Blog

  • Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wari umurunga nsigasiramuco yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha umunyamakuru wa Energy Radio ikorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Igirubuntu Reverien, avuga ko uyu Ndagijimana Juvenal yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2021.

    Ubutumwa uyu munyamakuru Igirubuntu Reverien yanyujije kuri Twitter, bugira buti 'Inkuru y’incamugongo, nyuma y’imins arwaye, Ndagijimana Juvenal umwuzukru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana.'

    Uyu munyamakuru avuga ko Ndagijimana Juvenal yapfiriye iwe mu rugo aho yari atuye mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ubutumwa bwe busoza bugira buti 'Imana imwakire mu bayo. Yari azwiho gukunda no gutoza urubyiruko imbyino z’umuco.'

    Ndagijimana Juvenal ni umwe mu bari bazwiho gusigasira imbyino gakondo aho yari akunze no kugaragara mu bitaramo bikomeye ndetse no mu bikorwa by’amaserukiramuco akomeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Umwuzukuru-wa-Rukara-rwa-Bishingwe-wari-umurunga-nsigasiramuco-yitabye-Imana

  • Ruhango_ Gatsibo: Hafashwe abantu bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y' izuba mu ngo z'abatishoboye #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bafashwe na Polisi y' u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango na Gatsibo bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba mu ngo z'abatishoboye.

    Aba bantu bafatanywe ibikoresho birimo Batiri ( Batteries) n' imirasire y' izuba (Solar Panels) by' abaturage batishoboye. Muri ibyo bikoresho harimo ibyo Polisi irimo guha abaturage batishoboye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

    Amakuru dukura ku rubuga rwa Polisi y' u Rwanda rukorera kuri internet dukesha ino nkuru ruvuga ko mu Karere ka Gatsibo hafashwe uwitwa Bagarirayose Jean  Paul w'imyaka 38 na Uwamahoro Innocent w'imyaka 31, bafatanwe Batiri Ebyiri muri batiri 3  bakuye mu mazu y'abaturage. Mu Karere ka Ruhango hafashwe uwitwa Niyorurema Seth w'imyaka 40, Nzirorera Sylvain 26 na Niragijumukiza Elamu w'imyaka 35, aba bafatanwe imirasire y'izuba 4 na Batiri imwe.

    Uru rubuga rukomeza ruvuga ko aba bose bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo Bagarirayose na Uwamahoro bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati' Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi , Umudugudu wa Rwimboga baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba Batiri zitanga ingufu z'amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y'u Rwanda muri iyi minsi.Twatangiye iperereza tuza kugera ku muturage atubwira ko Uwamahoro yamugurishije Batiri Ebyiri, twagiye kureba Uwamahoro nawe atubwira ko yazihawe na Bagarirayose, twahise dufata Uwamahoro na Bagarirayose.'

    Bagarirayose  avuga ko mu kwiba ziriya  bateri yacunze ba nyiri urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y'inzu ajya mu nzu akuramo ziriya batiri. Imwe yayigurishaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 7,500, Ebyiri zabonetse haracyarimo gushakishwa indi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko  mu Karere ka Ruhango uwitwa Niyorurema Seth yafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y'izuba(Solar Panels) ku mazu y'abaturage. Yafatanwe imirasire itatu na Batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n'abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yagize ati' Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu barimo kubiba bateri n'imirasire y'izuba Leta irimo kubashyiriza ku mazu. Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora abo bajura, mu ijoro rya tariki ya 10 Ugushyingo abanyerondo bahuye na Niyorurerama Seth afite imirasire 3 na Batiri imwe yiyemerera ko avauye kubyiba ku mazu y'abaturage. Mu gitondo Polisi yagiye mu rugo rwa Nzirorera Sylvain kuko nawe yaracyekwaga, tuhasanga umurasire w'izuba umwe no kwa Niragijumukiza Elamu tuhasanga undi umwe.'

    SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati' Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.'

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w'ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/12/ruhango_-gatsibo-hafashwe-abantu-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-bitanga-amashanyarazi-aturuka-ku-mirasire-y-izuba-mu-ngo-zabatishoboye/

  • Uwishe uwarokotse Jenoside y'Abayahudi yakatiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Umugabo wishe Umuyahudikazi w'umukecuru mu nzu ye mu murwa mukuru Paris w'Ubufaransa yakatiwe gufungwa burundu.

