

source : https://ift.tt/3HtVnIH


source : https://ift.tt/3HtVnIH

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibiti byari byabajwe na Hagenimana Alexandre, ubuyobozi bw’Umurenge buramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma Hagenimana ajya kuri wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho.
Yagize ati “Hagenimana yatemye ibiti bya Leta biri ku muhanda abibazamo imbaho, ubuyobozi bw’umurenge buramuhagarika ndetse bumwambura izo mbaho bujya kuzibitsa ku muturage muri uwo mudugudu. Hagenimana yaje kunyura inyuma ajya gushuka wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho. Yahise azigurisha uwitwa Ndagijimana John, uyu yazanye imodoka itwawe na Ngirimana Ignance Jean Claude.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi nayo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.
CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.
Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”
Abo bantu uko ari Batatu n’imbaho bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

source : https://ift.tt/3kxsl0Q
Umuhanzi Omah Lay yasesekaye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021Â .
Omah lay azakora igitaramo ejo kuwa 6 kizabera kigali arena.

Omah lay ari mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria aho akunzwe mu ndirimbo nka 'Godly'.

Omah lay umaze imyaka igera kuri 2 akora muzika gusa amaze kugira igikundiro mu bantu kurwego ruri hejuru.

Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-omah-lay-yageze-i-kigali-amafoto/
Omah Lay, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo gikomeye akora kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena.
Ni igitaramo cyiswe 'Kigali Fiesta' aza gufashwamo n’abahanzi nyarwanda bakunzwe barimo Platini P, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Davis D na Bushali.
Omah Lay yageze ku Kiguha cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu ahagana saa tatu z’ijoro.
EAP imenyereweho gutegura ibitaramo mu Rwanda niyo yazanye uyu muhanzi gutaramira abanyarwanda.
Omah Lay yavutse mu 1997. Ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Uyu musore yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa 'You’. Nyuma akora izindi zirimo 'Lo Lo’, 'Damn’ , 'Godly’ ubu agezweho mu yitwa 'Understand’.
Omah Lay aje muri 'Kigali Fiesta' nyuma y’amasaha macye asohoye indirimbo nshya yise 'Free my Mind'.
UKWEZI.RW
Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.
Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.
FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.
Umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.
Ati “ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira.”
Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.
UKWEZI.RW
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Godly' yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ahagana saa tatu z'ijoro.'
Omah Lay yageze mu Rwanda nyuma y'amasaha macye yari ashize asohoye indirimbo ye nshya yise 'Free my mind' yitiriye Album ye nshya.
Ibyo wamenya kuri Omah Lay, umuhanzi Mukuru mu gitaramo 'Kigali Fiesta':
Omah Lay yabonye izuba ku wa 19 Gicurasi 1997. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria na BBC yo mu Bwongereza bivuga ko yamenyekanye birushijeho mu 2020 abicyesha indirimbo ye yise 'You'.
Iyi ndirimbo 'You' imaze amezi 10 isohotse, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 6. Yatumye benshi mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko Nigeria imaze kuba igicumbi cy'umuziki muri Afurika, bashingiye ku bahanzi b'ibikomerezwa iki gihugu gifite batangiye nka Omah Lay.
Omah Lay yavukiye ahitwa Port Harcourt. Mu gihe gito amaze mu muziki amaze guhatanira ibihembo bikomeye birimo City People Music Award nk'umuhanzi w'umwaka, MTV Africa Music Awards 2021, The Headies Award abicyesha indirimbo ye 'Bad Influence' n'ibindi.
Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise 'Get Layd' iriho indirimbo ye yise 'You' na 'Bad Influence' zamumenyekanishije.
Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw'uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.
Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati 'Umuziki wanjye n'ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.'
Uyu muhanzi yavuze ko ari umugisha ukomeye yagize kuba yarakiranwe yombi mu muziki. Avuga ko Wizkid, Davido, Burna Boy n'abandi baharuye inzira bisunze injyana ya Afrobeats byamufashije gukomereza mu murongo batangiye.
Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.
Omah yavuze ko yavutse nk'abandi bana, ari umuhungu usanzwe w'iyo mu cyaro, indirimbo ye 'Get Layd' ihindura buri kimwe cyose atatekerezaga.
Akomeza avuga ko EP ye ya kabiri yise 'What Have We Done?' [Twakoze iki?] yayikoze bitewe n'uko iya mbere yasohoye itishimiwe n'abafana be. Ngo yakurikiwe n'amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga bituma afata umwanya wo kurunga neza indirimbo ze nshya.
Yavuze ko iyi Ep ye ya kabiri yakiriwe neza nk'uko yabishakaga bituma noneho akora indirimbo 'Godly' ashima Imana.
Yavuze ko yaciye bugufi yereka Imana ibyari biri kumubaho mu gihe gito yinjiye mu muziki, yumva agize igitekerezo cyo gukora indirimbo ihimbaza Imana. Ati 'Ndatekereza ari aho havuye igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Godly.'
Omah Lay yavuze ko yahoze ari umuraperi kandi yamaze igihe kinini ari Producer w'indirimbo z'abandi bahanzi. Ni akazi avuga ko yakoze mu gihe cy'imyaka itatu, mu 2020 afata icyemezo gikomeye cyo gutangira kwikorera indirimbo.
Uyu muhanzi yavuze ko ashyize imbere gukora indirimbo zishimisha benshi. Kandi ko muri uyu mwaka wa 2021 azashyira ku isoko Album ye nshya. Yatangiye gusohora indirimbo ziyigize!
Omah Lay yageze mu Rwanda, azataramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu
Omah Lay nta kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ageze ku kibuga cy'indege

Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal nibo bakiriye Omah Lay ageze mu Rwanda

Imodoka Omah Lay yagendeyemo yerekeza muri Hotel yateguriwe Â
OMAH LAY YASOHOYE INDIRIMBO YISE “FREE MY MIND“
AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111397/umunya-nigeria-omah-lay-yageze-i-kigali-amafoto-111397.html
Amakosa abantu bakora mu rukundo batazi ko yangiza urukundo, ku buryo ashobora gushyira iherezo ku rukundo.
Wanga kuba wenyine
Iyo utandukanye n'umuhungu/umukobwa,uhita ushaka undi byihuse. Mu buzima wumva utifuza kubaho nta mukunzi ufite. Ibi nabyo ni ikibazo mu rukundo. Niba utandukanye numuntu mwakundanaga,nibura hagomba kubaho igihe cyo kwitekerezaho. Ukamenya imbarutso n'impamvu nyamukuru mutandukanye. Ukareba uruhare wabigizemo,amakosa wakoze,uko wahemukiwe mu rwego rwo kwirinda ko byakubaho mu hazaza hawe n'undi musore/mukobwa muzakundana. Ariko kuko utabiha umwanya ukihutira gushaka undi niyo mpamvu uhorana ibibazo n'abo mukundanye bose.
Inama:Urukundo ni urusobe. Kurwitondamo nibwo bwenge. Wikwihutisha ibintu. Ihe igihe cyo kwitekerezaho mu gihe utandukanye n'umukunzi wawe. Ntamuntu wifuza kubaho adakunda/adakundwa. Hari igihe ariko ubuzima bubigutegeka akaba ariko bigomba kugenda.
Umwikururaho
Gukundana n'umuntu ntibivuga kwitsiritanaho. Kumwohereza ubutumwa bugufi 20 ku isaha umubwira ikintu kimwe siko kumugaragariza rukundo. Wowe ukeka ko ari igikorwa cy'urukundo kandi uri kwihemukira. Uko urushaho kumwitsiritaho azagenda akurambirwa aho kumwigarurira arusheho kuguhunga kubera kukurambirwa .
Inama: Umukunzi wawe muhe umwanya wo kugukumbura. Mujye muhura,umuhamagare ari uko ubona haciyemo igihe runaka. Mureke rimwe na rimwe abe ariwe ukwihamagarira,uza kugusura, ugusaba ko musohokana ahantu runaka. Mu rukundo buri wese aba agomba kugaragariza undi amarangamutima. Si wowe rero kampala, wibyigerekaho.
Gufuha bikabije
Gufuha bikabije byangiza urukundo. Kumufuhira ni byiza. Gufuha ugakabya bituma umukunzi wawe atisanzura, yumva ameze nk'imfungwa. Igihe kizagera agusezereho kubera kurambirwa guhora umugenzura nk'umwana muto. Gufuha cyane nabyo ni bibi nko kumwitsiritaho. Byose bifitanye isano kuko umukunzi wawe aba yumva ntakwisanzura afite.
Inama: Tekereza mbere yo kugaragaza amarangamutima no gufuhira umukunzi wawe. Niba udashaka ko bikwangiriza urukundo,banza utekereze mbere yo kuvuga. Banza wibaze ibi bibazo:Ese umukunzi wanjye ndamwizera bihagije?Niba ari Oya se ni gute wabana n'umuntu utizera? Mwagera kuki ntakizere kiri hagati yanyu?
Gufuha se nibyo bizazamura icyizere umugirira cyangwa abe yacika ku ngeso yo kuguca inyuma ngo ni uko wamufuhiye? Ikindi kibazo ugomba kwibaza ni imbaraga z'ikintu cyaguteye gufuha. Ese gifite buremere ki?Niba ntabwo wikwirirwa umutesha umutwe.
Ukeneye kwitabwaho bihoraho
Buri muntu mu buzima aba akeneye gukundwa no kugaragarizwa urukundo. Ibi nabyo byangiza urukundo. Uti mubuhe buryo. Uba wumva iteka mwahorana, yahora aguhamagara, akabariro ka buri munsi ku bashakanye,..Ibi ni ugukabya. Urabizi nawe ko urukundo rwanyu atari rwo nshingano zonyine afite. Wishaka ko aruha igihe kinini kuruta akazi, amasomo n'ibindi.
