Blog

  • Umunyarwandakazi w'umumotari akomeje gushimwa na benshi (Photo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Anges ukora umwuga w'ubumotari mumujyi wa Kigali akomeje gushimwa nabatari bake bitewe nukuntu akora umwuga we neza kandi akaba yaratinyutse gukora uyu mwuga ubundi usanga ukorwa n'ab'igitsinagabo gusa.

    Ubwo uwitwa Francine Havugimana yashyiraga ifoto yuyu mukobwa kuri twiter maze akandika ati 'Yitwa #Agnes ,umwuga we ni ikimotari,ni ishema mu bandi ,imikorere ye ,isuku idasanzwe ,kwihesha agaciro ( la classe ) ni byo bimuranga'. abantu benshi baboneyeho kumushima kandi ubona ko bamwishimiye.

    Agnes ukora akazi k'ubumotari mu mujyi wa Kigali

    Abantu batandukanye bamwishimiye

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-wumumotari-akomeje-gushimwa-na-benshi-photo/

  • Irebere imyitozo ikaze yakozwe naba DASSO nyuma yuko SAFARI akubise umwe muribo (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuruyu wa kanetariki ya 11 zukwa cumi na kumwe, abantu basanga 450 baturutse mu turere 12 basoje amahugurwa yabinjira mururu rwego rwa DASSO. Mugusoza aya mahugurwa, aba ba DASSO bakaba biyerekanye imbere yabayozi bari bitabiriye uyu muhango maze babereka ibyo bamaze igihe biga birimo uko wahangana n'umwanzi ndetse no kwitabara mugihe bibaye ngombwa.

    Mu basoje aya mahugurwa harimo ab'igitsinagore 93 ndetse n'ab'igitsinagabo 357. Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yaragamije kwinjiza aba DASSO 450 mu kazi yaberaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

    Source : https://yegob.rw/irebere-imyitozo-ikaze-yakozwe-naba-dasso-nyuma-yuko-safari-akubise-umwe-muribo-video/

  • Miss Ingabire Grace agiye guserukira u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Abategura Miss World bashyize kuri shene ya YouTube amashusho yafatiwe mu Rwanda agaragaza Miss Ingabire Grace yerekana ibyiza byitatse u Rwanda n’ubukungu buri mu muco w’u Rwanda

    Yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Muri aya mashusho, Miss Ingabire avuga ko atewe ishema no kuba azahagararira u Rwanda muri Miss World 2021.

    Uyu mukobwa avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umubyinnyi n’inyota yo kugira uruhare mu iterambere rihanzwe amaso ry’u Rwanda. Avuga ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo umushinga wa ‘Ikiringo' ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

    Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w'u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw'umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama. Akavuga ko kwitabira Miss Rwanda zari inzozi ze, kandi ko ari ikiraro azarotoreraho inzozi ze.

    Muri Gicurasi 2019, nibwo Miss Ingabire Grace yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na ‘Phyilosopy’ ndetse na ‘Psychology’.

    Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls' Academy (A'level).

    Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls' Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Ni ku nshuro ya 70 Miss World igiye kuba, kuri iyi nshuro izabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico kuva ku wa 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh.

    U Rwanda rumaze kwitabira irushanwa rya Miss World inshuro enye guhera 2016 kugeza 2020 aho rwahagaririwe na Miss Mutesi Jolly muri 2016, Miss Iradukunda Elsa 2017, Miss Iradukunda Liliane 2018, Miss Nimwiza Meghan 2019. Ntawigeze abasha kugera no muri 20 ba mbere habazwe ibice byose by’irushanwa.

    N’ubwo ari uko bimeze ariko, ba Nyampinga bahagarira u Rwanda muri irushanwa bitwara neza mu duce tumwe na tumwe tw’irushanwa nko mu gace ko kumurika umuco w’igihugu no mu gace ku bwiza bufite intego.

