Blog

  • Umugore yakubiswe nkizakabwana nyuma yo kuryamana n' umugabo wabandi #rwanda #RwOT

    Hirya no hino kumbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho ababaje yavuye mu mujyi wa Banda Aceh muri Indoneziya yerekana umugore wakubiswe kugeza aho ataye ubwenge kubera ububabare yatewe n'inkoni nyinshi  azira ko yarenze ku mategeko ya Shariya agasambana n'umugabo batashyingiranwe

    Uyu mugore utatangajwe amazina yakatiwe igihano cyo gukubitwa na mugenzi we inkoni 17  mu ruhame,  ariko kuzihanganira byamunaniye yitura hasi kubera uburibwe.

    Igihano cyatanzwe n'umuntu ubishinzwe ufite ubuhanga mu gukubita,uzwi nka Algojo, wari wambaye umwenda wijimye kuva ku mutwe kugeza ku birenge mu maso he hapfutse.

    Uyu mugore, yari yambaye imyenda gakondo ya kisilamu, ubwo yakubitwaga izi nkoni.  Amashusho yerekana ko yikubise hasi kubera ububabare igihe yari agikubitwa.

    Mugenzi we bakubitiwe hamwe we yitegereza abari bateraniye aho,ubwo inkoni yazamurwaga hejuru ikongera ikamanurwa.

    Aceh niyo ntara yonyine yo muri Indoneziya ikigendera ku mategeko ya Shariya — Igitabo kibamo ibisobanuro byimazeyo by' igitabo cyera cya Islamu, Qor'an.

    Ibihano biba biremereye ku baryamana bahuje igitsina, kuko bo bashobora kugera ku nkoni 150. Abakubiswe akenshi barangiza bajyanwa mu bitaro nyuma.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/11/umugore-yakubiswe-nkizakabwana-nyuma-yo-kuryamana-n-umugabo-wabandi/

  • FW de Klerk wayoboye Afrika y’Epfo akaba imba… – #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida w'igihugu cya Afrika y’Epfo Frederik Willem de Klerk, wabaye Umukuru w'igihugu wa nyuma w'ibihe byashegeshe abirabura batari bacye bari barimwe uburenganzira mu gihugu cyabo kizwi nka Apartheid, Frederik Willem de Klerk yitabye Imana.

    De Klerk yabaye imbarutso yashyize ku iherezo ikandamizwa rikomeye ryakorwaga n'abazungu rikorerwa abirabura n’ubwo nawe yari umuzungu. Itangazo ryashyizwe hanze ritangaza urupfu rigaragaza ko yatabarutse mu mahoro mu rugo rwe mu masaha y'urucyerera rw'uyu wa Kane nyuma y'igihe yari amaze ahangana na kanseri.

    Mu mwaka wa 1993 De Klerk na Perezida wa mbere w'umwirabura muri Afrika y’epfo, Nelson Mandela basangiye igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel ibintu byabaye nyuma y'igitangaza cyo kunga ubumwe hagati y'abirabura n'abazungu.

    Ifoto y’urwibutso ya De Klerk na Nelson Mandela bashyikirizwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, hari kuwa 10 Ukuboza 1993 nyuma y’uko bemeranijwe gusangira ubutegetsi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111347/fw-de-klerk-wayoboye-afrika-yepfo-akaba-imbarutso-ya-demokarasi-ihamye-yitabye-imana-ku-my-111347.html

  • Amavubi y'abakinnyi 10 yanyagiriwe na Mali I Kigali #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,Amavubi yatangiye ahererekanya neza ariko nyuma y'iminota 8 yahuye n'uruva gusenya ahabwa ikarita y'umutuku yahawe Bizimana Djijad ku ikosa yakoreye kuri rutahizamu wa Mali wari umucitse kandi ari we mukinnyi wa nyuma.

    Ibi byatumye Amavubi ahita acika intege ndetse ku munota wa 10 yatewe coup franc na Adama Traore, umupira uca ku ruhande rw'izamu.

