Blog

  • Tayson wakiniraga UTB yamaze kwerekeza muri Gisagara VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tyson yerekeje muri Gisagara VC
    Tyson yerekeje muri Gisagara VC

    Niyogisubizo Samuel yageze muri kaminuza y’Ubucyerarugendo Inkoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) mu kwezi k’Ukwakira 2018 avuye mu ikipe ya Kirehe Volleyball na Kigali Volleyball Club.

    Yanafashije mu irushanwa rya EALASCA (East Africa Local Authorities, Sports and Culture Associations) ryabereye i Kigali muri 2015, nyuma yo gutsinda Nairobi amaseti 3-1. Tyson yakomeje gufasha ikipe ye ya UTB kuko yaje no kuyifasha kwegukana igikombe kibanziriza shampiyona (Preseason 2018-2019) anaba umukinnyi wahize abandi (MVP).

    Tyson wikinaga umupira w’amaguru mu buto bwe cyane ko yigeze no guhagararira ikigo cya Rurenge Protesters mu marushanwa y’urubyiruko (Youth Championship), avuga ko umukinnyi afataho ikitegererezo muri Volleyball ari Nsabimana Eric bakunda kwita Machine, ubu akaba ari Vice President muri federasiyo ya volleyball.

    Niyogisubizo yerekeje muri Gisagara Volleyball Club ku masezerano ye habura umwaka umwe gusa, ikipe ye (yakinagamo UTB VC) ikaba yari imaze gusenyuka nyuma y’uko babwiwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza ko itazongera kubaho ukundi kubera ikibazo cy’ubukungu.

    Nta gihindutse Tyson ukunzwe na benshi mu Rwanda azakinira umukino we wa mbere iyo kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda mu irushanwa ry’umusoreshwa mwiza (Best taxpayer) riteganyijwe ku italiki ya 27-28 ugushyingo uyu mwaka, mbere y’uko bakina Gisagara Tournament iteganyijwe mu ntangiriro z’Ukuboza.

    source : https://ift.tt/3n7ji8h

  • Muhanga : Umugabo wafashwe ari kurya mushikaki amaze kwica umugore we yakatiwe burundu #rwanda #RwOT

    Umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, wasomwe kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2021 nyuma y’uko ruriya rukiko rumuburanishije.

    Ni urubanza rwabaye mu buryo bwihuse nyuma y’uko Ubushinjacyaha bureze uriya mugabo mu buryo bwihuse kubera uburemere bw’icyaka yakekwagaho.

    Uyu mugabo wahamijwe kwica umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yakoreye kiriya gikorwa mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, aho yakubise umuhini nyakwigendera.

    Ubushinjacyaha bwaburanaga n’uriya mugabo bwari bwanamusabiye kiriya gihao cyo gufungwa burundu, bwabwiye Urukiko ko uriya mugabo yateruye uwo mugore amujyana mu buriri, afata umuhini awumuhondagura mu mu twe kugeza umugore ashizemo umwuka.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko ababonye umurambo, basanze mu buriri hari ikidendezi cy’amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama.

    Ngo uriya mugabo yafatiwe hariya bokereza inyama ubwo yari agiye gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica. Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, na we abimenyesha abandi baturage, baramufata.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umugabo-wafashwe-ari-kurya-mushikaki-amaze-kwica-umugore-we-yakatiwe-burundu

  • Amafoto y'umuhanzi Sheebah Karungi mu myambaro itangaje yabiciye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 11 Ugushyingo nibwo uyu muhanzikazi ukomoka muri Uganda Sheebah Karungi yizihije isabukuru y'amavuko ,kuru uyu munsi rero yakoreye ibidasanzwe abafana be maze abasangiza amafoto adasanzwe y'ambaye amababi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah Karungi wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 32, yasangije abamukurikira amafoto adasanzwe yavugishije abatari bacye ari na ko bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ifoto ya mbere yashyize hanze yakurikiwe n'ubutumwa bwo gushima Imana agira ati:'Mana ushimwe ku bw'ubuzima bwanjye.' Benshi bahise baheraho bamwifuriza isabukuru y'amavuko.

