Blog

  • Impanuka ikomeye yabaye mu kiyaga cya Kivu benshi baburirwa irengero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwato bwarohamye mu kiyaga cya KIvu kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ugushyingo, nk'uko amakuru aturuka muri sosiyete sivili agera kuri POLITICO.CD avuga.

    Nk'uko byatangajwe na perezida w'iyo sosiyete sivile, ni ubwato bwa moteri bwari buturutse muri Chigera butwaye abari bagiye kurema isoko rya Nyamukubi bwarohamye mu mazi ya Mabula, mu gace ka Kalehe muri Kivu y'Amajyepfo.

    Iyi sosiyete sivile ya Kalehe, ivuga ko mu bwato harimo abantu mirongo kugeza ubu baburiwe irengero nyuma y'umuyaga ukaze muri aya mazi. 'Dutegereje ibyemezwa n'abayobozi b'inzego z'ibanze muri raporo yemewe kuri iyi mpanuka …'

    Si ubwa mbere kuko no Muri Nzeri, abandi bantu 7 baburiwe irengero mu mpanuka nk'iyi.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-ikomeye-yabaye-mu-kiyaga-cya-kivu-benshi-baburirwa-irengero/

  • Mu magambo meza Alpha Rwirangira yashimiye cyane Niyo Bosco. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda ukora umuziki Alpha Rwirangira, yavuze amagambo meza ku Muhanzi Niyo Bosco abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Aya magambo yayavuze Nyuma yuko Niyo Bosco asohoye indirimbo ishyano. Alpha yagize ati' uri impano y'u Rwanda…. Imana izakomeze ikube hafi.'
    Arongera mururimi rwicyongereza ati 'this is a very good song' ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ngo Iyi ni indirimbo nziza cyane.

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-meza-alpha-rwirangira-yashimiye-cyane-niyo-bosco/

  • Byiringiro Lague wagarutse mu kibuga yambaye mask yatsindiye APR FC. (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague wa APR FC n'ikipe y'igihugu yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi 2 adakina, akaba yaragize ikibazo ubwo u Rwanda rwanganyaga na Kenya 1-1 i Kigali, Le 05.09.21.

    Lague yagarutse yambaye ingofero anatsinda Gasogi igitego mu bitego 2-1 APR FC yatsinzemo gasogi united lague yatsinze igitego cya kabiri.

    Byiringiro lague azajya akinana mask imikino yose ndetse n'imyitozo nkuko abaganga babitegetse.

    APR fc yakinnye irimo abakinnyi bangiwe kujya mu ikipe y'igihugu Amavubi barimo :manishimwe djabel wanatsinze igitego cya mbere cya APR FC.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-wagarutse-mu-kibuga-yambaye-mask-yatsindiye-apr-fc-amafoto/

  • Nyanza: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Nyanza bugaragaza ishusho y’ikibazo cy’isambanywa ry’abana muri uyu mwaka, inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’amadini n’amatorero akorera muri aka Karere, biyemeje gukomeza ubufatanye no kongera imbaraga mu gukumira icyo cyaha kuko imibare igaragaza ko gikomeje kwiyongera.

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Nyanza bwerekana ko mu 2018 abana basambanyijwe ndetse bakanaterwa inda bagera kuri 423, mu mwaka wa 2019 bagera kuri 486, mu mwaka wa 2020 bangana na 479 naho mu mezi ane y’umwaka wa 2021 bakaba ari 153.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza, kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Mutarama 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagejejweho ibirego 61 by’abana basambanyijwe, muri byo ibigera kuri 38 byashyikirijwe ubushinjacyaha naho 23 biracyari gukurikiranywa.

    Muri urwo rwego, Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bateguye umwiherero w’iminsi itatu ugenewe abayobozi b’amadini n’amatorero bagera kuri 40 kugira ngo bagaragarizwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi hagamijwe ko batanga umusanzu wabo mu gukumira isambanywa ry’abana.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere, Byukusenge Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE.COM dukesha iyi nkuru ko mu gukora ubushakashatsi babajije abana bagera kuri 41 basambanyijwe bagatanga ikirego muri RIB ndetse n’imiryango yabo.