    Ku munota wa 19 w'umukino, Moussa Djenepo yatsindiye Amavubi igitego cya mbere ku mupira yakuye mu ruhande, areba izamu uko rihagaze,atera ishoti rikomeye,umunyezamu Mvuyekure ntiyakuramo umupira wakubise igiti cy'izamu werekeza mu nshundura.

    Bidatinze ku munota wa 20,Mali yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Ibrahima Kone nyuma y'umupira yaherejwe n'umunyezamu Mvuyekure washakaga gukinana na bagenzi be ntibyamuhira,uyu rutahizamu ahita amuroba.

    Ku munota wa 21,Muhire Kevin yatunguye umuzamu wa Mali amutera ishoti rikomeye hanyuma umupira awushyira muri Koloneri.

    Kuva kuri uyu munota,Mali yakomeje kuyobora umukino,abakinnyi bayo bagorwa na myugariro Manzi Thierry wari uhagaze neza.Amakipe yombi agiye kuruhuka Mali iri imbere n'ibitego 2-0.

    Ku munota wa 59,Adama Traore ahushije igitego cyabazwe ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye,umupira ushyirwa muri koruneri na Mvuyekure Emery.

    Ku munota wa 63,El Bilal Toure yahushije igitego ku mupira yahawe ari mu rubuga rw'amahina, awuteye uca ku ruhande rw'izamu rya Mvuyekure.

    Ku munota wa 88,Kalifa Coulibary winjiye mu kibuga asimbura,yatsinze igitego cya gatatu cya Mali ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Mvuyekure ntiyabasha kuwugeraho.

    Iyi ntsinzi yatumye Mali igira amanota 13 ku mwanya wa mbere wo mu Itsinda E ndetse biyihesha guserukira iri tsinda mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022,imbere ya Uganda bizahura ku Cyumweru.

    Amavubi azasoreza kuri Kenya i Nairobi ku Cyumweru, agumanye inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

    Uganda yagize amanota icyenda nyuma yo kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri uyu wa Kane.

    Ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe 2022 rizahuza ibihugu 10 byabaye ibya mbere mu matsinda 10 agize ijonjora rya kabiri, aho bitanu bizatsinda muri 'play-offs' zizakinwa ari byo bizajya muri Qatar mu mpera z'umwaka utaha.

    Uko itsinda E rihagaze:

    1. Mali 13 Pts (Qualified)
    2. Uganda 9 Pts
    3. Kenya 2 Pts
    4. Rwanda 1 Pt

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yafashije-mali-yayanyagiye-kubona-itike-yo-gukomeza

  • Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n'ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa #rwanda #RwOT

    Abantu batari bake bakunze kubaho bahangayitse kubera ubibazo n'imihangayiko yo mu isi bigatuma batanyurwa n'ubuzima babayemo bigatuma bahora mu maganya y'urudaca,

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu biciriritse kandi byoroshye byakubera impamvu y'ibyishimo n'isoko y'umunezero mu buzima bwawe. Icyo ugomba kumenya gusa ni uko kunezerwa no kuryoherwa n'ubuzima bidaturuka ku butunzi n'amafaranga, gutemberera ahantu hameze neza hirya no hino ku isi nabyo ubwabyo bisaba ifaranga ritubutse ahubwo twifashishije ibidukikije biciriritse, dushobora kubaho ubuzima buryoshye kandi tugahorana umutuzo.

    1.Menya agaciro k'ibyo ufite

    Buri gihe dushobora kwifashisha ibintu dufite mu buzima mu gushakisha impamvu y'ibyishimo. Buri gitondo uko ubyutse fata umwanya wo gutekereza ku bintu ufite byakubera impamvu yo gushimira kandi uhere ku bintu bisanzwe byaroheje, urugero nk'igisenge cy'inzu kiri hejuru yawe gituma utanyagirwa cyangwa ngo wicwe n'izuba, imyambaro wambaye, ibyo kurya ufite, kuba uri muzima, umuryango wawe ndetse n'ibindi.