    Mu bundi butumwa Sheebah yashyize hanze yasingije nyina wamwibarutse agira ati:'Reba umukobwa wa Kabazungu utange icyifuzo we!' Umwe mu babonye iyi foto witwa Kamaraadrian yatangaye cyane agira ati:'Mana yanjye, reba ishusho y'Imana'. Sheebah yakomeje kugenda asangiza abamukurikira mu kwizihiza isabukuru ye amafoto anyuranye arimo ayo yambaye ibibabi ahandi yambaye hafi ya ntabyo.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-umuhanzi-sheebah-karungi-mu-myambaro-itangaje-yabiciye-amafoto

  • APR FC na Mashami bavuze ku bakinnyi bahamagawe ntibitabira ubutumire bw’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo hongeye kuvugwa cyane ku bakinnyi batatu ba APR FC ari bo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain bahamagawe mu Mavubi ariko ntibitabire ubutumire.

    Byongeye kuvugwa cyane ejo nyuma yo kubona babiri muri aba (Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco) babanje mu kibuga mu mukino wa gicuti wahuje APR FC na Gasogi United, mu gihe byari byatangajwe ko aba bakinnyi bafite imvune zitabemerera kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu.

    Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y
    Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y’uko Amavubi akina

    Nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Mali, mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza Mashami Vincent yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa avuga ko bishimishije kuba aba bakinnyi bakize vuba.

    Yagize ati: ”Imana ishimwe ko bakize, buri wese agira uko asesengura ibintu bye, icyo twishimira ni uko umuntu arwara akanakira ubuzima ni bwo bwa mbere, twabifurizaga ko bakira vuba kandi koko banakize vuba, Imana nibishaka tuzongera duhure”

    Ku ruhande rwa APR FC, babinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, batangaje ko batigeze bimana aba bakinnyi ko ahubwo bari babanje kubimenyesha Umunyamabanga w’umusigire wa Ferwafa ndetse n’umutoza Mashami Vincent.

    Ikipe ya APR FC yerekanye ibiganiro yagiranye n’aba bombi

    UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE N’UMUNYAMABANGA W’UMUSIGIRE WA FERWAFA

    [11/8, 12:03 PM] Mike Gashugi:

    Dear Sir,

    – Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
    – Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
    – Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
    – Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

    Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

    *Michel MASABO*
    SG APR-FC

    *Bimenyeshejwe*

    – Head Coach, AMAVUBI
    – Team Doctor, AMAVUBI
    – Chairman, APR FC
    – Vice Chair, APR FC

    [11/9, 6:53 AM] David DAF Ferwafa: Noted sir

    UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE NA MASHIMI UMUTOZA W’AMAVUBI

    [11/8, 12:13 PM] Mike Gashugi: Ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA

    Ku wa, 05.11.2021

    *Re:* Gatanga rapport y’ Itsinda ry’ Abaganga ba APR – FC kuri bamwe mu bakinnyi bahamagawe muri National Team.

    Dear Sir,

    – Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
    – Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
    – Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
    – Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

    Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

    *Michel MASABO*
    SG APR-FC

    *Bimenyeshejwe*

    – Head Coach, AMAVUBI
    – Team Doctor, AMAVUBI
    – Chairman, APR FC
    – Vice Chair, APR FC

    [11/8, 12:23 PM] Coach Mashami: This is so professional of you and the entire club.

    I fully understand yo concerns and we all work for the benefit and good health of the players.

    I also wouldn’t like to have players who are not 100% and kindly allow me to thank you and the club for sharing the news.

    Wish them avery fast recovery.
    Warm regards

    [11/8, 12:56 PM] Mike Gashugi: I salut you too my friend and brother Coach.
    I really appreciate your understanding regarding our concerns.
    Wish you all the best in your hard work.
    We re still together in our industry, and with God, I’m really confident that we shall overcome all matters.
    Insh’Allah dear Coach.
    Ugire akazi keza Sir.