    Miss Nishimwe Naomi wari guhagararira u Rwanda ku nshuro yarwo ya 5 ntiyasekewe n’amahirwe kuko hahise haduka Covid-19 ingendo zirafungwa, amakoraniro arahagarara, irushanwa rirasubikwa.


    Miss Ingabire Grace ni we uzaserukira u Rwanda muri Miss World 2021

    Mu mashusho Miss Ingabire yahaye Miss World akomoza ku mushinga we yise 'Ikiringo' wubakiye ku intego yo kubungabunga umuco w'u Rwanda na Afurika

    KANDA HANO: MISS INGABIRE GRACE YAVUZE ATEWE ISHEMA NO GUSERUKIRA U RWANDA MURI MISS WORLD 2021


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111396/miss-ingabire-grace-agiye-guserukira-u-rwanda-muri-miss-world-2021-111396.html

  • Video y'umunsi: Video iteye ubwuzu ya Clapton kibonge n'Umukobwa we bari gusangira! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonke ukunzwe mu bakinnyi ba Filime hano mu Rwanda nka Seburikoko ica kuri Televiziyo yu Rwanda, n'izindi ze zinyura kuri Youtube yashyize hanze amashusho kurubuga rwa Instagram ari gusangira n'umukobwa we witwa Mugisha Nella Oriane.

    Mumashusho, Nella abari gusangira na Se Clapton ndetse ari kumutamika. Clapton akaba yanditse ati 'Nyihera Care rata ❤️❤️'

    Source : https://yegob.rw/video-yumunsi-video-iteye-ubwuzu-ya-clapton-kibonge-numukobwa-we-bari-gusangira/

  • Mpayimana wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yahaye uyu mugabo wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) inshingano zo kuba Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

    Ni wo murimo uzwi ukomeye akoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, gusa mu 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

    Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

    Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.


    source : https://ift.tt/3FeZFRV

  • Imodoka zitwara abagenzi zemerewe kuzuza imyanya: Ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo ije ivugurura iy’Inama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi gushize. Ubu amabwiriza mashya agena ko “ ingendo zibujijwe guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo”.

    Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukora, bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.

    Ku rundi ruhande, inama zikorwa imbonankubone nazo zemerewe gukomeza gukorwa gusa umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

    Ibi bijyana n’uko abatabiriye inama bose bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko baterana.

    Ku bijyanye n’imodoka zitwara abagenzi, amabwiriza agena ko ingendo z’imodoka rusange zizakomeza, hanyuma imodoka zifite imyanya y’abantu bagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare zagenewe.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “ ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze”.

    Insengero nazo zemerewe gukomeza gukora ariko zubahirije amabwiriza yo kwirinda, gusa ntizigomba kurenza 75% by’ubushobozi bwazo. Ibi bireba insengero zahawe uburenganzira gusa.


    source : https://ift.tt/3qNhfZF

  • Me Nkundabarashi yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka – #rwanda #RwOT

    Me Nkundabarashi yatowe ku bwiganze bw’amajwi 97,5% kuko mu bantu 827 batoye yabonyemo amajwi 807, bivuze ko agiye kuyobora uru rugaga muri manda ya mbere y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

    Me Nkundabarashi yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2008. Yaburaniye abantu batandukanye ku manza zirimo iz’inshinjabyaha, iz’umurimo, umuryango ndetse n’ubucuruzi. Ni we mwunganizi wa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara.

    Muri Nyakanga 2014 yatangiye gukorana na Trust Law Chambers, imwe muri “cabinet” y’abanyamategeko ikomeye mu gihugu.

    Ari mu bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse abarizwa no mu rwo muri Afurika y’Iburasirazuba. Avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

    Me Nkundabarashi mu 2018 yunganiye Me Richard Mugisha babana muri cabinet wari witabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’igitabo cy’amategeko ahana ziteshwa agaciro, by’umwihariko izirebana n’icyaha cy’ubusambanyi, guta urugo no gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe umutekano.

