Blog

  • Byiringiro Lague yakiniye APR FC yambaye ingofero nyuma yo kugira imvune ikomeye mu isura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Lague yagarutse yambaye ingofero anatsinda igitego ubwo APR FC yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti.

    Byiringiro Lague,yavunitse igufwa ryo ku izuru mu mukino u Rwanda rwanganyije na Kenya igitego 1-1 bituma ajyanwa mu bitaro bya Kanombe.

    Byiringiro Lague wari wabanje mu kibuga mu mukino wa kabiri w'u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yavuye mu kibuga ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso (ruguru gato y'izuru) n'umukinnyi wa Kenya.

    Byiringiro Lague yazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 mu gihe yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

    Uyu munsi APR FC yatsinze ibitego 2-1 Gasogi United, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 17′ nyuma y'uko Ghislain Armel wa Gasogi afunguye amazamu ku munota wa 15′ mu gihe Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 31.

    APR FC ikaba izakina undi mukino wa kabiri wa gicuti na Gorilla kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/byiringiro-lague-yakiniye-apr-fc-yambaye-ingofero-nyuma-yo-kugira-imvune

  • Ibyo wamenya kuri Miss Ingabire Grace ,nyampinga wujuje imyaka 26 kuru uyu munsi[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Kuru uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo nibwo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021, Ingabire Grace yizihije isabukuru y'amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba mu mateka ariwe mukobwa ufite amashuri menshi n'imyaka myinshi muri ba Miss Rwanda bose bamubanjirije.

    Ingabire wavukiye i Kigali ku wa 11 Ugushyingo 1995, ni umukobwa ufite ubuhanga budasanzwe, ukunda abantu, kuganira ntabwo mwamara umunota ataraseka kuko mu bimuranga uretse gukunda abantu no kwishima birimo.

    Uyu munsi ni isabukuru y'amavuko ya Grace Ingabire wambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Werurwe 2021. Amakuru yasakajwe binyuze ku rubuga rusange rwa Instragram rwa Nyampinga w'u Rwanda, bafashe umwanya wo kumwifuriza isabukuru y'amavuko bagira bati: 'Umunsi mwiza w'amavuko kuri Nyaminga w'u Rwanda 2021, Grace Ingabire, tukwifurije ibyiza byose mu mwaka mushya wawe!'

    Bakurube be bamubanjirije barimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 na Nimwiza Meghan mu mwaka wa 2019, Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w'u Rwanda 2019,nabo bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ibi byose ariko bikaba byaje nyuma y'uko Grace Ingabire nawe yari amaze gushyira ubutumwa hanze yerekana 11:11 ubundi mu buryo bw'amasaha hari imyizerere ivuga ko ari isaha y'amahirwe ikindi kandi uyibonye aba akwiye guta icyifuzo kuko kijya mu bikorwa nta kabuza.


    Ikimenyetso cy'itariki yavutsemo kimwe na bamwe mu bikomerezwa birimo abavutse kuva kuwa 23 Ukwakira kuzagera kuwa 21 Ugushyingo ni 'Scorpio', iki kimenyetso kikaba gisobanuye 'uwahamagariwe kuyobora no guhanganira kugera ku ntego yiyemeje' nk'uko bigaragazwa n'ingengabihe ya Zodiac.

    Grace Ingabire yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 26 nyuma y'amezi 8 yambitswe ikamba rya Nyampinga w'umwaka wa 2021


    Ingabire Grace yavuste kuwa 11 Ugushyingo 1995, avukira mu mujyi wa Kigali. Kuva mu bwana bwa Grace, yakuze akunda kubyina.Yatangiye kwiga ibijyanye no kubyina abyiyigisha ku giti cye bitewe n'uko nta buryo bwamworoherezaga kuba yakwihugura muri uyu mwuga mbere y'uko yinjira mu mashuri yisumbuye.