    2.Gira ikizere ko uzabona umusaruro w'ibikorwa byiza ukora

    Ese waba ufite akamenyero ko gufata icumi ku ijana by'umushahara wawe ukabikoresha ibikorwa byiza ufasha abandi? Abantu bakora ibi, bizera ko hari igihe kizagera bakabona inshuro nyinshi z'ibyo batanze.

    3.Jya useka buri munsi

    Waba ujya ufata umwanya ugaseka mu buzima bwawe? Useka ufite intego? Iyo usetse, umubiri wawe urekura umusemburo w'ibyishimo uzwi ku izina rya oxytocine bigatuma umubiri n'ibyiyumviro byawe bimererwa neza.

    4.Tunganya umubano wawe n'umuryango n'inshuti

    Abantu bahorana ibyishimo, ntabwo bakunze guhora bari bonyine bakunda kumarana igihe n'abo bakunda, bakanoza umubano wabo na bo bikabafasha kwirukana umunaniro n'amavunane.

    5.Kora imirimo ukunda

    Hari imvugo ivuga ngo 'Kora akazi ukunda, amafaranga ubwayo azizana'. Mu by'ukuri iyo ukoze akazi ukunda, kabone n'ubwo watanga ikiguzi, ni imwe mu nzira zikomeye zikongerera umunerezero n'ibyishimo mu buzima, nukora akazi ukunda, byanze bikunze ubuzima buzagenda neza.

    6.Jya usura inshuti n'abavandimwe

    Kugenderera abantu ukunda ni ibintu biryoha cyane, ihe igihe usure inshuti yawe kandi munatemberane mugirane ibihe byiza kandi mwishimane.

    7.Umva uturirimbo ukunda

    Kumva umuziki ni imwe mu nzira zisanzwe kandi ziciriritse zo kwiha umutuzo n'umunezero, mu buzima. Kumva akaririrmbo gatuje bituma ugira ibihe byiza kandi ukumva utuje.

    8.Ntukicuze

    Twese mu buzima dukora amakosa, kandi rwose icyo ni igice cy'ubuzima, bityo rero iyo utangiye kwicuza ku makosa yawe yo mu gihe cyarangiye, uretse kuba wiyirukanira ibyishimo n'umunezero, uba unigabanyiriza amahirwe yo kugira icyo ugeraho.

    Inzira nziza yo guhorana umunezero ni uko wibabarira ukiha imbabazi ku makosa yawe yo mu gihe cyashize ugaharanira gutera imbere no kutazasubiramo rya kosa.

    9.Jya utangira umurimo uwusoreze ku gihe

    Niba akazi kawe ugakora neza kandi ukagasoreza igihe, birakuryohera cyane kandi bikagushimisha, iyi na yo ni indi nzira yoroshye kandi isanzwe yo kwinezeza no kwiha umunezero ukaryoherwa n'ubuzima.

    10.Ntukigereranye n'abandi

    Birashoboka ko kubahiriza iyi mvugo nk'uko wayivuga ku rurimi gusa byakugora, ariko ugomba kwiga ko kumara igihe cyawe wirebaho, ukamenya ko uri wowe kandi utandukanye n'abandi yewe utanashobora kuba bo, bo nib o nawe uri wowe. Wikwigereranya n'abandi mara igihe cyawe wirebaho ureba no ku bintu byiza byakugirira akamaro mu buzima.

    Musinga C.

     

    The post Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n'ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/ibintu-10-byagufasha-kuryoherwa-nubuzima-buciriritse-kandi-ukanyurwa/

  • Amavubi y’abakinnyi 10 yanyagiriwe na Mali i Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mali yanyagiye u Rwanda 3-0 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, rukomeza kuba urwa nyuma mu itsinda.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Ni umukino utari ufite icyo uvuze uretse ishema ry’igihugu kuko itike yo bamaze kuyibura.