    Yacine Mihoub, w'imyaka 32, yahamwe no kwica ateye icyuma inshuro 11 Mireille Knoll wari ufite imyaka 85, nuko umurambo we arawutwika, mu bujura bwapfubye bwo mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

    Iyicwa rye ryateje uburakari bwinshi bw'abamagana urwango ku Bayahudi mu Bufaransa.

    Mireille, wari wararokotse ikusanya ry'Abayahudi i Paris bajyanwa mu nkambi z'aba Nazi zo kwicirwamo mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi, yari arwaye indwara yo gususumira no kutabasha kugenda neza (Parkinson's disease).

    Alex Carrimbacus, w'imyaka 25, umufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi, yakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera ubujura, butewe no kwanga Abayahudi.

    Mireille yari aturanye na nyina wa Mihoub, ndetse urukiko rwabwiwe ko yari yarabaye nka nyirakuru (utari uwo ku isano y'amaraso) w'uwo wamwishe ubwo yari akiri umwana.

    Urukiko rwavuze ko icyo gitero cyabaye mu 'ishusho yo kwanga Abayahudi' ndetse n’'ibyo babwiwe' bivugwa ku gifatwa nk'ubukire bw'Abayahudi. Ibi byatumye Mihoub yemeza ko Mireille yari afite 'ubukire buhishe' mu nzu ye.

    Carrimbacus yavuze ko yumvise Mihoub atera hejuru ngo 'Allahu Akbar', bivuze ngo 'Imana ni yo nkuru', ubwo yateraga icyuma uwo mukecuru.

    Mihoub na Carrimbacus, buri umwe yegetse ubwo bwicanyi ku wundi.

    Iyicwa rya Mireille ryatumye Abayahudi bo mu Bufaransa bagwa mu kantu, ndetse rituma habaho kugira uburakari ku rwango ku Bayahudi mu Bufaransa.

    Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, barimo abaminisitiri muri leta, bitabiriye urugendo rucecetse rwo kwibuka Mireille.

    Uru rubanza rwabaye mu gihe hari harimo kwiyongera ibikorwa by'urugomo byibasira Abayahudi b'Abafaransa bikorwa n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

    Urupfu rwe rwabaye hashize umwaka umwe Sarah Halimi, Umuyahudikazi wari ufite imyaka 65, ajugunywe agapfa akuwe mu nzu ye i Paris, bikozwe n'umugabo wateraga hejuru ngo 'Allahu Akbar'.

    Uwamwishe, Kobili Traoré, mu kwezi kwa kane byafashwe ko ataryozwa icyo cyaha kuko ibitekerezo bye byari byarivanze kubera kunywa urumogi mu buryo buhoraho.

    SRC:BBC

    The post Uwishe uwarokotse Jenoside y'Abayahudi yakatiwe gufungwa burundu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/uwishe-uwarokotse-jenoside-yabayahudi-yakatiwe-gufungwa-burundu/

  • Byiringiro Lague yagarutse atsinda igitego mu isura nshya ya ‘Casque’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi abiri y’imvune ikomeye aho azajya akina yambaye ‘Casque’ imurinda umutwe.

    Uyu musore yagize imvune tariki ya 5 Nzeri 2021 ku mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho u Rwanda rwari rwakiriyemo Kenya kuri Stade Regional.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21, igice cya mbere kitararangira yaje kugongana n’umukinnyi wa Kenya wa mukibise ku igupfa ryo hejuru gato cyane y’amaso rihita riteberamo.

    Yahise yihutanwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe abaganga bamwitaho aho bavuze ko nakira kugira ngo yongere gukina azajya akinana yambaye ‘Casque’ kugira ngo abungabunge umutwe utazongera kugira ikindi kibazo.

    Uyu mukinnyi yari yagarutse mu kibuga ku munsi w’ejo hashize ikipe ye ya APR FC ikina na Gasogi United mu mukino wa gicuti.

    Lague akaba yaragarutse mu isura nshya ya ‘Casque’ mu mutwe, ndetse akaba ariko agiye kuzajya agaragara mu mikino yose azajya akina.

    Uyu mukino warangiye ari 2 bya APR FC kuri 1 cya Gasogi United, Byiringiro Lague ni we watsindiye APR FC icya 2.