    [11/8, 1:02 PM] Coach Mashami: Asante sana SG. Akazi keza namwe

    [11/8, 1:09 PM] Mike Gashugi: You re the most welcome dear Coach.


    source : https://ift.tt/30jhAHZ

  • Julian Assange washinze Wikileaks ikamugira umwanzi wa US yemerewe kurongorera muri gereza #rwanda #RwOT

    Julian Assange yahawe uruhushya rwo kurongorera umukunzi we Stella Moris muri gereza ya Belmarsh, nk'uko amakuru BBC yahawe abivuga.

    Uyu mugabo washinze urubuga rwa Wikileaks hamwe n'umugore witwa Moris basanzwe bafitanye abana babiri b'abahungu, uyu mugore akavuga ko bababyaye igihe Assange yari akiba muri ambasade ya Equateur/Ecuador mu Bwongereza.

    Abayoboye gereza bavuga ko ibyo Assange yasabye “byasuzumwe mu buryo busanzwe n'umukuru w'iyi gereza”.

    Madamu Moris yabwiye ikinyamakuru PA cyo mu Bwongereza ko “anejejwe n'uko ukuri kwatsinze”.

    Yongeyeho ati: “Nibaza ko nta wundi muntu uzasubira kwivanga mu bijyanye n'ubukwe bwacu”.

    Itegeko rigenga kurushinga ryo mu 1983 (Marriages Act 1983) ryemerera imfungwa gusaba kurongorera muri gereza,usabye akemererwa ategekwa kwirihira ibikenewe byose, nta kintu na kimwe asabye leta.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mail on Sunday mu mwaka ushize,madamu Moris, umunyamategeko wavukiye muri Afrika y'Epfo, yatangaje ko yari asanzwe afitanye umubano na Assange kuva mu 2015 kandi ko yakomeje kurera abana babyaranye wenyine.

    Mu mashusho yacishijwe kuri konte ya Wikileaks ku rubuga rwa YouTube, avuga ko yatangiye kubonana na Assange mu 2011 igiye yinjiraga mu ikipe ye yw'abanyamategeko.

    Madamu Moris avuga kandi ko n'igihe yari muri Ambasade yakomeje kujya kumureba hafi iminsi yose, ari nabwo yamenye “neza uwo ari we Julian”.

    Assange na Moris batangiye gukundana muri 2015, hashize imyaka ibiri bahita bemeranya kuzabana.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/julian-assange-washinze-wikileaks-ikamugira-umwanzi-wa-us-yemerewe-kurongorera

  • Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaraye atsinzwe na Mali ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa gatanu wo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2022, mbere y'uyu mukino kapiteni w'Amavubi Haruna yashimiwe kuba amaze gukina imikino myinsi mu ikipe y'igihugu.

    Mbere y'uko umukino ukinwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima yashimwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho binyuze ku muyobozi waryo Nizeyimana Olivier yahaye umwenda Haruna uriho umubare 105 usobanuye ko uyu mukinnyi amaze gukinira u Rwanda incuro 105.

    Ibi byabaye kandi nyuma yaho mu ntangiriro z'iki cyumweru impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA yagaragaje ko Haruna Niyonzima amaze gukinira Amavubi imikino 104 kuva atangiye gukinira ikipe nkuru mu mwaka wa 2006.

    Nyuma y'icyo kgikorwa, ikipe ya Mali yitwaye neza imbere y'Amavubi aho yatsinze ibitego bitatu kubusa, ni ibitego yatsindiwe na Moussa Djenepo ubwo hari ku munota wa 19, igitego cya kabiri cyabonetse gitsinzwe na Ibrahima Kone, ni nyuma y'umunota umwe hatsinzwe igitego cya mbere naho Khaliffa Koulibary yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 88 w'umukino.

    Ku ruhande rw'u Rwanda kandi ntabwo byagenze neza kuko umukinnyi wo hagati mu Mavubi Bizimana Djihad yahawe ikarita itukura ubwo hari ku munota wa 8 gusa ndetse na myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yagiriye ikibazo cy'imvune muri uyu mukino.