    U Rwanda ntirworohewe n’uyu mukino kuko Mali yayirushije cyane.

    Hakiri kare ku munota wa 9, Bizimana Djihad yaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye Adama Traore inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ni nyuma yo kwisanga ari we wenyine basigaranye, batanze kufura itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 19, Mali yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Moussa Djenepo ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Nyuma y’iminota 2 gusa, Ibrahima Kone yatsindiye Mali igitego cya kabiri ku makosa y’umunyezamu Emery Mvuyekure watanze umupira nabi akawumwihera.

    Muri iki gice cya mbere Mali yarushije cyane u Rwanda rutabonye amahirwe menshi uretse ishoti rya Kevin n’umutwe wa Sugira byose umunyezamu yafashe. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Kimwe n’igice cya mbere, mu gice cya kabiri Mali nabwo yarushije u Rwanda ndetse ibona amahirwe ariko ubwugarizi bubyitwaramo neza.

    Ku munota wa 65, Mashami Vincent yakoze impinduka havamo Sugira, Rafael York na Savio hinjiramo Nshuti Innocent, Danny Usengimana na Nishimwe Blaise.

    Ku munota wa 82, Rutanga yasimbuye Mangwende wagize ikibazo cy’imvune.

    Ku munota wa 88, Kalifa Koulibaly yatsindiye Mali igitego cya 3 mu mupira yatereye inyuma cyane y’urubuga rw’amahina ariko Emery Mvuyekure ananirwa kuwukuramo.

    Amavubi yakomeje gukina ariko nta mahirwe yabonye. Umukino warangiye ari 3-0.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Uganda yanganyije na Kenya 1-1. Mali ifite 13 yanahise izamuka, Uganda ifite 9, Kenya 3 u Rwanda rufite 1.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yanyagiriwe-na-mali-i-kigali-amafoto

  • Amavubi akomeje kubabaza Abanyarwanda. #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane guhera saa kumi nebyiri, aribwo umupira w'amagaru wahuzaga amavubi ndetse na Mali watangiraga aho, warangiye amavubi atsinzwe ibitego bitatu k'ubusa.

    Ku munota wa 8′ nibwo umukinnyi w'Amavubi witwa Djihad akaba aribwo yakuruye umwataka wa Mali arangije bamuha ikarita y'umutuku ndetse ndetse bahita batera umupira w'umuterekano aho ntacyavuyemo, gusa wasize abakinnyi b'Amavubi ari abakinnyi 10 gusa.

    Nyuma y'iminota mike k'umunota wa 19′ nibwo rutahizamu wa Mali akaba anakinira ikipe ya Sausampton yo mu bwongereza witwa Musa Jenepo yatsinze igitego cya mbere cya Mali, iki gitego kikaba cyahise gica intege abakinnyi b'u Rwanda aribwo nyuma y'umunota umwe umuzamu Mvuyekure Emelie yakoze amakosa yahise avamo ikindi gitego cya Kabiri.

    Uyu mukino wahuzaga Urwanda na Mali, igice cyawo cya mbere kikaba cyarangiye ibitego ari Bibiri k'ubusa.

    Mu gice cya Kabiri nibwo umutoza wa Amavubi Mashami Vincent ( wa Mateka) yakoze impinduka hajyamo Nshuti, Blaise aho bazanye impinduka mu mukino ariko ntibyabujije ko Mali mu minota ya nyuma yatsinze igitego cya Gatatu aricyo cyaje gica impaka ndetse gishimangira insinzi.
    Muri uyu mukino kandi hagaragayemo umutoza wa Mali arya umuneke mu ntangiriro z'umukino.