    Mu buzima bwe aho aba ari, aba asubiramo imbyino yaba mu rugo n'aho yagiye yiga ndetse n'ahandi hantu hanyuranye. Mu gihe yiyamarizaga kuba Miss Rwanda, yerekanye ko akunda kubyina kandi ko kubikunda birenze kuba kwishimisha no kwidagadura

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-kuri-miss-ingabire-grace-nyampinga-wujuje-imyaka-26-kuru-uyu-munsi

  • Menya byinshi ku munsi wahariwe abaseribateri… – #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bizwi cyane ko abakundana ari bo bafite umunsi ngarukamwaka wo kubizihiza nyamara n’abatagira abakunzi abenshi bita abaseribateri nabo ntabwo basigaye inyuma dore ko tariki 11/11 buri mwaka ari umunsi wabahariwe. Uyu munsi utamenyerewe cyane mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika usanga mu bihugu byo muri Asia n’uburayi ari umunsi ukomeye cyane bizihiza by’umwihariko mu gihugu cy’u Bushinwa uyu munsi aba ari ikiruhuko ku bantu bose. Uyu munsi mu ndimi z’amahanga bawita Single’s Day cyangwa Anti-Valentine’s Day.

    Ese umunsi w’abaseribateri waje gute?

    Umunsi wo kwizihiza abaseribateri watangiriye mu gihugu cy’u Bushinwa mu 1993 utangiriye muri kaminuza yitwa Nanjing University aho abanyeshuri baho bakoze ubushakashatsi babona itariki ya 11/11 ntabwo isanzwe kuko ifitemo umubare wa 1 inshuro 4 kuko mu Bushinwa umubare rimwe usobanura ikintu cyangwa umuntu umwe bityo babona iyi tariki ifite umubare wa 1 inshuro 4 ukwiye kuba uw’abantu batagira abakunzi cyangwa se abantu babayeho bonyine nk’uko rimwe (1) igaragaza ikintu kimwe.

    Ibi bakaba barabyemeje nyuma y’uko itsinda ry’abasore b’abaseriibateri ryitwaga Mingcaowuzhu ryabaga muri kaminuza ya Nanjing University ryicaye hamwe rikajya inama y’umunsi bahitamo wo kuzajya bizihiza abaseribateri nk’uko abakundana bizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, maze bahuriza ku itariki 11/11. Ibi byavuye muri iyi kaminuza bikwira hirya no hino mu Bushinwa kugeza mu 1995 ubwo uyu munsi wagirwaga ikiruhuko kuri bose.

    Umunsi wahariwe abaseribateri (Single’s Day) wizihizwa mu bihe bihugu?

    Single’s Day n’ubwo yamamaye cyane ku isi ntabwo ari ko ibihugu byose byizihiza uyu munsi ahubwo usanga ku mugabane wa Asia, Uburayi na Amerika ari ho habonekamo ibihugu byinshi byizihiza uyu munsi. Muri rusange ibihugu byizihiza uyu munsi ni ibihugu 7 birimo: China, Indonesia, Leta Zunze Ubumwe za America, UK, Belgique, Sweden hamwe na Norvege.

    Umunsi w’abaseribateri wizihizwa ute?

    Uyu munsi ubwawo ni agashya, kuba warahariwe abaseribateri gusa n’uburyo wizihizwamo, biratangaje. Mu gihe umunsi w’abakundana bawizihiza bahana impano z’urukundo cyangwa basohokana ahantu heza abandi bambika impeta abakunzi babo, umunsi w’abaseribateri bo usanga bitandukanye cyane kuko iyo wabaye ibiciro byose ku isoko usanga byakubiswe hasi bikagabanuka kugira ngo abasiribatere bahahe ku bwinshi bishimishe muri ubwo buryo na cyane ko nta bakunzi bafite baba bari buze kwishimana nabo.