    Gutsinda uyu mukino kuri Mali byatumye ikomeza kuyobora iri tsinda n'amanota 13 bituma iboneka mu makipe 10 azishakamo andi atanu azakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022, dore ko mu wundi mukino wabaye ejo Uganda yanganyije na Kenya kimwe kuri kimwe.

    Muri uru rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2020, ikipe y'igihugu Amavubi arasoza akina na Kenya ku wa mbere w'icyumweru gitaha umukino ukazabera mu gihugu cya Kenya.

    Aha kandi amakuru akaba avuga ko ikipe y'igihugu Amavubi ahaguruka kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n'imwe za Kigali.

    Muri iyi kipe y'igihugu yitegura gukina na Kenya yongeyemo abandi bakinnyi barimo Ishimwe Christian ukinira AS Kigali wasimbuye Imanishimwe Emmanuel wavunitse ndetse na Nsengiyumva Isaac ukinira ikipe ya Rayon Sports.

    The post Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-mali-yatsinzemo-u-rwanda-3-0-ikabona-na-tike-yo-gukomeza-mu-kindi-kiciro-kapiteni-haruna-niyonzima-yashimwe-na-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-mali-yatsinzemo-u-rwanda-3-0-ikabona-na-tike-yo-gukomeza-mu-kindi-kiciro-kapiteni-haruna-niyonzima-yashimwe-na-ferwafa

  • Batanu bafashwe bacyekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gatsibo hafashwe uwitwa Bagarirayose Jean Paul w’imyaka 38 na Uwamahoro Innocent w’imyaka 31, bafatanywe batiri ebyiri muri eshatu bakuye mu mazu y’abaturage. Mu Karere ka Ruhango hafashwe uwitwa Niyorurema Seth w’imyaka 40, Nzirorera Sylvain 26 na Niragijumukiza Elamu w’imyaka 35, aba bafatanywe imirasire y’izuba 4 na batiri imwe, bose bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo Bagarirayose na Uwamahoro bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi, Umudugudu wa Rwimboga baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y’u Rwanda muri iyi minsi. Twatangiye iperereza tuza kugera ku muturage atubwira ko Uwamahoro yamugurishije batiri ebyiri, twagiye kureba Uwamahoro nawe atubwira ko yazihawe na Bagarirayose, twahise dufata Uwamahoro na Bagarirayose.”

    Bagarirayose avuga ko mu kwiba ziriya bateri yacunze ba nyiri urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y’inzu ajya mu nzu akuramo ziriya batiri. Imwe yayigurishaga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7,500, ebyiri zabonetse haracyarimo gushakishwa indi.

    SP Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango uwitwa Niyorurema Seth yafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y’izuba ku mazu y’abaturage, yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n’abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu barimo kubiba bateri n’imirasire y’izuba Leta irimo kubashyiriza ku mazu. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora abo bajura. Mu ijoro rya tariki ya 10 Ugushyingo, abanyerondo bahuye na Niyorurerama Seth afite imirasire 3 na batiri imwe yiyemerera ko avuye kubyiba ku mazu y’abaturage. Mu gitondo Polisi yagiye mu rugo rwa Nzirorera Sylvain kuko na we yaracyekwaga, tuhasanga umurasire w’izuba umwe no kwa Niragijumukiza Elamu tuhasanga undi umwe.”

    Uwo muyobozi yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati “Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.”