    Byiringiro Lague ni iyi sura yagarutsemo

    Imikino yose agomba kuzajya ayiikina yambaye ‘Casque’

    Yagarutse atsinda igitego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-yagarutse-atsinda-igitego-mu-isura-nshya-ya-casque-amafoto

  • Papi Clever & Dorcas bashyize hanze indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Tariki 30 Ukwakira 2021 ni bwo Papi Clever na Ingabire Dorcas bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa waje akurikira imfura yabo nayo y’umukobwa witwa Ineza Oaklynn Clever wabonye izuba tariki 28/08/2020. Mbere y’uko bibaruka ubuheta bwabo, ubwo haburaga iminsi itatu ngo bibaruke – ubwo ni kuwa 27 Ukwakira, ni bwo Papi Clever yafashe ikaramu yandika indirimbo ‘Indirimbo yanjye’ ikubiyemo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yagiye ibakorera mu buzima bwabo by’umwihariko mu rushako rwabo batangiye kuwa 07/12/2019 ubwo basezeranaga imbere y’Imana kubana akarambana.

    INKURU WASOMA: Ubu ni igihe cyo kubyina dutambire Uwiteka yakoze ibikomeye – Papi Clever na Dorcas mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

    Muri iyi ndirimbo yabo nshya, Papi Clever & Dorcas baririmbamo ko ibyo Imana yabakoreye byabageze ku mutima bityo ko nabo bazahora bayishima, bati “Wahinduye amateka y’ubuzima bwanjye, umpindura ikimenyetso cy’imirimo yawe, igihe nabonaga nta nzira waraserutse, n’iyo naceceka simvuge byakwivugira. Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye, sinakozwe n’isoni waranyuze, uko wabikoze byangeze ku mutima, Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye. Mutima wanjye we mfasha turirimbe indirimbo y’Umwami yo kumushimira, nin de wamukoma mu nkokora ashatse kungirira neza, mbese hari uwabasha kuvuguruza ijambo yavuze?”.

    Papi Clever na Dorcas bakomeje kwerekwa urukundo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Papi Clever & Dorcas badutangarije ibihe bari barimo ubwo bandikaga iyi ndirimbo yabo nshya. Papi Clever ati: “Indirimbo yanjye” ni indirimbo nanditse habura iminsi 3 ngo tubyare umwana wacu wa 2 turi mu cyumba dusenga mu bintu bikomeye Yesu yadukoreye amagambo araza yo kumushimira ndayandika indirimbo iboneka gutyo. Yesu niwe ndirimbo yacu tumubona mu buzima bwacu bwa buri munsi ntiyadutereranye. Atanga amahoro yuzuye ahindura ubuzima completely. Yesu niwe ndirimbo yacu, Niwe bwugamo bwacu, Niwe gihome cyacu, Niwe gakiza kacu, Niwe byishimo byacu, Niwe byiringiro byacu, Yesu ni byose kubamwizeye”.

    Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yabo ishingiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya havuga ko ‘Uwiteka ari imbaraga zanjye n’ingabo inkingira’. Bati “The key verse of the song: Zaburi: 28:7 “Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye”. Iyi ndirimbo bayituye abantu bose bazayumva. Bati: “Turayitura abantu bose bazayumva, tubifuriza gukomeza kwizera Yesu”. 

    Umuramyi Papi Clever yamenyekanye cyane mu kuririmba neza indirimbo zo mu gitabo

    Banabahaye icyanditswe kiri mu Abaheburayo 12:2 Havuga ngo “Dutumbira Yesu wenyine, ari we banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana”. Papi Clever yavuze ko we na Dorcas bakomeje umurimo bahamagariwe wo kuririmbira Imana, banashimira abantu bose bakomeje kubashyigikira no kubereka urukundo. Ati “Ibyo bakwitega ni uko dukomeje umurimo Kristo yaduhaye gukora kandi dushimira cyane uburyo abadukunda badushyigikira”.

    Papi Clever & Dorcas bavuze ko intego y’itsinda ryabo mu muziki uhimbaza Imana ari ukuyikorera bakoreshejwe n’Imana yatangije umurimo muri bo. Bati “Abafilipi :1:6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo”. Iyi ndirimbo nshya ya Papi Clever & Dorcas ifite iminota 8 n’amasegonda 17, ikaba yishimiwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel by’umwihariko abakunzi b’aba baramyi nk’uko bigaragara mu bitekerezo birenga 130 bamaze kuyitangaho birimo n’igitekerezo cya Sarah Sanyu Uwera wanyuzwe cyane maze akabasabira umugisha, ati “Amen. Imana ibahe umugisha muryango w’Imana”.