    Me Nkundabarashi agiye kuyobora Urugaga rw’Abavoka muri manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa rimwe

    Akimara gutorwa, yavuze ko agiye gukomereza aho mugenzi we yari agejeje by’umwihariko akita ku mikoranire iboneye n’abandi banyamategeko bo mu bindi bihugu.

    Yakomeje avuga kandi ko mu mikorere y’abavoka, bagiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bituma imibereho y’abagize urugaga ikomeza kuba myiza.

    Ati “Umubare w’abavoka umaze kwiyongera, ni ngombwa ko dukoresha ikoranabuhanga kugira ngo dutangire gukemura ibibazo bitandukanye mu buryo dukorana nabo.”

    Usibye Me Nkundabarashi, hatowe kandi abanyamategeko batandatu bagize Inama y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, barimo Me Sebaziga Maseruka Sophonie wagize amajwi 760, Me Rwimo Clotilde wagize 723, Me Buzayire Angele wagize amajwi 715, Me Habimana Pie wagize 711, Me Mukabibi Fatuma wabonye amajwi 698 na Me Niyongira Ghislaine wagize amajwi 686.

    Umuyobozi w’Urugaga ucyuye igihe, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko muri manda ebyiri amaze ku buyobozi bw’uru rugaga we n’abo bakoranaga baharaniye ko abanyamuryango bunga ubumwe, bakumva ko urugaga ari urwabo, ko aribo bakwiye kuruteza imbere.

    Ati “Mu bikorwa twagerageje kugeraho ni uko buri munyamatego (uba mu rugaga) ubu afite ubwiteganyirize bwo kwivuza mu bitaro byose byo mu Rwanda no muri ‘Pharmacie’ zose dukorana nazo.”

    “Twatangije gahunda y’izabukuru y’Abavoka, aho buri munyamategeko urengeje imyaka 65 ashobora kugira ubufasha ahabwa n’urugaga mu gihe ari mu zabukuru, hari n’inyubako yahoze ari iya Sportview hotel yaguzwe n’urugaga, tukaba dushoje manda irangije kwishyurwa.”

    Me Kavaruganda yavuze ko muri manda ye bagiye bagirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye bigamije gufasha abaturage kubona ubutabera, aho bari gukora ibishoboka ku buryo muri buri karere haba hari abanyamategeko babiri bashobora kwitabazwa mu gufasha abaturage.

    Nk’umuyobozi ucyuye igihe yashimiye abanyamategeko bamugiriye icyizere akabayobora mu gihe cy’imyaka itandatu.

    Yongeyeho ati “Hari gahunda twari twaratangiye zitarajya ku murongo, nko gishyiraho ishuri ry’urugaga rw’abavoka rizajya zitanga amahugurwa yihariye y’abavoka nyuma yo kwinjira mu rugaga. Abafite ubuyobozi nabasaba kuzabinoza neza umunyamategeko aho ari hose akaba afite ubumenyi bushobora no gukora hanze y’igihugu.”

    Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri uru rugaga ni uko agomba kuba yararangije kwiga amategeko muri Kaminuza imyaka ine, akongeraho n’undi wa gatanu wo kumwinjiza neza mu mwuga yigira mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), yarangiza agakora ikizamini cyimwinjiza mu rugaga, yagitsinda akarwinjiramo, akamara umwaka yimenyereza umwuga akongera agakora ikindi kizamini kimwemerera kuba umwavoka.