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3wCsd4Z

  • Buravan yahinduye uburyo azajya akoramo ibihangano bye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yvan Buravan
    Yvan Buravan

    Amwe mu masomo umuhanzi yakuye muri ibi bitaramo harimo kuba uko wakora ibihangano byiza gute ariko bidafite umwimerere wa gakondo y’iwanyu haba hari icyo ucyibura nk’umuhanzi ibi byatumye uyu muhanzi ashaka umwihariko wazajya umutandukanya n’abandi yiyemeza kujya akora ibihangano byifitemo umwimerere ndetse bigaragaza isura yaho akomoka mu Rwanda

    Yvan Buravan asanga kuba wakora ibihangano byiza bidafite umwimerere w’iwanyu utazabasha kubikora neza nkaho ubikomora, “Twumvise imiziki myinshi itagize aho ihuriye n’iby’iwacu bituma duhanga ibihangano bitagize aho bihuriye n’iwacu ndetse bitadushyira naho twagakwiye kuba turi.”

    Buravan agaruka ku isomo rikomeye ryatumye yiyemeza gukora umuziki ufite aho uhuriye n’umuco n’imbyino Nyarwanda, yagize ati “Ngendeye kubyo nize n’ibyo nabonye, naserukiye igihugu umuziki natwaye ntaho warutandukaniye nuwo bari bafite, yego ijwi ryanjye riratandukanye ariko ntabwo umuziki ubwawo werekana aho mva.”

    Ibi bikaba byaratumye uyu muhanzi afata igihe gihagije cyo gukora ibihangano bifite aho bihuriye n’umuco n’imbyino Nyarwanda zose hamwe azikubira muri alubumu yise “Twaje” ndetse atangiza n’umushinga uzafasha abakiri bato kwihugura ku muco n’imbyino n’indirimbo Nyarwanda bahaye izina rya “Twande” ahuriyeho n’abahanzi b’injyana gakondo barimo Massamba Intore ndetse n’amatorero ya Kinyarwanda.

    Alubumu Twaje ya Yvan Buravan izaba ari imbumbe y’indirimbo 10 zimwe muri izo eshanu muri zo zikaba ziri mu njyana gakondo izindi zikaba zikozwe mu njyana zigezweho, izi ndirimbo zigize iyi alubumu harimo izo yamaze gushyira hanze zirimo nka Ye ayee ndetse na Tiku Tiku hamwe n’izindi yakoze wenyine zirimo Gusaakara, Twaje, Ituro, I love you yoo, na Ni Yesu yakoze yo guhimbaza, harimo kandi izo yafatanyije na bagenzi be zirimo Bwiza yahuriyemo na Andy Bumuntu, Impore yahuriyemo na Dj Marnaud hamwe na Ruti Joel, VIP yakoranye na Ish Kevin hamwe na Pro Zed. Izo zikaba ari yo mbumbe y’indirimbo zizaba zigize iyi alubumu ya Yvan Buravan yihariwe ahanini n’aba producers bagezweho hano mu Rwanda Bob Pro na Made Beat.

    Alubumu “Twaje” ni iya kabiri nyuma ya “Love Lab” ikaba izajya hanze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2021.

    Reba indirimbo TIKU TIKU ya Buravan

    source : https://ift.tt/31KISI2

  • Igihe imvura igwa abantu barasabwa kugama bakanirinda kwegera ibyuma n’inkuta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Alphonse Hishamunda, umuyobozi w’ishami ryo gukumira ibiza muri Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, abisobanura avuga ko inkuba ari amashanyarazi, kandi ko amashanyarazi anyura mu mazi no mu byuma, bityo ababyegereye bakaba bashobora kuba bakubitwa na yo.

    Agira ati “Byagiye bigaragara ko abenshi mu bakubitwa n’inkuba bakahakomerekera cyangwa bakahasiga ubuzima, baba bari ku gasozi. Ni yo mpamvu iyo imvura iguye abantu bakwiye guhagarika imirimo bakajya kugama. Mu kugama na bwo, umuntu agomba kwitarura amadirishya n’inzugi bikoze mu byuma.”

    Yungamo ati “Mu nzu kandi umuntu yirinda kwegera n’inkuta, kuko hari igihe inkuba ikubitira n’ahandi, mu nzu ifite amashanyarazi igakubita muri za prise, uwegera urukuta n’ubundi akaba yafatwa. Ni na yo mpamvu tujya inama y’uko n’uburiri budakwiye kwegera inkuta.”