    Hashize iminsi micye Papi Clever & Dorcas bibarutse ubuheta

    “Indirimbo yanjye” bayituye buri muntu wese uzayumva

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘INDIRIMBO YANJYE’ YA PAPI CLEVER & DORCAS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111350/papi-clever-dorcas-bashyize-hanze-indirimbo-nshya-banditse-habura-iminsi-3-ngo-babyare-umw-111350.html

  • Nyuma yo kwandagazwa na Mali, abafana barifuriza Mashami gusubira ku isuka(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi akiva mu rwambariro Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yabanje gushimira Haruna Niyonzima  amuha umwambaro wanditseho 105 mu rwego rwo kumushimira imikino igera kuri 105 amaze gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Nizeyimana Olivier na Haruna Niyonzima

    Umukino watangiye abasore b'amavubi bahererekanya neza ariko bihinduka ku munota wa munani ubwo Salomon Nirisarike yahaye umupira Bizimana Djihad awufunga nabi, rutahizamu Ibrahima Kone wa Mali ahita awufata Djihad aramukurura.

    Muri ako kanya umusifuzi  wari uyoboye umukino yahise yereka Bizimana Djihad ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Guhera ubwo umukino wahindutse Mali itangira gukina umupira wugarira cyane ikipe y'igihugu Amavubi, izamu ryarimo Mvuyekure Emery ritangira guhura n'ibibazo.

    Umukino watangiye kubihira abanyarwanda ubwo ku munota wa 19 Mussa Djenepo yatsinze igitego cya mbere cya Mali maze ku munota wa 20 Ibrahima Kone ahita ashyiramo icya kabiri ku mupira yari yiherewe neza na Mvuyekure Emery.

    Mali yakomeje gusatira izamu ry'amavubi aho ku munota wa 88' Mali yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Coulibary kalifa nuko umukino warangiye.

    Benshi mu bafana b'amavubi bakomeje kutishimira umutoza mashami Vincent niko ku muha isuka mw'ifoto yabiciye Kuri Twitter.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwandagazwa-na-mali-abafana-barifuriza-mashima-gusubira-ku-isukaamafoto/

  • Mu magambo y'imitoma, Umunyamakuru Gentil Gedeon yifurije isabukuru nziza Umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gentil Gedeon, umunyamakuru ukunzwe nabatari bake kubera ukuntu akora ibiganiro cyane cyane ibyegeranyo bitandukanye byigisha kandi bigahugura abantu kubintu bigiye bitandukanye, yabwiye umugore we amagambo aryohereye ku munsi we w'amavuko.

    Uyu mugabo wahoze akorera ikinyamakuru cya KT Radio ariko akaza gusezera, abinyujije kurukuta rwa Instagram yifurije umugore we isabukuru nziza mu magambo yuzuye imitoma.

    Yagize ati 'Uwuzuza ubuzima bwanjye, yagize isabukuru. Isabukuru nziza Ritha Irakoze wange mbega umunezero❤'

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yimitoma-umunyamakuru-gentil-gedeon-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we/

  • Ibyo Sheebah Karungi yakoreye abafana be ni akumiro(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk'uyu tariki 11 Ugushyingo nibwo umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yizihiza isabukuru y'amavuko ye, kuri uyu munsi akaba yakoreye ibasanzwe abafana be maze abasangiza amafoto adasanzwe

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah Karungi wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 32, yasangije abamukurikira amafoto adasanzwe yavugishije abatari bacye ari na ko bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ifoto ya mbere yashyize hanze yakurikiwe n'ubutumwa bwo gushima Imana agira ati:'Mana ushimwe ku bw'ubuzima bwanjye.' Benshi bahise baheraho bamwifuriza isabukuru y'amavuko.