    Mu Bushinwa, Amerika, Indonesia hamwe n’Ubwongereza, uyu munsi bawizihiza bashyira igorora abantu mu bijyanye n’ibiciro by’ibintu ku isoko aho usanga amafaranga menshi yaguraga ibintu yakatuweho kuri iyi tariki mu rwego rwo kwizihiza abaseribateri. Kuri uyu munsi kandi by’umwihariko imbuga zikorerwaho ubucuruzi ‘Online’ zirimo Alibaba, Taobao, Lazada byashyiriyeho poromosiyo abakiriya aho nabo bakatura ibiciro by’ibicuruzwa bigurwa cyane.

    Kuri iyi tariki kandi usanga utubari twinshi two mu Bushinwa no mu bindi bihugu byizihiza uyu munsi byorohereje abaseribateri aho babaha ibyo kunywa ku buntu kugeza uyu munsi urangiye. Gusa n’ubwo ibyo kunywa biba ari ubuntu ku baseribateri, biragoye kugira ngo batandukanye umuseribateri n’undi ubeshya ko ariwe agamije kunywa inzoga z’ubuntu ariyo mpamvu bashyizeho ikarita iranga umuseribateri ku buryo iyo ageze ku kabari cyangwa mu maduka ya Super Market ayerekana maze agahabwa ibintu by’ubuntu.

    Src:www.wikipedia.com,www.yahoonews.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111342/menya-byinshi-ku-munsi-wahariwe-abaseribateri-singles-day-wizihizwa-tariki-1111-buri-mwaka-111342.html

  • BNR yijeje abaturarwanda ko guta agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda bitazahungabanya ubukungu bw'igihugu #rwanda #RwOT

    Banki nkuru y'u Rwanda BNR yasobanuye ko kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikomeza kwiyongera kuruta ibyo igihugu cyoherezaho, aribyo bituma ifaranga ry'u Rwanda rikomeje  agaciro imbere y'idorali.

    Umwaka wa 2011 warangiye  idorari rya Amerika rivunja amafaranga y'u Rwanda  595 ariko Nyuma y'imyaka 10 riravunja akabakaba mu 1000.

     Uku gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda imbere y'idorari ngo bikwiye gutera impungenge nk'uko abasesengura iby'ubukungu bakunze kubigaragaza.

    Straton Habyarimana ni impuguke mu bukungu.

    Ati 'Byagakwiye gutera impungenge ntabwo biragera wenda ku rwego biteye impungenge ngo bikabye, kuko hari ibihugu nzi kugira ngo ukenere amadorali ugomba gukenera amahumbi n'amahumbi by'amafaranga yabo mu Rwanda. Ntabwo turagera kuri urwo rwego ariko biteye impungenge, kubera ko niba biri kugenda bizamuka kandi bikazamuka ku rwego bikomeza.'

    Yakomeje agira ati 'Ubundi hari gihe byazamukaga bigasa n'ibihagaze, ariko urabona ko bizamuka mu buryo bukomeza gahoro gahoro ariko bizamuka. Impungenge rero biteye iyo bigenda bizamuka bituma n'ibiciro by'ibyo duhaha bizamuka byaba ibyo kurya byaba n'ibikomoka kuri peteroli.'

    Mu kiganiro n'abanyamakuru gisobanura imiterere ya politiki y'ifaranga mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka, Banki nkuru y'u Rwanda yasobanuye ko gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda imbere y'idorali bifitanye isano n'uko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, bikomeza kuba hejuru kuruta ibyo rwoherezayo.

     John Rwangombwa ni Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda.