    Abandi babajijwe barimo abayobozi b’imidugudu, inshuti z’umuryango n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, abagize uruhare kandi bakemezwa n’inkiko icyaha cyo gusambanya abana ndetse n’abagikurikiranwa kuri icyo cyaha

    Ati 'Twagiye tuganiriza ibyiciro bitandukanye mu baturage hagamijwe kumenya impamvu ziri ku isonga mu kwiyongera kw’isambanywa ry’abana, ahakiri icyuho mu gukumira no kugira ngo turebe icyo twakora ngo dukumire icyo cyaha duhereye mu mizi.'

    Muri make Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bitera gusambanya abana harimo kuba ababyeyi batita ku bana babo, aho bifite 30,6%, amakimbirane yo mu ngo afite 22,4%, ubusinzi buterwa n’inzoga z’inkorano zitemewe bufite 21%, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifite 14,5% no kuba abasambanya abana badahabwa ibihano bifite 12%.

    Bamwe mu banyamadini n’amatorerero bari muri uwo mwiherero bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira isambanywa ry’abana babinyujije mu nyigisho batanga.

    Mukazabyuma Mahomed Habib waje ahagarariye Idini ya Islam mu Karere ka Nyanza yavuze ko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ikibazo mu muryango Nyarwanda bityo bagiye kuziba icyuho bita cyane ku rubyiruko.

    Ati 'Ahari icyuho tugiye kwita cyane ku rubyiruko, ku bahungu b’ingimbi ndetse n’abakobwa b’abangavu kuko ni icyiciro tubona tugomba kwitaho cyane by’umwihariko.'

    Abateraniye muri uwo mwiherero baganirijwe no ku kuboneza urubyaro, basabwa kwigisha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nyanza-Abanyamadini-biyemeje-kugira-uruhare-mu-kugabanya-umubare-w-abangavu.html

  • Ibidasanzwe wamenya ku munsi w'abadafite abakunzi (single's day) wizihizwa tariki 11/11. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki 11/11 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu badafite abakunzi (single cg abaseribateri), Mu bisanzwe bizwi cyane ko abakundana ari bo bafite umunsi ngarukamwaka wo kubizihiza nyamara n'abatagira abakunzi abenshi bita abaseribateri nabo ntabwo basigaye inyuma dore ko tariki 11/11 buri mwaka ari umunsi wabahariwe. Uyu munsi utamenyerewe cyane mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika usanga mu bihugu byo muri Asia n'uburayi ari umunsi ukomeye cyane bizihiza by'umwihariko mu gihugu cy'u Bushinwa uyu munsi aba ari ikiruhuko ku bantu bose. Uyu munsi mu ndimi z'amahanga bawita Single's Day cyangwa Anti-Valentine's Day.

    Ese umunsi w'abaseribateri waje gute?

    Umunsi wo kwizihiza abaseribateri watangiriye mu gihugu cy'u Bushinwa mu 1993 utangiriye muri kaminuza yitwa Nanjing University aho abanyeshuri baho bakoze ubushakashatsi babona itariki ya 11/11 ntabwo isanzwe kuko ifitemo umubare wa 1 inshuro 4 kuko mu Bushinwa umubare rimwe usobanura ikintu cyangwa umuntu umwe bityo babona iyi tariki ifite umubare wa 1 inshuro 4 ukwiye kuba uw'abantu batagira abakunzi cyangwa se abantu babayeho bonyine nk'uko rimwe (1) igaragaza ikintu kimwe.

    Ibi bakaba barabyemeje nyuma y'uko itsinda ry'abasore b'abaseriibateri ryitwaga Mingcaowuzhu ryabaga muri kaminuza ya Nanjing University ryicaye hamwe rikajya inama y'umunsi bahitamo wo kuzajya bizihiza abaseribateri nk'uko abakundana bizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, maze bahuriza ku itariki 11/11. Ibi byavuye muri iyi kaminuza bikwira hirya no hino mu Bushinwa kugeza mu 1995 ubwo uyu munsi wagirwaga ikiruhuko kuri bose.

    Single's Day n'ubwo yamamaye cyane ku isi ntabwo ari ko ibihugu byose byizihiza uyu munsi ahubwo usanga ku mugabane wa Asia, Uburayi na Amerika ari ho habonekamo ibihugu byinshi byizihiza uyu munsi. Muri rusange ibihugu byizihiza uyu munsi ni ibihugu 7 birimo: China, Indonesia, Leta Zunze Ubumwe za America, UK, Belgique, Sweden hamwe na Norvege.