    Ubu urugaga rw’Abavoka rugizwe n’abanyamategeko 1235 bagenda biyongera uko imyaka igenda iza. Bakaba bagiye kuyoborwa na Me Nkundabarashi Moïse, aho ihererekanya bubasha hagati ye n’uwo asimbuye rizaba mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

    Buri munyamategeko yahamagarwaga akajya gutora imbere ashyira urupapuro ruriho uwo yahaye ijwi mu gasanduku kari kateguwe

    Me Nkundabarashi yatowe na bagenzi be ku bwiganze bw’amajwi

    Ni amatora yabaye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agera mu masaha ya nyuma ya saa sita

    Ni amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure

    Me Julien Kavaruganda ageza ijambo ku banyamategeko bagenzi be mu gihe yasozaga manda ye y’imyaka itandatu

    Akanyamuneza kari kose ku banyamategeko bari bitabiriye aya matora

    Aya matora yabereye mu cyumba cya Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda yigisha Uburezi ku Kimironko

    Abakandida babaga banditse ku rupapuro hanyuma buri wese akandika izina ry’uwo atoye

    Byari ibyishimo ku bari bagenzi be nyuma y’amatora

    Me Nkundabarashi (iburyo) asanzwe aburana imanza zirimo iz’inshinjabyaha

    source : https://ift.tt/3C5Evnu

  • RRA yagobotse abacuruzi bangirijwe n’imitingito mu Karere Rubavu – #rwanda #RwOT

    Abafashijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ni abakoraga ubucuruzi ariko bukaba bwarangiritse mu bihe by’umutingito, bityo bakagwa mu gihombo, gusa bakaba bari kugerageza kwisuganya.

    Bamwe mu bahawe ubu bufasha, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane kuko kizatuma bazahura ubucuruzi bwabo.

    Bugingo Eudes ufite inzu ikusanyirizwamo ibicuruzwa bitandukanye yagize ati “Biranshimishije cyane kuko kuba baje kudufasha mu bibazo twahuye nabyo by’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, icyo gihe ibyangiritse cyane ni ibirahure bigera ku makamyo atandatu bifite agaciro hafi ibihumbi 136$, aya mafaranga ngiye kuyifashisha nzahura ubucuruzi bwanjye no gusana ibyari byarangiritse.”

    Akimanimpaye Therese nawe yagize ati “Mu gihe cy’imitingito nari mu bitaro nabyaye, umugabo nawe ari kunyitaho, hano hangiritse byinshi bibarirwa muri miliyoni 5 Frw kuko umugabo yasanze urugi rwavuyemo n’amafaranga twari twacuruje yasanze bayatwaye, inkuta zaratigitaga ibirahure twari dufitemo bikameneka. Ubu bufasha duhawe, buratuma twongera igishoro kuko twacuruzaga ayo twagujije ugasanga umuntu ari gukorera mu gihombo.”

    Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Rugenintwari Pascal, yashimye abasora bo mu Karere ka Rubavu uko bitwaye mu gihe cy’ibiza b’imitingito, byahuriranye n’ibihe bya Covid-19 bisanzwe byarazahaje ubukungu.

    Yagize ati” Aba twifatanyije nabo kuri uyu munsi ni bake mu bagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, bari basanzwe batanga umusoro neza ariko muri ibi bihe usanga bibagora, icyo dusaba abacuruzi ni ugukomeza gutanga umusoro neza kuko gusora ntawe byahombeje.”

    Akomeza agira ati” Turashimira abasora bo muri Rubavu ku buryo bitwaye mu bihe banyuzemo byose ntabwo byabaciye intege, turabasaba kandi kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’inyerezwa ry’imisoro, turabakangurira kandi kurushaho gukoresha uburyo bwa EBM no gutanga umusoro usabwa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Uwambajemariya Frolance, yibukije abasora akamaro k’umusoro mu iterambere ry’Igihugu, abashishikariza kurushaho kuwutanga neza.

    Yagize ati “Mu izina ry’abasora bo muri iyi Ntara, iki gikorwa turagishimye cyane. Umusoro udufasha kugera ku bikorwa byinshi kandi dufite icyerekezo cya 2035 aho tuzaba turi mu bihugu byifashije naho muri 2050 tukazaba turi mu biteye imbere, turashishikariza abasora kurushaho gukoresha EBM nk’uburyo bwizewe bwo gutanga neza umusoro.”