    Ati '  Ibyo dutumiza mu muhanga bikomeza kuba byinshi kurusha ibyo tworeheza mu mahanga, icyo gihe rero kubera imiterere y'ubukungu bituma amadevise akenerwa aruta amadevise dukura mubyo twohereza hanze, bigatuma haguma hari icyo giciro kiyongera ukurikije abashaka n'abagurisha. Kuko tubabwiye ngo tugiye guhagarika ngo ifaranga ntabwo rizongera guta agaciro, twaba tugiye gutera ibibazo kurusha kureka uko rimeze uyu munsi. Kuko icyo gihe ushobora kurifunga rikagira igiciro kitaricyo, ukigize igiciro kitaricyo rero bituma guhanga kw'ifaranga ryacu kuruhando mpuzamhanga bita agaciro ku bwabyo.'

    Mu mezi icyenda y'uyu mwaka warangiye muri nzeri 2021 ifaranga ry'u Rwanda ryatakaje agaciro imbere y'idorali kuri  2.58%,  igipimo kiri hasi ugeranyije na 3.72% byariho mu mwaka wabanje.

     Kuba igipimo cyo gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda cyaragabanutse mu mezi icyande ya 2021,  akanama gashinzwe Poltiki y'ifaranga kagaragaza ko byatewe nuko mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka ibyoherezwa mu mahanga birimo icyayi, amabuye y'agaciro, imboga n'indabo byazamutse ku gipimo cya 58.8%.

    Mugihe ibitumizwa hanze byazamutseho 12.7%, Byatumye icyuho hagati y'ibyoherezawa hanze n'ibitumizwayo kigabanukaho 3.2%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa arizeza ko igihugu kizakora ibishoboka byose, kuburyo gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda imbere y'idorali ritazahungabanya ubukungu bw'igihugu.

    Ati ' Nubwo bimeze gutyo ariko mu rwego rw'ubukungu muri rusange ntabwo ari ikintu twavuga ko giteye impungenge, kuko ni ukurwana tukongera ibyo twohereza mu mahanga kandi ko urebye nko mu myaka itanu bigenda bizamuka. Uko bizamuka niko byongera agaciro k'ifaranga ryacu, ntabwo ari igisubizo gusa ngo turahagaritse. Igisubizo ni ugukomeza kugenda twongera ibyo twohereza mu mahanga kandi bikomeza kugenda byiyongera.'

    Inzego zishinzwe ubukungu bw'u Rwanda zigaragaza ko ubukungu bw'igihugu butanga ikizere cyo kuzahuka nyuma y'uko buzahajwe n'icyorezo cya COVID-19, kuko nk'ubu ngo mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2021 ubukungu bwazamutse ku gipimo cya  3.5%, igihembwe cya kabiri buzamuka kuri 20.6% kandi ko no mu gihembwe cya gatatu buzakomeza kuzamuka kukigero gishimishije.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post BNR yijeje abaturarwanda ko guta agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda bitazahungabanya ubukungu bw'igihugu appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/11/bnr-yijeje-abaturarwanda-ko-guta-agaciro-kifaranga-ryu-rwanda-bitazahungabanya-ubukungu-bwigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bnr-yijeje-abaturarwanda-ko-guta-agaciro-kifaranga-ryu-rwanda-bitazahungabanya-ubukungu-bwigihugu

  • Frederik de Klerk wayoboye Afurika y’Epfo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Frederik de Klerk yitabye Imana
    Frederik de Klerk yitabye Imana

    Frederik de Klerk yayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1989 kugeza mu 1994, akaba ari we wafashije icyo gihugu gusohoka muri politiki y’ivangura ya ‘Apartheid’, akaba yarasimbuwe ku butegetsi na Nelson Mandela.

    Urupfu rw’uwo mukambwe rwatangajwe n’umuryango wamwitiriwe wa Fondation FW de Klerk, aho bavuga ko yaguye iwe mu rugo i Fresnaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point, akaba assize umugore n’abana babiri.


    source : https://ift.tt/3HdD5en

  • Rayon Sports yavuze igihe izatangariza SG wayo watsinze ikizami muri 4 bagikoze #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports, butangaza ko bitarenze mu byumweru bibiri buzaba bwamaze gutangaza umunyamabanga mukuru (General Secretary) w’iyi kipe ndetse ahite atangira akazi.