    Umunsi w'abaseribateri wizihizwa ute?

    Uyu munsi ubwawo ni agashya, kuba warahariwe abaseribateri gusa n'uburyo wizihizwamo, biratangaje. Mu gihe umunsi w'abakundana bawizihiza bahana impano z'urukundo cyangwa basohokana ahantu heza abandi bambika impeta abakunzi babo, umunsi w'abaseribateri bo usanga bitandukanye cyane kuko iyo wabaye ibiciro byose ku isoko usanga byakubiswe hasi bikagabanuka kugira ngo abasiribatere bahahe ku bwinshi bishimishe muri ubwo buryo na cyane ko nta bakunzi bafite baba bari buze kwishimana nabo.

    Mu Bushinwa, Amerika, Indonesia hamwe n'Ubwongereza, uyu munsi bawizihiza bashyira igorora abantu mu bijyanye n'ibiciro by'ibintu ku isoko aho usanga amafaranga menshi yaguraga ibintu yakatuweho kuri iyi tariki mu rwego rwo kwizihiza abaseribateri. Kuri uyu munsi kandi by'umwihariko imbuga zikorerwaho ubucuruzi 'Online' zirimo Alibaba, Taobao, Lazada byashyiriyeho poromosiyo abakiriya aho nabo bakatura ibiciro by'ibicuruzwa bigurwa cyane.

    Kuri iyi tariki kandi usanga utubari twinshi two mu Bushinwa no mu bindi bihugu byizihiza uyu munsi byorohereje abaseribateri aho babaha ibyo kunywa ku buntu kugeza uyu munsi urangiye. Gusa n'ubwo ibyo kunywa biba ari ubuntu ku baseribateri, biragoye kugira ngo batandukanye umuseribateri n'undi ubeshya ko ariwe agamije kunywa inzoga z'ubuntu ariyo mpamvu bashyizeho ikarita iranga umuseribateri ku buryo iyo ageze ku kabari cyangwa mu maduka ya Super Market ayerekana maze agahabwa ibintu by'ubuntu.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-ku-munsi-wabadafite-abakunzi-singles-day-wizihizwa-tariki-11-11/

  • Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abantu 28 basanganywe iki cyorezo mu bipimo 6,845 byafashwe. Umuntu umwe yagiye mu bitaro nyuma y’uko uburwayi bwe burushijeho kwiyongeraho, bituma abamaze kugera mu bitaro mu minsi irindwi ugera kuri batatu. Umuntu umwe niwe uri mu bitaro arembye.

    Abantu 59,461 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze guhabwa doze ya mbere ugera kuri 4,775,538. Abantu 99,516 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze kuyihabwa ari 2,520,113.


    source : https://ift.tt/3wBYQjg

  • Nyanza: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda – #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Nyanza bwerekana ko mu 2018 abana basambanyijwe ndetse bakanaterwa inda bagera kuri 423, mu mwaka wa 2019 bagera kuri 486, mu mwaka wa 2020 bangana na 479 naho mu mezi ane y’umwaka wa 2021 bakaba ari 153.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza, kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Mutarama 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagejejweho ibirego 61 by’abana basambanyijwe, muri byo ibigera kuri 38 byashyikirijwe ubushinjacyaha naho 23 biracyari gukurikiranywa.

    Muri urwo rwego, Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bateguye umwiherero w’iminsi itatu ugenewe abayobozi b’amadini n’amatorero bagera kuri 40 kugira ngo bagaragarizwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi hagamijwe ko batanga umusanzu wabo mu gukumira isambanywa ry’abana.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere, Byukusenge Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ko mu gukora ubushakashatsi babajije abana bagera kuri 41 basambanyijwe bagatanga ikirego muri RIB ndetse n’imiryango yabo.

    Abandi babajijwe barimo abayobozi b’imidugudu, inshuti z’umuryango n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, abagize uruhare kandi bakemezwa n’inkiko icyaha cyo gusambanya abana ndetse n’abagikurikiranwa kuri icyo cyaha
    Ati “Twagiye tuganiriza ibyiciro bitandukanye mu baturage hagamijwe kumenya impamvu ziri ku isonga mu kwiyongera kw’isambanywa ry’abana, ahakiri icyuho mu gukumira no kugira ngo turebe icyo twakora ngo dukumire icyo cyaha duhereye mu mizi.”

