'akazi. Umuryango w'uriya witabye Imana iyo sosiyete yawufashije gushyingura unahabwa impozamarira ariko hari aho impanuka zijya ziba ugasanga ibyo abakoresha ntibabyubahiriza. Turasaba abaturage gukora ubucukuzi ibyo byose babihawe kugira ngo nihaba ikibazo babone ibyo bagenerwa n'amategeko.'

    Uwitabye Imana aguye muri iyo mpanuka yari umusore w'imyaka 25 y'amavuko.

    Muhanga ni akarere kazwiho kugira ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ikirombe-cyahitanye-umuntu-umwe-cyafunzwe

  • Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu gukumira no guhangana n'ibyorezo – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'ishimwe cya Perezida Kagame cyatanzwe ku wa 10 Nyakanga 2025 n'Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu nama yareberaga hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano agamije ubufatanye mu gukumira, kurwanya no guhangana n'ibyorezo bitera Isi yabereye i Genève.

    Amasezerano agamije ubufatanye bw'Isi mu guhangana n'ibyorezo yemejwe ku wa 20 Gicurasi 2025 n'ibihugu birenga 120.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, unahagarariye u Rwanda muri Loni, Urujeni Bakuramutsa, ni we washyikirijwe icyemezo cy'ishimwe cya Perezida Kagame.

    Abinyujije ku rukuta rwa X yagize ati 'Dr Tedros yashimiye Perezida Kagame n'abandi 20 bagize uruhare mu guharanira ko habaho amasezerano y'ubufatanye mu guhangana n'ibyorezo. Ni ishema gushimira ubuyobozi bw'u Rwanda buteza imbere urwego rw'ubuvuzi rudaheza akarere na kamwe, by'umwihariko budaheza Afurika.'

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi, bugaragaza ko Perezida Kagame yashimiwe kubera uburyo yaharaniye ko habaho uburyo bwemewe n'amategeko kandi buhuriweho bwafasha gukumira, kurwanya no guhangana n'ibyorezo bitandukanye.

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyashegesha Isi mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye ruzamura ijwi rusaba ibihugu by'Isi n'imiryango mpuzamahanga gukorera hamwe bitegura guhangana biruseho n'ibindi byorezo bishobora gutera.

    Muri Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yari mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe 'African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)', yagarutse ku buryo ibihugu bimwe byoroherwa no kubona inkingo mu gihe ibindi cyane cyane ibyo muri Afurika n'ibikiri mu nzira y'amajyambere bibura aho bizikura.

    Ati 'Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima bw'abaririwa muri za miliyoni, ariko kinagaragaza isura nshya y'ibijyanye n'ubusumbane hagati y'ibihugu byateye imbere n'ibiri mu nzira y'amajyambere. Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n'ingaruka, ariko kubona inkingo n'ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n'ubusumbane.'

    Imibare igaragaza ko Afurika buri mwaka ikenera inkingo zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe ikora gusa izingana na 0,2%.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashyikirije Ambasaderi w’u Rwanda i Genève, Urujeni Bakuramutsa, icyemezo cy’ishimwe cyagenewe Perezida Kagame

    Perezida Kagame yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu guharanira ko ibihugu bifatanya mu kurwanya ibyorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiwe-uruhare-rwe-mu-gukumira-no-guhangana-n-ibyorezo