    Aha asobanura ko ubundi inkuba ishobora kumanukira ku kintu kirekire, cyangwa igakubitira ahandi hantu hanyuma ikanyura mu rusinga rw’amashanyarazi cyangwa mu butaka bitewe n’uko bumeze, ikaba yateza ibyago.

    Ni no muri urwo rwego ishobora kwangiza ibyuma bikoresha amashanyarazi biba biri mu nzu, cyangwa ikaba yakubita uri kubikoresha.

    Na none kandi kubera ko inkuba ishobora kunyura mu mazi cyangwa mu bintu bitose, abantu bagirwa inama yo kutinyagiza cyangwa gutinda hanze bareka igihe imvura irimo kugwa, cyane cyane igihe yabanjirijwe n’igicu cyijimye kuko ari cyo kibamo inkuba cyane, uretse ko ngo no mu bindi bihe imvura irimo kugwa abantu baba bakwiye kwitonda.

    Hishamunda ati “Twabonye nko mu Karere ka Rutsiro, umuyobozi w’umudugudu warimo agaburira inka mu gihe cy’imvura, arimo kuziha ubwatsi, inkuba iramukubita.”

    Yongeraho ko amatungo, kubera ko aba ahagaze ku maguru ane, bituma aba afashe umwanya munini ku butaka, urugero nk’inka, agira ibyago byo gukubitwa n’inkuba kurusha abantu baba bahagaze ku maguru abiri.

    Kandi usanga akenshi inkuba ziyica ziba zamanukiye kure, hanyuma amashanyarazi akazizamukiramo anyuze mu butaka.

    Na none kandi usanga amatungo yororerwa ku gasozi aba afite ibyago byinshi byo gukubitwa n’inkuba kurusha ayororerwa mu biraro.

    Guhera mu kwezi kwa 9 n’ukwa 10 k’uyu mwaka wa 2021, inkuba yakubise ahantu 38 mu Rwanda, yica abantu 17, ikomeretsa 28, yakubise inzu imwe, yica inka 14 n’andi matungo atandukanye 14.

    source : https://ift.tt/3kQsXin

  • Ni inde wo kubazwa amakosa yo guha abana inzo… – #rwanda #RwOT

    Iyo bavuga ibitaramo icyakabaye gihita cyumvikana byihuse ni ukwidagadura, kwishima no kuryoherwa n’ubuzima kandi ni na ko bigenda. Icyakora ibi binaba ku kiguzi cy’ejo hazaza h'igihugu. Niba ujya witabira ibirori, byinshi mu bigiye kugarukwaho muri iyi nkuru nawe ujya ubibona. Wenda ntubyitaho. Ibitaramo byinshi biba mu Rwanda usanga byatewe inkunga n’inganda z'inzoga bikanyuzwa mu binyobwa byazo

    Umunyamakuru wa INYARWANDA yakurikiranye ibitaramo bibiri bikomeye byabereye muri Kigali mu mpera z’icyumweru gishize ari byo ‘Movember Fest’ cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero na '10 Years of Bruce Melodie' cyabereye muri Kigali Arena.

    Uretse kuba ibi bitaramo byombi bihuriye ku ngingo yo kuba byaritabiriwe, binahuriye ku kuba umubare munini w'ababyitabiriye barankweye inzoga ku kigero gishimishije ku nganda zizikora. Umunyamakuru yakurikiranye ibi bitaramo byombi ashaka kumenya uko bigenda ngo usange umwana utarageza imyaka 18 ari kunywa inzoga.

    Ubusanzwe hari ibwiriza isi yose igenderaho ribuza abana batarageza imyaka y’ubukure kugurishwa, guhabwa no kunywa ibisindisha. Imyaka igenda itandukana, gusa iyo ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda bihuriraho ni 18.

    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iri bwiriza, iyo inganda zimaze gukora inzoga zibyandika ku byapa byomekwa ku icupa ariko nanone iyo hari ibikorwa by’imenyekanishabucuruzi iyi ngingo ni imwe mu zigarukwaho hibutswa ko bibujijwe kugurisha inzoga umwana uri munsi y’imyaka 18.