    Muri make Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bitera gusambanya abana harimo kuba ababyeyi batita ku bana babo, aho bifite 30,6%, amakimbirane yo mu ngo afite 22,4%, ubusinzi buterwa n’inzoga z’inkorano zitemewe bufite 21%, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifite 14,5% no kuba abasambanya abana badahabwa ibihano bifite 12%.

    Bamwe mu banyamadini n’amatorerero bari muri uwo mwiherero bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira isambanywa ry’abana babinyujije mu nyigisho batanga.

    Mukazabyuma Mahomed Habib waje ahagarariye Idini ya Islam mu Karere ka Nyanza yavuze ko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ikibazo mu muryango Nyarwanda bityo bagiye kuziba icyuho bita cyane ku rubyiruko.

    Ati “Ahari icyuho tugiye kwita cyane ku rubyiruko, ku bahungu b’ingimbi ndetse n’abakobwa b’abangavu kuko ni icyiciro tubona tugomba kwitaho cyane by’umwihariko.”

    Abateraniye muri uwo mwiherero baganirijwe no ku kuboneza urubyaro, basabwa kwigisha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

    Abanyamadini biyemeje gukemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda

    source : https://ift.tt/3C81pL0

  • Neymar yakoze agakoryo katarakorwa n'undi mukinnyi ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kizigenza w'ikipe ya PSG , Neymar da Silva Santos Júnior usanzwe uzwiho udukoryo, yitabiriye imyitozo y'Ikipe y'Igihugu yibereye mu ndege ye bwite yo mu bwoko bwa Airbus H-145 ihenze cyane.

    Ikinyamakuru Marca dukesha iyi nkuru, kivuga ko iyi kajugujugu ya Neymar ifite agaciro ka Miliyoni 20 z'Amadolari ya America angana na Miliyoni hafi 20 Frw.

    Iki kinyamakuru kivuga ko iyi ndege ishobora gutwara abantu 11 ikaba yazanye Neymar ari kumwe n'abandi bagenzi be bakinana mu ikipe y'Igihugu.

    Ubwo iyi ndege yasesekaraga ku kibuga cyakoreweho imyitozo, abantu bari baje kwihera ijisho, batunguwe bose bahita bakora mu mifuka bazamura telephone zabo ubundi batangira gufata amashusho y'uyu rutahizamu yururuka muri iyi kajugujugu ye.Abandi bakinnyi bo bari baje mu mudoka zisanzwe Neymar ahita ibereka itandukaniro.

    Ni indege yakozwe n'uruganda rwa Mercedes aho Neymar yayisigishije irangi ry'umukara rya Batman nk'intwari asanzwe akunda.

    Source : https://yegob.rw/neymar-yakoze-agakoryo-katarakorwa-nundi-mukinnyi-ku-isi/

  • Abarimo Nishimwe Naomie na Nimwiza Meghan bifurije isabukuru Miss Ingabire Grace. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021, Ingabire Grace yizihije isabukuru y'amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba mu mateka ariwe mukobwa ufite amashuri menshi muri ba Miss Rwanda bose. Abarimo Nishimwe Naomie na Nimwiza Meghan bamwifurije isabukuru y'amavuko.

    None ni isabukuru y'amavuko ya Grace Ingabire wambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Werurwe 2021. Amakuru yasakajwe binyuze ku rubuga rusange rwa Instragram rwa Nyampinga w'u Rwanda, bafashe umwanya wo kumwifuriza isabukuru y'amavuko bagira bati: 'Umunsi mwiza w'amavuko kuri Nyaminga w'u Rwanda 2021, Grace Ingabire, tukwifurije ibyiza byose mu mwaka mushya wawe!'

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 na Nimwiza Meghan mu mwaka wa 2019, nabo bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/abarimo-nishimwe-naomie-na-nimwiza-meghan-bifurije-isabukuru-miss-ingabire-grace/

  • Mali yanyagiye u Rwanda mu rugo, mu mukino Dj… – #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wahuje ibi bihugu wabereye muri Maroc, warangiye Mali itsinze u Rwanda 1-0. U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino ruri ku mwanya wa nyuma aho rufite inota rimwe mu itsinda E mu mikino ine rwakinnye.