    Mu minsi ishize nibwo Rayon Sports yashyize umwanya w’umunyamabanga ku isoko ku muntu wumva ubifitiye ubushobozi, bane nibo bageze ku cyiciro cya nyuma.

    Ku wa 5 Ugushyingo, bakaba ari bwo aba bane bageze ku cyiciro cya nyuma batangajwe, bavuga ko bazakora ikizami cyo kuvuga (interview) tariki ya 9 Ugushyingo.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yabwiye itangazamakuru ko ikizami cyakozwe ndetse ko mu cyumweru gitaha uwagitsinze azamenyeshwa.

    Ati 'Murabizi kugeza uyu munsi Rayon Sports nta munyamabanga mukuru yagiraga, twakoresheje ibizami ku wa Kabiri, abakandida barabyitabira turabikoresha, ubu dutegereje kuzareba ni inde watsinze kuko hari ibyiciro byinshi ducamo ariko icyumweru gitaha araba yamenyekanye, tumubwire aze tugire ibindi tuganiraho nk’umuntu wahiswemo.'

    Yakomeje avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri, abakunzi ba Rayon Sports bazaba bamaze kumenya umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

    Ati 'Ibyo tuzaganira nitubyumvikanaho, bitarenze ibyumweru 2 turaba twatangaje uwatsinze kandi wumvikanye na Rayon Sports imikoranire, akaba ayemera tukaba tuyemera hanyuma dushake n’umunsi azatangira bitewe na gahunda ze, bitewe n’uko twe twifuza ko atangira akazi.'

    Bane bakoze ikizami cyo kuvuga, ni; Bagabo Placide wari perezida wa federasiyo ya Taekwondo, Nsabimana Sylvain, Rwigema Jacques na Tuyishime Celine.

    Perezida wa Rayon Sports avuga ko mu byumweru bibiri SG w’iyi kipe aba yamenyekanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yavuze-igihe-izatangariza-sg-wayo-watsinze-ikizami-muri-4-bagikoze

  • Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Canal+ #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa Canal + Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko akigera mu Rwanda yamenye izina Rayon Sports,nza kumenya ko ari ikipe nini hano.

    Ati “Nk'umuyobozi wa Canal+ Rwanda twita ku mupira w'amaguru twahisemo kwegera Rayon Sports.

    Uyu munsi turishimye kandi tuje gutinda.Ndi umufana wa Rayon Sports kandi muze muturebe.Intego zacu ni “Ikipe imwe,inzozi zimwe.”

    Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bishimiye kwakira Canal+ nk'umufatanyabikorwa ndetse biteguye no gushaka benshi kurushaho.

    Ati “Uyu munsi n'amahirwe akomeye ku bakunzi ba Rayon Sports,abafana bayo ndetse na Rayon Sports.Kubera iki?kuko komite nyoboye imaze umwaka hafi n'ukwezi.Intego yacu ya mbere kwari ukugira ngo Rayon Sports FC, nk'umuryango turusheho gukora kinyamwuga,dushake abafatanyabikorwa basanga abo twari dufite.Kugeza ubu ku isonga hari Canal+ ikigo gikomeye ku isi mu mupira w'amaguru ku isi.Iyo ni intambwe Rayon Sports yishimiye kuko imikoranire izaba myiza kurushaho.

    Ni intangiriro nziza nubwo amasezerano ari umwaka umwe ariko twizeye ko azakomeza,.Ndizeza abafana ba Rayon Sports n'abakinnyi ba Rayon Sports ko komite ya Rayon Sports ko tuzakora ibishoboka byose dushake n'abandi.Dufite no kubaka Rayon Sports ku buryo ibasha kwitunga no kugira imitekerereze iri hejuru yo gukorana n'ibigo byo hanze nka Canal.”