    Mu bundi butumwa Sheebah yashyize hanze yasingije nyina wamwibarutse agira ati:'Reba umukobwa wa Kabazungu utange icyifuzo we!' Umwe mu babonye iyi foto witwa Kamaraadrian yatangaye cyane agira ati:'Mana yanjye, reba ishusho y'Imana'. Sheebah yakomeje kugenda asangiza abamukurikira mu kwizihiza isabukuru ye amafoto anyuranye arimo ayo yambaye ibibabi ahandi yambaye hafi ya ntabyo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-sheebah-karungi-yakoreye-abafana-be-ni-akumiroamafoto/

  • Waruziko :Uko mu maso hawe hameze hari icyo bisobanuye ku buzima bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubyuka ugasanga mu maso hawe hajemo ibiheri cyangwa ibishishi ntawe bidatera imbogamizi. Nyamara kandi twihutira gushaka imiti ikiza ibyo biheri, rimwe na rimwe aho gukira bikiyongera. Kuko twavuye ibigaragara tutitaye ku cyabiteye cyangwa tugakoresha imiti itajyanye n'icyo turwaye. Impinduka zose ziba mu maso; byaba ibyo biheri, uruhu rukanyaraye, iminkanyari, iminwa yumye, n'ibindi binyuranye burya biba bifite impamvu zinyuranye zibitera cyangwa bikaba uburyo umubiri ukoresha ugaragaza ko hari ibitagenda neza.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu binyuranye wibonaho mu isura nyamara bifite ikibitera kiri mu mubiri imbere, tunarebe icyo wakora mu kubivura.

    Ibintu 10 twibonaho mu maso n'uburyo bwo kubirwanya

    1.Kuzana ubwoya cyangwa ubwanwa (ku bagore)

    Ku bagore, kumera ubwoya cyangwa ubwanwa bishobora kuba ikimenyetso cy'uko hari ikibazo mu misemburo itaringaniye cyane cyane hakaba hakozwe umusemburo wa testosterone mwinshi.

    Bishobora kandi kuba ikimenyetso cy'ibibyimba byo mu mirerantanga; iyo kumera ubwo bwoya bijyanye no kubura imihango cyangwa imihango itari kuri gahunda.

    Mbere yo gushaka uko wakikiza ubwo bwoya wabanza kujya kwisuzumisha bakareba niba imisemburo yawe iringaniye bakanagusuzuma bya bibyimba. Iyo ikibazo kivuyeho bwa bwoya bugenda bushiraho

    2.Ibiheri n'ibishishi

    Nubwo impamvu zibitera zinyuranye ariko imwe mu mpamvu zitera ibiheri mu maso ni imirire itaboneye. Gukoresha cyane amata n'ibiyakomokaho ni imwe mu mpamvu zitera kurwara ibiheri kuko bituma hakorwa ibinure byinshi bya sebum, birinda umubiri kugira umwera nyamara iyo bibaye byinshi bigatera ibiheri. Kugabanya isukari, ibiribwa byanyuze mu nganda ahubwo ukihatira kurya imboga n'impeke zuzuye ni bimwe mu byagufasha kurwanya ibiheri

    3.Kwirabura ahazengurutse munsi y'ijisho

    Hari abantu usanga munsi y'ijisho habo hirabura kurenza ahandi, ubanza aribo bitwa ba Masoyinyana. Nyamara kandi niba ibi bikubayeho bishobora kuba bitewe nuko mu byo urya harimo ibyo umubiri wawe ufata nk'uburozi kuri wo. Rero mu byo urya gerageza kugabanya amafunguro azwiho gutera ubwivumbure mu mubiri nk'amagi, amata, gluten (iboneka mu binyampeke bimwe) ubikore byibuze iminsi icumi. Ibyo niba ntacyo bihinduye wajya gukoresha ibizami by'ubwivumbure bw'umubiri

    4.Utubyimba

    Utu tubyimba dukunze kuza mu maso dutukura cyangwa tumeze nk'uturetsemo amazi ugasanga bamwe barihutira kutumena. Utu tubyimba ahanini duterwa nuko umubiri udafite muri wo ibinure, zinc na vitamin A. kugirango bicyemuke usabwa kurya ifunguro rikize ku binure bya omega-3 bikomoka ku mafi ya salmon cyane cyane. Ukarya utubuto nk'inzuzi z'ibihaza, flaxseed, ibishyimbo, inyama y'inka itunzwe no kurisha gusa bikaguha Zinc. Naho vitamin A uyikura mu mbogarwatsi muri rusange, n'ibijumba. Ibi biheri kandi ni kimwe na bya bindi biza ku matako n'ibibero

    5.Iminwa isataguritse

    Ikibazo cy'iminwa isataguritse wakakivurishije ibyo urya kuruta gusigaho ya mavuta bahimbye ngo ni agahomamunwa (labello) kuko gusatagurika no kuma iminwa ahanini ni ikimenyetso cyo kubura vitamin B3 na Zinc. Abakunda kurya ibikomoka ku bimera gusa nibo iki kibazo gikunze kugaragaraho. Kuko iyi vitamin n'uyu munyu-ngugu bikunze kuboneka mu bikomoka ku matungo nk'inyama y'inkoko, umwijima n'ifi. Ku bimera wakoresha inzuzi z'ibihaza kuri Zinc naho kuri niacin (vitamin B3) ugakoresha amashaza n'ibihumyo.