    Ni umukino wo guharanira ishema ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda gusa, kubera ko itike rwaharaniraga y'igikombe cy'Isi rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kuba rwazagaragara muri Qatar nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ine ya mbere mu itsinda, aho rwatsinzwe imikino itatu, runganya umwe.

    Gutsinda Mali byafasha u Rwanda kongera amanota byarufasha kuzamuka ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ndetse abafana bakongera kwishimira intsinzi y'ikipe y'igihugu iboneka gake.


    Rwanda XI: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salonom, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Rafael York, Nshuti Dominique Savio na Sugira Ernest


    Mali XI: Mounkoro, Faraye, Kiki, Hamari Traore, Charles, Camara, Dieng, Adama Noss, Adama Malouda, Kone, Moussa Djenepo

    Mbere yuko umukino utangira, Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima wujuje imikino 105 mu ikipe y’igihugu yakomewe amashyi menshi ku kibuga ndetse FERWAFA imugenera umwenda watsintseho umubare 105.


    Amatara araka, ikirere kimeze neza kirimo akabeho amakipe yiteguye gutangira umukino.

    1′ Umukino uratangiye, utangijwe n’u Rwanda aho Sugira Ernest ahereje Rukundo Denis uhise utera umupira imbere

    3′ Amavubi atangiye umukino akina neza, ahererekanya neza mu kibuga, aho Savio agerageje uburyo bw’igitego imbere y’izamu ariko umunyezamu Mounkoro arawufata

    5′ Rafael York, Kevin Muhire, Sugira na Savio bazamukanye neza umupira bahererekanya, bacenga ariko uburyo bagerageje ntacyo butanze

    8’Djihad Bizimana ahawe ikarita itukura nyuma yo gukurura umukinnyi wa Mali wari umucitse bari basigaranye, coup Franc nziza ya Mali


    9′ Coup Franc itewe na Adama Traore ariko inyuze hejuru y’izamu

    Amavubi agiye gukina iminota 80 ari abakinnyi 10 mu kibuga

    13′ Mali itangiye guhererekanya umupira neza, aho Moussa Djenepo yari agerageje uburyo ariko umupira yari ahereje Adama uba muremure urarenga

    15′ Coup Franc ya Mali mu kibuga hagati ku ikosa Muhire Kevin akoreye Adama Traore

    17′ Moussa Djenepo ahinduye umupira imbere y’izamu ariko Mvuyekure Emery arasimbuka arawufata

    18′ Goaaaaal! igitego cya Mali gitsinzwe na Moussa Djenepo ku ishoti rikomeye atereye inyuma y’urubuga rw’umunyezamu

    20′ Goaaalllllll! Igitego cya kabiri cya Mali gitsinzwe na Ibrahima Kone ku ikosa rikozwe n’umunyezamu Mvuyekure Emery utanze umupira awuhereza uyu rutahizamu w’umunya-Mali

    24′ Coup Franc y’Amavubi itewe na Rafael York ariko umunyezamu wa Mali arasimbuka arawufata

    26′ Mali ikomeje kurusha u Rwanda guhererekanya neza mu kibuga hagati, igerageje uburyo bw’igitego cya gatatu ariko ubwugarizi bw’Amavubi buyobowe na Salomon bwirwanaho

    29′ Mali yacuritse ikibuga iri kurusha u Rwanda ku buryo bugaragara

    32′ Mali ihushije uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira uzamukanwe neza na Ibrahima Kone wenyine imbere y’izamu agiye gutera mu izamu Imanishimwe Emmanuel awukuraho

    37′ Niyonzima Olivier Seif agerageje umutwe imbere y’izamu rya Mali kuri coup Franc itewe na York ariko umunyezamu Mounkoro arasimbuka arawufata

    38′ Moussa Djenepo aryamye mu kibuga

    41′ Amavubi agerageje guherekanya neza mu kibuga ashaka kumenera mu bwugarizi bwa Mali ariko umupira Manzi Thierry akatiye Savio umubana muremure urarenga