    Aba basore b'Amavubi bagiye guhita bitegura berekeze muri Kenya, aho bazakina umukino na Kenya wo kwishyura aho umukino ubanza banganyije, bakaba bazakinira kuri stade ya Nyayo Stadium muri Kenya.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/11/amavubi-akomeje-kubabaza-abanyarwanda/

  • Imbogo yacikiye mu mujyi ikomeretsa abantu yagiye ihura nabo #rwanda #RwOT

    Amashusho y'inyamaswa yatorotse aho yabaga, yafatiwe mu mujyi wa Yulin mu ntara ya Guangxi, mu Bushinwa, ku ya 9 Ugushyingo.

    Abantu barindwi bakomerekejwe n'iya nyamaswa yasekuraga abantu mu buryo buteye ubwoba mbere yuko abapolisi bayikikiza bakayirasa igapfa.

    Hari videwo ya nyayo yerekana umugore utegereje ko umuvundo ugabanuka mu muhanda yicaye ku kamoto ke [scooter] hanyuma iyi nyamaswa imuturuka inyuma iramusekura imutura hasi.

    Mu mashusho ya dashcam, uyu mugore yaterewe hejuru n'iyi nyamaswa maze ingofero ye irinda umutekano [casque] iraguruka igwa hasi, nawe yikubita hasi arakomereka cyane.

    Inyamaswa yahise yiruka mu muhanda igenda ikubita abantu mu gihe aabandi bagerageje guhunga uko bashoboye.

    Iyi mbogo yahise yinjira mu iduka hanyuma umugabo warikoragamo ajya kwihisha inyuma y'ibicuruzwa isohoka nta kintu yangije.

    Polisi yavuze ko iyo nyamaswa yacitse ubwo bapakururaga ibiryo ku iduka riyegereye.

    Igice cya nyuma cy'aya mashusho cyerekanye itsinda ryihariye ry'abapolisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda wa Yuzhou bazengurutse iyi nyamanswa n'imodoka barayirasa irapfa.Bahise bayikura mu muhanda.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbogo-yacikiye-mu-mujyi-ikomeretsa-abantu-yagiye-ihura-nabo

  • Kigali: Uwahoze ari umunyamakuru yakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwakatiye Niyodusenga Dieudonné  'ukunda kwiyita Cyuma Hassan ku mbuga nkoranyambaga igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhamwa n'ibyaha bine.

    Gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z'umutekano, kwiyitirira umwuga w'itangazamakuru no gukoza isoni inzego z'umutekano nibyo byaha , ibi byaha byose ngo yabikoze muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Icyo gihe ubwo yatabwaga muri yombi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.

    Cyuma aherutse kurekurwa n'urukiko nyuma y'aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w'itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byategetswe.

    Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y'umwaka mu 2021. Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.

    Kuri uyu wa kane tariki 11/11/2021, Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyangombwa by'itangazamakuru yakoreshaga Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru rwagaragaje ko rutabyemera kandi ko rutamufata nk'umunyamakuru.

    Amakarita yafatanywe Urukiko rwemeje ko aranga Ishema TV, Shene ye ya Youtube, kandi ko yanditswe muri RDB nk'ikigo gusa ariko uru rwego rushinzwe iterambere rukaba rudatanga uburenganzira ko uwarwanditsemo akora itangazamakuru byemewe.

    Rwavuze ko kuba yari afite ikigo cyitwa Ishema cyanditswe mu Rwanda, bitamuha uburenganzira bwo kwitwa umunyamakuru ngo akore itangazamakuru mu buryo bw'umwuga.

    Mu kwiregura, Cyuma yavuze ko hari ibigo yakoreye bizwi birimo n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, mu ishami ryacyo rya Musanze, urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko bidahuye n'ibyo aregwa.

    Urubanza rwe mu bujurire rwaburanishijwe bwa mbere mu Ukwakira 2021.

    Urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa kandi agatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    'Turongera kwibutsa abantu bose ko Niyodusenga Dieudonné atari umunyamakuru w'umwuga '

    Tariki 14/10/2021, Urwego rw'Abanyamakuru rwigenzura, RMC, rwatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w'umwuga nk'uko akunda kubivuga.