    Aya masezerano ya Rayon Sports na Canal + akubiyemo ko iyi kipe igomba kwamamaza Canal+ ibyo ikora hanyuma nabo batanze amafaranga n'ibikoresho bazaha abakinnyi ndetse bazajya babyongeraho.

    Aya masezerano azamara umwaka ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanze gutangaza ingano y'amafaranga bwahawe ariko bwavuze ko buzajya butanga ifatabuguzi ku bakinnyi abatoza n'ubuyobozi.

    Madamu Sophia yabwiye abanyamakuru ko igikenewe atari amafaranga ahubwo ari imikoranire no kugaragara kuri buri ruhande.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-na-canal

  • Guha ifatabuguzi abakozi bose ba Rayon-Bimwe mu biri mu masezerano ya Canal+ na Rayon #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ndetse n’umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.

    Ubu abakinnyi ba Rayon Sports bazajya Bambara umwambaro wamamaza iyi sosiyete ya Canal + ya mbere muri serivisi z’isakazamashusho ryerekana imikino yiganjemo umupira w’amaguru.

    Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua avuga ko ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite abakunzi benshi bityo gukorana na yo byitezweho gukomeza kuzamura imenyekana ry’ibikorwa bya Canal +.

    Yagize ati 'Twizeye ko imikoranire na Rayon Sports biri mu bizatuma Canal+ n’ibikorwa byacu birushaho kumenyekana.'

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko bishimiye kwinjira mu mikoranire na Canal + nubwo ari amasezerano y’umwaka umwe ariko ngo 'ni intango nziza kandi twizera ko izatanga umusaruro.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi dukoze uyu muhango, turateganya no gushaka abandi, tuzakora undi muhango nk’uyu mu minsi iri imbere, n’ubundi n’ubundi.'

    Uwayezu Jean Fidèle yavuze kandi ko Canal+ isanzwe ari sosiyete ikomeye mu bijyanye no gucucuruza serivisi z’isakamazamashusho, aboneraho guhamagarira abaturarwanda kuyigana ari benshi.

    Yagize ati 'Nimuzitabira mukagura serivisi za Canal + natwe tuzabona byinshi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Guha-ifatabuguzi-abakozi-bose-ba-Rayon-Bimwe-mu-biri-mu-masezerano-ya-Canal-na-Rayon

  • Uwabaye Perezida wa nyuma w’Umwera wa S.Africa yitabye Imana mu mahoro #rwanda #RwOT

    Frederik Willem de Klerk yayoboye kiriya gihugu cya Africa y’Epfo kuva muri Nzeri 1989 kugeza muri Gicurasi 1994 akaba azwiho kuba ari we wafunguje nyakwigendera Nelson Mandela mu 1990.

    Uyu mukambwe ufite amateka akomeye yo kuba afatwa nk’uwazanye ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzira za Demokarasi muri Africa y’Epfo, uyu mwaka yari yasanzwemo Cancer ari na yo imuhitanye.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango we, FW de Klerk Foundation kuri uyu wa Kane rivuga ko 'FW de Klerk wabaye Perezida w’Igihugu yapfuye mu mahoro iwe mu rugo i Fresnaye (Cape Town) mu gitondo cya kare azize indwara ya Cancer y’ibihaha.'

    Iri tangazo ry’Umuryango wa nyakwigendera, rivuga ko , FW de Klerk yari yasanzwemo iriya Cancer muri Kemena uyu mwaka wa 2021.

    FW de Klerk yayoboye Africa y’Epfo asimbuye Pieter Willem Botha wayoboye kiriya gihugu kuva mu 1984 kugeza mu 1989.

    Ibikorwa bye byagize uruhare rukomeye mu kurwanya ivangura rya apartheid ryari rarabaye akarande muri Africa y’Epfo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uwabaye-Perezida-wa-nyuma-w-Umwera-wa-S-Africa-yitabye-Imana-mu-mahoro