    43′ Coup Franc ya Mali ku ikosa Ibrahima Kone akorewe na Seif

    45′ Kone akaraze umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu Mvuyekure Emery arawufata

    45’+1′ Umusifuzi yongeyeho umunota umwe kugira ngo igice cya mbere kirangire

    Mali ikomeje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko Niyonzima Olivier Seif araryama umupira awukuraho

    Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye


    Igice cya kabiri cy’umukino kiratangiye

    46′ Mali itangiranye impinduka, Mossa Djenepo asohotse mu kibuga hinjira Mossa Dumbia

    47′ Umunyezamu Mvuyekure Emery agonganye na rutahizamu Ibrahima Kone, bombi baryamye mu kibuga

    Umusifuzi ahaye ikarita y’umuhondo Ibrahima Kone wagonze umunyezamu Mvuyekure

    50′ Mali yacuritse ikibuga muri iyi minota, irashaka igitego cya gatatu

    53′ Adama Traore ahushije igitego cyabazwe ku ikosa rikozwe na Olivier Seif wari utakaje umupira, uyu munya-Mali yinjira mu rubuga rw’amahina ateye ishoti riramwangira umupira ujya hanze y’ikibuga

    55′ Mali ikomeje gucana umuriro imbere y’izamu ry’u Rwanda

    56′ Adama Traore azamukanye umupira yihuta awukaraga imbere y’izamu ry’u Rwanda ariko Manzi Thierry awushyira muri koruneri

    59′ Umunyezamu Mvuyekure Emery arokoye Amavubi ku ishoti rikomeye ritewe na Adama Traore ariko awukoraho ujya muri koruneri

    60′ Ibrahima Kone asohotse mu kibuga, hinjira Kalifa Koulibaly

    64′ El Bilal Toure wa Mali ahushije igitego cyabazwe ku ishoti atereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira ujya hanze

    65′ Impinduka eshatu umutoza Mashami Vincent akoze, Sugira Ernest, York Rafael na Savio basohotse mu kibuga hinjira Nshuti Innocent, Blaise Nishimwe na Danny Usengimana

    66′ Koruneri ya Mali yari igerageje uburyo bw’igitego cya gatatu ariko Mangwende awushyira hanze

    71′ Coup Franc ya Mali ku ikosa Imanishimwe Emmanuel akoreye Hamari Traore wari ugiye kwinjira mu rubuga rw’amahina, Imanishimwe ahise anahabwa ikarita y’umuhondo

    75′ Mali ikomeje gukina neza itembereza umupira mu kibuga hagati

    78′ Nshuti Innocent yari agerageje gucomekera umupira Danny Usengimana, awuhinduye imbere y’izamu Falaye Sacko awukuraho

    80′ Imanishimwe Emmanuel asohotse mu kibuga atwawe mu maboka, yavunitse

    82′ Rutanga Eric yinjiye mu kibuga asimbuye Imanishimwe Emmanuel wavunitse

    84′ Amavubi ari gusirisimba  imbere y’izamu rya Mali arashaka igitego cy’impozamarira

    86′ Usengimana Danny atereye ishoti rikomeye muri metero 40 ariko umupira ntiwamukundira ujya hanze

    87′ Goaaaaal! Igitego cya gatatu cya Mali gitsinzwe na Kalifa Koulibaly ku ishoti rikomeye atereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mvuyekure ntiyamenya aho umupira unyuze

    90′ Nshuti Innocent agerageje ishoti mu izamu rya Mali ariko ubwugarizi bw’iyi kipe buwushyira muri koruneri

    90’+3′ Umusifuzi ashyizeho iminota itatu y’inyongera

    Mali ikomeje gusatira izamu rya Mvuyekure, irashaka igitego cya Kane

    Umukino urarangiye, Mali bidasubirwaho niyo izaserukira itsinda E mu kindi cyiciro nubwo ifitanye umukino wa nyuma mu itsinda na Uganda.

    U Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma aho rufite inota rimwe, mu minsi itatu iri imbere rurakina umukino wa nyuma mu itsinda na Kenya yanganyije na Uganda 1-1, umukino uzabera Nyayo Stadium muri Kenya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111348/live-rwanda-0-0-mali-umukino-wo-guharanira-ishema-ryigihugu-no-guca-agasuzuguro-111348.html