    N'ubwo ari ko bimeze, siko buri gihe biba bimeze. Dufatiye urugero ku bitaramo bibiri twavuze hejuru, iri bwiriza ryarirengagijwe, ikibazo gisigara ari ukwibaza “Ninde wo kubazwa amakosa cyangwa uburangare nk'ubu buba bwabaye”?. Hari ku isaha ya saa 18:40 ubwo nageraga ahabereye igitaramo cya Movember Fest, narabutswe agakundi k'abana b’abakobwa batandatu bari ku ruhande bitaruye abandi bafite amacupa y’inzoga.

    Ukimara kubona abo bana byari guhita bikorohera kubona ko ari bato mu kigero cy’imyaka. Narabegereye ndababaza nti “Ko muri hano se mutari gukurikira igitaramo?” Basubirije icyarimwe bati “Kureba igitaramo biri ku mwanya wa kabiri mu byatuzanye hano, icya mbere ni ukunywa inzoga.'

    Nahise mbaza umwe nti 'ubu ufite nk’imyaka ingahe', yasubije agira ati “Ushinzwe imyaka y’abaje hano?”. Nabonye bisa nk'ibigiye kutanyorohera kugera ku nkuru yanjye. Mbwira uwitwa Jessica (izina ryahinduwe) nti zana izindi nzoga twinywere.

    Namuhaye inoti ya bitanu (5,000 Frw) azana Mutzing. Byansabye kugerageza nsomaho n'ubwo ubusanzwe ntajya nsomaho. Haciye akanya naje kongera mbaza uwitwa Lilian (izina ryahinduwe) nti “ariko ubu ufite nk’imyaka ingahe?” Yakuyeyo agasakoshi ke anyereka irangamuntu ye.

    Uyu Lilian byagaragaraga ka manyinya kamaze kumugeramo yafashe agashakoshi ke anyereka irangamuntu ye. Ku itariki ya 23 Gicurasi 2023, ni bwo Lilian azaba yujuje imyaka 18 bisobanuye ko atari akwiye kuba ari mu mubare w’abanyarwanda bagurishwa inzoga mu mwaka wa 2021. Nuza kubara neza uraza gusanga ko Lilian agurishwa akanywa inzoga afite imyaka 16 y'amavuko.

    Nabaguriye inzoga kugira ngo menye neza niba muri bo harimo abana nk’uko nabikekaga. Nasanze harimo ufite 16, nsanga ni umukoro ku bacuruza inzoga n’inzego za leta bireba. Nashatse uko mva muri ako gakunda k’abo bana mu buryo bwihuse. 

    Negereye aho bagurishiriza inzoga. Iyo ugura inzoga mu gitaramo nta kindi bakubaza uretse amafaranga. Iyo uyabahaye ku kigero icyo ari cyo cyose cy’imyaka yawe baraguha ukica icyaka uretse ko hari n'abakomeza kunywa kandi mu bigaragara icyaka cyashize. Ahangaha ibwiriza ryo kunywa mu rugero rikomeza kuba umugani!

    Ntabwo natinze aho kuko nari maze kubona ko amafaranga ariyo y’ibanze ku nganda zenga zikanacuruza ibisindisha, andi mabwiriza yose ni inyandiko. Gusa na none akenshi iri bwirizwa ryicwa n’abazuruza inzoga kuko inganda ziba zarakoze ibishoboka zikandika amatangazo zikayandika no ku macupa zikagaragaza abatemerewe kunywa inzoga.

    Ku munsi wakurikiyeho!

    Ku wa Gatandatu muri Kigali Arena hari hakubise huzuye, hahuriye uruvungazoka rw’abakunda ibirori, baje kwizihizanya na Bruce Melodie imyaka 10 amaze abafasha kwishima biciye mu miziki ye. Ni abantu b’ingeri zose bitabiriye kuva ku mukuru kugera ku muto. Kwa Bruce Melodie hari higanjeyo imwe mu nzoga zengerwa hano mu Rwanda, ni yo yari iyoboye izindi uwo mugoroba.