    Itangazo rya RMC ryavugaga ko Niyodusenga yiyitirira kuba umunyamakuru, yibutsa n'abandi bafite imiyoboro ya YouTube kwirinda kubigenza batyo.

    Iryo tangazo ryavuze riti ' Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi ariko ntibimugira umunyamakuru.'

    Mu gihe yiyitiriye umwuga agakora amakosa, RMC ivuga ko akurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha zitari iz'itangazamakuru.

    Abaturage basabwe ko umunyamakuru wese uzajya abagana, bajya bibuka kumusaba ikarita imuranga itangwa na RMC.

    Iriba.news@gmail.com

    The post Kigali: Uwahoze ari umunyamakuru yakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/kigali-uwahoze-ari-umunyamakuru-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-irindwi/

  • Haruna Niyonzima yashimiwe na FERWAFA imuha impano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mali yatsinze u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, rukomeza kuba urwa nyuma mu itsinda.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Ni umukino utari ufite icyo uvuze uretse ishema ry’igihugu kuko itike yo bamaze kuyibura.

    U Rwanda ntirworohewe n’uyu mukino kuko Mali yayirushije cyane.

    Hakiri kare ku munota wa 9, Bizimana Djihad yaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye Adama Traore inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ni nyuma yo kwisanga ari we wenyine basigaranye, batanze kufura itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 19, Mali yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mpussa Djenepo ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Nyuma y’imino 2 gusa, Ibrahima Kone yatsindiye Mali igitego cya kabiri ku makosa y’umunyezamu Emery Mvuyekure watanze umupira nabi akawumwihera.

    Muri iki gice cya mbere Mali yarushije cyane u Rwanda rutabonye amahirwe menshi uretse ishoti rya Kevin n’umutwe wa Sugira byose umunyezamu yafashe. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Imikino 105 niyo amaze gukina

    Care irimo amafoto ye

    Ifoto iri muri cadre

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yashimiwe-na-ferwafa-imuha-impano-amafoto

  • Umugore yataye ubwenge ubwo yakubitirwaga mu ruhame azira kuryamana n'umugabo batashyingiranwe #rwanda #RwOT

    Amashusho ababaje yavuye mu mujyi wa Banda Aceh muri Indoneziya yerekana umugore wataye ubwenge kubera ububabare yatewe n'inkoni nyinshi yakubiswe azira ko yarenze ku mategeko ya Shariya agasambana n'umugabo batashyingiranwe

    Uyu mugore utazwi yakatiwe igihano cyo gukubitwa inkoni 17 hamwe na mugenzi we mu ruhame ariko kuzihanganira byamunaniye yitura hasi kubera uburibwe.

    Igihano cyatanzwe n'umuntu ubishinzwe ufite ubuhanga mu gukubita,uzwi nka Algojo, wari wambaye umwenda wijimye kuva ku mutwe kugeza ku birenge mu maso he hapfutse.

    Uyu mugore, yari yambaye imyenda gakondo ya kisilamu,ubwo yakubitwaga izi nkoni. Amashusho yerekana ko yikubise hasi kubera ububabare igihe yari agikubitwa.

    Mugenzi we bakubitiwe hamwe we yitegereza abari bateraniye aho,ubwo inkoni yazamurwaga hejuru ikongera ikamanurwa.

    Aceh niyo ntara yonyine yo muri Indoneziya ikigendera ku mategeko ya Shariya – Igitabo kibamo ibisobanuro byimazeyo by' igitabo cyera cya Islamu, Qor'an.

    Ibihano biba biremereye ku baryamana bahuje igitsina, kuko bo bashobora kugera ku nkoni 150. Abakubiswe akenshi barangiza bajyanwa mu bitaro nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yataye-ubwenge-ubwo-yakubitirwaga-mu-ruhame-azira-kuryamana-n-umugabo