Inama: Ni byiza ko ugaragarizwa urukundo kenshi gashoboka. Ntukwiye kwirirwa uhangayikiye ko bataguha care(kwitabwaho) nkuko wowe ubishaka. Menya ko afite izindi nshingano. Ishimire nibura ko nubwo afite byinshi bimureba,agira n'umwanya wo kukwitaho. Wikumva ko ari wowe ugomba guhora imbere muri gahunda ze za buri munsi.
Ugaragaza gukunda imibonano mpuzabitsina cyane
Aha niho ruzingiye. Muri iki gihe benshi mu basore n'inkumi bari mu rukundo(bafite abakunzi) ntibaguhakanira ko badakora imibonano mpuzabitsina nubwo batabyemerewe. Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cyiza kandi kiri mu by'ibanze umubiri ukenera. Ariko kandi cyagenewe abashakanye gusa,nibo baba barabiherewe uburenganzira.
Nubwo bimeze gutyo ariko ntitwabura kugira icyo tuyivugaho. Kwerekana ko mu mubano wanyu/urukundo aricyo ushyize imbere biragusenyera utabizi. Umukunzi wawe iyo ari umuntu ureba kure abona ko igitsina aricyo ushyize imbere kuruta urukundo umukunda,byarimba akagucikaho buhoro buhoro ntumenye ikimujyanye.
Inama:Niba utarashaka umugabo/umugore,menya ko imibonano mpuzabitsina atari iyawe. Tegereza igihe kizagere. Tandukanya urukundo/umubano no kuryamana. Ni ibintu bibiri bihabanye.
Mu bipimo 10,350 byafashwe, abantu 35 basanganywe iki cyorezo. Abantu babiri basezerewe mu bitaro, mu gihe umuntu umwe yabyinjiyemo.
Abantu 46,327 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze guhabwa doze ya mbere bagera kuri 4,821,856. Abandi 86,565 bahawe doze ya kabiri y’uru rukingo, bituma abamaze kuruhabwa ku nshuro ya kabiri bagera kuri 2,606,678.
source : https://ift.tt/3Hm1fDM
Umusore muto ucuruza amagi mu mujyi wa Kigali yashatse kwiyahura kuri Etage iri nyabugogo ariko Police irahagoboka iramufata atarasimbuka. Uyu musore ngo yaba yaririwe amagi n'abantu maze banga kumwishyura bituma ashaka kwiyahura.
Mumashusho yagiye hanze, agaragaza uyu musore afashe indobo irimo amagi, asa nushaka gusimbuka etage ndende gusa amakuru avugako byarangiye police ihagobotse uwo musore atariyambura ubuzima.
Reba amashusho uko byari byifashe.
Source : https://yegob.rw/umusore-yashatse-gusimbuka-etage-nyabugogo-police-irahagoboka-video/
Umukobwa witwa Sinikiwe Kademaunga ufite ubumuga bw'ubugufi kandi akaba adafite amaboko yakoze ubukwe bwatangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugeni ukomoka muri Zimbabwe yakoze ubukwe n'umusore avuga ko yihebeye ndetse ko bari bamaze imyaka irenga ibiri bari mu munyenga w'urukundo.
Ubukwe bwa Sinikiwe bwatashywe n'abantu benshi biganjemo inshuti ze za hafi n'abandi batangazwaga n'iyi couple.Uyu mukobwa utagira amaboko ,akaba afite ubumuga bw'ubugufi yahamijeko yabonye umusore umukunda umusore yahoraga yifuza kuva cyera.Avuga ko yibazaga niba azabona umukunda kubera imiterere y'umubiri we.


Source : https://yegob.rw/umugeni-ufite-imiterere-idasanzwe-yakoze-ubukwe-bwatunguye-isi-yosevideoamafoto/