    Nongeye kurabukwa akana k’agahungu gacigatiye ibirahure bibiri by’inzoga ndamwegera mubaza uko yitwa ati nitwa Prince (izina ryahinduwe). Nti ‘ese ubu izi nzoga urazimara’. Ati ‘none se urasha kungurira izindi?’ Nti ‘yego ariko ngwino twinjirane twicarane ndaza kukugurira nyuma’.

    Ninjiranye na Prince byamutwaye iminota 11 ngo abe ari kwiranguza bya birahure. Prince yiga ku ishuri rimwe riri i Gikondo ugendeye ku byo naganiriye nawe. Ni umwana w’umuhanga ariko ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi cyangwa se umusirikare. Nabajije Prince nti 'Ese wumva uzagera kuri izo nzozi unywa inzoga ukiri umwana?.'

    Prince yandebye nabi ambwira ko atari umwana ngo afite imyaka 17. Namusabye ko tujya kugura akandi kantu ko kunywa ariko akananyereka irangamuntu ye. Nagira ngo menye neza niba koko imyaka yambwiye ariyo afite. Akiyinyereka, nasanze Prince yaravutse kuya 01 Nzeri 2004.

    Kuko nari maze gusanga afite imyaka itamwemerera kugurishwa inzoga, narisubiye sinamugurira akandi nk’uko nari bamusezeranyije, ahubwo namuhaye 2,000Frw musaba ko yagenda akagura ikinyobwa kidasindisha akagaruka tugakurikira igitaramo.

    Mu nzira twerekeza aho njye na Prince twari tugiye kugura icyo kunywa nahuye n’umukobwa tuziranye aransuhuza, Prince ahita ambwira ngo 'Ariko Tonton uziranye n’ibyana biceka.' Aha Prince yashakaga kuvuga ko nziranye n’abakobwa beza. Yabivuze mu buryo bw’imvugo z’urubyiruko zigezweho. 

    Twageze aho batangira ibyo kunywa, mpugira mu kuganira na wa mukobwa twari duhuye, ndebye aho bagurishiriza ibinyobwa by’amoko atandukanye aho Prince yari ari mbona bafashe igikombe bamusukira inzoga akomeza kunywa. Nasanze nta kindi kitabwaho ni amafaranga ku kigero cy’imyaka yose inzoga baraziguha.

    Haramutse hari uwabazwa iri kosa, ntabwo yaba ari aba bana banywa inzoga ku kigero cy’imyaka itemewe. Iri kosa ni uruhurirane rw’amakosa akorwa n’ababyeyi, inganda zikora inzoga, abantu bacuruza inzoga, abategura ibitaramo, abantu bakuru babyitabira, hakiyongeraho inzego bwite za Leta cyane cyane Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

    Itegeko No 71/2018 rigaragaza ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.

    Mu nkuru dukesha Imvaho Nshya yanditswe mu 2019, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda John Bosco Kabera, yatangaje ko ba nyiri utubari mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose bamenyeshejwe itegeko ribuza abantu guha abana inzoga ndetse no kubakoresha indi mirimo yo mu tubari. Ati 'Polisi y'u Rwanda ikomeje kongera imbaraga mu guhagarika icyo gikorwa cyangiza ahazaza h'abana b'u Rwanda, ndetse ufashwe anywesha umwana ibisindisha akurikiranwa n'amategeko.'

    Ejo hazaza h’umuryango Nyarwanda hari mu kaga niba inzoga zigurishwa abana bakiri bato kandi bakazinywa mu kigero bigaragara ko atari gito.

    Ni inde wo kubazwa iri kosa rikorwa buri wese arebera, aho abana banywa inzoga ku karubanda?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111349/ni-inde-wo-kubazwa-amakosa-yo-guha-abana-inzoga-mu-bitaramo-111349.html