    Abacuruzi bafashijwe na RRA kuri uyu munsi ni batanu bari mu byiciro bitandukanye byagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyaragongo muri Gicurasi 2021.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Akarere ka Rubavu kari gafite intego yo kwinjiza imisoro ingana na miliyari 3,2 Frw, ariko warangiye karengeje miliyoni 150 Frw ku ntego kari kihaye.

    RRA yafashije abacuruzi bahuye n’ibibazo by’ibihombo batewe n’imitingito yabaye mu Karere ka Rubavu

    source : https://ift.tt/3ojghkO

  • Imodoka zitwara abagenzi zemerewe gutwara 100%,insengero zemererwa kwakira 75% #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021 muri Village Urugwiro,yafatiwemo ingamba zitandukanye mu kwirinda Covid-19 no gushyira mu myanya abayobozi.

    Inama y'abaminisitiri yemeje ingamba zo kwirinda Covid-19, zirimo ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza. Ku
    modoka zifite imyanya y'abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100%
    by'umubare w'abantu zagenewe gutwara.

    Gahunda yo gutaha irakomeza kugeza saa sita z'ijoro zifungure saa kumi.Ibikorwa byemerewe gukora bifunge saa tanu z'ijoro.

    Urusengero zemerewe kwakira 75%.

    Inama y'Abaminisitiri yagize Batamuliza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Mpayimana Philippe yagizwe impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw'abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

    Inama nk'iyi yaherukaga kuba ku itariki ya 13 Ukwakira,indi ikazaba kuwa 13 Ukuboza 2021.






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/imodoka-zitwara-abagenzi-zemerewe-gutwara-100-insengero-zemererwa-kwakira-75

  • Umukobwa yateye umujinya ababyeyi benshi nyuma yo guhishura uburyo aryamana na se||dore uko babigenje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yarakaje ababyeyi benshi ubwo yahishuraga uburyo yasambanaga na Papa we agaca inyuma nyina umubyara.

    Usman Fatima yatanze ubuhamya avuga ko yamaze imyaka myinshi aca inyuma nyina akaryamana na se.

    Usman Fatima yavuze uburyo se yakundaga kumuhatira kuryamana na we imyaka myinshi nyina atabizi. Uyu mukobwa wo muri Nigeriya urangije amashuri yisumbuye, yavuze ko abana na nyina na se muri Leta ya Ondo. Yashimangiye ko se uzwi ku izina rya Usman Sani Momoh baryamanaga kenshi bagaca inyuma nyina ibintu bakoze igihe kirekire.

    Inkuru dukesha Ghgossip ivuga ko impamvu Fatima yabanje guhisha ko aryamana na Se byatewe n'uko yari yaramuteye ubwoba ko azamwica naramuka abihishuriye nyina cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Yagize ati 'Igihe cyose mama yasinziriye mu gicuku, Data yahitaga aza kunkangura akanjyana mu gikoni tukaryamana, byageze aho ndamenyera ku buryo nari umugore we. Mama yabaga yaryamye cyangwa rimwe na rimwe adahari twasigaye mu rugo twenyine, ntabwo nari kubivuga kuko nari gupfa'.

    Arakomeza ati 'Data amaze kubigira akamenyero cyane, yadukiriye na Murumuna wanjye, Usman Jemila, ni bwo nahunze urugo noneho birandenga ndabivuga'. Nyina w'uyu mwana yaje kubimenya biramurenga nuko ati: 'Natunguwe cyane no kumva iby'iri terambere kuko burya umugabo wanjye yakoraga icyaha nk'iki iwanjye sinashoboraga kumenya ibibera iwanjye kuko ntiwasiga umwana mu rugo na se ngo ube watekereza ko baryamana, gusa nanjye byarandenze'.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yateye-umujinya-ababyeyi-benshi-nyuma-yo-guhishura-uburyo-aryamana-na-sedore-uko-babigenje/