    6.Ibisebe ku munwa

    Ibi bisebe biza aho umunwa wo hejuru uhurira n'uwo hasi, bamwe babyitaga 'kibyi' kera tukiri abana bakakubwira ngo jya hejuru y'aho witumye bigishyushye uhakange (Uti bwooo) ngo birakira!!!!!

    Nyamara ibi nabyo ni ikimenyetso cy'imirire mibi cyane cyane bikaba bigaragaza ikibazo cya vitamin B2 na   B12 hamwe n'ubutare.

    Gusa nta mpamvu yo guhangayika kuko biroroshye kubikosora. Icyo usabwa ni ukongera amafunguro akungahaye kuri izi ntungamubiri. Aha twavugamo imbogarwatsi, ibishyimbo, inyama y'inkoko itunzwe no gutora, inyama y'inka zitunzwe no kurisha, urenzeho ipapayi nka rumwe mu mbuto zizwiho gufasha igogora kugirango ntihagire na kamwe kagucika ngo gasohoke

    7.Kugira ibitsike bicye

    Kuri ubu biragora kumenya niba umukobwa cyangwa umugore afite ibitsike bicye cyangwa yarabyogoshe ku bushake bwe (kwepiya). Ariko niba ubona ibitsike byawe bigenda bipfuka bigabanyuka bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko imvubura ya thyroid itari gukora neza bikerekana imisemburo itaringaniye. Ibindi bimenyetso bigendana twavugamo uruhu rwumagaye, kwituma impatwe, guhorana umunaniro no kwiyongera ibiro. Niba ibi bikubayeho jya kwisuzumisha barebe niba biterwa na thyroid baguhe imiti ifasha kuringaniza ya misemburo

    8.Uruhu rwijimye

    Uruhu rwijimye ntabwo ari urwirabura cyane cyangwa urutakarabye ahubwo hari uruhu ureba ukabona ko rwijimye ukuntu ku buryo budasanzwe. Uru ruhu ahanini ruterwa no kugira amaraso macye bikaba biva ku kubura vitamin B6, B9, B12 n'ubutare mu mubiri. Ibi bikunze kuba ku bantu barya ibimera gusa, abafata imiti runaka nk'igabanya acide mu gifu na metformin cyangwa abafite ibibazo mu igogorwa.

    Niba ubona uruhu rwawe ruri guhinduka koresha ibizami by'amaraso nuko wongere ifunguro ririmo imboga, ibishyimbo, inyama y'inka n'inkoko

    9.Uruhu rwumagaye

    Nubwo akenshi kuma uruhu bigendana no kuba udafite amazi ahagije mu mubiri kunywa amazi siwo muti gusa wagufasha. Niba kumagara bigendana n'ibindi bibazo by'uruhu nko kwishimagura, ibiturike n'ibibyimba gerageza gufata ifunguro rikize ku binure bya omega-3 biboneka ahanini mu mafi yo mu Nyanja, kimwe na omega-6, urufatanye rwabyo nirwo rugize vitamin Fizwiho gutuma uruhu rugumana ubuhehere bwarwo

    10.Iminkanyari

    Yego ntiwabuza uruhu kuzana iminkanyari kuko rushaje ariko ushobora kuyirinda kuza imburagihe. Kuzana iminkanyari imburagihe biterwa ahanini no kubura vitamin C ihagije mu mubiri kuko iyi vitamin izwiho kuba imwe mu byifashishwa hakorwa collagen,

    iyi ikaba poroteyine y'ingenzi mu zituma uruhu ruba neza. Ngaho tangira wihate imbuto nk'ipapayi, inkeri n'inanasi, urye poivron zihagije n'amashu mu bwoko bwayo bwose.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/waruziko-uko-mu-maso-hawe-hameze-hari-icyo-bisobanuye-ku-buzima-bwawe/